Category: Uncategorized

  • Rutamu Elie Joe yanenze bikomeye abanyamakuru b'imikino baterana amagambo anakomoza ku Amavubi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umunyamakuru w'imikino mu Rwanda Rutamu Elie yanenze abanyamakuru baterana amagambo aho kubaka Siporo, anavuga ko uburyo Amavubi yitwaye neza ku mukino wayo na Togo.

    Umunyamakuru Rutamu Elie usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanenze itangazamakuru rya Siporo kubera guterana amagambo aho gufasha Siporo y'u Rwanda gutera imbere.Kuri uyu wa kane, nibwo Rutamu Elie wakoze ku maradiyo atandukanye mu biganiro by'imikino, yagiranye ikiganiro na RadioTv10 maze avuga ko abanyamakuru ba siporo mu Rwanda batakagombye kigera aho baterana amagambo.

    Yagize ati 'Njye sinumva uburyo abanyamakuru baterana amagambo. Gusa byose bipfira ku bategura abo banyamakuru. Umunyamakuru wa Siporo yagakwiye kuba ahangayikishwa n'ibyo aza kubwira abanyarwanda aho kujya guhangana.'

    Rutamu atangaje ibi, nyuma y'aho haherutse kumvikana abanyamakuru b'imikino bumvikanye basa nk'abahanganye na bagenzi babo bo ku bindi bitangazamakuru, bamwe banenga ibyo bagenzi babo bavuze, abandi nabo bakanenga bagenzi babo ko ibyo bavuze bitari bikwiye.

    Yasoje ashimira imyitwarire myiza ikipe y'igihugu Amavubi yagaragaje ku mukino wayiguje na Togo muri CHAN 2020 aho iyi kipe yatsinze ibitego 3-2 bikayihesha itike yo kwerekeza muri 1/4.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/rutamu-elie-joe-yanenze-bikomeye-abanyamakuru-bimikino-baterana-amagambo-anakomoza-ku-amavubi/

  • MTN Group yahaye AU Miliyoni $25 zizakoreshwa… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 27 Mutarama 2021 ni bwo ikigo cy'itumanaho cya MTN Group kibaze kuba ubukombe muri Africa cyatangaje ko kiyemeje kuzatanga amafaranga mu gushaka inkingo za Covid-19, aya mafaranga akaba yashyizwe mu Muryango wa Africa Union (AU). Aya mafaranga akaba aje gutera ingabo mu bitugu ikigo gishinzwe kurwanya indwara n'ibiza muri gahunda yo guhashya icyorezo Covid-19 (Africa Centres for Disease Control and Prevention (Africa CDC)).

    Ralph Mupita Perezida akana na CEO wa MTN Group

    Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita yagize ati 'Ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyateje ntabwo zari zitezwe kandi zazambije byinshi. Ibigo byigenga ndetse n'ibya za leta birasabwa ubufatanye muri uru rugamba rwo gutsinda iki cyorezo ndetse no kuzanzamura imibereho ya muntu n'ubukungu ku mugabane wacu ndetse n'imiryango yacu muri rusange'.

    Muri iyi gahunda yo kugura inkingo ahanini irareba abanyamuryango ba AU n'u Rwanda rurimo. Dr. Daniel Ngamije Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda mu kugaragaza amarangamutima ye yagize ati: 'Iyi ntangiriro ya MTN yo gutanga ubufasha mu kugura inkingo ni inyamibwa”. 

    “Iki cyorezo cyazambije byinshi cyane mu gisata cy'ubukungu ari nabyo ahanini bituma ubuzima butamera neza bukajya mukaga. Iki ni cyo gihe cy'ubufatanye hagati y'bigo byigenga n'ibya leta. Ndizera ko iki gikorwa cya MTN kizatera ishyaka n'ibindi bigo byigenga byo muri Africa gutera inkunga iki gikorwa cyo kugura imiti bityo bikoroha kubona imiti ikwira Africa'.

    Dr. Ngamije Daniel Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda arashimira cyana MTN

    Ku rundi ruhande, MTN Rwanda kuva mu ntangiriro z’iyaduka rya Covid-19 yagiye igira uruhare mu bikorwa ibyo ari byose bigamije gucogoza Covid-19. Kuri iyi nshuro yafashe iya mbere mu gutera inkunga umushinga wo gushaka urukingo.

    MTN Rwanda mu minsi yashize yatangajeko yatanze agera kuri miliyoni 50 mu bikorwa byo kurwanya Covid-19. Iyi nkunga ya MTN Rwanda yanyujijwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ikoreshwa mu kugura ibikoresho byo kongera umwuka.

