Category: Uncategorized

  • Abagenzi baturutse mu Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane nibwo u Bwongereza bwatangaje iki cyemezo cyo kongera ibihugu bitatu ku rutonde rw’ibindi bisanzwe, abaturage babyo bakumiriwe kwinjira muri icyo gihugu.

    U Bwongereza bwatangaje ko iki cyemezo kigomba gutangira gukurikizwa ku wa Gatanu saa Saba z’amanywa.

    Bisobanuye ko abantu binjiye cyangwa banyuze muri ibi bihugu batazemererwa kwinjira mu Bwongereza, usibye abenegihugu b’iki gihugu na Irlande.

    Abagenzi bagomba kugaragaza icyangombwa cy’uko bipimishije kandi badafite ubwandu bwa Coronavirus, cyangwa bagahanishwa ama-Pound 500.

    Mu Ugushyingo 2020, nibwo u Bwongereza bwaherukaga gutangaza urutonde rw’ibihugu birimo n’u Rwanda aho abagenzi babiturutsemo bari bemerewe kujya muri iki gihugu.

    U Bwongereza bwafashe izi ngamba mu gihe ku wa 26 Mutarama 2021, bwabaye igihugu cya mbere ku Mugabane w’u Burayi aho abishwe na Coronavirus barenze ibihumbi 100.

    Muri iki gihugu kandi abaturage bari mu cyiciro cya gatatu cya guma mu rugo, aho kuri ubu icyorezo gifite ubukana bwinshi.

    Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Bwongereza, hamaze kuboneka abarwayi 3 743 734; abayikize ni 1 673 936 mu gihe 103 126 yabahitanye.

    Abagenzi bava mu Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza mu gihe rwashyizwe ku mwanya wa Gatandatu ku Isi mu guhangana n’icyorezo cya COVID19, ruba igihugu kimwe rukumbi cya Afurika kije mu bihugu 10 bya mbere.

    Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo ‘Lowy Institute’ cyo muri Australia. Mu kubukora cyibanze ku makuru atangazwa n’inzego zishinzwe ubuzima mu bihugu umunsi ku munsi agaragaza umubare w’abapimwe COVID-19, abanduye, abakize, abapfuye n’abakirwaye.

    Ibihugu birimo u Bushinwa, Tanzania n’u Burundi ntabwo bigaragara ku rutonde rw’ibihugu kuko nta makuru bitanga ku bijyanye n’imiterere ya Coronavirus umunsi ku munsi.

    Abagenzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagenzi-baturutse-mu-rwanda-bakumiriwe-kwinjira-mu-bwongereza

  • Perezida Kagame yagaragaje ishoramari ryo mu buzima nk’iturufu mu kurandura indwara zititabwaho uko bikwiye – #rwanda #RwOT

    Indwara zititabwaho uko bikwiye zizwi nka NTDs (Neglected Tropical Diseases) ni uruhurirane rw’izigera kuri 13 zibasira cyane ibihugu muri rusange ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane ibyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara u Rwanda ruherereyemo.

    Mu Rwanda, indwara zititabwaho uko bikwiye zibangamiye ubuzima bw’abaturage, zigizwe n’inzoka zo mu nda (runwa, mugugunnyi, munyunyuzi, …), bilariziyoze, amavunja, imidido (bamwe bayita ibitimbo), shishikara (bamwe bita uruheri), Trachoma (Uburwayi bw’amaso bushobora kuvamo ubuhumyi), ibisazi by’imbwa (kurumwa n’imbwa) n’ubumara bw’inzoka (kurumwa n’inzoka).

    Indwara zizahaza abazirwaye ndetse hari n’abo zihitana; ziri mu cyiciro cy’izamaze gucika ahandi hose ku Isi, ariko ziracyazahaza abantu barenga miliyari 1,7 batuye mu bihugu bikennye. Ibi bituma izi ndwara zititabwaho, bityo zigakomeza kuguma mu gice kimwe cy’Isi kandi bimaze kugaragara ko zarandurwa burundu ku Isi yose.

    Iyi niyo mpamvu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryateranyije inama igamije kwemerezamo gahunda y’imyaka 10 (2021-2030) igamije kugabanya cyangwa kurandura izo ndwara burundu.

