Category: Uncategorized

  • Rubavu: Mu rugo rw’umuturage habonetse igisasu – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano zahise ziza zigakura icyo gisasu muri urwo rugo.

    Ati ’’Byabaye muri iki gitondo (cyo ku wa Kane) mu rugo rw’umuturage witwa Gasana, abana babonye igisasu gishaje babimenyesha ubuyobozi, natwe turahagera. Twavuganye n’inzego z’umutekano ubu barangije kukijyana. Turacyakurikirana kugira ngo hamenyekane uko cyahageze’’

    Yakomeje asaba abaturage ko mu gihe babonye ibikoresho bya gisirikare, bagomba kwirinda kubyegera ahubwo bakamenyesha ubuyobozi kugira ngo bihavanwe bitaragira icyo byangiza.

    Amakuru atangwa n’abaturage ni uko aka gace kahoze ari indiri y’abacengezi mu 1998, aho bahungabanyaga umutekano w’Abanyarwanda bari bahatuye.

    Umurenge wa Rugerero ni umwe mu mirenge yabereyemo imirwano ikomeye mu ntambara y’abacengezi, ibyo abaturage bavuga ko bishoboka ko ari yo ntandaro y’ibikoresho bya gisirikare bikunze kuhaboneka.

    Si ubwa mbere muri aka gace hagaragaye ibisasu kuko no ku itariki ya 8 Kamena umwaka ushize, mu masaha ashyira saa cyenda, mu Kagali ka Basa, Umudugudu wa Buranga, Umurenge wa Rugerero na bwo hagaragaye igisasu cyari kimaze igihe mu butaka.

    Iki ni cyo gisasu cyagaragaye mu rugo rw’umuturage w’i Rubavu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-mu-rugo-rw-umuturage-habonetse-igisasu

  • Abarwariye Covid-19 mu rugo barasaba ubufasha bw’ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Ibi barabivugira ko batabasha kugira icyo bakora kugira ngo babone indyo yuzuye kuko batemerewe kuva mu ngo zabo ngo bajye gushaka imibereho hanze yazo.

    Umwe yagize ati “Nagiye kwipimisha, bambwira ko nanduye Covid-19, biba ngombwa ko batugumisha mu rugo kandi ubushobozi ni bucye. Ibyo baduhaye ni ibishyimbo na kawunga kandi mfite abana bato, urabona ko nk’uyu aba akeneye igikoma, aba akeneye n’utundi tuntu ku ruhande. Nanjye nkeneye izo mbuto badutegetse. Mbese nta kintu namba dusigaranye mu nzu uretse iyo kawunga n’ibishyimbo byonyine.”

    Na mugenzi we yagize ati “Rero ikibazo dufite ni icyo kubona ako gasukari, n’izo mbuto naho ubundi isaha y’Imana nigera tugomba gukira, ariko nibura umuntu akabasha kubona n’izo mbuto”.

    Undi mu baganiriye na RBA yunzemo ati “Ubundi igikoma ni cyo kidutunze nyine n’ibyo bishyimbo, dukeneye kubona n’izo mbuto nyine, umuntu akeneye kuba yabona utundi tuntu nk’imboga yavangamo n’ubundi burisho”.

    Ni ikibazo bahuriyeho na bagenzi babo bavuga ko kubona ibyo abaganga babategeka gufata mu kurushaho kubaka ubudahangarwa bw’umubiri bibagora kuko baba bambitswe ibikomo bituma badatarabuka ngo banashakishe ibyunganira ibyo bahawe. Ibyo bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abandi bantu basanze hanze.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko abaturage bari kuvurirwa mu rugo bakwiye kuhaguma ariko uwo gufashwa bakamufashiriza aho ari.

    Ati “Abakenera inyongera kuri ibyo dushoboye kubona, nk’abana bo twabageneye amata. Abarwaye Covid-19 bashobora kuba bari muri Guma mu Rugo, batashobora gusohoka kuko abandi bari muri Guma mu Rugo batarwaye bashobora kujya guhaha ariko urwaye we asabwa kuguma mu rugo iminsi 10, akongera akipimisha yakira akabona kugenda.”

