Category: Uncategorized

  • Ibivugwa ko Covid-19 ari igihano cy’Imana ku batuye isi bihatse iki ? #rwanda #RwOT

    Ikinyejana cya 21 cyatangiranye n’igwira ry’ubwenge. Ni ikinyejana cyaranzwe n’ingeso z’urukozasoni nk’izarangaga abantu b’i Sodoma na Gomora nkuko tubisoma mu Itangiriro, aho ibintu byose byakuwe mu mwanya byagenewe n’Imana ahubwo bikagenda uko umuntu abyifuza.

    Ni ikinyejana, ubutinganyi bwamaze guhabwa intebe atari ukubikora gusa ahubwo byamaze no gushyirwa mu mategeko y’ibihugu bitandukanye, ibihugu by’ibihangange biri guhatira ibihugu bitarabishyira mu mategeko yabyo kubikora cyangwa bitabikora bigafatirwa ibihano.

    Kurongorana kw’abahuje ibitsina, umugore ku mugore n’umugabo ku mugabo byahawe umugisha, abayobozi b’amadini amwe n’amwe bamaze kwemera ko gusezeranya abahuje ibitsina bakabana akaramata mu izina ry’Imana Data, n’umwana n’Umwuka Wera nta kibazo kibirimo. Abantu baretse kubana bahitamo gusezerana no kubana akaramata n’inyamaswa (imbwa, injangwe, ..) kandi bakabikora mu izina ry’Imana bagasezerana imbere y’abiyita abakozi b’Imana.

    Amafaranga menshi ari kugendera mu kwihinduza ibitsina, uwavutse ari umugabo agahitamo kuba umugore n’uwavutse ari umugore agahitamo kuba umugabo, kwibagisha ibice bimwe by’umubiri bakabihindura cyane amabere n’amabuno byiswe ubusirimu no kujijuka kuruta abandi tutibagiwe n’abahitamo kubana n’ibipupe n’ibindi.

    Ni ikinyejana, ibikorwa by’urukozasoni byamaze gushyirwa mu by’imyidagaduro, aho hashyirwaho amarushanwa yo gusambana, kunywera ibiyobyabwenge ku karubanda uhize abandi akitwa intwari, agahembwa amafaranga atagira ingano y’uko yabaye umusambanyi mwiza wahize abandi, umusinzi wahize abandi. Hirya no hino ku isi hamaze gufungurwa amazu y’ubucuruzi (amaresitora, inzu z’imyidagaduro) ategeka abayagana kuyajyamo bambaye ubusa buri buri. Amashusho y’ibikorwa by’ubusambanyi acishwa ku miyoboro myinshi y’ibitangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no kuri murandasi kandi bigakurikirwa n’abantu benshi batagira ingano.

    Ni ikinyejana ibikorwa by’ishimishamubiri n’urukozasoni byamaze kugirwa umuyoboro wo kubona ubutunzi mu buryo butagoranye butanakurikije amahame y’Ijambo ry’Imana, aho abana benshi b’abahungu n’abakobwa bashora imibiri yabo mu kuryamana n’inyamaswa kandi ayo mashusho y’urukozasoni agakwirakwizwa hirya no hino. Abana b’abahungu n’abakobwa bishora mu gukina filime z’urukozasoni, ku mbuga nkoranyambaga abantu barushanwa gushyiraho amafoto n’amashusho agaragaza ubwambure bwabo nk’inzira yo kurema ubwamamare no kwinjiza amafaranga, abandi bagashyiraho inyigisho zamamaza kandi zikangurira abantu gukora ubusambanyi n’ibindi.

    Ni ikinyejana, ishyirwaho ry’amategeko agomera ugushaka kw’Imana ryari rimaze kwimakazwa, amategeko yemera gukora ubusambanyi ku mwuga, amategeko yemerera abantu gukuramo inda, amategeko yemera icuruzwa ry’ibice bimwe by’imibiri y’abantu, amategeko yambura umubyeyi inshingano zo kurera no gutoza umwana we inzira akwiye kunyuramo, amategeko ahindura uburyo Imana yategetse imibanire n’imiyoborere y’abagize umuryango n’ibindi. uburenganzira bwa muntu bwagizwe intwaro yo kurwanya Imana no guteza imbere ubujyahabi bushingiye ku buhakana Mana.

    Ni ikinyejana, ubwicanyi bwagizwe intwaro yo kuba ikirangirire, umutegetsi utinyitse, guteza imbere ubucuruzi no kwigwizaho ubutunzi. Ibihugu byirundaho intwaro za kirimbuzi, inganda z’intwaro zishorwamo amafaranga kuruta inganda zikora ibyo kurya cyangwa imyambaro, za Leta na za guverinoma zishora amafaranga menshi mu kugura intwaro abenegihugu bicwa n’inzara n’indwara kubera imibereho mibi. Imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba yashinzwe ku bwinshi n’abanyabubasha bagambiriye kugera ku mitungo kamere y’aho iyo mitwe ikorera ari nako ihitana inzirakarengane zitagira ingano.

    Kubaka ubuhangange mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga hagambiriwe guhakana irema ahubwo hagaragazwa ko byose inkomoko yabyo ari mwene muntu. Ibihugu by’ibihangange bihora bihanganye buri kimwe cyose gishaka kugaragaza ko gifite ubuzima n’amaherezo y’isi n’abayituye mu kiganza cyabo.

