Category: Uncategorized

  • Ibi bintu bibangamira kwizera #rwanda #RwOT

    Mu nyigisho zabanje kubijyanye no kwizera, twavuze ku bwoko( uburyo) 10 bwo kwizera. Twanagarutse kandi ku bintu bikuza kwizera, ubu tugiye kuvuga ku bintu bishobora kubangamira kwizera. Ibi bintu tugiye kugarukaho ni inkoni ikubita kwizera, ni urusika rukomeye ikwiye gukuraho kuko rutuma udashyikira kwizera.

    Icyaha

    Icyaha, ni ikintu kibangamira kwizera, umutima urimo icyaha ntabwo ushobora kwizera ngo bishoboke ahubwo uhorana ipfunwe, uhora ugucira urubanza. Umutima urimo icyaha ntushobora kubaho wizeye, kuko kwizera bisaba ngo ugirane isano n’uwo wizeye. Rero iyo harimo icyaha bisa nkaho giciye umurunga ubafatanyije.

    Ubwoba

    Abantu bafite ubwoba bw’ubuzima, bafite ubwoba bw’ejo hazaza. Niyo mpamvu abantu bambura, bakabeshya, bakagambana, bagasebanya bagira ngo barengere ejo hazaza. Ariko ntabwo dukwiye kubaho dufite ubwoba bw’ejo hazaza. Ubwoba ni inkoni ikubita kwizera.

    Hari ibintu bibiri bikora kimwe: Kwizera n’ubwoba bikora kimwe, ibyo ufitiye ubwoba bizakubaho, n’ibyo wizeye nabyo bizakubaho. Bibiliya ivuga ko mu bantu batazajya mu ijuru harimo n’abanyabwoba, umuntu ufite ubwoba ntashobora kunezeza Imana.

    Ese ni ibiki ufitiye ubwoba mu buzima?. Ufite ubwoba ko utazarongorwa/utazarongora, ufite ubwoba ko utazabona ibyo utungisha abana, ufite ubwoba ko akazi gahagaze wapfa, ufite ubwoba ko inshuti zikuvuyeho ubuzima butakomeza?, ni ibiki ufitiye ubwoba?. Reka ubwoba wige kubaho ubuzima bwo kwizera kuko ubwoba ni inkoni ikubita kwizera.

    Amaganya y’isi

    Yesu yaravuze ngo’ Ntimukiganyire ibiryo n’imyambaro, n’ejo nzamera nte’. Imana izi ibyo uzarya, ibyo uzambara, Imana izi ejo hawe hazaza. Nta mpamvu yo kubaho ufite ubwoba, ukwiye kubaho wizeye Imana. Amaganya y’isi atera umuntu kutizera, ntabwo dukwiye kubaho twiganyira Umwami Yesu yemeye kudufasha mubyo tunyuramo mu buzima bwacu.

    Inarinjye( Logique)

    Iyo umuntu afite sitoke(stock) irimo ibiryo aba yumva ari sawa, gusenga singombwa. Iyo akabati kuzuye imyenda uba wumva ari sawa, iyo kuri konte hariho amafaranga uba wumva ari byiza. Kera abanyaburayi nibo bagize ububyutse mbere yacu, ninabo batuzaniye ubutumwa bwiza.

    Nko kuri metero 100 iwabo habaga hari urusengero (Insengero zari zuzuye abantu bafite ibihe byiza).

    Uko bagiye bagira iterambere mu buryo bw’umubiri byageze igihe babona ko gusenga bitakiri ngombwa. Barakubwira ngo gusenga ni ugusaba, ' Njyewe ntacyo mfite nsaba Imana’. Uko iterambere ry’umubiri rigenda riza, abantu bagenda bakura amaso kukwizera bakimika inarinjye kandi inarinjye irimmo amakosa menshi. Niyo mpamvu dukwiye kwiga kubaho ubuzima bwo kwizera.

    Logique ntabwo yemera ko indwara nka Sida, Diyabete …,zikira. Ariko mukwizera izo ndwara zirakira, ibyo siyansi itemera Bibiliya ibyemera nk’ukuri. Iyo utangiye gukatira muri logique ntube ikiyoborwa no kwizera n’Umwuka Wera, uratakara. Umwuka Wera akuva iruhande kuko watangiye kugendera mu bwenge.

    Ibi bintu turimo ni ibintu byo kwizera: Yesu ntitwigeze tumubona hashize imyaka isaga 2000, amaraso ya Yesu ntiturayabona uko asa ariko twizeye ko atweza. Twizeye ko Yesu azagaruka ntituzi aho yagiye, twizeye ijuru ntituzi aho riri. Ibi bintu turimo ni ukwizera iyo utangiye kujya muri logique rimwe na rimwe uratakara.

    Kudasenga

    Iyo utangiye kubaho ubuzima budasenga, ugatangira kubaho ubuzima nk’ubwo abandi bantu bose utakaza ubusabane n’uwo wizeye, ugatangira kubaho ubuzima nk’ubw’abandi.

    Kudahuza ijambo ry’Imana n’ubuzima

    Kwizera kuzanwa no kumva kandi ijambo rya Kristo. Ese uheruka kumva ijambo ry’Imana?, uheruka kumva Imana ivugana nawe?, hari uburyo Imana inyuramo ikakuganiriza?. Niba Imana idaheruka kuvugana nawe, kwizera byakugora kandi kutumva ijambo ry’Imana bigira ingaruka mbi nyinshi.

    'Umwana w’umuntu naza azasanga kwizera kukiri mu isi?'. Dukwiye kubaho ubuzima bwo kwizera, tukareka kwiruka inyuma y’isi kuko no mu ijuru tuzajyanwamo no kwizera.

