Category: Uncategorized

  • Gisagara: Uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri ntiruzageraho rukayibura? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyiramugengeri ubundi ni igitaka
    Nyiramugengeri ubundi ni igitaka

    Abibaza iki kibazo bagihera ku kuba sosiyete y’abanyaturukiya iri kubaka uru ruganda ari yo Power Yumn Ltd, yarumvikanye na Leta y’u Rwanda ko izarwubaka ikanarubyaza amashanyarazi, hanyuma nyuma y’imyaka 26 ikarwegurira Leta.

    Bamwe bati “Ese nyuma y’iyo myaka 26 iyo nyiramugengeri izaba ishize burundu?” Abandi na bo bati “Ese ko kubaka ruriya ruganda bizatwara amamiriyari menshi, nyiramugengeri ishizemo mu myaka 26 buriya ntihaba hari igihombo kuri Leta?”

    Umuyobozi mukuru w’uru ruganda, Dominique Gubbini, asubiza iki kibazo agira ati “Inyigo yagaragaje ko mu gishanga cy’Akanyaru tuzacukuramo nyiramugengeri, hari ishobora kwifashishwa mu gihe cy’imyaka irenze 50. Ni ukuvuga ko ibyo kwibaza ngo bizagenda gute nishira, bizatangira kwibazwa nyuma y’imyaka 50.”

    Igishanga kizakurwamo nyiramugengeri gifite ubuso bwa hegitari 4,200
    Igishanga kizakurwamo nyiramugengeri gifite ubuso bwa hegitari 4,200

    Dominique anasobanura ko mbere yo gutangira uyu mushinga bapimye bagasanga ubuso bw’igishanga bazakuraho nyiramugengeri bugera kuri hegitari ibihumbi bine na 200 (4200ha) kandi nyiramugengeri ishobora kuba igera ku bujyakuzimu bwa metero 100 (100m), n’ubwo bo ubu bari kuyicukura kugarukira kuri metero 20 (20m) z’ubujyakuzimu.

    Nyiramugengeri ko ari nk’ibitaka, ibyara amashanyarazi ite?

    Ugeze ku ruganda rwa nyiramugengeri kuri ubu ahasanga indundo z’igitaka cy’umukara, ari cyo nyiramugengeri, biteguye gutangira kwifashisha guhera mu kwezi kwa Werurwe, bakora amashanyarazi.

    Bituma umuntu yibaza ngo ese iki gitaka numvise ko gishobora gucanwa, gitanga amashanyarazi gute?

    Ikirundo cya nyiramugengeri itegereje kwifashishwa
    Ikirundo cya nyiramugengeri itegereje kwifashishwa

    Uruganda ruzakora amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri rwubatse ku buryo nyuma yo gucukura nyiramugengeri mu gishanga hanyuma ikagezwa mu bubiko bwabugenewe, hari ahantu hagenwe izajya isukwa hanyuma imashini zikayijyana aho izajya yifashishwa mu gucanira amazi.

    Umwuka ushyushye cyane (Vapeur/steam) uzajya uva mu mazi nyiramugengeri yacaniriye uzajya ukaraga imashini zibyara amashanyarazi, nuko amashanyarazi aboneke.

    Uruganda rutunganya nyiramugengeri
    Uruganda rutunganya nyiramugengeri

    Biteganyijwe ko megawati 80 z’amashanyarazi uru ruganda ruzajya rutanga zizajya ziboneka hacanwe toni 2600 za nyiramugengeri, ku munsi.

    Ivu rya nyiramugengeri rizajya ryifashishwa mu gukora sima

    Hari uwakwibaza ngo ese nyiramugengeri izajya iba yamaze gucanwa izajya hehe ko izaba ari ivu ryinshi? Dominique Gubbini ati “Twasanze ivu rya nyiramugengeri ryaherwaho mu gukora sima. Uruganda rukora sima ruzajya rurigura.”

    Nyiramugengeri kandi n’ubwo izifashiswa mu gukora amashanyarazi, ubusanzwe ngo ni ifumbire nziza yakwifashishwa mu buhinzi.