    Izo ntego zivuga ko buri gihugu mu bikigaragaramo izo ndwara kigomba kuba cyaranduye imwe muri zo mu myaka 10 iri imbere, bityo ubukana bwazo muri rusange bugahashywa ku rwego rwo hejuru.

    Perezida Kagame yashimye OMS yashyizeho iyi gahunda, avuga ko izo ndwara zitera ibibazo bikomeye birimo ubumuga bw’umubiri n’ubwo mu mutwe, bityo ko zikwiye kurandurwa mu buryo bwose bushoboka.

    Yagize ati “Izo ndwara zirababaza kandi zitera ubumuga bw’igihe kirekire. Zituma kandi abana badakura neza, yaba mu mitekerereze no ku mubiri. Niyo mpamvu umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye.”

    Perezida Kagame kandi yavuze ko kimwe mu byashoboje u Rwanda guhangana no kurandura zimwe muri izi ndwara ari uko ubuvuzi bwazo bwashyizwe muri serivisi z’ubuzima zitangwa kugera ku rwego rwo hasi.

    Yongeyeho ko ari ingenzi cyane ku Mugabane wa Afurika kwishakamo ubushobozi bwatuma uhangana n’izi ndwara.

    Yakomeje ati “Ishoramari rikozwe mu buzima ni igishoro cyiza. Niyo mpamvu nshaka kugaragaza akamaro ko kwishakamo igishoro cyo gutera inkunga serivise z’ubuzima, cyane cyane muri Afurika.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko nk’Umugabane wa Afurika, ari na wo wibasiwe cyane n’indwara zo mu cyiciro cy’izitabwaho uko bikwiye, uri gukora ibishoboka byose kugira ngo wishakemo amikoro agomba gutera inkunga serivisi z’ubuzima.

    Yagize ati “Kwishakamo amikoro ashorwa mu rwego rw’ubuzima ni ngombwa ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi iterambere riri kugaragara muri buri gihugu buri mwaka.”

    Perezida Kagame akuriye ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bigamije gufasha ibihugu bigize uyu mugabane kwishakamo ubushobozi bwatuma ufasha kwiyishyurira ikiguzi cya serivisi z’ubuzima muri rusange, dore ko uru rwego ari rumwe mu rushingiye ku nkunga zituruka hanze y’umugabane kandi ari urwego rw’ingenzi cyane mu buzima bw’ibihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko ishoramari ryo mu rwego rw’ubuzima ari ingenzi cyane mu kurandura indwara zititabwaho uko bikwiye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-ishoramari-mu-buzima-rizarandura-indwara-zibasira

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye yamuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Nigeria – #rwanda #RwOT

    Amb. John Kayode Shinkaiye usanzwe ari Umuyobozi mu biro bya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, we n'itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Mutarama 2021, aribwo Perezida Kagame yakiriye Amb. John Kayode.

    Umukuru w'Igihugu kandi yakiriye intumwa ya Perezida Buhari ari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    U Rwanda na Nigeria bifitanye umubano n'imikoranire ishingiye cyane ku bwikorezi, aho mu Ukwakira 2020, Perezida Buhari yemeje amasezerano y'ubufatanye mu bwikorezi bw'indege hagati y'igihugu cye n'u Rwanda, hagamijwe guteza imbere urujya n'uruza rw'ibicuruzwa hagati y'ibihugu byombi.

    Ni amasezerano azwi nka 'Bilateral air service agreements, BASA', asinywa n'ibihugu hagamijwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga hakoreshejwe ubwikorezi bw'indege.

    Aya masezerano yasinywe nyuma y'imyaka ibiri RwandAir, itangije ingendo zigana Abuja mu Murwa Mukuru wa Nigeria.

