Category: Uncategorized

  • Kamonyi-Ngamba: Wa mugabo bivugwa ko yakuwemo imyenda na Gitifu, umugore we ati 'Sibyo!' #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 28 Mutarama 2021, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere ka kamonyi bagiye kuganira n'abaturage bo mu Kagari ka Kabuga, by'umwihariko mu Mudugudu wa Musenyi, ahavuzwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari wagiranye ikibazo n'abaturage barimo n'uwavuzwe ko yamwambuye ubusa. Umugore we avuga ko nta muyobozi wambuye umugabo we ubusa nubwo ngo mu kuza kumufata batitwaye neza, ibyo ahurizaho n'umuyobozi w'Akarere.

    Nyirantegerejimana Pascasie, umugore wa Iyakaremye Jean Bosco bakunda kwita Mapengu avuga ko abavuze ko ubuyobozi bwambuye umugabowe ubusa atari byo, ko ahubwo icyabaye ari uko mu gihe bagundaguranaga bashaka kumwambika amapingu yari akenyeye igitenge yasohokanye ava mu nzu hanyuma kiragwa.

    Abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere ka kamonyi bari kumwe n'abaturage mu gushaka umuti w'ikibazo.

    Avuga ko umugabo yabyutse agiye kwihagarika akenyeye igitenge, muri uko gusohoka ngo yakuyeho urugi bahita bamwinjirana mu masaha ya mugitondo ahagana i saa kumi n'imwe n'igice. Muri uko kurwana bamusohora ngo nibwo igitenge yari akenyeye cyaguye. Avuga ko nawe ubwe biba yasohotse yambaye isujipe, aho ababyeyi batabaye ngo aribo bamukenyeje igitenge.

    Akomeza ati' Byarakomeje abaturage barahurura, babonye ko bikomeye(abayobozi) ipingu bari bamwambitse akaboko kamwe bahita barimukuramo ariko ntawamwambitse ubusa. Ubwo rero abonye abayobozi barimo bavugana, sinzi ibyo bapangaga nawe yahise yiruka yambaye ubusa asohoka hanze y'urugo, abaturage barahari rwose bamubonye yambaye ubusa'.

    Tuyizere Thaddee, umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi avuga ko nubwo uwari ugiye gufatwa byari ngombwa, ariko ngo n'uburyo abagiye kumufata bitwaye bigaragara ko bidahwitse. Avuga ko nubwo umuntu yaba ari mu makosa hari uko ugiye kumufata aba asabwa kwitwara.

    Abaturage batari bake bitabiriye iyi nama.

    Avuga ati' Nubwo hari abanyamakosa nabo babyemera, n'abaturage bavuga bati uyu yaratuzambije, n'abantu bavuga umwe babiri batatu bati uyu nguyu atubujije umutekano, ariko iyo ugiye kumufata witwara ute, ugisha inama ute?, abayobozi burya ikibaye kiba n'inyigisho'.

    Ati' Ubuyobozi hari uburyo bugomba kubana n'abaturage, abanyamakosa hari uburyo bagomba gufatwa, ibyo byose bisaba ubwitonzi bw'umuyobozi no kubara ngo aha ibyo ngiyemo biragaragara bite mu maso y'abandi. Abayobozi hari uburyo batitwaye neza mu kujya gufata aba bantu ari nayo mpamvu yenda babagerekeraho. Burya iyo umuntu akubonye urwaho n'ibyo atari ku kuvuga arabivuga, nibyo atari guhimba arabihimba kubera ko watanze icyo cyuho'.

    Umugore wa Iyakaremye Jean Bosco, avuga ko umugabo we nta wamwambitse ubusa.

    Iyakaremye Jean Bosco bakunda kwita Mapengu, kuva ikibazo cyaba kugera inama iterana ntawe uzi aho aherereye. Mu mpamvu zo ku mufata, harimo kuba yari yaranze kwitaba urwego rw'ubugenzacyaha-RIB ku kibazo umugore wa mukuru we yari yararegeye ko yamwangirije Moto ndetse amuhozaho iterabwoba. Gusa na none muri iyi nama, hari abagore bamushinje kubahohotera, bavuga ko batanze ibirego kenshi ku kagari ariko yatumizwa ntiyitabe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-ngamba-wa-mugabo-bivugwa-ko-yakuwemo-imyenda-na-gitifu-umugore-we-ati-sibyo/

  • Christopher yagaragaje amarangamutima n'agahinda kenshi yatewe no kubura Mama we witabye Imana mu minsi ishize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku wa kane w'icyumweru gishize, tariki ya 21 Mutarama 2021 nibwo inkuru yasakaye ivuga ko Gahongayire Marie Mativitas, Mama w'umuhanzi Muneza Christopher, yitabye Imana. Iyi ni inkuru y'incamugongo yababaje benshi by'umwihariko abo Christopher, abo mu muryango wa Christopher, inshuti za hafi za Christopher ndetse n'abafana ba Christopher muri rusange. Mu masaha make ashize, Christopher abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo yuzuyemo amarangamutima ndetse n'agahinda kenshi yatewe no kubura umubyeyi we.

