Source : https://agakiza.org/IGITARAMO-01-KWIZERA-N-IMIRIMO-Pst-Desire-H-Dominic-Ashimwe.html
Category: Uncategorized
-
Umusore wari wambaye isume (essuie main) ubwo yishimiraga intsinzi y'Amavubi yabaye agatobero ku mbuga nkoranyambaga â YEGOB #rwanda #RwOT
Tariki ya 26/01/2021 ubwo Amavubi yatsindaga Togo ibitego 3 kuri 2 akanakatisha iticye yo gukina imikino yo muri 1/4 cy'irangiza mu mikino ya CHAN 2020, hagaragaye umubare munini w'abanyarwanda bagiye kwishimira intsinzi y'Amavubi. Umwe mu bagaragaye mu bafana bagiye kwishimira intsinzi y'Amavubi wanasekeje abantu benshi, ni umusore wagiye yambaye isume (essuie main) ndetse na boda boda bigaragara ko intsinzi y'Amavubi ishobora kuba yaramutunguye yari aryamye aho abyukiye akabaduka afata isume ahita ajyana n'abandi mu muhanda aho bagiye kubyinira bishimira intsinzi. Ifoto y'uyu musore ikomeje kugenda iba agatobero ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by'umwihariko urubuga rwa Twitter aho abantu benshi batandukanye barimo kugenda bayikoresha uko bishakiye mu rwego rwo kwishimisha aho bamwe bagaragaje ko ariyo myambarire iri buze kubaranga mu kwishimira intsinzi y'Amavubi mu gihe araza kuba atsinze ikipe ya Guinée ku mukino wo kuri uyu mugoroba.
Nubwo ibi bijyanye no kuza kwishimira intsinzi y'Amavubi mu gihe yaba atsinze Guinée birimo kuvugwa ariko ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwihanangirije abatuye umujyi wa Kigali bubabwira ko intsinzi y'Amavubi niboneka bategetswe kuyishimira bari mu ngo zabo bakirinda kujya mu mihanda no guhura n'abandi mu matsinda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid-19.
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
-
Burera: Mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima hasanzwemo umurambo w’umugabo #rwanda #RwOT
Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama 2021, ubwo abakozi bari bagiye kuvidura ibi byobo bakuragaho beto iba ihapfundikiye bagasangamo uyu murambo. Bahise bihutira kubimenyesha ubuyobozi bw’iki Kigo Nderabuzima cya Gahunga.
Ku wa 30 Mutarama, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahunga, Nasabyimana Martine yavuze ko bataramenya imyirondoro ya nyakwigendera kuko bataramukura muri icyo cyobo.
Yagize ati “Njyewe nahamagawe n’abaraye izamu nimugoroba kuko nari natashye, bambwira ko abari baje kuvidura ibyo byobo basanzemo umurambo, baraye bagerageje kuwukuramo ntibyakunda urumva bwari bunije ariko ubu nibyo tukigerageza dufatanyije n’izindi nzego harimo na Polisi. Ntabwo yari yamenyekana kuko nta n’uwigeze arwarira iwacu, nta n’umuntu wari wamumenya gusa, ukurikije uko uwari ugiye kuvidura yambwiye ngo wabonaga umubiri we waba utarengejemo iminsi nk’ibiri.”
Hari amakuru avuga ko uyu murambo waje gukurwa muri iki cyobo mu masaha y’umugoroba ugahita woherezwa I Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.
Source : https://www.imirasire.rw/?Burera-Mu-bwiherero-bw-ikigo-nderabuzima-hasanzwemo-umurambo-w-umugabo
-
The Ben yakuruye umwuka mubi hagati y'abahanzikazi 2 bo muri Uganda #rwanda #RwOT
Amakimbirane hagati ya Fille na Rema araturuka ku ndirimbo The Ben yafatanyije na Rema yitwa ' This is love' kuri ubu ikunzwe. Fille avuga ko uyu mushinga Rema yawumwibye.
Amakuru ivuga ko The Ben yari yabanje gukorana iyi ndirimbo na Fille mu buryo bw'amajwi, ariko nyuma abivamo, ayikorana na Rema Namakula nkuko Ugblizz yabitangaje.
Ni nyuma y'amakuru yageze kuri The Ben ko gukorana iyi ndirimbo na Rema Namakula byari gutuma ica ibintu muri Uganda no mu karere.