    Minisiteri y'Ibikorwa Remezo itangaza ko intego yayo ari ugufasha mu koroshya urujya n'uruza rw'indege hagati y'ibihugu byombi, bityo indege za RwandAir, zikajya zikoresha ibibuga by'indege byo muri Nigeria mu kuhagwa cyangwa kuhahagurukira.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye na Amb John Kayode Shinkaiye wamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Buhari wa Nigeria

    Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi John Kayode Shinkaiye wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi wa Nigeria

    Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-yihariye-yamuzaniye-ubutumwa-bwa-mugenzi-we-wa

  • Agaragara nkinkumi kandi asheshe akanguhe! Z… – #rwanda #RwOT

    Zari Hassan akomoka mu gihugu cya Uganda akaba ariho yavukiye ku itariki 23/09/1980 akaba yaravukiye mu gace kitwa Jinja. Ababyeyi be bakaba baramwise Zarinah Hassan. Yavukiye mu muryango w'abana 2 nawe wa gatatu, abavandimwe be bitwa Zuleha Hassan na Zara Hassan. Zari Hassan ku ruhande rwa Se akaba afite Sekuru w'umuhinde naho Nyirakuru akaba Umurundikazi gusa ku ruhande rwa nyina wamwibarutse nyirakuru ni Umugandekazi.

                    Umugandekazi Zari Hassan 

    Amashuri Zari Hassan yize

     Zari akiri muto yize amashuri abanza mu gace yavukiyemo ahitwa Jinja Primary School akirangiza aho yahise ajya kwiga amashuri yisumbuye mu ishuri ryitwa Jinja Girl's High School ariho yarangirije maze ahita ajya kwiga kaminuza mu Bwongereza mu mujyi wa London.

     Zari Hassan mu muziki

    Zari ubwo yararangije kwiga kaminuza muri London mu mwaka wa 2000 yagarutse iwabo muri Uganda gusa ntiyahatinze yahise ajya kuba muri Africa y'epfo aho yari asanze umukunzi we wumuherwe Ivan Ssemwanga. Mu mwaka wa 2007 Zari Hassan yasohoye indirimbo yise 'Oliwange' ariyo yatumye ahita amenyekana.

    Icyo gihe mu buhanzi akaba yarakoreshaga izina rya Zari The Boss Lady. Iyi ndirimbo Oliwange yarakunzwe cyane ndetse iza kumuhesha umwanya mu marushanwa yitwa The Channel O Awards yabereye muri Africa y'Epfo maze indirimbo ye ihita itwara igikombe cy'amashusho meza y'umwaka. 

    Abasore Zari Hassan yakundanye nabo 

    Ivan Ssemwanga:2001-2013 Guhera muri 2001 Zari yakundanye n'umugabo w'umuherwe ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Ivan Ssemwanga. Aba bombi barakundanye bikomeye ndetse baza no gukora ubukwe muri 2011. Aba bombi banabyaranye abana 3 barimo uwitwa Pinto na Quincy hamwe na Didy. 

    Umubano wa Zari na Ivan Ssemwanga wakomeje gukomera kugeza mu mu mpera z'umwaka wa 2012 ubwo Zari Hassan yavugaga ko Ivan yaba yaramukubise ndetse amurega mu nkiko anamwaka gatanya. Ibi Ivan yarabihakanye gusa mu mwaka wa 2013 aba bombi nibwo bahanye gatanya imbere y'amategeko urukundo rwabo rurangirira aho. Mu mwaka wa 2017 uyu muherwe Ivan Ssemwanga yitabye Imana.  

    Diamond Platnumz: 2014-2018 

    Mu mwaka wa 2014 nibwo Zari yatangiye gukundana n'icyamamare Diamond Platnumz. Urukundo rwabo rwaravuzwe mu bitangazamakuru byo hirya no hino muri Africa, amafoto yabo bari mu munyenga w'urukundo nayo niko yagendaga akwirakwira hose. 

    Diamond Platnumz nawe ntiyigeze asiba kwerekana urukundo afitiye Zari Hassan umurusha imyaka 9, yaba ari mu ndirimbo yasohoraga cyangwa mu magambo yamubwiraga asize umunyu ku mbuga nkoranyambaga. Zari nawe byari uko wasangaga akunze gutera imitoma uyu muhanzi ku mugaragaro. 