    Ziriya hangari ebyiri ni zo zizajya zibikwamo nyiramugengeri, ari na ho hari ahari imyenge imenwamo hanyuma imashini zikayizamura, ikazamukira ahatwikiriwe n
    Ziriya hangari ebyiri ni zo zizajya zibikwamo nyiramugengeri, ari na ho hari ahari imyenge imenwamo hanyuma imashini zikayizamura, ikazamukira ahatwikiriwe n’aya mabati y’ubururu


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-uruganda-rubyaza-amashanyarazi-nyiramugengeri-ntiruzageraho-rukayibura

  • KNC yavuze icyatumye atinda gutanga akayabo yemereye Amavubi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa RadioTv1 KNC yasobanuye impamvu yatinze guha Amavubi agahimbazamusyi yayemereye ko natsinda Maroc, buri mukinnyi azahabwa 100$ avuga ko afite uburyo azayatangamo ngo kuko amafaranga ni aye.

    Ubwo Amavubi yerekezaga mu irushanwa rya CHAN riri kubera muri Cameroun, hari ingeri zitandukanye z'abantu zemereye abakinnyi b'iyi kipe amashimwe atandukanye.

    Muri abo, harimo na KNC uyobora Gasogi United wavuze ko Amavubi naramuka atsinze umukino wa Maroc, buri umwe uri muri iyi kipe, yaba abakinnyi n'abatoza azabaha 100$ buri umwe.

    Ntabwo Amavubi yabashije gutsinda Maroc kuko baranganyije ariko iyi kipe y'igihugu yakatishije itike ya 1/4 cy'irangiza.

    Benshi bakomeje kwibaza impamvu uyu muyobozi ataratanga ibyo yemeye, ariko na we ntabwo ahakana ko azasohoza ubutumwa kuko yabyemeye nta muntu umushyizeho agahato.

    Mu kiganiro Rirarashe cya RadioTv1, KNC yavuze impamvu aya mafaranga ataragera ku bo yayemereye, ariko avuga ko bitandukanye n'ibyo bamwe bamaze iminsi bavuga.

    Ati 'Ibintu byacu bigira uko bikorwa. Ntegereje ko Perezida wa FERWAFA ambwira uko nzayabaha. Ntabwo ibintu bikorwa mu kajagari. Ese ubundi ayo nemeye ko ari ayanjye ikibazo abantu bafite ni ikihe? Niba utatanga ayawe reka abayatanga bayatange.'

    Uretse uyu muyobozi, hari n'abandi bemereye Amavubi agahimbazamusyi, aba barimo Munyakazi Sadate, Mbonabucya Desire n'abandi batandukanye.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/knc-yavuze-icyatumye-atinda-gutanga-akayabo-yemereye-amavubi/

  • Abanyarwenya Japhet na Etienne bagiriye inama Mashami kugirango atsinde| Aba basore ntibasanzwe mu gusetsa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyarwenya Japhet na Etienne basanzwe bazwi nka Bigomba Guhinduka, bagiriye inama Mashami Vincent uko agomba gukinisha abakinnyi be kugirango baze gutsinda ikipe ya Togo mu mukino wabaye ku wa kabiri ushize tariki ya 26/01/2021 (umukino waje no kurangira U Rwanda rutsinze Togo ibitego 3 kuri 2). Ibi Japhet na Etienne babivugiye mu kiganiro bagiranye na Yago Tv show aho yari yabasuye mu rugo aho batuye. Aba banyarwenya batangiye bavuga ku kazi kabi ka buri munsi ariko ka comedy. Japhet na Etienne batangiye bavuga ko umwaka wa 2020 utabagendekeye neza kimwe n'abandi banyarwanda muri rusange kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa bimwe na bimwe bihagarara harimo n'ibitaramo ari nabyo aba basore bakundaga kugaragaramo. Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byinshi bya Japhet na Etienne ariko bagerageje kwishakamo ibisubizo aho bakoze ibitaramo bitandukanye nka showbizzlive comedy n'ibindi babinyujije kuri YouTube Channel yabo. Japhet na Etienne bagize icyo babwira bamwe mu bantu bajya babwira abanyarwenya ko bazimye aho bavuze ko uburyo bwiza bwo kubasubiza ari ukwicisha bugufi bakabanza bakumva ibitekerezo byabo nyuma bakababwira ko bifuza gutera imbere. Kuri iyi ngingo, Etienne yavuze ko byamubayeho aho umwe mu bafana be yamubwiye ko we na Japhet bazimye nyuma Etienne aza kumubwira ko ibyo avuga aribyo koko gusa bakaba basaba Imana ko yabongerera ibikorwa bakongera bagatwika nkuko byahoze. Uyu mufana yahise amusubiza amubwira ko amwemera ndetse anamushimira. Etienne abona inzira nziza yo gusubiza ababaca intege bababwira ko bazimye ari ukwicisha bugufi imbere yabo kugirango babereke ko nta gihe bataye batekereza ibyo bababwira.

