Category: Uncategorized

  • Abanyadukoryo! Anita Pendo yagendeye mu mbago… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, abakora iki kiganiro bigaragaje bambaye umwambaro w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse n'ahakorerwa iki kiganiro hari hatatse ibikoresho byifashishwa n'abakina umupira w'amaguru.

    Umushyushyarugamba Anita Pendo yagaragaye ameze nk’uwakoze impanuka aho yagenderaga mu mbago

    Abakora iki kiganiro bahamije ko kugaragara bambaye umwambaro w’Amavubi babikoze mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi iri mu marushanwa y'igikombe cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu cya CHAN 2020 kiri kubera muri Cameroun aho Amavubi yageze muri 1/4 itsinze Togo ibitego 3 kuri 3. Kuri iki Cyumweru ni bwo Amavubi ahura na Guinnea mu gushaka itike ya 1/2.

    Ubanza ni Gitego, Dj Bisoso na Anita Pendo

    Muri iki kiganaro aba banyamakuru bagerageje kwisanisha n'abafana ndetse n'abakinnyi nk’aho bagiye bigana uburyo abafana bitwaye ubwo Amavubi yasezereraga ikipe y’igihugu ya Togo ndetse Anita Pendo yagaragaye asa n'uwavunitse yisanisha n'imvune ya Sugira.

    Bagaragaye bari gukora imyitozo babisanisha n’imyitozo y’Amavubi yitegura Guinnea

    Anita Pendo na Dj Bisoso

    Dj Bisoso mu myitozo

    Bananyuzagamo ubutumwa bushishikariza abanya-Kigali kuguma mu rugo mu kwirinda Covid-19

    Anita Pendo, Dj Bisoso na Gitego bakomeje gushimisha abakurikira ikiganiro ‘Friday Flight’

    AMAFOTO: Umuti Studio

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102745/abanyadukoryo-anita-pendo-yagendeye-mu-mbago-akenyeye-isume-dj-bisoso-na-gitego-bagaragara-102745.html

  • Menya icyadindije imirimo yo gutunganya inzu yari iy’Umwamikazi Gicanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inzu yari iy
    Inzu yari iy’Umwamikazi Gicanda

    Nk’uko bisobanurwa na Amb. Robert Masozera, umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, kugeza ubu icyo babashije gukora ni ugusiga irangi inyuma kuri iyo nzu, mu rwego rwo kugira ngo yoye gusigara isa nabi mu mujyi i Huye, no kuyishyiraho abayirinda kugira ngo ireke gutahwamo n’ababuze aho barara.

    Ikindi cyakozwe kugeza ubu ni umushinga wo kuyivugurura washyikirijwe Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, ukaba utarabonerwa ingengo y’imari.

    Mu bikubiye muri uwo mushinga harimo kuvugurura inzu Umwamikazi Gicanda yahoze acumbitsemo hanyuma ikazashyirwamo imurika rigaragaza uko yabayeho, imico yamuranze igaragaza imyitwarire myiza y’umugore, n’abandi bantu bagasobanurirwa ibye bashobora kumwigiraho, nk’uko bisobanurwa na Amb. Masozera.

    Akomeza agira ati “Twateganyaga no kuyishyiraho urugo ruriho imitako ya Kinyarwanda nk’uko twabikoze ku Ngoro y’umurage w’u Rwanda iri i Huye, hanyuma tukazashyiramo n’aho abahasura bashobora kwakiririzwa amata nk’uko umwamikazi yabigenzaga.”

    Mu yindi mishinga minini Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyari gifite harimo uwo kwagura ingoro y’umurage w’u Rwanda yo mu Rukari, hashyirwamo izindi nzu gakondo mu rwego rwo kwigana uko umurwa w’i Bwami wabaga umeze.

    Kugeza ubu abari batuye aho iyo ngoro igomba kwagurirwa bamaze kwishyurwa, ariko ingengo y’imari yo gutangira ibikorwa nayo ntiraboneka.

    Amb Masozera ati “Kugeza ubu mu Rukari hari amazu gakondo atatu, nyamara umurwa w’abami wabaga ugizwe n’amazu abarirwa muri 50. Twebwe tuzubaka andi mazu gakondo 16 cyangwa 20. Urumva buri yose yagiraga umumaro, ariko twebwe tuzamurikamo amateka y’abami bayoboye u Rwanda kuva kuri Gihanga kugeza ku batuye mu Rukari.”