    Mu mwaka wa 2015 ku itariki 6 z'ukwezi kwa 8 Zari na Diamond bibarutse umwana w'umukobwa witwa Latifah Dangote. Mu mwaka wa 2016 ku itariki 6 z'ukwezi kwa 9 bongeye kwibaruka umwana w'umuhungu bamwita Prince Nillan. Nyuma gato hatangiye kujya havugwa ko umubano w’aba bombi utameze neza biturutse ku kuba Diamond Platnumz aca inyuma Zari The Boss Lady. N’ubwo ibi bihuha byariho ntibyabujije aba bombi gukomeza gukundana. 

    Ku itari 14/02/2018 ku munsi mukuru w'abakundana nibwo Zari Hassan yatangaje ko yatandukanye na Diamond Platnumz.mu magambo yakoresheje ku rukuta rwe rwa Instagram Zari yavuze ko yari arambiwe Diamond wahoraga amuca inyuma bihoraho dore ko yari amaze gutera inda Hamisa Mobetto. Urukundo rwa Zari na Diamond rwavuzwe cyane ndetse rukanatungura benshi rwarangiriye aho binateza intambara y'amagambo ku mbuga nkoranyambaga hagati yaba bombi.

     King Bae: 2019-2020 

    Zari Hassan muri 2019 yakundanye n'umusore ukomoka muri Africa y'Epfo witwa King Bae gusa uyu musore ntabwo azwiho ibintu byinshi kuko ntakoresha imbuga nkoranyambaga.kuva Zari yakundana nuyu musore wasangaga akunda kumupositinga gusa ntashyireho amazina ye nyakuri ahubwo agandikaho King Bae. 

                 

                                      King Bae na Zari Hassan 

    Zari Hassan yakomeje kugira ibanga uyu musore avuga ko uyu mukunzi we adakunda ko ubuzima bwe bwite bujya kumugaragaro.urukundo rwaba bombi rwamaze igihe gito dore ko mu mwaka wa 2020 uri mu mpera aribwo Zari yatangaje ko batandukanye. Kugeza ubu Zari Hassan ntawundi musore aravuga ko ari mu rukundo nawe. Ubu yibera muri Africa y'Epfo aho akurikirana business ze zirimo amazu y'icumbi y'ibigo bya mashuri yubatse abamo abanyeshuri.bivugwa ko uyu mugore kandi afite umutungo ungana na miliyoni 1.3$.

     Src:www.wikipedia.com,www.allafrica.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102685/agaragara-nkinkumi-kandi-asheshe-akanguhe-zari-hassan-wimyaka-40-washakanye-na-diamond-yar-102685.html

  • Covid-19 yahitanye abantu 3 mu Rwanda abandi 363 barayandura #rwanda #RwOT

    Abantu batatu bishwe na Coronavirus ni abagore b'imyaka 78 na 30 b'i Kigali n'umugabo w'imyaka 62 wo mu karere ka Rusizi.

    Abanduye babonetse I Kigali: 98, Gatsibo: 52, Kayonza: 51, Gicumbi: 21, Kirehe: 17, Ngoma: 15, Rubavu: 15, Gakenke: 12, Rulindo: 11, Rwamagana: 8, Kamonyi: 8, Nyamagabe: 8, Gisagara: 6, Nyagatare: 5, Ruhango: 5, Muhanga: 4,Nyamasheke: 4, Musanze: 4, Rusizi: 4, Burera: 4, Huye: 3, Nyanza: 3, Nyaruguru: 2, Karongi: 2, Ngororero: 1.

    Abamaze kwandura bose ni 14,529.Abamaze gukira bose ni 9,234 mu gihe abakirwaye ari 5,109.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    U Bushinwa bwatangije uburyo bushya bwo gupima Coronavirus hifashishijwe gukoza igipimo mu kibuno, ubu buryo bukaba bwitezweho umusaruro mu gutahura byihuse kandi mu buryo bwizewe abanduye icyo cyorezo.

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko Coronavirus yongeye kubyutsa umutwe muri iki gihugu dore ko hari uduce tumwe na tumwe twasubijwe muri Guma mu rugo.

    France 24 yatangaje ko ubu buryo bushya bwo gusuzuma Coronavirus binyuze mu kibuno ari bwo bwitezweho gutanga umusaruro, kuko byagaragaye ko virusi itinda cyane mu kibuno kurusha uko itinda mu myanya y'ubuhumekero.

