Category: Uncategorized

  • Ubuhamya bwa Frolien wasenze iminsi 7 ahabwa impano yo gusengera abarwayi #rwanda #RwOT

    N’ubwo gukiza indwara kw’Imana ari ibintu bigibwaho impaka, gusa bibaho kandi uko Imana yahoze ikiza indwara kuva mu isezerano rya kera kugeza no mu isezerano rishya na nubu iracyabikora. Mu by’ukuri kimwe cya cumi cy’ibyanditswe mu butumwa bwiza bwa Matayo, Mariko, Luka na Yohana; bivuga umurimo ukomeye wa Yesu Kirisito wo gukiza indwara. Indwara usanga zikira mu buryo bw’ibitangaza by’Imana (Mariko 16:17-18).

    Burya koko mu mpano zitandukanye Imana itanga,impano yo gukiza abarwayi irayitanga.Twasuye umukozi w’Imana usengera abantu bagakira aduha ubuhamya bwerekana ukuntu Imana yamukoresheje mu gusengera.

    Manirakiza Frorien, umuvugabutumwa akaba na mwarimu mu itorero rya Methodiste Libre, umudugudu wa Ruli muri Paroise ya Musasa; ni umugabo ufite umufasha n’umwana,Imana yamuhaye impano yo gusengera abarwayi bagakira.Yakijijwe muri 1998 atangira gukora umurimo w’Imana.

    Igitekerezo cyo gusenga asaba Imana impano yo gusengera abarwayi yagikuye ku mupasiteri wamuyoboraga, ariko afite impano yo gusengera abarwayi bagakira, ibi byamuteye kumva afite inzara n’inyota byo gutunga iyo mpano ari yo mpamvu yiyemeje gufata amasengesho y’iminsi irindwi kandi yayakoze mu 1998 ari wo mwaka yakirijwemo.

    Akimara gusenga amasengesho y’iminsi 7atarya atanywa asaba Imana gusengera abarwayi, Imana yahise imuha Impano yo gusengera abarwayi nk’uko abisobanura ati: 'Natangiye gusengera abantu ariko nkagira gushidikanya ko abantu ndi gusengera batari bukire, ariko burya Iyo Imana ivuze iba ivuze. Nasengeye umuntu wa mbere urwaye abadayimoni mfite kwizera mbona Imana iramukijije mbona abaye muzima atanga ubuhamya avuga ko yakize'.

    Yakunze gusengera abantu bose barwaye imyuka mibi hamwe n’izindi ndwara zidasobanutse. Tuganira nawe yaduhaye ingero z’indwara Imana imukoresheje yasengeye abantu zigakira zikomeye harimo abantu abadayimoni bararaga baniga n’abandi batararaga basinziriye hakiyongeraho ubumuga butandukanye n’izindi nyinshi, mu bo yasengeye harimo n’abo mu gace kabo, mu mugi wa Kigali, Musanze, Rubavu n’ahandi. Bamwe muri bo bagiye bahita bakizwa bakakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.

    Imana yakomeje ku muteza intambwe, atangira gukomeza gusengera abarwayi mu mpande zose mu gihugu. Mu gusengera abarwayi, hari abantu asengera bagahita bakira hari n’abandi Imana ikomeza gukiza nibura mu gihe kingana n’icyumweru kimwe impinduka zikaboneka; byose biba bitewe n’umugambi w’Imana ku buzima bw’umuntu.

    Muri iyi minsi abantu benshi bakunda ku gurisha cyangwa gucuruza impano bahawe abandi bakajya kuzishaka baciye mu zindi nzira. Florien we si ko bimeze nk’uko abisobanura ati: 'Imana yampaye impano kugira ngo nyikorere ntabwo yambwiye ko ngomba kuyicuruza. Mwibuke Yesu yaravuze ngo abarushye n’abaremerewe baze bamusange arabaruhura. Mubyukuri ntaho dusoma muri Bibiliya ko hari abo Yesu yigeze yaka amafaranga kugira ngo abashe kubaruhura. Umurimo we wari ukubohora abantu ndetse abafite imitima yanduye akabaha agakiza. Na njye rero mu murimo nkora hari abamara gukira indwara bakakira n’agakiza'.

