Category: Uncategorized

  • Kigali: Polisi yatwitse ibiyobyabwenge birimo… – #rwanda #RwOT

    Byatwikiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba ahasanzwe hakusanyirizwa imyanda iva mu Mujyi wa Kigali. Ibi biyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi mu myaka wa 2019 na 2020, byafatiwe mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge. 

    Ubwo hatwikwaga ibi biyobyabwenge Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko gufatwa kw'ibi biyobyabwenge ndetse n'ababikwirakwizaga byagizwemo uruhare n'abaturage biturutse ku gutangira amakuru ku gihe.

    Yagize ati 'Kugira ngo dufate ibi biyoyabwenge n'ababikwirakwiza habamo ubufantanye n'abaturage, abayobozi mu nzego z'ibanze ndetse n'izindi nzego z'umutekano. Ni muri urwo rwego kuva mu mwaka wa 2019 kugeza 2020 twafashe ariya moko atatu y'ibiyobyabwenge (Mugo, urumogi na kanyanga), byafatiwe hano mu Mujyi wa Kigali.'

    CSP Sendahangarwa yakomeje akangurira abantu gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe kugira ngo hakomeze kurwanywa ibiyobyabwenge. Yavuze ko biriya biyobyabwenge byose biva mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda ariko cyane cyane urumogi ruturuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko ababyinjiza mu Rwanda bakunda kwambukira mu Karere ka Rubavu. Naho ikiyobyabwenge cya Kanyanga cyo gikunze kwinjizwa mu Rwanda kivuye mu gihugu cya Uganda.

    INKURU BIJYANYE

    Rubavu: Polisi yafashe umugabo n'umugore we bafite udupfunyika 2,480 tw'urumogi

    Rubavu: Babiri bafatanwe udupfunyika turenga 1,000 tw'urumogi

    Burera: Babiri bafatanwe ibiro 10 by’urumogi bakwirakwizaga mu baturage

    Amajyepfo: Polisi yongeye kuhafatira litiro zirenga 2,700 z’inzoga zitemewe

    Nyagatare: Umunsi umwe gusa Polisi yahafatiye litiro zirenga 250 za Kanyanga

    Umuvugizi wa Polisi wungirije yakomeje agaragaza ko biriya biyobyabwenge byagiye bifatirwamo abantu b'urubyiruko. Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw'ubikoresha ndetse kikaba ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Yagize ati 'Nta kiza kiba mu biyobyabwenge, byangiza ubuzima bw'abantu, bitera ubukene ababikoresha, ababikoresheje bibatera gukora ibyaha bitandukanye bagafatwa bagafungwa. Usibye n'ibyo kandi kwishora mu biyobyabwenge uko wabikora kose ni icyaha gihanwa n'amategeko ubifatiwemo arafungwa.'

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Mugo n'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ni mugihe iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

    Parike y'urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge ivuga ko hari amadosiye 210 y'abantu bagaragaye mu byaha bijyanye na biriya biyobyabwenge byafashwe kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2020. Muri ariya madosiye 210, 53 ari muri parike yo mu rwego rw'ibanze rwa Nyarugenge. Abenshi mu bantu bari muri ziriya dosiye bakatiwe n'inkiko barimo kurangiza ibihano byabo abandi baracyaburana.

    Polisi irasaba abanyarwanda ubufatanye mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

    Src: Police.gov.rw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102738/kigali-polisi-yatwitse-ibiyobyabwenge-birimo-amagarama-300-ya-mugo-nibiro-348-byurumogi-102738.html

  • Byinshi wamenya kuri Nzambazamariya Veneranda umaze imyaka 21 yishwe n’impanuka y’indege #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ufite intego yo kwimakaza umuco w’Amahoro, Ubutabera kuri buri wese n’Iterambere rirambye bishingiye ku myumvire y’UBUNTU. Washinzwe mu mwaka wa 2000. Ibyo uyu muryango wagezeho bikubiye mu ngingo zirimo guharanira iterambere ry’Umugore, gusakaza umuco w’Ubuntu no guharanira ko ihohoterwa ryacika burundu.

    Kuva Nzambazamariya Veneranda yitaba Imana, buri mwaka hazirikanwa ineza n’umurage uyu mubyeyi yasize. Mu gusigasira ibyo yasize kandi hashyizweho Centre Itetero yari afite mu ndoto iri ku Gasharu, akaba ari naho hari icyicaro cy’Umuryango Nzambazamariiya Veneranda

    Hari imishinga myinshi Umuryango washyize mu bikorwa utewe inkunga n’imiryango inyuranye, iyo mishinga yagiriye akamaro abagenerwabikorwa bawo aho hibandwaga mu kongera ubushobozi bw’Umugore wo mu cyaro ngo yiteze imbere, kurwanya amakimbirane mu miryango, kubaka ubushobozi mu bari n’abategarugori kugirango bivane mubukene kandi bashobore gusobanukirwa bumwe muburenganzira bwabo bahabwa n’amategeko, ndetse uyu muryango ukaba warazirikanye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye akamaro abandi, ukabagenera ibihembo.

