Category: Uncategorized

  • Polisi yatwitse ibiyobyabwenge birimo ibiro 348 by'urumogi – #rwanda #RwOT

    Byatwikiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba ahasanzwe hakusanyirizwa imyanda iva mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama.

    Ibi biyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi mu 2019 na 2020, byafatiwe mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge.

    Ubwo hatwikwaga ibi biyobyabwenge Umuvugizi wa Polisi wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko gufatwa kw'ibi biyobyabwenge ndetse n'ababikwirakwizaga byagizwemo uruhare n'abaturage biturutse ku gutangira amakuru ku gihe.

    Ati 'Kugira ngo dufate ibi biyoyabwenge n'ababikwirakwiza habamo ubufantanye n'abaturage, abayobozi mu nzego z'ibanze ndetse n'izindi nzego z'umutekano. Ni muri urwo rwego kuva mu 2019 kugeza 2020 twafashe ariya moko atatu y'ibiyobyabwenge (Mugo, urumogi na kanyanga), byafatiwe hano mu Mujyi wa Kigali.'

    CSP Sendahangarwa yakomeje akangurira abantu gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe kugira ngo hakomeze kurwanywa ibiyobyabwenge.

    Yavuze ko biriya biyobyabwenge byose biva mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda ariko cyane cyane urumogi ruturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko ababyinjiza mu Rwanda bakunda kwambukira mu Karere ka Rubavu. Naho ikiyobyabwenge cya Kanyanga cyo gikunze kwinjizwa mu Rwanda kivuye muri Uganda.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije yakomeje agaragaza ko biriya biyobyabwenge byagiye bifatirwamo abantu b'urubyiruko.

    Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw'ubikoresha ndetse kikaba ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Ati 'Nta kiza kiba mu biyobyabwenge, byangiza ubuzima bw'abantu, bitera ubukene ababikoresha, ababikoresheje bibatera gukora ibyaha bitandukanye bagafatwa bagafungwa. Usibye n'ibyo kandi kwishora mu biyobyabwenge uko wabikora kose ni icyaha gihanwa n'amategeko ubifatiwemo arafungwa.'

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Mugo n'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ni mu gihe iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

    Parike y'urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge ivuga ko hari amadosiye 210 y'abantu bagaragaye mu byaha bijyanye na biriya biyobyabwenge byafashwe kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2020.

    Muri ariya madosiye 210, harimo 53 ari muri parike yo mu rwego rw'ibanze rwa Nyarugenge. Abenshi mu bantu bari muri ziriya dosiye bakatiwe n'inkiko barimo kurangiza ibihano byabo abandi baracyaburana.

    Ibiyobyabwenge byatwitswe byafashwe mu bihe bitandukanye mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yatwitse-ibiyobyabwenge-birimo-ibiro-348-by-urumogi

  • TI-RW yagaragaje ko ruswa yikubye kabiri mu nzego zibanze #rwanda #RwOT

    Ni ubushakashatsi ngarukamwaka TI-RW ikora igamije kureba uko ruswa ihagaze mu Rwanda (Rwanda Bribery Index, RBI), ubwa 2020 ikaba yarabutangaje ku mugaragaro ku wa 28 Mutarama 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu nzego z'ibanze ruswa yazamutse cyane, kuko yavuye ku kigero cya 2,51% mu 2019, igera kuri 4,90% mu 2020, bikaba byaratumye zigera ku mwanya wa gatanu mu nzego zirangwamo ruswa kurusha izindi.

    N'ubwo inzego z'ibanze zaje ku mwanya wa gatanu nyuma y'izindi nka Polisi Ishami ryo mu muhanda, abikorera, RIB na WASAC; imibare yavuye muri ubu bushakashatsi yagaragaje ko ari zo zakiriye amafaranga menshi ya ruswa, kuko mu mafaranga ya ruswa yose yatanzwe umwaka ushize, 74,37% yakiriwe n'inzego z'ibanze.

    Iyi raporo igaragaza ko mu 2020 hatanzwe amafaranga ya ruswa agera kuri 19.213.188 Frw, muri ayo agera kuri 14.288.500 Frw ahwanye na 74,37% yakiriwe n'inzego z'ibanze, akaba ari zo ziza ku isonga mu kwakira amafaranga menshi ya ruswa mu mwaka ushize wa 2020.

    Ubwo yasobanuraga iby'ubu bushakashatsi kuri Radio 10, Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko impamvu y'izamuka rya ruswa mu nzego z'ibanze, ahanini byatewe n'uko mu bihe by'icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda muri Werurwe 2020, inzego z'ibanze ari zo zari nyambere mu gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza, hakaba rero hari aho byatumye bamwe babyitwaza bakarya ruswa.

    Yagize ati 'Ubu gukingira ikibaba ububari bugafungura bwitwa restaurant kandi ari ububari, gukingira ikibaba amabutike muri quartier agakomeza akora kandi amasaha yo gufunga yageze, guha abantu impushya zo gukora iki n'iki cyangwa kujya aha n'aha, niho cyane cyane ubu yazamukiye.'

    Yakomeje avuga ko abo bose, ari abahindura restaurant utubari, abakora amasaha yarenze, baba barahaye ruswa abayobozi mu nzego z'ibanze bakaba babizi ariko bakabakingira ikibaba.

    Gusa ngo hari n'ubwo baza 'bagashobora kukwiyenzaho, utabaha akantu bakagufungira, kubera y'uko bagushinja ngo uracuruza inzoga, kandi wenda ari nta nazo cyangwa zinahari ariko abantu baza bakazigura bakazijyana batazinywereye aho'.