    Manirakiza Frorien aboneraho guhumuriza abantu barwaye indwara zikomeye n’izananiranye ati: 'Yesu Kristo uko yahoze kera n’ubu niko ari, icyo basabwa ni ukwizera Imana kuko hejuru y’ubwenge bw’abaganga hari Imana kandi nta we uyizera ngo agire icyo ayiburana. Iriya mpumyi Yesu yahumuye yari ibumaranye imyaka myinshi nyamara abaganga bariho, ariko uburwayi bwayo bwaranairanye, nyamara Yesu ayigezeho ayikora ku maso irahumuka'.

    Asoza ubuhamya bwe aragira inama abantu bakoresha nabi impano z’Imana bazigurisha kandi baraziherewe ubuntu ko bakwiye kurekeraho kuko Imana itishimira imitima imeze ityo ndetse abakora ibyo ni abanzi b’Imana nta ngororano bafite mu bwami bw’Imana.

    Source: bibiliya.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Frolien-wasenze-iminsi-7-ahabwa-impano-yo-gusengera-abarwayi.html

  • Min. Biruta mu nama yatumijwe na Perezida wa Angola yiga ku bibazo bya Centrafrique #rwanda #RwOT

    Iyi nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), yahuriyemo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra ; uwa Congo, Denis Sassou Nguesso ; uwa Chad, Idriss Déby Itno ndetse na João Manuel Gonçalves wa Angola watumije iyi nama.

    Minirisitiri Dr Vincent Biruta akaba yayitabiriye ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

    Ni inama ibaye mu gihe muri kiriya gihugu cya Centrafrique hakomeje kuba imvururu ziterwa n’imitwe yitwara gisirikare ikorera muri kiriya gihugu irimo ishaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra uherutse gutorerwa kuyobora kiriya gihugu.

    Ibaye kandi mu gihe iki gihugu kimaze icyumweru kimwe kiri mu bihe bidasanzwe byatangajwe na Leta yacyo yasabye ko iki gihe cyubahirizwa mu gihugu hose ku buryo umuturage wese yumva ko ibyo kurandura iriya mitwe bimureba.

    Abasesengura ibya Politiki n’umutekano wa kiriya gihugu, bavuga ko kurandura iriya mitwe bitoroshye kuko ibice byinshi bya kiriya gihugu biri mu maboko y’abo barwanyi.

    Imirwano iri muri kiriya gihugu, yakajije umurego ubwo hari hegereje amatora y’umukuru w’Igihugu ubwo iriya mitwe ishyigikiwe na François Bozizé wanayoboye kiriya gihugu, yashakaga kuburizamo ariya matora.

    Aya matora yasize Faustin-Archange Touadéra atorewe kongera kuyobora kiriya gihugu, yabaye mu ituze ryaturutse ku gushyikirwa n’igisirikare cy’ibihugu birimo n’u Rwanda rwoherejeyo abasirikare barwo bo mu mutwe udasanzwe.

    Ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu ziherutse no gutakaza umusirikare, ni zimwe mu zishimirwa gufasha kiriya gihugu kugira agahenge.

    Izi ngabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza kiriya gihugu, ziherutse kwica inyeshyamba 44 zinafata mpiri zimwe muri zo ndetse n’ibirwanisho byazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Min-Biruta-mu-nama-yatumijwe-na-Perezida-wa-Angola-yiga-ku-bibazo-bya-Centrafrique

  • Uku kwezi kurasiga hamenyekanye impinduka z’imisoro ku mitungo itimukanwa #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yabibwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021.

    Abivuze nyuma y’igihe gito hazamutse impaka zatewe n’izamuka rikabije ry’imisoro ku mitungo itimukanwa ryavuzweho byinshi n’abanyarwanda.

    Mu kiganiro Perezida Kagame Paul yagiranye n’abaturage ndetse n’Abanyamakuru ku wa 21 Ukuboza 2020 ubwo yari amaze kugaragaza uko igihugu gihagaze, umuturage yamugejejeho iki kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa na benshi.