    Yasobanuye ko inzego z’ibanze zikomeza gukurikirana abantu barwaye Covid-19, ati “Uburyo turi gukurikirana abarwayi, ari abajyanama b’ubuzima, ba mudugudu na ba mutwarasibo bagenda babasura bareba niba bafite imirire, abatishoboye bakaba bafashwa, bakabona n’iyo nyunganizi ariko ibyo bigakorwa babanje kubasura bakareba koko niba abo bantu batishoboye”.

    Ku rundi ruhande ariko hari uduce tugaragarmo abarwayi ba Covid-19 bava mu ngo zabo bakajya hanze, ibintu bifatwa nko gushaka kwanduza abantu indwara wabigambiriye kuko ubikoze aba yasohotse mu nzu abizi neza ko arwaye kandi bibujijwe gusohoka atarakira.

    Inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zirasaba abarwayi ba Covid-19, kutava mu ngo zabo ngo bajye gukwirakwiza icyorezo mu bandi baturage.

    Polisi ivuga ko abarwaye Covid-19 bava mu rugo, bashobora no gufungwa igihe kirekire mu gihe baba babirenzeho nk’uko bisobanurwa n’Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo.

    Ati “Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda gikoreshwa ubu, mu ngingo ya 177, hari ibihano biteganyijwe ku muntu wanduza abandi indwara abigambiriye kandi ntabwo ari ibihano byoroheje, ni ibihano biremeye mu by’ukuri. Kwanduza abantu indwara yica ubishaka, ubigambiriye, nka Coronavirus idafite n’umuti, mu by’ukuri hateganyijwe ibihano byo gufungwa igihe kiri hagati y’imyaka 20 na 25. Mu gihe ubihamijwe n’urukiko”.

    Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC, gitangaza ko mu rwego rwo gukumira urujya n’uruza rw’abarwaye Covid-19 bashobora kwanduza abandi, hafashwe icyemezo cyo gutangaza imyirondoro yabo ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse no ku bajyanama b’ubuzima babakurikirana.

    Imibare ya RBC, igaragaza ko kugeza ku wa 27 Mutarama 2021, Abarwayi basaga 4 000 ari bo bakurikiranwa bari mu ngo zabo.

    Covid-19 imaze guhitana abantu 186 mu Rwanda, mu gihe abamaze kurwara iki cyorezo ari 14 529, barimo 5 109 bari kwitabwaho.

    Abarwariye Coronavirus mu rugo barasabwa kwirinda kuyikwirakwiza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwariye-covid-19-mu-rugo-barasaba-ubufasha-bw-ibiribwa

  • Abantu 4% by’abapimwe mu buryo rusange i Kigali basanzwemo COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali ku bufatanye na RBC, batangiye gupima abaturage mu buryo bwa rusange, aho muri buri kagari hagombaga gupimwa abantu 125.

    Kugeza ku wa 27 Mutarama, hashize iminsi itanu icyo gikorwa gitangiye, RBC yavuze ko abantu bagera ku 15.000 ari bo bari bamaze gupimwa, muri bo 629 bangana na 4% basanzwemo ubwandu bwa COVID-19.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo muri RBC, Dr Rwagasore Edson, yavuze ko kuba harapimwe abantu benshi muri iyi gahunda mu Mujyi wa Kigali, ari byo byatumye imibare y’abagaragarwaho n’ubwandu izamuka muri iyi minsi ishize.

    Ati “Ubu bwiyongere bw’abagaragarwaho n’ubwandu bwatewe n’uko turi gupima abantu benshi ndetse tugakurikirana abahuye nabo, ni yo mpamvu hari ubwo twabonye ubwandu buri hejuru ya 500 (ku wa 26 Mutarama). Urebye ku basangwamo ubwandu mu bipimo byafashwe bangana na 4%.”

    Iki gikorwa cyo gupima abaturage mu tugari gikorwa ku buntu, ku baturage batoranyijwe muri buri kagari, bagizwe ahanini n’abari hejuru y’imyaka 70 cyangwa basanzwe bafite izindi ndwara, ndetse hakorwa n’igikorwa cyo gukurikirana abahuye n’abanduye.

    Iki gikorwa biteganyijwe ko kizarangira ku wa 31 Mutarama 2021, gusa Dr Rwagasore yavuze ko iki gikorwa kitazaba kirangiye ahubwo bashaka ko cyazakomeza no mu bindi bihe biri imbere.