    Umuyobozi mukuri wa MTN mu Rwanda, Mitwa Ng'ambi yagize ati 'Dutewe ishema no kuba turi abanyarwamuryngo ba MTN Group, ikaba igiye gufasha umugabane wa Africa mu guhangana n'iki cyorezo. MTN yagize uruhare runini mu mwaka ushize mu guhangana n'iki cyorezo cya Covid-19, gusa ntabwo iki cyorezo kirarangira ari nayo mpamvu n’ubu tukiri gukora ibishoboka.

    Turi gutekereza cyane uburyo bwakoreshwa tugakomeza kuba hamwe n'abaturage tukivana kuri iyi ngoyi ya Covid-19. Uko kwirinda bigenda bisigasirwa tuzagomeza gutanga ibyuma bizahura ababuze umwuka, mu gihe tugitegereje urukingo'.

    Muri ibi bikorwa MTN Rwanda yakoze byose byo gutanga inkunga mu kurwanya Covid-19 ibinyujije muri RBC, mu kuyishimira, Dr Sabin Nsabimana uyobora RBC yagize ati 'Turashimira MTN Rwanda byimazeyo kudutera ingabo mu bitugu muri iki gikorwa cyo kurwanya Covid-19, by'umwihariko mu gikorwa cyo kuzahura ababuze umwuka yarahabaye kandi byarokoye ubuzima bwa benshi'.

    Nk'ikigo cy'ikoranabuhanga, MTN Rwanda yatanze imiyoboro y'ubuntu ikoreshwa mu gutanga amakuru ajyanye na Covid-19. Mitwa Ng’ambi Kaemba ati 'Ubufasha bwacu buzakomeza mu gihe iki cyorezo cyazakomeza. Dufite intego yo gukomeza kuba hafi abakiriya bacu ndetse na rubanda rugali mu kibazo icyo aricyo cyose'.

    Mitwa Ng’ambi Kaemba Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102726/mtn-group-yahaye-au-miliyoni-25-zizakoreshwa-mu-kugura-inkingo-za-covid-19-102726.html

  • Clarisse Karasira yahangiye indirimbo Intwari… – #rwanda #RwOT

    Ejo ku wa kane tariki 28 Mutarama 2021, Clarisse yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ateguza abafana be n'abakunzi b'umuziki indirimbo ye nshya yise 'Mwabaye Intwari' mu rwego rwo kubafasha kwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari ku wa 01 Gashyantare 2021.

    Abantu batandukanye bavuze ko biteguye kumva igihangano cye. Ukoresha izina rya Isaac w'i Rwanda kuri Twitter yagize ati 'Karame nanone nshuti yacu. Wakoze cyane kudufasha gusingiza Intwari zadusubije ubuzima zikadusubiza u Rwanda. Umuco w'Ubutwari nushinge imizi i Rwanda.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MWABAYE INTWARI’ YA CLARISSE KARASIRA

    Clarisse yabwiye INYARWANDA ko mu minsi ishize ari bwo yatekereje gukora indirimbo ibereyeho kwibutsa abantu ibiranga Intwari z'u Rwanda abantu bakwiye kugenderaho mu migirire yabo ya buri munsi.

    Uyu muhanzikazi avuga ko abantu bakwiye kurangwa n'ubupfura, ubumuntu, ubwitange, ubushishozi n'umutima w'urukundo ukomeye. Avuga ko urubyiruko n'abakuze bakwiye gushyira imbere kugendera kuri izi ndangagaciro kugira ngo bazasige umurage w'ubutwari.'

    Ati 'Iyi ndirimbo nyituye Abanyarwanda mwese aho muri mbifuriza kubaho ubuzima bufite intego bityo igihe kizaza mukazasiga umurage w'ubutwari.'

    Akomeza ati 'Kugira indangagaciro ziranga ubutwari ni byo mbona urubyiruko n'abakuze dukwiye kugira nk'inzira yo kugera ikirenge mu cyabo. Ubupfura, ubumuntu, kureba kure, gushishoza, kwitangira abandi, urukundo, kudatinya…Ibyo bintu buri muntu yakabigize no mu buzima busanzwe.

    Clarisse uherutse kwambikwa impeta y'urukundo n'umujyanama we, yaherukaga gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Mu Mitima' yabaye iya nyuma kuri Album ye ya mbere yise 'Inganzo y'Umutima' iriho indirimbo 18.

