Category: Uncategorized

  • Platini yasobanuye icyo yagendeyeho ahitamo abakobwa bagize ikipe yise 'Helena’, igice akunda kuri Shaddyboo #rwanda #RwOT

    Nemeye Platini [P], umuhanzi nyarwanda ukunzwe muri iyi minsi wahoze mu itsinda rya Dream Boys, avuga ko ajya guhitamo abakobwa bagize ikipe ye yise 'Helena’ yagendeye ku bwiza bwabo kandi hari mu rwego rwo kwamamaza iyi ndirimbo yendaga gusohora kugira ngo imenyekane itaranasohoka.

    Helena ni indirimbo nshya ya Platini yokorewe muri Kina Music amashusho yayo afatirwa Dubai, ikaba yaragaragayemo umwamikazi wa Instagram, Shaddyboo.

    Mbere y’uko isohoka izina Helena ryari rimaze iminsi rizwi mu mitwe y’abanyarwanda benshi bitewe n’uburyo Platini yaryamamajemo.

    Mbere y’uko isohoka abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Platini yashyizemo amafoto y’abakobwa 11 yashyize mu ikipe ye ya 'Helena’ aho buri umwe afite igice cy’umubiri kimukurura, aho benshi muri abo ari ibyamamare.

    Yagize ati' Aba bari rero mubona ni inshuti zanjye ariko buri wese afite igice ku mubiri kinkurura cyaneee ni ahawe ho kuvumbura. Ikipe yanjye ya 11 yitwa #Helena.'

    Bamwe mu bakobwa yifashishije barimo Shaddyboo, Butera Knowless, Bagwire Keza Joannah, Uwase Raissa Vanessa, Uwase Ghislaine Samantha, Isimbi Alliance n’abandi.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yari agamije kugaragaza ubwiza bwa bakobwa b’u Rwanda ariko yifashishije indirmbo ye Helena ndetse byari no mu rwego rwo kuyimenyekanisha.

    Ati' Naringamije kugira ngo nerekane ubwiza bwa bashiki bacu ariko bigamije kwerekana indirimbo yanjye ko itaka ubwiza bw’umukobwa uncanganyikisha. Ni indirimbo itaka ubwiza bw’umukobwa budasanzwe rero ngerageza gushyiraho abakobwa bake beza n’ubwo ari benshi ariko sinabavamo.'

    Aba bakobwa yirinze gutangaza bose buri umwe igice akunda kuri we, ariko kuri bamwe nka Shaddyboo yavuze ko akunda amaso ye.

    Ati'Shaddyboo nkunda amaso ye, afite amaso meza. Uwase Samantha nkunda inseko. Uwase Vanessa ukuntu ateye.'

    Avuga ku mpamvu yahisemo gukoresha Shaddyboo mu ndirimbo yagize ati'narabanje ndamuririmba mu ndirimbo nti ufite umubiri umeze nk’uwa Shaddyboo. Ndamwemera, ndamukunda, ni umusitari.'

    Ku mafaranga yaba yarishyuye uyu mukobwa yavuze ko bumvikanye ko byaguma hagati yabo ntibijye mu itangazamkuru.

    Ati'Shaddyboo namuhaye ibintu byinshi cyane, uretse ko njye na we twumvikanye ko byaguma mu kazi ntibijye mu itangazamakuru, ariko Shaddyboo ntabwo ari agafu k’imvugwarimwe.'

    Helena ni indirimbo yaririmbye mu ndimi zitandukanye, Igifaransa(igice cyayo kinini), Icyongereza, Ikinyarwanda n’Iringala.

    Yumvikana asaba umukobwa kumugirira impuhwe ntakomeze kumugerageza kuko abizi neza ko iyo amubonye ahita acika intege bitewe na bimwe mu bice by’umubiri we bimukurura.