    Ifoto y'urwibutso ya Christopher na Mama we

    Nkuko byagaragaye mu magambo Christopher yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram Christopher yavuzemo ibyiza yibukira kuri Mama we birimo nk'ukuntu yamufashaga gukora imikoro yo mu rugo (homeworks), ukuntu bakundaga gutera urwenya (jokes) bari kumwe ndetse anavuga ukuntu Mama we yari umuhanga cyane (genius). Christopher kandi yashimye Imana yamumuhayeho Umubyeyi we. Mu magambo ye bwite, Christopher yagize ati: 'Mom! I'm confused! And my life is empty without you. I haven't posted anything yet because i didn't know what to say. But on my birthday☝🏾 the day we met for the first time☺️ I think this is the right time to tell you how I am feeling now. I'm writing this with tears in my eyes and a smile on my face and this feeling makes sense because that's how you used to be, very funny and very serious! Mom no matter where I am or what I'm doing your memories will keep me smiling. I'll never forget the way you used to make homeworks funny for me to focus. Mom I miss you already and I'm tempting to call you! I miss your jokes, our debates, your very deferent point of views. Mom you were a genius and I hope I inherited it. I'll forever thank GOD for choosing you to me my mother🙏🏾. I promise to look after my father and my siblings, I'll make you proud and that's my goal number 1 now. May god that you have been working so hard for receive your soul and rewards you with happiness for eternity. I love you Mom'.

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by Christopher Muneza 🇷🇼 (@tophermuneza)

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/christopher-yagaragaje-amarangamutima-nagahinda-kenshi-yatewe-no-kubura-mama-we-witabye-imana-mu-minsi-ishize/

  • Amavubi : Buri mukinnyi ubu amaze kugira 5000$ y’agahimbazamusyi #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga, arimo 500 USD bahawe ku mukino banganyijemo na Uganda n’andi 500 USD yo ku wo banganyijemo na Maroc n’andi 1000 USD batsinzemo Togo hakaza n’andi 3000 USD y’uko binjiye muri 1/4 cya ririya rushanwa.

    Ubusanzwe ikipe y’Igihugu iyo itsinze umukino, muri mukinnyi ahabwa agahibazamusyi ka 1000 USD yaba anganyije bagahabwa 500 USD.

    Ibi bituma buri mukinnyi nibura azahabwa 5000 USD mu gihe bivugwa ko bagenewe akandi gashimwe ka 3000 USD mu gihe batsinda Guinea bakinjira muri 1/2 .

    Bivuze ko nibura baramutse bageze muri 1/2 bazahabwa 8000 USD ni ukuvuga buri mukinnyi yazahabwa agera muri miliyoni 8 Frw.

    Ubusanzwe Ikipe y’Igihugu itanga 1000$ kuri buri mukinnyi nk’agahimbazamusyi ko gutsinda umukino mu gihe iyo bavuye mu cyiciro kimwe bajya mu kindi, buri umwe ahabwa miliyoni 3 Frw (3000$).

    Kuva ikipe y’Igihugu yajya muri ririya rushanwa, hari abantu ku giti cyabo bagiye batangaza ko mu gihe yatsinda umukino bazabagenera ishimwe runaka.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko umuntu wese wifuza guha ishimwe ikipe y’Igihugu, agomba kubanza kwandikira Minisitiri wa Siporo asaba uburenganzira.

    Itangazo rya FERWAFA ryavugaga ko uzajya yemererwa gutanga atazajya arenza iminsi itanu y’akazi ataratanga iryo shimwe yemeye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-Buri-mukinnyi-ubu-amaze-kugira-5000-y-agahimbazamusyi

  • DRC : Minisitiri w’Intebe watakarijwe icyizere yeguranye na Guverinoma ye #rwanda #RwOT

    Sylvestre Ilunga Ilunkamba yatangaje ubwegure bwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Tariki 29 Mutarama 2021.

