Category: Uncategorized

  • Gatsibo: Bijejwe umushinga wo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga amaso ahera mu kirere – #rwanda #RwOT

    Muri uko kubwirwa uwo mushinga basabwe kugura telefoni igezweho(smart phone) izajya ibafasha kohereza amazi ava mu bigega byabo, nabyo bagombaga kubakirwa .

    Umushinga witwa Akagera V.T.C niwo wari bubibafashemo maze usaba buri muhinzi gutanga amafaranga 26 000 Frw yo kugura iyo telefoni. Abaturage bavuga ko bayatanze, nyuma bakabwirwa ko buri umwe agomba kongeraho 9000 Frw kugira ngo ikiguzi cya telefoni kigere kuri 35000Frw.

    Abahinzi bavuganye na RBA ,bavuze ko bakoze ibyo basabwe byose ariko ngo hashize amezi agera kuri atanu batarabona ibyo bijejwe.

    Umwe yagize ati 'Nyine bari batubwiye ko aho bazashyira ikigega abantu baziyegeranya ari nk'icumi bitewe n'umubare w'abafite umurima hafi aho noneho tutagatanga amafaranga, nyuma bakadushyirira ibyo bigega mu mirima tukumva rwose ari iterambere ryiza'.

    Yavuze ko asanga bari mu gihirahiro kuko ibyo bijejwe nta na kimwe babonye.

    Ati 'Ikibazo n'uko hajemo ikibazo, telefoni ntazo,n'umushinga usa nk'aho uri mu kirere usa nk'uwahagaze, mbese muri make turi mu gihirahiro'.

    Undi yagize ati' Baratubwiye ngo dutange amafaranga ngo tugure telefoni zigezweho,kugira ngo bazatuzanire ibigega ngo tujye twuhira tutavunitse ku buryo tutakwicwa n'inzara, icyo gihe amafaranga turayatanga.'

    Yakomeje agira ati 'Batubwira ko bagiye kutuzanira telefoni, tugiye ku murenge mu nama bati telefoni twaragiye dusanga izo twari tugiye kuzana umunara w'ino bidakorana, none tugiye kuzazana izindi .Turategereza barongera baravuga ngo noneho mutange 35000Frw,bigeze aho ngaho turategereza turaheba.'

    Umuyobozi w'Umushinga wa Akagera VTC, Karinganire Ellie, yavuze ko ikibazo cyabayeho ari uko telefoni zitari zujuje ubuziranenge gusa abizeza ko umushinga utahagaritse ibikorwa nkuko babivuga.

    Ati 'Icya mbere n'uko bagomba kwihangana ,hari ibibazo twagiye duhura nabyo harimo kuba twatanze telefoni bakazanga ngo ni nto, bati dushaka izindi .Aho tuzaniye izindi ,urwego rufite ububasha mu kugenzura amatelefoni n'ibikoresho by'ikoranabuhanga rugaragaza ko zitujuje ubuziranenge '.

    Yakomeje agira ati' Ku bufatanye n'Inzego z'Igihugu badushakiye abandi bafatanyabikorwa .Dufite intego yo gutanga telefoni 300.000, rero muri telefoni zigera ku 51.230 zo muri Gatsibo ,harimo n'abahinzi ba Nyagihanga'.

    Umunyamabanga shingwabikorwa w'Umurenge wa Nyagihanga,Mutabazi Joefrey,yizeza aba baturage ko bari gukorana bya hafi n'umushinga Akagera V.T.C kugira ngo igikorwa bizejwe gishyirwe mu bikorwa.

    Mu Karere ka Gatsibo igikorwa cyo kuhira imyaka hifashishijwe ikoranabuhanga ,umushinga wa Akagera V.T.C,uteganya gukorera mu mirenge ya Nyagihanga na Gitoki. Ni mu gihe uyu mushinga biteganyijwe ko uzagezwa no mu tundi turere tugize intara y'u Burasirazuba.