    Uretse kandi ibyo bigendanye n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, mu nzego z'ibanze hakunze kugaragara ruswa cyane muri serivisi zitandukanye, cyane cyane mu gutanga ibyangombwa by'ubutaka, Girinka, n'ibindi.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko zimwe mu mpamvu abantu bagaragaje nk'izatumye batanga ruswa, ku isonga haza gushaka ko serivisi basabaga zihutishwa, hari kandi kuba bwari bwo buryo bwonyine bashobora kubonamo izo serivisi, gushaka kubona serivisi batemerewe n'amategeko, kwirinda kugirana ibibazo n'abayobozi ndetse no kudashaka kwishyura ikiguzi cyose cya serivisi.

    Ikindi cyagaragajwe nk'imbogamizi muri ubu bushakashatsi gishobora gutuma na ruswa ikomeza kwiyongera, ni uko abantu badakunda gutanga amakuru kuri ruswa, kuko 88,1% ntibigeze batanga amakuru kuri ruswa, bavuye kuri 86,8% mu 2019.

    Zimwe mu mpamvu zitangwa zituma abantu badakangukira gutanga amakuru kuri ruswa, harimo kumva bitari ngombwa, kwanga kwiteranya n'abayobozi, kutamenya aho batanga amakuru, cyangwa kumva ko abo baha amakuru nabo barya ruswa n'ibindi.

    Ingabire yavuze ko kugira ngo iki kibazo cya ruswa ikomeza kuzamuka mu nzego zimwe na zimwe gikemuke, hakwiye gushyirwaho ingamba zo kutihanganira uwashyizwe mu majwi kubera ruswa.

    Ati 'Habayeho ikintu cyo gukurikirana imikorere y'abantu, niba umuntu umwe muri serivisi cyangwa se babiri abantu babashyira mu majwi, kuko biba byavuzwe, baranabikubwira ngo ni kanaka ugiye kureba? Urabe ufite akantu witwaje, noneho umukoresha we ntamukurikirane, erega no kuba binugwanugwa biba bihagije ngo umuvane muri uwo mwanya, wenda ntumwirukane ariko umuhe akandi kazi gatuma ntaho ahurira n'abaturage.'

    Umuyobozi wa TI-RW kandi yavuze ko hakwiye kwimakazwa cyane uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi nyinshi zishoboka, kuko byagaragaye ko ahagiye hakoreshwa ikoranabuhanga abantu ntibahure cyane byatumye ruswa igabanuka, yongeye gusaba n'abaturage kwihutira gutanga amakuru mu gihe cyose basabwe ruswa, bakagira uruhare mu kuyirwanya kuko na yo ari icyorezo.

    Source:IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/ti-rw-yagaragaje-ko-ruswa-yikubye-kabiri-mu-nzego-zibanze

  • Amavubi gusezerera Guinea yashyiriweho agatubutse #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka mu gihugu cya Cameroun avuga ko Amavubi gusezererera Guinea Conakry akagera muri 1/2 yashyiriweho na Minisiteri ya Siporo ibihumbi 3 by’amadorali.

    Nyuma y’uko u Rwanda rurenze icyiciro cy’amatsinda muri CHAN, ku munsi w’ejo bazakina umukino wa 1/4 na Guinea.

    Ubusanzwe ikipe y’iguhugu umukino banganyije nta gahimbazamusyi bahabwa, uwo batsinze bahabwa 1000$.

    Iyo ari mu irushanwa nka CHAN nta gahimbazamusyi ikipe iba igenewe ku mukino ahubwo bagahabwa iyo bavuye mu cyiciro kimwe bajya mu kindi nko kurenga amatsinda ujya muri 1/4, kukirenga ukajya 1/2 kugeza ku mukino wa nyuma.

    Mbere kurenga icyiciro byari ibihumbi 3 by’amadorali, nyuma baje kuyagabanya bayagira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ariko muri iyi CHAN 2020 bivugwa ko ibintu byasubiye nk’uko byari bimeze mbere.

    Amakuru avuga ko muri CHAN 2020, kunganya ikipe y’iguhugu yahawe amadorali 500 ku mukino(yanganyije imikino 2 Uganda na Maroc), umukino wa Togo batsinze bahawe igihumbi cy’amadorali bongerwa ibihumbi 3 byo kurenga amatsinda bagera muri 1/4 yose hamwe aba ibihumbi 5 by’amadorali bamaze guhabwa.

    Mu gihe habura umunsi umwe kugira ngo Amavubi akine na Guinea umukino wa 1/4, amakuru avuga ko gutsinda uyu mukino bakagera muri 1/2 aba basore bashyiriweho ibihumbi 3 by’amadorali nk’uko byari bisanzwe na mbere.

    Umukino wa Guinea n’u Rwanda uteganyijwe ku munsi w’ejo saa tatu z’ijoro.

    Amavubi yashyiriweho agatubutse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-gusezerera-guinea-yashyiriweho-agatubutse

  • Ibinyomoro wabisarura imyaka itatu bitarasaza: Bifitiye umubiri akamaro gakomeye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mudaheranwa Leonard ni umusaza w’imyaka 69 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kamugundu, Akagari ka Musya, Umurenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma akaba ari umuhinzi mworozi w’intangarugero.