    Sylvestre Ilunga utifuje kugaruka kuri politiki ya kiriya gihugu, yashimiye Perezida Félix Tshisekedi wari wabagiriye icyizere na Guverinoma ye akaba yemeye kwegura nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga kandi ko abamaze kuyoboka inzira yo guhererekanya ubuyobozi mu nzira z’amahoro.

    Yeguye nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya kirya gihugu imutakarije icyizere ku buryo mu gihe cy’amasaha 24 yagombaga gushyikiriza Perezida wa Repubulika ubwegure bwe.

    Iki cyemezo cyafashwe ku wa 27 Mutarama 2021, Abadepite 367 bari bagitoye bagishyigikira mu gihe hari barindwi batoye bakirwanya.

    Abasesengura ibya Politiki ya kiriya gihugu bavuga ko kweguza Sylvestre Ilunga Ilukamba ari amahirwe kuri Perezida Prezida Felix Tshisekedi nyuma yo kutajya imbizi n’impuzamashyaka FCC ya Kabila Joseph.

    Prezida Felix Tshisekedi wagiye ashimwa gutsura umubano n’ibihugu by’ibituranyi kuva yatorwa no guhashya imitwe yitwaje intwaro iri muri kiriya gihugu, yagiye ananizwa n’iyi Guverinoma yatakarijwe icyizere yari yiganjemo abashyigikiye Joseph Kabila.

    Bariya basesenguzi bavuga ko Prezida Felix Tshisekedi namara gushyiraho Minisitiri w’Intebe yihitiyemo ibintu bishobora kujya mu buryo ubundi akabasha gukorana n’abo bahuza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/DRC-Minisitiri-w-Intebe-watakarijwe-icyizere-yeguranye-na-Guverinoma-ye

  • Kirehe : Arakekwaho kwica nyina w’imyaka 62 amukase ijosi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gahara, Nkundimana Faustin yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko nyuma y’urupfu rw’uyu mukecuru, hahise hafatwa abakekwa barimo umuhungu we w’imyaka 25 bahoze babana ariko akaza kumusiga kuko bahoraga mu makimbirane.

    Uyu musore yafunganywe n’abandi batatu baherutse gukubita uyu nyakwigendera wishwe akaswe ijosi, ubu bakaba bafungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gahara.

    Urupfu rw’uyu mukecuru w’imyaka 62 rwaraye rubaye mu ijoro ryakeye ubwo umwe mu buzukuru be babanaga yajyaga hanze akumva nyirakuru ari gusamba, agahita ajya kubibwira abandi.

    Nkundimana Faustin yagize ati 'akana kamwe kabyutse kagiye hanze gasanga nyirakuru ari gutera imigeri ngo kamugereho gasanga yuzuye amaraso umwana ariruka ajya kubwira se basanga byarangiye yapfuye, urebye bakebye ijosi ryose.'

    Uyu muyobozi avuga ko uriya muhungu wa nyakwigendera ukekwaho kwica nyina, babanaga ariko akaza kujya gukodesha hafi yaho kuko bakundaga kugirana amakimbirane shingiye ku kuba nyina yarangaga ko uriya musore arya atakoze.

    Yagize ati 'Icyo gihe abana b’uyu mukecuru bandi bamuzaniraga ibyo kurya uyu muhungu akabiteka ntamuhe ibindi akabigurisha.'

    Avuga ko mu ntangiro z’uku kwezi, ngo uriya musore yazanye n’abandi batatu banywera urumogi, nyakwigendera akabiyama, abandi bakamwadukira bakamukubita.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kirehe-Arakekwaho-kwica-nyina-w-imyaka-62-amukase-ijosi

  • Babangiye gushyingura umuntu wabo ngo ni umwirabura #rwanda #RwOT

    Umuryango w'umupolisi uheruka kwitaba Imana muri louisiana mu burengerazuba bwa New Orleans washenguwe bikomeye no kwimwa umwanya wo gushyinguramo umuntu wabo mu irimbi.

    Darrell Semien yari yungirije umukuru w'igipolisi cyo mu gace ka Berlin mu burengerazuba bwa new Orleans yitabye Imana ku cyumweru gishize azize indwara ya cancel. Ubwo umugore we witwa Karla Semien n'umwana we bajyaga kwaka aho kumushyingura mu irimbi ryitwa Oaklin Springs riri mu gace batuyemo batunguwe nuko umukozi ukora mo yababwiye ko iryo rimbi ari iryabazungu gusa anabereka urupapuro rwasinwe n'abashinze iri rimbi rwemeza ko ari iryabazungu gusa.

