Category: Uncategorized

  • Iya Mico ndayizi! Twasuye Nice Moto uririmba… – #rwanda #RwOT

    Nice USANASE wahisemo kwitwa Nice Moto nk’amazina akoresha mu ruhando rwa muzika, ni umukobwa ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari urugendo yatangiye mu mwaka wa 2016, gusa mbere yaho kugeza n’ubu ni n’umuririmbyi muri korali. Atuye mu mujyi wa Kigali ku Kimihurura, mu mudugudu wa Juru, akaba asengera muri ADEPR ku mudugudu wa Kabare ahazwi nka ‘Kacyiru-Merdien’. Ni umuhanzikazi uvuga ko muri iyi minsi ari gukorera mu mavuta mashya. Ati “Naje mu mavuta mashya”.

    UMVA KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO ‘IGARE’ YA NICE MOTO

    Mu muziki amazemo hafi imyaka 5 amaze gukora indirimbo hafi 15. Anafite Album igizwe n’indirimbo 8 ari zo: Amakuru y’umurwa, Iwacu ni heza, Elohim, Igitondo cy’umugisha, Mbere na mbere Imana, Muzaririmba, Shimwa Mana na Ibuye ry’imfatizo. Avuga ko anafite izindi ndirimbo 4 azashyira kuri Album ye ya kabiri, izo akaba ari; Ariho, Nzakenyuruza Abami, Akato k’utwatsi na Igare zakozwe na Producer Martin. Avuga ko yiyise ‘Nice Moto’ bisobanuye ‘Umuriro mwiza’ kuko akora indirimbo zihuta cyane, ibintu agereranya n’umuriro ariko mwiza na cyane ko agamije kuvana benshi mu byaha.

    Nice Moto yashyize hanze indirimbo y’Imana yise Igare

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Nice Moto asobanura urugendo rwe mu muziki usingiza Imana yagize ati “Natangiye umuziki mu 2016 ni bwo nasohoye album ya 1, gusa nsanzwe ndi umuririmbyi. Intego yanjye ni ukwamamaza ubwami bw’Imana bukagera kure hashoboka”. Avuga ko indirimbo ye nshya ‘Igare‘ yayanditse ashaka guhumuriza abantu, ati “Nari ngamije guhumuriza abantu ndetse nkababwira ko hari Umwuka utanga ubugingo”.

    Ni indirimbo ashyize hanze mu masaha macye ashize, gusa avuga ko yayanditse kera, ndetse ngo aba yarayisohoye mu mezi yashize ariko azitirwa n’indirimbo ‘Igare’ Mico The Best yahise ashyira hanze mu minsi nawe yiteguraga kuyigeza ku bakunzi be. Nice Moto ngo yanze guhita nawe ayisohora ndetse avuga ko yigiriye inama yo kureka kuyishyira hanze ariko Umwuka w’Imana amusaba gushyira hanze indirimbo ye ‘Igare’. Avuga ko yanze gusuzugura Imana, akaba ariyo mpamvu yayishyize hanze.

    Nice Moto araganira cyane! Nta rungu wagira muri kumwe

    Twamubajije niba indirimbo ‘Igare’ ya Mico The Best ayizi, adutangariza ko ayizi rwose kuko anayumvana abantu benshi cyane barimo n’abakristo. Yabajijwe niba indirimbo ye ‘Igare’ abantu batazayitiranya n’indirimbo ‘Igare’ ya Mico The Best yamamaye mu gihugu, abihakana yivuye inyuma. Ati “Yego ndayizi, nari nyifite nshaka kuyisohora ariko iya Mico irayibanziriza noneho mba nyiretse nsohora iyitwa “Akato k’utwatsi” ariko Umwuka akomeza kubimpatira rero ndayisohora. Oya ntabwo bazayitiranya”.

    UMVA HANO INDIRIMBO ‘IGARE’ YA MICO THE BEST

    Nice Moto ushimira Issa Noel Karinijabo wamufashije cyane mu muziki we avuga ko arimo gutegurira abakunzi be amashusho y’indirimbo ye ‘Igare‘ n’ibindi byinshi byiza Umwuka azamuha akaba yiteguye kuzabigeza ku bakunzi be. Ubwo twari twamusuye iwe mu rugo ku Kimihurua, Nice Moto yabajijwe na Shema Aime Patrick wa InyaRwanda.com niba mu mashusho y’iyi ndirimbo ye ‘Igare‘ azakoresha igare abantu bazi na cyane ko ku ifoto yamamaza iyi ndirimbo ye, agaragara ari ku igare, asubiza ko ashobora kuzakoresha igare risanzwe cyangwa ‘igare ry’Umwuka’.