    Avuga ko yorora inka n’ingurube, bakamuha ifumbire y’imborera akoresha mu buhinzi bwe bw’ibigori n’ibinyomoro, nubwo ngo imvaruganda ayikura kuri Koperative y’abahinzi b’ibigori yitwa ‘Subiza’abereye umunyamuryango ndetse akaba no mu buyobozi bwayo. Mu bijyanye no kubona imbuto z’ibyo ahinga, avugo ko akorana na ‘Tubura’ ikorana n’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB).

    Kigali Today yaganiriye na we ku bijyanye n’ubuhinzi bwe bw’ibinyomoro. Avuga ko ahinga ibinyomoro kuri hegitari eshatu, akaba yaratangiye guhinga ibinyomoro muri Kamena 2019. Umusaruro wa mbere yawubonye muri Kamena 2020, kuko ngo ibinyomoro bitangira kwera nyuma y’umwaka umwe biba bimaze bihinze.

    Mu gihe ibinyomoro bye byari bitangiye kwera bwa mbere, ngo yahise abona umukiriya uturuka i Kigali buri cyumweru akamugurira umusaruro we wose, kuko ubu ngo asarura imifuka cumi n’ibiri buri cyumweru kandi buri mufuka uba upima ibiro mirongo inani (80kgs), ni ukuvuga ko mu kwezi asarura ibiro magana icyenda na mirongo itandatu by’ibinyomoro (960Kgs) kandi ubu ngo ikilo kimwe akigurisha ku mafaranga magana atanu na mirongo itanu(550Frw), bivuze ko ku kwezi abona amafaranga asaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda(2M).

    Kubera ubwo buhinzi bwe, Mudaheranwa ngo yigeze guhembwa mu Karere atuyemo nk’Umuhinzi w’intangarugero, icyo gihe ngo ahembwa telefoni igezweho we yita ‘touch’. Iyo telefone ngo iramufasha mu bikorwa bye by’ubuhinzi, kuko ngo anahagarariye abandi bahinzi b’ibigori, ubu ngo iyo habaye ikibazo avugisha ushinzwe ubuhinzi(Agronome),cyangwa se n’igihe ‘Agronome’ ataraza agafotora uko ibihingwa bimeze akamwoherereza akoresheje iyo telefoni yahembwe, mbese ngo imufasha gutanga raporo atavunitse.

    Muri ubwo buhinzi bwe bw’ibinyomoro, ngo asarura mu bihembwe byose, kuko ubu mu gihembwe cy’ihinga B, arabyufirira cyangwa se kubibagara, nyuma ngo akabitera umuti kugira ngo ururabo n’imiteja biriho bidahunguka, akabisasira ubwo agakomeza gusarura ibiriho byeze gutyo gutyo. Mu gihembwe cy’ihinga ‘C’ ngo azatangira kubyuhira yifashishije imashini ikoresha mazutu.

    Muri ubwo buhinzi kandi ngo yahaye abantu babiri akazi gahoraho basimburana ku manywa na nijoro, kugira ngo babicunge ntihagire ababyangiza, hakaba n’abandi 30 bakora buri munsi bataha.Ubu ngo yiteguye kuzakomeza gusarura adahagarara kugeza imyaka itatu ishize, kuko ngo nibwo biba bishaje bikeneye gusimburwa.

    Mudaheranwa ati “Ibinyomoro byera igihe cyose kugeza imyaka itatu ishize,icya ngombwa ni uko umuntu abyitaho uko bikwiye.Ibyo ibinyomoro bisaba byose ndabikora, ariko nanjye bikampa ibyo mbisaba.

    Nyuma yo kubona uko ubuhinzi bw’ibinyomoro bwungura ubukora kandi ku buryo buhoraho, ubu ngo hari abagore babiri baturanye na Mudaheranwa na bo batangiye guhinga ibinyomoro, kandi na byo ngo bigiye kwera.

    Ibinyomoro ntibigirira akamaro ababihinga bifasha mu kwiteza imbere gusa, ahubwo bigira n’akamaro gakomeye mu gutuma abantu babona indyo yuzuye.

    Ku rubuga https://www.lifepersona.com, bavuga ko ibinyomoro bigira akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu ubirya.

    Mu byiza by’ibinyomoro bivugwa kuri urwo rubuga, harimo kuba ari urubuto rwigiramo ibyitwa ‘antioxidants’ nyinshi nka ‘vitamine C’, ‘β-carotene’, ‘anthocyanins’ na ‘vitamin E’. Ubushakashatsi butandukanye harimo ubwakozwe na Kaminuza yitwa ‘Chalmers University of Technology’ y’ahitwa Gothenburg bwagaragaje ko ibinyomoro byifitemo ubushobozi bwo kurwanya ibintu byitwa ‘free radicals’ bishobora kuba intandaro yo kurwara kanseri zitandukanye.

    Ibinyomoro byongera Vitamine A, ndetse na Vitamine B6,iyo ikaba igira akamaro mu gufasha abakobwa cyangwa abagore bababara mu gihe cy’imihango, ikaringaniza urugero rw’isukari mu maraso ku bagore batwite, ikanarinda ko habaho utuntu dusa n’utubuye tujya mu mpyiko zikananirwa gukora neza.

    Ibinyomoro kandi byongera ubutare bwa ‘fer’ mu mubiri, bigatuma umuntu abona amaraso ahagije, kuko kuyabura bituma umuntu agira ikibazo cya ‘anemia’ ijyana no gucika intege kw’imikaya ndetse no guhorana umunaniro.