    Abahinzi bo muri Nyagihanga basabye ko umushinga wo kuhira bijejwe wihutishwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-bijejwe-umushinga-wo-kuhira-imyaka-hifashishijwe-ikoranabuhanga-amaso

  • Abagore 03 bo mu mujyi wa Kigali bahitanwe handura abantu 186 #rwanda #RwOT

    Abantu batatu bishwe na Coronavirus ni abagore 3 b'imyaka 91,72 na 66 bose bo mu mujyi wa Kigali.

    Abanduye bashya186 babonetse Kigali: 35, Karongi: 50, Gicumbi: 12, Gakenke: 11, Muhanga: 11, Kirehe: 11, Nyamagabe: 9, Gatsibo: 9, Kayonza: 7, Rutsiro: 7, Rusizi: 6, Kamonyi: 4, Nyanza: 3, Ruhango: 3, Rwamagana: 3, Nyagatare: 3, Nyaruguru: 1, Ngoma: 1.

    Abamaze kwandura bose ni 15,304.Abamaze gukira bose ni 10,087 mu gihe abakirwaye ari 5,021.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Mu majyepfo y'u Bufaransa hari gutorezwa imbwa zigiye kujya zifashishwa mu kuvumbura Covid-19 biciye mu cyuya cy'abantu.

    Ubu buryo buzajya bukoreshwa ahantu hahurira abantu benshi nko ku bibuga by'indege mu mashuri n'ahandi kugira ngo habashwe gufata ibipimo byizewe kandi vuba, kuko byagaragaye ko izi mbwa zishobora kubona umurwayi wa Covid-19 mu minota 10 gusa.

    Inkuru dukesha 7sur7 isobanura ko izi mbwa ziri gutorezwa mu gace ka Libourne aho buri gihe hazanwa ibyuya biturutse mu bitaro bya Centre hospitalier universitaire (CHU) de Bordeaux mu rwego rwo kugira ngo izi mbwa zikomeze gutozwa uburyo zajya zivumbura Covid-19 binyuze mu byuya by'abantu.

    Inzobere mu ndwara z'ibyorezo, Prof.Denis Malvy,yavuze ko ubu buryo bugiye koroshya mu gupima Covid-19 ku hantu hahurira abantu benshi ndetse bikajya bikorwa mu buryo bwihuse.

    Yagize ati 'Ubu buryo buzoroshya mu kuvumbura Covid-19 ku bantu mu buryo bwihuse bukazakoreshwa mu mashuri,kwa muganga, ku bibuga by'indege n'ahandi hahurira abantu benshi.'

    Bivugwa ko imbwa zifite ubushobozi bwo kuvumbura umurwayi wa coronavirus bifite amahirwe yo ku kigero cya 95 %. Biteganyijwe ko izi mbwa zizatozwa mu gihe cy'ibyumweru biri hagati ya bitandatu n'umunani.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abagore-03-bo-mu-mujyi-wa-kigali-bahitanwe-handura-abantu-186

  • Guinea yashyize iherezo ku nzozi z'u Rwanda zo kugera muri ½ cy'irangiza muri CHAN 2020 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Guinea niyo yatangiye neza umukino kuko ku munota wa 02 w'umukino yabonye uburyo bwiza mu rubuga rw'amahina rw'Amavubi ariko ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 09 Tuyisenge Jacques yahawe umupira mwiza mu rubuga rw'amahina awuteye umutwe ujya hanze.

    Ku munota wa 13 w'umukino,umukinnyi Mory Kante yakoreye ikosa rikomeye kapiteni w'Amavubi Tuyisenge Jacques byaje gutuma umusifuzi yitabaza VAR amuha ikarita itukura nubwo yari yabanje kumuha umuhondo.

    Tuyisenge wakandagiwe mu kibero na Kante,yahise avunika bituma asimburwa na Sugira Ernest.

    Nyuma y'aho Guinea yari isigaye ari abakinnyi 10,Amavubi yahise ajya ku gitutu atangira gukina imipira itera imbere aho kubaka umukino byatumye uwo bari bahanganye atuza anabona imipira byoroshye.