    Yadutangarije ko akunda cyane Butera Knowless na Niyo Bosco, anaduhishurira agahinda yatewe n’umuntu yirinze kuvuga izina rye wamubeshye ko azamuhuza na Producer Clement kuko ngo yumvise ijwi rye akarikunda cyane, akamusaba ko yazabahuza akamukorera. Avuga ko iryo joro abwiwe ayo magambo, yararanye ibyishimo byinshi ndetse ngo ntiyasinziriye kuko byari kumufasha guhura na Knowless Butera no gukorerwa indirimbo n’umu Producer yubaha cyane. Yakomeje gutegereza ko azahuzwa na Knowless amaso ahera mu kirere bimutera agahinda kenshi.

    Mu ndirimbo ‘Igare’ ya Nice Moto humvikanamo aya magambo “Oya nta gare ririho, nkuzaniye amakuru mashya, ndasibanga urupfu, ndareba ahazaza heza hawe, ndahanurira ubwanjye n’ubwawe. Ba bana ba Baramu bari hehe ko mbona akabo kashobotse ndumva ijwi ry’Uwitek rimbwira ngo dore uributswe, amasengesho yawe yose ni ukuri yaributswe, ibiganza byariho iminyururu ikimenyimenyi ubu bipfumbase Bibiliya, wampinduriye amateka rwose biragaragara. Aburahamu yizeye isoko y’ubuzima Imana aba umuntu udasanzwe, ndakwizeye, nkwikomejeho sinzakurekura”.

    Twamubajije igare yaririmbye iryo ari ryo na cyane agaragara ku igare abantu bagendaho, akaba ari naryo na Mico The Best yifashishije mu ndirimbo ye ‘Igare’, maze Nice Moto adusubiza agira ati “Mwibuke ko hari abantu bagiye ku igare bagiye mu ijuru, ibyo singiye kubivugaho, ndabizi ko babizi ko hari igare ryazamutse rijyana abantu mu ijuru.” Yavuganye agahinda ko abakristo n’abantu bose muri rusange bamaze kwibagirwa igare ry’Umwuka wera. Yasabye abantu kumva indirimbo ye ‘Igare’ kuko bazarushaho kuyisobanukirwa neza ntibayitiranye n’iya Mico.

    Nice Moto yababajwe cyane no kubeshywa guhura na Knowless Butera

    UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘IGARE’ YA NICE MOTO

    REBA HANO IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE NA NICE MOTO

    INTERVIEWER: Shema Aime Patrick – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102625/iya-mico-ndayizi-twasuye-nice-moto-uririmba-gospel-wasohoye-indirimbo-yise-igare-ahishura–102625.html

  • MC Tino yasezeye kuri Royal Fm, yerekeje kuri… – #rwanda #RwOT

    Mc Tino amaze iminsi araritse inshuti ze, abafana, abavandimwe n'abandi ko yitegura gutangira imirimo mishya. Uyu munsi yakoze ikiganiro asezera abafana be kuri Radio n'abanyamakuru bakoranye.

    Benshi bavuze ko yabaryohereje mu biganiro by'imiziki yumvikanyemo, abandi bavuga ko bazamukumbura. Bamwe mu banyamakuru baje bamusanga kuri Royal Fm, bamushimiye umuhate yagaragaje n'uburyo yagiye abatinyura mu kazi kabo ka buri munsi.

    Ejo ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021, Mc Tino azakora ikiganiro cye cya nyuma kuri iyi Radio. Ni ikiganiro yahaye umwihariko w'umuziki yifashishije Dj . Ndetse yavuze ko azakora iki kiganiro agacyesha.

    Ku gicamunsi cy'uyu wa kane tariki 28 Mutarama 2021, Mc Tino yabwiye INYARWANDA ko yasezeye kuri Royal Fm kubera ko yabonye akazi kuri Radio Country Fm ikorera mu Karere ka Rusizi yumvikanira ku murongo wa 91.3 Fm.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yavuze ko yamaze gusezera ku buyobozi bwe, abanyamakuru bakoranaga umunsi ku munsi n'abandi. Ndetse ko bamushimiye umusanzu we, uko yababaniye n'ibindi byinshi bisize urwibutso kuri bo.

    Mc Tino yari amaze umwaka umwe n'iminsi 10 akorera kuri Royal Fm, dore ko yatangiye kuhakora ku wa 19 Mutarama 2020. Uyu mwaka umwe waje wiyongera ku myaka itatu yahakoze mbere y'uko yerekeza kuri KFM. Bivuze ko akoreye Royal Fm imyaka ine.