    Ni ikinyejana Satani yahagurukiye kurandura izina ry’Imana ibicishije mu iyaduka ry’amadini atagira ingano, aho bamwe mu bayashinze n’abayagana bafite ishusho yo kwera ariko bagahakana imbaraga zako. Abanyamadini bahunze inyigisho z’ukuri no kwigisha ibyanditswe byera nk’ibyahumetswe n’Imana ahubwo babigoreka bagambiriye guhaza amarangamutima y’ababumva nk’inzira yo kwigwizaho ubutunzi no kwiyubakira izina rikomenye.

    Inyigisho z’ibinyoma zihabwa intebe, ukwera no gukiranuka kw’Imana byirukanwa ahera hayo no mu bantu bayo, hubakwa insengero zihenze naho abazisengeramo baba icumbi ry’ubuhakana Mana. Inyigisho z’ibitangaza n’ubuhanuzi bw’ibinyoma bwitirira Imana ibyo itavuze byagize benshi imbata, ihame ryo gukiranuka no gukora imirimo ibyara inyungu birakendera bituma abizera bahinduka imbata z’ubukene n’igicumbi cy’amaganya. Muri make ni ikinyejana cyo kubaka isumbwe rya mwenemutu hejuru y’intebe y’icyubahiro cy’Imana.

    Icyorezo cy’urupfu rw’umukara cyeretse muntu ko ari ubusa

    Mu kinyejana cya 14 icyorezo cyiswe urupfu rw’umukara cyateye hagati 1347 na 1351, gitera mu gice cy’u Burayi cyica 1/3 cy’abari batuye icyo gice cy’isi gisa nk’icyari giteye imbere icyo gihe. Muri icyo gihe ubwami bw’u Bwongereza bwari buhanganye cyane n’ubw’u Bufaransa, cyari igihe abatuye icyo gice cy’isi bari bari kugerageza kuvumbura imijyi, ubukristo buri kwamamara ariko ari nako hashyirwa imbere ibyaha bitandukanye birimo ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi bishingiye ku kwinezeza kwa muntu.

    Icyorezo cyiswe urupfu rw’umukara cyaje ari nk’ubutumwa simusiga bwabwiraga abari batuye icyo gice cy’isi ko ntacyo bashoboye, ko ntagihangange gihari, ko bose bafite umubiri umwe kandi ushobora gufatwa ukanicwa n’ubushita kimwe, ko hari ibyo badafiteho ububasha.

    Ibikorwa byinshi by’iterambere byarahagaze, imbaraga bari bashyize mu ntambara zo guhangana hagati y’abami zirahagarara, ibikorwa byo kwinezeza bisa nk’ibigiye mu icuraburindi basigara gusa bahanganye n’icyorezo cy’ubushita cyarenze uburayi kikagera no mu yindi migabane y’isi.

    Icyizere cyo gutsinda iki cyorezo cyarayoyotse abatuye, u Burayi bwose ari nabwo bwari bwitezweho amakiriro amaso basigara bayahanze Ijuru. Barasenga, ubuzima bwabo babushyira mu biganza by’Imana isumba byose aha ni naho haturutse ko ibihugu byinshi by’i Burayi, amategeko yabyo, amahame y’iterambere yagiye ashingira ku mahame y’ijambo ry’Imana.

    Iki cyorezo cyasize gikubise hasi imyumvire n’ubuhangange by’idini aho ryari ryarubatse inzego, ry’ubaka ibigo bikomeye n’amahame ngenderwaho yereka abayoboke baryo ko rifite igisubizo cya buri kibazo cyose, abayoboke baryo bubaka icyizere mu bayobozi b’idini kuruta uko bacyubatse ku Mana. Mu gihe cy’iki cyorezo idini ryashakiweho igisubizo kirabura, abantu baritakariza icyizere ariko bituma bagirana ubusabane bukomeye n’Imana. Bareka kwizera idini bizera Imana.

    Mu gitabo cye yise, Urupfu rw’umukara n’ingaruka yarwo ku idini n’ubwamamare bw’iyobokamana ( The black Death and its Impact on the church and Popular Religion), ku rupapuro rwa kabiri, MCLAURINE H. ZENTNER yabivuze muri aya magambo ati 'Igihe urupfu rw’umukara rwari rwugarije i Burayi mu 1347, idini ryasunikirwaga gushaka igisubizo, iyobokamana, imyizerere ndetse n’ububasha budasanzwe bwaryo byari bikenewe. Urupfu rw’umukara rwatumye idini ritakarizwa icyizere kubera ko rwagaragaje intege nke za sosiyete y’imyizerere ya Gikristo.

    Nubwo bimeze bityo, ntabwo abantu batakaje kwizera Imana. Ahubwo kwizera Imana byarazamutse, abagabo n’abagore benshi bagira amayerekwa adasanzwe, biyomora ku idini barema amatsinda yo kuvuga ubutumwa bwiza, bakwira imijyi yose babwiriza ubutumwa bwiza batagombeye uruhushya rw’idini.”