    Abanyamuryango bagiye bazirikana buri mwaka ku bibazo byugarije igihugu cyacu bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo bashingiye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma, ariko cyane cyane hazirikanwa uruhare umuco w’ubuntu ufite mu kubungabunga amahoro, guteza imbere ubutabera harwanywa ihohoterwa hanimakazwa uburinganire, hanatezwa imbere ibikorwa bigamije iterambere rirambye. Aha hakaba harashyigikiwe cyane cyane ibikorwa by’umwimerere bigaragaza umuco w’ubuntu.

    Kugirango kandi Umuryango wimakaze umuco w’ubuntu wakomeje muri iyi myaka kwita ku rubyiruko uruhugura kumuco w’Ubuntu, ngo rushobore guhangana na bimwe mu bibazo bibugarije (Ibiyobyabwenye, kutubaha ababyeyi, kwigana imico y’ahandi itanogeye abanyarwanda, ….)

    Umuco w’Ubuntu uyu muryango ugenderaho ntabwo ari uwo mu Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihugu haba imiryango ishingiye kuri uyu murongo. Urugero ni nko muri Afurika y’Epfo no muri Amerika.

    Nzambazamariya Veneranda azwi cyane kubera uruhare yagize mu gukwiza hose mu Rwanda umuco w’UBUNTU no kwimakaza umuco w’amahoro. Nzambazamariya Veneranda yari umuntu usabana, ukunda gukorana n’abandi, akarwanya akarengane n’ivangura aho byaturuka hose.Y emezaga ko kwimakaza umuco w’UBUNTU ari umusingi w’amahoro arambye., bityo agahora ashakisha uko yarimbura imizi y’urwango rutuma abantu bahohotera abandi.

    REBA VIDEO ISOBANURA BYINSHI KU BUZIMA BWE HANO :

    Uyu mugore yagize uruhare mu iterambere ry’umugore cyane cyane wo mu cyaro. Yagize uruhare mu ishingwa ry’imiryango myinshi y’abategarugori hano mu Rwanda nka Réseau des Femmes, Duterimbere, Haguruka, SWA RWANDA , agira uruhare rukomeye mu gushinga Impuzamiryango Profemmes ndetse ayibera umuyobozi. Ibyo bikorwa byamuhesheje ibihembo byinshi .

    Muri ibyo twavuga Igihembo cy’ubworoherane no gukemura amakimbirane nta nabi, yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe umuco (UNESCO) ; mu 2001 yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mugore (UNIFEM ) igihembo cy’umugore waharaniye amahoro ; muri 2006 umuryango nyafurika wita ku bumwe bw’abagore wamuhaye igihembo cyitiriwe Toumbouctou.

    Tariki ya 30/01/2021 ibaye bamwe bari muri gahunda ya Guma mu rugo ku batuye mu mujyi wa Kigali no muri Guma mu Karere ku bandi kubera icyorezo cya COVID-19, bityo gahunda yo guhuza abanyamuryango ngo bazirikane Nzambazamariya Veneranda ntiyashobotse uyu mwaka, ariko aho bari hose bamuzirikanye nk’uko uhagarariye uyu muryango Bwana Bajyanama Donatien yabidutangarije.

    Uyu muyobozi avuga ko babyibukije abanyamuryango kandi hakaba hari na Misa zinyura ku bitangazamakuru bimwe na bimwe bamusabira dore ko muri iki gihe kujya mu nsengero bidashoboka.

    REBA VIDEO ISOBANURA BYINSHI KU BUZIMA BWE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Byinshi-wamenya-kuri-Nzambazamariya-Veneranda-umaze-imyaka-21-yishwe-n-impanuka-y-indege

  • Tujyane n’Umujyanama w’Ubuzima gusura umuntu urwariye Covid-19 mu rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru ahabwa n
    Amakuru ahabwa n’umuturage yasuye arebana n’ibimenyetso bya Covid-19 ayandika mu ikayi yabugenewe kugira ngo bimworohere gukora raporo

    Muri bo harimo ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, abajyanama b’ubuzima babiri (umugabo n’umugore) bashinzwe kwita ku buzima bw’umwana uri mu kigero kiri hagati y’iminsi 20 kugeza ku myaka itanu, n’umujyanama w’ubuzima ushinzwe indwara zidakira. Abo bose bakaba bakorera inshingano zabo mu midugudu.

    Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyugarije ibihugu byo hirya no hino ku isi n’u Rwanda rurimo, byabaye ngombwa ko abajyanama b’ubuzima bashyirwa mu byiciro by’inzego zishobora kwitabazwa muri gahunda zinyuranye zashyizweho na Leta, zijyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

    Uretse inshingano bongerewe zirebana n’ubukangurambaga mu gukumira icyo cyorezo, ubu mu midugudu yose abajyanama b’ubuzima bagenzura umunsi ku wundi uko ubuzima bw’abarwariye Covid-19 mu ngo zabo buhagaze, hakiyongeraho no gushakisha abantu bakekwaho ibimenyetso biganisha kuri iyo ndwara.