    Amaso ya Shaddyboo ni kimwe mu bimukurura kuri we

    Imiterere ya Uwase Vanessa Raissa ni cyo amukundira

    Samantha akunda inseko ye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-yasobanuye-icyo-yagendeyeho-ahitamo-abakobwa-bagize-ikipe-yise-helena-igice-akunda-kuri-shaddyboo

  • Polisi yibukije ko uzakwirakwiza COVID ku bushake azashyikirizwa Ubutabera #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ivuze ibi mu gihe mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali harimo gukorwa igikorwa cyo gusuzuma abantu basanzwe bakora serivisi z’ibanze nk’ubucuruzi cyangwa abandi bashobora kugirwaho ingaruka cyane n’iki cyorezo nk’abakuze n’abafite indwara za karane.

    Polisi ivuga ko umuntu basanze afite ubwandu bw’iki cyorezo ntakurikize amabwiriza yo kwitwararika ku buryo ashobora kuyanduza abandi, azakurikiranwa.

    Yagize iti 'Tuributsa abaturarwanda ko umuntu wese bapimye bagasanga arwaye Koronavirusi ariko agahitamo gukomeza gukwirakwiza ubwo bwandu ku bushake azakurikiranwa ndetse abe yanashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.'

    Polisi y’u Rwanda ikomeza itanga inama igira iti 'Mu gihe usanze waranduye Koronavirusi, urwariye mu rugo cyangwa kwa muganga ugomba kubahiriza amabwiriza yose uhabwa n’inzego z’ubuzima kugira ngo udakwirakwiza iyo ndwara. Dukomeje kwibutsa abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Koronavirusi.'

    Mu iminsi ine y’iki cyumweru gusa hamaze kugaragara abantu bashya 1 554 banduye COVID-19 barimo 363 bagaragaye kuri uyu wa 28 Mutarama 2021. Muri iyi minsi ine kandi, iki cyorezo cyahitanye abantu 12.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Polisi-yibukije-ko-uzakwirakwiza-COVID-ku-bushake-azashyikirizwa-Ubutabera

  • Abanyamakuru barimo Oswakim batsinze City Radio itegekwa kubishyura Miliyoni 16Frw #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ubuyobozi bwa City Radio kwishyura abanyamakuru bayikoreye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 16 by’ibirarane n’indishyi iyo Radio ibagomba.

    Mu batsinze City Radio harimo Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu uzwi cyane nka Oswakim ukorera TV10 na Radio 10, n’abandi banyamakuru barimo Ndahiro Valens Papy, Rurangwa Gaston 'Skizzy’ na Juventine Muragijemariya.

    Nyuma y’igihe kinini urubanza rutarangira, rwashyize rugera ku musozo maze urukiko rutegeka ko Oswakim yishyurwa 8,500,000 rwf, Skizzy 2,400,000, Juventine 1,680,000 rwf, Bonaventure 1,440,000 rwf naho Ndahiro Valens Papy we akazishyurwa 1,105,000 frw.

    City Radio kandi yategetswe kwishyura igihembo cya Avoka kingana na Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’andi mafaranga ibihumbi 100 yatanzwe nk’ingwate y’igarama.
    Urukiko kandi rwategetse City Radio kwishyura imisanzu yose ya RSSB aba banyamakuru bagombaga gutangirwa mu gihe cyose bamaze bahakora.

    Isomwa ry’urubanza ryakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho abarega bari muri Guma mu Rugo, ariko babasha kumva incamake y’urubanza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyamakuru-barimo-Oswakim-batsinze-City-Radio-itegekwa-kubishyura-Miliyoni-16Frw

  • Perezida Joe Biden yasubijeho inkunga Amerika yageneraga abakuramo inda, anagura Obamacare #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yakuyeho itegeko ribuza Amerika gufasha imiryango mpuzamahanga ifasha ikora cyangwa itanga inama ku gukuramo inda. Yanasinye itegeko ryagura gahunda y'ubwisungane mu kwivuza izwi nka Obamacare.

    Yavuze ko guhindura ibyo bivanyeho 'kubangamira ubuzima bw'abagore' kw'ingingo yafashwe n'uwari perezida Donald Trump. Iyi ngingo ya Biden inakuraho iya Trump yahagarikaga inkunga ku bitaro byo muri Amerika bitanga serivisi zo gukuramo inda.

    Igikorwa cyo kwemerera abagore gukuramo inda nk'uburenganzira ntikivugwaho rumwe muri Amerika no ku isi. Biden yasinye kandi itegeko ryo kwagura gahunda y'ubwisungane mu kwivuza izwi nka Obamacare.