    Ku munota wa 37,Guinea yahushije igitego cyabazwe ku mupira wakaswe mu rubuga rw'amahina,umunyezamu Kwizera ananirwa kuwukuraho usanga umukinnyi wari inyuma y'urubuga rw'amahina atera ishoti ryakozweho na Mutsinzi,umunyezamu arawufata.

    Ku munota wa 38, Kalisa Rachid yavuye mu kibuga avunitse asimburwa na Twizeyimana Martin Fabrice.

    Ku munota wa 45 umukinnyi Bangoura wa Guinea yateye umupira mu izamu Kwizera arawufata.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri ari hejuru cyane,byatumye ku munota wa 46 abona amahirwe akomeye cyane ubwo Sugira yahabwaga umupira na myugariro wa Guinea asigara wenyine areba izamu ryambaye ubusa,ateye umupira ukubita igiti cy'izamu.

    Ku munota wa 55,Amavubi yahuye n'uruva gusenya ubwo umukinnyi wa Guinea yacikaga ba myugariro bayo,asigarana n'umunyezamu Kwizera Olivier wahushije umupira n'ukuguru k'uyu rutahizamu wa Guinea yitura hasi umusifuzi amuha ikarita y'umuhondo ariko hitabajwe VAR ahabwa umutuku.

    Nyuma yo guhabwa ikarita itukura,Umutoza Mashami yahise akuramo Byiringiro Lague yinjiza umunyezamu Kimenyi Yves.

    Iri kosa rya Kwizera Olivier ryatanze coup Franc nziza cyane hafi y'urubuga rw'amahina yaje gutsindwa na Morlaye Sylla ku munota wa 59.Guinea yahise iyobora umukino n'igitego 1-0.

    Amavubi yahise agerageza gushaka kwishyura ariko amahirwe ntiyayasekera kuko ku munota wa 66,Savio yateye umutwe umupira ukubita umutambiko w'izamu.

    Iminota 90 yarangiye Guinea ibashije kwihagararaho itsinda umukino ku gitego 1-0 cyayifashije kugera muri ½ cy'irangiza aho izahura na Mali mu gihe mu wundi mukino Cameroon izahura na Maroc yasezereye Zambia ku bitego 3-1.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/guinea-yashyize-iherezo-ku-nzozi-z-u-rwanda-zo-kugera-muri-%C2%BD-cy-irangiza-muri

  • Nta mubare w'ibitego wakwirukana Coronavirus- CP Kabera abwira abishimira Amavubi bakarenga ku mabwiriza – #rwanda #RwOT

    Ibi CP Kabera yabigarutseho kuri uyu wa 31 Mutarama. Mu butumwa yashyize kuri Twitter yavuze ko ubwo Amavubi yatsindaga Togo abakunzi bayo bakirara mu muhanda, bakoze ibinyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati 'Mu cyumweru gishize hagaragaye abantu mu bice bitandukanye by'igihugu biraye mu mihanda mu gihe ikipe y'igihugu, Amavubi yari ibonye itike yo kujya muri kimwe cya kane cy'amarushanwa ya CHAN, ibi bikaba byarabaye binyuranyije n'ingamba zo kwirinda Coronavirus.'

    CP Kabera yakomeje avuga ko umukino uribuhuze Amavubi na Guinea kuri iki Cyumweru abantu bagomba kuwurebera mu ngo zabo.

    Ati 'Gufana ikipe y'igihugu no kwishimira intsinzi ni byiza ariko ntabwo bigomba kunyuranya n'amabwiriza ahari yose yo kwirinda ikwirakwiza rya Coronavirus. uyu munsi rero Amavubi arongera gukina twese tugomba kurebera umupira mu ngo zacu kandi intsinzi n'iboneka tuyishimire turi mu ngo zacu.'

    CP Kabera yibukije Abanyarwanda ko kwishimira ko ikipe y'igihugu yatsinze banyuranya n'amabwiriza yashyizweho bidashobora kwirukana COVID-19.

