Category: Uncategorized

  • Abaturage b'I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19 #rwanda #RwOT

    Abaturage b'I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yagabanyije ibiciro byo kwipimisha Covid 19, Ni mu gihe abanyarwanda bakomeje guhangana n'icyorezo cya Covid 19 giterwa na Coronavirus cyahungabanyije ubucuruzi by'umwihariko ndetse n'indi mishinga yaba iy'abikorera ndetse n'iya Leta, Ubucuruzi bworoheje bwambukiranya umupaka  uhuza Goma na Rubavu nabwo ntibwasigaye bwarahungabanye, Leta yahisemo kworohereza abacuruzi kuko kwipisha Covid 19 byavuye ku mafaranga 50,000 Frw bishyirwa ku mafaranga 5,000 Frw. Iyo ugeze kuri uyu mupaka ubona urujya n'uruza rwaragabanutse gusa ukabona abaturage bigengesereye cyane kuko amabwiriza yo kwirinda covid 19  ubona ko yubahirizwa n'ubwo inzego zose za Leta nazo ziba ziri maso zibakangurira gukomeza kwirinda kugirango iyi ndwara barebe ko ubukana bwayo bwagabanuka, Umujyi wose wa Rubavu hagenda hazengurukamo insakazamajwi zibutsa abaturage kudatezuka ku nshingano zo kwirinda ndetse no kubibutsa amasaha yagenwe Bamwe mu bacuruzi bakora ubucuruzi bworoheje bifashisha uyu mupaka uzwi nka Petite Barrière mu buzima bwabo bwa buri munsi bishimiye iki gikorwa kuko bigiye kuborohereza cyane kuko kubona amafaranga 50,000 Frw bya buri minsi 15 byari ingume noneho wongeyeho ko muri iyi minsi ubucuruzi bwabo bwadindiye kubera gahunda ya Guma mu rugo. Umunyamakuru wa Rushyashya News yaganiriye na Murekatete Agnes ucuruza Inyanya,Ibisusa ndetse n'imbuto azivana mu Rwanda azijyana muri Congo DR yagaragaje amarangamutima yishimiye ko amafaranga yo kwipimisha yagabanutse avuga ko agiye gushyiramo ingufu agatunga umuryango we kuko umugabo we nta kandi kazi afite aho yasoje ashimira Leta ibyo kandi abihuje na Kalisa Ibrahim utwara imizigo ayivana Goma ayizana Rubavu wishimiye iri gabanuka ryo kwipisha ahubwo asaba ko bitagarukira kubafite inzandiko z'inzira gusa ahubwo byagera no kubambukira ku ndangamuntu. Inzego za Leta zose zikomeje gufatanya kugirango barebe ko abaturage bakomeza gukora imirimo ibatunga ariko kandi birinda icyorezo, Dore ko Ministeri y'Ubucuruzi ifatanyije na Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu na Polisi y' u Rwanda ndetse n'abandi bafatanyabikorwa yatanze impushya zo gukomeza gutanga Serivisi z'ingenzi kuri Kompanyi 688 ndetse n'abantu 2871 bakora muri serivisi zijyanye n'ubucuruzi n'inganda, ku buryo bigaragarira buri Umwe wese ko u Rwanda rukomeje kworohereza abaturage kubona serivisi zihenze bakazishyira ku mafaranga make mu rwego kuzamura umuturage no kumworohereza kwiteza imbere ariko nawe agashyiraho ake ko gukomeza Kwirinda.  

    The post Abaturage b'I Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na DRC barashimira Leta yabagabanyirije ibiciro byo kwipimisha Covid 19 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abaturage-bi-rubavu-bakora-ubucuruzi-bwambukiranya-umupaka-uhuza-u-rwanda-na-drc-barashimira-leta-yagabanyije-ibiciro-byo-kwipimisha-covid-19/

  • Kirehe: Umukecuru yishwe akaswe ijosi, harakekwa umuhungu we – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Rwamugima mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Gahara, Nkundimana Faustin, yabwiye IGIHE ko uyu mukecuru yaraye yishwe akaswe ijosi ahagana saa sita z'ijoro n'umuntu bataramenya neza nubwo hakekwa umuhungu we bakunze kugirana amakimbirane.

    Ati ' Uyu mukecuru yibanaga mu nzu ariko akararana n'abuzukuru be babiri, mbere yabanaga n'umuhungu we baza gushwana bapfa ko uyu muhungu ashaka kurya adakora, icyo gihe abana b'uyu mukecuru bandi bamuzaniraga ibyo kurya uyu muhungu akabiteka ntamuhe ibindi akabigurisha.'