    Pasiteri Habyarimana Desire/ Agakiza Tv. Kurikira iyi nyigisho yose

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibi-bintu-bibangamira-kwizera.html

  • Abarwariye Covid-19 mu rugo barasaba ubufasha bw'ibiribwa – #rwanda #RwOT

    Ibi barabivugira ko batabasha kugira icyo bakora kugira ngo babone indyo yuzuye kuko batemerewe kuva mu ngo zabo ngo bajye gushaka imibereho hanze yazo.

    Umwe yagize ati 'Nagiye kwipimisha, bambwira ko nanduye Covid-19, biba ngombwa ko batugumisha mu rugo kandi ubushobozi ni bucye. Ibyo baduhaye ni ibishyimbo na kawunga kandi mfite abana bato, urabona ko nk'uyu aba akeneye igikoma, aba akeneye n'utundi tuntu ku ruhande. Nanjye nkeneye izo mbuto badutegetse. Mbese nta kintu namba dusigaranye mu nzu uretse iyo kawunga n'ibishyimbo byonyine.'

    Na mugenzi we yagize ati 'Rero ikibazo dufite ni icyo kubona ako gasukari, n'izo mbuto naho ubundi isaha y'Imana nigera tugomba gukira, ariko nibura umuntu akabasha kubona n'izo mbuto”.

    Undi mu baganiriye na RBA yunzemo ati 'Ubundi igikoma ni cyo kidutunze nyine n'ibyo bishyimbo, dukeneye kubona n'izo mbuto nyine, umuntu akeneye kuba yabona utundi tuntu nk'imboga yavangamo n'ubundi burisho”.

    Ni ikibazo bahuriyeho na bagenzi babo bavuga ko kubona ibyo abaganga babategeka gufata mu kurushaho kubaka ubudahangarwa bw'umubiri bibagora kuko baba bambitswe ibikomo bituma badatarabuka ngo banashakishe ibyunganira ibyo bahawe. Ibyo bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abandi bantu basanze hanze.

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko abaturage bari kuvurirwa mu rugo bakwiye kuhaguma ariko uwo gufashwa bakamufashiriza aho ari.

    Ati 'Abakenera inyongera kuri ibyo dushoboye kubona, nk'abana bo twabageneye amata. Abarwaye Covid-19 bashobora kuba bari muri Guma mu Rugo, batashobora gusohoka kuko abandi bari muri Guma mu Rugo batarwaye bashobora kujya guhaha ariko urwaye we asabwa kuguma mu rugo iminsi 10, akongera akipimisha yakira akabona kugenda.'

    Yasobanuye ko inzego z'ibanze zikomeza gukurikirana abantu barwaye Covid-19, ati 'Uburyo turi gukurikirana abarwayi, ari abajyanama b'ubuzima, ba mudugudu na ba mutwarasibo bagenda babasura bareba niba bafite imirire, abatishoboye bakaba bafashwa, bakabona n'iyo nyunganizi ariko ibyo bigakorwa babanje kubasura bakareba koko niba abo bantu batishoboye”.

    Ku rundi ruhande ariko hari uduce tugaragarmo abarwayi ba Covid-19 bava mu ngo zabo bakajya hanze, ibintu bifatwa nko gushaka kwanduza abantu indwara wabigambiriye kuko ubikoze aba yasohotse mu nzu abizi neza ko arwaye kandi bibujijwe gusohoka atarakira.

    Inzego z'ubuzima n'iz'umutekano zirasaba abarwayi ba Covid-19, kutava mu ngo zabo ngo bajye gukwirakwiza icyorezo mu bandi baturage.

    Polisi ivuga ko abarwaye Covid-19 bava mu rugo, bashobora no gufungwa igihe kirekire mu gihe baba babirenzeho nk'uko bisobanurwa n'Umuvugizi wa Polisi Wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo.

    Ati 'Igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda gikoreshwa ubu, mu ngingo ya 177, hari ibihano biteganyijwe ku muntu wanduza abandi indwara abigambiriye kandi ntabwo ari ibihano byoroheje, ni ibihano biremeye mu by'ukuri. Kwanduza abantu indwara yica ubishaka, ubigambiriye, nka Coronavirus idafite n'umuti, mu by'ukuri hateganyijwe ibihano byo gufungwa igihe kiri hagati y'imyaka 20 na 25. Mu gihe ubihamijwe n'urukiko”.

    Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima, RBC, gitangaza ko mu rwego rwo gukumira urujya n'uruza rw'abarwaye Covid-19 bashobora kwanduza abandi, hafashwe icyemezo cyo gutangaza imyirondoro yabo ku buyobozi bw'inzego z'ibanze ndetse no ku bajyanama b'ubuzima babakurikirana.

    Imibare ya RBC, igaragaza ko kugeza ku wa 27 Mutarama 2021, Abarwayi basaga 4 000 ari bo bakurikiranwa bari mu ngo zabo.

    Covid-19 imaze guhitana abantu 186 mu Rwanda, mu gihe abamaze kurwara iki cyorezo ari 14 529, barimo 5 109 bari kwitabwaho.

    Abarwariye Coronavirus mu rugo barasabwa kwirinda kuyikwirakwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwariye-covid-19-mu-rugo-barasaba-ubufasha-bw-ibiribwa

  • Gisagara_ Ntibisanzwe ! Umugabo yishwe azira kwiba ibishyimbo #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi , haravugwa inkuru y' umugabo w' imyaka 48 wakubiswe n' abasore babiri bo mu rugo rumwe bamuziza kubiba ibishyimbo bari bamaze gusarura ahita ahasiga ubuzima.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2021 nibwo aya makuru yamenyekanye.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Kibirizi, yemeza ko uyu mugabo yakubiswe kugeza ubwo apfuye n'abasore babiri nyuma y'uko bamusanze mu nzu yabo aje kubiba ibishyimbo bari basaruye.

    Gusa abaturage bagaragaza ko nubwo yishwe atari umujura wapfumuraga inzu z'abantu.