    Kuri ubu hari n’igikorwa RBC n’Umujyi wa Kigali batangiye cyo gupima abaturage bafite guhera ku myaka 25 kuzamura, hakaba hazajya hapimwa abantu 100 muri buri kagari, mu tugari 161 tugize Umujyi wa Kigali.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa 28 Mutarama 2021, abantu bari bamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda, bagera ku 14.529, abarwaye bakaba ari 5.109, mu gihe abapfuye ari 186.

    Ubwandu bwa Coronavirus muri Kigali bukomeje kwiyongera

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-4-by-abapimwe-mu-buryo-rusange-i-kigali-basanzwemo-covid-19

  • Rubavu: Amayobera ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu nzu yahiye – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yabwiye IGIHE ko bishoboka ko nyakwigendera yaba yahiriye mu nzu bitewe n’imbabura kuko hahiye icyumba cye.

    Ati “Uyu mugore akomoka muri Ngororero, yibanaga wenyine mu nzu muri iki gitondo nibwo byamenyekanye ko yahiye arakongoka ariko inzu ntiwamenya ko yahiye, uko twe twabibonye twasanze mu cyumba cye hari imbabura hamwe n’uburiri biracyekwa ko ashobora kuba yaryamye iyo mbabura akaba ariyo itwika uburiri kuko nibwo bwahiye n’ibiri mu cyumba cye kuko inzu yo nta n’amashanyarazi arimo kandi ntiyanahiye hahiye mu cyumba cye’’

    Yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n’ibishobora guteza impanuka kuko ngo bidakwiye ko umuntu yararana n’imbabura.

    Abaturanyi b’uyu mugore baganiriye na IGIHE bavuze ko ashobora kuba yishwe hanyuma bakamutwikana n’uburiri bwe kuko ngo mu bigaragara inzu nta kibazo yagize.

    Kugeza ubu Urwego rw’iIgihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri icyahitanye uyu mugore.

    Iyi nzu niyo uyu mugore yahiriyemo, uyirebeye inyuma nta kimenyetso kigaragaza ko yahiye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-amayobera-ku-rupfu-rw-umugore-wasanzwe-mu-nzu-yahiye

  • Turahirwa washinze Moshions yagiye kwiga iby'imideli mu Butaliyani – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yagiye kwiga mu ishuri rya Polimoda riri mu mashuri akomeye mu Butaliyani. Umwe mu bantu ba hafi be yabwiye IGIHE ko yatangiye amasomo mu mpera z'umwaka ushize.

    Ati 'Yatangiye kwiga umwaka ushize ntabwo yigeze yifuza ko biba ibintu abantu bose bazi, yagiye bucece.'

    Turahirwa amaze iminsi asakaza amafoto atandukanye amugaragaza yambaye imyambaro yanditseho Polimoda, ishuri yagiye kwigamo ibijyanye n'imideli mu minsi ishize.

    Moses Turahirwa ashinga Moshions yatangiranye n'umudozi umwe, ariko mu 2018 yari ageze kuri 13 bahoraho, barimo umunani bashinzwe kudoda n'abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Imyambaro ya Moshions iri mu yatoranyirijwe kugurishirizwa ku rubuga rwa Beyoncé. Mu gihe gishize, Moses Turahirwa aherutse kugaragara mu bantu baturutse mu bice bitandukanye by'Isi, bifashishijwe n'ikipe ya Paris St Germain mu kwamamaza umwenda wayo mushya wakozwe na Jordan.

    Mu 2019, Moshions yahembwe nk'ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda, mu bihembo bizwi nka RDB Business Excellence Awards, bishimira abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka.

    Polimoda ni ishuri ryigenga riherereye muri Florence muri Tuscany mu Butaliyani. Iri shuri ryashinzwe mu 1986. Ryigisha guhanga imideli ndetse no kubyaza umusaruro ibijyanye n'imideli.

    Turahirwa washinze Moshions yagiye kwiga iby'imideli mu Butaliyani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turahirwa-washinze-moshions-yagiye-kwiga-iby-imideli-mu-butaliyani

  • Bakame ni we munyarwanda wisangije agahigo muri CHAN, urwibutso rukomeye yiteze uyu mwaka #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Ndayishimiye Eric Bakame ni we munyarwanda wenyine umaze kwitabira iri rushanwa inshuro zose Amavubi yarikinnye, yiteze ko CHAN 2020 azayikuramo urwibutso ruzaba rutandukanye n’izindi yakinnye.