    Inzobere zagaragaje ko ubu buryo bushobora gufasha kugaragaza umubare munini w'abanduye.

    Aya makuru akigera hanze hari abagaragaje kubyishimira, bavuga ko ari agashya u Bushinwa buzanye mu gihe abandi bavuze ko biteye isoni.

    Ubu buryo buje busanga izindi ngamba zafashwe n'u Bushimwa mu gukomeza kwirinda iki cyorezo gikomeje koreka imbaga. Ubu abinjira mu Bushinwa bagomba kuba bafite ibisubizo by'uko batarwaye Coronavirus ndetse bagashyirwa mu kato k'iminsi 14.

    Kugeza mu Bushinwa abasaga ibihumbi 80 nibo banduye Coronavirus ikaba imaze guhitana abasaga ibihumbi bine .

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-abantu-3-mu-rwanda-abandi-363-barayandura

  • Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa yasuye u Rwanda mu ruzinduko bwite #rwanda #RwOT

    Sarkozy yayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, ni we Perezida w'u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 25 Gashyantare 2010, yemera ko muri ayo mateka mabi hari 'amakosa yakozwe n'Abanyapolitiki b'u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise”.

    Mu 2018 ubwo yazaga mu Rwanda yari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gikora Ubwikorezi bw'Ibicuruzwa byambuka Imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bollorép.

    Umusaruro wavuye muri uru ruzinduko, ni uko Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z'amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

    Icyo gihe Sarkozy yasuye Inema Arts, arara mu Rwanda ijoro rimwe bukeye afata indege bwite akomereza i Abidjan muri Côte d'Ivoire.

    Sarkozy ni umwe mu bayoboye u Bufaransa wakoze ibishoboka byose kugira ngo azahure umubano w'u Rwanda n'igihugu cye. Nyuma y'uruzinduko rwe rwo muri Gashyantare 2010, byasabye amezi atatu gusa Perezida Kagame na we asura u Bufaransa ubwo yitabiraga Inama y'Abakuru b'ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Nice.

    Ni umuntu wakunze kuvuga ashize amanga ko ashima imiyoborere ya Perezida Kagame nk'aho mu kiganiro yagiranye na Le Point mu 2018 yagize ati 'Nakunze cyane Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda. Bisaba imbaraga zidasanzwe gusana igihugu nk'u Rwanda cyashegeshwe na Jenoside yari itarigeze ibaho! Kigali ubu ni umujyi uhujwe mu ikoranabuhanga kuruta indi muri Afurika.”

    Source: IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nicolas-sarkozy-wayoboye-u-bufaransa-yasuye-u-rwanda-mu-ruzinduko-bwite

  • Kigali: Menya Telefone wahamagara niba ufite… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Umujyi wa Kigali wanyujije kuri Twitter, bavuze ko iyi nimero ya telefone ari 3260, ikaba ihora ku murongo amasaha 24 kuri 24. Abaturage basabwe kwirinda kuyihamagara ‘bikinira’. Banditse bati “Umujyi wa Kigali uributsa abaturage bafite ikibazo cyo gufashwa kubona ibiribwa ko nimero yo guhamagaraho ari 3260, ikaba ikora amasaha 24/24. Ibindi bibazo bitandukanye biranyuzwa kuri nimero zisanzwe z’Uturere, Akarere ka Gasabo:1520, Akarere ka Kicukiro: 4575 naho Akarere ka Nyarugenge: 4025”.

    Pudence Rubingisa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yasabye abanya-Kigali kutinubira ‘Guma mu rugo Kigali’, abibutsa ko ari gahunda igamije kugabanya ikwirakwira rya Covid-19. Yagize ati “Mu mujyi wa Kigali turi mu bihe bidasanzwe bya Guma mu rugo, ndabasabye ntitubyinubire, twumve ko ari bwo buryo bushobora gutuma icyorezo kidakwirakwira no mu bandi bataracyandura.#Shishoza #Tuzatsinda”.

    Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, yabwiye abaturage ko ‘Guma mu rugo Kigali’ ari ubundi buryo bwo kwikingira, abasaba kutirara. Ati “Gahunda ya Guma mu rugo Kigali ni ubundi buryo bwo kwikingira, twe kwirara, tuyubahirize. Kubo imirimo yahagaze turabahumuriza, kuko icyorezo ni tugitsinda turi bazima tuzongera gukora bigende neza, igishoro cy’ubuzima tukibungabunge.”

