Category: Uncategorized

  • Ibya Ivan Minnaert na Rayon Sports byasubiye irudubi #rwanda #RwOT

    Umubiligi Ivan Jacky Minnaert avuga ko agiye kongera kwitabaza Inkiko zisanzwe nyuma y’uko Rayon Sports inaniwe kumwishyura nk’uko babyumvikanye.

    Ikibazo cya Minnaert na Rayon Sports kigiye kumara hafi imyaka 3. Muri Mata 2018 Rayon Sports yahaye Minnaert akazi nk’umutoza mukuru ariko muri Kanama uwo mwaka iza kumwirukana azira gusagarira Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

    Minnaert akaba yarahise yitabaza akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA aho yaregaga iyi kipe kumwirukana binyuranyije n’amategeko, aka kanama kaje guhanisha Rayon Sports kwishyura miliyoni zirenga 32.

    Rayon Sports yaje guhita ijuririra iki cyemezo muri FERWAFA, Kanama 2019 aho yavugaga ko aka kanama hari aho kabogamye.

    Tariki ya 7 Ukuboza 2019 imyanzuro yarasohotse, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi. Yategetse kwishyura uyu mutoza miliyoni 13.836 Frw kongeraho ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda nk’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko (500,000 FRW) aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019.

    Tariki ya 14 Nzeri 2020, Ivan Minnaert yahuye n’uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate bumvikana uburyo azishyurwa amafaranga ye, aho bemeranyijwe mu bice bitatu.

    Igice cya mbere cyabaye ako kanya(Bivugwa ko yishyuwe ibihumbi 7 by’idorali bisanga ibihumbi 2 yari yarahawe mbere)ubu akaba arimo arishyuza miliyoni 5.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Igice cya kabiri kikaba cyaragombaga kwishyurwa bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021(ejo hashize) ni mu gihe icya gatatu ari tariki ya 31 Werurwe 2021 hakiyongeraho 5% by’inyungu.

    Ivan Minnaert yabwiye ISIMBI ko yavuganye n’umuyobozi wa Rayon Sports mushya, Uwayezu Jean Fidele watowe tariki ya 24 Ukwakira 2020 ariko amubwira gutekereza icyorezo kikarangira.

    Ati” twavuganye mu Kuboza 2020, yampaye udufaranga duke. Ubu arimo kwitwaza icyorezo.”

    Mu butumwa ISIMBI yabonye bwa Uwayezu Jean Fidele na Ivan Minnaert, uyu muperezida yamubwiye ko bitewe n’ibihe igihugu kirimo na Rayon Sports by’umwihariko nta mafaranga ye babona ko agomba gutegereza kikarangira, ibintu uyu mutoza adakozwa. Avuga ko agiye kongera kwitabaza FERWAFA ibashinzwe.

    Ivan Minnaert avuga ko agiye kwitabaza Inkiko zisanzwe atazasubira muri FERWAFA kuyiregayo, ngo FERWAFA izumva bayibwira gufatira amafaranga ya Rayon Sports bakamwishyura.

    ISIMBI yagerageje kuvugana na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Minnaert yari yahuye Sadate bumvikana uburyo azishyurwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-ivan-minnaert-na-rayon-sports-byasubiye-irudubi

  • Umukobwa ukiri muto ari mubyishimo bidasanzwe nyuma yaho yibagishije amabere bakayakuraho kubera ko ngo wari umutwaro umuremereye cyane(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 29 y'amavuko, Layshia Clarendon, yishimiye ko yatuye umutwaro munini yari amaze igihe kinini aremerewe nawo.

    Layshia yavutse ari umukobwa ariko ngo kuva yamenya ubwenge yakuze atishimira umuntu umwita umukobwa, avugako adakeneye kwita umugore cyangwa umugabo.

    Ku wa gatanu,Layshia Clarendon, nibwo yabazwe atangaza ko yikuyeho ibibyimba byamuremereraga imbere mugatuza, aha yavugaga amabere ye.

    Clarendon yanditse ati: 'Biragoye gushyira mu magambo kumva igituza cyanjye ku nshuro ya mbere nta mabere, kubona igituza cyanjye nk'uko nahoraga mbyifuza,ndumva mfite umunezero kuko ntari kubona ibibyimba nabonaga imbere yanjye………'

    Clarendon avuga ko ibi yabikoze kugirango yibohore kandi ngo akaba ayashaka kwereka abantu ko nabyo bibaho.