    Yakomeje avuga ko baje gushwana cyane biba ngombwa ko umuryango usaba uyu muhungu kujya kwibana arangije akodesha hafi aho muri metero 150, mu ntangiriro za Mutarama 2021 ngo uyu muhungu yazanye n'abandi basore batatu banywera urumogi iwabo nyina abiyamye baramukubita bamugira intere.

    Nkundimana yakomeje agira ati 'Rero mu ijoro ryakeye akana kamwe kabyutse kagiye hanze gasanga nyirakuru ari gutera imigeri ngo kamugereho gasanga yuzuye amaraso umwana ariruka ajya kubwira se basanga byarangiye yapfuye, urebye bakebye ijosi ryose.'

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu musore w'imyaka 25 yahise atabwa muri yombi we n'abandi basore batatu baherutse gukubita uyu mukecuru, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n'aho agaragaye bakitabaza ubuyobozi bukabafasha kuyakemura aho kurindira ko bigera aho bamwe bicana.

    Kuri ubu uyu musore hamwe n'abandi batatu bashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Gahara mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwishe akebye ijosi uyu mukecuru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-umukecuru-yishwe-akaswe-ijosi-harakekwa-umuhungu-we

  • FERWAFA yategetse abashaka guha agahimbazamusyi kuzajya bandika babisaba #rwanda #RwOT

    FERWAFA yavuze ko umuntu wese ushaka gutera inkunga cyangwa gushimira amavubi ngo yandike abisaba minisiteri agenere copy Ferwafa

    Muri iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ryagize iti “Abifuza gutanga ishimwe ku bagize ikipe y'igihugu yitabiriye irushanwa rya CHAN 2020,ko mu rwego rwo kunoza uburyo ryatangwa,basabwe kwandikira Minisitiri wa Siporo babisabira uburenganzira, bakagenera FERWAFA kopi bagaragaza ibi bikurikira:

    Ingano y'ishimwe yageneye Ikipe y'Igihugu n'uburyo azaritanga,
    Kugaragaza abo yarigeneye bari mu ikipe (abakinnyi n'abagize ikipe tekinike), Kugaragaza uwo ari we n'urwego atanzemo iryo shimwe (ku giti cye cyangwa afite abo ahagarariye, cyangwa se niba ari urwego cyangwa kompanyi).”

    FERWAFA yakomeje igira iti 'Nyuma yo kwemererwa, uwasabye agomba kuba yagejeje ishimwe yagennye kuri FERWAFA mu gihe kitarenze iminsi itanu y'akazi kugira ngo rishyikirizwe abo rigenewe.'

    Bamwe mu bazwi bagize icyo bemerera ikipe y'Igihugu muri iri rushanwa rya CHAN 2020 barimo nyiri Radio/TV1 akaba na nyiri Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) wemereye Amavubi kugira icyo ayaha natsinda cyangwa akanganya na Maroc.

    Abandi bari bemeye agahimbazamusyi ni Sadate Munyakazi,wari yavuze ko azaha buri mukinnyi amadolari 100 nibatsinda Uganda ariko ntibyakunze.

    Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo cyavuze ko Amavubi natwara CHAN 2020 buri mukinnyi wese azamuha amafaranga akubye inshuro 20 ayo KNC na Sadate batanze mu gihe kugera kuri final ngo azayakuba inshuro 10.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yategetse-abashaka-guha-agahimbazamusyi-kuzajya-bandika-babisaba

  • Mashami Vincent yashimiye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku nama no kubereka ko ari kumwe na bo mu rugamba barimo rwa shampiyona y’Afurika y’abakinnyi imbere mu bihugu byabo 'CHAN’ irimo kubera muri Cameroun.

    Irushanwa rya CHAN 2020 ririmo kubera muri Cameroun, rigeze muri ¼, Amavubi y’u Rwanda yazamutse ari aya kabiri mu itsinda agomba guhura na Guinea Conakry ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021.

    Kuva iri rushanwa ryatangira, Perezida Kagame yagiye yoherereza ubutumwa ikipe y’igihugu aho iri muri Cameroun, abatera ingabo mu bitugu abibutsa ko batari bonyine.

    Mashami Vincent akaba yashimiye Perezida Kagame Paul ku bwo kuba atarahwemye kubereka ko ari kumwe na bo, amwizeza ko batazamutenguha.