    Umwe yagize ati 'Uriya muntu wishwe yari asanzwe yiba, mbese kari agasambo ntabwo ari wa mujura wavuga ngo ni wa wundi wapfumuraga inzu z'abantu, yibaga ibintu byo ku gasozi ariko byo yari igisambo.'

    Undi ati ' Yari asanzwe afite imico yo kwiba yego ariko nubwo yari afite iyo mico ntabwo bari bakwiye kumukubita bigeze aho banamwica kuko no gukubita ntibyemewe.'

    Meya w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yabwiye IGIHE ko abishe uyu mugabo bamaze gutabwa muri yombi.

    Ati 'Ni umujura wari umaze igihe kinini yarazengereje abaturage abiba noneho baza kumufatira mu nzu nyuma tuza kumenya ko bamukubise arapfa ariko ababigizemo uruhare bose RIB yarabatwaye barimo barakurikiranwa.'

    Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro kuwusuzuma, aboneraho gusaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bitemewe cyane ko n'abagize uruhare mu rupfu rwe bose ubu bari gukurikiranwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/29/gisagara_-ntibisanzwe-umugabo-yishwe-azira-kwiba-ibishyimbo/

  • Imanza z’umurimo Leta itsindwa zaragabanutse mu myaka ibiri ishize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara muri Raporo y’iyo Komisiyo yo mu mwaka wa 2019-2020, isesengura ryakozwe ku gihombo Leta yatewe n’Abayobozi b’inzego za Leta bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi, kuva muri Nyakanga 2018 kugera muri Kamena 2019, ryagaragaje ko Leta ikomeje gutakaza amafaranga mu manza iregwamo.

    Iyo raporo igaragaza ko Leta yatsinzwe 86.7% by’imanza zose yaburanye. Muri rusange iyo raporo igaragaza ko hagati ya Nyakanga 2018 na Kamena 2019, inzego za Leta zigera kuri 24 zaburanye imanza 121, ziburana n’abakozi 171.

    Muri izo manza Leta yatsinze 16, itsindwa 105 bituma yishyura amafaranga agera kuri 949.558.559Frw.

    Iyo Komisiyo ivuga ko ayo mafaranga agizwe na 763,963,633 Frw yari asanzwe ari uburenganzira bw’abakozi bagombye kuba barahawe kabone n’iyo batajya mu nkiko, naho 185,594,926 Frw akomoka ku ndishyi z’akababaro, igihembo cy’abavoka n’amagarama abakozi batanze mu nkiko izo nzego za Leta zikayabasubiza.

    Inzego za Leta zo zatsindiye 8,540,000 Frw agizwe n’ayo Urukiko rwayigeneye kubera gushorwa mu manza nta mpamvu n’abakozi bayireze bagatsindwa.

    Zimwe mu mpamvu zatumye Leta iregwa ikanatsindwa ni ukudaha abakozi imishahara yabo ku gihe n’ibindi bagenerwa n’amategeko bifitanye isano nayo, kwirukana umukozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Hari kandi gusezerera umukozi nta mpaka kubera ibura ry’umurimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kudatanga icyemezo cy’imirimo yakozwe, kudaha umukozi ikiruhuko cy’umwaka no guhagarika abakozi by’agateganyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Gusa nubwo byari bimeze bityo mu mwaka wa 2018-2019, bigaragara ko byagabutse kuko mu mwaka wabanje wa 2017-2018, imanza zijyanye n’umurimo Leta yari yazitsinzwemo cyane.

    Nk’uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo yo mu mwaka wa 2018-2019, isesengura ryakozwe ku gihombo Leta yatewe n’Abayobozi bafashe ibyemezo bidakurikije amategeko mu micungire y’abakozi kuva muri Nyakanga 2017 kugera muri Kamena 2018, ryagaragaje ko Leta ikomeje gutakaza amafaranga kubera icyo kibazo.

    Iyo raporo yerekanye ko Leta yatsinzwe imanza ku kigereranyo cya 92.3 % by’izo yaburanye zose. Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo, ikangurira abayobozi kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta kugira ngo birinde kuyishora mu manza.

    Umuntu arebye kuri iyo mibare yo muri raporo ebyiri ziheruka z’iyo komisiyo, abona ko hari igabanuka mu mibare y’imanza z’umurimo Leta yatsinzwemo. Birashoboka ko yanakomeza kugabanuka, kuko iyo Komisiyo nk’uko bigaragara muri raporo yayo, yagiye isura inzego n’ibigo bya Leta bitandunye, mu rwego rwo gukangurira abayobozi n’abakozi ba Leta kumenya no kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi ba Leta.

    Nkurunziza Fernand, umukozi w’iyo Komisiyo akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane, avuga ko raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta n’umurimo isohoka muri Kamena buri mwaka, ariko ikaza ikubiyemo icyegeranyo cy’imanza zerekeye umurimo Leta iba yazarabunye mu mwaka ushize.

    Ni ukuvuga ko raporo ya Komosiyo ya 2019-2020, igaragaramo imanza zerekeye umurimo Leta yaburanye mu mwaka wa 2018-2019. Ubu raporo izahoka muri Kamena 2021, izaba igaragaramo ibyavuye mu manza z’umurimo Leta yaburanye mu mwaka wa 2019-2020.