    Layshia Renee Clarendon ni umukinnyi wumukino wa basketball w'umunyamerika muri New York Liberty y'ishyirahamwe ry'abakobwa muri Amerika.

    Yavukiye San Bernardino, muri Californiya, yatangiye gukina Basketball ubwo yigaga muri kaminuza ya California, Berkeley mu 2013.


    Layshia Renee Clarendon ni umukinnyi wumukino wa basketball


    Ashimangira ko yakize umutwaro wari umuremereye


    Yibagishije amabere ayavanaho kuko adashaka gukomeza kwita umukobwa

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/01/umukobwa-ukiri-muto-ari-mubyishimo-bidasanzwe-nyuma-yaho-yibagishije-amabere-bakayakuraho-kubera-ko-ngo-wari-umutwaro-umuremereye-cyaneamafoto/

  • Twibukiranye ibigwi n’amateka byaranze Intwari z’u Rwanda tuzirikana uyu munsi #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu ruvuga ko Intwari ari umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa k’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza.

    Intwari y’Imanzi

    Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rutangaza ko Intwari y’Imanzi ari Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje. Muri iki kiciro k’Intwari z’u Rwanda hashyirwamo intwari itakiriho. Muri iki kiciro hakaba harimo Umusirikare Utazwi Izina : Ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza.

    Harimo kandi Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema : Yaranzwe n’ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho.

    Yagiriye akamaro n’abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw’ubwitange bashobora gukurikiza.

    Intwari z’Imena

    Mu ntwari z’Imena, nk’uko Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe rubivuga harimo ;

    Mutara III Rudahigwa : Yababaye umwami w’u Rwanda (1931-1959), yagaragaje ibikorwa by’urukundo mu Banyarwanda, ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b’Abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi. Yagabiye abakene, yahirimbaniye ubwigenge.

    Rwagasana Michel : Yabaye umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda n’Umunyabanga w’Umwami Mutara III Rudahigwa. Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura.

    Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye, agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politiki y’amacakubiri bituma ahara byose kugeza ku buzima bwe, yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite, ahubwo aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Undi uri muri iki kiciro ni Madamu Agathe Uwiringiyimana : Yabaye Minisitiri w’Intebe (Nyakanga 1993-Mata 1994). Yagize umutima wa kigabo ari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanyije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye.

    Hari kandi Niyitegeka Felicite : Yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya 'Centre Saint Pierre'.

    Abanyeshuri b’i Nyange batewe n’abacengenzi banga kwitandukanya tariki ya 18/03/1997 mu ijoro

    Iri shuri ryisumbuye riherereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Ngororero ahari mu ntara ya Kibuye. Mu mwaka wa 1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n’uwa 6.

    Ubwo abo banyeshuri baterwaga n’abacengenzi, bakinjira, bahise bababaza bati : Muratuzi ? Barongera baravuga bati : Mwatwirukanye mu Rwanda duhungira muri Zaïre mudusangayo none 'vous allez me voir'.

    Basabye aba banyeshuri kwitandukanya. Bavuga bati : 'Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi ukwabo'. Abanyeshuri basubiza bavuga bati : 'Twese turi Abanyarwanda'. Ni bwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka.

    Aba banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwahoraga bubashishikariza kubana mu mahoro. Abanyeshuri barokotse igitero cy’abacengenzi bahamya ko bakundaga gusenga kandi abayobozi bakababa hafi.

    Abanyeshuri baguye muri iki gitero ni Mujawamahoro M. Chantal, Benimana Hélène, Niyongira Ferdinand, Mukambaraga Beatrice, Bizimana Sylvestre, Ndemeye Valens, Mukarutwaza Seraphine. Aba, bishwe muri iki gitero n’umwe wapfuye nyuma azize ingaruka z’igitero, ariko 40 barokotse iki gitero nabo ni Intwari z’igihugu mu kiciro k’Imena.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ibigwi-n-amateka-byaranze-intwari-z-u-Rwanda

  • Umukinnyi yabaye umuhanga cyane yakiniye ku bwenge bw’abasifuzi – Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezererwa na Guinea muri ¼ cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, umutoza w’Amavubi ntiyemeranya n’ikarita itukura yahawe umunyezamu Kwizera Olivier ku ikosa yakoreye rutahizamu Yakhouba Barry, ni naryo ryavuyemo igitego cyasezereye Amavubi mu irushanwa.