Kuri ubu nk'uko aya makuru abivuga, Fille Mutoni n'umugabo we, MC Kats baravumira ku gahera Rema ku bwo kubatwara uwo mushinga w'indirimbo.
Iki kinyamakuru ariko nticyavuganye na The Ben ngo agire icyo agitangariza ku bivugwa.
-
Minisitiri Munyangaju yongeye guha Amavubi ubutumwa bwa Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Minisitiri Munyangaju yavuze ko Amavubi yamwijeje intsinzi.
Ati ' Mu nama twagiranye n'Amavubi yiyemeje gushimangira ko atari ayo kwitonderwa ahubwo ari ayo gutinywa! #Tubadwinge Natwe i #Rwanda dufane, twishimane nabo tubari inyuma kandi twubahiriza ingamba zo kwirinda #COVID19 #NtabeAriJye.'
Amavubi nayo abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yishimiye kongera kuganirizwa na Minisitiri Munyangaju Mimosa ndetse akayagezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame.
Ati ' Wakoze cyane kongera kureba uko tumerewe Minisitiri Munyangaju, ubufasha bwanyu ni ntagereranywa. Wakoze kandi kutugezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Kagame, turabasezeranya kujya muri uyu mukino dufite intego yo kuzamura ibendera ry'u Rwanda.'
Byitezwe ko ababanza mu kibuga barimo Kwizera Olivier,Emery Bayisenge byitezwe ko yongera gutangira mu mutima w'ubwugarizi afatanya na Mutsinzi Ange mu gihe Mangwende na Omborenga Fitina buzuza ubwugarizi.
Hari amakuru avuga ko Twizeyimana Martin Fabrice ashobora kubanza mu kibuga we na Sefu, Hakizima Muhadjiri, na Byiringiro Lague ushobora kongera kubanza mu kibuga.
Muri ba rutahizamu harimoTuyisenge Jacques na Sugira Ernest watsinze igitego cyakoze ikinyuranyo ku mukino wa Togo.
Guinea iraza kuba idafite abarimo rutahizamu Sékou Oumar Yansané Akale, Moussa Condé ukina hagati mu kibuga na myugariro Mohamed Kalil Traoré bose bafite imvune, gusa abakinnyi barimo Yakhouba Gnagna Barry umaze gutsinda ibitego bitatu ndetse na Morlaye Sylla ni abo kwitondera.
Ikipe ikomeza hagati y'u Rwanda na Guinea izahura na Mali muri ½ kizakinirwa kuri Stade ya Japoma ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021.
Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rugiye guhura na Guinea mu marushanwa atandukanye, aho bwa mbere hari mu Gikombe cya Afurika cya 2004, ibihugu byombi byanganyije igitego 1-1 mu matsinda.
Byongeye guhurira mu itsinda rimwe mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2019, Guinea itsinda u Rwanda ibitego 2-0 mbere yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kigali.
-
Abajenerali Bakuru ba Uganda bavanywe mu Nama Nkuru ya Gisirikare #rwanda #RwOT
Abandi basirikare bakuru batowe ni Lt Gen Wilson Mbadi, Lt Gen Peter Elwelu na Lt Gen James Mugira.
Abatowe bose hamwe ni barindwi mu bandi 17 bari biyamamaje.
Minisitiri w’umutekano General Elly Tumwine yashakaga gutorerwa manda ya Gatandatu ariko byanze.
Abajenerali batowe harimo na Gen Peter Elwelu usanzwe ahagarariye Ingabo zirwanira ku butaka.
Perezida Museveni yageze ahabereye amatora ari muri Kajugujugu ya gisirikare.
Amatora yebereye mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Bombo ageza ijambo ku basirikare bari aho.
'The Independent’ yanditse ko Perezida Museveni yarangije ijambo ahita yurira indege kuko atemerewe kwitabira ariya matora.
James Mugira ni umwe mu basirikare bakuru bashyizwe muri iriya nama ariko utazwi cyane mu Karere Uganda iherereyemo.
N’ubwo ari uko bimeze ariko amaze igihe mu ngabo za Uganda ubu akaba ari afite ipeti rya Lieutenant General.
Mugina yigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwitwa Chieftaincy of Military Intelligence ndetse aza no kuyobora umutwe w’ingabo zikoresha ibitwaro biremereye iri i Masaka.