    Urupfu rw’umukara rwasize abatuye isi by’umwihariko abanyaburayi, ubuzima bwabo babwubakiye ku mahame y’Ijambo ry’Imana no kuyizera. gukora cyane kandi bita kukugirana ubusabane bw’umuntu ku giti cye n’Imana kuruta gutinda mu mihango y’idini. Byasize ububyutse bukomeye mu by’ivugabutumwa n’iyobokamana. Ariko uko imyaka yagiye ishira indi igataha niko haje kuza ikindi gisekuru, urubyaro rutabonye ugukora kw’Imana mu gihe cy’urupfu rw’umukara, rwibagirwa imirimo y’Imana, ntirwayikorera nk’uko basekuru bayikoreye, basubira mu kwinezeza no gushaka kwiyubakira izina.

    Nyuma y’intambara ya mbere n’iya kabiri z’isi ndetse n’icyorezo cy’ibucurane cyiswe Spanish flu byakwiriye isi yose bigahitana umubare munini mu bari batuye isi mu kinyejana cya 20, uretse intambara zagiye zihanganisha ibihugu runaka hagati yabyo, imitwe y’inyeshyamba, ibiza ndetse n’indwara zagiye zibasira uduce runaka nabyo bigahitana abantu benshi, nta kindi cyorezo cyakwiriye umugabane wose w’isi.

    Intambara ya kabiri y’isi yasize abatuye isi bagiranye amasezerano yo kubana mu mahoro, kureka gukora no gukoresha intwaro za kirimbuzi, gukuraho ubukoroni n’indi mirimo y’agahato yakoreshwaga inyokomuntu ku isi, imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu yavutse ku bwinshi kandi ikwira isi yose, amategeko ishyira imbere umuco na za kirazira zawo agirwa inkingi ya mwamba yo kubakiraho ibihugu, ivugabutumwa riramamara ku isi yose, iterambere ry’ibihugu ryubakira ku kubaha Imana ndetse henshi amahame y’ijambo ry’Imana bayubakiraho bashyiraho amategeko nshinga n’andi mategeko kugeza ubwo mu ndahiro nyinshi z’abayobozi bakuru b’ibihugu barahirira kuyobora igihugu hataburamo”Imana izabimfashemo”.

    Ibikorwa by’urukozasoni nko kwambara uhusa mu ruhame, ubusambanyi, gukuramo inda n’ibifitanye isano nabyo byari ibyaha bihanwa n’amategeko. Kubera ko sosiyete y’abatuye isi yari fite ikinyabupfura no gukorera ku mahame yo kubaha Imana, habayeho gutera imbere mu ngeri zose. Habaho iterambere ry’inganda, ikoranabuhanga mu itumanaho, impinduramatwara mu mibereho n’imibanire bya muntu, habaho igabanuka ry’ubukene n’izamuka ry’icyizere cyo kubaho.

    Nyamara uko imyaka yagiye ihita indi igataha, niko abantu bagiye basinda umunezero w’iterambere, ituze n’umutekano cyane cyane ku mugabane w’Amerika n’i Burayi n’ibihugu bimwe bya Afurika, ya mahame yo kubaha Imana bubakiyeho igihugu batangira kugenda bayasimbuza ibitekerezo by’abantu ku giti cyabo byuzuye ubuhezanguni n’ubuhakanamana, amategeko yo kubaha Imana no kwimakaza indangagaciro agenda asimbuzwa ayo kuyihakana no kunezeza abantu. Ikinyejana cya 20 cyarangiranye n’ubuhenebere no kwimura Imana mu mitima ya benshi, ingeso mbi n’ibikorwa by’urukozasoni biri gusirizwa ibibanza byo kwicazamo intebe.

    Nk’uko tubibonye mu kinyejana cya 14, no mu bindi binyejana, ibyago byose twavuze byagiye bitera isi byari umusaruro wo kwigomeka, kwibagirwa, gukora ibyaha by’urukozasoni no gutera Imana umugongo bitewe n’iterambere rya muntu. Kandi mu gihe byabaga bihungabanyije isi, abayituye bagarukiraga Imana, bagacishwa bugufi bagashaka mu maso hayo ariko nyuma y’igihe runaka bakongera bakayitera umugongo maze nabwo urubyaro rugezweho rukongera rugakubitana n’icyorezo runaka. Gusobanukirwa ibyabaye mu bindi binyejana biraduha kumva neza ibibaye muri iki kinyejana cyacu cya 21 aho igisekuru cyacu n’urubyaro rwacu rukubitanye na COVID-19.

    Muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo, uwavuga ko ari igihe Imana ihaye ubutumwa abatuye isi yose ko ariyo ifite ịjambo rya nyuma muri byose ntiyaba yibeshye kandi birakwiye ko abantu bongera gusubiza amaso inyuma, bakabona ko ubushobozi bwa mwenemuntu bufite aho bugarukira kandi ko ibyo umuntu atekereza, ubutunzi yirundanyiriza, amashuri yiga n’ibindi hari igihe bitagira ijambo ahubwo ijambo ku buzima bwe rigasigaranwa n’Imana yo mugenga kandi muremyi wa byose.