    Mashami Vincent muri rusange avuga ko intego bihaye batabashije kuzigeraho nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0 mu mukino wabaye ku munsi w’ejo.

    Ati'Intego zacu ntabwo tubashije kuzigeraho, turababaye, twifuzaga gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Icyo navuga ni uko tubabaye kuko tutabashije gukomeza.'

    Impinduka yagiye akora ataziteguye kandi akanazikora hakiri kare, ni kimwe mu bintu byishe imibare ye bituma Guinea ibatsinda.

    Yagize ati'Impinduka twakoze tutateguye(Jacques wavunitse akandagiwe mu ivi na Kalisa Rashid na we wavunitse) zigakorwa kare mu mukino bituma ibyo wateguye, uko uribusimbuze bitagenda neza, byadutunguye, biratubabaza kandi na none bitwica mu mukino ntabwo twashoboye kuba twabyaza amahirwe kuba twakinaga ikipe ituzuye, ntabwo twakirengagiza ko ikipe twakinaga yari nziza ariko na none twagombaga byinshi kuruta ibyo ibonye.'

    Ku munota wa 56 w’umukino, Kwizera Olivier yaje guhabwa ikarita itukura nyuma y’ikosa yakoreye rutahizamu Yakhouba Barry, batanze kufura yaje no kuvamo igitego. Umutoza Mashami Vincent avuga ko yarenganye atari ikarita itukura kuko atigeze anamukoraho.

    Ati'Ikosa twaboneyeho ikarita y’umutuku ababibonye babibonye ko Olivier nta kosa yigeze akorera uriya mukinnyi, ariko umukinnyi yabaye umuhanga cyane yakiniye ku bwenge bw’abasifuzi ngira ngo yabarushije ubwenge niba ariko navuga, babona kufura barayitsinda dutakazamo n’umukinnyi, byatumye umukino utatugendekera neza. Tugomba kubyemera ntabwo twajya kurega, ntabwo twajya kurega VAR.'

    Yashimiye abafana uko babanye nabo mu irushanwa bakabashyigikira n’ubwo abizi neza ko batishimiye bitewe n’umusaruro babazaniye.

    Ati'Ntabwo twishimye kandi nabo ntabwo bishimye bari bamaze kutwereka ko turi kumwe, ngira ngo n’abakinnyi ubwo butumwa bari babuzi neza, twabashimira uburyo bakomeje kutuba hafi, ibitekerezo, amashusho mwagiye muyabona uko bari bishimye igihe tubona itike, ngira ngo rero twifuzaga ko dukomeza kubaha ibyishimo ariko akenshi ibyo uteganya ntibigenda uko wabiteguye, twarabashimira cyane.'

    Mashami akaba yasabye abakinnyi be kudacika intege bagakomeza kwitegura kuko imbere hari urundi rugamba bagomba kurwana narwo nko gushaka itike y’igikombe cy’Afurika n’icy’Isi.

    Mashami Vincent ntiyemeranywa n’ikarita yahawe Kwizera Olivier

    Kwizera Olivier yahawe ikarita itukura

    Ni ikosa ryahise rivamo igitego

    Gutakaza Jacques Tuyisenge hakiri kimwe mu byamukozeho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-yabaye-umuhanga-cyane-yakiniye-ku-bwenge-bw-abasifuzi-mashami-vincent

  • Ubusabe bwa Jacques Tuyisenge ku bafana nyuma yo kwemeza ko babatengushye #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya CHAN, Jacques Tuyisenge yiseguye ku bafana b’ikipe y’igihugu kuba basezerewe mu irushanwa batageze muri ½ nk’uko bari babyiyemeje, abasaba gukomeza kubashyigikira kuko nabo iyo babuze intsinzi si uko baba bagambariye kubababaza.

    Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021, u Rwanda rwasezerewe muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, ni nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Guinea Conakry.

    Nyuma y’uyu mukino Jacques Tuyisenge wavuye mu kibuga ku munota wa 14 kubera imvune yagize, yavuze ko intego bari bihaye zanze ariko na none bagomba kubyakira nta kundi byagenda.

    Ati'Intego twari twihaye ntabwo tuzigezeho, ariko abahungu batanze imbaraga bari bafite, twatanze ibyo twari dufite. Ntabwo twishimye ariko ntacyo twabikoraho, ibintu byose bibaye tuba tugomba kubyakira turi abantu.'