    Tino wamuritse Album 'Umurima' yabwiye INYARWANDA ko ubuyobozi bwa Royal Fm bwamushimiye umusanzu we kandi ko biteguye kongera kumwakira igihe cyose yagarukira.


    Umuhazi akaba n’umunyamakuru Mc Tino yatangaje ko yamaze gusezera kuri Royal Fm

    Uyu muhanzi wakoraga ikiganiro 'Friday Night Live with Mc Tino' n'ibindi, ati 'Ikintu nshimira Royal Fm ni nk'umuryango. Nasezeye na boss ubwe (Jackie) arambwira ati 'turababaye ariko reka tuguhe umugisha'. Arambwira ati 'nibyanga uzagaruke, urumva icyo kintu.'

    'Ni abantu twuzuzanyaga, ni Radio iguha uburenganzira bwawe kandi yita ku bakozi bayo. Ikindi nshimira Royal Fm ni uko aho dukorera ari heza cyane. Abatumirwa benshi banyurwa n'ahantu tubakirira. Ndashimira buri wese.'

    Tino yashimye abantu bamukunze kuva atangiye urugendo rw'itangazamakuru abasaba kuzakomeza kubana nawe kuri Radio nshya yerekejeho y'i Rusizi.

    Kuri Radio Country Fm y'i Rusizi, Mc Tino afite akazi karimo gutegura porogaramu za Radio, kwigisha no guhugura abanyamakuru, kubereka uko buri kimwe cyose gikorwa n'ibindi byinshi bikarishya umunyamakuru nyawe.

    Mc Tino azajyana n'umunyamakuru uzwi ku izina rya Kadada ukorera Isango Star.

    Tino yavuze ko Radio Country Fm yerekejeho ari iy'urubyiruko ifite studio nziza n'ibikoresho bigezweho ibanjirijwe na Royal Fm ndetse na Kiss Fm. Yavuze ko afite intego yo guhindura imyidagaduro mu Mujyi wa Rusizi kandi ukaba umujyi w'Ubukerarugendo.

    Ati 'Tugiye guhindura amakuru, imyidagaduro, siporo n'ibindi. Ku buryo Rusizi iba Umujyi w'imyidagaduro.'

    Mu gihe cy'umwaka umwe Tino yari amaze kuri Royal Fm yakoze ibiganiro bitandukanye byibanda ku muziki yakira abatumirwa barimo abo mu nzego zikomeye z'Igihugu, abahanzi, abamamaza ibikorwa byabo n'abandi benshi.

    MC Tino yamenyekanye mu itsinda rya TBB, ashinguramo ikirenge atangira gukora umuziki ku giti cye. Aherutse gusohora indirimbo ‘Titiza’ yaje ikurikira izirimo 'Njyewe nawe', 'My Love' yahuriyemo na Javada, 'Umurima' yitiriye alubumu ye nshya n'izindi nyinshi.

    Mc Tino yavuze ko yerekeje kuri Radio Country Fm ikorera i Rusizi yashinzwe n’umuhanzi Noopja wamamaye mu ndirimbo ‘Murabeho’

    Mc Tino yavuze ko afite intego yo guhindura imyidagaduro mu Mujyi wa Rusizi no gukarishya abanyamakuru ba Radio Country Fm

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TITIZA’ Y’UMUHANZI MC TINO


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102705/mc-tino-yasezeye-kuri-royal-fm-yerekeje-kuri-radio-ikorera-i-rusizi-102705.html

  • Inkumburwa: Miss Jojo na Miss Shanel bafatwa… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi bijya bibaho akibagirana ariko ibihangano bye ntibizima na gato, bihora bigaruka mu mitima ya benshi imyaka ikaza indi igataha. Ese aba bahanzikazi tuvuze haruguru ubibukira kuki? Iyo umuntu avuze izina Miss Shanel cyangwa Miss Jojo ni iki wumva vuba kuri bo?. Aba bombi ubundi mu mwaka wa 2007 nibwo batangiye kwatsa umuriro mu myidagaduro, nibo bahanzikazi bari bahiriwe cyane na muzika mu gihe cyabo.


    Umuhanzikazi Nirere Ruth, wamamaye cyane ku kazina ka Miss Shanel, iyo umuvuze benshi bumva cyane ijambo 'Ndarota', nibyo koko 'Ndarota' yari indirimbo yabaye Virusi mu bakunzi ba muzika kugeza magingo aya. Abakurikira muzika bawukurikiranye kuva nyuma ya 2000-2015 bazi neza, Miss Shanel na Miss Jojo.

    Miss Shanel indirimbo ze 3 zageze kure zirimo; 'Ndarota', “Nkukunda Byahebuje', na 'Nakuta' naho Miss Jojo azwi cyane mu ndirimbo nka 'Mbwira', “Siwezi Enda”, n’izindi.