    Perezida mushya wa Amerika bamwe baramunenga ko ari gukoresha ubutegetsi nyubahirizategeko gusa bidaciye mu butegetsi nshingamategeko.

    Kuri ibyo ejo kuwa kane tariki 28 Mutarama 2021 ari mu biro bye, Biden yagize ati: 'Nta tegeko na rimwe rishya ndi gushyiraho, cyangwa ingingo y'amategeko nshya uretse gusubizaho uburyo bwo kwivuza budahenze… bigasubira uko byahoze mbere y'uko Trump aba Perezida'.

    Itegeko rya Trump ryo kudafasha gukuramo inda ku isi rimeze gite?

    Ni politiki yiswe 'Mexico City policy' yashyizweho bwa mbere mu 1984 na Perezida Ronald Reagan nyuma ikajya ikurwaho n'abademokarate, abarepubulikani bagarukaho bakayisubizaho.

    Mu myaka myinshi, nkuko BBC ibitangaza, Amerika yahagaritse kohereza inkunga mu mahanga igendanye n'ibyo gukuramo inda, ariko 'Mexico City policy' irenga aho. Ibuza inkunga ya Amerika kugera no ku miryango mpuzamahanga ifasha mu gukuramo inda cyangwa kubitangaho ubujyanama.

    Iyi politiki Donald Trump ageze ku butegetsi yarayaguye, ahagarika inkunga yose ku miryango itegamiye kuri leta nayo ubwayo yatangaga inkunga ku miryango ifasha ibijyanye no gukuramo inda.

    Mu itangazo yari yatanze mbere gato, ibiro bya White House byavuze ko Perezida Biden aza gufata ingingo 'ishyigikira uburenganzira bw'abagore n'abakobwa ku buzima bw'imyororokere muri Amerika no ku isi'.

    Raporo y'ikigo cya Leta ya Amerika cya 'US Accountability Office' yasohotse umwaka ushize ivuga ko mu 2017, imiryango itegamiye kuri leta itabashije kubona miliyoni $153 kuko itemeye guhagarika ibikorwa byo gufasha gukuramo inda.

    Ejo kuwa kane kandi Joe Biden yavanye Amerika mu masezerano yo mu 2020 azwi nka 'Geneva Consesus', amasezerano — atari itegeko — arimo ibihugu 30 byemeje ko bitemeranya no gukuramo inda.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/perezida-joe-biden-yasubijeho-inkunga-amerika-yageneraga-abakuramo-inda-anagura-obamacare/

  • Rubavu : Mu rugo rwo mu gace kigeza kubamo abacengezi habonetse 'Grenade’ #rwanda #RwOT

    Abatuye muri aka gace bavuga ko muri mu myaka yo mu 1998 ubwo habaga intambara y’abacengezo, hariya hahoze haba abacengezi benshi.

    Iki gisasu cyabonywe n’abana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Mutarama 2021 bahise babibwira ba nyiri uru rugo na bo bihutiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru ko bakimara kubimenya bihutiye kujyayo bagahita bamenyesha inzego z’umutekano.

    Yagize ati 'Twavuganye n’inzego z’umutekano ubu barangije kukijyana. Turacyakurikirana kugira ngo hamenyekane uko cyahageze.'

    Uyu muyobozi yibukije abaturage ko mu gihe babonye ibikoresho nka biriya badasobanukiwe bakwiye kugira amakenga ahubwo bakihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi.

    Uriya Murenge uri mu yabereyemo imirwano ubwo habaga intambara y’abacengezi mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rubavu-Mu-rugo-rw-ahigeze-kuba-abacengezi-habonetse-Grenade

  • Nibyo mpora mbwira bagenzi banjye ko ba Djihad na Yannick ari yo bungukiyemo – Bakame #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’Amavubi, Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko ahora yibutsa abakinnyi bagenzi be ko iri rushanwa rya CHAN barimo gukina ari ho abakinnyi bagenzi babo nka Djiahad Bizimana na Yannick Mukunzi babengukiwe n’amakipe yo hanze y’u Rwanda bityo ko nabo bagomba kwitwara neza ku nyungu zabo bwite n’inyungu z’igihugu.