    Yakomeje ashimira abafana b’ikipe y’igihugu uburyo bakomeje kubaba hafi mu irushanwa, abasaba no gukomeza kubashyigikira nabo bakabashakira ibyishimo.

    Ati'Turabatengushye bari baturi inyuma kuva ku munsi wa mbere tuza hano kugeza ubu twari kumwe nabo, nabashimira cyane, ni ukuvuga urugendo rwacu rurangiriye aha, ntabwo ari ho twifuzaga kuviramo ariko tugomba kubyakira. Bakomeze badushyigikire, turi hano tuzakomeza dukore uko dushoboye turebe uko dukomeza kubashakira ibyishimo kuko n’iyo tutabibaye ntabwo tuba tubyishimiye, siko tuba twabiteguye ariko bibaho.'

    Amavubi asezerewe mu irushanwa rya CHAN 2020 atarenze ¼ nk’intego bari bihaye kuko bashakaga kurenga iki cyiciro bari baragezemo muri 2016 bagatsindwa na DR Congo 2-1, irushanwa ryari ryabereye mu Rwanda.

    Jacques Tuyisenge yemeza ko batengushye abafana

    Yabasabye gukomeza kubashyigikira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubusabe-bwa-jacques-tuyisenge-ku-bafana-nyuma-yo-kwemeza-ko-babatengushye

  • Amb Nduhungirehe ntiyumva uburyo hari abashaka guha u Rwanda amasomo bacumbikiye abakoze Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi Amb. Nduhungirehe yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mutarama mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio. Nduhungirehe yavuze ko kuba ingengabitekerezo ya Jenoside yarakwirakwiye cyane byagizwemo uruhare n'abayikoze, yemeza ko kubafata ari byiza kugira ngo ubutabera butangwe.

    Ati 'Gufata abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ibintu byiza kugira ngo ubutabera butangwe ariko ni na byiza kugira ngo turwanye ingengabitekerezo, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko nyuma ya Jenoside abayikoze nibo bagiye hirya no hino ku Isi barayikwirakwiza mu bana babo, mu rubyiruko no mu bo bahasanze.'

    'Ugasanga rero iyo ngengabitekerezo yafashe indi ntera muri iyi myaka 27 ishize kubera ko habaye umuco wo kudahana, habaye umuco wo kudafata abo bantu bidegembya bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Amb. Nduhungirehe yakomeje anenga ibihugu bitagira uruhare mu kurwanya abakoze Jenoside kandi byirirwa biha u Rwanda amasomo ya Demokarasi n'ajyanye n'uburenganzira bwa muntu.

    Ati 'Ahubwo ikinatangaje ni uko usanga ibihugu bimwe na bimwe biha u Rwanda amasomo yerekeranye na Demokarasi ndetse n'uburenganzira bwa muntu ari byo byinangiye mu kugira icyo bikora. Hari ibihugu bitigeze binafata n'umuntu n'umwe cyangwa se ngo binaburanishe n'umuntu n'umwe ukekwaho Jenoside kandi bazwi, amazina yabo yaroherejwe ku mugaragaro na Guverinoma y'u Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko kubaha uburenganzira bwa muntu kwa mbere ari ukurwanya abakoze Jenoside.

    Ati 'Jenoside nicyo cyaha cya mbere gikomeye ku Isi, bivuze ko guharanira uburenganzira bwa muntu mbere na mbere ari ukurwanya icyo cyaha, bivuze ko gufata abakigizemo uruhare bidegembya muri ibyo bihugu ari nako bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside rero ni ngombwa ko izi guverinoma zakumva ko ari ngombwa ko dufatanya kugira ngo dutange ubutabera kandi tunarwanye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yashimye u Buholandi

    Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko umubano hagati y'u Rwanda n'u Buholandi wifashe neza cyane ko ari mushya kuko nubwo rwari rufite ibikorwa bimwe na bimwe mu Rwanda rwahafunguye Ambasade nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko u Buholandi bwafashije u Rwanda cyane mu bijyanye n'ubutabera no kugeza imbere y'ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 u Buholandi buri mu bihugu bya mbere byafashije u Rwanda bubinyujije mu miryango itari iya Leta bwari bufite bwohereje mu Rwanda ariko na nyuma mu 1995 bafunguye Ambasade yabo mu Rwanda hanyuma banagirana ubutwererane n'u Rwanda mu nzego nyinshi […] mu butabera baradufashije cyane.'