    Mukandayisenga Ange wo mu Mudugudu wa Giramahoro, Akagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza Akarere ka Musanze, amaze imyaka 11 ari umujyanama w’ubuzima ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi utwite.

    Muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 byabaye ngombwa ko izo nshingano asanganywe ziyongeraho no kugenzura ubuzima bwa bamwe mu barwariye iyo ndwara mu mudugudu akoreramo nyuma yo kubihugurirwa.

    Nibura ku munsi uyu mujyanama w’ubuzima asura buri murwayi inshuro imwe mu rugo rumwe mu zibarizwa mu Mudugudu wa Giramahoro akoreramo.

    Uko bigenda iyo umujyanama w’ubuzima ageze mu rugo rw’umurwayi

    Umunsi umwe hari saa yine za mugitondo, Mukandayisenga ahabwa ikaze mu rugo rw’umwe mu barwaye Covid-19. Mbere y’uko agira ikindi kintu akora abanje gukaraba intoki n’umuti yitwaje wabugenewe (Hand sanitizer). Yambaye masike yagenewe gukingira igice cyose cyo mu maso, agapfukamunwa, umwambaro w’ibara ry’ubururu ukingira igice cyose cy’igihimba n’uturindantoki, kandi anitwaje akuma akoresha apima umuriro, ikaramu n’ikayi.

    Umujyanama w
    Umujyanama w’ubuzima afata umwanya akabwira abo yasuye ububi bwa Covid-19 n’uko yirindwa

    Hagati ye n’abo asanze muri urwo rugo cyane cyane umurwayi wa Covid-19 harimo intera nibura ya metero ebyiri. Igishishikaje uyu mujyanama w’ubuzima ni ukugenzura uko umurwayi amerewe binyuze mu kiganiro kitari kirekire bombi bagirana. Akeneye ko uwo murwayi amubwira niba hari impinduka nshya yumva mu mubiri we zigaragaza ishusho y’uko uburwayi bugabanuka cyangwa bwiyongera; ibyo yose babivugana yandika muri ya kayi yagenewe kubikwamo amakuru abwirwa n’umurwayi, kuko aba agomba kuyakorera raporo ashyikiriza izindi nzego zimukuriye kuva ku Kagari, ikigo nderabuzima n’ibitaro.

    Iyo asanze umurwayi agaragaza ibimenyetso byiyongera aba ashobora kugezwa kwa muganga, yasanga atabifite agakomeza kumukurikirana mu gihe cy’iminsi 14. Icyakora ku bw’amahirwe y’aba bombi (umurwayi n’umujyanama w’ubuzima), nta bimenyetso bigaragaza ubukana bw’icyorezo uyu mujyanama amusanganye.

    Ubu buryo bwo kugenzura uko ubuzima buhagaze bw’abarwariye Covid-19 mu ngo zabo bikozwe n’Abajyanama b’Ubuzima, Leta yabushyizeho nk’imwe mu ntwaro zakoreshwa mu kumenyekanisha umubare w’abandura iki cyorezo bihereye mu midugudu, bigatuma hafatwa ingamba zo kuyikumira no kwita ku bo yagaragayeho hakiri kare.

    Mukandayisenga Ange agira ati: “Twarabihuguriwe mu buryo buhagije, duhabwa n’ibikoresho nkenerwa bidufasha muri iki gikorwa, ku buryo bitworohera kumenya uko tugenzura ubuzima bw’urwariye Covid-19 iwe mu rugo. Ibyo bifasha inzego z’ubuvuzi kubitaho no kuramira ubuzima bwabo butarajya mu kaga”.

    Abajyanama bakora mu bwitange badategereje imishahara

    Izo nshingano bahawe bazikora ari abakorerabushake batagenewe imishahara. Umuntu ashobora kwibaza uko babyifatamo mu gihe batanga amakuru ku buzima bw’umurwayi ku nzego bireba, uko bigenda ngo amugereho n’ibindi.

    Buri rugo rwo mu Mudugudu umujyanama akoreramo arugeramo areba niba nta bafite ibimenyetso ngo bagezwe ku Kigo nderabuzima
    Buri rugo rwo mu Mudugudu umujyanama akoreramo arugeramo areba niba nta bafite ibimenyetso ngo bagezwe ku Kigo nderabuzima

    Umujyanama w’ubuzima ku mudugudu akoreramo, telefone ngendanwa ni igikoresho cy’ingenzi mu kazi ke kuko ayikoresha ahamagara umurwayi amubaza uko amerewe, cyangwa bahana gahunda n’isaha agerera mu rugo rwe kuko aba yirinda kumutungura.