    Iki gihe, ni igihe gikwiye kwigisha abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abayagana ko bakwiye kubaka ubusabane hagati yabo n’Imana kuruta kubaka insengero zikomeye n’inyigisho zishingiye ku bitangaza

    Iyi nyandiko ishingiye ku mpuguro ni ibitekerezo bwite bw’umwanditsi Urinzwenimana Mike

    Source : https://agakiza.org/Ibivugwa-ko-Covid-19-ari-igihano-cy-Imana-ku-batuye-isi-bihatse-iki.html

  • #CHAN2020: Amavubi asezerewe na Guinea mu mukino wabonetsemo amakarita abiri y’umutuku (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntiyabashije gukabya inzozi zo kugera muri 1/2 mu marushanwa ya CHAN ari kubera muri Cameroun, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Guinea

    Mu rwambariro mbere y’umukino

    Abakinnyi b’Amavubi bishyushya…

    Mu minota itanu ya mbere y’umukino, ikipe ya Guinea yayihariye ndetse banatera imipira ibiri mu izamu irimo na Coup-Franc, ariko umunyezamu Kwizera Olivier ayikuramo neza

    Ku munota wa cyenda w’umukino, nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Imanishimwe Emmanuel na Muhadjili, Imanishimwe yahinduye umupira Tuyisenge Jacques awuteye n’umutwe uca hejuru y’izamu.

    Tuyisenge Jacques yakiniwe ahita ava mu kibuga hakiri kare
    Tuyisenge Jacques yakiniwe ahita ava mu kibuga hakiri kare

    Nyuma y’umunota umwe gusa Jacques Tuyisenge Jacques yaje gukorerwa ikosa n’umukinnyi wo hagati wa Guinea witwa Kante, aza kuvunika mu ivi byatumye ahita anasimbuzwa hinjira Sugira Erbes, naho Morey Kante ahita ahabwa ikarita itukura.

    Ku munota wa 21 w’umukino, Niyonzima Olivier Sefu yakoreye ikosa ku mukinnyi wa Guinea, ahita ikarita y’umuhondo, Guinea nayo ihabwa Coup-Franc ariko bayiteye ica hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 27 w’umukino, kuri koruneri yari itewe na Hakzimana Muhadjili, Ernest Sugira yagonganye n’umunyezamu wa Guinea bose baragwa, maze Sugira ahita ahabwa ikarita y’umuhondo.

    Ku munota wa 34 w’umukino, Kalisa Rachid wavgiye avunika muri buri mukino Amavubi yakinnye, yaje kongera kubabara ava mu kibuga, asimburwa na Twizerimana Martin Fabrice usanzwe akinira ikipe ya Police Fc.

    Nyuma yo gukina iminota 45, umusifuzi yongeyeho iminota itatu, nayo iza kurangira nta kipe n’imwe ibashije kunyeganyeza inshundura, n’ubwo muri rusange Guinea yakinaga ari abakinnyi 10 gusa yabonye amahirwe menshi yo gutsinda kurusha Amavubi.

    Igice cya kabiri kigitangira, Amavubi yatangiye asatira, Nshuti Dominique Savio ahindura umupira mu rubuga rw’amahina, Muhadjili awuhusha kabiri, Sugira Ernest awuteye ukubita igiti cy’izamu uhita ujya hanze.

    Ku munota wa 54 w’umukino, rutahizamu wa Guinea yasigaranye n’umunyezamu Kwizera Olivier, agiye gutera umupira arawuhusha umukinnyi wa Guinea aragwa, Kwizera Olivier ahabwa ikarita y’umuhondo ariko nyuma yo kwifashisha amashusho umusfuzi ahita aha Kwizera Olivier ikarita itukura.

    Byahise biba ngombwa ko rutahizamu Byiringiro Lague avanwa mu kibuga, ahita asimburwa na Kimenyi Yves, yaje guhita aterwa Coup-Franc na Morlaye Sylla, ariko ntiyabasha kuwugarura Guinea iba iyoboye umukino n’igitego 1-0.

    Kimenyi Yves ntiyabashije kugarura Coup-Franc ya Sylla

    Kimenyi Yves ntiyabashije kugarura Coup-Franc ya Sylla

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Emery Bayisenge, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques, Nshuti Dominique Savio na Byiringiro Lague.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/chan2020-amavubi-asezerewe-na-guinea-mu-mukino-wabonetsemo-amakarita-abiri-y-umutuku-amafoto

  • RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava Nigeria bajya i Dubai – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RwandAir yashyize hanze kuri uyu wa 31 Mutarama yavuze ko iki cyemezo yagifashe nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zitangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri Nigeria bajya muri Dubai ariko babanje kunyura mu bindi byerekezo.

    Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko zizakira gusa abagenzi bava muri Nigeria bajya Dubai ariko nta handi babanje kunyura, iki cyemezo kiratangira kubahirizwa ku wa 1 Gashyantare.

    Travel update for passengers travelling from Nigeria to Dubai. pic.twitter.com/bMuMVpEEyB

    — RwandAir (@FlyRwandAir) January 31, 2021

    RwandAir yatangaje ko yabaye ihagaritse ibikorwa byo gutwara abagenzi bava Nigeria bajya i Dubai

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yahagaritse-gutwara-abagenzi-bava-nigeria-bajya-i-dubai

  • Abakobwa n’abagore babangamiwe n’ibiciro bya Cotex bikomeje kuzamuka – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje mu gihe mu Gushyingo 2019, aribwo Leta yasohoye itangazo rivuga ko umusoro ku nyogeragaciro ku bikoresho bya Cotex ukuweho hagamijwe ko bidahenda abagore n’abakobwa babikenera buri kwezi.