    Yakomeje avuga ko uretse mu gufasha gushyiraho ibikorwaremezo mu bijyanye n'inkiko, u Buholandi bwanafashije gutanga ubutabera ku bakoze Jenoside.

    Ati 'Hano mu Buholandi hari Abanyarwanda babiri bamaze kuburanishwa n'inzego z'ubutabera z'u Buholandi, hari uwitwa Yozefu Mpambara wakatiwe burundu mu 2011 hari uwitwa Yvonne Basebya nawe wakatiwe imyaka itandatu n'amezi umunani mu 2013, hakaba n'abandi Banyarwanda babiri bafashwe boherezwa mu Rwanda barimo Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye bita Nzinga hari n'abandi bikiri mu nzira . Hari uwitwa Charles Ndereyehe ukekwaho uruhare yagize muri Jenoside mu Karere ka Huye n'undi witwa Venant Rutunga.'

    'Haracyari n'abandi bidegembya bageze mu icyenda tukaba rero tugikomeje gufatanya n'inzego z'u Buholandi kugira ngo nabo bazashyikirizwe inkiko cyangwa bazafatwe boherezwe mu Rwanda kugira ngo baburanishwe.'

    Ku bijyanye n'urubanza rwa Félicien Kabuga uherutse gutabwa muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu akaba ari kuburanishirizwa mu Buholandi i La Haye, Amb Nduhungirehe yavuze ko nka Ambasade ndetse na Leta y'u Rwanda bari kurukurikiranira hafi.

    Amb Nduhungirehe yanenze ibihugu biha u Rwanda amasomo y'uburenganzira bwa muntu kandi byaranze kugira icyo bikora ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-nduhungirehe-yanenze-ibihugu-biha-u-rwanda-amasomo-y-uburenganzira-bwa

  • Isume yabaye isume! Twasuye wa mugabo w’i Nya… – #rwanda #RwOT

    Byari tariki tariki 26 Mutarama 2020 ubwo Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yatsindaga ikipe y’igihugu ya Togo ibitego 3:2, ikabona itike yo guhatana muri 1/4 muri CHAN 2020. Nyuma y’iyi ntsinzi yabonetse ku gitego cya 3 cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest, byari ibirori bikomeye ku bakunzi b’Amavubi by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Kigali.

    Nituvuga Umujyi wa Kigali, uhite unyarukira i Nyamirambo ahafatwa n’abahatuye nk’umurwa mukuru wa Kigali, ho byari ibindi bindi, dore ko abantu benshi bagiye mu mihanda bakabyina, bakaririmba, ndetse bagakora n’akarasisi mu kwishimira intsinzi y’Amavubi. Usibye abantu bagiye mu mihanda, ku mbuga nkoranyambaga, naho habereye ibirori bikomeye by’abari bishimiye iyi ntsinzi y’Amavubi. Hari abavugaga ko Amavubi ‘yatogosheje’ Togo mu gushaka kuvuga ko Amavubi yatsinze Togo.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA WA MUSORE WAGARAGAYE YAMBAYE ISUME

    I Nyamirambo, ni ho hagaragaye umusore utaramenyekanye amazina, wari ukenyeye isume y’ibara ry’iroza – ibyaketswe ko ashobora kuba yari yiryamiye cyangwa se yitegura kuryama, ariko yanga kuguma mu nzu atishimanye n’abandi intsinzi y’Amavubi. Ifoto ye yasakajwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga kuva uwo munsi kugeza ubu ubwo twamusuraga iwe mu rugo.

    Yagaragaye mu bantu benshi akenyeye isume mu kwishimana n’abandi intsinzi y’Amavubi

    Mbere y’amasaha macye ngo Amavubi acakirane na Guinea muri 1/4 cya CHAN 2020 mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, InyaRwanda Tv yasuye uyu mugabo wabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, tumubaza byinshi birimo icyamuteye kujya ku muhanda yambaye isume, uko yakiriye kwamamara n’ibindi.

    Twamusanze iwe i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, tuganira nawe akenyeye ya sume ye. Yavuze ko yifuza ko iyi sume ye ishyirwa mu nzu ndangamurage. Yatangaje ko Amavubi amaze gutsinda Togo, we atigeze amenya ko yambaye isume, ahubwo yahise asohoka mu nzu ajya kwishimira intsinzi. Ati “Narirutse ubanza narageze no mu mujyi, gusa narirutse, wumve ngo narirutse nyine”.