    Iyo telefone kandi Umujyanama w’ubuzima ayikoresha ahamagarana na bagenzi be mu mudugudu cyangwa abamukuriye mu kubamenyesha amakuru yabonye. Uretse kuba hagati y’abo batumanaho mu buryo butabagoye kuko bahamagarana ku buntu, umujyanama w’ubuzima ukeneye guhamagara undi muntu nk’umurwayi bimusaba ko aba afite amafaranga muri telefone ye.

    Na none kandi mu mudugudu aba akoreramo, kugera muri buri rugo agenzura ubuzima bw’umurwayi wa Covid-19, kujya muri buri rugo mu zibarizwa mu mudugudu ashakisha niba nta muntu ugaragaza ibimenyetso bikekwa ko ari ibya Covid-19, byiyongera kuri za nshingano aba asanganywe. Bisaba umujyanama imbaraga zitoroshye kuko urugendo akora ngo yuzuze inshingano ze arukora n’amaguru.

    Nubwo bimeze bityo ariko abajyanama b’ubuzima ngo ntibashobora kudohoka ku nshingano n’icyizere bagiriwe.

    Uwitwa Uzamukunda Fortuné, umujyanama w’ubuzima mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze yagize ati “Ni inshingano twiyemeje gukora mu bwitange kugira ngo nibura natwe dutange umusanzu wacu mu kubaka igihugu binyuze mu kunganira inzego z’ubuvuzi kuramira ubuzima bw’abantu. Buri wese mu baturage b’igihugu cyacu afite uruhembe ari kurasaniraho, natwe uru nirwo duherereyeho kandi twizeye neza ko n’ubwo uru rugamba turiho rukomeye ariko tuzarutsinda”.

    Abaganga ntibarwanya Covid-19 bonyine nta ruhare rw’abajyanama b’ubuzima

    Inzego z’Ubuvuzi zihamya ko uruhare rw’abajyanama b’abuzima rutanga umusanzu ukomeye w’uko abagaragaweho ubwandu bw’icyo cyorezo bamenyekana hakiri kare bataragikwirakwiza henshi.

    Dr Muhire Philibert, Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri agira ati: “Bafatiye abantu runini kuko nk’ubu nguhaye urugero, mu Karere ka Musanze ubu habarirwa Abarwayi 95 ba Covid-19 bari gukurikiranwa mu ngo zabo mu midugudu. Muri bo harimo n’abagiye bamenyekana bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima babaga babasanze mu ngo zabo badafite gahunda yo kujya kwivuza kuko ibimenyetso babaga bafite bitari byakageze ku rwego rukomeye”.

    Ati “No kuba aba bajyanama b’ubuzima batwunganira kugera kuri buri rugo mu mudugudu, bagenzura niba nta muntu ugaragaza ibimenyetso by’iki cyorezo, bidufasha kumenya umurwayi hakiri kare. Ahita ajya muri gahunda yo gukurikiranwa hakiri kare bikorewe iwe mu rugo cyangwa ku bitaro. Ubwo rero ni bumwe mu buryo butuma tugira icyizere ko dufatanyije mu rugamba rwo kurwanya Covid-19, byatuma idatwara ubuzima bwa benshi”.

    Muri buri Karere hashyizweho amatsinda akorera ku rwego rwa buri Murenge akurikirana ubuzima bw’abantu bakekwaho ubwandu bwa Covid-19, ndetse n’ubukangurambaga busanzwe bwo kwibutsa abantu amabwiriza yo kwirinda.

    Ni itsinda riba rigizwe n’Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima, umukozi w’ikigo nderabuzima ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima, Umuyobozi w’Umudugudu ugiye gushyirwamo umurwayi, umutwarasibo w’aho uwo murwayi aherereye n’umujyanama w’ubuzima, Izo nzego ni nazo zifatanya kugira ngo zinarebe koko ko uwo murwayi agomba kuzubahiriza ibijyanye n’amabwiriza aba yahawe.

    Dr Muhire Philibert avuga ko uruhare rw
    Dr Muhire Philibert avuga ko uruhare rw’abajyanama b’ubuzima rwunganira abaganga kuzuza inshingano zabo

    Mu Rwanda Abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 60, mu mikorere yabo ya buri munsi ijyane no gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, ngo baracyafite ikibazo cy’abagikerensa amabwiriza yo kucyirinda. Hari nko kutambara agapfukamunwa, kudahana intera ndetse n’abacyakira abantu benshi mu ngo zabo kuko bazihinduye utubari dukorera mu bwihisho.