    Icyakora, umushinga wo gutunganya ingoro yo kwibohora ku Murindi wo wabonewe ingengo y’imari, uretse ko kurangiza kuhatunganya uko byifuzwa bigenda birogowa na Coronavirus, kuhatunganya ubu ngo bigeze kuri 90%.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-icyadindije-imirimo-yo-gutunganya-inzu-yari-iy-umwamikazi-gicanda

  • Dore bimwe mu bimera byirukana mu nzu imibu itera malaria #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Indabo za Geranium zitewe ahegereye amadiriya zirukana imibu
    Indabo za Geranium zitewe ahegereye amadiriya zirukana imibu

    Ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru ‘Nature Medicine’, bwakorewe ku barwayi mu duce turimo Masaka i Kigali, Ruhuha mu Bugesera, Bugarama muri Rusizi, Kibirizi muri Gisagara na Rukara mu karere ka Kayonza.

    Abashakashatsi bo mu bigo Institut Pasteur bafatanyije, Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), OMS, Cochin Hospital na Kaminuza ya Columbia muuri Leta Zunze Ubumwe za America, bapimye amaraso y’abarwayi bo muri utwo duce. Barebaga niba umuti wa Coartem, ikinini gikubiyemo imiti ibiri artemether na lumefantrine, ukibasha kurwanya udukoko dutera malaria iyo tugeze mu mubiri.

    Dr Aimable Mbituyumuremyi ukuriye ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, yabwiye BBC ko uwo muti ugikomeje gukoreshwa kugeza Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritanze amabwiriza mashya.

    Abo bashakashatsi basanze utwo dukoko turwanya uwo muti mu barwayi 19 kuri 257, cyangwa 7.4% muri kimwe mu bigo by’ubuvuzi byakorewemo ubwo bushakashatsi.

    Dr Mbituyumuremyi ati “Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko iyo miti ibiri ikubiye muri Coartem, umwe muri yo watangiye kugira intege nkeya kuko utwo dukoko twatangiye kugira ikitwa ‘resistance’ kuri wo”.

    Abakoze ubwo bushakashatsi bavuga ko haboneka kwihinduranya k’utwo dukoko (mutation) bigamije guca intege umuti usanzwe utwica.

    Arongera ati: “Ibyo bivuga ko uwo muti ushobora kuba wagira ibyago byo kudakomeza gukora neza hatagize ingamba zishyirwaho”.

    Ubwo umuti wa mbere wa malaria witwa ‘Chloroquine’ wakorwaga, ngo abashakashatsi batekerezaga ko malaria izahita icika mu gihe cy’imyaka itari myinshi. Ariko kuva mu myaka ya 1950, udukoko dutera malaria twagiye twihinduranya turwanya imiti itwica.

    Mu 2008, ni bwo muri Aziya y’Amajyepfo ashyira Iburasirazuba, byagaragaye bwa mbere ko utwo dukoko twatangiye kurwanya uburyo bugezweho bwo kuvura malaria.

    Ubwo bushakashatsi buvuga ko nubwo ikigero cyo gucika intege k’uwo muti kikiri hasi ariko ibyo ngo ni ukuburira gukwiye gutuma inzego zibishinzwe zifata ingamba. Dr Mbituyumuremyi avuga ko uyu muti wa Coartem ukomeje gukoreshwa kuko ukivura ku gipimo kiri hejuru ya 90%, kandi ucyemewe na OMS.

    Ati: “Gusa ibi ni nk’impuruza ituma hafatwa ingamba zihariye kugira ngo twitegure ko bibaye ngombwa haboneka undi wo kuwusimbura”.

    Yongeraho ko nubwo imibare igabanuka, ariko iyo harebwe umubare w’abayirwara, abo yica, n’amafaranga ayitangwaho, malaria ikiri ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

    Imibare ya RBC igaragaza uko Malaria ihagaze mu Rwanda, yerekana ko mu mwaka wa 2018 – 2019, abayirwaye bageraga kuri miliyoni 3.9, naho abo yishe bakaba 270. Mu mwaka wa 2019-2020, abayirwaye bari miliyoni 2.5 ikaba yarishe abantu 180.