    Amavubi amaze kwitabira shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ‘CHAN’ inshuro enye, izo nshuro zose akaba yari kumwe na Bakame, akaba ari munyarwanda wenyine wisangije ako gahigo.

    Avuga ko CHAN 3 zatambutse ntacyo azazibukiraho cyane n’ubwo muri 2016 bageze muri 1/2, urwibutso yiteze kurukura muyirimo kubera muri Cemeroun aho yizeye ko bazagera ku mukino wa nyuma.

    Ati“kugeza aka kanya navuga ko nta rwibutso, aho nagiye nkina numvaga ko aho nzakura urwibutso rugaragara cyane ni hano kuko urwibutso nshaka ni ukugera ku mukino wa nyuma, izindi zose nagiye ngarukira nu majonjora, 1/4, ubu ni ukugera ku mukino wa nyuma bikaba ari rwo rwibutso.”

    Bwa mbere u Rwanda rwitabiriye CHAN yabereye muri Sudani 2011 ubwo rwaviriyemo mu matsinda, 2016 yabereye mu Rwanda ruviramo1/4, 2018 yabereye muri Maroc ruviramo mu matsinda na 2020 irimo kubera muri Cameroun aho bageze muri 1/4 bakazakina Guinea ku Cyumweru.

    Bakame(Hagati) yizeye ko CHAN y’uyu mwaka izamuha urwibutso yifuza

    Yayoboye bagenzi be mu gushaka itike ya CHAN 2018 kugeza bayibonye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bakame-ni-we-munyarwanda-wisangije-agahigo-muri-chan-urwibutso-rukomeye-yiteze-uyu-mwaka

  • Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w'Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n'akayabo ka ruswa yahawe n'ibyegera bya  Perezida Museveni. #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo James Duddridge ni Ministri w'Ubwongereza  ushinzwe Afrika kuva muri Gashyantare 2020, akaba akunze kuregwa kwivanga cyane mu bibazo Abanyafrika ubwabo bashobora kwikemurira. Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza ndetse byakomeje kuvuga ko  kuba James Duddridge afite ibikorwa by'ubucuruzi byinshi muri Afrika, bituma yijandika mu miyoborere y'ibyo bihugu, hagamijwe indonke ze, n'inyungu z'abanyagitugu bo muri Afrika.

    Icyakora noneho abumvise ibyo yavuze tariki  16 Mutarama 2021 , batangajwe n'ukuntu yashimagije amatora yo muri Uganda, yemeza ko Museveni 'yatsinze bidasubirwaho mu matora atagira inenge', mu gihe ibihugu byinshi  by' Amerika n'Uburayi, ndetse n'imiryango mpuzamahanga iharanira demukarasi n' uburenganzira bwa muntu, bivuga ko  ahubwo ayo matora yabayemo uburiganya no guhutaza bikomeye abatavuga rumwe na Perezida Museveni.  Abakurikiraniye hafi amatora ya Uganda, bavuga ko abazwi baguye mu bikorwa byo kwiyamamaza babarirwa muri 70, abatabarika barakomereka, barasahurwa abandi barafungwa, hafi ya bose bakaba ari abayoboke b' umukandida Bobi Wine.

    Amagambo ya James Duddridge atagatifuza Museveni , yatumye ikinyamakuru Declassified gikora ubucukumbuzi, dore ko n'ubusanzwe kitashiraga amakenga James Duddridge, ngo uzwiho gucengera cyane mu bikari by'abaperezida bo muri Afrika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.  Ibyo Declassified  yakekaga rero yaje gusanga ari impamo. Yavumbuye ko mu mnsi y'amatora muri Uganda,   Ministri Duddridge yakiriye ibihumbi byinshi by'amapaundi ( amafaranga akoreshwa mu Bwongereza), yahawe na TLG Capital Investment, kampani  iyoborwa n' uwitwa Emmanuel Katongole, inkoramutima ya Perezida Museveni.

    Iyi kampani ivuga ko ako kayabo kahawe Ministri Duddridge nk'igihembo, nyuma yo kuyikorera 'imirimo y'ubujyanama mu by'imari', dore ko ngo yayibereye umujyanama igihe kinini, ahembwa  2.500 by'amapawundi ku munsi, ni hafi miliyoni 3 n'igice ushyize mu Manyarwanda!! Nyamara isesengura rya Declassified rikerekana ko uyu mugabo yaretse gukorana na TLG kera , atarongera kuba Minisitiri ushinzwe Afrika, muri Gashyantare 2020, dore ko yari yarigeze kuba muri uwo mwanya hagati ya 2014 na 2016.