    Joseph Niyongabo Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu Mujyi wa Kigali, mu butumwa yageneye abanya-Kigali muri iki gihe cya Guma mu rugo, yabasabye gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Yavuze ko Guma mu rugo Kigali ari gahunda ‘igamije kudufasha kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo’. Yasabye abakora muri zerivisi n’imirimo y’ingenzi yemerewe gukomeza gukora, kubikora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi bakoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abasanzwe bakora muri izo serivisi.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali arasaba abanya-Kigali kutinubira ‘Guma mu rugo’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102707/kigali-menya-telefone-wahamagara-niba-ufite-ikibazo-cyo-gufashwa-kubona-ibiribwa-muri-iyi–102707.html

  • Ibyabaye kuri uyu mugore waryamanye n'abagabo 130 bose ni agahomamunwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 28 y'amavuko yatangaje ko yaje kugirwa imbata y'ubusambanyi ndetse bikaza kumurenga akaryamana n'abagabo 130 akiri muto ,ibintu ahamya ko byamwiciye ubuzima bwe.

    Uyu mugore witwa Frankie Considine ukomoka mu Bwongereza wari warabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina yavuze ko ibyo yakoraga byose, yabaga ari gutekereza umugabo bari buryamane kugeza ubwo aryamanye n'abagera kuri 130.

    Frankie waryamanye nabatari bake

    Nk'uko ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza cyabitangaje, Frankie Considine yagize ati:'Nakoraga neza akazi kanjye n'umunsi wanjye ukagenda neza iyo nabaga nzi igihe ndakorera imibonano mpuzabitsina.Byari nk'inshingano kuri njye.Nabikoreraga ku kazi cyangwa ngasohoka.'

    Frankie yavuze ko yigeze kuryamanaga n'abagabo 4 ku ijoro rimwe ntiyanyurwa.ubu burwayi bwe bwamugizeho ingaruka zikomeye yaba mu mutwe cyangwa ku mubiri aho yagiye yandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,agahinda gakabije ,gukuramo inda ndetse no kubyara abana atazi ba se.

    Ati:'Nahamagaraga ku kazi mbeshya ko ndwaye nkanasubika gahunda nabaga mfitanye n'inshuti iyo nabaga nzi ko ndakora imibonano mpuzabitsina.Nakoraga ibishoboka byose ngo nsambane buri munsi.'

    Frankie wagiye kwivuza uburwayi bwo kubatwa no gukora imibonano mpuzabitsina agakira, yavuze ko yabutewe n'ihungabana ryatewe no gutandukana kw'ababyeyi be afite imyaka 13 bigatuma abaho mu bwigunge cyane ko yabanaga na se wakoraga akazi ko gutwara Taxi wahoraga ahuze.Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye gusambana nyuma yo kujya yirirwa kuri Internet ashaka abakunzi barimo n'abamusabaga gukora imibonano mpuzabitsina.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-kuri-uyu-mugore-waryamanye-nabagabo-130-bose-ni-agahomamunwa/

  • Umukinnyi w'amafilime w'imyaka 53 yarushinganye n'umurinzi we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime w'Umunya-Canada Pamela Denise Anderson wimyaka 53 yamavuko yarushinze n'umusore witwa Dan Hayhurst wari usanzwe amurindira umutekano.

    Pamela Anderson yakoze ubukwe ku nshuro ya gatanu ndetse niwe wemeje ko yarushinze n'umurindira umutekano. Uyu mukinnyi wa filime na Dan Hayhurst wamurindiraga umutekano barushinze ku wa 24 Ukuboza 2020, ku munsi wabanjirije Noheli.

    Pamela Anderson yavuze ko yagiye mu rukundo n'uyu mugabo we mu bihe bya Guma mu rugo ubwo babaga bari kumwe iminsi irindwi kuri irindwi.

    Ibirori by'ubu bukwe byabereye mu rugo rwa Pamela bwari bwitabiriwe n'abantu bake cyane.