    Urebye iyo mibare, ubona ko abafatwa na malaria kimwe n’abo ihitana bagabanuka, ariko iracyahari kandi inzego z’ubuzima zivuga ko umubu urumana nijoro uri mu bitera malaria.

    Ibimera byirukana imibu mu nzu nijoro.

    Ku rubuga https://www.maisonapart.com,bavuga handitse ko impumuro y’ibimera bimwe na bimwe yirukana imibu, kubera iyo mpamvu ngo gutera ibyo bimera mu rugo ni ukwirukana imibu ku buryo burambye.

    Muri ibyo bimera birwanya imibu harimo ikitwa mucyacyayi, iyo ngo umuntu ashobora kuyitera mu rugo rwe hafi y’amadirishya aho bishoboka, yirukana imibu.

    Mucyayicyayi na yo iri byirukana imibu
    Mucyayicyayi na yo iri byirukana imibu

    Hari kandi indabo zitwa ‘géranium’ nazo ziboneka mu ngo nyinshi, ariko ngo impumuro yazo yirukana imibu, u buryo ngo byaba byiza umuntu aziteye hafi y’amadirishya.

    Hari kandi ikimera kitwa ‘basilic’ gihumura neza ubundi abantu bakunda gushyira kuri za ‘salades’, impumuro yacyo yirukana imibu. Uwashaka yagitera mu ‘ivase’, akayitereka hafi y’amadirishya cyangwa se hafi y’aho abantu bakunda gutaramira hanze.

    Ibibabi by’urunyanya bihumura nabi ku buryo umuntu abiciye yumva impumuro yabyo imubangamiye. uko ni nako bigenda ku mibu, uteye inyanya nkeya mu rugo, bifasha mu kurwanya imibu.

    Tungurusumu ndetse n’ibitunguru, nabyo bigira impumuro ikomeye yirukana udukoko dutandukanye harimo n’imibu.

    Impumuro ya tungurusumu ngo yirukana imibu
    Impumuro ya tungurusumu ngo yirukana imibu

    Ikindi kimera kirwanya imibu, ni ikitwa ‘menthe’ kizwi nacyo mu Rwanda, kuko hari abakunda kukinywa nk’icyayi, impumuro yacyo yirukana imibu ariko no kuvuguta ibibabi byayo ukabisiga aho umubu wakurumye ngo bihita bivanaho ububabare.

    Menthe
    Menthe

    Hari kandi ikimera kitwa ‘lavande’ nacyo ni ururabo batera nk’umutako, ariko impumuro yarwo yirukana imibu.

    Lavande
    Lavande

    Ku rubuga https://www.lemonde.fr, bavuga ko gufata amavuta y’inturusu avanze n’indimu nabyo byirukana imibu.

    Ku rubuga www.lindependant.fr bavuga ko gufata ikawa ukayishyira mu gikombe cy’icyuma kirimo ubusa, nyuma ukayirasiraho umwambi w’ikibiriti, uko igenda icumba umwotsi ngo byirukana imibu.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/dore-bimwe-mu-bimera-byirukana-mu-nzu-imibu-itera-malaria

  • Umutoma wa The Ben kuri Pamella wizihiza isab… – #rwanda #RwOT

    Uwicyeza Pamella arizihiza isabukuru y'amavuko. Niyo ya mbere yizihije rubanda ruziko afite umukunzi. The Ben nawe aherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko yabaye iya mbere yahuriranye n'uko afite umukunzi.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, The Ben yashyize ifoto ari kumwe na Uwicyeza yamusekeje maze arenzaho amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko amwita 'Jelly'.

    The Ben yanditse agira ati 'Iyo gushimisha biba umuntu, yari kuba ari wowe. Akandi gace k'igitangaza kari karabuze nkakibonera. Isabukuru nziza”. Mu gusubiza, Uwicyeza Pamella yabwiye The Ben ko azamuhoza mu ntekerezo ze.