    Ati'ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika(Paul Kagame), ku nama no kudushyigikira atwereka ko turi kumwe kandi mu by’ukuri turabizirikana, turazirikana abanyarwanda bose, turi hano kugira ngo tubahagararire neza, kugira ngo tubahe ibyishimo, ntabwo tuzabatenguha no ku munsi w’ejo tuzagenda tuzi ko badutegerejeho byinshi kandi tuzagerageza kubikora uko bishoboka kose.'

    Yakomeje avuga ko abakinnyi biteguye kubaha ibyo babona bizabafasha byose ariko nabo bagire ibyo babasaba.

    Ati'ntabwo navuga aka kanya ngo tuzakina gutya kuko urumva ibyo biba bireba twe n’abakinnyi, ngira ngo rero ibyangombwa abakinnyi bakeneye tuzabibaha ibyo tubona byabafasha, tugire ibyo tubasaba natwe tugire ibyo tubaha. Ibyo tuzajyana mu kibuga byose tuzaba tugiye gushaka intsinzi.'

    Amavubi aheruka guhura na Guinea Conakry mu Kwakira 2018 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afruika cya 2019, umukino ubanza muri Guinea, Amavubi yatsinzwe 2-0, uwo kwishyura banganyiriza i Kigali 1-1.

    Perezida Kagame yagiye yoherereza abakinnyi ubutumwa abatera ingabo mu bitugu

    Mashami Vincent yashimiye Perezida Kagame

    Mashami Vincent yashimiye Perezida Kagame

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yashimiye-nyakubahwa-perezida-paul-kagame

  • Dore ahakomotse imvugo ngo “winshyiraho agahato” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu mirimo y
    Mu mirimo y’agahato yabagaho hari harimo no gukora imihanda

    Hari bamwe mu bantu ubwira gukora ibyo badashaka ukumva baragusubije ngo “winshyiraho agahato, umugogoro, uburetwa, shiku, ubuhake”, cyangwa ngo “umpaye akazi gakomeye”.

    Aya mazina yakoreshejwe cyane mu gihe cy’ubukoloni kuva mu 1916 ubwo Abadage bari batsinzwe intambara ya mbere y’isi (1914-1918), bagasimburwa n’Ababiligi bagejeje mu mwaka wa 1962.

    Iyo nyandiko dukesha aya makuru igaragaza ko abakoloni b’Ababiligi basuzuguraga umwirabura bavuga ngo ‘ntashobora kwibwiriza icyamugirira akamaro ngo agikore, ngo ni umunebwe’, ndetse bakaba batarashakaga ko amafaranga yabo yateza imbere u Rwanda kuko bari bazi ko ari indagizo ya y’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

    Iyo nyandiko kandi ivuga ko ibyo bikorwa by’agahato, umuturage wese yumvaga imvune yabyo, akumva ububi bw’ako gahato, kabone n’ubwo kabaga kagamije kumufasha kubona ibimutunga nko guhinga imyumbati, ibijumba, n’ibindi.

    Imirimo yitwa AKAZI (corvée/forced labour)

    Akazi byari ibikorwa by’agahato bidahemberwa, byazanywe n’ubutegetsi bwite bw’Abazungu, bikaba byari bigamije gukoresha abaturage imihanda, gutera amashyamba (abasore 300 bagombaga gutera nibura hectare imwe y’inturusu ahagana mu mwaka wa 1930), bagombaga no kubaka inzu z’abategetsi no gutwara ibikoresho birimo ibiti n’amatafari, ndetse no gucukura imirwanyasuri.

    Uburetwa

    Uburetwa yari imirimo abaturage bakoreraga abategetsi biturutse ku isano umukire yabaga afitanye n’umukene, cyangwa iyo umutegetsi yabaga afitanye n’abo ategeka, ariko iyo mirimo ntigire ibihembo.

    Imirimo y’uburetwa yabaga itandukanye n’ubuhake cyangwa akazi k’igihe cy’Abazungu, kuko yakorerwaga umutegetsi kuva na mbere y’umwaduko w’Abazungu.

    Habaga harimo iyo guhinga, kubaka inzu z’ibwami n’iz’abatware, kurarira ingo zabo, gucana ibishyito, gusenya (gutashya inkwi), kuvoma, gukuka no guheka umwami, umutware cyangwa abana babo.