    Iyi Album iriho indirimbo nka 'Urukerereza' yakoranye na Mani Martin, 'Rutaremara' igaragaramo Hon.Tito Rutaremara, 'Mwana w'umuntu', 'Urungano' n'izindi.

    Amajwi y'iyi ndirimbo ye nshya yise 'Mwabaye Intwari' yatunganyijwe na Jimmy Pro n'aho amashusho yakozwe na AB Godwin.

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yakoreye indirimbo Intwari z’u Rwanda ku bwo kwitangira Igihugu

    Clarisse yasabye buri wese guharanira kubaho ubuzima bufite intego, kugira ngo azasige umurage w’ubutwari

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MWABAYE INTWARI’ YA CLARISSE KARASIRA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102727/clarisse-karasira-yahangiye-indirimbo-intwari-zu-rwanda-asaba-kubaho-ubuzima-bufite-intego-102727.html

  • Munyanshoza yatanze umusanzu we mu kwamamaza… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo nshya 'Twizihize Intwari z'u Rwanda ya Munyanshoza ivuga ku butwari bw'Abanyarwanda, irata Intwari zatoranyijwe zihagarariye izindi, inakangurira Abanyarwanda cyane cyane abato gutera ikirenge mu cyazo.

    U Rwanda ruritegura kwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari ku nshuro ya 27. Muri iyi ndirimbo, Munyanshoza avuga ibyiciro bitatu by'intwari; Imanzi, Imena n'Ingenzi ndetse akavuga n'abashyizwe muri ibi byiciro bazirikanwa buri mwaka.

    Yabwiye INYARWANDA ko nk'umuntu wabaye mu Ingabo z'u Rwanda wahawe inyigisho zo gukunda Igihugu akaba yumva neza agaciro k'intwari, uyu ari umusanzu we mu kumenyekanisha ubutagereranywa bw'Intwari z'u Rwanda.

    Ati 'Nk'umuntu wabaye Ingabo nkahabwa inyigisho zo gukunda igihugu nkaba numva agaciro ku rugero Intwari zatanze, iyi ndirimbo ni uruhare rwanjye mu kwamamaza ubutagereranywa bwazo, ngo jyewe n'abazumva igihangano cyanjye tujyane mu rugendo rwo kwigana urugero zaduhaye.'

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TWIZIHIZE INTWARI Z’U RWANDA’ YA MUNYANSHOZA

    Uyu muhanzi yavuze ko atewe ishema no gukora igihangano kivuga ku Ntwari z'u Rwanda, kuko yizeye ko kizakomeza gukoreshwa ibihe n'ibihe.

    Munyanshoza yavuze ko abantu bakwiye gutera ikirenge mu cy'Intwari bumva ko umuntu aho kuganya agomba gushaka ibisubizo yatanga, kandi agaharanira kudatatira indangagaciro z'umuco Nyarwanda.

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko buri wese mu cyiciro cye mu byo akora agomba guharanira kubumbatira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

    Ati 'Mu yandi magambo buri wese akumva ko agomba kuba mu mujishi ngo twubake gitwari igihugu kirangwa n'ubutwari.'

    Uyu muhanzi yasabye abakunzi be n'abandi gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, kugira ngo bazongere guhura mu bitaramo n'ahandi ari bazima. Avuga ko amaze igihe ategura indirimbo yitezeho ko abantu bazakunda.

    Munyanshoza Dieudonne yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Twizihize Intwari z’u Rwanda’

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TWIZIHIZE INTWARI Z’U RWANDA’ YA MUNYANSHOZA DIEUDONNE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102725/munyanshoza-yatanze-umusanzu-we-mu-kwamamaza-ubutagereranywa-bwintwari-zu-rwanda-mu-ndirim-102725.html

  • Ahmad Ahmad wari wahagaritswe imyaka 5 yagaruwe ku buyobozi bwa CAF by'agateganyo na CAS #rwanda #RwOT

    CAS yavuze ko yahagaritse by'agateganyo igihano cyo guhagarikwa imyaka 5 FIFA yahaye Ahmad,mbere y'iburanisha ry'ubujurire bwe riteganyijwe ku ya 2 Werurwe 2021 muri CAS.

    Iki cyemezo gifashwe mbere gato y'amatora y'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika ateganyijwe ku ya 12 Werurwe 2021.

    Urukiko rwavuze ko haba 'ibyago byo kugirira nabi Bwana Ahmad bitasimburwa' aramutse abujijwe gukomeza kuyobora hanyuma akazaba umwere.