    Bamwe mu bakobwa n’abagore baganiriye na Radiyo Rwanda, bavuze ko nyuma y’uko iyi misoro ikuweho nta cyahindutse bitewe n’uko ipaki imwe ya Cotex iri kugura amafaranga 1000Frw cyangwa hejuru yayo.

    Hari uwagize ati “Njyewe igihe mperukira ku isoko cotex ya super yaguraga hagati y’amafaranga 700Frw na 800Frw ariko ubu igeze ku 1000 Frw, iyitwa Always niyo iri hasi, iri kugura 900Frw cyangwa 800Frw kandi yaraguraga 500Frw, urumva bagenda babizamura aho kugira ngo babimanure kandi amafaranga agenda ahenda ku bantu badakora .”

    Undi yagize ati “Nanjye nakoreshaga super ndibuka ko muri 2020 yari ku mafaranga 800Frw ariko ubu ni 1000Frw cyangwa 1200Fwr bitewe n’aho uguriye.”

    Ibi bishimangirwa na Ingabire Divine wita ku gukangurira abakobwa kugira isuku mu gihe bari mu mihango, aho yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje hari abakobwa bahitamo gukoresha uburyo butizewe mu kunoza isuku kubera kubura Cotex, aboneraho gusaba Leta gukora ubugenzuzi bwimbitse kuri iki kibazo.

    Ati “Usanga iyo atabonye iyo Cotex ashobora gukoresha bimwe mu bitambaro nk’uko bamwe babibabwira cyangwa se twe babitumenyesha ugasanga n’ibyo bitambaro umwana w’umukobwa n’ubwo abikoresha ntabwo biba bikozwe mu ipamba bigatuma bibangamira umwana iyo arimo ariga cyangwa se ari mu iyindi mirimo y’akazi aba arimo gukoraho.”

    Abanyenganda bakora ibi bikoresho bo bavuze ko babona ikibazo kuri iyi ngingo ari ubuke bw’ibi bikoresho ku isoko ugereranije n’ababikenera ari nabyo bitera icyuho mu iyubahirizwa ry’ibiciro.

    Ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Karangwa Cassien yavuze ko iki kibazo bagiye kugikoraho ubugenzuzi.

    Ati “Ubugenzuzi burahari buranakorwa ariko muri iyi minsi twibandaga cyane ku birebana n’ibiribwa kugira ngo muri iki gihe cya Guma mu rugo abantu batazamura ibiciro cyangwa se n’ibiribwa bikaba byabura bigateza ikibazo.”

    Yongeyeho ko amatsinda akora ubugenzuzi ahari, ashimangira ko bagiye kongera imbaraga mu kugenzura impamvu ibiciro bya Cotex bitagabanywa, kandi ko uwo bazasanga yarabizamuye nta shingiro afite azahanwa.

    Abakobwa n’abagore babangamiwe n’ibiciro bya Cotex bikomeje kuzamuka

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abakobwa-n-abagore-babangamiwe-n-ibiciro-bya-cotex-bikomeje-kuzamuka

  • Gutsimbarara ku moko ni nko kwifubika umwambaro ushaje- Ndayisaba Fidèle – #rwanda #RwOT

    Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa, ni amoko abahanga mu mateka bavuga ko yenyegejwe n’abakoloni bashaka gutanya abanyarwanda. Ubusanzwe yari ibyiciro by’imibereho, buri wese akajya mu cyiciro kijyanye n’ubutunzi afite.

    Guhindurira ayo moko inyito no kuyatsindagira mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, byabaye ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe y’Ubwiyunge (NURC),Ndayisaba Fidèle, yavuze ko abagitsimbaraye ku moko bameze nk’abantu bambaye umwamabaro ushaje utakigezweho.

    Yagize ati “Gutsimbarara ku byagizwe amoko y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa byakoreshejwe mu gutanya Abanyarwanda mu gihe cy’amateka y’amacakubiri, ni nko guhera ku mwambaro ushaje wataye ibara n’ireme.”

    Ndayisaba yavuze ko umwenda nk’uwo udashobora kuwambara ngo uberwe, ati “ ntawe uwifubika ngo ashyuhe. Nta kamaro!”

    Ibi yabitangaje mu gihe hiryo no hino hagenda humvikana abantu bashaka kubiba amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bitwaje aya moko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kuvuga ko nubwo hari ibyakozwe mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibikigaragara nk’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, abakivuga ko habayeho Jenoside ebyiri n’ibindi.

    Icyakora yavuze ko hari icyizere ko n’aho hakigaragara ibyuho by’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baba abari mu Rwanda cyangwa hanze, n’abakoresha imbuga nkoranyambaga babaye benshi muri ibi bihe, nabo igihe kizagera bagakanirwa urubakwiye.