    Uburetwa bivugwa ko bwadutse ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili, abandi bakavuga ko bwazanywe n’Abazungu, cyane ko iryo jambo ngo rikomoka ku giswahile “kuleta”, cyangwa ku gifaransa “l’Etat”.

    Hari ibyiciro by’Abanyarwanda byashoboraga kugira uburenganzira bwo gucungura uburetwa, bagatanga amafaranga mu mwanya w’imirimo, aba bakaba bari abakozi ba Leta, abakozi batari ba nyakabyizi bakoreraga amasosiyete cyangwa abazungu.

    Hari kandi n’abarimu ba gatigisimu, abanyeshuri bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza, abantu bakize bafite nibura inka icumi, ndetse n’abajya gupagasa mu mahanga bagata sheferi yabo nibura amezi icyenda mu mwaka.

    Imirwanyasuri na yo yakorwaga mu mirimo y
    Imirwanyasuri na yo yakorwaga mu mirimo y’agahato

    SHIKU

    Mu bwinshi bavugaga “amashiku”, hakaba hari ahantu bahingaga ku gahato imirimo (ibipimo) yagenwe n’ubutegetsi bwa gikoloni, kandi igahingwamo imyaka yemejwe mu rwego rwo kurwanya inzara.

    Shiku bisobanura umurimo wo guhinga ku gahato cyane cyane ibijumba n’imyumbati, bikaba bikomoka ku nshinga “gushikura”, aho bahingishaga isuka bakurura n’ingufu ahantu h’umushike.

    Shiku kandi ngo yitwaga “akajagari”, bashaka kuvuga urusange rw’imirima yahingwagamo n’abantu benshi, ariko buri muntu akagira igihande cyangwa icyate cye. Icyo gihande cyari icy’umuntu wahingaga atari yasarura, kuko iyo yamaraga gusarura habaga aha susheferi.

    UMUGOGORO

    Umugogoro wari inka yatangwaga n’umuturage cyangwa umuryango, ikajya gukamirwa umuzungu (ndetse n’abamuherekeje), aho yabaga acumbitse ku nkambi.

    Umugogoro byavugaga kandi igikorwa cyo gushyira umuzungu iyo nka ndetse n’ibindi biyiherekeza nk’inkoko, amagi, ibitoki n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

    IKAWA

    Aba mbere badukanye ikawa mu Rwanda bari Abapadiri bera b’abamisiyoneri bari bakeneye ikawa yo kunywa. Guhera mu mwaka wa 1903 ni bwo abo bapadiri batangije imirimo yo guhinga ikawa mu misiyoni ya Mibirizi mu karere ka Rusizi, nyuma ikawa yagiye ikwirakwira buhoro buhoro mu gihugu hose.

    Ikawa y’u Rwanda yatangiye kwamamara cyane ahagana mu myaka ya 1925, aho byabaye itegeko ry’Abakoroni b’Ababiligi ko abaturage bagomba kuyihinga. Guhera mu myaka ya 1933/1934, ni bwo Abanyarwanda batangiye guhinga ikawa ku bwinshi, n’ubwo hari ababikoraga ku bushake buke kubera kutabibonamo inyungu.

    UMUSORO

    Kuva na mbere y’umwaduko w’Abazungu mu Rwanda hari hasanzweho icyo bitaga ikoro ryaturwaga umwami. Hari ikoro ryitwaga umuheto, aho abaturage batangaga amacumu, imyambi, imitana, imiheto, inkota, intorezo, amayugi, impindu, n’ibindi.

    Habagaho ikoro ry’ibikomoka ku buhinzi ryitwaga “urutete” ryatangwaga buri mwaka, aho buri nzu cyangwa umuryango yatangaga ibiribwa bishobora guhunikwa nk’ibishyimbo byumye, amashaza, amasaka n’uburo.

    Uretse ikoro ry’umuheto n’urutete, habagaho n’andi moko y’ikoro atavugwa amazina agamije guha umwami ibintu bitandukanye nko gutanga inka (n’iyayo), imishwi y’inkoko, intama n’ikimasa byo kuragura, abavumvu batangaga imitsama, abahigi baturiye ishyamba babazwaga ibijyanye n’umuhigo nk’impu z’ingwe n’inkomo, ababumbyi batangaga ibibindi, inkono, n’ibindi.

    Ubwo abakoloni b’Abadage bari bageze mu Rwanda, bigeze mu mwaka wa 1912 batangiye gukoresha ibarura rusange rya mbere ry’abaturage, kugira ngo bamenye ingano y’umusoro buri muturage yajya atanga, ariko intambara ya mbere y’isi (1914-1918) ngo yatumye rihagarara.

