Category: Uncategorized

  • Polisi yatwitse ibiyobyabwenge birimo ibiro 348 by’urumogi – #rwanda #RwOT

    Byatwikiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba ahasanzwe hakusanyirizwa imyanda iva mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama.

    Ibi biyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi mu 2019 na 2020, byafatiwe mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge.

    Ubwo hatwikwaga ibi biyobyabwenge Umuvugizi wa Polisi wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko gufatwa kw’ibi biyobyabwenge ndetse n’ababikwirakwizaga byagizwemo uruhare n’abaturage biturutse ku gutangira amakuru ku gihe.

    Ati “Kugira ngo dufate ibi biyoyabwenge n’ababikwirakwiza habamo ubufantanye n’abaturage, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’izindi nzego z’umutekano. Ni muri urwo rwego kuva mu 2019 kugeza 2020 twafashe ariya moko atatu y’ibiyobyabwenge (Mugo, urumogi na kanyanga), byafatiwe hano mu Mujyi wa Kigali.”

    CSP Sendahangarwa yakomeje akangurira abantu gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe kugira ngo hakomeze kurwanywa ibiyobyabwenge.

    Yavuze ko biriya biyobyabwenge byose biva mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ariko cyane cyane urumogi ruturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ababyinjiza mu Rwanda bakunda kwambukira mu Karere ka Rubavu. Naho ikiyobyabwenge cya Kanyanga cyo gikunze kwinjizwa mu Rwanda kivuye muri Uganda.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije yakomeje agaragaza ko biriya biyobyabwenge byagiye bifatirwamo abantu b’urubyiruko.

    Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ndetse kikaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Ati “Nta kiza kiba mu biyobyabwenge, byangiza ubuzima bw’abantu, bitera ubukene ababikoresha, ababikoresheje bibatera gukora ibyaha bitandukanye bagafatwa bagafungwa. Usibye n’ibyo kandi kwishora mu biyobyabwenge uko wabikora kose ni icyaha gihanwa n’amategeko ubifatiwemo arafungwa.”

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Mugo n’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ni mu gihe iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

    Parike y’urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge ivuga ko hari amadosiye 210 y’abantu bagaragaye mu byaha bijyanye na biriya biyobyabwenge byafashwe kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2020.

    Muri ariya madosiye 210, harimo 53 ari muri parike yo mu rwego rw’ibanze rwa Nyarugenge. Abenshi mu bantu bari muri ziriya dosiye bakatiwe n’inkiko barimo kurangiza ibihano byabo abandi baracyaburana.

    Ibiyobyabwenge byatwitswe byafashwe mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yatwitse-ibiyobyabwenge-birimo-ibiro-348-by-urumogi

  • COVID-19: Ruswa mu nzego z’ibanze yikubye hafi inshuro ebyiri mu 2020 – #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi ngarukamwaka TI-RW ikora igamije kureba uko ruswa ihagaze mu Rwanda (Rwanda Bribery Index, RBI), ubwa 2020 ikaba yarabutangaje ku mugaragaro ku wa 28 Mutarama 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu nzego z’ibanze ruswa yazamutse cyane, kuko yavuye ku kigero cya 2,51% mu 2019, igera kuri 4,90% mu 2020, bikaba byaratumye zigera ku mwanya wa gatanu mu nzego zirangwamo ruswa kurusha izindi.

    N’ubwo inzego z’ibanze zaje ku mwanya wa gatanu nyuma y’izindi nka Polisi Ishami ryo mu muhanda, abikorera, RIB na WASAC; imibare yavuye muri ubu bushakashatsi yagaragaje ko ari zo zakiriye amafaranga menshi ya ruswa, kuko mu mafaranga ya ruswa yose yatanzwe umwaka ushize, 74,37% yakiriwe n’inzego z’ibanze.

    Iyi raporo igaragaza ko mu 2020 hatanzwe amafaranga ya ruswa agera kuri 19.213.188 Frw, muri ayo agera kuri 14.288.500 Frw ahwanye na 74,37% yakiriwe n’inzego z’ibanze, akaba ari zo ziza ku isonga mu kwakira amafaranga menshi ya ruswa mu mwaka ushize wa 2020.