    Ibinyomoro kandi bikize no ku butare bwa ‘Magnesium’ bugira uruhare mu buzima bwiza bw’ubwonko n’umutima, ikarinda umuvuduko w’amaraso ukabije, ikarinda n’amaraso kwipfundika. Ikindi kandi ni uko iyi ‘magnesium’ byifitemo yongera ubudahangarwa bw’umubiri, ikanakomeza amenyo n’amagufa.

    Ibinyomoro kandi byigiramo ubutare bwa ‘Zinc’ na ‘Potassium’ iyo ikaba igira akamaro mu kugenzura urugero rw’amazi mu maraso.

    Ku rubuga https://sante.toutcomment.com, bavuga ko mu byiza by’ingenzi by’ibinyomoro, harimo kuba bigabanya ibinure bibi mu mubiri(cholesterol),kubera ko byifitemo ibyitwa ‘fibres’ bituma ibyo binure bibi bisohoka mu mwanda mu gihe umuntu yituma. Kugira ngo umuntu abone ibyiza bituruka ku binyomoro, ni uko yakirya ku mafunguro ya mu gitondo,kugira ngo gikore umunsi wose,ariko ngo ni ingirakamaro n’igihe cyose umuntu yakirira.

    Kuba ibinyomoro bikungahaye kuri Vitamine A,Vitamine C, Calcium, Fer, Phosphore, bituma ari urubuto rwiza, ku bantu bagira ikibazo cyo kubura amaraso ahagije. Vitamine A iboneka mu binyomoro kandi, ifasha umuntu kubona neza, akagira uruhu rwiza, akagira n’imisatsi myiza.

    Ibinyomoro bikize kuri ‘fibres’ zituma umuntu yituma neza, zikamurinda impatwe(constipation), ibinyomoro kandi ngo ni urubuto rwiza ku bantu bakunda kugira ikibazo cy’igogora ry’ibiryo rigenda gahoro cyane.

    Ibinyomoro kandi ngo ni urubuto rwiza ku bantu barwaye Diyabete, kuko rwigiramo isukari nkeya. Ibinyomoro kandi byigiramo ibyitwa ‘calories’ bikeya cyane, ku buryo ngo ari urubuto rwiza ku bantu, bifuza gutakaza ibiro.

    Inkuru bijyanye:

    Umusore agiye kwirihira kaminuza kubera ubuhinzi bw’ibinyomoro

    source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ibinyomoro-wabisarura-imyaka-itatu-bitarasaza-bifitiye-umubiri-akamaro-gakomeye

  • Musanze FC yabonye umuvugizi mushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwihoreye Ibrahim yongerewe Inshingano: Ubu ni we muvugizi wa Musanze FC
    Uwihoreye Ibrahim yongerewe Inshingano: Ubu ni we muvugizi wa Musanze FC

    Ni umwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite ya Musanze FC yateranye ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2020 i Musanze. Urubuga rwa Internet rwa Musanze FC rwanditse ko Ibrahim Uwihoreye yongerewe inshingano zo kuba Umuvugizi wa Musanze FC umwanya yasimbuyeho usanzwe ari Umunyamabanga wa Musanze FC Rutishereka Makuza Jean.

    Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umuvugizi mushya wa Musanze FC, Beans Uwihoreye Ibrahim, yashimiye Komite y’ikipe icyizere yamugiriye. Yagize ati “Ndashima Komite y’ikipe yangiriye icyizere ndetse nkazagikoresha mu nyungu z’ikipe. Ndizeza abayobozi ba Musanze FC n’abafana ko nzakora inshingano zanjye mu rwego rwo guteza Musanze FC imbere.”

    Rutishereka Makuza Jean wari usanzwe ari umuvugizi akaba n’Umunyamabanga yagumanye inshingano zo kuba Umunyamabanga, mu gihe Uwihoreye Ibrahim azakora inshingano zo gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC no kuba Umuvugizi wayo.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/musanze-fc-yabonye-umuvugizi-mushya

  • Nawe waba Intwari bidasabye ko uhara amagara – CHENO #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Ntwari z
    Mu Ntwari z’u Rwanda bitanze bagahara amagara yabo ku nyungu z’Abanyarwanda harimo Fred Gisa Rwigema n’abandi

    Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko hari gukorwa ubushakashatsi bwenda kugera ku musozo bugamije gushyira bamwe mu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’Intwari z’Ingenzi, uru rukaba ruzaba rukurikiye urwego rwa kabiri rw’Intwari z’Imena.

    Uru rwego rw’Imena rugizwe n’Intwari zatabarutse n’izikiriho zigizwe n’abari abana b’i Nyange banze kwitandukanya hakurikijwe ubwoko, ubwo baterwaga n’abacengezi bakabicamo barindwi mu 1997 i Nyange mu karere ka Ngororero mu ntara y’i Burengerazuba.

    N’ubwo ibikorwa by’ubutwari bisaba ko bibaye ngombwa wanahara ubuzima bwawe nk’uko bigaragara ku Ntwari z’Imanzi, aho uri muri urwo rwego agomba kuba yarakoze ibikorwa by’indashyikirwa bikanamwambura ubuzima, kuvuga ubutwari uyu kunsi bisobanurwa mu buryo bwinshi hakurikijwe Indangagaciro za ngombwa ngo umuntu ashyirwe mu rwego runaka rw’Intwari.

    Ni ibiki wakora ngo ugirwe Intwari?

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byabaye ngombwa ko umuco w’Ubutwari wongera kuvomwa mu bya kera byarangaga ubutwari bw’Abanyarwanda birimo kugira umutima ukomeye kandi ucyeye, uwo mutima ukaba udatinya, udahishira ikibi ahubwo ugishyira hanze.