    Ahmad yemerewe kongera kuyobora Iyi mpuzamashyira y'umupira w'amaguru muri Afurika ifite ibiro i Cairo mu gihe agitegereje umwanzuro wo kujurira kwe.

    CAS yavuze ko nubwo abacamanza basa n'abarengeye Ahmad,ariko iki icyemezo cy'agateganyo bafashe kitazabangamira mu buryo ubwo ari bwo bwose icyemezo kizafatwa nyuma yo gusesengura ishingiro ry'uru rubanza.'

    Ntabwo biremezwa niba Ahmad azemererwa kwiyamamaza muri aya matora ya CAF ateganyijwe mu minsi mike iri imbere.

    Ku wa mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, nibwo akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA kashyize hanze itangazo rivuga ko Ahmad Ahmad ukomoka muri Madagascar wayoboraga CAF afatiwe ibihano byo kutagaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru imyaka 5 no kwishyura ibihumbi 200 by'amafaranga y'Ubusuwisi kubera imyitwarire itari iya kinyamwuga yagaragaweho.

    Ibyaha ashinjwa birimo kwakira no gutanga impano mu buryo budasobanutse,gukoresha nabi umutungo no gutesha agaciro umwanya afite wo kuyobora CAF.

    Uyu muyobozi yafatiwe ibihano kubera amakosa yagaragaweho kuva 2017 kugeza 2019 birimo ibibazo by'imiyoborere,gutera inkunga ibikorwa byo kwerekeza i Maka [Mecca],gutanga amasoko ya CAF mu buryo budakwiriye n'ibindi.

    Muri Werurwe 2017 nibwo Ahmad Ahmad yatorewe kuyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) atsinze Issa Hayatou wari umaze imyaka ikabakaba 30 ayiyobora.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ahmad-ahmad-wari-wahagaritswe-imyaka-5-yagaruwe-ku-buyobozi-bwa-caf-by

  • #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 255, abapfuye ni babiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abishwe na COVID-19 ku wa Gatanu ni umugore w’imyaka 85 n’umugabo w’imyaka 41 i Kigali.

    Bahise buzuza umubare w’abantu 188 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Gatanu mu Rwanda habonetse abantu bashya 255 banduye COVID-19, naho 285 mu bari barwaye bakize.

    Abo banduye bashya 255 babonetse mu bipimo 6,087 barimo ababonetse i Kigali: 75, Nyamagabe: 25, Huye 22, Kayonza: 13, Kirehe: 13, Rusizi: 12, Nyanza: 12, Ngoma: 12, Ruhango: 10, Kamonyi: 8, Gakenke: 7, Muhanga: 6, Gatsibo: 5, Nyagatare: 5, Rwamagana: 4, Gisagara: 4, Nyaruguru: 4, Karongi: 4, Nyamasheke: 4, Rubavu: 3, Ngororero: 3, Rulindo: 2, Musanze: 2.

    Kugeza ku wa Gatanu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 14,784 muri bo abamaze gukira ni 9,519 naho abakivurwa ni 5,077.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-mu-rwanda-habonetse-abanduye-bashya-255-abapfuye-ni-babiri

  • RDC: Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yari ayoboye beguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba
    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba

    Ku mugoroba tariki ya 29 Mutarama nibwo Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba yatangaje ubwegure bwe n’ubwa Guverinoma yari ayoboye.

    Yagize ati «Ndashimira icyizere n’umubano mwiza nagiriwe n’Umukuru w’Igihugu mu mezi 15 nyobora iyi Guverinoma. Mu bubasha bwose no kubaha itegeko-nshinga nimeje gutanga ubwegure bwa Guverinoma nari nyoboye. »

    Yakomeje agira ati «Murabizi uburyo politiki muri iki gihugu ihagaze, sinshaka kubishingiraho, ndashimira Perezida wa Repubulika hamwe na Guverinoma nari nyoboye kubera icyizere yatugiriye, mu bufatanye bwatumye igihugu cyacu kimenya guhererekanya ubuyobozi mu mahoro. »

    Prof Ilunga yegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 27 Mutarama 2021, aho Abadepite 367 batoye bemeza ko yegura, naho barindwi bagasaba ko aguma ku butegetsi, mu gihe babiri bifashe.

    Iyo Nteko Ishinga Amategeko yari yitabiriwe n’Abadepite bibumbiye mu ishyirahamwe rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi naho Abadepite bashyigikiye Joseph Kabila wari Perezida ntibitabiriye.