    Ubwo yasobanuraga iby’ubu bushakashatsi kuri Radio 10, Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko impamvu y’izamuka rya ruswa mu nzego z’ibanze, ahanini byatewe n’uko mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda muri Werurwe 2020, inzego z’ibanze ari zo zari nyambere mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza, hakaba rero hari aho byatumye bamwe babyitwaza bakarya ruswa.

    Yagize ati “Ubu gukingira ikibaba ububari bugafungura bwitwa restaurant kandi ari ububari, gukingira ikibaba amabutike muri quartier agakomeza akora kandi amasaha yo gufunga yageze, guha abantu impushya zo gukora iki n’iki cyangwa kujya aha n’aha, niho cyane cyane ubu yazamukiye.”

    Yakomeje avuga ko abo bose, ari abahindura restaurant utubari, abakora amasaha yarenze, baba barahaye ruswa abayobozi mu nzego z’ibanze bakaba babizi ariko bakabakingira ikibaba.

    Gusa ngo hari n’ubwo baza “bagashobora kukwiyenzaho, utabaha akantu bakagufungira, kubera y’uko bagushinja ngo uracuruza inzoga, kandi wenda ari nta nazo cyangwa zinahari ariko abantu baza bakazigura bakazijyana batazinywereye aho”.

    Uretse kandi ibyo bigendanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, mu nzego z’ibanze hakunze kugaragara ruswa cyane muri serivisi zitandukanye, cyane cyane mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka, Girinka, n’ibindi.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko zimwe mu mpamvu abantu bagaragaje nk’izatumye batanga ruswa, ku isonga haza gushaka ko serivisi basabaga zihutishwa, hari kandi kuba bwari bwo buryo bwonyine bashobora kubonamo izo serivisi, gushaka kubona serivisi batemerewe n’amategeko, kwirinda kugirana ibibazo n’abayobozi ndetse no kudashaka kwishyura ikiguzi cyose cya serivisi.

    Ikindi cyagaragajwe nk’imbogamizi muri ubu bushakashatsi gishobora gutuma na ruswa ikomeza kwiyongera, ni uko abantu badakunda gutanga amakuru kuri ruswa, kuko 88,1% ntibigeze batanga amakuru kuri ruswa, bavuye kuri 86,8% mu 2019.

    Zimwe mu mpamvu zitangwa zituma abantu badakangukira gutanga amakuru kuri ruswa, harimo kumva bitari ngombwa, kwanga kwiteranya n’abayobozi, kutamenya aho batanga amakuru, cyangwa kumva ko abo baha amakuru nabo barya ruswa n’ibindi.

    Ingabire yavuze ko kugira ngo iki kibazo cya ruswa ikomeza kuzamuka mu nzego zimwe na zimwe gikemuke, hakwiye gushyirwaho ingamba zo kutihanganira uwashyizwe mu majwi kubera ruswa.

    Ati “Habayeho ikintu cyo gukurikirana imikorere y’abantu, niba umuntu umwe muri serivisi cyangwa se babiri abantu babashyira mu majwi, kuko biba byavuzwe, baranabikubwira ngo ni kanaka ugiye kureba? Urabe ufite akantu witwaje, noneho umukoresha we ntamukurikirane, erega no kuba binugwanugwa biba bihagije ngo umuvane muri uwo mwanya, wenda ntumwirukane ariko umuhe akandi kazi gatuma ntaho ahurira n’abaturage.”

    Umuyobozi wa TI-RW kandi yavuze ko hakwiye kwimakazwa cyane uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi nyinshi zishoboka, kuko byagaragaye ko ahagiye hakoreshwa ikoranabuhanga abantu ntibahure cyane byatumye ruswa igabanuka, yongeye gusaba n’abaturage kwihutira gutanga amakuru mu gihe cyose basabwe ruswa, bakagira uruhare mu kuyirwanya kuko na yo ari icyorezo.

    Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, ruswa mu nzego z’ibanze yariyongereye cyane

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-ruswa-mu-nzego-z-ibanze-yikubye-hafi-inshuro-ebyiri-mu-2020

  • Abantu benshi bakomeje gushinja T.I n'umugore we kubasambanya ku gahato babanje kubaha ibiyobyabwenge. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperi TI n'umugore we Tiny barashinjwa gukoresha abagore n'abakobwa ubusambanyi, nyuma yo kubaha ibisindisha.Gusa uyu muryango wamaganiye kure ibibavugwaho.