Source : https://www.imirasire.rw/?Abajenerali-Bakuru-ba-Uganda-bavanywe-mu-Nama-Nkuru-ya-Gisirikare
-
Kamonyi-Ngamba: Bashakira amazi mu twobo two mu mucanga, ubuyobozi buti 'murasubizwa vuba' #rwanda #RwOT
Benshi mu baturage bo mu kagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, bamaze imyaka myinshi nta mazi meza bagira. Bafukura utwobo mu mucanga, ukayungurura amazi yari ibirohwa bakayavoma, ari nayo bakoresha imirimo yabo ya buri munsi harimo no kuyanywa. Ubuyobozi buravuga ko nta gihindutse mu cyumweru kimwe hatangira imirimo yo kubaka umuyoboro w'amazi meza.
Ni k'umugezi wa Nyamagana, aho uhageze utabura utwobo tw'amazi abaturage bafukuye ndetse barimo bavoma amazi bajyana mu ngo, bitanabuza ko ufite inyota avoma akinywera. Bavuga ko aya mazi ariyo bakoresha mu mirimo yabo ya buri munsi.

Turagiwenimana Emmanuel, avuga ko kubona amazi aha hantu bisaba ko uje kuvoma abanza gufukura akobo, kubera ko ari mu mucanga, agategereza umwanya amazi akiyungurura agasa neza kuko ubusanzwe amanuka ari ibiziba, ubundi bakagenda bavoma kugeza buri wese abonye ayo akeneye. Avuga ko ari ikibazo kimaze igihe kandi ko ubuyobozi bukizi imyaka myinshi ishize.
Karekezi Yonasi, kumyaka isaga 70 avuga ko uyu mugezi wa Nyamagana ariwo benshi bavomaho amazi igihe kinini gishize, ko ushaka amazi agenda agafukura akobo mu mucanga, hanyuma amanuka ari ibiziba agakomeza, umucanga ukayungurura amazi bakavoma.

Aya mazi ntabwo abayavoma cyangwa se abagenzi batinya kuyanywa bakiyadaha mukobo. Uyu mugezi wa Nyamagana, uretse kuba ariwo abaturage bakesha amazi bavuga ko ariyo meza bafite, banavuga ko ubusanzwe ari umugezi ubahangayikishije kuko iyo imvura ikubye, abana biga bahita basabwa gutaha iwabo uko byaba biri kose ngo kuko iyo huzuye uwawambutse arara hakurya yawo.
Gusubizwa kw'abaturage kuri hafi, Miliyoni 60 z'ibikorwa by'ibanze zimaze kuboneka;
Tuyizere Thaddee, umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka kamonyi ashimangira ko iki kibazo koko kimaze igihe ariko ko ubu bari gukoza imitwe y'intoki kubisubizo kuko bafite abafatanyabikorwa barimo gukorana mu rwego rwo kugeza amazi meza kuri aba baturage, aho ndetse ngo bamaze kwakira igice cya mbere cy'inkunga kingana na Miliyoni 60 z'amafaranga y'u Rwanda.
Agira ati' Akagari ka Kabuga mu by'ukuri kari akantu hagoye kugera, hari n'ibikorwa remezo navuga ko bidahagije. Cyane cyane hano navuga ko bagira ikibazo gikomeye cy'amazi, hari umuyoboro wari warakozwe cyera n'abafatanyabikorwa ariko mu gihe cy'ibiza uza gutwarwa ku buryo ubu navuga ko rwose kubona amazi muri aka gace biragoye, noneho no kubera imiterere yaho nta n'amasoko ahari, ubu rero ubona abaturage rwose amazi bavoma ari ibinamba, ariko twakomeje gukora ubuvugizi, hari umushinga wakozwe ndetse ubonerwa n'ingengo y'imari kuburyo amafaranga igice cya mbere twamaze kukibona tugiye kuwutangira'.