    Prof Ilunga yari yahakanye umwanzuro wo kweguzwa avuga ko abamweguje batabifitiye ububasha, cyane ko bamweguje adahari.

    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba yagiye kuri uriya mwanya tariki ya 6 Nzeri 2019 ku itike y’ishyaka rya FCC rya Joseph Kabila ubu udacana uwaka na Perezida Félix Tshisekedi uri ku butegetsi.

    Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba akurikiye Jeannine Mabunda wari umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko wa RDC na we wegujwe n’Abadepite, aba begujwe bakaba ari bamwe mu bashinjwa kubangamira imishinga ya Perezida Félix Tshisekedi.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/RDC-Minisitiri-w-Intebe-na-Guverinoma-yari-ayoboye-beguye

  • Musanze: Abarenga 1200 bahawe akazi ko gutunganya amaterasi ku misozi – #rwanda #RwOT

    Iyi mirimo yo gukora amaterasi iri gukorwa mu Mirenge ya Gacaca, Nkotsi, Muko na Remera yo mu Karere ka Musanze.

    Bamwe mu baturage bakora aya materasi bavuga ko gahunda ya VUP izabafasha kwiteza imbere cyane ko bagiraga imbogamizi zo kubona icyo gukora.

    Tuyishime Phocas ni umwe muri bo yagize ati ” Njye imbaraga ndazifite ariko kuba nkennye ni uko ntari mfite icyo nkora, ubu kubera ko baduhemba neza nzakora ibishoboka byose nizigamire nguremo ihene kandi nibigenda neza ihene zizangeza ku nka kuko niyo ntego nihaye”.

    Nsanzineza Aimable na we yavuze ko yagiye agira amahirwe akayapfusha ubusa ariko byamuhaye isomo iki kikaba aricyo gihe cyo gusezerera ubukene.

    Ati “Najyaga gupagasa za Kigali ariko nkayanywera gusa kugeza ubwo ntindahaye (gukena cyane), mfite gahunda kandi narayitangiye ko ayo ndi gukorera nyashyira mu matsinda nkizigamira ayandi naguzemo inka kuko kandi nzabikomeza gutya, ndizera neza ko ntazongera gusubira inyuma ngo nkene”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko aya materasi azabafasha guhangana n’ibiza byangizaga iyi misozi rimwe na rimwe bigatwara n’ubuzima bw’abantu.

    Yagize ati ” Aya materasi ari gukorwa n’abagenerwabikorwa ba VUP, batishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora, ni muri gahunda ya Leta yo kubazamura. Bizadufasha kubungabunga ibidukikije tunarwanya ibiza byangizaga ubutaka bigatwara imyaka, bigasenya amazu, hari n’aho byatwaraga n’ubuzima bw’abantu ahandi isuri igatwara imyaka y’abaturage bikajya kwangiza ikiyaga”.

    Meya Nuwumuremyi akomeza avuga ko n’ubwo ari mu bihe byo kwirinda Covid-19, abahakora nabo bakangurirwa kurushaho kwirinda kugira ngo hataba icyuho cyo kwanduzanya.

    Ati ” Buri muntu aba yambaye agapfukamunwa kandi aba afite aho ari bukore ku buryo bataba bacucitse kandi n’ababakoresha bakomeza kubakangurira kwirinda”.

    Imirimo yo gukora aya materasi yateganyirijwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 260, yo gutunganya amaterasi yikora kuri hegitari 250 mu Murenge wa Cacaca, 120 mu Murenge wa Nkotsi, 200 mu Murenge wa Muko mu gihe mu Murenge wa Remera ho hazakorwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 200 byose bikazarangira mbere ya Werurwe 2021.

    Abaturage batandukanye bishimiye guhabwa akazi mu ikorwa ry’aya materasi

    Abaturage basaga 1200 babonye akazi muri aya materasi mu karere ka Musanze

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abarenga-1200-bahawe-akazi-ko-gutunganya-amaterasi-ku-misozi

  • Gasabo:Abaturiye ikimoteri cya Nduba bahangayikishijwe n’imbwa zabamariye amatungo – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baganiriye na TV1 ,bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwa bafasha bukabakiza izi mbwa cyangwa bukabashakira ahandi hantu bubatuza bakabaho batekanye.

    Bemeza ko izi mbwa hari bamwe muri bo zatumye bacika ku bworozi kubera uburyo zabamazeho amatungo.

    Ndayishimye Elie uturiye iki kimoteri, avuga ko mu ntangirro z’iki cyumweru yasanze imbwa 10 ziri kumurira ihene.