    Icyo kinyamakuru  kivuga ko aramutse kandi n'ubu agikorana na TLG, byaba binyuranye n'amategeko y'Ubwongereza, avuga ko abayobozi bakuru bahagarika kubangikanya izo nshingano n'akandi kazi ka kabiri, bakabimenyesha inteko ishinga amategeko bitarenzi iminsi 28 baretse ako kazi ka kabiri.

    Itangazamakuru ryo mu Bwongereza  rikimenya aya makuru, ryasabye Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu gucukumbura imikoranire ya James Duddridge n'abayobozi b'ibihugu bya Afrika, by'umwihariko aba Uganda, kuko inugwanugwamo ruswa ikomeye, ikagira ingaruka zibabaje ku miyoborere y'ibyo bihugu.  Declassified ivuga ko igihe cyose James Duddrigde yari umutegetsi mu Bwongereza, yabaga afite ibikorwa by'ubucuruzi mu bihugu binyuranye bya Afrika, nka Sierra Leone, Cote d'Ivoire, Kenya, Nigeria na Botswana, kandi ngo ntiyigeze abimenyesha inzego zishinzwe kwandika imitungo y'abayobozi mu Bwongereza.

    Uwitwa Emmanuel Katongole wahaye 'akantu' Ministri  James Duddridge ngo ashimagize amatora ya Uganda, ni 'Somambike' wa Perezida Museveni n'umuryango we. Yagiye ashingwa ibigo bikomeye, nka Uganda National Oil Company ishinzwe ibijyanye na peteroli, Cipla Quality Pharmaticals, ikora imiti, n'ibindi bigo bicunga amamiliyari y'amadolari. Umutungo  uteye ubwoba wa  Emmanuel Katongole bivugwa ko awusangiye na Museveni, ukaba ari nawo ngo wifashishwa rwihishwa mu kubungabunga ubuziraherezo ubutegetsi bwa Mzee Kaguta Yoweri Museveni.

     

    The post Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w'Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n'akayabo ka ruswa yahawe n'ibyegera bya  Perezida Museveni. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/byamenyekanye-james-duddrigde-minisitiri-wubwongereza-washimagije-cyane-amatora-yo-muri-uganda-ngo-yaba-avugishwa-nakayabo-ka-ruswa-yahawe-nibyegera-bya-perezida-m/

  • Rubyiruko!Dore ibyiza10 bibonerwa mu rushako #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe usanga urubyiruko rufite impungenge zo gushaka bitewe n’impamvu zitandukanye, nk’ubutane hagati y’abashakanye bukomeje kwiyongera, ikiguzi cy’ubuzima kiri hejuru n’ibindi. Ariko n’ubwo bimeze bityo gushaka ni ngombwa nk’uko tugiye kubirebera hamwe ndetse na Bibiliya irabishimangira.

    Abasore n’abakobwa icyo basabwa ni ugutegura imitima yabo no kuba bubatse neza mu mwuka, mu marangamutima no mu mubiri kandi bakwiye kugira intego ihamye mbere yo kwinjira mu rushako. Reka turebere hamwe ibyiza 10 biboneka mu rushako.

    1.Umuntu aba yuzuye

    Mubyukuri iyo umuntu atarashaka ntaba yuzuye. Iyo usomye Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro ubona ko ari cyo kintu Imana yahereyeho, Imana ntabwo yaremye umugabo ngo ireme n’umugore. Imana imaze kurema umugabo yabonye ko adakwiye kuba wenyine hanyuma imuzanira umugore kugira ngo bombi babe umubiri umwe kandi babane akaramata ndetse babe buzuye.Mubyukuri ibintu Imana yabonye ko atari byiza ko umuntu aba wenyine nta mpamvu yo kubyita byiza.

    2. Umuntu aba abonye uwo basangira amarangamutima

    Ukuntu Imana yaturemye, ibintu by’ibanze umuntu akenera ni ugukundwa kandi urukundo ababyeyi n’abavandimwe bakunda umuntu bitandukanye n’urukundo umugabo akunda umugore we cyangwa umugore akunda umugabo we.