Meya Tuyizere, avuga ko nta gihindutse mu cyumweru gitaha bashobora kuza gushyira ibuye ry'ifatizo ahazakorerwa ibi bikorwa byo gutangiza umuyoboro uha amazi meza abaturage. Avuga kandi ko muri Miliyoni 60 bamaze kwakira, zizafasha mu guha abaturage amazi, nyuma hakaba igice cya 2 kizaza mukwagura ibikorwa byo kwegereza amazi umuturage umaze igihe avoma ibirohwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Akayabo amasezerano ya Lionel Messi na FC Barcelona azarangira atwaye kamaze kumenyekana #rwanda #RwOT
Messi aheruka kugirana amasezerano na FC Barcelona mu mwaka wa 2017 ariko muri iyi myaka mike basinyanye iki gihangange cyo muri Argentina kizabasha kwinjiza akayabo ka miliyoni 555 z'mayero (£492m) narangira mu mpeshyi y'uyu mwaka.
Ikinyamakuru El Mundo Deportivo cyavuze ko aamasezerano y'imayaka 4 Messi yasinye azamubyarira aka kayabo gusa iyo Barcelona yemera kumurekurira Ubuntu mu mpeshyi ishize yari kugabanuka.
Iki kinyamakuru cyavuze ko aya masezerano ya Messi azasenya FC Barcelona,arimo ibice bitandukanye yaba umushahara,ibyo kwamamaza,n'ibindi bitandukanye birimo n'imisoro.
Messi ngo yahabwaga miliyoni138 z'amayero (£122m) buri mwaka nk'umushahara we.Yahawe miliyoni 115 z'amayero (£102m) kubera ko yemeye kongera amasezerano.Yanahawe miliyoni 79 z'amayero (£69m) z'uko yemeye kuba indahemuka akaguma I Camp Nou.
El Mundo ivuga ko nubwo Messi asigaje amezi 5 ku masezerano ye ariko ngo amaze kwinjiza miliyoni 511 z'amayero ndetse aya mezi asigaye azayakusanyamo akayabo.
Amakuru aravuga ko kuba aya makuru y'ibanga y'amasezerano ya Messi yagiye hanze bishobora kwangiza umubano w'ikipe nawe ndetse bivugwa ko FC Barcelona ishobora gukomeza guhangayika cyane kubera uyu mushahara igenera Messi.
Amakuru avuga kandi ko FC Barcelona yaguye mu gihombo gikomeye kubera Covid-19 ariyo mpamvu yafashe inguzanyo ya miliyari 1.2 z'amapawundi muri 2019-20 ndetse ngo harimo ideni ry'igihe gito rya â¬720m (£638m), arimo â¬266m (£236m) bagomba kuba bishyuye bitarenze kuwa 30 Kamena.
FC Barcelona yahagaritse kugura abakinnyi kubera ubukene ndetse ngo irifuza gusaba abaterankunga bayo ideni rya miliyoni 89 z'amapawundi yo gushora ku isoko mu mpeshyi.

-
CHAN 2020: Indirimbo 5 zabahanzi Nyarwanda z… – #rwanda #RwOT
Muri iyi minsi amaso ya benshi ari gukurikirana Shampiyona y'Afurika y'Abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN' riri kubera mu gihugu cya Cameroon. U Rwanda rufite umukino ukomeye uyu munsi aho ruza gucakirana n'ikipe ya Guinea mu gushaka itike ya ½ mu mikino ya CHAN 2020.
Mbere y'umukino na nyuma hacurangwa indirimbo z'abahanzi batandukanye bo ku Isi; iziganje ni iz'abahanzi bo mu Rwanda zamaze igihe n'inshya zasohotse muri Mutarama 2021.
Mbere y'umukino wahuje Amavubi na Maroc kuri Stade de la Réunification hakinwe indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda. Ndetse no ku mukino Amavubi yakinnye na Togo kuri Limbe Omnisports Stadium nabwo hakinwe indirimbo z'abahanzi nyarwanda.
INYARWANDA yavuganye na Uwimana Clarisse Umunyamakuru wa B&B Fm uri kumwe n'ikipe y'Igihugu Amavubi, avuga ko mbere y'umukino wahuje Amavubi na Togo n'umukino w'Amavubi na Morocco, abari ku buhanga bw'ibyuma bakinnye indirimbo z'abahanzi nyarwanda, ibyishimo bitaha ku mutima ya benshi.