    Mu ntangiro z'iki cyumweru uwahoze ari inshuti y'umugore w'uyu muhanzi yitwa Sabrina Peterson , yavuze ko uyu muhanzi yamushyize imbunda ku mutwe akamuhohotera.

    Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga gusa umugore wa T.I yaje arwanaho umugabo we avuga ko atari byo.

    Yanditse ati 'Ikintu kibabaje cyo kuba umugore byongeye w'umwirabura ni iki, abantu bashimagiza abatugiriye nabi. T.I washyize imbunda ku mutwe wanjye imbere y'abana bawe, gusa sinigeze mpamagara polisi, nk'umwiraburakazi biragoye komora inguma zatewe no gufatwa ku ngufu cyangwa irindi hohoterwa kubera ko uba umeze nk'imvano y'uko ibyo biba byarabaye.'

    Nyuma y'ubu butumwa bwa Sabrina Peterson abandi bagore 15 bagaragaje ko nabo bagiye bakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse bakabaha ibiyobyabwenge. Ibi bikorwa uwabaga abiyoboye ngo ni umugore wa T.I.

    Hari umwe wavuze ko Tiny na T.I bigeze kujya mu rugo rw'umuturanyi we, bakinjira mu rugo bagashimuta umugabo we.

    Umugore wa T.I ariko ibi arabihakana akavuga ko ari uguharabika umuryango we, yasubije ubutumwa Sabrina agira ati 'Ba witonze ushaka ko uwaguhohoteye atoza abahungu bawe? Yari [avuga T.I] ameze nka nyirarume cyangwa se wabo w'abana bawe none wavuga ko umugabo wanjye yaguhohoteye ryari ? rekera gusebya umuryango wanjye. Uteye ubwoba. Ndakwinginze saba ubufasha ariko undekere umuryango.'

    Nk'uko Daily Mail yabitangaje ngo kuri ubu TI na we yamaze guhakana aya makuru avuga ko bamubeshyera.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-bakomeje-gushinja-t-i-numugore-we-kubasambanya-ku-gahato-babanje-kubaha-ibiyobyabwenge/

  • Abifuza guha ishimwe Amavubi bagomba kubanza kubisaba Minisitiri #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rije nyuma y’uko hagaragaye abantu bagiye bashyiraha ibisa nk’intego bavuga ko mu gihe ikipe y’Igihugu yakora ibi n’ibi (yatsinda ikipe runaka cyangwa yagera mu kiciro runaka) bazaha abakinnyi amafaranga aya n’aya.

    Abo barimo Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC ndetse na Munyakazi Sadate bazwi mu ruganda rw’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abandi batandukanye.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasohoye itangazo risa nko guca ibi byafashwe nk’akajagari kuri bamwe, rigaragaza uburyo abifuza guha inkunga ikipe y’Igihugu babikoramo.

    Iri tangazo rivuga ko uwifuza gukora iki gikora, agomba kubanza kwandikira Minisitiri wa Siporo babisabira uburenganzira bakagenera kopi FERWAFA.

    Mu ibaruwa hagomba kuba hagaragaramo ingano y’ishimw umuntu yifuza gutanga n’uburyo rizatangwamo.

    Iyi baruwa kandi igomba kuzaba igaragaraza abagenewe ririya shimwe niba ari abakinnyi cyangwa abagize ikipe rya tekinike.

    Uwandika azanagaragaza uburyo atanzemo iryo shimwe niba ari umuntu ku giti cye cyangwa ari ikigo runaka.

    Iri tangazo rya FERWAFA rigira riti 'Nyuma yo kwemererwa uwasabye agomba kuba yagejeje ishimwe yagennye kuri FERWAFA mu gihe kitarenze iminsi itanu y’akazi kugira ngo rishyikirizwe abo rigenewe.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abifuza-guha-ishimwe-Amavubi-bagomba-kubanza-kubisaba-Minisitiri

  • Abafatwaga nk’abifotoreza ku ikipe y’igihugu bafatiwe ibyemezo #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko abantu batandukanye bagiye mu itangazamakuru bavuga ko bashyiriyeho ikipe y’igihugu intego cyangwa ishimwe bigafatwa mu buryo mu butandukanye, bamwe bakabishima abandi bakemeza ko ari ukuyifotorezaho, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, ryamaze gutangaza ko uwifuza kubikora azajya abanza akandikira Minisitiri wa Siporo abisabira uburenganzira.