    Ibindi byatumaga umuntu aba Intwari binashingirwaho mu bushakashatsi bwo gushyira umuntu mu rwego rw’Intwari, harimo gukunda Igihugu nk’ikintu cy’Ingenzi cyaranze abakurambere b’Abanyarwanda ibyo bikaza gucika nyuma y’Abakoroni ubwo bacagamo Abanyarwanda ibice bakimakaza amacakubi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Rwaka asobanura ko Intwari z’u Rwanda rwo hambere zakundaga Igihugu zigaharanira ubwenegihugu bumwe bw’Abanyarwanda kandi zikaba zanakwitangira Igihugu ku nyungu za benshi, ku buryo zanahara ubuzima bwazo, urugero ni nk’uko byagendaga ku bitwaga ‘Abacengeri’ bitangaga ngo bicwe n’ababisha, ariko barinde Umwami n’Ingabo ze.

    Kugira ukuri no kureba kure n’ubushishozi ni ikindi kintu cy’ingenzi ushaka kuba Intwari yashingiraho, kuko byagaragaye ko abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera kudashishoza ku ngaruka byateza Abanyarwanda bose, uyu munsi abadashishoza bakaba barangwa no kudashyira mu bikorwa inshingano zabo.

    Hari kandi kugira ubwamamare mu butwari kubera ibikorwa bishimwa n’abantu benshi, kuba umunyakuri n’ubupfura, kugira ubumuntu no kubaha buri wese mu mibereho ye na byo biri mu bishingirwaho mu bushakashatsi bugamije kugira abantu Intwari.

    Abakora ibikorwa bihebuje bataragirwa Intwari babiherwa impeta z’ishimwe?

    Ibyiciro by’Intari uko ari bitatu kugeza ubu ni Imanzi, Imena n’Ingenzi, aba ba gatatu bo bakaba bataratangira gushyirwamo kuko bagikorwaho ubushakashatsi ariko hari n’izindi Mpeta bashobora guhabwa zigaragaza ibikorwa byabo by’indashyikirwa.

    Izo ni nk’Impeta yo kubohora Igihugu yitwa Uruti, Impeta yo kurwanya Jenoside yitwa Umurinzi, Impeta y’icyubahiro ihabwa abakuru b’Ibihugu n’abayobozi bakuru muri Guverinoma yitwa Agaciro, Impeta y’ubucuti yitwa Igihango, Impeta y’umurimo yitwa Indashyikirwa, iyi ikaba ari nshya kuko itari isanzweho.

    Hari kandi izindi Mpeta zihabwa abakoze ibikorwa by’Indashyikirwa zirimo Impeta y’Umuco yitwa Indangamirwa, hagaheruka impeta ya karindwi yitwa Ubwitange, ibyo byose ngo bikaba bigamije gushimira umuntu wakoze ibikorwa byiza atabaye Intwari.

    Abana b
    Abana b’i Nyange

    Ubutwari bufite uruhare runini mu Bumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

    Urwego rw’Igihugu rw’Intwari Imidari n’Impeta by’Ishimwe, rutangaza ko Ubutwari bufite uruhare runini mu Bumwe n’Ubwiyunge kuko Igihango gihuza Abanyarwanda ari kimwe mu biranga Intwari.

    Rwaka avuga ko ashingiye ku Ndangagaciro z’Ubutwari, ntawe waba Intwari adaharanira Ubumwe n’Ubwiyunge.

    Agira ati, “Ntawe waba Intwari atubahiriza Igihango Abanyarwanda bafitanye, utazi neza ko Abanyarwanda bakwiye kuba bafatanya, bunga ubumwe bakorana neza ntabwo yaba Intwari. Niba Intwari igomba kurangwa no gukunda Igihugu, nta muntu waba Intwari adaharanira Ubumwe bw’abenegihugu”.

    Yongeraho ati, “Nta muntu waba akunda Igihugu adaharanira iterambere ryacyo, nshingiye ku ndangagaciro yo kuba intangarugero, nta muntu waba Intwari adaharanira gushyira hamwe no gufatanya kw’Abanyarwanda. Mu gihe indangagaciro yo kugira ubupfura no kugira ubumuntu ari ikintu cy’ingenzi cyane ku isi, ibyo kandi bigirwa n’umuntu uharanira Ubumwe n’Ubwiyunge”.

    Intwari z’Imena zivuga iki ku butwari bukenewe uyu munsi

    Nyuma y’uko ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda bigaragayemo umuco w’Ubutwari kandi bikagira uruhare mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko ababyiruka, Intwari z’Imena zisanga ubutwari bukwiye gushingira ku gukunda umurimo no kuwuhesha agaciro kugira ngo iterambere ry’Igihugu rirusheho kwihuta.

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Intwari z’Imena, Phanuel Sindayiheba, avuga ko urubyiruko rw’uyu munsi rukwiye kurangwa no gukura amaboko mu mifuka rugakora kuko ntawe wakunda Igihugu cye atagikorera kandi gukorera Igihugu bitari iby’umuntu ku giti cye ahubwo bisaba ubufatanye, kandi ntawe waba Intwari adakorera Igihugu.

    Ati, “Kugira ngo ejo tuzabone Intwari zibereye Igihugu koko, ni uko urubyiruko rwacu rusigaye rukura rwanga gukora rukwiye kwikosora rukisubiraho kuko bikomeje gutyo byaba binyuranyije n’umuco w’Ubutwari. Ababyeyi bakwiye kuba maso bagatoza abana umurimo bagakura bashishikajwe no gukorera Igihugu, ni wo murage mwiza urubyiruko rukwiye kandi ubwo ni ubutwari”.