    Japhet na Etienne

    Japhet na Etienne kandi babinyujije mu rwenya bagize umwuga, bagiriye inama Mashami Vincent kugirango abashe gutsinda umukino U Rwanda rwakinnyemo na Togo. Nkuko Japhet na Etienne babivuze, bavuze uko uburyo Mashami yakoresha kugirango atsinde ari uko nta musimbura wakagombye kuba yicaye ku ntebe y'abasimbura ahubwo ko bose bagakwiye kuzenguruka ikibuga bishyushya bityo bigatera gucanganyukirwa abakinnyi n'abatoza ba Togo bibaza ugiye kujyamo uwariwe. Japhet na Etienne kandi bavuze ko umukino ugitangira abakinnyi bose bagakwiye kuvuza igikobwakobwa no gucs imigara kugirango abari muri stade bose bamenye ko ari abanyarwanda. Aba banyarwenya bakomeje bavuze ko indi mpamvu ikomeye yatuma Amavubi atsinda ari ukudacika intege. Bati: Niba hari umukinnyi uhawe ikarita y'umuhondo nta gucika intege ahubwo abakinnyi bose bakagombye guhita bakoma amashyi ndetse bavuga ko Muhadjiri natera umupira ku mutambiko w'izamu (poteau) abakinnyi bose ndetse n'abafana bakwiye guhita bavugiriza induru rimwe bishimye cyane nk'abatsinze ibi nabyo bigatesha umutwe ikipe ya Togo. Ibi nibyo Japhet na Etienne babinyujije mu rwenya bakora bari bageneye umutoza Mashami nk'inama yamufasha gutsinda mbere y'umukino w'U Rwanda na Togo. Japhet na Etienne basabye ko abanyarwanda bakomeza gushyigikirs ikipe y'U Rwanda, Amavubi. Mu gusoza ikiganiro, Japhet na Etienne bifurije abanyarwanda bose umunsi mukuru mwiza w'intwari.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abanyarwenya-japhet-na-etienne-bagiriye-inama-mashami-kugirango-atsinde-aba-basore-ntibasanzwe-mu-gusetsa/

  • Amavubi si ayo kwitondera ni ayo gutinywa- Babibwiye Mimosa wabahaye ubutumwa bwa Perezida #rwanda #RwOT

    Babivuze habura amasaaha macye ngo bakine umukino wa 1/4 cy’irangiza ry’irushanwa ry’Igikombe cya Africa cy’abakina iwabo (CHAN) baza guhuramo na Guinea.

    Iyi kipe y’u Rwanda itarahabwaga amahirwe, kuva yagera muri iri rushanwa ntiratsindwa kuko imikino ibiri yo mu matsinda bayinganyije bagatsinda umwe wanabinjije muri 1/4.

    Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru bagiranye ikiganiro na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju abagezaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wabifurije intsinzi.

    Nyuma y’Iki kiganiro, Minisitiri Mimosa yatambukije ubutumwa bwe kuri Twitter agira ati 'Mu nama twagiranye n’Amavubi yiyemeje gushimangira ko atari ayo kwitonderwa ahubwo ari ayo gutinywa ! Tubadwinge Natwe i Rwanda dufane, twishimane na bo tubari inyuma kandi twubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.'

    Ejo hashize, aba basore bashyiriweho agahimbazamusyi ka 3000 USD mu gihe batsinda Guinea azaba yiyongereye ku yandi 5000 USD babonye mu mikino bakinnye mbere.

    Ikipe y’u Rwanda ari na yo yonyine yo mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba yinjiye muri 1/4, ubwo yatsinda Togo 3-2, yatangaje benshi kubera imikinire y’abasore bayo, bakotanye bigatinda kugeza babonye intsinzi.

    Ni intsinzi yakiriwe neza n’Abanyarwanda bataherukaga kubona ibyishimo nk’ibi, birengagije ibihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bibagiwe ibya guma mu rugo bakirara mu mihanda bishimira iriya ntsinzi.