    Aganira ba Cbs news dukesha iyi nkuru umupfakazi wa Semien n'agahinda kenshi yavuzeko mu gihe bamaze baturanye niryo rimbi batari bazi ibyiryo vangura, gusa umuyobozi w'irimbi witwa H crein vizena yireguye avugako ayo mategeko ari ayakera ubwo irimbi ryubakwaga ni mbere ya 1960. Ibi bibaye mu gihe hashize imyaka 50 hasinywe itegeko rirwanya ivangura iryaryo ryose (civil rights act)

    Darrell semien yitabye Imana afite imyaka 55. Nyuma yuko ubuyobozi bw'irimbi rya 0aklin springs bwemeye kubahera aho gushyingura umuryango ea semien wavuze ko utashyingura umuntu wabo aho ahubwo byaruta bakamujyana kure yaho batuye.

    urupapuro rugaragaza ko iri aririmbi ry'abazungu gusa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/30/babangiye-gushyingura-umuntu-wabo-ngo-ni-umwirabura/

  • Abakinnyi 13 ba RDC basanzwemo COVID19 mbere y'umukino ubahuza na Cameroun. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021 nibwo ikipe y'igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iri bucakirane na Cameroun mu mikino ya 1/4 muri CHAN 2020 ,gusa inkuru mbi kuri DRC niko anakinnyi bayo 13 bose bamaze gupimwa bagasangwamo icyorezo cya Covid-19.

    Ikinyamakuru African news cyatangaje ko abakinnyi 13 hamwe n'abanyamuryango 3 bagize itsinda ry'abatoza b'iyi kipe bapimwe bagasanga baranduye Covid-19 kuva amarushanwa yatangira, bivuze ko iyi kipe y'Ingwe za Kongo itari buze kuba ihagaze neza mu kibuga ndetse ntawabura kuvuga ko ibi bishobora guhesha amahirwe ikipe ya Cameroun yo kwerekeza muri 1/2 cy'irangiza bitayigoye.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-13-ba-rdc-basanzwemo-covid19-mbere-yumukino-ubahuza-na-cameroun/

  • Kamonyi: Ibisambo byaraye bigiye kwiba, bitema abanyerondo, kimwe muri byo kihasiga ubuzima #rwanda #RwOT

    Ni mu ijoro ryacyeye ubwo ibisambo byateraga mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ho mukarere ka Kamonyi, bigiye kwiba ihene z'umuturage. Byarwanye n'abanyerondo bitemamo babiri, ariko nabyo mu guhunga kimwe cyahasize ubuzima.

    Nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana yabibwiye intyoza.com, ibi bisambo ngo byateye mu masaha y'i saa saba z'ijoro bigamije kwiba ihene ebyiri z'umuturage, aho byanazitwaye abanyerondo bagatesha.

    Avuga ko muri uku kubatesha izo hene bari bibye, abanyerondo babiri bakomerekeye mu kubatesha, aho batemwe, umwe mu mutwe undi ku biganza, ariko umwe muri aba bajura nawe ngo akaba yirutse agwira ibuye ahita apfa.

    Gitifu yagize ati' Twagize ibyago, hari abajura baje kwiba, bari batwaye ihene ebyiri abanyerondo barababona, bazibambuye hari umunyerondo batemye mu mutwe undi bamutema mukiganza, noneho undi (umujura) arirukanka, ni ahantu hacunshumuka niyo makuru baduhaye, yikubita hasi agwira igishyinga cy'amabuye nicyo yari ariho, akubitaho umusaya ahita yuma'.

    Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko muri iki gitondo cy'uyu wa Gatandatu urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB, abaturutse Kigali ndetse n'abakorera ku Mugina baje gukora iperereza, aho ubwo twandika iyi nkuru hari hagitegerejwe imodoka itwara uwapfuye.

    Ihene zateshejwe abajura.

    Abagiye kwiba, bateye urugo rw'uwitwa Karangwa Francois w'imyaka 48 y'amavuko, bapfumura inzu bazitura ihene ebyiri. Abanyerondo 2 bakomerekejwe bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Mugina ngo bavugwe.