    Uyu musore utifuza gutangaza amazina ye, yabwiye InyaRwanda Tv ko akunda cyane Amavubi ndetse abona azatwara igikombe cya CHAN 2020. Umukinnyi yahuye nawe wubatse izina muri ruhago y’u Rwanda ni Ombolenga Fitina ndetse ngo baraniganye mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Yavuze ko Amavubi natsinda Guinea ari bwishimye bitagira umupaka, naramuka atsinzwe yavuze ko ari buryamye nk’uruhinja. Ati “Ni ukuryama nk’agahinga ukisinzirira”.

    Amavubi yahaye abanyarwanda ibyishimo ubwo yabonaga itike ya 1/4 ya CHAN 2020

    AMAFOTO ARI GUCARACARA KU MBUGA NKORANYAMBAGA Y’ABANTU BAMBAYE AMASUME (HARIMO N’AMAFOTO Y’AMAKORANO (Photoshop)

    Dj Brianne (iburyo) nawe yagaragaye akenyeye isume

    Mico The Best ukunzwe mu ndirimbo ‘Igare’ na ‘Umunamba’ ari mu bantu bagaragaye bambaye isume

    Iyi foto nayo ni ‘Photoshop’ aho wa musore wagaragaye akenyeye isume bamushyize mu kibuga hamwe n’Amavubi

    Isume yabaye isume ku mbuga nkoranyambaga

    Ntabwo kwambara amasume ari impuzankano y’abanyamakuru ba RTV ahubwo hano Anita Pendo, Dj Bisoso na Gitego bayambaye mu kugaragaza ko bari inyuma y’Amavubi aho biganaga umusore w’i Nyamirambo wabikoze bwa mbere mu Rwanda, #IsumeChallenge 

    Shaddyboo (iburyo) nawe yagaragaye mu isume 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102764/isume-yabaye-isume-twasuye-wa-mugabo-wi-nyamirambo-wagaragaye-akenyeye-isume-mu-kivunge-cy-102764.html

  • Hari umukobwa mushya mu mujyi: Umuryango wa J… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa banditse ku rukuta rwabo rwa Instagram, James & Daniella bavuze ko bafite umunezero mwinshi batewe no kwibaruka umwana mwiza cyane w’umukobwa. Banditse bati “Hari umukobwa mushya mu mujyi!. Tunejejwe no kwakira inseko nziza n’amaboko mashya by’umwana w’umukobwa”. 

    James na Daniella ubwo biteguraga kwibaruka ubuheture

    James & Daniella bakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Mpa amavuta’, ‘Nkoresha’, ‘Narakijijwe’, n’izindi, bakomeje basangiza abantu imirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko umwana bibarutse ari impano y’Imana. Ibyo byanditswe, harimo Zaburi 127:3 havuga ko abana ari impano y’Imana. Undi murongo ni Yakobo 1:17 havuga ko impano yose nziza iva mu ijuru.

    Aba bahanzi bafite igikundiro cyinshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bibarutse umwana wabo wa 3 nyuma y’iminsi 28 bahishuye ko bari hafi kwibaruka. Icyo gihe banditse kuri Instagram ko bishimiye cyane umwana wabo wa gatatu, akaba undi mwana wabo w’umukobwa biteguraga kwibaruka. Bavuze ko ari umugisha ubyibushye cyane, basabira umugisha abantu bose babahaye impano.

    James & Daniella bibarutse umwana wabo wa 3, hano ni mu gitaramo bakoze mu ntangiriro za 2020 aho bari bateruye abana babo babiri (Ifoto: Evode Mugunga)

    Daniella Rugarama ubwo yiteguraga kwibaruka umwana wa 3

    REBA HANO ‘NKORESHA’ YA JAMES NA DANIELLA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102763/hari-umukobwa-mushya-mu-mujyi-umuryango-wa-james-na-daniella-mu-byishimo-byo-kwibaruka-ubu-102763.html

  • CHAN2020: Amavubi ntabashije kurenga 1/4 nyuma yo gutsindwa na Guinea. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru nibwo Amavubi yari yitezweho guhindura amateka,muri CHAN 2020 akagera muri 1/2 gusa kubw'amahirwe make iyi kipe isezerewe igitaraganya na Guinea muri 1/4 itsinzwe igitego 1-0.