    Nubwo hari ababiba amacakubiri, Guverinoma y’uRwanda igenda ishyira imbaraga mu gushyira hamwe ubumwe bw’Abanyarwanda, ibinyujije muri gahunda nka Ndi umunyarwanda imaze gutanga umusaruro mu kubaka umwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe y’Ubwiyunge (NURC),Ndayisaba Fidèle yavuze ko abakigendera ku moko bameze nk’abambaye umwenda ushaje

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutsimbarara-ku-moko-ni-nko-kwifubika-umwambaro-ushaje-ndayisaba-fidele

  • Nta mubare w’ibitego wakwirukana Coronavirus- CP Kabera abwira abishimira Amavubi bakarenga ku mabwiriza – #rwanda #RwOT

    Ibi CP Kabera yabigarutseho kuri uyu wa 31 Mutarama. Mu butumwa yashyize kuri Twitter yavuze ko ubwo Amavubi yatsindaga Togo abakunzi bayo bakirara mu muhanda, bakoze ibinyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati “Mu cyumweru gishize hagaragaye abantu mu bice bitandukanye by’igihugu biraye mu mihanda mu gihe ikipe y’igihugu, Amavubi yari ibonye itike yo kujya muri kimwe cya kane cy’amarushanwa ya CHAN, ibi bikaba byarabaye binyuranyije n’ingamba zo kwirinda Coronavirus.”

    CP Kabera yakomeje avuga ko umukino uribuhuze Amavubi na Guinea kuri iki Cyumweru abantu bagomba kuwurebera mu ngo zabo.

    Ati “Gufana ikipe y’igihugu no kwishimira intsinzi ni byiza ariko ntabwo bigomba kunyuranya n’amabwiriza ahari yose yo kwirinda ikwirakwiza rya Coronavirus. uyu munsi rero Amavubi arongera gukina twese tugomba kurebera umupira mu ngo zacu kandi intsinzi n’iboneka tuyishimire turi mu ngo zacu.”

    CP Kabera yibukije Abanyarwanda ko kwishimira ko ikipe y’igihugu yatsinze banyuranya n’amabwiriza yashyizweho bidashobora kwirukana COVID-19.

    Ati “Ikindi ntawemerewe gukora icyo ari cyo cyose cyaba intandaro yo kwandura cyangwa gukwirakwiza Coronavirus, turabibutsa ko mbere y’uko Amavubi ajya mu marushanwa yakurikije ibisabwa byose akurikiza amabwiriza yose ndetse no kugeza ubu akomeje kwirinda Coronavirus.”

    “Mufana rero nawe urasabwa gukurikiza amabwiriza, mu gihe dufana ikipe yacu kandi mwibuke ko nta mubare w’ibitego wakwirukana Coronavirus, nta byishimo byakwirukana Coronavirus ndetse nta n’akababaro kakwirukana Coronavirus uretse gusa kuyirinda. Mureke rero dukurikize amabwiriza ayo ariyo yose kugira ngo ntabe ari njye wandura cyangwa wanduza abandi Coronavirus.”

    Ku wa 26 Mutarama ubwo Amavubi yatsindaga Togo 3-2 hagaragaye umubare munini w’Abanyarwanda basazwe n’ibyishimo basohoka mu ngo zabo birara mu muhanda, ibi byari binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo.

    Iki gikorwa cy’abakunzi b’Amavubi cyamaganywe n’inzego zitandukanye z’igihugu zirimo Polisi na Minisiteri ya Siporo kuko gishobora guha icyuho icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuzahaza abatari bake mu gihugu.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yihanangirije abishimira ko Amavubi yatsinze bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-mubare-w-ibitego-wakwirukana-coronavirus-cp-kabera-abwira-abishimira

  • Gatsibo: Bijejwe umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga amaso ahera mu kirere – #rwanda #RwOT

    Muri uko kubwirwa uwo mushinga basabwe kugura telefoni igezweho(smart phone) izajya ibafasha kohereza amazi ava mu bigega byabo, nabyo bagombaga kubakirwa .

    Umushinga witwa Akagera V.T.C niwo wari bubibafashemo maze usaba buri muhinzi gutanga amafaranga 26 000 Frw yo kugura iyo telefoni. Abaturage bavuga ko bayatanze, nyuma bakabwirwa ko buri umwe agomba kongeraho 9000 Frw kugira ngo ikiguzi cya telefoni kigere kuri 35000Frw.

    Abahinzi bavuganye na RBA ,bavuze ko bakoze ibyo basabwe byose ariko ngo hashize amezi agera kuri atanu batarabona ibyo bijejwe.

    Umwe yagize ati ”Nyine bari batubwiye ko aho bazashyira ikigega abantu baziyegeranya ari nk’icumi bitewe n’umubare w’abafite umurima hafi aho noneho tutagatanga amafaranga, nyuma bakadushyirira ibyo bigega mu mirima tukumva rwose ari iterambere ryiza”.

    Yavuze ko asanga bari mu gihirahiro kuko ibyo bijejwe nta na kimwe babonye.

    Ati ”Ikibazo n’uko hajemo ikibazo, telefoni ntazo,n’umushinga usa nk’aho uri mu kirere usa nk’uwahagaze, mbese muri make turi mu gihirahiro”.

    Undi yagize ati” Baratubwiye ngo dutange amafaranga ngo tugure telefoni zigezweho,kugira ngo bazatuzanire ibigega ngo tujye twuhira tutavunitse ku buryo tutakwicwa n’inzara, icyo gihe amafaranga turayatanga.”

    Yakomeje agira ati ”Batubwira ko bagiye kutuzanira telefoni, tugiye ku murenge mu nama bati telefoni twaragiye dusanga izo twari tugiye kuzana umunara w’ino bidakorana, none tugiye kuzazana izindi .Turategereza barongera baravuga ngo noneho mutange 35000Frw,bigeze aho ngaho turategereza turaheba.”