    Munyaneza Theogene intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-ibisambo-byaraye-bigiye-kwiba-bitema-abanyerondo-kimwe-muri-byo-kihasiga-ubuzima/

  • Diamond yavuze agahinda yatewe n'ubukwe bwe n'umukobwa bivugwa ko ari umunyarwandakazi bwapfuye ku munota wa nyuma #rwanda #RwOT

    Mu Kwezi k'Ukwakira 2020 nibwo hatangiye kumvikana amakuru y'uko umuhanzi Diamond Platnumz ari mu myiteguro y'ubukwe hamwe n'umukobwa ufite inkomoko mu Rwanda.

    Ubu bukwe bwari kuba nyuma y'Amatora y'umukuru w'igihugu cya Tanzania yabaye mu Ukwakira 2020 dore ko ari nayo yari yatumye Diamond Platnumz abwigiza inyuma.

    Mu kiganiro yagiranye Wasafi Radio, Diamond Platnumz yavuze ko ubu bukwe bwe bwaje gupfa biturutse ku mukobwa wamufuhiraga cyane.

    Ati 'Arafuha cyane ndabyibutse umunsi umwe nigeze kujya muri gahunda za Zuchu mbyina na Wema na Hamissa atangiza intambara ngo wowe uri umubeshyi, ubwo uri gukora ibiki? Byari ku nshuro ya kabiri, ndibaza nti 'ibi bintu nzabibasha koko? Narebye ukuntu akazi Kanye k'umuziki kameze kandi narashakaga umuntu ushobora kunyumva mbona bitashoboka.'

    Diamond yavuze ko uyu mukobwa yari mwiza cyane kandi yanamukundaga ku buryo yahereye mu 2013 amutereta akamwemera mu 2020.

    Bitandukanye n'ibyo ibitangazamakuru byagiye bivuga ko uyu mukobwa ari umunyarwandakazi, Diamond yavuze ko afite nyina w'umwarabukazi na se w'umurundi.

    Ubukwe bwa Diamond bwapfuye mu gihe yari ageze kure imyiteguro dore ko yari yaramaze kugura ikanzu umugore we azambara ifite agaciro k'amadorali ya Amerika ibihumbi birindwi.

    Kugeza ubu Diamond avuga ko nta mukunzi afite, ahakana ibyo gusubirana na Tanasha baherutse kugaragara babyinana ku rubyiniro rumwe.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/diamond-yavuze-agahinda-yatewe-n-ubukwe-bwe-bwapfuye-ku-munota-wanyuma

  • Diamond Platnumz yahishuye abandi bana yabyaye biyongera ku bazwi #rwanda #RwOT

    Aganira na Radio ye ya WASAFI FM, Diamond yavuze ko hari abandi bana babiri basanzwe batazwi na rubanda ariko ko bizashira akabatangaza mu ruhame.

    Yavuze ko imfura ye yari izwi nka Princess Tiffah yabyaranye na Zari Hassana, atari we mwana we w'imfura, ko ahubwo imfura ye ari umwana w'umukobwa yabyaranye n'umugore utuye mu Ntara ya Mwanza.

    Diamond kuri radiyo ye ati: 'Mvugishije ukuri, mfite abana batandatu. Kubera ko hari uwo mfite i Mwanza ariko nyina ntiyari yarigeze abimbwira. Nanjye nari nziko Tiffah ari we mwana wanjye w'imfura ariko naje kumenya ko mfite undi mwana w'umukobwa w'imfura.'

    ('Kusema ukweli inawezekana niko na watoto sita. Kwa sababu mtoto mmoja Mwanza ambaye of course mamake hakuwa hajaniambia. Mimi nilikuwa nafikiria Latiffa ndio mtoto wangu wa kwanza lakini nimejua niko na mtoto mwingine wa kwanza wa kike pia.')

    Gusa ngo Diamond ntaramubonaho n'ubwo nyina Sanura Sandra yamukubise amaso, agahita yemeza ko ari umwuzukuru we. Ati: 'Mama yaramubonye aratangara ngo daaah!, mwana wanjye uyu mwana ni uwawe. Njye sindamubona.'

    Ku mwana wa kabiri mu bari batazwi, Diamond ntacyo yigeze amutangazaho, gusa yemeza ko ahari ('Mama amemuona akasema daah! Mwanangu huyu ni mwanao. Mimi bado sijamuona.')

    Byari bizwi ko Diamond afite abana bane harimo; umuhungu n'umukobwa yabyaranye na Zari Hassan Tlale aribo; Nillan na Latiffah. Hari kandi uwo yabyaranye na Hamisa Mobetto witwa Dylan n'uwo aherutse kubyarana na Tanasha Donna witwa Naseeb Junior.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yahishuye-abandi-bana-yabyaye-biyongera-ku-bazwi