    Nirere Ruth ubu ubana n’umugabo mu Bufaransa yakanyujijeho

    Aba bahanzikazi bari bafite amajwi meza cyane mu miririmbire ku buryo bahagaritse muzika benshi birababaza, burya umuhanzi ntapfa kurekura muzika burundu kuko umwe muri aba wakumva ashyize hanze indirimbo kuko  abahanga bavuga ko 'agatoki kakombye inkono gahora karegarega'. Tutanirengagije ko Miss Shanel ubwo aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2019 yavugaga ko afite imishinga myinshi ya muzika, ibisobanuye ko we atawuhagaritse.

    Ibituma baba inkumburwa muri muzika Nyarwanda nk'abari bayoboye igitsinagore mu muziki nyarwanda


    Miss Jojo yarakundwaga cyane mu ijwi rye

    Aba bombi barahatanye dore ko bamaze imyaka irenga 10 bakora muzika, bagerageje kwagura muzika Nyarwanda mu bihugu bituranye n'u Rwanda, nka Miss Shanel yakoranye indirimbo n'umuhanzi witwa Wyre wari ukunzwe muri Kenya, aza no gukorana na Mesach Semakula uzwi cyane muri Uganda, mu gihe Miss Jojo yagerageje gukorana indirimbo n'abanzi barimo, Michael Ross wa Uganda, uwitwa DNG ukomoka muri Kenya tutibagiwe na Kidumu Kibido Kibuganizo w'umurundi w'icyamamare.

    Bibukirwa kandi ku bitaramo n'amarushanwa bitabiriye, Salax Awards igitangira, Miss Shanel yarayitabiriye muri 2009, mugenzi we Miss Jojo yitabiriye Salax Awards muri 2010 yaje no kuyegukana. Mbere gato muri 2008, hari amarushanwa yitwaga, Pear Of Africa Awards, bombi barayitabiriye ariko Miss Shanel ntiyahiriwe nayo  inshuro 3 zose yayitabiriye mu gihe mugenzi we Miss Jojo iri rushanwa rya Pear Of Africa yaryegukanye muri 2008.

    Ingingo 10 zitandukanya abakeba Miss Jojo na Miss Shanel - IGIHE.com

    Miss Jojo na Miss Shanel, impano zabo zarayingayinganaga, benshi baracyabakumbura mu muzika nyarwanda. Bagiye kandi bafata indege kenshi berekeza i mahanga gukora ibitaramo kuko nka Miss Shanel yakoze ibitaramo 2 ku mugabane w'u Burayi, gusa na mugenzi we Miss Jojo yataramiye muri Amerika kenshi no mu Bubiligi.

    Abakunzi babo muri muzika, basa nk’aho bamaze kubibagirwa kuko imyaka isaga 7 irihiritse batavugwa cyane mu ruhando rw'imyidagaduro, ariko uko iminsi igenda iza indi igataha, muzika yunguka abandi basimbura abari barababanjirije.

    Ubu twavuga ko n’ubwo Miss Jojo na Miss Shanel bazibukiriye muzika, Marina, Queen Cha na Butera Knowless babasimbuye mu kibuga cy'imyidagaduro ku ruhande rw'igitsina gore kandi nabo bahagaze neza cyane. Hari abahanzikazi benshi bakomeje kunga ikirenge mu cyabo bazamura muzika Nyarwanda. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102696/inkumburwa-miss-jojo-na-miss-shanel-bafatwa-nkababoneye-izuba-abahanzikazi-ibihembo-namaru-102696.html

  • Perezida Kagame yagaragaje ishoramari ryo mu buzima nk'iturufu mu kurandura indwara zititabwaho uko bikwiye – #rwanda #RwOT

    Indwara zititabwaho uko bikwiye zizwi nka NTDs (Neglected Tropical Diseases) ni uruhurirane rw'izigera kuri 13 zibasira cyane ibihugu muri rusange ibihugu biri mu nzira y'amajyambere, byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika, cyane cyane ibyo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara u Rwanda ruherereyemo.

    Mu Rwanda, indwara zititabwaho uko bikwiye zibangamiye ubuzima bw'abaturage, zigizwe n'inzoka zo mu nda (runwa, mugugunnyi, munyunyuzi, …), bilariziyoze, amavunja, imidido (bamwe bayita ibitimbo), shishikara (bamwe bita uruheri), Trachoma (Uburwayi bw'amaso bushobora kuvamo ubuhumyi), ibisazi by'imbwa (kurumwa n'imbwa) n'ubumara bw'inzoka (kurumwa n'inzoka).