    Iki ni kimwe mu bintu byagarutsweho mu minsi ishize, aho bamwe mu bantu bagiye bashyiriraho intego ikipe y’igihugu Amavubi iri muri CHAN intego n’itsinda imikino itandukanye.

    Ku isonga habanje Munyakazi Sadate wari wemereye iyi kipe amadorali 100 buri muntu nibaramuka batsinze umukino wa Uganda(baranganyije).

    Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu, Mbonabucya Desire yemereye aba bakinnyi ko nibagera muri ¼ azabaha ibihumbi 5 by’idorali ndetse uwo munsi azarara abagezeho, iminsi yirenze ari 4 ariko nta kintu arakora.

    Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyiri Radio & TV1, Kakooza Nkuriza Charles yemereye iyi kipe amafaranga amadorali 100 buri muntu nibatsinda Maroc ariko yongeraho ko nibanganya hari icyo azabaha, nayo baranganyije ariko na we nta kintu arakora.

    Ibi byafashwe mu buryo butandukanye aho bamwe babyise kwifototreza ku Mavubi cyane ko n’imikino bagiye bayitegera ari ya mikino abantu bavugaga ko bashobora kudatsinda.

    Ibi byagiye bifata indi ntera aho n’abandi bantu bagiye bayemerera amafaranga mu buryo busa nk’aho ari ugukina, nk’aho Shaddyboo yavuze ko nibagera ku mukino wa nyuma gusa amafaranga Sadate na KNC bemeye azayakuba inshuro 10, batwara igikombe akayakuba inshuro 20, ni mu gihe hari n’umunyamakuru w’i Musanze witwa Patrick wayemereye miliyari ngo n’ubwo ntayo atunze.

    Nyuma y’ibi byose FERWAFA ikaba yahise isohora itangazo rigenewe abanyarwanda bose bifuza gutanga ishimwe mu ikipe y’igihugu aho bamenyeshejwe ko bazajya babanza kwandikira Minisitiri wa Siporo bagaha kopi FERWAFA.

    Muri iri tangazo ryasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis, bagize ati'nyuma yo kugezwaho ubusabe bw’abifuza gufasha ikipe y’igihugu iri mu marushanwa ya CHAN 2020 muri Cameroun. '

    'Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), riramenyesha abifuza gutanga ishimwe ku bagize ikipe y’igihugu bitabirye irushanwa rya CHAN 2020, ko mu rwego rwo kunoza uburyo ryatangwa basabwe kwandikira Minisitiri wa Siporo babisabira uburenganzira bakanagenera FERWAFA kopi bagaragaza ibi bikurikira:'

    Ingano y’ishimwe yageneye ikipe y’igihugu n’uburyo azaritanga
    Kugaragaza abo yarigeneye bari mu ikipe y’igihugu (abakinnyi n’abagize ikipe tekinike)

    Kugaragaza uwo ari we n’urwego atanzemo iryo shimwe(ku giti cye cyangwa afite abo ahagarariye, cyangwa se niba ari urwego cyangwa kampuni)

    Nyuma yo kwemererwa bakaba basabwe guhita babishyira mu bikorwa bitarenze iminsi 5 bahawe ubwo burenganzira.

    Ku munsi w’ejo u Rwanda rufite umukino wa ¼ cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun aho ruzakina na Guinea ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

    Gutanga ishimwe mu ikipe y’igihugu bizajya bisaba uburenganzira bwa Minisitiri wa Siporo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abafatwaga-nk-abifotoreza-ku-ikipe-y-igihugu-bafatiwe-ibyemezo

  • Menya ibyiza n'ingaruka mbi kunywa umucyayicyayi bigira ku buzima bw'umuntu|Uwirinde niba ufite ibi bibazo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umucyayicyayi ni ikirungo cyagenewe gushyirwa mu cyayi.Umucyayicyayi si ukuba ikirungo gusa ahubwo unafitiye umubiri akamaro gatandukanye nk'uko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.

    Iki kirungo gifite inkomoko mu bihugu byo muri Aziya nk'Ubuhinde, Thailand na Sri Lanka.