    Irushanwa rya CHAN 2020 ririmo kubera muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama rikaba rizasozwa tariki ya 7 Gashyantare 2021, rigeze muri ¼ cy’irangiza, Amavubi y’u Rwanda nyuma yo kuzamuka ari aya kabiri mu itsinda akaba agomba guhura na Guinea Conakry muri ¼.

    Bakame avuga ko kuba harimo abakinnyi bamaze gukina CHAN inshuro nyinshi(we inshuro zose u Rwanda rwayitabiriye yarayikinnye) ari cyo kirimo kubafasha kwitwara neza.

    Ati'Ni CHAN ya 4 ndimo gukina, nibyo koko hari icyo bimaze kuri njyewe ndetse no kuri bagenzi banjye, ubunararibonye tumaze kuyibonamo nkeka ko kugeza aka kanya ari yo itumye tugeze hano cyangwa se ari yo itumye turimo kwitwara neza kuri uru rwego kuko na mbere y’umukino hari ibyo tubanza kuganira tukiyibutsa intego yatuzanye.'

    Akomeza avuga ko icyo abwira bagenzi be ni uko iri rushanwa rigomba kubafasha kuzamura amazina yabo kuko hari n’abanyarwanda baryungukiyemo nka Djihad Bizimana na Yannick Mukunzi.

    Ati'Icya mbere ni ukuzamura amazina yacu no kuzamura ibendera ryacu muri iki gihugu cya Cameroun natwe ubwacu tukishyira ku masoko, ni ibintu byiza kandi bigomba kudufasha.'

    'Nibyo mpora nshishikariza bagenzi banjye ko irushanwa turimo gukina ari ryo umuntu ashobora kugaragariramo ku mateleviziyo mpuzamahanga nk’urugero nka ba Djihad, Yannick bitewe n’uburyo bitwaye mu irushanwa twarimo dukina rya CHAN byabahaye amahirwe yo kubona amahirwe yo kujya gukina hanze.'

    Bakame niwe mukinnyi rukumbi w’umunyarwanda urimo ukina CHAN ku nshuro ya 4, ari nazo nshuro rukumbi Amavubi yayitabiriye ari zo iyo muri 2011(Sudani), 2016(Rwanda), 2018(Maroc) na 2020(Cameroun).

    Amavubi y’u Rwanda azakina umukino wa ¼ na Guinea ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021 umukino uzaba saa Tatu z’ijoro.

    Bakame ngo CHAN ni amahirwe ku bakinnyi bazitwara neza

    Uko yitwaye muri CAN 2018, Djihad Bizimana byamuhasjeje ikipe

    CHAN 2018 yaberye na Yannick Mukunzi ikiraro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nibyo-mpora-mbwira-bagenzi-banjye-ko-ba-djihad-na-yannick-ari-yo-bungukiyemo-bakame

  • Perezida Joe Biden yasubijeho inkunga Amerika yageneraga abakuramo inda #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yakuyeho itegeko ribuza Amerika gufasha imiryango mpuzamahanga ifasha ikora cyangwa itanga inama ku gukuramo inda. Yanasinye itegeko ryagura gahunda y'ubwisungane mu kwivuza izwi nka Obamacare.

    Yavuze ko guhindura ibyo bivanyeho 'kubangamira ubuzima bw'abagore' kw'ingingo yafashwe n'uwari perezida Donald Trump. Iyi ngingo ya Biden inakuraho iya Trump yahagarikaga inkunga ku bitaro byo muri Amerika bitanga serivisi zo gukuramo inda.

    Igikorwa cyo kwemerera abagore gukuramo inda nk'uburenganzira ntikivugwaho rumwe muri Amerika no ku isi. Biden yasinye kandi itegeko ryo kwagura gahunda y'ubwisungane mu kwivuza izwi nka Obamacare.

    Perezida mushya wa Amerika bamwe baramunenga ko ari gukoresha ubutegetsi nyubahirizategeko gusa bidaciye mu butegetsi nshingamategeko.