Yavuze ko ikirenze kuri ibi, ariko uko impuzamashyirahamwe CAF yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo amashusho yumvikanamo indirimbo 'KAO' y'umuhanzi Kevin Kade ubwo abakinnyi bitegura kujya mu kibuga
Ati 'Mbere y'imikino y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda nagiye kumva numva bakinnye indirimbo 'Ikanisa' numva ndumiwe nyine kumva indirimbo y'abahanzi Nyarwanda nyuma gato ndibutse bashyizemo na 'Naremeye' indirimbo ya The Ben…'
'Byakomeje gutyo mbere ya buri mukino w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda bakajya bakina indirimbo z'abanyarwanda zirimo 'Kao', 'Helena' indirimbo ya Marina na Social Mula”.
Akomeza ati 'Bazakiriye (indirimbo) neza pe cyane nk'Abanyarwanda baba aha bashyizeho indirimbo ya The Ben bajya mu bicu gusa narabyishimiye nk'indirimbo 'KAO' yo na CAF yarayipositinze. Rero ni ikintu kiza.'
N.B: Imibare y'abantu bamaze kureba izi ndirimbo yafashwe ejo ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021.
1.'Ikanisa' y'abahanzi bo mu The Mane
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IKANISA’ Y’ABAHANZI BO MURI THE MANE FT BAD RAMA
Iyi ndirimbo 'Ikanisa' yasohotse ku wa 2 Nzeri 2020, imaze kurebwa n'abantu 1,538, 387 iherekejwe n'ibitekerezo birenga 508. Yaririmbyemo umuhanzi Calvin Mbanda, abahanzikazi Marina na Queen Cha na Bad Ram Umuyobozi wa The Mane.
2.Indirimbo 'KAO' y'umuhanzi Kevin Kade
Uyu muhanzi ni umwe mu babarizwa muri Label Incredible Records ya Bagenzi Bernard. Umwaka wa 2020 wasize yigaragaje nk'umwe mu bagomba guhangwa amaso no gushyigikirwa.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KAO’ Y’UMUHANZI KEVIN KADE
Indirimbo ye yise 'KAO' yasohotse ku wa 1 Nzeri 2020 imaze kurebwa n'abantu 290, 281. Yamuhaye igikundiro kidasanzwe kuko byarenze gucurangwa mu Rwanda igera no kuri Televiziyo zikomeye. Ibitekerezo biri kuri iyi ndirimbo birenga 140.
3.'Helena' y'umuhazi Platini
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘HELENA’ Y’UMUHANZI PLATINI P
Mu biganiro bitandukanye ari kugirana n'itangazamakuru muri iki gihe, Platini ari kuvuga ko ari mu rukundo na 'Helena'. Yaririmbye umukobwa ufite umubiri n'ikimero nk'icya Shaddy Boo akagira n'amaguru meza nk'ay'umuhanzikazi Butera Knowless.
Iyi ndirimbo iri kuryohereza benshi muri iki gihe cy'intangiriro z'umwaka wa 2021. Yasohotse ku wa 23 Mutarama 2021, imaze kurebwa n'abantu 115, 608; iherekejwe n'ibitekerezo birenga 400.
4.Indirimbo'Naremeye' y'umuhanzi The Ben
“>Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ku wa 08 Kamena 2019 yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Naremeye'. Ni imwe mu ndirimbo z'uyu muhanzi ziryohera benshi bari mu rukundo nawe arimo.
Imaze kurebwa n'abantu 2, 372, 272. Yatanzweho ibitekerezo birenga 793. Nubwo iyi ndirimbo imaze imyaka ibiri isohotse ariko iracyumvikana henshi harimo no mu mahanga.
5.Indirimbo 'Ndabazi' ya Marina na Social Mula
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NDABAZI’ YA MARINA NA SOCILA MULA
'Ndabazi' imaze iminsi itandatu isohotse, dore ko yasohotse ku wa 24 Mutarama 2021. Imaze kurebwa n'abantu 82, 148 itanzweho ibitekerezo 160.
Niyo ndirimbo ya mbere Marina yasohoye muri uyu mwaka 2021. We na Social Mula baririmba ku mukobwa uba afuriha bagenzi be, avuga ko azi neza ko arangaye gato inshuti ze zamutwara umukunzi we.
Ikipe y’Igihugu Amavubi ifite umukino ukomeye kuri iki Cyumweru, aho icakirana na Guinea



Ikipe y’Igihugu Amavubi ifite umukino ukomeye kuri iki Cyumweru, aho icakirana na Guinea