    Indwara zizahaza abazirwaye ndetse hari n'abo zihitana; ziri mu cyiciro cy'izamaze gucika ahandi hose ku Isi, ariko ziracyazahaza abantu barenga miliyari 1,7 batuye mu bihugu bikennye. Ibi bituma izi ndwara zititabwaho, bityo zigakomeza kuguma mu gice kimwe cy'Isi kandi bimaze kugaragara ko zarandurwa burundu ku Isi yose.

    Iyi niyo mpamvu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryateranyije inama igamije kwemerezamo gahunda y'imyaka 10 (2021-2030) igamije kugabanya cyangwa kurandura izo ndwara burundu.

    Izo ntego zivuga ko buri gihugu mu bikigaragaramo izo ndwara kigomba kuba cyaranduye imwe muri zo mu myaka 10 iri imbere, bityo ubukana bwazo muri rusange bugahashywa ku rwego rwo hejuru.

    Perezida Kagame yashimye OMS yashyizeho iyi gahunda, avuga ko izo ndwara zitera ibibazo bikomeye birimo ubumuga bw'umubiri n'ubwo mu mutwe, bityo ko zikwiye kurandurwa mu buryo bwose bushoboka.

    Yagize ati “Izo ndwara zirababaza kandi zitera ubumuga bw'igihe kirekire. Zituma kandi abana badakura neza, yaba mu mitekerereze no ku mubiri. Niyo mpamvu umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kugira ngo tugere ku ntego z'iterambere rirambye.”

    Perezida Kagame kandi yavuze ko kimwe mu byashoboje u Rwanda guhangana no kurandura zimwe muri izi ndwara ari uko ubuvuzi bwazo bwashyizwe muri serivisi z'ubuzima zitangwa kugera ku rwego rwo hasi.

    Yongeyeho ko ari ingenzi cyane ku Mugabane wa Afurika kwishakamo ubushobozi bwatuma uhangana n'izi ndwara.

    Yakomeje ati “Ishoramari rikozwe mu buzima ni igishoro cyiza. Niyo mpamvu nshaka kugaragaza akamaro ko kwishakamo igishoro cyo gutera inkunga serivise z'ubuzima, cyane cyane muri Afurika.''

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko nk'Umugabane wa Afurika, ari na wo wibasiwe cyane n'indwara zo mu cyiciro cy'izitabwaho uko bikwiye, uri gukora ibishoboka byose kugira ngo wishakemo amikoro agomba gutera inkunga serivisi z'ubuzima.

    Yagize ati “Kwishakamo amikoro ashorwa mu rwego rw'ubuzima ni ngombwa ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kandi iterambere riri kugaragara muri buri gihugu buri mwaka.”

    Perezida Kagame akuriye ibikorwa by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bigamije gufasha ibihugu bigize uyu mugabane kwishakamo ubushobozi bwatuma ufasha kwiyishyurira ikiguzi cya serivisi z'ubuzima muri rusange, dore ko uru rwego ari rumwe mu rushingiye ku nkunga zituruka hanze y'umugabane kandi ari urwego rw'ingenzi cyane mu buzima bw'ibihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko ishoramari ryo mu rwego rw’ubuzima ari ingenzi cyane mu kurandura indwara zititabwaho uko bikwiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-ishoramari-mu-buzima-rizarandura-indwara-zibasira

  • Abagenzi baturutse mu Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane nibwo u Bwongereza bwatangaje iki cyemezo cyo kongera ibihugu bitatu ku rutonde rw'ibindi bisanzwe, abaturage babyo bakumiriwe kwinjira muri icyo gihugu.

    U Bwongereza bwatangaje ko iki cyemezo kigomba gutangira gukurikizwa ku wa Gatanu saa Saba z'amanywa.

    Bisobanuye ko abantu binjiye cyangwa banyuze muri ibi bihugu batazemererwa kwinjira mu Bwongereza, usibye abenegihugu b'iki gihugu na Irlande.

    Abagenzi bagomba kugaragaza icyangombwa cy'uko bipimishije kandi badafite ubwandu bwa Coronavirus, cyangwa bagahanishwa ama-Pound 500.

    Mu Ugushyingo 2020, nibwo u Bwongereza bwaherukaga gutangaza urutonde rw'ibihugu birimo n'u Rwanda aho abagenzi babiturutsemo bari bemerewe kujya muri iki gihugu.

    U Bwongereza bwafashe izi ngamba mu gihe ku wa 26 Mutarama 2021, bwabaye igihugu cya mbere ku Mugabane w'u Burayi aho abishwe na Coronavirus barenze ibihumbi 100.