    Ati 'Ikindi ntawemerewe gukora icyo ari cyo cyose cyaba intandaro yo kwandura cyangwa gukwirakwiza Coronavirus, turabibutsa ko mbere y'uko Amavubi ajya mu marushanwa yakurikije ibisabwa byose akurikiza amabwiriza yose ndetse no kugeza ubu akomeje kwirinda Coronavirus.”

    “Mufana rero nawe urasabwa gukurikiza amabwiriza, mu gihe dufana ikipe yacu kandi mwibuke ko nta mubare w'ibitego wakwirukana Coronavirus, nta byishimo byakwirukana Coronavirus ndetse nta n'akababaro kakwirukana Coronavirus uretse gusa kuyirinda. Mureke rero dukurikize amabwiriza ayo ariyo yose kugira ngo ntabe ari njye wandura cyangwa wanduza abandi Coronavirus.'

    Ku wa 26 Mutarama ubwo Amavubi yatsindaga Togo 3-2 hagaragaye umubare munini w'Abanyarwanda basazwe n'ibyishimo basohoka mu ngo zabo birara mu muhanda, ibi byari binyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyane cyane mu Mujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo.

    Iki gikorwa cy'abakunzi b'Amavubi cyamaganywe n'inzego zitandukanye z'igihugu zirimo Polisi na Minisiteri ya Siporo kuko gishobora guha icyuho icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuzahaza abatari bake mu gihugu.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yihanangirije abishimira ko Amavubi yatsinze bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-mubare-w-ibitego-wakwirukana-coronavirus-cp-kabera-abwira-abishimira

  • Nyuma yo gusezererwa kw’Amavubi, Ange Kagame yagaragaje amarangamutima ye anenga imisifurire #rwanda #RwOT

    Ubwo bamwe mu basore b’Amavubi muri Cameroun bari bafashwe n’ikiniga abandi amarira shoka, mu Rwanda agahinda n’umubabaro byari byose nyuma yo gusezererwa muri ¼ cya CHAN batsinzwe na Guinea 1-0. Ange Kagame ni umwe mu bagaragaje akababaro ke gashingiye ku misifurire itari iya kinyamwuga yaranze uyu mukino.

    Uyu mukino wa ¼ wabereye mu Mujyi wa Limbe muri Cameroun, wabaye saa tatu z’ejo hashize, waje kurangira Amavubi atsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Morlaye Sylla ku munota 59 kuri kufura.

    Muri rusange ntabwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye neza nk’uko abanyarwanda bari babyiteze bashingiye ku mukino usoza itsinda bakinnyemo na Togo.

    Ntabwo wari umukino mwiza ku Rwanda n’ubwo bagerageje gusatira ariko nta mahirwe menshi babonye n’ayo babonye kuyabyaza umusaruro byanze, guhererekanya ngo bareme uburyo bw’igitego ntibyabakundiye.

    Ni umukono wabonetsemo amakarita 2 y’imituku, iyahawe Mory Kante wa Guinea ku munota wa 11 ku ikosa yakoreye Jacques Tuyisenge, Olivier Kwziera na we yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 52 ku ikosa yakoreye rutahizamu wa Guinea, ikarita itavuzweho rumwe.

    Umusifuzi Samir Guezzaz ukomoka muri Moroc wasifuye uyu mukino, ntiyagiye yemeranywa na benshi bitewe n’ibyemezo yagiye afata byatumye ashyirwa mu bafashije Guinea gutsinda umukino.

    Yanenzwe gusa nk’ubogamira kuri Guinea cyane aho yagiye asifura amakosa amwe n’amawe u Rwanda atariyo, guha abakinnyi amakarita, nk’ikarita y’umuhondo yahaye Muhadjiri, mu mashusho bigaragara ko nta kosa yari yakoze.

    Ku ikarita itukura yahawe Olivier Kwizera ku ikosa yakoreye rutahizamu Yakhouba Barry, n’ubwo nayo umusifuzi yifashishije VAR, nabwo bigaragara ko nta hantu na hamwe yigeze akora kuri uyu rutahizamu.