    Inzego z’umutekano n’iz’ubuzima zikomeje kwibutsa abaturarwanda ko ntakiruta kwirinda kiriya cyorezo, zibasaba ko mu gihe bafana ikipe yabo batarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-si-ayo-kwitondera-ni-ayo-gutinywa-Babibwiye-Mimosa-wabahaye-ubutumwa-bwa-Perezida

  • Indirimbo '' Ikinyafu'' ya Bruce Melodie na Kenny Sol yandikishije andi mateka mu muziki nyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indirimbo Ikinyafu y'umuhanzi Bruce Melodie ari kumwe na Kenny Sol yandikishije andi mateka nuri muzika nyarwanda yo kurebwa n'umubare w'abantu basaga miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube (1 millions views on YouTube) mu gihe kingana n'ukwezi kumwe gusa. Si kenshi indirimbo nyarwanda zikunzwe gukundwa cyane ndetse ngo zinuzuza umubare munini w'abazireba mu gihe gito kitanageze ku mezi abiri nibyo bituma tuvuga ko indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie ikoze amateka.

    Iyi ndirimbo ibaye iya iya kane mu za Bruce Melodie yujuje umubare umubare w'abantu basaga miliyoni bayirebye ku rubuga rwa YouTube mu gihe gito nyuma ya Abu Dhabi, Saa Moya ndetse na Katerina nazo zaciye agahigo ko kurebwa n'abantu basa miliyoni imwe ku rubuga rwa YouTube mu gihe kingana n'ukwezi kumwe gusa.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-ikinyafu-ya-bruce-melodie-na-kenny-sol-yandikishije-andi-mateka-mu-muziki-nyarwanda/

  • Umugore wa Angel Di Maria yamusabye ikintu gikomeye kubera urukundo akunda Messi #rwanda #RwOT

    Angel Di Maria ntabwo arongererwa amasezerano mashya kuko ayo afite azarangira mu mpeshyi ariko ngo umugore we yamusabye kuguma muri PSG kabone nubwo yaba ari umutetsi igihe cyose iyi kipe ikomeye mu Bufaransa yaba iguze Lionel Messi.

    Di Maria yagize ati 'Umugore wanjye yarambwiye ati 'Leo naramuka aje,tuzaguma mu ikipe uko byaba bimeze kose niyo waba umutetsi.

    Ibyo bivuze buri kimwe.Byaba ari byiza cyane.Nta kindi kintu nasaba mu mupira w'amaguru.'

    Di Maria asanzwe ari inshuti magara ya Lionel Messi gusa yifuza gukinana nawe mu ikipe imwe nubwo bahurira mu ikipe y'igihugu imwe ya Argentina.

    Di Maria ntibashije gufatanya na Lionel Messi mu mwaka wa 2014 ngo batware igikombe cy'isi kuko atakinnye umukino wa nyuma batsinzwemo n'Ubudage igitego 1-0.

    Di Maria ntiyahishe abanyamakuru ko yifuza gukina mu ikipe imwe na Messi.Yagize ati 'Mpora mfite inzozi zo gukina mu ikipe imwe na Messi.Igihe cyose duhuriye muri Argentina mba mbona ari gito cyane.

    Mpora nifuza gukinana nawe nkamubona iruhande rwanjye buri munsi.Nigeze kugira amahirwe rimwe yo kwerekeza muri FC Barcelona,ariko ntibyakunze.

    Byashobokaga ko hari hakiri amahirwe ariko amasezerano yanjye hano ararangiye.Ntabwo nzi ibizaba ariko nabikunda.Mbyazanshimisha.

    Nagize amahirwe yo gukinana na Cristiano Ronaldo, Neymar, Kylian Mbappe.Nkinanye na Leo…nasezera umupira nishimye.'

    Di Maria amaze gukina imikino 5 yose kuva Mauricio Pochettino yagera mu ikipe.Muri uyu mwaka w'imikino amaze gukina imikino 22,atsinda ibitego 4,atanga imipira ivamo ibitego 10.


    Di Maria arifuza gukinana na Messi muri PSG nubwo itaramwongera amasezerano

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-wa-angel-di-maria-yamusabye-ikintu-gikomeye-kubera-urukundo-akunda

  • Burera : Basanze umurambo w’umugabo mu cyobo kiri ku ivuriro #rwanda #RwOT

    Abakozi b’iki kigo nderabuzima cya Gahunga ubwo bajyaga kuvidura ku wa 29 Mutarama bakuyeho beto bagahita babona uwo murambo, bagahita bamenyesha inzego.

    Umuyobozi wa kiriya kigo Nderabuzima, Nasabyimana Martine yemeje aya makuru ko uriya murambo wabonetse mu cyobo cya ririya vuriro ariko ko bataramenya imyirondoro ya nyakwigendera.