    Ati “Zari zigiye kurya abana, abo bana bazamutse bazihunga zirazamuka zisanga aho iyi hene yari iri zirayataka ku kibero zirayirya, n’ahandi bari bafite ihene 10 zose zapfiriye muri iri shyamba ari izo mbwa ziziriye.”

    Undi mugabo imbwa zaririye ihene yagize “ Ndavuga nti ese izi mbwa ziturutse hehe?ejo saa saba ziraza zirya hene yari hariya ku irembo. nimbwa nyinshi cyane kandi z’ ibisore wagira ngo ni imitavu .”

    Undi muturage “Amakuru tujya twumva mu baturage n’uko ngo ari abantu baturuka i Kigali bakaza kuzimena aha ariko bazimena nijoro.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba w’umusigire, Bugingo Eugène, we avuga ko izo mbwa bataramenya umubare wazo hashize igihe gito baziteze ariko ko bagiye kongera kuzitega niba zaragarutse.

    Ati “ ariko twari twaziteze kandi abaturage bari babonye igisubizo nibura kitarambye kuko ntabwo zapfa zose kandi ntitwatega umurenge wose,ni ukongera tugasubira mu nzego z’umutekano tukongera tukabaza niba hari undi miti batubonera ku buryo twabafasha tukareba niba twakongera tugatega ariko nta cyumweru gishize duteze ubundi.”

    Yakomeje avuga ko izo mbwa ziza zikurikiye ibiryo muri icyo kimoteri ku buryo aribyo bituma ziba nyinshi muri ako gace.

    Abatuye i Nduba basabye ubufasha ngo imbwa zimaze iminsi zibarira amatungo zihavanwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abaturiye-ikimoteri-cya-nduba-bahangayikishijwe-n-imbwa-zabamariye

  • Rio Ferdinand yahishuye umukinnyi watukiye mu myitozo Cristiano Ronaldo bimutera gukora cyane #rwanda #RwOT

    Ubwo Ronaldo yageraga muri United muri 2003 yaje ari umukinnyi ufite uducenga twinshi no kwikubira umupira cyane byatumye uyu Ruud van Nistelrooy amutuka ubwo yari amwimye umupira.

    Ferdinand wakinanaga n'aba bombi yahishuye uko byagenze kugira ngo aba bombi bashwane icyo gihe.

    Ferdinand yavuze ko Van Nistelrooy yarakajwe cyane nuko Ronaldo yananirwaga gukata imipira mu rubuga rw'amahina ngo atsinde ibitego niko kumutuka amubwira ko yajya gukinira muri stade z'uruziga zikinirwamo imikino itandukanye irimo no gukirana [circus].

    Yagize ati 'Ntabwo byabaye bitunguranye gusa Ronaldo yagiraga amacenga menshi ndetse ashimisha abafana.

    Yakundaga kuvunwa mu myitozo ariko ndibuka umunsi umwe,ntekereza ko byari byiza kuri we ariko byaramurakaje.Ruud [Van Nistelrooy] yariwe mukinnyi ugezweho icyo gihe muri United.Niwe watsindaga ibitego hafi ya byose.

    Ronaldo yari afite umupira akora uducenga mu gihe Ruud [Van Nistelrooy] we yirukaga agana mu rubuga rw'amahina.Ronaldo ntiyahereje umupira Ruud [Van Nistelrooy] bituma asara avuza induru ati 'akwiriye kujya muri Circus,ntabwo akwiriye kujya mu kibuga.

    Ruud yabivugaga asohoka mu kibuga cy'imyitozo bituma Ronaldo arakara cyane ahita avuga ati 'Kuki ari kumbwira kuriya?.

    Ronaldo yari afite imyaka 18 na 19.Abana bamwe bacika intege bagatakaza icyizere.Bamwe bakomeza gukora nk'ibyo bakoraga ariko Ronaldo yumvise ko Ruud ashobora kuba ari mu kuri ahita ahindura ibitekerezo yongera imibare n'ibitego ariyo mpamvu yabaye umukinnyi wa mbere ku isi.'

    Mu mwaka wa 2006,Cristiano Ronaldo yaje gukora ubufatanye bukomeye na Wayne Rooney bituma bahesha United Premier League 3 zikurikiranye.na Champions League muri 2008.


    Cristiano Ronaldo yatutswe na Van Nistelrooy mu myitozo

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rio-ferdinand-yahishuye-umukinnyi-watukiye-mu-myitozo-cristiano-ronaldo