    Ange Kagame, umukobwa Perezida paul Kagame, ni umwe mu batariye iminwa bagaragaza amarangamutima yabo aho mu butumwa butandukanye yagiye ashyira kuri Twitter, yashinje umusifuzi kuba nyirabayazana wo gusezererwa kw’Amavubi.

    Avuga ku butumwa bw’umunyamakuru Usher Komigisha yashyize kuri twitter avuga ko Guinea isezereye u Rwanda yagize ati'ubufasha butabarika butangaje bahawe n’umusifuzi.'

    & an incredible amount of assists from the referee 🥴

    — AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021

    Yakomeje avuga ko mu buzima bwe ari ubwa mbere yabona imisifurire nk’iyo yabonye.

    I have never in the entirety of my life seen officiating like this! EVER . Whaaaaat? #GUIRWA

    — AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021

    Ange Kagame kandi mu gukomeza kugaragaza amarangamutima ye yavuze ko n’umusifuzi akwiye guhabwa umwambaro wa Guinea akabakinira ku mugaragaro.

    Bamwambike uniform birangire! https://t.co/MnYod50Pvr

    — AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021

    Uburyo VAR yakoreshejwemo muri uyu mukino nabyo ntabwo yabyemeye, aho yavuze ko yakoreshejwe nabi.

    .

    Since we’re misusing VAR. can we review this officiating? Absolute 🗑🗑 #GUIRWA

    — AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021

    The Ref watching the VAR #GUIRWA pic.twitter.com/3FVTEWjUGF

    — AIKN (@AngeKagame) January 31, 2021

    Si Ange Kagame gusa kuko n’abandi bantu batandukanye abakunzi b’ikipe y’igihugu, bagiye bagaragaza kutishimira imyitwarire y’umusfuzi.

    Igitego Guinea yatsinze u Rwanda rugahita rusezererwa

    Umusifuzi Samir yanenzwe na Ange Kagame

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gusezererwa-kw-amavubi-ange-kagame-yagaragaje-amarangamutima-ye-anenga-imisifurire

  • Gutsimbarara ku moko ni nko kwifubika umwambaro ushaje- Ndayisaba Fidèle – #rwanda #RwOT

    Ubuhutu, Ubututsi n'Ubutwa, ni amoko abahanga mu mateka bavuga ko yenyegejwe n'abakoloni bashaka gutanya abanyarwanda. Ubusanzwe yari ibyiciro by'imibereho, buri wese akajya mu cyiciro kijyanye n'ubutunzi afite.

    Guhindurira ayo moko inyito no kuyatsindagira mu buzima bwa buri munsi bw'Abanyarwanda, byabaye ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe y'Ubwiyunge (NURC),Ndayisaba Fidèle, yavuze ko abagitsimbaraye ku moko bameze nk'abantu bambaye umwamabaro ushaje utakigezweho.

    Yagize ati 'Gutsimbarara ku byagizwe amoko y'Abahutu, Abatutsi n'Abatwa byakoreshejwe mu gutanya Abanyarwanda mu gihe cy'amateka y'amacakubiri, ni nko guhera ku mwambaro ushaje wataye ibara n'ireme.'

    Ndayisaba yavuze ko umwenda nk'uwo udashobora kuwambara ngo uberwe, ati ' ntawe uwifubika ngo ashyuhe. Nta kamaro!'

    Ibi yabitangaje mu gihe hiryo no hino hagenda humvikana abantu bashaka kubiba amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bitwaje aya moko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, aherutse kuvuga ko nubwo hari ibyakozwe mu kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibikigaragara nk'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, abakivuga ko habayeho Jenoside ebyiri n'ibindi.

    Icyakora yavuze ko hari icyizere ko n'aho hakigaragara ibyuho by'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baba abari mu Rwanda cyangwa hanze, n'abakoresha imbuga nkoranyambaga babaye benshi muri ibi bihe, nabo igihe kizagera bagakanirwa urubakwiye.