    N’aho imiryango yagukunda ku rwego rwo hejuru ariko uba ubura urukundo rubonerwa mu rushako ari yo mpamvu gushaka ari ngombwa kugira ngo musangire amarangamutima n’uwo mwashakanye. Mubyukuri umugabo yiyumva neza iyo afite umugore iruhande rwe n’umugore yiyumva neza iyo afite umugabo umukunda.

    3. Urashibuka, umuryango ukaguka

    Iyo hari urugo rushya rutangiye, haba hatangiye ikindi gisekuru mu isi y’umwuka ariyo mpamvu mbere yo kubaka urugo biba bikwiye kubanza gutegurwa neza. Iyo umuntu ashatse ntahite abona umwana ni umubabaro ukomeye kuko urukundo rw’umugore n’umugabo rugaragarira cyane mu mwana, bishatse kuvuga ko umwana ari imbuto iva hagati y’umugabo n’umugore kandi ni ishusho ibahuza bombi.

    4. Kugira ubwigenge (independence)

    Iyo umuntu akiri ingaragu akigengwa n’amategeko n’amabwiriza y’iwabo cyangwa aho bamucumbikiye, usanga rimwe na rimwe ibintu byose atabifiteho uburenganzira, ugasanga ibintu byose wigengesera ngo utagira ibyo uhutaza kuko haba atari iwawe.

    Icyo dukwiye kumeny ni uko kwigenga bidasimbura kuganduka. Bibiliya iravuga ngo mugandukirane ku bwo kubaha Imana. Kuba ugiye kwigenga ntibihindura ko urugo ruba rufite ubuyobozi, kandi kwigenga ntibitanga uburenganzira bwo kuba ikigenge.

    5. Ugira icyerekezo cyawe ukubaka ubuzima bwawe uko ubwumva

    Iyo uri iwawe ukora ibintu byose nk’uko ubishaka ariko wamaze kubyumvikanaho n’uwo mwashakanye. Ariko kandi bisaba ko abasore n’abakobwa babanza kwiyubaka bakagira icyerekezo no kugira imitekerereze ihamye mbere yo gushaka. Ikindi urubyiruko rukwiye kurangwa n’imyambarire igaragaza kwiyubaha.

    6. Wubaka amateka mashya

    Umunsi wavuze ngo ndemeye bigahamywa n’Imana n’imiryango ntuzongera kuba umukobwa cyangwa umusore ubuzima bwawe bwose. Nubwo watandukana uzitwa umugore cyangwa umugabo wananiwe n’urugo. Aha rero uba wubatse amateka ashobora kuba meza cyangwa mabi, bivuze ngo uko witwara uri umusore ni byo bizubakirwaho amateka yandi yo kubaka urugo.

    7. Imigisha iriyongera

    Iyo abantu bashakanye bahuza amaboko, hari imigisha rero yiyongera ibyinjira bikagwira kuko mufatanyije ariyo mpamvu abasore n’abakobwa bagomba kwitoza gukora. Ntibikwiye ko umuntu yumva azinjira mu rushako ategereje guhabwa, ahubwo nawe akwiye kwitegura gutanga kuko ari bwo imigisha yiyongera, kadi Bibiliya ivuga ko ababiri baruta umwe.

    8. Ugira icyubahiro iwawe no mu muryango mugari ugahabwa ijambo

    Iyo umuntu akiri ingaragu usanga hari aho ahezwa ugasanga hari akantu k’icyubahiro kabura. Ariko iyo ushatse ugira icyubahiro, uhabwa ijambo mu muryango.Iyo umugabo cyangwa umugore batashye, icyubahiro bakiranwa mu rugo ntabwo bakibona bakiri ingaragu kandi no mu muryango mugari barubahwa ndetse hari n’imirimo umuntu atemerewe gukora akiri ingaragu.

    9. Bikurinda kujya mu byaha no kuba inzererezi

    Iyo ufite urugo hari ibintu udakora ukigengesera uti 'Umugabo cyangwa umugore wanjye niyumva nakoze amahano aragira ngwiki?” Ako kantu karakurinda kandi birakwiye kwitoza gukira ibyaha mbere no kwitoza kwiyubaha no kubaha uwo muzabana mbere yo gushaka.