    Kirimo intungamubiri zinyuranye nka poroteyine, calories, ibinyasukari, vitamini A, vitamini C, Vitamini B1. B2, B3, B6, B9, imyunyungugu nka kalisiyumu, ubutare, magnesium, phosphore, potassium, sodium, zinc, umuringa, manganese na selenium. Hanabonekamo ibinure bya omega-3 na omega-6

    Akamaro ku buzima

    1.Kurwanya mikorobi

    Umucyayicyayi ufasha mu kurwanya no kuvura zimwe muri mikorobi zifata mu kanwa cyane cyane izitera amenyo gucukuka

    2.Kubyimbura

    Kubyimbirwa bitera ibindi bibazo mu mubiri birimo indwara z'umutima na stroke. Nkuko tubikesha Memorial Sloan Kettering Cancer Center, mu mucyayicyayi habonekamo citral na geranial bizwiho gutuma uba mwiza mu kurwanya kubyimirwa.

    3.Gusukura umubiri

    Iyo havuzwe gusukura umubiri haba havugwa ubushobozi umubiri uhabwa bwo kwikuramo imyanda n'ibisigazwa bimwe na bimwe biba bishobora kubyara indwara zinyuranye nka kanseri. By'umwihariko ibiboneka mu mucyayicyayi bizwiho kurwanya imikorere mibi y'imitsi yo mu rutirigongo

    4.Gufasha mu igogorwa

    Niba wumva wagugaye mu nda, agakombe k'icyayi kirimo umucyayicyayi kazagufasha kumva uruhutse ndetse igogorwa rigende neza cyane kwa kubabara no gutumba bishire

    Ndetse kuwunywa nyuma yo kunywa inzoga birinda igifu kuba cyakangizwa na ya alukolo

    5.Wafasha abashaka kugabanya ibiro

    Uzwiho gutuma umubiri ukorana ingufu mu byo ukora bityo kuwunywa cyane cyane mu gitondo bituma umubiri uza gutwika ibinure bityo ibiro bikagabanyuka. Gusa bisaba kutawukoresha buri munsi kuko bitaba byiza na byo.

    6.Utuma umubiri usohora amazi

    Kenshi gusohora amazi mu mubiri biba mu gihe cyo kunyara. Umucyayicyayi rero ufasha gutuma wihagarika kenshi bikaba byiza iyo unafite ububyimbe cyangwa ikibazo cy'umunyu mwinshi mu mubiri

    7.Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri

    Ya citral tubonye haruguru izwiho kandi kuba irwanya uturemangingo dushobora kubyara kanseri gusa siyo gusa ahubwo byinshi mu bigize umucyayicyayi bifatanya mu kongera ubudahangarwa no kurwanya kanseri

    8.Kuringaniza umuvuduko w'amaraso

    Umucyayicyayi kandi ufasha abafite umuvuduko ukabije w'amaraso aho kuwukoresha bifasha mu kuringaniza uyu muvuduko. Gusa aha ntusimbura imiti ukoresha ahubwo ufatanya na ya miti kuba ku bipimo byiza

    9.Kuringaniza cholesterol

    Cholesterol iyo izamutse biba ikibazo ku mutima ndetse byanatera stroke. Kunywa umucyayicyayi rero bifasha mu gutuma cholesterol mu maraso igabanyuka

    Icyitonderwa

    Umucyayicyayi nyamara nubwo tubonye ibyiza byawo hari abo ushobora gutera ibibazo bityo bakaba batemerewe kuwukoresha.

    Zimwe mu ngaruka zizanwa na wo twavuga:

    • Isereri
    • Gusonza
    • Kuma mu kanwa
    • Kunyaragura
    • Kumva unaniwe

    Iyo uteye ubwivumbure umubiri ibimenyetso harimo:

    • Ibiheri no kwishimagura
    • Guhumeka insigane
    • Umutima utera indihaguzi

    Ku bw'ibyo ntiwemerewe gukoresha umucyayicyayi kenshi mu gihe:

    • Utwite
    • Ufata imiti isohora amazi mu mubiri
    • Ufite uburwayi bw'umuvuduko mucye w'amaraso
    • Ufite potasiyumu nkeya mu mubiri

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/menya-ibyiza-ningaruka-mbi-kunywa-umucyayicyayi-bigira-ku-buzima-bwumuntuuwirinde-niba-ufite-ibi-bibazo/

  • Abakomando b'abagore nibo bahawe inshingano zo kuzajya bahangana na ba rushimusi #rwanda #RwOT

    Abakomando b'abagore 300 nibo bahawe inshingano zo guhashya amabandi. Igisirikare cya Nigeria cyatangaje kuri uyu wa Gatatu ushize ko hateguwe abasirikare 300 b'abagore bahawe inshingano zo kuzajya bahangana na ba rushimusi ku mihanda.