    Nubwo hari ababiba amacakubiri, Guverinoma y'uRwanda igenda ishyira imbaraga mu gushyira hamwe ubumwe bw'Abanyarwanda, ibinyujije muri gahunda nka Ndi umunyarwanda imaze gutanga umusaruro mu kubaka umwe n'ubwiyunge mu Rwanda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe y'Ubwiyunge (NURC),Ndayisaba Fidèle yavuze ko abakigendera ku moko bameze nk’abambaye umwenda ushaje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutsimbarara-ku-moko-ni-nko-kwifubika-umwambaro-ushaje-ndayisaba-fidele

  • Abakobwa n'abagore babangamiwe n'ibiciro bya Cotex bikomeje kuzamuka – #rwanda #RwOT

    Ibi babitangaje mu gihe mu Gushyingo 2019, aribwo Leta yasohoye itangazo rivuga ko umusoro ku nyogeragaciro ku bikoresho bya Cotex ukuweho hagamijwe ko bidahenda abagore n'abakobwa babikenera buri kwezi.

    Bamwe mu bakobwa n'abagore baganiriye na Radiyo Rwanda, bavuze ko nyuma y'uko iyi misoro ikuweho nta cyahindutse bitewe n'uko ipaki imwe ya Cotex iri kugura amafaranga 1000Frw cyangwa hejuru yayo.

    Hari uwagize ati 'Njyewe igihe mperukira ku isoko cotex ya super yaguraga hagati y'amafaranga 700Frw na 800Frw ariko ubu igeze ku 1000 Frw, iyitwa Always niyo iri hasi, iri kugura 900Frw cyangwa 800Frw kandi yaraguraga 500Frw, urumva bagenda babizamura aho kugira ngo babimanure kandi amafaranga agenda ahenda ku bantu badakora .'

    Undi yagize ati 'Nanjye nakoreshaga super ndibuka ko muri 2020 yari ku mafaranga 800Frw ariko ubu ni 1000Frw cyangwa 1200Fwr bitewe n'aho uguriye.'

    Ibi bishimangirwa na Ingabire Divine wita ku gukangurira abakobwa kugira isuku mu gihe bari mu mihango, aho yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje hari abakobwa bahitamo gukoresha uburyo butizewe mu kunoza isuku kubera kubura Cotex, aboneraho gusaba Leta gukora ubugenzuzi bwimbitse kuri iki kibazo.

    Ati 'Usanga iyo atabonye iyo Cotex ashobora gukoresha bimwe mu bitambaro nk'uko bamwe babibabwira cyangwa se twe babitumenyesha ugasanga n'ibyo bitambaro umwana w'umukobwa n'ubwo abikoresha ntabwo biba bikozwe mu ipamba bigatuma bibangamira umwana iyo arimo ariga cyangwa se ari mu iyindi mirimo y'akazi aba arimo gukoraho.'

    Abanyenganda bakora ibi bikoresho bo bavuze ko babona ikibazo kuri iyi ngingo ari ubuke bw'ibi bikoresho ku isoko ugereranije n'ababikenera ari nabyo bitera icyuho mu iyubahirizwa ry'ibiciro.

    Ushinzwe ubucuruzi bw'imbere mu gihugu, muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda Karangwa Cassien yavuze ko iki kibazo bagiye kugikoraho ubugenzuzi.

    Ati 'Ubugenzuzi burahari buranakorwa ariko muri iyi minsi twibandaga cyane ku birebana n'ibiribwa kugira ngo muri iki gihe cya Guma mu rugo abantu batazamura ibiciro cyangwa se n'ibiribwa bikaba byabura bigateza ikibazo.'

    Yongeyeho ko amatsinda akora ubugenzuzi ahari, ashimangira ko bagiye kongera imbaraga mu kugenzura impamvu ibiciro bya Cotex bitagabanywa, kandi ko uwo bazasanga yarabizamuye nta shingiro afite azahanwa.