    Ikindi gituma umwaka wa raporo utaba uhura n’uw’ibyavuye mu nkiko ni uko umwaka w’ubucamanza utangira muri Nzeri ukarangira muri Nyakanga, kandi imanza zaciwe Komisiyo ntihita izibona ako kanya kuko ngo bifata umwanya wo kubanza kuzinjiza mu ikoranabuhanga n’ibindi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imanza-z-umurimo-leta-itsindwa-zaragabanutse-mu-myaka-ibiri-ishize

  • Gatare Francis mu bayobozi b'indashyikirwa mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rwashyizweho Gatare Francis rwatangajwe binyuze mu cyiswe Mining Elites 2021; rukorwa na Mining Review Africa, Ikinyamakuru gitangaza inkuru zerekeranye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Abayobozi bashyizwe kuri uru rutonde ni abagaragaje ingamba zidasanzwe mu guteza imbere uru rwego no gushyiraho politiki zo kuruzahura nyuma y'ingaruka rwasigiwe na Coronavirus.

    Umwanditsi Mukuru wa Mining Review Africa, Laura-Jane Cornish, yavuze ko mu 2020, urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Afurika rwahuye n'ibizazane ariko hari abagerageje guhangana nabyo.

    Ati 'Muri uyu mwaka, Mining Elites muri Africa yahisemo kwibanda ku bigo bicukura byerekanye itandukaniro mu gihe kigoye, bikabasha gukomeza imikorere irambye ndetse bigateza imbere ubukungu n'ibihugu bikoreramo.''

    Mu bindi byibanzweho mu guhitamo imishinga n'abantu bitwaye neza mu rwego rw'ubucukuzi harimo kureba uburambe n'umumaro mu kubahiriza amahame yo kubungabunga ibidukikije ndetse n'imiyoborere.

    Urutonde ruriho abayobozi icyenda bo mu bigo bya Leta n'iby'igenga; barimo Errol Smart, uyobora Orion Minerals; Johan Ferreira wa Khoemacau Copper Mining; Steve Phiri, uyobora Royal Bafokeng Platinum; Sébastien de Montessus wo muri Endeavour Mining; Nolitha Fakude uyobora Ihuriro ry'Abagore bakora Ubucukuzi; Francis Gatare uyobora RMB; Fortune Mojapelo wa Bushveld Minerals n'abandi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro (RMB), Gatare Francis yashyizwe mu bayobozi icyenda bagaragaje umwihariko mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Afurika

    -  Urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda rwateye intambwe nziza

    Urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri mu Rwanda rutera imbere ndetse mu 2018 hashyizweho itegeko rishya ribugenga. Mu 2019 hasohotse amabwiriza y'Umuyobozi Mukuru yakozwe mu korohereza abashoramari no guca akajagari mu bucukuzi n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro ndetse no gushyira imbaraga mu gukusanya amakuru kuyanoza kugira ngo abashoramari bayashingireho bakora imishinga ibafitiye akamaro.

    Mu 2019, u Rwanda rwacyuye amakuru ku bucukuzi yari amaze imyaka mu Bubiligi; ashingiye ku bushakashatsi iki gihugu cyakoze nyuma yo gucukura amabuye y'agaciro mu rwa Gasabo kuva mu 1930 ariko amakuru yose kikayabika mu nzu ndangamurage.

    RMB ivuga ko aya makuru azafasha igihugu muri gahunda yacyo yo gukora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kinyamwuga hagendewe ku makuru y'ahari amabuye, ubwoko bwayo ndetse n'ingano.

    Ikindi cyimakajwe ni uguca akajagari mu bucukuzi no gufasha ababurimo kubukora kinyamwuga; kuri ubu buri karere gafite abakozi bagenzura ibikorwa by'ubucukuzi buri munsi ndetse byagabanyije impanuka n'abacukura binyuranije n'amategeko.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro cyanashyize imbaraga mu gushyiraho inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku bucukuzi.

    Amabuye y'agaciro yakunze koherezwa hanze adatunganyije ndetse bigahombya igihugu. Hubatswe inganda zirimo urutunganya gasegereti ihita ijyanwa mu nganda gukora ibyo yagenewe n'urwa zahabu ruyitunganya ku kigero cya 99% ndetse hari no kubakwa urutunganya Wolfram mu Bugesera.

    U Rwanda kandi rwinjije mu burezi bwarwo amashuri yigisha ubucukuzi, aho kuri ubu muri Kaminuza y'u Rwanda hari Ishami ryigisha Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro n'Ubumenyi bwo mu Nda y'Isi ndetse i Rutongo hafunguwe ishuri rizigisha aya masomo, rikanatanga amahugurwa ku basanzwe bakora mu bucukuzi ariko batabifitiye ubumenyi buhagije.

    Mu 2020 kandi u Rwanda rwatanze impushya 83 zo gukora ubushakashatsi, gucukura, gucuruza amabuye n'izindi.

    Muri uwo mwaka kandi nibwo Uruganda rutunganya gasegereti (Luna Smelter) rwahawe icyangombwa kigaragaza ko amabuye rutunganya adaturuka mu bice birimo intambara. Ni mu gihe hari raporo yagiye ashinja u Rwanda gucukura amabuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nubwo urwego rw'ubucukuzi rwahungabanyijwe na COVID-19, hashyizweho amabwiriza ajyanye no gukumira icyorezo cya Coronavirus mu bakora mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri ndetse n'abandi bantu bahura na bo.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike aho Coronavirus itageze cyane mu bakora umwuga w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko umwaka wa 2020 warangiye nta muntu urandura iki cyorezo kuko mu ntangiriro z'uyu mwaka aribwo havuzwe abanduye mu Burasirazuba.

    Mu mishinga iteganyijwe harimo kubakwa laboratwari ipima amabuye y'agaciro, yitezweho gufasha igihugu kumenya ibigize ayo u Rwanda rujyana ku isoko. Ubusanzwe hari ubwo byasabaga ko hari amabuye ajya gupimirwa hanze cyangwa n'abayacuruza bagategereza ko abo bayagurishije aribo bayapima (rimwe na rimwe badahari) bakababwira ibiyagize.

    Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nibwo buza ku isonga mu byinjiza amafaranga akomoka mu bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga mu Rwanda. Mu mwaka wa 2020 byari biteganyijwe ko miliyari 500 Frw azinjizwa avuye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Umuyobozi Mukuru wa RMB, Gatera Francis, yashimiwe kubera uburyo bw'imiyoborere yimakaje yatumye hanozwa uruhererekane rw'ibikomoka mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro

    Gatare Francis yashyizwe kuri uru rutonde ahanini bishingiye no ku ngamba ikigo abereye umuyobozi cyafashe mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus mu rwego rw’ubucukuzi

    Uruganda rwa LuNa Smelter rwatangiye gutunganya gasegereti amasaha 24/24 aho rushongesha toni zigera kuri 12 ku munsi, zikaba zagera kuri 300 mu kwezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatare-francis-mu-bayobozi-b-indashyikirwa-mu-rwego-rw-ubucukuzi-bw-amabuye-y

  • Kayonza: Abahoze mu bukene baravuga imyato inguzanyo zabateje imbere – #rwanda #RwOT

    Aba baturage basanzwe bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri, aho babayeho mu bukene akenshi batunzwe n'inkunga ya Leta. Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gufasha iki cyiciro cy'abaturage hagamijwe kubafasha kwiteza imbere, aho yashyizeho uburyo nka Girinka, VUP, kuboroza amatungo magufi ndetse n'izindi zitandukanye.

    Ibi byatumye bamwe muri aba baturage batangira kwitinyuka, bagira amafaranga bizigamira ndetse batangira no gutekereza ku mishinga y'iterambere yabafasha kwivana mu bukene.

    Ibi ni byo byatumye hajyaho gahunda yo gufasha abari muri ibi byiciro byombi bafite imishinga y'iterambere, kugira ngo bayishyire mu bikorwa biteze imbere. Iyi gahunda yatangiriye ku bantu bari mu matsinda atandukanye, aho itsinda rimwe rihabwa inguzanyo y'amafaranga ibihumbi 700 Frw, izishyurwa ku nyungu nto ya 2%.

    Abaturage ku giti cyabo na bo bemerewe inguzanyo ishobora kugera ku mafaranga ibihumbi 100 Frw.

    IGIHE yasuye amwe mu matsinda yo mu Murenge wa Gahini mu kureba uko aya mafaranga bahawe yabafashije mu kwiteza imbere. Muri uyu Murenge, abaturage 16 bahawe ibihumbi 100 Frw mu mwaka ushize mu gihe amatsinda icyenda yahawe ibihumbi 700 Frw.

    Uwantege Goretti, uhagarariye itsinda 'Umurava' ribarizwamo abiganjemo abagore babarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe, avuga ko bahawe amafaranga ibihumbi 700 Frw bakayashora mu kugura imashini zidoda.

    Ati 'Ni amafaranga baduhaye umwaka ushize, twahise tugura imashini zidoda kuko abenshi twari tubizi, tunatangira gucuruza ibitenge, andi macye tuyashora mu buhinzi, aho twahinze igice cya hegitari, duhingaho ibirayi maze dusaruraho imifuka 19 y'ibirayi.'

    Yavuze ko kuva babona ayo mafaranga, inyungu yayo bayikoresha batangira abanyamuryango babo ubwisungane mu kwivuza, abana bakadoderwa imyenda y'ishuri ntacyo bishyujwe ndetse imiryango yabo ikaba imeze neza, nta bibazo by'ubukene ifite.

    Ati 'Ubu twanatangiye umushinga wo korora inkoko zitera amagi, ejo bundi twaguze inkoko 100 ariko turateganya no kwagura tukagura izindi nyinshi.'

    Uwineza Dative wabarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe nawe yavuze ubuzima yari abayemo mbere bwamuteraga ipfunwe, akavuga ko aho agereye mu itsinda bakabona ubufasha byatumye abasha kwigisha abana be batatu.

    Ati 'Kubona icyo kwambara byarangoraga, hari n'ubwo natinyaga kujya mu bandi kubera ubukene, ariko ubu kubera kuba mu itsinda tugakora kandi tugatera imbere, byarantinyuye ku buryo nsigaye mbasha kwishyurira abana banjye ishuri uko ari batatu nta wundi muntu umfashije.'

    Mukamugema Patricie uyobora itsinda ryitwa 'Twizerane' riherereye mu Murenge wa Gahini, avuga ko batangiye bizigama amafaranga macye, ariko nyuma baje kubona inkunga y'ibihumbi 700 Frw, bagira igitekerezo cyo gutangira ubucuruzi bw'imyaka.

    Ati 'Tukimara kuyafata, twahise turangura amasaka n'ibishyimbo dutangira kubicuruza hirya no hino, twabikuraga mu byaro tukaza tukabicuruza.'

    Yakomeje avuga ko ku giti cye, inyungu yagabanaga n'abandi bo mu itsinda rye yamufashije kwigurira ingurube, ihene ndetse anavugurura inzu yari afite. Yavuze ko mbere yari mu cyiciro cya kabiri cy'ubudehe, ariko akurikije uko ibintu bimaze, aratekereza ko ubwo ibyiciro bishya bizaba bisohotse, atazisanga munsi y'umurongo w'ubukene.

    Nyirabagenzi Julliene nawe wabarizwaga mu cyiciro cya kabiri, avuga ko inyungu bakuye mu kugurisha imyaka yayishoye mu buhinzi, aho yakodesheje imirima, agatangira kujya ahinga ndetse akanahingisha ku buryo iyo imyaka yeze akuramo amafaranga menshi.

    Ati 'Mfite nk'ahantu nahingishije ibijumba ejo bundi, umurima wose bampaye ibihumbi 200 Frw kandi nabihingishije mu mafaranga nahawe n'itsinda, ubu ejo bundi bahindura ibyiciro bakinkuyemo kuko babona nsigaye nihagije meze neza.'