    Icyo gihe Dr Uzziel Ndagijimana yari yavuze ko hakiriwe ibitekerezo bya benshi bagaragaza kiriya kibazo cy’izamuka ry’imisoro ndetse ko cyariho gisuzumwa gusa asaba abantu gukomeza kwishyura imisoro.

    Icyo gihe yari yavuze ko habaye hashyizweho uburyo bwo korohereza abantu nko kuba bakwishyura mu byiciro kuko n’igihe cyo kwishyura cyari cyagizwe kinini dore ko byari kuzageza tariki 31 Werurwe 2021.

    Perezida Kagame na we yizeje Abanyarwanda ko hazabaho koroshya ariko ko ibyo kuba havanwaho imisoro byo bidashoboka.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA uyu munsi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko mu gihe imisoro yaba igabanyijwe, abamaze gusora na bo bazitabwaho, ku buryo amafaranga yazaba arengaho yazaherwamo mu misoro y’umwaka utaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uku-kwezi-kurasiga-hamenyekanye-impinduka-z-imisoro-ku-mitungo-itimukanwa

  • Gatsibo: Imishinga minini izakorwa izongera abagerwaho n’amazi n’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagerwaho n
    Abagerwaho n’amazi meza baziyongeraho 10%

    Ni mu gihe kandi imihanda iteganyijwe ngo igamije guhuza Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Gatsibo, ikazanafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko biboroheye.

    Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari mu Karere ka Gatsibo hazakorwa imishinga itatu minini y’amazi meza harimo uwa Nyabikiri uzayageza ku baturage 1,100, uwa Minago uzaha abaturage 2,400 n’uwa Rwandabarasa uzaha abaturage 3,500 amazi meza.

    Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iyi miyoboro niyuzura umubare w’ababona amazi meza uzava kuri 74% ukagera kuri 84%.

    Ati “Si iyi gusa dufite hari n’indi minshinga ikiri mu nyigo ariko ikigamijwe ni uko umwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Iyi mishinga nirangira tuzava kuri 74% tugere kuri 84%.”

    Uretse imiyoboro y’amazi hari kandi n’undi mushinga Akarere gafatanyamo n’Ikigo cy’igihugu cyo gukwirakwiza amashanyarazi (REG) ukorerwa mu mirenge ya Muhura, Gasange, Remera na Kiziguro uterwa inkunga na Banki y’Isi ugeze kuri 98% ukorwa, ukazaha abaturage 6,000 umuriro w’amashanyarazi.

    Abaturage bagerwaho n
    Abaturage bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bazava kuri 42% bagere kuri 48%

    Nurangira ngo umubare w’abakoresha amashanyarazi yaba ay’umurongo mugari n’akomoka ku mirasire y’izuba baziyongeraho 6%.

    Agira ati “Ubusanzwe turi kuri 42% ubaze amashanyarazi ku muyoboro mugari n’abakoresha akomoka ku mirasire y’izuba, uyu nusozwa nibura tuzaba twiyongereyeho 6%. Inyigo zirakomeje kugira ngo tuzamure umubare w’ababona umuriro w’amashanyarazi.”

    Mu mishinga minini akarere ka Gatsibo gafite kandi harimo umuhanda wa kaburimbo yoroheje Kiramuruzi – Murambi – Gasange – Muhura, ariko ukaziyongeraho ibirometero umunani (8) ugahuza Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Gatsibo.

    Gasana avuga ko uwo mushinga watekerejwe muri iyo mirenge ahanini hagamijwe korohereza abaturage kugeza umusaruro w’umuceri, ibitoki na kawa ku isoko.

    Ati “Uzaca mu gishanga cy’umuceri cya Kanyonyomba cya hegitari 500 bitumen umuceri uhera uzagera ku isoko, unyure i Murambi ibitoki bihera bigere ku isoko, ikawa ya Muhura na Gasange na yo ibone uko igera isoko. Ariko uzanaduhuza na Gicumbi byoroshye ubuhahirane cyane ku bucuruzi bw’imyaka.”