    Abakobwa n’abagore babangamiwe n’ibiciro bya Cotex bikomeje kuzamuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abakobwa-n-abagore-babangamiwe-n-ibiciro-bya-cotex-bikomeje-kuzamuka

  • Mu gahinda kenshi, Urugendo rw'Amavubi rurangiriye muri 1/4 nyuma yo gusezererwa na Guinea (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021, Ikipe y'igihugu y' u Rwanda 'Amavubi' yasezerewe mu irushanwa nyafurika rihuza amakipe y'ibihugu hifashishijwe abakinnyi bakina muri Shampiyona z'iwabo.

    Kuri Stade ya Limbe muri Cameroon, niho hakiniwe umukino wasozaga indi yose ya kimwe cya kane cy'irangiza (1/4), aho ikipe y'igihugu ya Guinea (Syli National) yabashije kwitwara neza imbere y'Amavubi y' u Rwanda.

    Ku munota wa 6 w'umukino, Amavubi yabonye amahirwe ya mbere aganisha ku gitego, aho Imanishimwe Emmanuel yateye umupira yerekeza kuri Tuyisenge Jacques na Nshuti Savio bari bahagaze ku murongo umwe, ariko Tuyisenge ataye umupira uca hejuru y'izamu gato.

    Ku munota wa 14′ Mory Kante ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Guinea yahawe ikarita y'umuhondo yahise ivanwaho igasimbuzwa itukura azira kuvuna Tuyisenge Jacques wahise asimburwa na Sugira Ernest.

    Nyuma y'iminota ine umukino wahagaze kugira ngo Tuyisenge Jacques yitabweho, Umusifuzi yafashe umwanzuro wo gusubukura umukino, Guinea isigaranye abakinnyi 10 gusa.

    Ku munota wa 29′ Sugira Ernest yahawe ikarita y'umuhondo, azira gukinira nabi umunyezamu wa Guinea 'Moussa Camara' bagonganye barwanira umupira muremure wari watewe na Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende' ku munota wa 26. Nyuma y'iminota ine umukino uhagaze, umusifuzi yemeye ko bakomeza.

    Ku munota wa 31′ Hakizimana Muhadjiri yahawe ikarita y'umuhondo, kubwo gukubita inkokora myugariro wa Guinea Abdoulaye Naby Camara.

    Ku munota wa 34′ Kalisa Rachid wagize imvune yisubiriye, yasimbuwe na Twizerimana Martin Fabrice, ku nshuro ya kabiri umutoza w' Amavubi Mashami Vincent yari asimbuje abakinnyi mu buryi atateguye mbere y'umukino.

    Ku munota wa 41′ Sugira Ernest yateye umupira ugarurwa n'igiti cy'izamu, nyuma yo guhererekanya neza hagati ye na Hakizimana Muhadjiri.

    Iminota 45′ y'igice cya mbere yarangiye ntawubashije kureba mu izamu rya mugenzi we, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

    Umukino wahinduye isura ku munota wa 56′ Ubwo umunyezamu w'Amavubi Kwizera Olivier yahabwaga ikarira y'umutuku kubera ikosa yakoreye Morlaye Syila wa Guinea, agahita asimbutwa na Kimenyi Yves.

    Ku munota wa 60′ Morlaye Syla yahise abona igitego cya mbere cya Guinea ubwo umukino wari usubukuwe agahana ikosa, ateye umupira uruhukira mu rushundura rw'izamu rya Kimenyi Yves.

    Ku munota wa 66′ Nshuti Dominique Savio yateye umupira n'umutwe, ugarurwa n'umutambiko w'izamu rya Guinea.

    Ku munota wa 69′ Oumar Sow wa Guinea yateye neza umupira yari ahawe na Gnagna Barry' ariko Mutsinzi Ange agoboka izamu ry'amavubi atera umupira muremure imbere.

    Ku munota wa 82′ Sugira ernest yabonye uburyo bw'igitego ku mupira yari ahawe na Nshuti Savio, ariko ufatwa neza n'umunyezamu Moussa Camara.