    Ubwo Ababiligi bari bamaze gusimbura Abadage ni bwo ibyitwaga ikoro byahinduriwe izina byitwa umusoro, aho buri musore cyangwa umugabo muzima yasabwaga amafaranga atatu n’urumiya (3.50 francs), ariko nyuma yaho umusoro wagiye utangwa hakurikijwe ubukungu bwa buri Teritwari.

    Uko imyaka ishira umusoro wagiye wiyongera aho muri 1927 wari ugeze ku mafaranga arindwi n’urumiya (7.50 francs) kuri buri musore cyangwa umugabo, mu wa 1930 umusoro wageze ku mafaranga mirongo itatu (30 francs) kuri buri muntu buri mwaka.

    UBUHAKE

    Ubuhake bwabaga ari amasezerano azwi n’ubwo atari yanditswe, hagati ya shebuja (nyiri inka) n’umugaragu ushaka inka. Umuntu uhatswe yakoreraga shebuja imirimo inyuranye.

    Amashyamba y
    Amashyamba y’inturusu menshi yatewe mu gihe cy’ubukoloni

    Ubuhake ngo bwari inzira y’umubano n’ubukungu Abanyarwanda bagenderagaho mbere y’umwaduko w’Abazungu, buranakomeza mu gihe cy’Abakoloni, ariko bugenda buhindura isura.

    Abanditsi benshi baba Abera cyangwa Abanyarwanda, bagiye bitiranya ubuhake n’icyitwaga “féodalité/feodality” mu Burayi bwo mu binyejana bya 11-14 (Moyen Age), ariko hari n’abandi bavuze ko ubuhake atari kimwe na féodalité.

    UBUKONDE

    Mu majyaruguru y’igihugu (Rubavu – Nyabihu -Musanze – Burera) nta buhake bwari buhari ariko ngo habagaho ikimeze nka bwo, aho umukungu ufite ahantu hanini yayobokwaga n’abakeneye ubutaka, ibyo bikitwa “ubukonde”.

    Umukonde yabaga afite abagererwa bamubereye mu butaka, bakabuhinga ariko bakagira imirimo bamukorera, kandi hakaba umugabane w’imyaka yeze bagomba kumuha.

    Igihe cy’ubutegetsi bw’Ababiligi, hari Abanyarwanda boherejwe gutwara muri utwo turere tw’amajyaruguru, ubutaka babuha indi sura y’ubukonde, aho babushyiragamo abantu bishakiye. Bene ubwo bukonde hari ababwise “ubukonde politike”.

    Umukecuru witwa Mukamana Felicité wavutse mu mwaka wa 1941, yiyemerera ko ubwo yari afite imyaka nka 15 ngo yahinze shiku, atera inturusu akora n’imirwanyasuri ku misozi itandukanye y’iwabo wa nyinawabo mu Buriza (ni Bweramvura na Rulindo muri iki gihe).

    Mukamana yagize ati “Iyo mirimo yose narayikoze, bambwiraga ko ari uguhinga ishiku, ariko n’inturusu n’ikawa narabiteye, ndetse nkora n’imirwanyasuri. Icyo gihe numvaga mu Buriza hatwarwa n’uwitwaga Rwubusisi”.

    Ibitabo by’amateka bigaragaza ko iyo mirimo y’agahato yateye benshi guhunga igihugu, kuko kuva mu mwaka wa 1930 Abanyarwanda barenga 50,000 b’abasore n’abagabo basuhukiraga muri Uganda buri mwaka, ku buryo byageze mu mwaka wa 1959 hamaze guhunga abarenga 350,000. Abandi ibihumbi 35 bari baragiye muri Tanganyika ari yo Tanzania y’ubu.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dore-ahakomotse-imvugo-ngo-winshyiraho-agahato

  • Ingaruka #GumaMuRugo​ ishobora gutera ku buzima bwo mu mutwe n’uburyo bwo kuzirinda (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri iki kiganiro, Muganga Iyamuremye yagarutse ku ngaruka za GumaMuRugo ku buzima bwo mu mutwe, ariko kandi agaruka no ku buryo abantu bakwiye kwitwara mu rwego rwo kwirinda izo ngaruka.