    Hari kandi n’aho usanga nk’umurwayi wa Covid-19 yarashyizwe muri gahunda yo gukurikiranirwa iwe mu rugo, hakaba ubwo arenga ku mabwiriza yo kuhaguma. Abajyanama b’ubuzima bibutsa abantu ko hari amabwiriza avuga ko ufashwe abanza gukomeza kuvurwa yamara gukira agakurikiranwa mu butabera, kuko aba yararenze ku mabwiriza yashyiriweho kurengera inyungu za benshi.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/tujyane-n-umujyanama-w-ubuzima-gusura-umuntu-urwariye-covid-19-mu-rugo

  • Musanze: Abaturage 544 batishoboye bahawe akazi kazabafasha kwibeshaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo baturage bahawe akazi bahamya ko kagiye gutuma babaho neza muri ibi bihe bigoye
    Abo baturage bahawe akazi bahamya ko kagiye gutuma babaho neza muri ibi bihe bigoye

    Abo baturage bahawe akazi ni abo mu kagari ka Gasakuza na Kabirizi, bakavuga ko batunguwe aho ngo bari basanzwe bakora imihanda ariko akazi kararangira ku buryo bahoraga babunza imitima bibaza uburyo bazabaho n’imiryango yabo, dore ko ubusanzwe bari babayeho mu buzima bubi muri ibi bihe bya COVID-19.

    Baganira na Kigali Today ubwo bari ku kazi mu murima batunganya amaterasi, bavuze ko Leta ibakuye ahakomeye ibaha akazi nyuma y’uko bari batangiye kwiheba bibaza uko bazabaho.

    Nyiransabimana mu byishimo byinshi yagize ati “Ntitwabona amagambo tubivugamo dushimira Umubyeyi wacu Paul Kagame uduhaye akazi, ubu twagatangiye ku munsi turi gukorera 1500, turishimye nyuma y’iminsi itari mike twari tubayeho nabi. Nkanjye mu muryango wanjye twari dutangiye kwibaza uburyo tuzabaho nyuma y’amezi menshi akazi twakoraga mu gutunganya imihanda karangiye, naho nari naragiye mu karaka nakoze yo amezi atanu banyishyura abiri gusa andi barayatwambura, ndishimye pe”.

    Cyiza JMV ati “Ntiwabona uko nishimye ku mutuma, twatunguwe no kubwirwa ko duhawe akazi aho twari twarihebye muri ibi bihe bitoroshye bwa Corona, nkatwe tutishoboye tubaho ari uko dukoze, ntibyari byoroshye”.

    Abo baturage bagiye gukora ako kazi mu gihe cy’iminsi 75 aho bazatunganya ubutaka ku buso bwa Hegitari 251 bakora amaterasi yikora.

    Ni nyuma y’uko ubwo butaka bwari bwarugarijwe n’isuri aho bwajyaga bwangirika bahinga ntibasarure, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca Habinshuti Anaclet yabitangarije Kigali Today.

    Yagize ati “Tuyita amaterasi yikora, impamvu twayatekereje ni uko ari ubutaka buherereye mu tugari tw’imisozi aritwo Gasakuza na Kabirizi, iyo imvura yaguye itwara ubutaka bw’abaturage. Twararebye dusanga dukoze imirwanyasuri yikora, yafata ayo mazi ubutaka ntibugende bityo imirima y’abaturage igakomeza kwera”.

    Yavuze ko gutunganya ayo materasi birimo inyungu z’abaturage ziri mu byiciro bine bizafasha abaturage mu iterambere.

    Ati “Inyungu ya mbere ni ugufata ubutaka kugira ngo budakomeza gutembanwa n’isuri, iya kabiri ni ukurinda ubutaka kujumbuka, iya gatatu abaturage bahawe akazi bari guhembwa naho iya kane n’uko ayo materasi azaterwaho ubwatsi buzagaburira amatungo haboneke ifumbire ndetse n’abana babone amata ava kuri ayo matungo ubuzima bugende neza, urumva ko inyungu ari nyinshi”.

    Ingengo y’imari igiye kwifashishwa mu gutunganya ayo materasi yatanzwe n’Akarere ka Musanze, hagamijwe gufasha abaturage mu gufata neza ubutaka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abaturage-544-batishoboye-bahawe-akazi-kazabafasha-kwibeshaho

  • Kirehe: Umukecuru yishwe akaswe ijosi, harakekwa umuhungu we – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Rwamugima mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gahara, Nkundimana Faustin, yabwiye IGIHE ko uyu mukecuru yaraye yishwe akaswe ijosi ahagana saa sita z’ijoro n’umuntu bataramenya neza nubwo hakekwa umuhungu we bakunze kugirana amakimbirane.

    Ati “ Uyu mukecuru yibanaga mu nzu ariko akararana n’abuzukuru be babiri, mbere yabanaga n’umuhungu we baza gushwana bapfa ko uyu muhungu ashaka kurya adakora, icyo gihe abana b’uyu mukecuru bandi bamuzaniraga ibyo kurya uyu muhungu akabiteka ntamuhe ibindi akabigurisha.”

    Yakomeje avuga ko baje gushwana cyane biba ngombwa ko umuryango usaba uyu muhungu kujya kwibana arangije akodesha hafi aho muri metero 150, mu ntangiriro za Mutarama 2021 ngo uyu muhungu yazanye n’abandi basore batatu banywera urumogi iwabo nyina abiyamye baramukubita bamugira intere.