    Muri iki gihugu kandi abaturage bari mu cyiciro cya gatatu cya guma mu rugo, aho kuri ubu icyorezo gifite ubukana bwinshi.

    Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Bwongereza, hamaze kuboneka abarwayi 3 743 734; abayikize ni 1 673 936 mu gihe 103 126 yabahitanye.

    Abagenzi bava mu Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza mu gihe rwashyizwe ku mwanya wa Gatandatu ku Isi mu guhangana n'icyorezo cya COVID19, ruba igihugu kimwe rukumbi cya Afurika kije mu bihugu 10 bya mbere.

    Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n'Ikigo 'Lowy Institute' cyo muri Australia. Mu kubukora cyibanze ku makuru atangazwa n'inzego zishinzwe ubuzima mu bihugu umunsi ku munsi agaragaza umubare w'abapimwe COVID-19, abanduye, abakize, abapfuye n'abakirwaye.

    Ibihugu birimo u Bushinwa, Tanzania n'u Burundi ntabwo bigaragara ku rutonde rw'ibihugu kuko nta makuru bitanga ku bijyanye n'imiterere ya Coronavirus umunsi ku munsi.

    Abagenzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bakumiriwe kwinjira mu Bwongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagenzi-baturutse-mu-rwanda-bakumiriwe-kwinjira-mu-bwongereza

  • Padiri Ubald yasomewe misa yo kumusezeraho, umurambo we utegerejwe i Kigali – #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald witabye Imana ku wa 7 Mutarama, azize indwara y'ibihaha yatewe n'ingaruka za COVID-19, yasomewe misa ku wa 27 Mutarama 2021.

    Saa Kumi za mu gitondo zo mu Rwanda, habaye igitaramo cyo kumusezerano mu gihe saa Tatu z'umugoroba aribwo habaye Igitambo cya Misa yo kumusabira umugisha.

    Igitambo cya misa cyabaye hari n'umurambo wa Padiri Ubald wamaze kuvanwa mu buruhukiro bw'ibitaro yapfiriyemo.

    Ntabwo haratangazwa itariki umurambo wa Padiri Ubald uzagerezwa mu Rwanda gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko abo mu muryango we, bamaze gushyikirizwa impapuro zemeza ko bagomba kwakira umurambo wa nyakwigendera.

    Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n'Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko hari indi mihango yo kumusezeraho iteganyijwe kubera muri Amerika irimo n'amasengesho.

    Abo mu muryango wa Padiri Rugirangoga Ubald baherutse kubwira IGIHE ko umurambo we, uzazanwa mu Rwanda, hategurwe misa yo kumusabira no kumushyingura ku Gasozi k'Ibanga ry'Amahoro.

    Agasozi k'Ibanga ry'Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25.

    Iburasirazuba bw'ako Gasozi hari umugezi wa Nyandarama, mu Majyaruguru hari ishyamba rizwi nka Pharmakina, Iburengerazuba hari Ikiyaga cya Kivu, naho mu Majyepfo hari umudugudu wa Cyinzovu na Kamanyenga byo mu Kagari ka Kamatita.

    Padiri Rugirangoga Ubald azibukwa by'iteka nk'uwatangije ibikorwa by'isanamitima n'ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w'Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n'ubwiyunge cyitwa 'Forgiveness Makes You Free' kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw'ubwiyunge.

    Mbere y’igitambo cya misa cyo gusengera Ubald habanje kuba igitaramo cyo kumusezeraho

    Misa yo gusezera kuri Ubald yitabiriwe n’abantu batandukanye bari bafite ibendera ry u Rwanda

    Abaje mu misa yo gusezera Padiri Ubald bari bambaye imyenda iriho ifoto ye

    Padiri Ubald yasomewe misa yo kumusezeraho

    Umurambo wa Padiri Ubald wavanywe mu buruhukiro bw’ibitaro yaguyemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-ubald-yasomewe-misa-yo-kumusezeraho-umurambo-we-utegerejwe-i-kigali

  • Izindi mpunzi z'Abarundi 760 zasubiye iwabo zivuye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi zafashijwe gutaha ku bufatanye hagati ya Leta y'u Rwanda n'u Burundi ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

    Izi mpunzi zatashye nyuma yaho muri Kanama 2020, icyiciro cya mbere cy'Abarundi bari bamaze igihe mu Nkambi ya Mahama bafashijwe gusubira mu gihugu cyabo.

    Abarundi batahutse babwiye itangazamakuru ko bishimiye kuba bongeye gusubira mu gihugu cyabo aho bizeye ko bazakirwa neza.

    Umwe yagize ati 'Turishimye cyane, twishimiye y'uko tuvuye mu gihugu kitari icyacu kuko nari maze imyaka itanu yose ntari mu gihugu cyanjye. Ikitunejeje cyane n'uko Leta y'u Burundi yatwemereye gusubira iwacu.''