    Nyirabagenzi yashimiye Leta yatumye abasha kwiteza imbere akikura mu bukene, ndetse akanagira icyerekezo cy'ubuzima bwiza ku myaka 50 afite, mu gihe mbere yari yarihebye ndetse yumva ko agomba gutungwa n'amafaranga ahawe na Leta.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, avuga ko kugira ngo aya matsinda ateze imbere abaturage, byaturutse ku kuyitaho akagenzurwa kandi akanagirwa inama ku mishinga akora ibafasha mu iterambere.

    Yavuze ko ku biro by'Umurenge bashyizeho umukozi wihariye ushinzwe kugenzura aya matsinda no kuyitaho, ibi bikaba ngo byaratumye amatsinda yose yahawe aya mafaranga ayabyaza umusaro, abayarimo bose bakava mu byiciro byo hasi bari barimo.

    Aba bagore basigaye bacuruza imyaka, ku buryo byabafashije kwiteza imbere

    Inzu icururizwamo imyaka n’itsinda Twizerane ryari rigizwe n’abagore babarizwaga mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, ariko kuri ubu bamaze kwiteza imbere

    Mukamugema Patricie uyobora itsinda Twizerane avuga ko atakibarizwa mu cyiciro cya kabiri abikesha inkunga bahawe

    Uretse kudodera abaturage no gucuruza ibitenge, banatangiye kwigisha abakiri bato umwuga wo kudoda

    Uwantege Goretti uhagarariye itsinda Umurava avuga ko biteje imbere ku buryo ari bo badodera abaturage benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abahoze-mu-bukene-baravuga-imyato-inguzanyo-zabateje-imbere

  • Minisitiri Biruta yitabiriye inama yiga ku bibazo bya Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Biruta yitabiriye iyi nama iri bwigirwemo ibibazo bya politiki n'iby'umutekano muri Centrafrique ahagarariye Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame. Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola akaba n'Umuyobozi wa ICGLR, João Manuel Gonçalves Lourenço.

    Uretse João Manuel Gonçalves Lourenço iyi nama yanitabiriwe n'abandi bakuru b'ibihugu barimo Idriss Déby Itno wa Tchad, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique na Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo.

    Iyi nama iteranye mu gihe muri Centrafrique hakomeje kurangwa ibibazo by'umutekano muke ahanini biturutse ku mitwe y'inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida w'iki gihugu, François Bozizé.

    Mu rwego rwo gushaka uko umutekano wagaruka muri iki gihugu u Rwanda ruherutse kohereza muri iki gihguu abasirikare babarizwa mu mutwe udasanzwe (Special Force) bageze muri iki gihugu basanga abandi rufite mu butumwa bwo kugarura amahoro, Minusca.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi, Minisitiri Biruta yari aherutse kugirira uruzinduko muri Centrafrique, aho yanabonanye na Perezida Touadéra.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by'Umuryango w'Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n'abapolisi barwo barenga 1389.

    Minisitiri Vincent Biruta ari kumwe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, Idriss Déby Itno, Faustin-Archange Touadéra na Denis Sassou Nguesso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yitabiriye-inama-yiga-ku-bibazo-bya-centrafrique

  • Minisitiri Biruta yitabiriye inama yiga ku bibazo bya Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Biruta yitabiriye iyi nama iri bwigirwemo ibibazo bya politiki n’iby’umutekano muri Centrafrique ahagarariye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi wa ICGLR, João Manuel Gonçalves Lourenço.

    Uretse João Manuel Gonçalves Lourenço iyi nama yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Idriss Déby Itno wa Tchad, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique na Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo.

    Iyi nama iteranye mu gihe muri Centrafrique hakomeje kurangwa ibibazo by’umutekano muke ahanini biturutse ku mitwe y’inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, François Bozizé.

    Mu rwego rwo gushaka uko umutekano wagaruka muri iki gihugu u Rwanda ruherutse kohereza muri iki gihguu abasirikare babarizwa mu mutwe udasanzwe (Special Force) bageze muri iki gihugu basanga abandi rufite mu butumwa bwo kugarura amahoro, Minusca.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisitiri Biruta yari aherutse kugirira uruzinduko muri Centrafrique, aho yanabonanye na Perezida Touadéra.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n’abapolisi barwo barenga 1389.

    Minisitiri Vincent Biruta ari kumwe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, Idriss Déby Itno, Faustin-Archange Touadéra na Denis Sassou Nguesso

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yitabiriye-inama-yiga-ku-bibazo-bya-centrafrique

  • Kayonza: Abahoze mu bukene baravuga imyato inguzanyo zabateje imbere – #rwanda #RwOT

    Aba baturage basanzwe bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, aho babayeho mu bukene akenshi batunzwe n’inkunga ya Leta. Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gufasha iki cyiciro cy’abaturage hagamijwe kubafasha kwiteza imbere, aho yashyizeho uburyo nka Girinka, VUP, kuboroza amatungo magufi ndetse n’izindi zitandukanye.

    Ibi byatumye bamwe muri aba baturage batangira kwitinyuka, bagira amafaranga bizigamira ndetse batangira no gutekereza ku mishinga y’iterambere yabafasha kwivana mu bukene.

    Ibi ni byo byatumye hajyaho gahunda yo gufasha abari muri ibi byiciro byombi bafite imishinga y’iterambere, kugira ngo bayishyire mu bikorwa biteze imbere. Iyi gahunda yatangiriye ku bantu bari mu matsinda atandukanye, aho itsinda rimwe rihabwa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 700 Frw, izishyurwa ku nyungu nto ya 2%.

    Abaturage ku giti cyabo na bo bemerewe inguzanyo ishobora kugera ku mafaranga ibihumbi 100 Frw.