    Yagize ati “Ntabwo yari yamenyekana kuko nta n’uwigeze arwarira iwacu, nta n’umuntu wari wamumenya gusa, ukurikije uko uwari ugiye kuvidura yambwiye ngo wabonaga umubiri we waba utarengejemo iminsi nk’ibiri.”

    Avuga ko uriya murambo bawubonyemo mu gihe cy’umugoroba ku buryo batabashije kurara bawukuyemo, bucya ari byo bazindukiramo.

    Yagize ati 'Baraye bagerageje kuwukuramo ntibyakunda urumva bwari bunije ariko ubu ni byo tukigerageza dufatanyije n’izindi nzego harimo na Polisi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Burera-Basanze-umurambo-w-umugabo-mu-cyobo-kiri-ku-ivuriro

  • Abahinzi bagiye gufashwa kubika umusaruro wangirikaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kimwe mu byuma bikonjesha umusaruro ukamara igihe kinini utangiritse
    Kimwe mu byuma bikonjesha umusaruro ukamara igihe kinini utangiritse

    Ministiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko mu gihe yari ambasaderi mu Burusiya (2013-2019), yabonye abaturage b’icyo gihugu bafite uburyo bukonjesha umusaruro ukomoka ku buhinzi ukamara igihe kinini utarangirika.

    Yatanze urugero rw’ibirayi, aho ngo bishobora kubikwa bikamara umwaka wose bitarangirika, ndetse ko inyanya na zo ngo zishobora kubikwa mu gihe kirenga amezi atandatu.

    Dr Mujawamariya avuga ko ku bufatanye bwa Minisiteri ayobora na Kaminuza y’u Rwanda, bazatangira gutegura neza inzu y’ububiko bw’umusaruro w’ubuhinzi mu Rubirizi mu Karere ka Kicukiro, ndetse batangire no gushyiramo imashini zikonjesha.

    Dr Mujawamariya avuga ko iyo hataza icyorezo cya Covid-19 uyu mushinga uba ugeze kure ushyirwa mu bikorwa, kuko ngo hari n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda barimo gufasha muri iyo gahunda izakwirakwizwa mu gihugu hose.

    Agira ati “Bizahindura imibereho y’abaturage, muri uyu mwaka wa 2021 ntabwo navuga ngo ubwo buryo buzaba bwatangiye gukora, ariko nibura tuzaba twatangiye gusana inzu ya Kaminuza ihari ndetse no gushyiramo ibyo bikoresho bikenerwa mu gukonjesha”.

    Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko bashaka kujyana n’abahinzi kugira ngo igihe bejeje bajye bahita babika umusaruro utarangirika, mu rwego rwo kuwuteganyiriza gukoreshwa mu gihe kitari ku mwero wawo.

    Dr Mujawamariya yakomeje agira ati “Ngira ngo mujya mubona ukuntu inyanya zangirika iyo twejeje nyinshi, intoryi n’izindi mboga, ariko dufatanyije tuzabereka uburyo bashobora kubika umusaruro, ni umushinga w’icyitegererezo uzabimburira ahandi haboneka umusaruro mwinshi mu gihugu”.

    Avuga ko atahita amenya ingano y’amafaranga azakoreshwa mu kugura imashini no gusana icyumba kinini gikonjesha ibiribwa byajyaga byangirikira mu masoko no mu mirima.

    Ku rundi ruhande abahinzi n’abacuruzi b’ibiribwa bitabikika (ahanini biba ari ibinyabijumba, imbuto n’imboga) bakomeje gutaka igihombo baterwa n’uko batajya bacuruza uwo musaruro ngo uhite urangira, ahubwo ngo umwinshi barawumena.

    Uwitwa Kazimodo Cansilde uhagarariye Ihuriro ry’Abahinzi b’imboga, indabo n’imbuto mu Rwanda, tuganira yavuze ko bakeneye gufashwa kubona uburyo bwo kubika no gutunganya umusaruro w’ibiribwa byabuze abaguzi.

    Yagize ati “Hari igihe nagize igihombo cya toni ebyiri z’inyanya zabuze abaguzi zirabora. Nyamara hari uburyo wakumisha inyanya, ibitunguru n’ibindi ukabika ifu yabyo”.

    Ikigo gishinzwe Isuku n’Isukura WASAC giherutse gutangariza Kigali today ko ku kimoteri cy’i Nduba hamenwa toni z’imyanda irenga toni 500 buri munsi.