    Imihanda ya kaburimbo yoroheje izafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko
    Imihanda ya kaburimbo yoroheje izafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko

    Umujyi wa Kabarore nawo ukaba uzakorwamo ibirometero bitanu bya kaburimbo ndetse n’umuhanda uca imbere y’ibitaro bya Kiziguro.

    Imishinga y’amazi ifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda, uw’amashanyarazi ukagira agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari eshatu na miliyoni 700 mu gihe imihanda ya kaburimbo ifite agaciro ka miliyari eshatu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-imishinga-minini-izakorwa-izongera-abagerwaho-n-amazi-n-amashanyarazi

  • Cristiano Ronaldo mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus mu Butaliyani, arimo gukorwaho iperereza na polisi yo muri iki giugu ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ajya kwizihiza isabukuru n’umukunzi we, Georgina Rodriguez.

    Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo aho bambutse Leta zitandukanye z’iki gihugu nk’aho bavuye mu mujyi wa Turin bakerekeza mu mujyi wa Courmayeur, ni mu gihe iki gihugu kimaze gushegishwa n’iki cyorezo.

    Polisi yo mu Ntara ya Valle d’Aosta yemereye Ibiro Ntara Makuru by’Abongereza(Reuters) ko Cristiano Ronaldo n’umukunzi we barimo gukorwaho iperereza nyuma y’iki gikorwa bakoze ku wa Kabiri no ku wa Gatatu ari nab wo uyu munyamideli yujuje imyaka 27.

    Ibi bibaye mu gihe ingendo mu Ntara ya Piedmont na Valle d’Aosta mu Butaliyani zibujijwe bitewe n’iki cyorezo cyugarije Isi, akaba ari amabwiriza yashyizweho na Leta y’iki gihugu.

    Cristiono Ronaldo usanzwe uba mu Mujyi wa Turin aho ikipe ye ibarizwa, aramutse ahamwe n’iki cyaha we n’umukunzi we, bazacibwa Amande.

    Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coranavirus

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-mu-mazi-abira

  • Hitler n'umugore we bahise bapfa nyuma y'iminota 40 gusa bashyingiranywe/Urutonde rw'abantu 10 bamenyekanye ku Isi bapfiriye rimwe bakundana[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    1.Julius na Ethel Rosenberg

    Julius na Ethel Rosenberg bari abanyamerika bakundana ariko bakaba na ba maneko b'Uburusiya. Julius umwanya yarimo wamwemereraga kumenya amabanga y'ikorwa rya bombe atomic. Mu 1951 bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kugambanira igihugu, Jilius akatirwa igihano cyo kwicwa akubitishijwe amashanyarazi, ariko hari hataraboneka ibimenyetso bihamya Rosenberg icyaha neza.

    Tariki 19 Kamena 1953 nibwo Julius yashyizwe ku ntebe ishyirwaho abicishwa amashanyarazi ahita apfa ako kanya nta kintu avuze, Rosenberg nawe yahise asoma umugabo we umuriro uhita umunyuramo nawe bapfira rimwe.

    2.Dennis na Merna Koula

    Dennis na Koula bari mu kiruhuko cy'izabukuru ariko Koula akomeza gukora akazi k'ubwarimu mu buryo bw'ikiraka. Ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2010 Koula yasibye akazi nta mpamvu yatanze, ishuri rihamagara umuhungu we Eric ngo ajye kureba ikibazo nyina yagize ageze mu rugo asanga nyina aryamye mu kidendezi cy'amaraso mu gikoni, yigiye imbere abona se nawe yishwe arashwe.

    Eric yahise ahamagara 911(ambulance). Igitangaje ni uko uretse kuba uyu mukecuru n'umusaza bari barashwe nta kintu kigeze kibwa mu rugo rwabo. Polisi yakoze iperereza isanga ahakorewe icyaha hari agapapuro kanditseho ngo 'bikemure'.

    Iperereza ryasesenguye ingingo ku yindi icyaha gifata Eric, ibimenyetso bigaragaza ko ako gapapuro ari we wakanditse. Eric yari umucuruzi bisinesi irahomba yisanga afite amadeni menshi agomba kwishyura, bituma yica se na nyina kugira ngo aragwe imitungo yabo abone uko yishyura amadeni yari afite. Muri 2012 ,urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu.