    IGIHE yasuye amwe mu matsinda yo mu Murenge wa Gahini mu kureba uko aya mafaranga bahawe yabafashije mu kwiteza imbere. Muri uyu Murenge, abaturage 16 bahawe ibihumbi 100 Frw mu mwaka ushize mu gihe amatsinda icyenda yahawe ibihumbi 700 Frw.

    Uwantege Goretti, uhagarariye itsinda ’Umurava’ ribarizwamo abiganjemo abagore babarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, avuga ko bahawe amafaranga ibihumbi 700 Frw bakayashora mu kugura imashini zidoda.

    Ati “Ni amafaranga baduhaye umwaka ushize, twahise tugura imashini zidoda kuko abenshi twari tubizi, tunatangira gucuruza ibitenge, andi macye tuyashora mu buhinzi, aho twahinze igice cya hegitari, duhingaho ibirayi maze dusaruraho imifuka 19 y’ibirayi.”

    Yavuze ko kuva babona ayo mafaranga, inyungu yayo bayikoresha batangira abanyamuryango babo ubwisungane mu kwivuza, abana bakadoderwa imyenda y’ishuri ntacyo bishyujwe ndetse imiryango yabo ikaba imeze neza, nta bibazo by’ubukene ifite.

    Ati “Ubu twanatangiye umushinga wo korora inkoko zitera amagi, ejo bundi twaguze inkoko 100 ariko turateganya no kwagura tukagura izindi nyinshi.”

    Uwineza Dative wabarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe nawe yavuze ubuzima yari abayemo mbere bwamuteraga ipfunwe, akavuga ko aho agereye mu itsinda bakabona ubufasha byatumye abasha kwigisha abana be batatu.

    Ati “Kubona icyo kwambara byarangoraga, hari n’ubwo natinyaga kujya mu bandi kubera ubukene, ariko ubu kubera kuba mu itsinda tugakora kandi tugatera imbere, byarantinyuye ku buryo nsigaye mbasha kwishyurira abana banjye ishuri uko ari batatu nta wundi muntu umfashije.”

    Mukamugema Patricie uyobora itsinda ryitwa ’Twizerane’ riherereye mu Murenge wa Gahini, avuga ko batangiye bizigama amafaranga macye, ariko nyuma baje kubona inkunga y’ibihumbi 700 Frw, bagira igitekerezo cyo gutangira ubucuruzi bw’imyaka.

    Ati “Tukimara kuyafata, twahise turangura amasaka n’ibishyimbo dutangira kubicuruza hirya no hino, twabikuraga mu byaro tukaza tukabicuruza.”

    Yakomeje avuga ko ku giti cye, inyungu yagabanaga n’abandi bo mu itsinda rye yamufashije kwigurira ingurube, ihene ndetse anavugurura inzu yari afite. Yavuze ko mbere yari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ariko akurikije uko ibintu bimaze, aratekereza ko ubwo ibyiciro bishya bizaba bisohotse, atazisanga munsi y’umurongo w’ubukene.

    Nyirabagenzi Julliene nawe wabarizwaga mu cyiciro cya kabiri, avuga ko inyungu bakuye mu kugurisha imyaka yayishoye mu buhinzi, aho yakodesheje imirima, agatangira kujya ahinga ndetse akanahingisha ku buryo iyo imyaka yeze akuramo amafaranga menshi.

    Ati “Mfite nk’ahantu nahingishije ibijumba ejo bundi, umurima wose bampaye ibihumbi 200 Frw kandi nabihingishije mu mafaranga nahawe n’itsinda, ubu ejo bundi bahindura ibyiciro bakinkuyemo kuko babona nsigaye nihagije meze neza.”

    Nyirabagenzi yashimiye Leta yatumye abasha kwiteza imbere akikura mu bukene, ndetse akanagira icyerekezo cy’ubuzima bwiza ku myaka 50 afite, mu gihe mbere yari yarihebye ndetse yumva ko agomba gutungwa n’amafaranga ahawe na Leta.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, avuga ko kugira ngo aya matsinda ateze imbere abaturage, byaturutse ku kuyitaho akagenzurwa kandi akanagirwa inama ku mishinga akora ibafasha mu iterambere.

    Yavuze ko ku biro by’Umurenge bashyizeho umukozi wihariye ushinzwe kugenzura aya matsinda no kuyitaho, ibi bikaba ngo byaratumye amatsinda yose yahawe aya mafaranga ayabyaza umusaro, abayarimo bose bakava mu byiciro byo hasi bari barimo.

    Aba bagore basigaye bacuruza imyaka, ku buryo byabafashije kwiteza imbere

    Inzu icururizwamo imyaka n’itsinda Twizerane ryari rigizwe n’abagore babarizwaga mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, ariko kuri ubu bamaze kwiteza imbere

    Mukamugema Patricie uyobora itsinda Twizerane avuga ko atakibarizwa mu cyiciro cya kabiri abikesha inkunga bahawe

    Uretse kudodera abaturage no gucuruza ibitenge, banatangiye kwigisha abakiri bato umwuga wo kudoda

    Uwantege Goretti uhagarariye itsinda Umurava avuga ko biteje imbere ku buryo ari bo badodera abaturage benshi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abahoze-mu-bukene-baravuga-imyato-inguzanyo-zabateje-imbere

  • Gatare Francis mu bayobozi b’indashyikirwa mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Uru rutonde rwashyizweho Gatare Francis rwatangajwe binyuze mu cyiswe Mining Elites 2021; rukorwa na Mining Review Africa, Ikinyamakuru gitangaza inkuru zerekeranye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Abayobozi bashyizwe kuri uru rutonde ni abagaragaje ingamba zidasanzwe mu guteza imbere uru rwego no gushyiraho politiki zo kuruzahura nyuma y’ingaruka rwasigiwe na Coronavirus.

    Umwanditsi Mukuru wa Mining Review Africa, Laura-Jane Cornish, yavuze ko mu 2020, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika rwahuye n’ibizazane ariko hari abagerageje guhangana nabyo.