    Kuri ibyo ejo kuwa kane tariki 28 Mutarama 2021 ari mu biro bye, Biden yagize ati: 'Nta tegeko na rimwe rishya ndi gushyiraho, cyangwa ingingo y'amategeko nshya uretse gusubizaho uburyo bwo kwivuza budahenze… bigasubira uko byahoze mbere y'uko Trump aba Perezida'.

    Itegeko rya Trump ryo kudafasha gukuramo inda ku isi rimeze gite?

    Ni politiki yiswe 'Mexico City policy' yashyizweho bwa mbere mu 1984 na Perezida Ronald Reagan nyuma ikajya ikurwaho n'abademokarate, abarepubulikani bagarukaho bakayisubizaho.

    Mu myaka myinshi, nkuko BBC ibitangaza, Amerika yahagaritse kohereza inkunga mu mahanga igendanye n'ibyo gukuramo inda, ariko 'Mexico City policy' irenga aho. Ibuza inkunga ya Amerika kugera no ku miryango mpuzamahanga ifasha mu gukuramo inda cyangwa kubitangaho ubujyanama.

    Iyi politiki Donald Trump ageze ku butegetsi yarayaguye, ahagarika inkunga yose ku miryango itegamiye kuri leta nayo ubwayo yatangaga inkunga ku miryango ifasha ibijyanye no gukuramo inda.

    Mu itangazo yari yatanze mbere gato, ibiro bya White House byavuze ko Perezida Biden aza gufata ingingo 'ishyigikira uburenganzira bw'abagore n'abakobwa ku buzima bw'imyororokere muri Amerika no ku isi'.

    Raporo y'ikigo cya Leta ya Amerika cya 'US Accountability Office' yasohotse umwaka ushize ivuga ko mu 2017, imiryango itegamiye kuri leta itabashije kubona miliyoni $153 kuko itemeye guhagarika ibikorwa byo gufasha gukuramo inda.

    Ejo kuwa kane kandi Joe Biden yavanye Amerika mu masezerano yo mu 2020 azwi nka 'Geneva Consesus', amasezerano — atari itegeko — arimo ibihugu 30 byemeje ko bitemeranya no gukuramo inda.
    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/29/14756/

  • COVID : Abavuye mu Rwanda na bo ntibemerewe kwinjira mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize iki gihugu cyari giherutse gutangaza ko abaturutse mu bihugu nka Africa y’Epfo Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batemerewe kwinjira muri kiriya gihugu uretse abenegihugu bashaka gutaha.

    Ubu hiyongereyeho abaturuka mu Rwanda, u Burundi ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Ni icyemezo cyatangajwe na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Bwongereza, Grant Shapps wabitangaje yifashishije urubuga rwa Twitter.

    Ubuyobozi bwa kiriya gihugu buvuga ko iki cyemezo kuri ibi bihugu bitatu gitangira kubahirizwa uyu munsi ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021.

    Ngo ni icyemezo kigamije gukumira ubwandu bushya bwa COVID-19 bwagaragaye muri Africa y’Epfo.

    Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Daniel Ngamije aherutse gutangaza ko ubu bwoko bushya bwa COVID-19 butaragaragara mu Rwanda ariko ko biterwa n’ibipimo bikoreshwa ku buryo mu minsi ya vuba iri imbere hazaba hakoreshwa uburyo bushobora kuba bwatahura buriya bwoko bushya.

    U Rwanda ruje mu bihugu bitagomba kwinjira mu Bwongereza mu gihe kuri uyu wa Kane ikigo cy’Ubushakshatsi Lowy Institute cyo muri Australia kirushyize ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu kwitwara neza mu guhangana na COVID-19.

    Uru rutonde ruyobowe na New Zealand rugaragaza ko ibihugu bifite abaturage bacye ari byo biri imbere mu kwitwara neza mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 mu gihe ibihugu bifite abaturage benshi biza inyuma.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/COVID-Abavuye-mu-Rwanda-na-bo-ntibemerewe-kwinjira-mu-Bwongereza

  • Rwanda mu bihugu 6 bya mbere bihagaze nezamu guhangana na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki 27 mu Rwanda Covid-19 yishe abantu babiri, handura 281, hakira 181, abantu 4 941 ni bo bakirwaye. Muri rusange kuva muri Werurwe 2020, Covid-19 imaze kwica abantu 183.