    Umuyobozi w’Umushinga wa Akagera VTC, Karinganire Ellie, yavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko telefoni zitari zujuje ubuziranenge gusa abizeza ko umushinga utahagaritse ibikorwa nkuko babivuga.

    Ati “Icya mbere n’uko bagomba kwihangana ,hari ibibazo twagiye duhura nabyo harimo kuba twatanze telefoni bakazanga ngo ni nto, bati dushaka izindi .Aho tuzaniye izindi ,urwego rufite ububasha mu kugenzura amatelefoni n’ibikoresho by’ikoranabuhanga rugaragaza ko zitujuje ubuziranenge “.

    Yakomeje agira ati” Ku bufatanye n’Inzego z’Igihugu badushakiye abandi bafatanyabikorwa .Dufite intego yo gutanga telefoni 300.000, rero muri telefoni zigera ku 51.230 zo muri Gatsibo ,harimo n’abahinzi ba Nyagihanga”.

    Umunyamabanga shingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga,Mutabazi Joefrey,yizeza aba baturage ko bari gukorana bya hafi n’umushinga Akagera V.T.C kugira ngo igikorwa bizejwe gishyirwe mu bikorwa.

    Mu Karere ka Gatsibo igikorwa cyo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga ,umushinga wa Akagera V.T.C,uteganya gukorera mu mirenge ya Nyagihanga na Gitoki. Ni mu gihe uyu mushinga biteganyijwe ko uzagezwa no mu tundi turere tugize intara y’u Burasirazuba.

    Abahinzi bo muri Nyagihanga basabye ko umushinga wo kuhira bijejwe wihutishwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bijejwe-umushinga-wo-kuhira-imyaka-hifashishijwe-ikoranabuhanga-amaso

  • Amavubi yahawe ikarita ituruka itavuzweho rumwe asezerewe muri CHAN atarenze 1/4 #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda isezerewe itarenze 1/4 cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, ni nyuma yo gutsindwa na Guinea Conakry 1-0, ni umukino umunyezamu Kwizera Olivier yabonyemo ikarita ituruka itavuzweho rumwe.

    Amavubi yageze muri 1/4 cya CHAN 2020 nyuma yo kuzamuka mu itsinda C ari aya kabiri, akaba yari yahuye na Guinea Conakry yazamutse ari iya mbere mu itsinda D.

    Muri 11 umutoza Mashami Vincent yari yifashishije nta mpinduka nini zari zabayemo ugereranyije n’ababanjemo ku mukino wa Togo usoza itsinda.

    Manzi Thierry wagiriye imvune muri uyu mukino ni we utagaragaye muri 11 aho yasimbuwe na Emery Bayisenge.

    Amakipe yombi yatangiye ashaka igitego hakiri kare, mu minota 10 ya mbere Mangwende yahinduye imipira ibiri yakabaye yavuyemo ibitego ariko ba rutahizamu b’u Rwanda ntibayibyaza umusaruro.

    Ku munota wa 14 umukinnyi wa Guinea, Mory Kante yahawe ikarita ituruka nyuma y’ikosa yakoreye Jacques Tuyisenge amukandagira mu ivi ry’iburyo aho yahise ava mu kibuga asimburwa na Sugira Ernest.

    Ku munota wa 26 Sugira Ernest yagonganye n’umunyezamu wa Guinea Conakry ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Muhadjiri, uyu munyezamu yahise aryama hasi kimwe na Sugira Ernest, umukino wahagaze iminota igera muri 3. Sugira Ernest yahise ahabwa ikarita y’umuhondo.

    Ku munota wa 35 Kalisa Rashid yongeye gutonekara asimburwa na Martin Fabrice.

    N’ubwo Guinea bari bake mu kibuga wabonaga irimo irusha u Rwanda ariko nta mahirwe menshi yabonye uretse nko ku munota wa 44 ariko umunyezamu Kwizera Olivier abyitwaramo neza.

    Amavubi nta mahirwe yigeze abona ahambaye, guhuza no kubaka uburyo bw’igitego byari byanze, baranzwe no gukora amakosa mensi aho igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 u Rwanda rwari rufite amakarita atatu y’umuhondo (Seif, Muhadjiri na Sugira).

    Sugira Ernest yahushije igitego igice cya kabiri kigitangira ku mupira wahinduwe na Savio, agiye gutera mu izamu umupira ukubita igiti cy’izamu.

    Ku munota wa 59 umunyezamu Kwizera Olivier yahawe ikarita ituruka ku ikosa yakoreye rutahizamu wa Guinea itavuzweho rumwe.

    Yahise avamo maze umutoza akora impinduka havamo Byiringiro Lague hajyamo umunyezamu Kimenyi Yves wahise unatsindwa kufura ubwo bahanaga iri kosa ryakozwe na Kwizera Olivier, iyi kufura yatewe na Sylla.

    Amavubi yagerageje gushaka uburyo yishyura iki gitego, babonye amahirwe ariko abasore barimo Sugira na Savio bakubise umutambiko ntibyabahira. Umukino warangiye ari 1-0, u Rwanda ruhita rusezererwa mu irushanwa.

    U Rwanda rwaherukaga kugarukira muri 1/4 muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda.