    Ati “Muri uyu mwaka, Mining Elites muri Africa yahisemo kwibanda ku bigo bicukura byerekanye itandukaniro mu gihe kigoye, bikabasha gukomeza imikorere irambye ndetse bigateza imbere ubukungu n’ibihugu bikoreramo.’’

    Mu bindi byibanzweho mu guhitamo imishinga n’abantu bitwaye neza mu rwego rw’ubucukuzi harimo kureba uburambe n’umumaro mu kubahiriza amahame yo kubungabunga ibidukikije ndetse n’imiyoborere.

    Urutonde ruriho abayobozi icyenda bo mu bigo bya Leta n’iby’igenga; barimo Errol Smart, uyobora Orion Minerals; Johan Ferreira wa Khoemacau Copper Mining; Steve Phiri, uyobora Royal Bafokeng Platinum; Sébastien de Montessus wo muri Endeavour Mining; Nolitha Fakude uyobora Ihuriro ry’Abagore bakora Ubucukuzi; Francis Gatare uyobora RMB; Fortune Mojapelo wa Bushveld Minerals n’abandi.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (RMB), Gatare Francis yashyizwe mu bayobozi icyenda bagaragaje umwihariko mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika

    -  Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rwateye intambwe nziza

    Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu Rwanda rutera imbere ndetse mu 2018 hashyizweho itegeko rishya ribugenga. Mu 2019 hasohotse amabwiriza y’Umuyobozi Mukuru yakozwe mu korohereza abashoramari no guca akajagari mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no gushyira imbaraga mu gukusanya amakuru kuyanoza kugira ngo abashoramari bayashingireho bakora imishinga ibafitiye akamaro.

    Mu 2019, u Rwanda rwacyuye amakuru ku bucukuzi yari amaze imyaka mu Bubiligi; ashingiye ku bushakashatsi iki gihugu cyakoze nyuma yo gucukura amabuye y’agaciro mu rwa Gasabo kuva mu 1930 ariko amakuru yose kikayabika mu nzu ndangamurage.

    RMB ivuga ko aya makuru azafasha igihugu muri gahunda yacyo yo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kinyamwuga hagendewe ku makuru y’ahari amabuye, ubwoko bwayo ndetse n’ingano.

    Ikindi cyimakajwe ni uguca akajagari mu bucukuzi no gufasha ababurimo kubukora kinyamwuga; kuri ubu buri karere gafite abakozi bagenzura ibikorwa by’ubucukuzi buri munsi ndetse byagabanyije impanuka n’abacukura binyuranije n’amategeko.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro cyanashyize imbaraga mu gushyiraho inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku bucukuzi.

    Amabuye y’agaciro yakunze koherezwa hanze adatunganyije ndetse bigahombya igihugu. Hubatswe inganda zirimo urutunganya gasegereti ihita ijyanwa mu nganda gukora ibyo yagenewe n’urwa zahabu ruyitunganya ku kigero cya 99% ndetse hari no kubakwa urutunganya Wolfram mu Bugesera.

    U Rwanda kandi rwinjije mu burezi bwarwo amashuri yigisha ubucukuzi, aho kuri ubu muri Kaminuza y’u Rwanda hari Ishami ryigisha Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro n’Ubumenyi bwo mu Nda y’Isi ndetse i Rutongo hafunguwe ishuri rizigisha aya masomo, rikanatanga amahugurwa ku basanzwe bakora mu bucukuzi ariko batabifitiye ubumenyi buhagije.

    Mu 2020 kandi u Rwanda rwatanze impushya 83 zo gukora ubushakashatsi, gucukura, gucuruza amabuye n’izindi.

    Muri uwo mwaka kandi nibwo Uruganda rutunganya gasegereti (Luna Smelter) rwahawe icyangombwa kigaragaza ko amabuye rutunganya adaturuka mu bice birimo intambara. Ni mu gihe hari raporo yagiye ashinja u Rwanda gucukura amabuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nubwo urwego rw’ubucukuzi rwahungabanyijwe na COVID-19, hashyizweho amabwiriza ajyanye no gukumira icyorezo cya Coronavirus mu bakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ndetse n’abandi bantu bahura na bo.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike aho Coronavirus itageze cyane mu bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko umwaka wa 2020 warangiye nta muntu urandura iki cyorezo kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka aribwo havuzwe abanduye mu Burasirazuba.

    Mu mishinga iteganyijwe harimo kubakwa laboratwari ipima amabuye y’agaciro, yitezweho gufasha igihugu kumenya ibigize ayo u Rwanda rujyana ku isoko. Ubusanzwe hari ubwo byasabaga ko hari amabuye ajya gupimirwa hanze cyangwa n’abayacuruza bagategereza ko abo bayagurishije aribo bayapima (rimwe na rimwe badahari) bakababwira ibiyagize.

    Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nibwo buza ku isonga mu byinjiza amafaranga akomoka mu bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga mu Rwanda. Mu mwaka wa 2020 byari biteganyijwe ko miliyari 500 Frw azinjizwa avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Umuyobozi Mukuru wa RMB, Gatera Francis, yashimiwe kubera uburyo bw’imiyoborere yimakaje yatumye hanozwa uruhererekane rw’ibikomoka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

    Gatare Francis yashyizwe kuri uru rutonde ahanini bishingiye no ku ngamba ikigo abereye umuyobozi cyafashe mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus mu rwego rw’ubucukuzi

    Uruganda rwa LuNa Smelter rwatangiye gutunganya gasegereti amasaha 24/24 aho rushongesha toni zigera kuri 12 ku munsi, zikaba zagera kuri 300 mu kwezi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatare-francis-mu-bayobozi-b-indashyikirwa-mu-rwego-rw-ubucukuzi-bw-amabuye-y