    Aba bagore b'abasirikare batoranyijwe muri division ya 1 y'Igisirikare cya Nigeria muri Leta ya Kaduna.

    Guverineri w'iyi leta, Nasir El-Rufai, yakiriye itsinda rya mbere ry'aba basirikare rizaba ribarizwa ahitwa Kakau, ku muhanda wa Abuja.

    Uyu muyobozi yatangaje ko ikibazo cy'umutekano mucye kirangwa kuri uyu muhanda vuba aha kiza kuba amateka kuko aba bagore b'abakomando biteguye kukirangiza.

    Yijeje aba basirikare ubufatanye budacagase bwa Guverinoma ya Leta ya Kaduna ubwo bazaba bashyira mu bikorwa inshingano zabo.

    Mu kiganiro yagiranye na BBC mu rurimi rw'Igi-Hausa , Komiseri ushinzwe umutekano imbere muri Leta ya Kaduna, Samuel Aruwan, yatangaje ko aba bagore bose ari intwari zigaragaje mu mwuga wazo w'igisirikare.

    Ati: 'Igisirikare cya Nijgeria kigiye kohereza abashinzwe umutekano 300 mu gihe kiri imbere, ariko ku wa gatatu twakiriye itsinda rya mbere ry'abasirikare 100, abasigaye bazagera i Kaduna mu minsi mike'.

    Abajijwe aho ahera yemeza ko umuhanda ugiye gutekana, Bwana Samuel Aruwan avuga ko hari amakuru menshi adashobora gusobanurwa mu bitangazamakuru, ariko nta gushidikanya ko abo basirikare b'abagore bazagira uruhare runini mu kurwanya abashimusi.

    Uturere twinshi two muri Leta ya Kaduna tumaze igihe twibasiwe n'ibitero bya hato na hato by'abajura bitwaza intwaro, umuhanda Kaduna-Abuja ukaba ukunze gutegerwamo abagenzi bakamburwa rimwe na rimwe bakicwa abandi bagashimutwa.

    Benshi mu baturage bahitamo kwirinda uyu muhanda bagatega za gari ya moshi naho abifite bagatega indege kubera gutinya kugirirwa nabi muri uyu muhanda.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/30/abakomando-babagore-nibo-bahawe-inshingano-zo-kuzajya-bahangana-na-ba-rushimusi/

  • Telegram yazanye uburyo budasanzwe bushobora gutuma bamwe basezera kuri WhatsApp. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga nkoranyambaga rwa Telegram rwatangije uburyo bwo gukura ubutumwa kuri WhatsApp akubushyira kuri uru rubuga, ibi bishobora gutuma bamwe bava kuri WhatsApp bakoyoboka Telegram.

    Gusa ngo ubu buryo bushoboka kuri telefone zikoresha iOS ndetse na Android. Ubu buryo buje nyuma y'aho abantu benshi bakomeje kwinubira amavugurura ya WhatsApp aho bakeka ko amabanga yabo azashyirwa hanze n'uru rubuga bityo bakayoboka izindi mbuga zirimo Telegram na signal.

    Mumpera z'umwaka ushize nibwo WhatsApp yashyizeho amabwiriza mashya, asaba abayikoresha kuyiha uburenganzira bwo kuzajya isangiza amakuru yabo n'ikigo cya Facebook, ari na cyo kiyigenzura.

    Uburyo bushya bwo kwimura ubutumwa bw'ibiganiro umuntu yakoreye kuri WhatsApp abushyira kuri Telegram, buje mu gihe uru rubuga ruri kwishimira kugera ku barukoresha basaga miliyoni 500.

    Kuba abantu bashobora kwimukana ubutumwa bwabo bajya kuri Telegram, bivuze ko benshi bashobora kuyiyoboka bagatera umugongo WhatsApp.

    Ikinyamakuru The Verge cyatangaje ko kwimura ubwo butumwa bishoboka ku bwaganiriwe hagati y'abantu babiri cyangwa ubwabereye mu itsinda (group).