    Yavuze uko bazakirwa bageze mu Burundi biri mu bizatuma n'abatarafata icyemezo cyo gutaha bagifata.

    Ati 'Mfite bagenzi banjye basigayeyo nabo barifuza gutaha. Rero ninakirwa neza, turaza kuvugana mbabwire nti 'nakiriwe neza', namwe mwatashye.'

    Undi yagize ati 'Nishimye cyane bitewe n'ukuntu mbonye inshuti zaje kunyakira nkaba nsubiye ku butaka bw'u Burundi. Icyo nifuza cyane ku bantu bahungutse ko baduha ibintu by'ibanze byo gutangiza ubuzima.'

    Mu bari bahunze bava mu Burundi baza mu Rwanda benshi muri bo bavuga ko bari bahunze bitewe n'umwuka mubi wari muri icyo gihugu, ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida w'u Burundi yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, yaje no gutsinda.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yavuze ko abifuza gutaha bose bazakomeza gufashwa gusubira mu gihugu cyabo.

    Ati 'Abarundi bashaka gutaha, mu mategeko mpuzamahanga n'amategeko y'u Rwanda arabemerera. Iyo bifuje gutaha bashobora gutaha. Bahoze bataha kuva mu 2015 kugeza uyu munsi uretse COVID-19 tuzakomeza tubakire.''

    Kayumba yavuze ko Abarundi basigaye mu Rwanda umutekano wabo wizewe ku buryo nta gishobora kuwuhungabanya.

    Ati 'Umutekano w'Abarundi basigaye mu Rwanda ndetse n'abandi Banyarwanda bose umeze neza nta kibazo.''

    Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza ubu u Burundi bumaze gucyura abarenga 10.000 bava mu Rwanda. Muri rusange u Rwanda rwakiriye impunzi Z'Abarundi zigera ku 72000.

    Izindi mpunzi z'Abarundi 760 zasubiye iwabo zivuye mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izindi-mpunzi-z-abarundi-760-zasubiye-iwabo-zivuye-mu-rwanda

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye yamuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Nigeria – #rwanda #RwOT

    Amb. John Kayode Shinkaiye usanzwe ari Umuyobozi mu biro bya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, we n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Mutarama 2021, aribwo Perezida Kagame yakiriye Amb. John Kayode.

    Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye intumwa ya Perezida Buhari ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    U Rwanda na Nigeria bifitanye umubano n’imikoranire ishingiye cyane ku bwikorezi, aho mu Ukwakira 2020, Perezida Buhari yemeje amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bw’indege hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, hagamijwe guteza imbere urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

    Ni amasezerano azwi nka ‘Bilateral air service agreements, BASA’, asinywa n’ibihugu hagamijwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga hakoreshejwe ubwikorezi bw’indege.

    Aya masezerano yasinywe nyuma y’imyaka ibiri RwandAir, itangije ingendo zigana Abuja mu Murwa Mukuru wa Nigeria.

    Minisiteri y’Ibikorwa Remezo itangaza ko intego yayo ari ugufasha mu koroshya urujya n’uruza rw’indege hagati y’ibihugu byombi, bityo indege za RwandAir, zikajya zikoresha ibibuga by’indege byo muri Nigeria mu kuhagwa cyangwa kuhahagurukira.

    Perezida Paul Kagame yaganiriye na Amb John Kayode Shinkaiye wamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Buhari wa Nigeria

    Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi John Kayode Shinkaiye wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi wa Nigeria

    Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida Kagame

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-yihariye-yamuzaniye-ubutumwa-bwa-mugenzi-we-wa

  • Izindi mpunzi z’Abarundi 760 zasubiye iwabo zivuye mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Izi mpunzi zafashijwe gutaha ku bufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

    Izi mpunzi zatashye nyuma yaho muri Kanama 2020, icyiciro cya mbere cy’Abarundi bari bamaze igihe mu Nkambi ya Mahama bafashijwe gusubira mu gihugu cyabo.

    Abarundi batahutse babwiye itangazamakuru ko bishimiye kuba bongeye gusubira mu gihugu cyabo aho bizeye ko bazakirwa neza.

    Umwe yagize ati “Turishimye cyane, twishimiye y’uko tuvuye mu gihugu kitari icyacu kuko nari maze imyaka itanu yose ntari mu gihugu cyanjye. Ikitunejeje cyane n’uko Leta y’u Burundi yatwemereye gusubira iwacu.’’

    Yavuze uko bazakirwa bageze mu Burundi biri mu bizatuma n’abatarafata icyemezo cyo gutaha bagifata.