    Teodette Abayisenga ni umwe mu Ntwari z’Imena uhamya ko mu 1997 ubwo abacengizi babateraga aho bigaga i Nyange, byari bikomeye kwiyemeza gushyira hamwe no kwanga kwibona mu ndorerwamo y’amoko basabwa kwitandukanya.

    Avuga ko kuba abari bato icyo gihe biga mu mashuri yisumbuye barabigezeho, byatewe no gukundana hagati yabo bagamije kubaka Umunyarwanda uzira amacakubiri, ibyo bikaba bikwiye kubera abandi bose isomo rikomeye kuko u Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo ntawe usigaye.

    Agira ati, “Iriya mbuto twayigezeho kuko twirinze ko umwe muri twe yashaka gukiza amagara ye kuko n’ubundi icyahungabanyije Ubumwe bw’Abanyarwanda ni amoko. Twarabishoboye kandi iyo abantu bishyize hamwe bigaragara ko byubaka kuko Jenoside ntawayungukiyemo”.

    Nyange ubu yagizwe Igicumbi cy’Intwari z’Imena imariye iki abahiga?

    I Nyange hashyizwe ikimenyetso cy
    I Nyange hashyizwe ikimenyetso cy’ubutwari bwaranze abana bahigaga kiri mu ishusho yo gufatana mu biganza nko kunga ubumwe no kwanga kwitandukanya

    Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyange aho Intwari z’Imena zigaga bugaragaza ko kuba ikigo cyarashyizweho uburyo bwo gusigasira amateka y’ubutwari biri mu bifasha abanyeshuri bahiga gutozwa hakiri kare umuco w’ubutwari.

    Abanyeshuri kandi bashinze Ihuriro ry’Ubutwari bahuriramo bakaganira ku mateka yaranze Abanyarwanda kandi bemeza ko ibyo baganira bizatuma barushaho gutora umuco w’Ubutwari, kuko bazi neza ko guharanira Ubunyarwanda ari kimwe mu bizatuma barushaho kubaka Igihugu cyiza kibabereye.

    Bimwe mu bikorwa by’Ihuriro ry’Ubutwari bashinze harimo gufasha abatishoboye baturiye ishuri bigaho, gutanga no kungurana ibitekerezo kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ no gufashanya mu masomo ku ishuri.

    Abanyeshuri bavuga ko ahari ubumwe abantu babasha kubana mu mahoro bityo bakubaka igihugu cyiza, kuko kubaka ubumwe bituma uwo muri kumwe wamwitangira kabone n’iyo wahasiga ubuzima.

    Rwaka avuga ko hari impeta zihabwa abataraba Intwari ariko bakoze ibikorwa bihebuje
    Rwaka avuga ko hari impeta zihabwa abataraba Intwari ariko bakoze ibikorwa bihebuje


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nawe-waba-intwari-bidasabye-ko-uhara-amagara-cheno

  • Menya uko wakwita ku mitako wambara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Menya uko wakwita mu mitako wambara
    Menya uko wakwita mu mitako wambara

    Nk’uko umubiri ugirirwa isuku ni kimwe n’uko ibiwujyaho byose byo kuwutaka bigomba kwitabwaho kugira ngo bidateza uburwayi cyangwa ibindi bibazo.

    Akenshi ibyitabwaho mu isuku yo ku mubiri ni umubiri ubwawo n’imyenda, ariko ibindi umuntu yambara ntabyiteho cyane, nyamara yaba isaha, umukufi, amaherena n’inindi na byo bikenera isuku yihariye kuko bijya ku mubiri.

    Hari uburyo bwinshi bwo kwita ku byo wambara nko kuba utagomba kubihoza ku mubiri, kuko nyuma y’igihe runaka birangirika cyangwa se bigatera ikibazo uruhu rwawe.

    Ubu ni bumwe mu buryo wakwita ku mitako ushyira ku ruhu rwawe kugira ngo ihore imeze neza kandi irambe.

    1. Kuyirinda ibinyabutabire birimo isabune

    Ku ruhu isabune ifasha kugira isuku ariko kuri iyo mitako (jewellery) akenshi usanga bikoze mu byuma butandukanye, hari ibyo isabune yica. Natasha Mulder ukora imikufi mu mabuye y’agaciro avuga ko biba byiza iyo ugiye gukaraba ukoresheje isabune, wabanza gukurano impeta n’ibindi mu rwego rwo kubirinda,

    2. Kurinda imitako izuba

    Izuba ryinshi ryangiza uruhu nk’uko ryangiza imitako yawe. Rishobora gutuma amabuye y’agaciro ayigize ahindura ibara cyangwe akangirika mbere y’igihe. Uburyo bwiza bwo kubirinda ni ukubibika ahantu hatagera iziba nko mu gasanduku gafungika katageraho izuba mu gihe utayambaye.

    3. Guhanagura n’agatambaro gafite isuku

    Guhanagura imitako wambara buri uko ubishoboye bituma iguma ibengerana, isa neza by’igihe kinini. Guhanaguza agatambaro gasa neza ni byiza ariko mu gihe bishobotse wayijyana aho bayihanagura uko byabugenewe nk’aho bayigurishiriza (bijouterie).

    Udutambaro tw’isuku dukoze mu bipapuro, Natasha Mulder avuga ko twangiza iyo mitako ahubwo ngo ibyaba byiza ni ugukoresha agatamboro kariho ‘alcohol’ na none ukirinda isabune y’amazi.