    Ahashyirwa 'Story' ku rubuga rwa Instagram, The Ben yahashyize amafoto n'amashusho ari kumwe na Pamella bishimisha. Hari nk'amashusho y'amasegonda macye yashyizeho asoma ku itama Pamella, humvikanamo indirimbo 'Forever&Always' ya Dylan Matthew.

    The Ben kandi yifashishije indirimbo 'Habibi' yakunzwe mu buryo bukomeye avuga ko Pamela ari inshuti nyanshuti. The Ben yise Pamella 'Jelly' mu gihe uyu mukobwa nawe yita The Ben 'Butter'.

    Imyaka 12 amaze mu muziki, The Ben ntiyigeze yumvikana kenshi mu nkuru z'urukundo; gusa hari abakobwa b'ikimero batandukanye bagiye bavugwa mu rukundo nawe.

    Tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize amashusho y'amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobereye Pamella amuturutse inyuma. Mbese yamwiyegamije mu gituza asa n'ushaka kumusoma mu mutwe.

    Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben yamaze iminsi ari kumwe na Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Bigaragara ko aya mashusho yafashwe na Pamela ndetse humvikanamo indirimbo y'umuhanzi byakugora guhita umenya.

    Hari amakuru avuga ko The Ben yakunze bya nyabyoPamela ndetse ko inshuti ze za hafi zizi neza ko umubano wabo wagiye kure. Hari n'andi makuru avuga ko urukundo rwa The Ben na Pamella rwakomeye birutse ku kuba uyu muhanzi amaze igihe kinini mu Rwanda.

    Urukundo rwa The Ben na Pamella rwitamuruye nyuma y'igihe cya Guma mu Rugo. Amafoto n'amashusho y'aba bombi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira kubakeka amababa.

    Tariki 09 Mutarama 2021, wabaye umunsi wo kwemeza ko bakundana nta banga rihari. The Ben yakoze ibirori byo kwihiza isabukuru y'amavuko ye y'imyaka 33 atumira abarimo umukunzi we Uwicyeza Pamella, David Bayingana n'abandi.

    Pamella yifurije isabukuru nziza y'amavuko The Ben amubwira ko amukunda. Pamela yifashishije indirimbo ya The Ben yitwa 'Roho yanjye', aho uyu muhanzi aririmba agira ati 'Mpa ikiganza duserukane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya […]' Yabwiye uyu muhanzi ko ari umufana we kandi 'ukwiriye Isi'.

    The Ben yakoresheje amagambo aryoheye umutima mu kwifuriza isabukuru y’amavuko Uwicyeza bacuditse
    The Ben yifashishije indirimbo ye ‘Habibi’ avuga ko Pamela ari inshuti nyanshutiYabaye isabukuru ya mbere uyu mukobwa yizihije bizwi ko afite umukunzi-Cyo kimwe no kuri The Ben

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102755/umutoma-wa-the-ben-kuri-pamella-wizihiza-isabukuru-yamavuko-yise-jelly-102755.html

  • Abantu baciye agahigo batega indege idafite aho yerekeje|Ese babitewe ni iki? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi bishobora kugutungura ndetse ukumva ko bidashobora kubaho, gusa ibi byarabaye aho abantu bifashe bagatega indege nta hantu na hamwe berekeje kandi bose babizi neza.Ibi byabaye mu mwaka ushize wa 2020.

    Uru rugendo rw'indege rwiswe 'Qantas flight to nowhere' nirwo rugendo rwa mbere rw'indege ku isi rwagurishije amatike menshi mu gihe gito, kubera ko mu minota 10 gusa amatike yose yari yashize. Iki kigo cyo gutwara abantu mu ndege kizwi nka 'Qantas' cyo muri Australia cyafashe uyu mwanzuro wo gutwara abantu badafite aho bagiye nahamwe, ni urugendo rwamaze amasaha arindwi yose.

    Uru rugendo rwabaye kuwa 10/10/2020, rwahagurukiye ku kibuga cy'indege cya Sydney ndetse ninaho rwasorejwe. Uru rugendo rw'indege rwanditse amateka ku isi, ngo ntahantu nahamwe rwari rugamije kujya ahubwo ngo abayigiyemo batemberejwe ikirere cya Australia mu gihe cy'amasaha arindwi ndetse baryoherwa n'ibyiza byicyo gihugu.