    3.Nikolai II Alexandrovich Romanov na Alexandra Feodorovna

    Nikolai yategetse Uburusiya kuva mu 1905, bwageze mu 1917 ubukungu bw'igihugu bwarazambye abantu babayeho nabi cyane. Abasirikare bashakaga inyungu za rubanda bose bishyize hamwe bakora ikipe ishinzwe gusubiza ibintu ku murongo maze tariki 17 Nyakanga 1918, Nikolai wari wahungiye muri kave, yicanwa n'umugore, abana be 5 n'abakozi bane bari abizerwa kuri uyu mwami. Nikolai yicishijwe isasu abandi bose bicishwa icyuma 'baliyoneti'.

    4.Ethan Nichols na Carissa Horton

    Muri 2011, Ethan Nichols w'imyaka 21 na Carissa Horton w'imyaka 18 bahuriye ahitwa Tulsa, muri Leta ya Oklahoma kuko Horton yari mushya muri ako gace. Ethan yakoraga mu ruganda rwa ice cream na mayonnaise 'Blue Bell Creamery', Carissa yari umunyeshuri mushya muri Kaminuza ya Oral Roberts University (ORU). Nyina wa Ethan yasabye umuhungu we kumenyereza uyu mukobwa Carissa wari mushya muri ako gace.

    Ethan na Horton bahise bakundana, maze mu mpera za Nzeli 2011 bajyanye muri pariki, abagabo babiri babaturuka inyuma barabarasa imodoka yabo iribwa.

    Ku munsi wakurikiyeho nibwo imirambo yabo yabonetse muri pariki. Abanyamakuru ba ABCnews bagiye muri ako gace gukoresha ikiganiro abantu bahatuye maze uwitwa Darren Price, avuga ko ubwo bwicanyi bumubabaje ndetse ngo yumva nta mutekano afite muri ako gace.

    Polisi yahise itangira guhiga iyo modoka yibwe. Bidatinze polisi yabonye iyo modoka iparitse kuri aparitema iri muri ako gace, iyisatiriye Price na Jerard Davis bahita bayinagamo bayikubita ikiboko polisi irabakurikira, bageze imbere baragonga polisi ihita ibata muri yombi.

    Price na Jerard, inkiko zaje kubahamya icyaha cy'ubwicanyi maze bakatirwa igifungo cya burundu.

    5.Alexander Obrenovic And Draga Masin

    Umwami Alexander I (aka Alexander Obrenovic) yayoboye Serbia 1889 kugeza mu 1903 we n'umugore we Draga bicanywe tariki 11 Kamena basanzwe mu nzu n'ingabo aho bari bihishe kuva tariki 10.

    6.Siddiqa na Khayyam

    Muri 2010, mu binyamakuru ku Isi yose hatambutse inkuru ya abanyafuganisitani babiri bishwe batewe amabuye urupfu rwabo rubabaza Isi yose.

    Hari ku cyumweru mu gitondo, mu kwezi kwa 8, mu mwaka 2010 Siddiqa w'imyaka 19 na Khayyam w'imyaka 25 bo mu Ntara ya Kunduz bazengurutswe n'abaturage bashinjwa icyaha cy'ubusambanyi.

    Hari umugabo wari waratanze 9000$ kugira ngo azarongore umukobwa witwa Khayyam. Uyu mukobwa yarabyanze yisangira umusore bakundanaga witwa Siddiqa.

    Umuryango wa Khayyam wemereye uyu mugabo wari waratanze 9000$ kumusubiza amafaranga ye, ariko abana bakibanira, abayobozi b'idini ya Islam barabyanga bategeka ko baterwa amabuye.

    Abari bashungereye bahereye kuri Siddiqa bamutera amabuye umubiri wose rimwe rifata ku mutwe ahita agwa hasi barakomeza bamutera amabuye kugeza apfuye. Badukira na Khayyam bigenda uko. Ni uko Saddiqa na Khayyam biyongera gutyo ku rutonde rw'aba- Afghans bishwe mu izina ry'idini.