    Nkundimana yakomeje agira ati “Rero mu ijoro ryakeye akana kamwe kabyutse kagiye hanze gasanga nyirakuru ari gutera imigeri ngo kamugereho gasanga yuzuye amaraso umwana ariruka ajya kubwira se basanga byarangiye yapfuye, urebye bakebye ijosi ryose.”

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu musore w’imyaka 25 yahise atabwa muri yombi we n’abandi basore batatu baherutse gukubita uyu mukecuru, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n’aho agaragaye bakitabaza ubuyobozi bukabafasha kuyakemura aho kurindira ko bigera aho bamwe bicana.

    Kuri ubu uyu musore hamwe n’abandi batatu bashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Gahara mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwishe akebye ijosi uyu mukecuru.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-umukecuru-yishwe-akaswe-ijosi-harakekwa-umuhungu-we

  • Rusizi: Uruhuri rw’ibibazo ku banyeshuri babuze abarimu n’ibikoresho bihagije – #rwanda #RwOT

    Abo banyeshuri ni abo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri bigaga mu ishuri rya GS Mutongo, bakaza kwimurwa mu rindi shuri rya GS Kirabyo, ahari hamaze kubakwa ibyumba bishya.

    N’ubwo bahimuriwe ariko imirimo yo kubaka aya mashuri yari itararangira ku buryo byabaye imbogamizi ikomeye ku banyeshuri kuko usanga hari isuku nke ndetse n’intebe bicaraho zitaragenewe abanyeshuri.

    Bamwe mu banyeshuri baganiriye na TV1 bayibwiye ko babangamiwe no kwiga mu kigo kitaruzura kuko nta suku ihagije ihari ndetse hari n’ibikoresho nkenerwa batabasha kubona yewe n’abarimu bakaba bahagera gacye, ku buryo hari amasomo abanyeshuri batiga.

    Umwana w’umuhungu uri kwiga muri iri shuri yagize ati “Dufite ikibazo hano nta barimu tubona, nk’ubu ntabwo twiga isomo ry’ubutabire n’ubugenge kubera ko aha nta barimu tubasha kubona.”

    Yongeyeho ati “Intebe twicaraho ziratubangamiye twarwaye umugongo kuko twicara ku ntebe nka ziriya zo mu nsengero bikatubangamira. Aha ntituhabona amazi yo kunywa n’ayo gukoresha isuku, mbega turabangamiwe.”

    Usibye ibi bibazo kandi barataka ikibazo cy’inzara kuko aha batabasha gufata amafunguro kandi barimuwe aho bigaga bari barishyuye amafaranga basabwa yo gufata ifunguro.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu, Ingabire Joyeux, avuga ko iki kibazo giteye inkeke kuko bahabazanye hari ibitaranozwa, gusa ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bibazo binozwe.

    Yagize ati “Ikibangamye cyane ni uburyo abanyeshuri bicara mu ishuri n’uburyo bigamo kugira hirindwe icyorezo cya Coronavirus kuko bisaba ko abantu bagira ubwirinzi. Naho ikibazo cy’abarimu ni uko hari abataragera mu myanya ariko barahari.”

    Gusa ikibazo cy’abarimu ntikiri muri iri shuri gusa kuko hari amashuri atarabona abarimu bashya n’ubwo bivugwa ko muri rusange iki kibazo kizakemuka vuba.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-bimuriwe-muri-gs-kirabyo-baratabaza

  • Abakuru b’ibihugu byo mu Karere basabye inyeshyamba zo muri Centrafrique guhagarika imirwano bwangu – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021, Umuyobozi wa ICGLR, akaba na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço n’abayitabiriye basabye imitwe yitwaje intwaro guhita iva mu birindiro byayo biri hafi y’Umujyi wa Bangui.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, niwe wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu muri iyo nama.

    Mu bandi bitabiriye uretse Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yari yitabiriwe na Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou-Nguesso, Idriss Déby Itno wa Tchad na Gen Ibrahim Gabir wari uhagarariye Sudani.

    Itangazo ry’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama IGIHE ifitiye kopi, rivuga ko abayobozi b’ibihugu binyamuryango bafashije mugenzi wabo Touadera mu bihe by’amatora batazemera abashaka guhirika ubutegetsi bitwaje ko batemera ibyayavuyemo.

    Abitabiriye iyi nama bongeye kwiyemeza gushyigikira ibiganiro n’inama zihoraho hagati y’abanyapolitiki na sosiyete sivile kugira ngo bakure igihugu mu bibazo biriho ubu.

    Basabye kandi ko hafatwa ingamba zikenewe kugira ngo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gakureho ibihano byafatiwe igisirikare cya Centrafrique mu 2013.