    10. Umenya gufata inshingano kandi ugakura mu bitekerezo

    Ubuzima bwo mu rugo ni bwo bugusunika bukagutoza gufata inshingano z’ibikwiye gukorwa. Urugo rugutoza gusohoza inshingano runaka bityo bigatuma n’iyo ugeze hanze bashobora kukugirira icyizere bakagira ibyo bagushinga kuko bazi ko uri mukuru kandi ushoboye kubihagararira.

    Muri macye urubyiruko rukwiye gutinyuka rugafata iya mbere mu gushaka, burya nubwo hari ingo nyinshi zisenyuka, izikomeye na zo ni nyinshi kurutaho bityo nta mpamvu yo gutinya kwinjira mu rushako.

    Source: agakiza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Rubyiruko-Dore-ibyiza10-bibonerwa-mu-rushako.html

  • Polisi yacakiye umugabo wari ufite litiro zirenga 2,100 z'inzoga zitemewe #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe umugabo wari ufite litiro  ibihumbi 2,130 z'inzoga zitemewe  zizwi ku izina ry'ibikwangari.

    Polisi yafashe uwitwa Nsengiyumva Jean de la Paix  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama afatirwa mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rugarama Akagari ka Karangara .

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyarugu Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko gufatwa kwa Nsengiyumva byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage. Abapolisi bagiye iwe mu rugo basanga afite ikimeze nk 'uruganda rukora inzoga zitemewe. 

    Ati' Abaturage  baduhamagaye batubwira ko mu rugo rwa Nsengiyumva hakorerwa  inzoga zitemewe niko kujyayo dusanga icyumba kimwe cy'inzu ye yagihinduye urwengero rw'inzoga z'inkorano zizwi nk'ibikwangari,zimwe yazicururizaga iwe mu rugo izindi akaziranguza mu bandi bacuruzi mu mirenge baturanye. '

    CIP Rugigana yakomeje avuga ko mu gukora izo nzoga Nsengiyumva yitwikiraga ijoro aho yifashishaga ibintu bitandukanye harimo umusemburo witwa lurive ikoreshwa mu gukora amandazi n'ibindi bintu bitandukanye kandi bidafite isuku. Ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abantu.

    CIP Rugigana yagize ati 'Urebye ibintu akoramo izo nzoga ndetse n'ahantu azikorera nta suku bifite, bishobora gutera uburwayi abantu bazinywa,byongeye kandi iyo abantu bamaze gusinda iriya nzoga usanga bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu abagore n'abakobwa, amakimbirane mu miryango n'ibindi bitandukanye.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru yibukije abantu ko amategeko ahana umuntu wese ukora inzoga zitemewe. Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha Polisi mu gukomeza kurwanya ibyaha n'ikindi cyose cyahungabanya umutekano w'Igihugu. 

    Inzoga za Nsengiyumva zimaze gufatwa zahise zimenwa, Nsengiyumva ashyikirizwa ubuyobozi bw'Umurenge kugira ngo acibwe amande hakurikijwe amategeko. 

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/29/polisi-yacakiye-umugabo-wari-ufite-litiro-zirenga-2100-zinzoga-zitemewe/

  • Rubavu:Umuturage yasanzwe umubiri we wahiye urakongoka kugeza yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Uwizeyimana Grace uri mu kigero k'imyaka 40 yasanzwe munzu yapfuye biturutse ku mubiri we wahiye ugakongoka.

    Igihe dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo uyu mugore basanze uyu mubiri wahiye ugakongoka ariko inzu itigeze ishya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa W'umurenge wa Rugerero Nkurunziza Faustin yavuze ko uyu mugore ashobora kuba yatwitswe n'imbabura kuko yacumbaga cyane.

    Yagize ati:uyu mugore ukomoka muri Ngororero,yibanaga wenyine mu nzu muri iki gitondo nibwo byamenyekanye ko yahiye agakongoka gusa ntiwamenya ko inzu yahiye,twe twamusanze mucyumba cye hari imbabura iri kwaka, birashoboka ko imbabura ariyo yatwitse uburiri yari aryamyeho kuko iyi nzu nta n'amashanyarazi yari arimo ntiyanahiye hahiye mu cyumba cye.

    Yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n'ibishobora guteza impanuka kuko ngo bidakwiye ko umuntu yararana n'imbabura.

    Kugeza ubu Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha,RIB rwatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane mu by'ukuri icyahitanye uyu mugore.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/29/rubavuumuturage-yasanzwe-umubiri-we-wahiye-urakongoka-kugeza-yitabye-imana/