    7.Nicolae na Elena Ceausescu

    Nk'uko abandi banyapolitiki b'abanyeraha barangiza urugendo rwabo ku Isi, Nicolae yayoboye ubwami bwa Romania kuva mu 1967 kugera mu 1989.

    Imitungo yose y'igihugu barayikubiye bagura amagana n'inkweto zihenze, bagura imyenda ihenze abaturage inzara irabica.

    Kuri Noheli yo mu 1985, tariki 25 Ukuboza, mu muhango watambutse imbonankubone kuri televiziyo abasirikare binjiye mu rugo rwabo barabasohora, barabarasa ako kanya kuri televiziyo hatambutswa amafoto y'imirambo yabo.

    8.Couple itazwi

    Ku itariki 9 Kanama 1976, umuhungu n'umukobwa batazwi barasiwe ahitwa The Sumter muri Leta ya California, abatangabuhamya bavuga ko aba bantu mbere y'uko bicwa bari mu bikorwa bigaragaza ko bakundana.

    Polisi yasanze nta n'umwe muri bo warashwe yambaye umwenda w'imbere. Buri umwe yarashwe amasasu atatu. Uwabishe ntabwo yamenyekanye, nabo ntibamenyekanye kuko nta n'umwe muri bo wari ufite icyangombwa kimuranga. Umwe muri bo yari yambaye igikomo, polisi yagerageje kurangisha ngo irebe ko hari uwamenya nyiri icyo gikomo arabura, ikoresha abahanga mu gushushanya bashushanya amasura yabo ashyirwa ahantu henshi hashoboka ariko ntihagira umenya aba bantu abo aribo.

    9.Adolf Hitler na Eva Braun

    Adolf Hitler umudage wari inyuma y'intambara ya kabiri y'Isi, yapfanye n'umugore we. Tariki 29 Mata 1945 nibwo bashyingiranywe. Kuva mu myaka ya za 1930 Eva Braun yakoraga akazi ko gufotora. Nyuma y'amasaha 40 bashyingiranywe nibwo bombi bapfuye ku itariki 30 Mata 1945.

    Abanyamateka bamwe bagaragaza ko Hilter n'umugore we bijugunye mu ngunguru ya acide bahinduka umuyonga, gusa hari abandi banyamateka bagaragaza ko we n'umugore birashe hanyuma abasirikare ba Hitler bagatwika imirambo yabo kugira ngo abanzi badashinyagurira umurambo wa Hitler.

    10.Joseph na Magda Goebbels

    Kwiyahura kwa Hitler na Braun ni inkuru yoroshye uyigereranyije no kwiyahura kwa Joseph na Magda Goebbels kuko bo biyahuranye n'abana babo 6.

    Joseph Goebbels yari Minisitiri wa Adolf Hitler ashinzwe gukora ubukangurambaga bwo kwemeza Abadage ko ubwoko bw'abanazi aribwo bukaze kurusha ubundi bwose ku isi.

    Nyuma y'umunsi umwe Adolf Hitler yiyahuye Joseph yasanze ntayandi mahitamo afite uretse kwigenza uko Hitler yigenje maze ariyica we n'umugore we nyuma yo gutegeka umuganga we kwica abana be uko ari 6.

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/hitler-n-umugore-we-bahise-bapfa-nyuma-y-iminota-40-gusa-bashyingiranywe

  • Urukingo rwa Korona harimo Business kuruta kwita ku bantu- Dr Bihira #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe inkingo zirimo n’iziri gukoreshwa n’ibihugu binyuranye, bivugwa ko ari 'inkingo zitanga ikizere [official candidate vaccine] ariko ko atari inkingo zemejwe mu buryo bwa burundu.' Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS).

    Mu kiganiro cy’amashusho yagiranye na UKWEZI TV, Dr Canisius Bihira usanzwe azwi mu byo gusesengura ibijyanye n’ubukungu, yavuze ko ubundi ibiriho bikorwa n’Isi byo gukoresha ziriya nkingo ari amakosa akomeye.