    Bikurikire muri iyi Video:

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/ingaruka-gumamurugo%E2%80%8B-ishobora-gutera-ku-buzima-bwo-mu-mutwe-n-uburyo-bwo-kuzirinda-video

  • Agahimbazamusyi gahanitse Amavubi azahabwa natsinda Guinea kamenyekanye #rwanda #RwOT

    Amavubi aheruka gushimisha Abanyarwanda bigatuma bamwe bashyira ubuzima bwabo mu kaga biroha mu mihanda kandi bari bategetswe kuguma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19,yategewe akayabo ka miliyoni zikabakaba 3 kuri buri muntu wese uri mu ikipe igihe yaba asezereye Guinea akagera muri ½ cy'Irangiza.

    Kugera muri 1/4 Bamaze Gukorera $5000 mu mikino 3 bamaze gukina gusa ariko gutsinda uyu mukino wonyine bazinjiza arenga 2/3 by'ayo bakoreye muri iyo mikino yose.

    Ntabwo ari ibintu byoroshye gusezerera igihugu cya Guinea ariko ku rwego rw'abakinnyi bamenyereye amarushanwa,Amavubi niyo kipe ya mbere kurusha izindi muri iri rushanwa ifite abakinnyi bakinannye igihe kinini mu ikipe y'igihugu.

    Amavubi afite abakinnyi bayo bose uretse Manzi Thierry bivugwa ko yagiriye ikibazo gikomeye mu mukino wa Togo wanatumye asohoka mu kibuga ku munota wa 08 w'umukino.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuwa 27 Mutarama 2021,Umutoza Mashami Vincent,yahishuye ko we n'abakinnyi be bari kwiga imikinire y'iyi kipe ya Guinea

    Yagize ati 'Ubu iyo uvuye mu mikino y'amatsinda, ni ugutsindwa uvamo ntabwo bikiri iby'amanota, igikurikiyeho ni ugushaka amakuru kuri Guinea, gusa Guinea ni igihugu cy'umupira bafite amakipe akomeye nka za Horoya ni zo zhora muri Champions League.

    Tugiye kureba amashusho yayo, turebe imikino bakinnye, kugira ngo turebe ko twarushako kubitegura neza, turabizi ko ariumukino uba ukomeye, ikipe yitwaye neza ni yo ikomeza, twese twari duhugiye mu matsinda, ubu nabo bagiye gutangira gushaka amakuru yacu nk'uko natwe tugiye gushaka amakuru yabo, turitegura dushaka ko twakomeza mu cyiciro gikurikira.'

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje abashaka guha agahimbazamusyi Ikipe y'Igihugu (Amavubi) iri muri CHAN 2020, ko bazajya babanza kubisabira uburenganzira kuri Minisitiri wa Siporo,bagasobanura imiterere y'iryo shimwe.

    Yagize iti 'Mu rwego rwo kunoza ubwo buryo, abifuza gutanga gushyigikira Ikipe y'Igihugu, basabwe kwandikira Minisitiri wa Siporo babisabira uburenganzira, bakagenera FERWAFA kopi.'

    Amakuru meza avugwa mu Mavubi ni uko umukinnyi wo hagati, Nsabimana Eric 'Zidane', wari umaze iminsi 10 yaravunitse, yasubukuye imyitozo na bagenzi be.

    Nsabimana yakinnye iminota 30 ya nyuma ku mukino wa Uganda ariko agira imvune y'umutsi, yatumye asiba umukino wa Maroc n'uwa Togo.

    Uretse Nsabimana 'Zidane', Umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yakiriye amakuru meza yo gusubukura imyitozo kwa Iradukunda Bertrand utarakinnye umukino wa Togo ku wa Kabiri kubera imvune yagiriye mu myitozo ubwo yagonganaga na mugenzi we Rutanga.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/agahimbazamusyi-gahanitse-amavubi-azahabwa-natsinda-guinea-kamenyekanye

  • Amagambo yubwenge 20 yavuzwe na Tom Close – #rwanda #RwOT

    Nizere ko amwe muri ayo magambo yagusangije yakubereye akabando wicumba, unayasangiza abandi. Ni amagambo yuje ubwenge, atinyura, acyebura, agushishikariza gutegura ejo hazaza, kudatinya gufata ibyemezo bikomeye mu buzima n'ibindi.

    REBA HANO ‘IYO NAKUNZE’ INDIRIMBO YA TOM CLOSE

    Tom Close ni Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC. Yatangiye gukoresha urubuga rwa Twitter kuva mu Ukwakira 2012, akurikirwa [Followers] n'abantu 3,409 agakurukira abantu [Following] 587.