    4. Kwita ku bubiko

    Burya si byiza gukuramo isaha, umukufi, amaherena cyangwa se impeta ugahita ushyira hejuru y’akabati cyangwa se ahandi utabyitayeho. Iyo bituma byangirika cyangwa se hakazaho imirongo (scratches) cyane cyane ku mabuye y’agaciro.

    Uko wabika neza imitako yawe kugira ngo itangirika
    Uko wabika neza imitako yawe kugira ngo itangirika

    Ku maherena iyo ari mato kandi menshi ashobora kubura byoroshye, ibyiza ku isaha wayishyira mu ikarito yaguriwemo, imikufi ikamanikwa naho amaherena ukayashyira mu kabati kayo yonyine.

    Hari imitako igomba kurindwa isabune
    Hari imitako igomba kurindwa isabune


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-uko-wakwita-ku-mitako-wambara

  • Wari uziko ushobora guca inyuma umukunzi wawe utabizi ?Dore uko bikorwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bivugwa iyo umwe mu bashakanye akundanye cyangwa akoze imibonano mpuzabitsina n'undi mugabo cyangwa umugore. N'ubwo ibyo ari byo ariko hari n'ibindi bikorwa biba ari uguca inyuma n'ubwo hatarimo ubusambanyi.

    Muri ibyo bintu bikorwa n'abashakanye bagacana inyuma mu buryo nabo batabizi harimo ibi bikurikira:

    1.Kwandikira umuntu mudahuje igitsina ikarita imwifuriza ibyiza, imwihanganisha cyangwa se kumuha intwererano ukabikora wenyine udashyizeho ko mubikoze hamwe n'uwo mwashakanye nabyo uba uri kumuca inyuma.

    2.Kubwira ibibazo by'urugo rwawe, umuntu mudahuje igitsina. Ibibazo niba utabasha kubiganira n'uwo mwashakanye bibwire inshuti cyangwa undi muntu wo mu muryango muhuje igitsina. Akenshi ababibwira abo badahuje birangira havuyemo ubusambanyi nubwo biba byaratangiye atari byo bagamije.

    3.Kugira inshuti itari uwo mwashakanye bitari iby'urukundo rweruye ariko na none bitari ubucuti busanzwe. Ugasanga mukoranaho birenze ibisanzwe, amagambo mubwirana ntabwo ari ayo wabwira undi uwo ariwe wese. Abashakanye bakwiye kwirinda izo nshuti.

    4.Gusohokana n'undi muntu utari uwo mwashakanye. Kujya gusangira n'undi muntu mudahuje igitsina, gutembera hamwe cyangwa kumusura bigamije kugirana ibihe byiza gusa nabyo ni nko guca inyuma, wagombye kumara uwo mwanya uri kumwe n'uwo mwashakanye.

    5.Kwandikirana n'undi muntu mudahuje igitsina, muvugana ibintu by'amabanga utabwira uwo mwashakanye, hazamo no kwandikirana kuri whatsapp, kohererezanya amashusho udashaka ko uwo mwashakanye abona nabyo wabyirinda.

    6.Kuvuga nabi uwo mwashakanye; Kuvuga nabi uwo mwashakanye ubibwira uwo mudahuje igitsina cyangwa utari uwo mu muryango, nabyo wabyirinda cyeretse mu gihe hajemo ihohoterwa nibwo wabibwira ababishinzwe nubwo baba badahuje igitsina nawe.

    7.Kwambara ukarimba ubikorera undi muntu: Niba uri kwambara imyenda myiza, cyangwa yihariye ushaka kugira umuntu wemeza utari uwo mwashakanye tangira witekerezeho umenye impamvu uri kubikora.

    8.Gutwarwa umutima n'ikindi gikorwa kurenza uko uwuha uwo mwashakanye urugero gukunda umupira cyane, akabari, ama filime, akazi ka nyuma y'akazi n'ibindi bitwara umutima. Buri wese wubatse yakwisuzuma akareba ko adafite aho aca inyuma uwo bashakanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi akabireka.

    9.Kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n'uwo mwashakanye nabyo ni bibi. Bitera ibibazo bikaba ari no kwanga ibyo uba wariyemeje mugiye kubana .

    10.Gushyira abana cyangwa ababyeyi bawe mbere y'uwo mwashakanye: Nubwo abana n'ababyeyi ari ingenzi mu buzima ntibagomba gufata umwanya wa mbere ngo bajye bamenya gahunda zawe mbere y'uwo mwashakanye cyangwa abe aribo bakugira inama ukurikiza.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-ushobora-guca-inyuma-umukunzi-wawe-utabizi-dore-uko-bikorwa/

  • Amafaranga ya Desire Mbonabucya yemereye Amavubi yaheze he? Yaba yarabeshye? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’iguhugu Amavubi, Desire Mbonabucya yemereye abakinnyi b’Amavubi barimo gukina CHAN 2020 muri Cameroun miliyoni 5 mu gihe baba bageze muri 1/4, bisa nk’aho amaso yaheze mu kirere.

    Desire Mbonabucya yemereye Amavubi ko mu gihe yagera muri 1/4 cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun azaba miliyoni 5 ndetse azarara abagezeho.

    Tariki ya 26 Mutarama 2021 Amavubi yatsinze Togo ahita azamuka muri 1/4 cya CHAN 2020.

    Iminsi ibaye ine ariko ntabwo aya mafaranga aroherezwa.