    Yagize ati 'biriya ni amakosa akomeye kuko gukoresha urukingo [si no kwemezwa] rutari rwaba rwerekana ubushobozi bwarwo, njye mbona ari ukwihuta ni bya bindi navuze ngo turihutana n’ikoranabuhanga ariko tukibagirwa ibya ngombwa.'

    We avuga ko urukingo rwa mbere abona ari 'ukugaburira abantu neza, umubiri ukibyarira urukingo.'

    Avuga ko mu bintu agaya cyane ari ukuba Leta nyinshi zirimo n’izi gupfusha abantu benshi, nta n’imwe igira inama abaturage kureka imibereho yabo yari isanzwe ishyira ubuzima bwabo mu kaga nko kunywa inzoga nyinshi no kurya amavuta menshi ngo ibashishikarize kurya ibiribwa bishobora kurinda indwara nk’imboga n’imbuto.

    Avuga ko ubundi iyo umutu yafashe ibi biribwa [imboga n’imbuto] agira ubudahangarwa bw’umubiri ku ndwara nyinshi, ariko ko biriya bihugu by’ibihangange byirukira ku rukingo kuko hari inyungu birubonamo.

    Ati 'Ikibazo mbona, ruriya rukingo abantu bose baruhanze amaso, ariko rurimo business kuruta kwita ku bantu kuko abantu bose barukora abarabara amafaranga bagiye kwinjiza ariko bakibagirwa ko bagombye kubanza kubara ubuzima bw’abantu kugira ngo batazapfa.'

    Avuga ko we uburyo buboneye abona bwafasha abantu kwigobotora iki cyorezo, ari ugushyira imbaraga mu ngamba zisanzwe zo kwirinda nk’iziriho zikoreshwa mu Rwanda.

    Anashima Leta y’u Rwanda uko yabyitwayemo gusa akanenga imyitwarire n’imyumvire ya bamwe mu baturage barimo bumva ko kiriya cyorezo kica abakuze cyangwa abafite indawara za karande.

    Ati 'Ariko mu bigaragara n’izindi ndwara zose ni bo zica umubiri wabo uba umaze kunanirwa ariko bakibagirwa ko iyo irangije kwica za noge bavugaga na bo izabageraho.'

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC giherutse gutangaza ko u Rwanda rwatumije inkingo miliyoni 1 ziteganyijwe kugera mu Rwanda mu ntangiro za Gashyantare cyangwa mbere yaho gato.

    Dr Sabin uyobora iki kigo, yavuze ko ubwo izi nkingo zizaba zigeze mu Rwanda zizahita ziterwa abagomba kuzihabwa barimo abakuze, abasanganzwe indwara za karande kimwe n’abandi bari mu kaga ko kwandura iki cyorezo nk’abaganga n’abandi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Urukingo-rwa-Korona-harimo-Business-kuruta-kwita-ku-bantu-Dr-Bihira

  • Polisi y'u Rwanda yaburiye abarwaye Covid-19 banduza abandi ku bushake #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ivuga ko umuntu basanze afite ubwandu bw'iki cyorezo ntakurikize amabwiriza yo kwitwararika ku buryo ashobora kuyanduza abandi, azakurikiranwa.

    Yagize iti 'Tuributsa abaturarwanda ko umuntu wese bapimye bagasanga arwaye Koronavirusi ariko agahitamo gukomeza gukwirakwiza ubwo bwandu ku bushake azakurikiranwa ndetse abe yanashyikirizwa ubutabera nk'uko amategeko abiteganya.'

    Polisi y'u Rwanda ikomeza itanga inama igira iti 'Mu gihe usanze waranduye Koronavirusi, urwariye mu rugo cyangwa kwa muganga ugomba kubahiriza amabwiriza yose uhabwa n'inzego z'ubuzima kugira ngo udakwirakwiza iyo ndwara. Dukomeje kwibutsa abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Koronavirusi.'

    Mu minsi ishize nibwo RBC yatangaje ko hari abantu bamenye ko banduye Covid-19 aho kuguma mu kato bagakomeza guhura n'abandi bantu byatumye ubu bwandu bukwirakwira ndetse ubu abanduye mu Rwanda hose bari gukabakaba ibihumbi 15.