    Kuvana ubutumwa kuri WhatsApp ubujyana kuri Telegram, ujya aho waganiriye ubwo butumwa (niba ari mu itsinda cyangwa ari hagati yawe n'undi muntu), ugakanda hejuru ahantu hari utudomo dutatu. Haza urutonde rw'amagambo menshi ukajya ahanditse 'more', iyo uhakanze haza urutonde rw'andi magambo ugahitamo ahanditse 'Export Chat',.

    Haza andi magambo arimo 'Without media' na 'Include media' (uhitamo hano bitewe n'icyo ushaka, niba ushaka ko ubutumwa wimura haba harimo amafoto n'amashusho cyangwa se ushaka kwimura ubutumwa bwanditse gusa). Iyo urangije, baguha urutonde rwa porogaramu zitandukanye ushobora kwimuriraho ubutumwa bwawe, muri izo porogaramu na Telegram irimo, ukayihitamo.

    Ku bagize itsinda (group) iyo wimuye ubutumwa ukabushyira muri Telegram mu itsinda rishya, ubutumwa bwimuwe buba buriho akamenyetso kagaragaza ko bwavuye ahandi hantu, hagaragara kandi igihe bwohererejwe mu itsinda n'igihe bwimuriwe bujyanwa kuri Telegram.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/telegram-yazanye-uburyo-budasanzwe-bushobora-gutuma-bamwe-basezera-kuri-whatsapp/

  • Abagore babiri n’umugabo bishwe na Covid-19 abanduye ni 363 #rwanda #RwOT

    Undi mugore w’i Kigali wapfuye afite imyaka 78. Muri rusange abamaze guhitanwa n’icyorezo ni 186.

    Abanduye bashya ni 363, barimo ab’i Kigali 98, na Gatsibo 52, ndetse na Kayonza: 51.

    Ubundi bwandu bwagaragaye i Gicumbi 21, Kirehe 17, Ngoma 15, Rubavu 15, Gakenke 12, Rulindo 11, Rwamagana 8, Kamonyi 8, Nyamagabe 8, Gisagara 6, Nyagatare 5, Ruhango 5, Muhanga 4, Nyamasheke 4, Musanze 4, Rusizi 4, Burera 4, Huye 3, Nyanza 3, Nyaruguru 2, Karongi 2, na Ngororero 1.

    Urubuga worldometer.info rugaragaza ko Coronavirus imaze gufata abagera kuri miliyoni 101,8 abapfuye ni miliyoni 2,1 mu gihe abavuwe barakira ari miliyoni 73,5.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Abagore-babiri-n-umugabo-bishwe-na-Covid-19-abanduye-ni-363

  • Mubushinwa: ikizamini cyo gupima coronavirus kizajya gipimwa mukibuno (Anal) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushinwa burimo gushyiraho ubundi buryo bushya bwikizamini kubagenzi baturutse hanze: ikizamini cya Anal (Mukibuno)

    Nk'uko ikinyamakuru Newsweek cyo muri Amerika kibitangaza ngo abaturage barenga miliyoni imwe bamaze kwipimisha anal Covid.
    Uburyo bufatwa nkukuri kandi bwongerera amahirwe yo kumenya virusi. Ibi bireba cyane cyane abarwayi bafite ibyago ariko nabagenzi baturuka mumahanga.

    Kwipimisha neza 'bifasha kongera umubare w'abantu banduye,' kubera ko coronavirus iguma muri anus igihe kirekire kuruta mu myanya y'ubuhumekero, nk'uko umuganga Li Tongzeng yabitangarije Televiziyo Nkuru y'Ubushinwa (CCTV), avuye mu bitaro bya You'an i Beijing yagize ati: 'Biteye isoni cyane Iri genzura ntirivugwaho rumwe, cyane cyane rifatwa nk'agasuzuguro gakabije nubwo bitaba bibabaza'. Nyuma CCTV yerekanye ko ibyo bizamini bitari itegeko cg se ko bigiye gukwirakwizwa mu gihugu, kubera ko byitabazwa kuko byizewe kurusha ibizamini bisanzwe bikoreshwa biciye mu myanya y'ubuhumekero (PCR).

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mubushinwa-ikizamini-cyo-gupima-coronavirus-kizajya-gipimwa-mukibuno-anal/