    Muri iyo myanda haba harimo toni zirenga 200 z’ibiribwa byasigaye bidakoreshejwe buri munsi nk’uko twakomeje tubisobanurirwa n’Umuyobozi wa kimwe mu bigo bitwara ibishingwe, Buregeya Paulin uyobora icyitwa COOPED.

    Impamvu umushinga wo kubika umusaruro w’ubuhinzi uri mu maboko ya Minisiteri ishinzwe ibidukikije, ni uko hazakoreshwa imashini ziri muri gahunda y’isi yo gukumira iyoherezwa mu kirere ry’imyuka itera gushyuha kw’isi, igatuma habaho imihindagurikire y’ibihe, hakabaho imyuzure cyangwa amapfa.

    Izo mashini ntabwo zohereza mu kirere imyuka ihumanya yitwa hydroflurocarbons (HFCs), akenshi zikaba ari impano ibihugu bikungahaye mu by’inganda bitanga ku bikiri mu nzira y’amajyambere, mu rwego rwo kubifasha kubahiriza Amasezerano ya Kigali yo kwirinda kwangiza ikirere cy’isi.

    Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aherutse gusaba abakozi bo mu biro bye gutegura umushinga wazashyikirizwa Sena y’icyo gihugu, kugira ngo USA na yo itangire gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali.


    source https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abahinzi-bagiye-gufashwa-kubika-umusaruro-wangirikaga

  • Uko abanyeshuri b’i Nyange barashwe n’abacengezi bahatirwa kwitoramo abahutu n’abatutsi – VIDEO #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira tariki ya 19 Werurwe 1997, nibwo habaye igitero kitazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda by’umwihariko abigaga n’abarerega ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, mu Karere ka Ngororero, ubwo bagabwagaho igitero n’abacengezi, bagasaba abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu kwitandukanya Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo. Barabyanze bashimangira ko ari Abanyarwanda.

    Bamaze kwanga kwivangura, abo bacengezi babahutsemo babarasamo amasasu barindwi muri bo bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

    Icyo gikorwa cy’ubutwari cyatumye aba banyeshuri bashyirwa mu Ntwari z’u Rwanda zizirikanwa buri wa 1 Gashyantare mu cyiciro cy’Imena, bahuriyemo n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Agathe Uwiringiyimana, Rwagasana Michel na Niyitegeka Felicité.

    Uretse kwibukwa ku munsi w’Intwari, aba banyeshuri by’umwihariko banazirikanwa tariki 18 Werurwe buri mwaka. Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bahoze ari abanyeshuri b’i Nyange bagizwe intwari, basobanuye uko byagenze n’inzira yabagejeje ku kwitwa intwari.

    REBA VIDEO IRIMO UBUHAMYA BWABO HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/Uko-abanyeshuri-b-i-Nyange-barashwe-n-abacengezi-bahatirwa-kwitoramo-abahutu-n-abatutsi-VIDEO

  • Burera: Umurambo w'umugabo utaramenyekana wasazwe mu bwiherero bw'ikigo nderabuzima – #rwanda #RwOT

    Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama 2021, ubwo abakozi bari bagiye kuvidura ibi byobo bakuragaho beto iba ihapfundikiye bagasangamo uyu murambo. Bahise bihutira kubimenyesha ubuyobozi bw'iki Kigo Nderabuzima cya Gahunga.

    Ku wa 30 Mutarama, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Gahunga, Nasabyimana Martine yabwiye IGIHE ko bataramenya imyirondoro ya nyakwigendera kuko bataramukura muri icyo cyobo.

    Yagize ati “Njyewe nahamagawe n'abaraye izamu nimugoroba kuko nari natashye, bambwira ko abari baje kuvidura ibyo byobo basanzemo umurambo, baraye bagerageje kuwukuramo ntibyakunda urumva bwari bunije ariko ubu nibyo tukigerageza dufatanyije n'izindi nzego harimo na Polisi.”

    “Ntabwo yari yamenyekana kuko nta n'uwigeze arwarira iwacu, nta n'umuntu wari wamumenya gusa, ukurikije uko uwari ugiye kuvidura yambwiye ngo wabonaga umubiri we waba utarengejemo iminsi nk'ibiri.”

    Kugeza ubu amakuru IGIHE ifite ni uko uyu murambo waje gukurwa muri iki cyobo mu masaha y'umugoroba ugahita woherezwa I Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.

    Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu cyobo kijyamo umwanda uvuye mu bwiherero bw’Ikigo Nderabuzima cya Gahunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-umurambo-w-umugabo-utaramenyekana-wasazwe-mu-bwiherero-bw-ikigo