    Hirya no hino mu Rwanda harimo gukorwa igikorwa cyo gusuzuma abantu mu tugari kugira ngo hamenyekane uko iki cyorezo cyifashe mu bantu.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-y-u-rwanda-yaburiye-abarwariye-covid-19-banduza-abandi-ku-bushake

  • Rubavu: Mu rugo rw'umuturage habonetse igisasu – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z'umutekano zahise ziza zigakura icyo gisasu muri urwo rugo.

    Ati ''Byabaye muri iki gitondo (cyo ku wa Kane) mu rugo rw'umuturage witwa Gasana, abana babonye igisasu gishaje babimenyesha ubuyobozi, natwe turahagera. Twavuganye n'inzego z'umutekano ubu barangije kukijyana. Turacyakurikirana kugira ngo hamenyekane uko cyahageze''

    Yakomeje asaba abaturage ko mu gihe babonye ibikoresho bya gisirikare, bagomba kwirinda kubyegera ahubwo bakamenyesha ubuyobozi kugira ngo bihavanwe bitaragira icyo byangiza.

    Amakuru atangwa n'abaturage ni uko aka gace kahoze ari indiri y'abacengezi mu 1998, aho bahungabanyaga umutekano w'Abanyarwanda bari bahatuye.

    Umurenge wa Rugerero ni umwe mu mirenge yabereyemo imirwano ikomeye mu ntambara y'abacengezi, ibyo abaturage bavuga ko bishoboka ko ari yo ntandaro y'ibikoresho bya gisirikare bikunze kuhaboneka.

    Si ubwa mbere muri aka gace hagaragaye ibisasu kuko no ku itariki ya 8 Kamena umwaka ushize, mu masaha ashyira saa cyenda, mu Kagali ka Basa, Umudugudu wa Buranga, Umurenge wa Rugerero na bwo hagaragaye igisasu cyari kimaze igihe mu butaka.

    Iki ni cyo gisasu cyagaragaye mu rugo rw’umuturage w’i Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-mu-rugo-rw-umuturage-habonetse-igisasu

  • Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yapfuye ku myaka 96 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yitabye Imana
    Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yitabye Imana

    Muri film nyinshi yagiye agaragaramo yakunze gukina yerekana ubuzima bw’abagore b’abirabura uko babayeho mu bice bitandukanye, yaba ari ababyeyi cyangwa impirimbanyi z’uburenganzira bw’abirabura, akaba yarerekanaga n’imideli itandukanye.

    Nta mpamvu y’icyamuhitanye yatangajwe, kuko Larry Thompson ureberera inyungu za nyakwigendera wanatanze amakuru y’urupfu rwe yabisobanuyeho.

    Tyson yatsindiye ibihembo bibiri bya Emmys muri filime yakinnye zivuga ku guharanira uburenganzira mu 1974 yitwa ‘Autobiography of Miss Jane Pittman’. Niwe mwiraburakazi wa mbere wakinnye muri filime z’uruhererekane (serie) yitwa ‘Eastside/West side’ muri za 1960.

    Mu guhabwa umudari w’ishimwe utangwa n’umukuru w’igihugu ‘Presidential Medal of Freedom’ muri 2016, uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Barrack Obama, yavuze ko usibye kuba Cicely yari umukinnyi mwiza wa film yanahinduye amateka.

    Aha Perezida Obama yambikaga umudari w
    Aha Perezida Obama yambikaga umudari w’ishimwe Cicely kubera ibikorwa bye

    Cicely Tyson yagiye yanga gukina filime zahabwaga umugore w’umwirabura zitagaragaza ubuzima nyakuri, ahubwo akagaragara mu zivuga umugore ukomeye mu ntekerezo, ubuzima bwiza kandi zivuga ukuri.

    Avuga ku buzima bwa Cicely, Oprah Winfrey yagize ati “Yakoresheje umwanya yari afite agaragaza ubumuntu bw’abirabura kandi ntiyigeze ateshuka ku ntego yihaye. Aho yakinnye hose yerekanaga indangagaciro zikwiye”.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/hanze/article/cicely-tyson-wamamaye-mu-gukina-amafilime-yapfuye-ku-myaka-96