    Wari umukino utandukanye n'uwo u Rwanda rwaherukaga gukina mu matsinda. Kuri iyi nshuro, ikipe y'Igihugu yaranzwe n'amakosa menshi mu minota 45 ibanza, ikora 11 yavuyemo amakarita atatu y'umuhondo kuri Niyonzima Olivier, Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest mu gihe Guinea yakoze ane.

    Muri ayo makosa ane y'Abanya-Guinea harimo iryo ku munota wa 14 ryakozwe na Mory Kante wakiniye nabi Tuyisenge Jacques mu kibuga hagati, ahabwa ikarita itukura nyuma yo kwitabaza ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire (VAR). Kapiteni w'Amavubi byagaragaraga ko yababaye cyane mu ivi, yahise asimburwa na Sugira Ernest.

    Uburyo bumwe bukomeye bugana ku izamu u Rwanda rwabonye mu gice cya mbere ni umupira w'umutwe watewe na Tuyisenge Jacques, ujya hejuru mu gihe undi wahinduwe na Imanishimwe Emmanuel wafashwe neza na Moussa Camara.

    Guinea yatangiranye inyota y'igitego kuva ku buryo bwo ku munota wa mbere bwabonywe na Mohamed Coumbasa, Mutsinzi Ange na Kalisa Rachid bagakiza izamu, yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wahawe Victor Kantabadouno, awuteye yigaramye ujya hanze.

    Habura iminota 10 ngo igice cya mbere kirangire, umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yongeye gusabwa gukora impinduka ubwo Kalisa Rachid yavunikaga, yinjizamo Twizeyimana Martin Fabrice gusa na we nta cyo yahise ahindura ku mukino wa Guinea yasatiraga ndetse yabonye uburyo bwiza kuri Coumbasa, Mutsinzi Ange agabanyiriza umupira umuvuduko mbere y'uko ugera kuri Kwizera Olivier.

    Sugira Ernest yahushije uburyo bukomeye Amavubi yabonye mu minota ya mbere y'igice cya kabiri, umupira wagaruwe nabi na Naby Camara umugezeho ari muri metero esheshatu, awutera mu izamu, ku bw'amahirwe make ufata igiti cy'izamu.

    Ikipe y'Igihugu na yo yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ku ikosa Kwizera Olivier yakoreye kuri rutahizamu Yakhouba Barry inyuma gato y'urubuga rw'amahina ubwo yari asize abakinnyi b'inyuma b'Amavubi.

    Kimenyi Yves wamusimbuye nyuma y'uko havuyemo Byiringiro Lague, ntiyabashije kugarura umupira watewe na Moryale Sylla, Guinea ifungura amazamu ku munota wa 58 kuri coup franc.

    Niyonzima Olivier 'Seif' yagize amahirwe make ku mupira yateye mu izamu ugakubita umutambiko mbere yo gusubira mu kibuga mu gihe umunyezamu Moussa Camara yafashe mu buryo bugoranye umupira w'umutwe wakozweho na mugenzi we Abdoulaye Naby Camara.

    Niyonzima Olivier yibwiraga ko yishyuriye u Rwanda mu minota y'inyongera, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko yashyize umupira mu izamu nyamara yari yaraririye.

    Gutsinda uyu mukino bivuze ko Guinea izahura na Mali muri ½ mu mukino uzabera kuri Stade ya Japoma i Douala ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/chan2020-amavubi-ntabashije-kurenga-1-4-nyuma-yo-gutsindwa-na-guinea/

  • Iby'amasume bifashe indi ntera| Abanyarwanda bose bakuyemo imyenda yose bambara amasume – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda benshi kuri ubu bakuyemo imyenda yabo yose biyambika umwends umwe ariwo w'isume. Ni nyuma yuko umwe mu bafana b'Amavubi agaragaye yambaye isume ubwo yishimiraga intsinzi y'Amavubi aha hari mu rukerera rwo ku ya 27 Mutarama 2021 ubwo Amavubi yari amaze gutsinda ikiye y'igihugu ya Togo. Kuri ubu abanyarwanda bose bambaye amasume muri aba harimo n'ibyamamare bikomeye hano mu Rwanda nka Shaddyboo, Cycy Beauty, Mico The Best ndetse n'abandi batandukanye bagiye bashyira hanze amafoto yabo bambaye amasume aho biteguye kwishimira intsinzi y'Amavubi mu gihe araba atsinze ikipe y'igihugu ya Guinée.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibyamasume-bifashe-indi-ntera-abanyarwanda-bose-bakuyemo-imyenda-yose-bambara-amasume/