    Imitwe yitwaje intwaro yasabwe gushyira intwaro hasi

    Mu bindi byagaragajwe ni ukuba hari abacancuro bakomeye mu nyeshyamba ziri muri iki gihugu. Ikindi kandi ni uko umutekano muke muri CAR, ushobora kuba intandaro y’ihungabana ry’umutekano mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara by’umwihariko ibituranye n’iki gihugu.

    Ibihugu nka Tchad na Sudani, bituranye na CAR, byagaragajwe nk’indiri y’izi nyeshyamba n’abandi baturuka muri ibi bihugu binjirayo bakajya gukora ibikorwa by’urugomo.

    Itangazo ry’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama rigaragaza kandi ko ibi bikorwa byiyongera ku mahano akomeje gukorwa n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro iyobowe n’uwahoze ari Perezida François Bozizé.

    Uyu Bozizé yagerageje kwica amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Ukuboza umwaka ushize, ariko biramunanira. Gusa inyeshyamba ayoboye ziracyafite umugambi wo guteza akaduruvayo n’ubwo gufata umurwa mukuru byazinaniye.

    Iyi nama yasabye imitwe y’inyeshyamba guhita iva muri Cameroun ijya mu Mujyi wa Bangui, kugira ngo zireke habeho urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa biva muri Cameroun byinjira muri CAR.

    Ibitero by’inyeshyamba n’ubusahuzi zikorera muri ako gace, biri mu byakomeje gutuma hatagera abashinzwe ubutahazi.

    Ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa muri Bangui byarazamutse kuva inzira nyamukuru yanyuzwagamo ibicuruzwa bivuye muri Cameroun yafungwa n’iyi mitwe yitwaje intwaro.

    Abayobozi bamaganye ubusahuzi, urugomo n’ubwicanyi byakorewe abasivili n’abakora ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe amahoro “kandi basaba ubutabera ku bakoze ibyo bikorwa”.

    Muri uku kwezi kwa Mutarama 2021, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro n’ingabo za leta zaburijemo ibitero by’inyeshyamba ku nkengero z’Umurwa Mukuru ndetse inyeshyamba eshanu zifatwa mpiri izindi 37 ziricwa.

    Ku wa 24 Mutarama, Ingabo za CAR n’abafatanyabikorwa bazo barimo u Rwanda, bagabye igitero ku bilometero 90 uvuye ku Murwa Mukuru, Bangui, bica inyeshyamba 44, bafata abacanshuro bo muri izi nyeshyamba baturutse muri Tchad na Sudani.

    Inama y’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari yasabye imitwe yitwaje intwaro muri Centrafrique gushyira intwaro hasi bwangu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakuru-b-ibihugu-byo-mu-karere-basabye-inyeshyamba-zo-muri-centrafrique

  • U Rwanda rwemeye kuzubahiriza inama rwagiriwe mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko Minisitiri Busingye n’ubundi yari aherutse kugeza kuri ako Kanama uko igihugu gihagaze ku ngingo yo kurengera uburenganzira bwa muntu, muri Raporo Mpuzamahanga ku isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu (UPR), iba buri myaka itanu.

    Icyo gihe Minisitiri Busingye yari yavuze ko muri rusange igihugu cyateye intambwe ishimishije mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, bitewe n’uko cyari cyashyize mu bikorwa imyanzuro 50 cyari cyasabwe kubahiriza n’aka Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

    Kuri iyi nshuro, nyuma y’uko u Rwanda rutanze raporo yerekana uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu gihugu, aka Kanama kongeye guha igihugu indi myanzuro kizakurikiza mu myaka itanu iri imbere, kugira ngo u Rwanda rurusheho gutera imbere mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Minisitiri Busingye yavuze ko imyanzuro 160 u Rwanda rwahawe ruzayubahiriza muri rusange, kuko n’ubundi rusanzwe ruri mu nzira nziza yo kubahiriza ubu burenganzira.

    Yagize ati “Ndifuza gushimangira ubushake bw’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imyanzuro dushyigikiye. Izahabwa agaciro muri gahunda yo guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu myaka itanu iri imbere kuko ari ingenzi mu kugera ku ntego y’uburenganzira bwa muntu bwuzuye.”

    Yavuze no ku myanzuro ibiri u Rwanda rutashyigikiye, irimo uwa 75 n’uwa 49, ati “ku myanzuro tutashyigikiye, ni uko isanzwe iri muri gahunda, ibikorwa, ingamba n’amavugurura ari kubaho magingo aya, ikazakomeza gukorera muri icyo cyerekezo”.

    Minisitiri Busingye yavuze ko ibikorwa byo gutegura uburyo iyo myanzuro izashyirwa mu bikorwa bigeze kure, avuga ko mu minsi iri imbere hateganyijwe inama n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo gahunda y’uburyo iyi myanzuro izashyirwa mu bikorwa inozwe.