    Ngo impamvu bari batumiye abantu bake ni uko mu bihe bya Coronavirus bitemewe gukoranya imbaga. Pamela avuga ko imiryango yabahaye umugisha nk'uko n'inshuti zabo zabikoze.

    Ni ku nshuro ya gatanu Pamela Anderson akora ubukwe ndetse muri Mutarama umwaka ushize yari yarushinze na Jon Peters.

    Dan Hayhurst ashakanye na Pamela Anderson nyuma ya Tommy Lee, Kid Rock na Rick Salomon babanye ubugira kabiri.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wamafilime-wimyaka-53-yarushinganye-numurinzi-we/

  • Ngibi ibyo wakora bikagufasha kuzinukwa burundu uwaguhemukiye mu rukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore n'inkumi bajya bakunda ndetse ukaba wanamenya ko uwo ukunda atagukunda ariko kumwikuramo bikanga ugakomeza guhatiriza wizeye ko azagera aho akagukunda. Nyamara bishobora kuba ari uguta umwanya ukazasanga uri kwibabaza kurushaho.Urubuga Elcrema rukaba rutanga inama ku bintu wakora ukibagirwa burundu uwaguhemukiye mu rukundo.

    1.Irinde ibintu byose bimukwibutsa

    Hari ubwo ufata umwanzuro ukavuga ko utazongera kumuhamagara ariko wareba muri telefoni yawe ukabona nimero ye ukisanga wamuhamagaye. Bibaye byiza rero wajya usiba ibintu byose bishobora kumukwibutsa kuko bigira uruhare mu gutuma wumva warafashwe nawe kandi mu by'ukuri we atanagutekereza na gato.

    Shaka ibikurangaza kandi bikunezeza. Shaka umwanya ujye utemberana n'inshuti ku buryo uri buze kubona umwanya wo kwishima, binakurinde kuza guheranwa n'ibitekerezo byibanda ku muntu utagukunda. Wareba filimi zagufasha gusohoka buri ibyo bihe, ugasoma ibitabo n'ibindi bintu bituma uhungenza intekerezo.

    2.Wikomeza kwiremamo icyizere

    Iyo ukunda umuntu nka gutyo usanga hari n'ubwo ukomeza kwiremamo icyizere wibwira ko azagera aho akagukunda. Icyo cyizere ni cyo kikubuza gukomeza urugendo rwawe ugatakaza umwanya wawe ushakisha ibyo wakora ngo agukunde.

    Hari n'ababa bazi ko uwo bakunda agakundana n'undi bagatangira kubateranya bavuga nabi abakunzi babo kugira ngo bakunde babange nabo babone umwanya mu mutima wabo. Uko wiha icyizere rero bikubuza gutera intambwe ahubwo ugasanga utangiye gutekereza n'imigambi itari myiza.

    3.Muhungire kure

    Niba musanzwe mukunda kugira ahantu henshi muhurira, uba ugomba kwirinda ko mukomeza guhura. Niba umubonye ku mbuga nkoranyambaga wirinda kumwandikira kuko we aba yumva ko uri kumutesha umutwe. Rimwe na rimwe agufata nk'aho nta bwenge ugira, uri umuntu w'intumva.

    4.Igirire impuhwe kandi wikunde

    Hari bamwe usanga barinjiye mu rukundo ku buryo nawe yiyibagirwa ubwe. Bamwe banga kurya kuko batabona ibyo bifuza mu rukundo abandi bakigunga n'ibindi. Geregeza kwikunda kuko nta wundi muntu uzagukunda nk'uko wikunda. Kwikunda uzabifashwamo no kwiha agaciro, ukamenya ibyiza ufite, impano ufite n'ibindi bintu byagufasha kwigirira icyizere.

    Kuba wakwisanga uri mu rukundo n'umuntu utagukunda rimwe na rimwe ushobora kuba yarakubeshye ko muri kumwe, birababaza ndetse bikagorana kubyikuramo, ariko icy'ingenzi ugomba kumenya ni uko ubuzima bukomeza. Haranira kubisohokamo ureke guta umwanya no kwiyangiza.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibyo-wakora-bikagufasha-kuzinukwa-burundu-uwaguhemukiye-mu-rukundo/