    Desire Mbonabucya aherutse kumvikana avuga ko impamvu ataratanga aya mafaranga ari uko hari ibigomba gukurikizwa kugira ngo atangwe ndetse akaba yaratangiye kuvugana na FERWAFA ndetse na perezida wa FERWAFA.

    Yagize ati“Njyewe navuganye na perezida wa federasiyo, navuganye na kapiteni, umutoza twarandikiranye nta kibazo gihari kuko federasiyo… nako ntabwo nshobora kwisobanura kuko twamaze kumvikana na federasiyo uko amafaranga azatangwa.”

    Nyuma y’uko FERWAFA isohoye itangazo risaba abantu bifuza gutanga ishimwe mu ikipe y’iguhugu agomba kwandikira Minisitiri wa Siporo abisaba, umunyamabanga wa FERWAFA yabwiye ISIMBI ko babikoze bitewe n’uko hari ababegereye babasaba uburyo batanga iri shimwe, gusa kugeza uyu munsi nta muntu urandika.

    Yakomeje abwira ISIMBI ko ku ruhande rwa Desire Mbonabucya ntacyo baravugana ndetse no ku giti cye nta kintu bigeze babivuganaho nta n’ibaruwa ye barakira.

    Amafaranga ya Desire Mbonabucya aracyategerejwe

    Miliyoni 5 ni zo Desire Mbonabucya yashyiriyeho Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafaranga-ya-desire-mbonabucya-yemereye-amavubi-yaheze-he-yaba-yarabeshye

  • Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by'itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye #rwanda #RwOT

    Perezida Museveni yagize amajwi 100% mu biro byitora bigera kuri 348 bibarizwa mu turere dutatu aritwo Kiruhura, Kazo na Isingiro nkuko byagaragajwe n'impapuro zigaragaza uko amatora yagenze muri Uganda zishyizwe hanze na Komisiyo ishinzwe amatora. Muri ibyo biro by'itora, Museveni yagize amajwi 100% mu karere ka Kiruhura kari gafite ibiro by'itora bingana na 143, 100% muri Kazo gafite ibiro by'itora 113 akagira kandi 100% mu karere ka Isingiro gafite ibiro by'itora 92.

    Twibutse ko mu matora y'ubushize muri 2016 mu karere ka Isingiro, Museveni yagize 100% ku biro bimwe by'itora ariko ubu agira 100% mu biro by'itora 92. Mu matora y'ubushize kandi akagaragaza ko mu biro by'itora bimwe muri ako karere aribyo ubwitabire bw'amatora bwageze ku 100%

    Kuri iyi si dutuyemo, ubwitabire bw'amatora ku gipimo 100% mu karere kose gafite ibiro by'itora bisaga 100, bishoboka byonyine muri Uganda. Ariko ibi bigaragaza ko hatabazwe amajwi abaturage batoye ahubwo ari uburiganya nkuko byagiye bigaragazwa na videwo zafashwe zigaragaza abasirikari n'abayoboke ba NRM batora ku bwinshi Museveni. Hari kandi nabibiye Museveni amajwi Ikindi ni uko bakoresheje urutonde rwo mu matora ya 2016 bigaragaza ko muri utwo turere dutatu nta wapfuye, nta nuwimutse ndetse nta nuwarwaye ku munsi w'amatora. Si muri utwo turere dutatu gusa Museveni yagize 100%, kuko hari ibiro by'itora mu turere twa Ssembabule, Nakaseke, Ibanda na Ntungamo. Bobi Wine ubwo imibare yajyaga hanze yagize ati 'Hagire umuntu ubwira General Museveni ko niyo ujya kwiba amatora ushyiramo ubwenge.

    Dukurikije imibare yatanzwe na Komisiyo y'Amatora yagize 100% muri bimwe mu biro by'itora, ndetse na 95-99 % ahandi henshi. Ibi bivuga ko abiyandikishije bose bitabiriye amatora, nta wapfuye, ngo yimuke cyangwa ajye hanze y'igihugu, ndetse ngo haboneke imfabusa'

    Mu cyumweru gishize umwe mu batoreye Isingiro (aho Museveni yagize amajwi 100%) wahawe izina rya Nyakato, yabwiye ikinyamakuru The Observer ko Museveni atari gutorwa mu Burengerazuba bwa Uganda, ko nawe yagiye gutora ku biro by'itora byari biherereye ku rusengero rwa pantekositi rwa Busingye ahagana saa tanu z'amanywa nyuma akabwirwa ko yatoye kandi agifite ikarita ye y'itora n'indangamuntu bikoreshwa mu matora. Yakomeje agira ati 'Naketse ko arinjye njyenyine, nyuma haza umuntu utwara Boda boda (Moto zitwara abagenzi) atubwira ko nawe byamubayeho.

    Bigeze mu masaha ya ni mugoroba dusanga abantu benshi aribyo byababayeho, nabo batorewe' Kuva ku munsi w'amatora ya Perezida muri Uganda yaba, hagiye hacicikana amavidewo menshi agaragaza uburyo abantu biba amatora, bari kumwe n'inzego z'umutekano. Bobi Wine yagize amajwi 38,43% naho Perezida Museveni agira 58% nkuko byemejwe na Komisiyo ishinzwe amatora. Abanyamategeko ba Bobi Wine batangaje ko bazatanga ikirego mu rukiko rw'ikirenga kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mutarama 2021 bamagana ibyatangajwe na Komisiyo y'amatora.

    The post Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by'itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-museveni-yafatanywe-igihanga-kigaragaza-uburyo-yibye-amatora-aho-mu-biro-byitora-bigera-kuri-348-yagize-100-nta-mfabusa-nta-nuwasibye/