    Ikigo Lowy Institute kivuga ko mu gukora ubushakashatsi bwacyo cyashingiye ku bipimo bitandatu birimo ingano yo gupima Virusi ku mubare w’abaturage, imibare y’abandura, imibare y’abapfa, gusesengura amakuru atangwa n’ibindi.

    New Zealand ni iya mbere ku rutonde rw’ibihugu 100, ifite amanota (94.4) mu guhashya iki cyorezo kubera gahunda za 'Guma mu Rugo’ no gupima abantu benshi.

    Ibihugu bya Vietnam, Taiwan, Thailand, Cyprus (Ibirwa bya Chypre), u Rwanda, Iceland, Australia, Latvia na Sri Lanka biza mu 10 bya mbere mu byakozweho isesengura n’ubushakashatsi n’amanota (77.5).

    U Rwanda rufite amanota 80.8%, ikindi gihugu cya Africa kiri hafi ku rutonde ni Togo iri ku mwanya wa 15.

    Mu mpera z’Icyumweru gishize Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bapimye COVID-19 ibyiciro by’abaturage byatoranyijwe muri Kigali birimo abakuze barengeje imyaka 69, abafite indwara zidakira n’abashobora kuba barahuye n’abanduye Covid-19.

    Nyuma Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko iki gikorwa gikomereza no ku bandi bantu bashaka kwipimisha ku bushake hirya no hino mu gihugu kugira ngo bamenye uko icyorezo gihagaze.

    Kigali iri muri Guma mu Rugo kuva tariki 19 Mutarama 2021, ingamba Leta yavuze ko zizamara iminsi 15, ndetse ingendo zihuza Intara n’izihuza Kigali n’izindi Ntara zarahagaritswe kugira ngo igihugu gihangane no kugabanya ubwandu bushya.

    Mu Karere ka EAC u Rwanda ruri ku mwanya wa Mbere kimwe no muri Africa, Uganda ni iya 31 (amanota 59.7), D.R.Congo iri ku mwanya wa 40 (amanota 54.9), Kenya ku mwanya wa 49 (amanota 48.2), Tanzania, n’ u Burundi ntibiri ku rutonde kuko nta mibare bitanga kimwe n’Ubushinwa n’ibindi.

    Ibihugu byanyuma birimo Chile ya 90, Ukraine, Oman, Panama, Bolivia, Leta zunze Ubumwe za America ni iya 95 (amanota 17.3) yegeranye na Iran, Colombia, Mexico (Mexique) na Brazil ya nyuma ku mwanya wa 98 (amanota 4.3).

    Source : https://www.imirasire.rw/?Rwanda-mu-bihugu-6-bya-mbere-bihagaze-nezamu-guhangana-na-COVID-19

  • Gasabo: Umugabo yishe umugore we ahita yishyikiriza inzego zishinzwe umutekano #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu mugabo bikekwa ko yishe umugore we mu masaha ya saa tanu z’igicuku, ngo akaba yabanje gucuranga radio cyane.

    Hategekimana akimara kwica umugore we yagiye kwirega kuri Polisi ya Kimisagara, bagiye kugenzura basanga umurambo w’umugore mu nzu, umugabo bamwambika amapingu bamushyikiriza RIB ya Gatsata.

    Kavuna Jeanine ushinzwe amajyambere mu Mudugudu wa Muremera yavuze ko aba bantu babanaga batagaragaza amakimbirane cyane.

    Yagize ati: “Ni kumwe abantu baba babana bucece ariko utazi ngo bafitanye ibihe bibazo cyane ko nta gihe kinini bari bamaze mu Mudugudu wacu, natwe urupfu rw’uriya mugore rwadutunguye.”

    Kwica umuntu wabigambiriye, amategeko y’u Rwanda ateganya igihano cyo Gufungwa Burundu.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Gasabo-Umugabo-yishe-umugore-we-ahita-yishyikiriza-inzego-zishinzwe-umutekano