    Indege yahagurutse itwaye abagenzi 134, mu ndege nziza cyane ya Boeing 787, ndetse ticket yurwo rugendo yari ihenze cyane kuko yariri y'amadorali 575 na 2765. Buri wese yaguraga iyihwanye n'umufuka we bitewe naho ashaka kwicara.

    Bajya gutegura uru rugendo, ahanini ngo byaturutse kukuba hari hashize igihe kinini abaturage bari muri guma murugo ndetse ntanumwe wari wemerewe gusohoka igihugu mu gihe gikabakaba umwaka. Ibi rero ngo babikoze bagamije kongera guturisha abantu mu mutwe bityo biyemeza gutwara abantu mu ndege ntahantu na hamwe bagiye ndetse iyo ndege nta na hamwe yigeze ihagarara.

    Ubuyobozi bw'ikigo Qantas bwo bwavuze ko aribwo bwa mbere bacuruze amatike menshi mu gihe gito ndetse ko nibiba ngombwa ngo bazajya bategura ingendo nyinshi nkizi, kuko babonye ko abantu ngo bababaye kugenda.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abantu-baciye-agahigo-batega-indege-idafite-aho-yerekejeese-babitewe-ni-iki/

  • Mukura VS yabaye ihagaritse amasezerano y’abakinnyi mu gihe kitazwi #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, mu itangazo ryashyizwe kuri twitter y’iyi kipe iri mu zimaze igihe mu Rwanda.

    Muri iri tangazo, ubuyobozi bwa Mukura VS, buvuga ko bwafashe iki cyemezo kuko ibikorwa by’imikino byabaye bihagaritswe na byo mu gihe kitazwi, bakaba bahagaritse amasezerano n’abakinnyi kugeza igihe ibikorwa bizaba byasubukuriwe.

    Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter ya Mukura VS :

    Dushingiye ku cyemezo cya Minisiteri ya Siporo twamenyeshejwe na FERWAFA cyo guhagarika ibikorwa byose bijyanye na shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Dushingiye ku kuba ingamba zafashwe muri icyo cyemezo hatazwi igihe zizahindurirwa kugira ngo amarushanwa y’umupira w’amaguru imbere mu gihugu yongere gutangira ; Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/01/2021, amasezerano abakinnyi bari bafitanye na MUKURA VICTORY SPORTS & LOISIRS abaye asubitswe by’agateganyo kubera izo mpamvu ndakumirwa, akazasubukurwa igihe hazaba hafashwe ingamba nshya zisimbura iziriho twagaragaje hejuru.

    Hari andi makipe yahagaritse amasezerano n’abakinnyi ngo kuko akazi kabo kahagaritswe mu gihe kitazwi. Muri yo harimo ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye umwaka w’imikino yaraguze abakinnyi bashya ngo yifuza kuzegukana igikombe cya shampiyona.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mukura-VS-yabaye-ihagaritse-amasezerano-y-abakinnyi-mu-gihe-kitazwi

  • The Ben yateye umutoma urenze Pamella bivugwa ko bari mu rukundo ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu,nibwo Uwicyeza Pamella yizihizaga isabukuru y'amavuko bituma The Ben ananirwa kwiyumanganya,amutera imitoma agaragaza ko yamwihebeye.

    Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yamwise igitangaza, avuga ko yabonye icyo yari yarabuze mu buzima.

    Ati 'Iyaba 'igitangaza ' cyari umuntu cyari kuba wowe. Nyuma na nyuma nabonye igice nari narabuze. Isabukuru nziza Jelly[akazina yamwise].'

    Ku wa 9 Mutarama ubwo The Ben yizihizaga isabukuru, Uwicyeza Pamella yanditse kuri Instagram na we amugaragariza urukundo. Yifashishije indirimbo y'uyu muhanzi yitwa 'Roho yanjye' maze ayikurikizaho amagambo y'urukundo.

    Uwicyeza yakunze kugaragaza amarangamutima ye kuri The Ben, aho yigeze gushyira hanze ifoto bari kumwe, arangije ayiherekesha amagambo agira ati “Mine”, bisobanuye “Uwanjye.”

    Mu minsi ishize,Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben,yananiwe kwihishira ko ari mu rukundo na Uwicyeza Pamella,ashyira hanze video bari kurya ubuzima muri Tanzania.

    Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda, yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/the-ben-yateye-umutoma-urenze-pamella-bivugwa-ko-bari-mu-rukundo-ku-isabukuru

  • Abafana ba Marseille bahanganye na Polisi ubwo bashakaga gutwika ikibuga cy'imyitozo mu myigaragambyo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Aba bafana batishimiye uko ikipe yabo iri kwitwara muri iyi minsi,bateguye imyigaragambyo abarenga 100 binjira kuri iki kibuga cy'imyitozo bacana ibishashi n'imiriro,polisi ije kubabuza bashaka kuyikubita byavirimo abasaga 25 gufungwa mu gihe n'uyu mukino wa Ligue 1 wahise ufungwa.

    Ku munsi w'ejo nyuma ya saa sita nibwo aba bafana bateraniye kuri iki kibuga cy'imyitozo bafite ibi bintu byaka umuriro ndetse amafoto n'amashusho yagiye hanze yagaragaje aba bafana bari gutera abarinzi ibi bintu.

    Umutoza Andre Villas-Boas yagerageje kugarura izina rya Marseille mu makipe akomeye mu Bufaransa ariko uyu mwaka ibintu biri kuzamba cyane ko bamaze iminsi batitwara neza.

    Marseille imaze imikino 4 idatsinda ndetse n'uyu mutoza wayo Andre Villas-Boas yavuze ko nta masezerano mashya yahawe.

    Guhera mu gitondo cyo ku munsi w'ejo aba bafana basanzwe bazwiho imyitwarire mibi bakoze ibyapa byamagana ubuyobozi bw'ikipe ariyo mpamvu abagera kuri 150-200 bagerageje kwinjira kuri iki kibuga cy'imyitozo ku ngufu mu rwego rwo kwigaragambya.

    Ibintu bitera ibishashi n'ibyaka byakoreshejewe n'aba bafana ndetse banatwitse igiti cyari hafi aho.

    Ntabwo bizwi neza niba hari umukinnyi cyangwa umuyobozi w'ikipe wari kuri iki kibuga cy'imyitozo ubwo aba bafana bigaragambyaga gusa bakoze ibikorwa by'agahomamunwa.

    Mu Ugushyingo umwaka ushize,Marseille yari mu makipe ahatanira shampiyona ariko mu mikino 10 ishize yatsinze 3 gusa bituma icyizere cyo guhangana na Lyon na PSG kiyoyoka.




    Gutsindwa kwa Marseille kwatumye abafana bashaka gutwika ikibuga cy'imyitozo cyayo

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-marseille-bahanganye-na-polisi-ubwo-bashakaga-gutwika-ikibuga-cy

  • Ibinini by’inzoka bihabwa abana bigiye kujya bihabwa n’abakuze #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, Isi yizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zititabwaho zirimo n’inzoka zo mu nda.

    Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya indwara zititaweho mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Ruberanziza Eugène avuga ko ubusanzwe indwara zititabwaho ari nyinshi ariko izizwi cyane inzoka zo mu nda.

    Avuga ko izi nzoka zikunze kwibasira abana n’abantu bageze mu za bukuru, gusa akavuga ko hari n’uburyo bwo kuzirinda.

    Yavuze ko mu buryo bwo kuzirinda harimo kugira isuku yaba iy’ibikoresho, iy’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’iy’ahantu abantu batuye.

    Avuga ko nubwo inzoka zo mu nda abantu bazipinga ariko 'ni mbi cyane, ku bana zirabadidinza, bagakurizamo kugwingira, zituma batajya ku ishuri cyangwa se bagakurikira nabi, ibyo bikaba byatuma bava mu ishuri ndetse hari n’abazirwara zikabahitana.'

    Avuga kandi ko ari mbi ku bagore batwite kuko zishobora kugira ingaruka mbi ku bana batwite.

    Kuva muri 2008 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo guha ku buntu ibinini by’inzoka abana bato ndetse ko hari n’abantu bakuze na bo bagiye kujya bahabwa ibi binini kuko na bo ziriya nzoka zibazahaza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ibinini-by-inzoka-bihabwa-abana-bigiye-kujya-bihabwa-n-abakuze