    Muri 1/2 Cameroun izahura na Maroc, Mali na Guinea Conakry. Imikino ya 1/2 iteganyijwe tariki ya 3 Gashyantare 2021.

    Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’Amavubi

    Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Emery Bayisenge, Mutsinzi Ange Jimmy, Kalisa Rashid, Niyonzima Olivier Seif, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Dominique Savio, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge

    Jacques Tuyisenge yavuye mu kibuga hakiri kare

    Mangwende yagerageje ku ruhande rw’u Rwanda

    Emery Bayisenge niwe wahise wambara igitambaro cya kapiteni

    Amavubi ntiyahiriwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yahawe-ikarita-ituruka-itavuzweho-rumwe-asezerewe-muri-chan-atarenze-1-4

  • Gen. Niyombare ari ku ruhembe rw'abantu 34 bashyizwe hanze bari gushakishwa bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza #rwanda #RwOT

    Nk'uko bigaragara ku rupapuro rw'Umunyamabanga Mukuru w'Urukiko rw'Ikirenga mu Burundi rwo ku wa 2 Gashyantare 2016, aba barimo abahoze ari abasirikare, barangajwe imbere na Maj. Gen. Godefroid Niyombare wari uyoboye iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi, abapolisi, abanyamakuru ndetse n'abanyapolitiki.

    Gen. Niyombare wemeje ko yahiritse Pierre Nkurunziza ku butegetsi, ari ku ruhembe rw'abashakishwa

    Abari abasirikare

    .Gen. Maj. Godefroid Niyombare
    .Brig. Gen. Gilbert Habarugira
    .Brig. Gen. Nzeyimana Moïse
    .Gen. Maj. Gaciyubwenge Pontien.
    .Gen. Maj. Ntiranyibagira Jeremie
    .Lt. Col. Niyitereka Arcade.
    .Col. Nshimirimana Edouard
    .Maj. Ndayikeza Emmanuel

    Abari abapolisi bakuru

    .Ngendakumana Leonard
    .Nibigira Edouard
    .Nabindika Guillaume
    .Bakundukize Liboire

    Abanyapolitiki n'abanyamakuru

    .Bucumi Moïse
    .Busokoza Bernard
    .Hatungimana Léonidas
    .Nduwimana Onésme
    .Pacifique Nininahazwe
    .Ndikumana Patrick
    .Nshimirimana Vital
    .Sindayigaya Jean Claude
    .Ndumwimana Patrick
    .Barankitse Marguerite
    .Rugurika Bob
    .Niyonkuru Gilbert
    .Bashirahishize Dieudonné
    .Niyongere Armel
    .Minani Jérémie
    .Minani Jean
    .Mitabaro Patrick
    .Havyarimana Arcade
    .Muhozi Innocent
    .Sinduhije Alexis

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/gen-niyombare-ari-ku-ruhembe-rw-abantu-34-bashyizwe-hanze-bari-gushakishwa

  • Intore Tuyisenge na Clarisse Karasira mu begukanye ibihembo mu kwizihiza umunsi w’Intwari #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda usanzwe uba buri mwaka tariki ya Mbere Gashyantare, Urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO) bateguye amarushanwa y’indirimbo n’imivugo bisingiza Intwari z’u Rwanda, byigisha bikanakangurira Abanyarwanda kwimakaza indangagaciro z’umuco w’ubutwari.

    Mu mivugo, abarushanyijwe ni 61 ariko hatoranyijwemo batatu ba mbere aho uwa mbere ari uwitwa “Ndikeshe nzikesha” wahimbwe na Uwanyirigira Josiane, uwa kabiri uba uwitwa “Imvune zabo, Imvano y’Ibyiza” wahimbwe na UYISABA Pascaline afatanyije na Ndizihiwe Erick naho uwabaye uwa gatatu ni uwitwa “Isoko nkesha iyi nseko” wahimbwe na MURARA Aime Prince.

    Hanyuma mu cyiciro cy’indirimbo, uwabaye uwa mbere ni Bahoze Diane wahimbye indirimbo yitwa Turate intwari, uwa kabiri aba umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda, Clarisse Karasira wahimbye iyitwa Mwabaye Intwari naho uwa gatatu aba TUYISENGE Jean de Dieu bakunda kwita Intore mu ndirimbo ye yise Umuco w’ubutwari. Mu ndirimbo, abari bahatanye bageraga kuri 55.

    Ku bijyanye n’ibihembo, indirimbo ya mbere izahembwa amafaranga y’u Rwanda 800.000 hiyongereho andi 150.000 yo gukoresha iyo ndirimbo muri studio, yose hamwe abe 950.000. Indirimbo ya kabiri ni ni amafaranga 600.000 kongeraho 150.000 yo gukora indirimbo yose hamwe akaba 750.000 naho iya gatatu yo izahembwa amafaranga y’u Rwanda 500.000 hiyongereho 150.000 yo kuyitunganya hanyuma yose hamwe abe 650.000.

    Ku mivugo ho, uwa mbere azahembwa amafaranga y’u Rwanda 500.000, uwa kabiri uhabwe amafaranga 300.000 naho uwa gatatu uhabwe amafaranga 200.000.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/Intore-Tuyisenge-na-Clarisse-Karasira-bari-mu-begukanye-ibihembo-mu-kwizihiza-umunsi-w-Intwari