    Kuri Twitter, avuga ko ari umuntu ufite icyerekezo cy'ubuzima mu biganza bye, ukunda kandi agakora ubugeni. Ikirenze kuri ibyo 'u Rwanda ni mu rugo'.

    Kuva yatangira gukoresha uru rubuga, Tom Close ashyiraho amagambo y'ubwenge, agatanga ibitekerezo bitandukanye ku ngingo runaka, akagaragaza uko yiyumva, agasangiza ibihangano bye abamukurikira, agakora ubukangurambaga n'ibindi.'

    By'umwihariko ariko, Tom Close ashyize imbere gusangiza abantu amagambo y'ubwenge mu rurimi rw'Icyongereza no mu Kinyarwanda.

    Yabwiye INYARWANDA ko amagambo y'ubwenge ashyira kuri konti ye ya Twitter ari aye bwite ariko ko ashobora no kumvana imvugo abantu akayikorera ubugororangingo

    Tom Close ati 'Amagambo nadika ni ayanjye. Hari n'igihe nshobora kumva imvugo nkayishyira mu nyurabwenge yanjye kayandika uko nyuma.'

    Uyu muhanzi uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'Iyo nakunze' yavuze ko amagambo asangiza abantu atakirwa kimwe. Ati 'Imyumvire y'abantu iratandukanye. Ntabwo icyo wanditse cyakirwa kimwe kuri bose.'

    Tom Close ni umunyamuziki ubarizw muri Kina Music, umwanditsi w'ibitabo akaba n'umuganga. Mu myaka ishize yamuritse ibitabo 20 yandikiye abana, yanahaye kandi ibitabo 300 isomero Rusange rya Kigali.

    Ni we muhanzi wa mbere wegukanye irushanwa ry'umuziki rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS).

    Tom Close w'imyaka 34 yatangiye gukora mu kigo cy'Igihugu gishinzwe ibijyanye n'amaraso avuye mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru aho yakoraga nk'umuganga w'indwara z'abana.

    Muri Gashyantare 2017, yatorewe kuba Perezida w’Ihuriro Nyafurika rishinzwe ibyo gutanga amaraso mu bihugu 13 byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo n’ibindi.


    INYARWANDA YAHISEMO AMAGAMBO Y'UBWENGE 20 YAVUZWE NA TOM CLOSE

    1.Ishyari ni wo muzi ushibukaho ibibi byinshi biba mu mutima w’umuntu. Kunyurwa n’ibyo ufite si ibya buri wese ariko wowe wabiharanira kuko ari ingenzi.

    2.Iterambere ry’umuntu rishingira ku mitekerereze afite. Imitekerereze y’umuntu nicyo gishoro cya mbere. Ntiwagera ku bintu bihambaye, ufite imitekerereze iciriritse.

    3.Uko wibona bifite agaciro kurusha uko abandi bakubona kuko nta wakumenya kurusha uko wiyizi.

    4.Niba utabasha kwiyumvira, biragoye ko wakumvira abandi. Ijya kurisha ihera ku rugo.

    5. Ibintu 5 byoroshye mu buzima: Kuba umunebwe, Gutsindwa, Gucika intege, Kujora iby’abandi no kudakora ibyo ushinzwe

    6. Iyo wanze abandi, nawe ntuba wikunze. Nta muntu ubaho nk’ikirwa, kitagira umusozi bituranye, bihuje imigenderano.

    7. Ujye wubaha umuntu ugerageza ikintu cyimwe inshuro igihumbi kurusha ugerageza ibintu 1000.

    8. Iterambere ridashingiye ku muco w’abenegihugu riba ari igihuha. Igihugu kizima kigira abato kikamenya uko kibarera, kikagira n’abakuru kikamenya uko kibasindagiza. Kigira abayobozi bita kubo bayobora kikanagira abayoborwa baha agaciro ababayobora. Ibitari ibi ni igihuha.

    9. Gushungerwa no gushimwa byenda gusa ku buryo byoroshye ko wabyitiranye. Uwabifuriza neza yagira ati: “Muragashimwa, ntimugashungerwe.”

    10. Ntugatinye kugaragaza icyiza kikurimo kuko gishobora kuba kiruta icyiza kikugaragaraho. Ibyahishwe amaso ni byinshi, ibikurimo wakwerekana ni byinshi.