    Ati “Mfite bagenzi banjye basigayeyo nabo barifuza gutaha. Rero ninakirwa neza, turaza kuvugana mbabwire nti ‘nakiriwe neza’, namwe mwatashye.”

    Undi yagize ati “Nishimye cyane bitewe n’ukuntu mbonye inshuti zaje kunyakira nkaba nsubiye ku butaka bw’u Burundi. Icyo nifuza cyane ku bantu bahungutse ko baduha ibintu by’ibanze byo gutangiza ubuzima.”

    Mu bari bahunze bava mu Burundi baza mu Rwanda benshi muri bo bavuga ko bari bahunze bitewe n’umwuka mubi wari muri icyo gihugu, ubwo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, yaje no gutsinda.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier, yavuze ko abifuza gutaha bose bazakomeza gufashwa gusubira mu gihugu cyabo.

    Ati “Abarundi bashaka gutaha, mu mategeko mpuzamahanga n’amategeko y’u Rwanda arabemerera. Iyo bifuje gutaha bashobora gutaha. Bahoze bataha kuva mu 2015 kugeza uyu munsi uretse COVID-19 tuzakomeza tubakire.’’

    Kayumba yavuze ko Abarundi basigaye mu Rwanda umutekano wabo wizewe ku buryo nta gishobora kuwuhungabanya.

    Ati “Umutekano w’Abarundi basigaye mu Rwanda ndetse n’abandi Banyarwanda bose umeze neza nta kibazo.’’

    Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza ubu u Burundi bumaze gucyura abarenga 10.000 bava mu Rwanda. Muri rusange u Rwanda rwakiriye impunzi Z’Abarundi zigera ku 72000.

    Izindi mpunzi z’Abarundi 760 zasubiye iwabo zivuye mu Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/izindi-mpunzi-z-abarundi-760-zasubiye-iwabo-zivuye-mu-rwanda

  • Padiri Ubald yasomewe misa yo kumusezeraho, umurambo we utegerejwe i Kigali – #rwanda #RwOT

    Padiri Ubald witabye Imana ku wa 7 Mutarama, azize indwara y’ibihaha yatewe n’ingaruka za COVID-19, yasomewe misa ku wa 27 Mutarama 2021.

    Saa Kumi za mu gitondo zo mu Rwanda, habaye igitaramo cyo kumusezerano mu gihe saa Tatu z’umugoroba aribwo habaye Igitambo cya Misa yo kumusabira umugisha.

    Igitambo cya misa cyabaye hari n’umurambo wa Padiri Ubald wamaze kuvanwa mu buruhukiro bw’ibitaro yapfiriyemo.

    Ntabwo haratangazwa itariki umurambo wa Padiri Ubald uzagerezwa mu Rwanda gusa amakuru IGIHE yamenye ni uko abo mu muryango we, bamaze gushyikirizwa impapuro zemeza ko bagomba kwakira umurambo wa nyakwigendera.

    Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, yavuze ko hari indi mihango yo kumusezeraho iteganyijwe kubera muri Amerika irimo n’amasengesho.

    Abo mu muryango wa Padiri Rugirangoga Ubald baherutse kubwira IGIHE ko umurambo we, uzazanwa mu Rwanda, hategurwe misa yo kumusabira no kumushyingura ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro.

    Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi ho mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25.

    Iburasirazuba bw’ako Gasozi hari umugezi wa Nyandarama, mu Majyaruguru hari ishyamba rizwi nka Pharmakina, Iburengerazuba hari Ikiyaga cya Kivu, naho mu Majyepfo hari umudugudu wa Cyinzovu na Kamanyenga byo mu Kagari ka Kamatita.

    Padiri Rugirangoga Ubald azibukwa by’iteka nk’uwatangije ibikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatolika ya Mushaka yo mu Karere ka Rusizi.

    Mu mwaka wa 2015, yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

    Mu 2019, Padiri Ubald yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiveness Makes You Free” kigamije gufasha Abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubwiyunge.

    Mbere y’igitambo cya misa cyo gusengera Ubald habanje kuba igitaramo cyo kumusezeraho

    Misa yo gusezera kuri Ubald yitabiriwe n’abantu batandukanye bari bafite ibendera ry u Rwanda

    Abaje mu misa yo gusezera Padiri Ubald bari bambaye imyenda iriho ifoto ye

    Padiri Ubald yasomewe misa yo kumusezeraho

    Umurambo wa Padiri Ubald wavanywe mu buruhukiro bw’ibitaro yaguyemo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/padiri-ubald-yasomewe-misa-yo-kumusezeraho-umurambo-we-utegerejwe-i-kigali