    Ku munota wa 86′ Ousmane Camara wa Guinea yahawe umupira mwiza na Mohammed Coumbassa, awutereye mu Metero Eshanu uvuye ku izamu, uca hejuru.

    Ku munota wa Gatatu muri itanu yongerewe kuri 90 isamzwe y'umukino, Nshuti Savio yateye mu izamu rya Guinea umupira yari ahawe na Imanishimwe Emmanuel, ariko yasifurwa ko yari yararaririye.

    Umukino warangiye Syli National ya Guinea itsinze Amavubi y' u Rwanda igitego kimwe ku busa, iba ikipe ya kane yabonye itike ya kimwe cya kabiri cy'irangiza (1/2).

    Uretse Guinea, andi makipe y'ibihugu azakina muri 1/2, ni Mali yasezereye Congo Brazaville, Cameroon yasezereye DR Congo ikanaba igihugu cyakiriye irushanwa, ndetse na Maroc yasezereye Zambia, ikanaba igihugu gifite igikombe giheruka.

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Emery Bayisenge, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid, Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques, Nshuti Dominique Savio na Byiringiro Lague.


    Abakinnyi ba Guinea bishimira igitego imbere y'ab'u Rwanda

    Ikipe y' Igihu ya Guinea mu byishimo

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/31/mu-gahinda-kenshi-urugendo-rwamavubi-rurangiriye-muri-1-4-nyuma-yo-gusezererwa-na-guinea-amafoto/

  • RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bava Nigeria bajya i Dubai – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RwandAir yashyize hanze kuri uyu wa 31 Mutarama yavuze ko iki cyemezo yagifashe nyuma y'uko Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zitangaje ko zitazongera kwakira abagenzi bava muri Nigeria bajya muri Dubai ariko babanje kunyura mu bindi byerekezo.

    Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zatangaje ko zizakira gusa abagenzi bava muri Nigeria bajya Dubai ariko nta handi babanje kunyura, iki cyemezo kiratangira kubahirizwa ku wa 1 Gashyantare.

    Travel update for passengers travelling from Nigeria to Dubai. pic.twitter.com/bMuMVpEEyB

    — RwandAir (@FlyRwandAir) January 31, 2021

    RwandAir yatangaje ko yabaye ihagaritse ibikorwa byo gutwara abagenzi bava Nigeria bajya i Dubai


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yahagaritse-gutwara-abagenzi-bava-nigeria-bajya-i-dubai

  • Umukobwa w'uburanga ukina Basketball yikurishijeho amabere kubera ko ngo wari umutwaro umuremereye cyane[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Layshia yavutse ari umukobwa ariko ngo kuva yamenya ubwenge yakuze atishimira umuntu umwita umukobwa, avugako adakeneye kwita umugore cyangwa umugabo.

    Ku wa gatanu,Layshia Clarendon, nibwo yabazwe atangazako yikuyeho ibibyimba byamuremereraga imbere mugatuza, aha yavugaga amabere ye.

    Clarendon yanditse ati: 'Biragoye gushyira mu magambo kumva igituza cyanjye ku nshuro ya mbere nta mabere, kubona igituza cyanjye nk'uko nahoraga mbyifuza,ndumva mfite umunezero kuko ntari kubona ibibyimba nabonaga imbere yanjye………'

    Clarendon avugako ibi yabikoze kugirango yibohore kandi ngo akaba ayashaka kwereka abantu ko nabyo bibaho.

    Layshia Renee Clarendon ni umukinnyi wumukino wa basketball w'umunyamerika muri New York Liberty y'ishyirahamwe ry'abakobwa muri Amerika.

    Yavukiye San Bernardino, muri Californiya, yatangiye gukina Basketball ubwo yigaga muri kaminuza ya California, Berkeley mu 2013.




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umukobwa-w-uburanga-ukina-basketball-yikurishijeho-amabere-kubera-ko-ngo-wari