    11. Mwigishe abana kugira inzozi bakiri bato kuko bizatuma batajarajara muri byinshi ngo batakaze imbaraga n’igihe mu bitabafitiye umumaro. Abagize inzozi bakiri bato bose bakazitsimbararaha byarangiye bazigezeho; niko kuri.

    12. Igishoro nyamukuru ni ubuzima. Kuba ugihumeka biguhe icyizere ko ufite ubushobozi bwo kugera ku byo ushaka byose. Kora, hatana, kora wongere uhatane.

    13.Ntuzitotombere ko ufite intambara urwana kuko abo twita intwari uyu munsi bigeze kugira intambara barwana kandi bagizwe intwari no kuzitsinda. Nta kigwari kizirikanwa, hazirikanwa intwari, hazirikanwa uwatsinze; uwarwanye agatsinda.

    14. Iyo Imana igukuye ku cyavu ikakwicaranya n’ibikomangoma, niwowe uba ifite inshingano yo gutangira gutekereza no kugenza nk’abicaranye n’ibikomangoma ukareka iby’abicaye ku cyavu. Nicyo Imana yaguhereye umutwe urimo ubwonko butekereza.

    15. Umuntu udasoma nta kintu nakimwe arusha umuntu utaasoma.

    16.Buriya uwakwigishije uko baroba amafi ntuzategereze ko azakwibutsa kujya ku ruzi kuroba, inzara nikwica uzaba wizize.

    17.Papa wawe yakwigisha, gusa ntiyaguha ubwenge bwe. Niba ushaka kuba umugabo uhamye nkawe nshyiramo ingufu, kora.

    18.Kugeza igihe intare zitarabasha kuvuga amateka yazo, inkuru y'umuhigo izakomeza gusingiza umuhigi igihe umuhigo uzaba urangiye.

    19.Ntubwo watangira bikanga komeza ukore bizageraho bikunde.

    20.Icyigira umuntu kuba umuntu ni ubushobozi bwo gushaka ibisubizo. Tubaho mu buryo bwo gushakira ibisubizo ibibazo byacu n’iby’abandi.

    Tom Close yabwiye INYARWANDA ko amagambo y’ubwenge yandika kuri konti ye ya Twitter atakirwa kimwe

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IYO BYANZE’ Y’UMUHANZI TOM CLOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102733/amagambo-yubwenge-20-yavuzwe-na-tom-close-102733.html

  • Judith izina ry’umukobwa wubaha akarangwa n’u… – #rwanda #RwOT

    Judith cyangwa se Yudita mu kinyarwanda ni izina rihabwa abakobwa rituruka mu rurimi rw’Igiheburayo (Hebrew) risobanura ngo “Umugore wa Yuda”. Iri zina iyo rikoreshejwe mu rurimi rw’Ikidage biba bivuze ngo ”Azasingizwa”. Judith rikaba ari izina rifite ubusobanuro 2 butandukanye. 

    Izina Judith ryatangiwe gukunda gukoreshwa mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 1930. Guhera mu 1936 kugeza mu 1956 izina Judith ryari mu mazina 50 akunzwe cyane guhabwa abana ba bakobwa muri Amerika. 

    Uretse kuba iri zina ryarakunzwe gukoreshwa muri Amerika ryaje no kugera ku mugabane w’uburayi aho ryakunzwe gukoreshwa mu bihugu bitandukanye birimo Ubwongereza, Ubudage, Ubufaransa hamwe n’igihugu cya Scandinavia. 

    Abakobwa bitwa izina rya Judith barangwa n’ibi bikurikira:

     -Barangwa no kubaha abantu bose batarobanuye 

    -Bakunda kwita ku muryango wabo 

    -Barangwa no kwitanga

     -Ntibakunda kubeshya 

    Ibyamamare byitwa izina rya Judith:

    -Judith of Flanders yari umwamikazi w’igihugu cya Wessex kuva mu mwaka wa 843 kugeza mu 870 

    -Judith Binney umunyamateka ukomoka mu gihugu cya New Zealand 

    -Judith Berry umushushanyi kabuhariwe ukomoka muri Canada

    -Judith Barsi umukinnyi wa filme ukomoka muri Amerika 

    -Judith Anderson umukinnyi wa filime uturuka muri Australia

    -Judith Babirye umuhanzikazi uririmba indirimbo z’Imana ukomoka muri Uganda

    -Judith Arndt umutwazi w’amagare uturuka mu Budage. 

    Src:www.wikipedia.com,www.nameberry.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102730/judith-izina-ryumukobwa-wubaha-akarangwa-nubwitange-102730.html