    Ubwo yagezaga raporo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Burenganzira bwa muntu, Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, bikagaragarira mu bwisanzure bwo kwishyira ukizana buri mu gihugu, ubw’itangazamakuru, ubw’ubutabera, ndetse no kuba igihugu gifite Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa muntu kandi yigenga.

    Minisitiri Busingye yahakanye ibirego by’uko mu Rwanda haba gereza zitazwi, avuga ko ikibazo gihari ari ubucucike buri muri gereza zihari, ariko ko ku rundi ruhande bugaragaza ko inzego z’iperereza zirimo RIB na Polisi ziri gukora akazi kazo neza, byose bigatanga umusaruro w’umutekano usesuye tubona mu gihugu.

    Yanasobanuye ko hari byinshi bikomeje gukorwa mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike muri za gereza, birimo kwambika abantu ibikomo by’ikoranabuhanga byerekana aho baherereye, ubundi bagakora igihano cyabo bari hanze ya gereza.

    Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yavuze ko u Rwanda ruzubahiriza imyanzuro rwahawe igamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemeye-kuzubahiriza-inama-rwagiriwe-mu-kubahiriza-uburenganzira-bwa

  • Kamonyi: Umujura yakubise umutwe mu mabuye arapfa nyuma yo guteshwa kwiba #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kamabuye mu Kagari ka Ngoma ahagana saa Saba n'igice z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ibyo abo bajura bagiye kwiba ihene k'umuturage, binjira abumva bamaze kuzisohora aho zirarara ahita avuza induru, abanyerondo bahageze barwana nabo.

    Ati 'Ibisambo byitwaje imihoro byateye urugo rw'umuturage bipfumura inzu bizitura ihene ebyiri, batabaje irondo bafata kimwe kitaramenyekana izina gihita gitema umunyerondo mu mutwe agwa hasi, kigiye gutema undi afata umuhoro umukata mu kiganza.'

    Akomeza avuga ko ibyo bisambo byirukanse ariko kimwe muri byo kitura hasi mu gishinga cy'amabuye gikubitaho umutwe kirapfa.

    Ati 'Ni ahantu hamanuka cyane, twasanze ashobora kuba yakubise umutwe ku ibuye arapfa.'

    Uwapfuye yajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo akorerwe isuzuma hamenyekane neza iby'urupfu rwe.

    Abanyerondo bakomeretse bagiye kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Migina ariko uwatemwe ku mutwe bamuhaye urupapuro ruzamujyana guca mu cyuma.

    Kubwimana avuga ko kugeza ubu hari gushakishwa amazina y'uwapfuye kuko ataramenyekana kandi nibamara kuyamenya bibafasha kumenya abo bakorana.

    Kubwimana yasabye abakora ibikorwa bibi birimo ubujura n'urugomo kubireka ahubwo bakitabira umurimo bagamije kwiteza imbere.

    Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano kandi igihe bafashe ukekwaho icyaha bakirinda kwihanira, ahubwo bakamushyikiriza inzego z'ubuyobozi cyangwa iz'umutekano.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kamonyi-umujura-yakubise-umutwe-mu-mabuye-arapfa-nyuma-yo-guteshwa-kwiba

  • Manzi Thierry ntazakina na umukino wa Guinea #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Manzi Thierry ntabwo ari mu bakinnyi bazifashishwa n’umutoza Mashami Vincent ku munsi w’ejo mu mukino wa Guinea Conakry wa ¼ cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, ni nyuma y’ikibazo yagiriye ku mukino wa Togo.

    Ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, u Rwanda rwakinnye na Togo umukino usoza itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

    Ni umukino utaragendekeye neza myugariro Manzi Thierry wari wafashije Amavubi mu mikino banganyijemo na Uganda n’uwa Maroc yose ubusa ku busa.

    Ku munota wa 7 w’umukino gusa, Manzi Thierry yaje kugira ikibazo ava mu kibuga bigaragara ko ameze nabi aho yahumekaga nabi, abaganga b’ikipe y’igihugu bagaragaye barimo kumwitaho munsi gato y’imbavu ku ruhande rw’iburyo.

    Uyu mukinnyi waryamye hasi nta muntu umukozeho, ni ingaruka z’ikibazo yagiriye ku mukino wa Maroc wabaye tariki ya 22 Mutarama 2021.

    Iki kibazo kikaba cyarakomeje anyuzwa mu cyumwa basanga hari inyama yagize ikibazo, yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo hashize ariko ntyikoranye n’abandi imyitozo aho yakoze wenyine anambaye inkweto zisanzwe.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi atari mu bakinnyi Mashami Vincent azifashisha kuri uyu mukino uzaba ku isaha ya saa tatu z’ijoro za Kigali mu Rwanda.

    Undi mukinnyi ushidikanywaho ni Iradukunda Jean Bertrand wagiriye ikibazo mu myitozo yitegura Togo, yatangiye imyitozo ariko na we ntabwo aramera neza.

    Manzi Thierry ntazakina umukino w’ejo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-ntazakina-na-umukino-wa-guinea