Category: Uncategorized

  • Intwaro zafasha abakiri bato kuzagera ku bikorwa by'ubutwari – #rwanda #RwOT

    Intwari zizihizwa buri tariki 1 Gashyantare, ziri mu byiciro bitatu birimo Imanzi kibarizwamo Gen Fred Gisa Rwigema n'Umusirikari utazwi [uhagarariye abitangiye igihugu bakagwa ku rugamba ndetse n'abo mu bihe bizaza].

    Icyiciro cya kabiri ni icy'Intwari z'Imena, kibarizwamo Umwami Mutara Rudahigwa Charles Leon Pierre, Michel Rwagasana, Agatha Uwilingiyimana n'Abanyeshuri b'i Nyange.

    Icya gatatu n'icy'Intwari z'Ingenzi cyo nta ntwari irashyirwamo.

    Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by'umwihariko abamaze kugera ku bikorwa by'indashyikirwa bavuga ko kugira ngo umuntu agere ku bikorwa nk'ibyo izi ntwaro zagezeho cyangwa se ibindi bihambaye igihugu kibifuzaho agomba kubitangira akiri umwana muto.

    Rwiyemezamirimo ufite Ikigo gikomeye mu bucuruzi bw'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, Sina Gérard, yavuze ko urubyiruko rukwiye guharanira ubunyangamugayo no kwiremamo icyizere.

    Ati 'Urubyiruko rurasabwa ibintu bibiri, icya mbere ni uguharanira ubunyangamugayo ndetse no kwiremamo icyizere uko bishoboka, hanyuma ntibibe mu magambo ahubwo bikajya mu bikorwa kuko aho uri hose hari ubuzima.'

    Ibikorwa bye by'indashyikirwa byamuhesheje ibihembo n'ibikombe bitandukanye byaba ibyo akura mu Rwanda ndetse no hanze yaho mu bihugu birimo u Budage, u Busuwisi, u Bufaransa, u Bwongereza muri Amerika n'ahandi.

    Sina Gérard asanga hakiri urubyiruko rushaka kwigira uko rutari, ibintu birukoma mu nkokora mu byatuma ruharanira ibikorwa by'ubutwari.

    Ati 'Urubyiruko ruracyashaka kwigira uko rutari, rwijyana aho rutaragera, waganira n'abandi ukababwira ko utunze n'ibyo udafite. Ikiri imbogamizi ku rubyiruko ni ukuticisha bugufi, ariko iyo wicishije bugufi byose ubigeraho.'

    Gasore Serge, ni Umurinzi w'Igihango k'Urwego rw'Igihugu abikesha ibikorwa byo komora ibikomere abarokotse Jenoside no kongera kugarura ubumwe n'ubwiyunge mu batuye Umurenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera ari naho avuka.

    Gasore wavutse mu 1986, akora ibyo bikorwa binyuze mu muryango yashinze witwa Gasore Serge Foundation. Ahamya ko urubyiruko rwagatangiye kureba uko rwakwishakira igisubizo aho gutekereza ak'imuhana.

    Ati 'Urubyiruko rwatangira kureba ibyaruteza imbere, rugatangira kureba ibyo ruhamagarirwa gukora hakiri kare rudategereje gufashwa.'

    Twahirwa Dieudonné utuye mu Kagari ka Ramiro, Umurenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera, ni umuhinzi w'urusenda wabigize umwuga, asanga urubyiruko rukwiye gutangirira ku bintu bito mu gihe rushaka gutera imbere.

    Ati 'Icya mbere si amikoro, ahubwo ni ugutangira akantu gato ukagakora neza, wagira imbogamizi zituma ibikorwa bidakora neza, ukabimenyeshereza igihe abantu bakakugira inama akenshi ibyo biragufasha.'

    Uruhare rw'ababyeyi ni ingenzi

    Rwiyemezamirimo Mukagahima Ange, ufite ikigo Zima Entreprise gitunganya ibihaza akabibyazamo ifu, amavuta yo guteka, ibisuguti n'ibindi, yavuze ko ababyeyi bafite uruhare mu gutuma abana baba intwari.

    Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati 'Ikintu numva urubyiruko rwo mu Rwanda kirureba, ni ukudategereza ko hari undi muntu w'abatekerereza kuko ubona urubyiruko rwinshi rwo mu Rwanda gufata icyemezo bibagora.'

    'Baracyategereza ko kanaka avuga ngo kora iki, baracyategereza ko babona akazi, baracyategereza ko ababyeyi babafasha. Ababyeyi nibatoze abana bakiri bato kuba intwari. Umuntu ntabwo azaba intwari afite imyaka 30 cyangwa 20, ahubwo bizatangirira no kuri ya myaka itanu cyangwa icumi'.

    Mukagahima yavuze ko urubyiruko kuba rukunze kugaragaza ikibazo cy'igishoro ngo rwiteza imbere bidakwiye kuba urwitwazo ahubwo rwagakwiye kurangwa n'umuco wo kwizigama.

    Ati 'Igishoro cyo gihora ari ikibazo ndetse n'abafite amafaranga nta gihe uzumva ko ahagije, ahubwo reka tubanze twigishe urubyiruko ikintu cyo kwizigama'.

    Uyu mwaka ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w'Intwari bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Hazatangwa ibiganiro bitandukanye hifashishijwe itangazamakuru n'ikoranabuhanga.

    Sina Gérard yavuze ko kuticisha bugufi ku rubyiruko bishobora kuba imbarutso yo kutagera ku bikorwa by’iterambere rwiyemeje

    Gasore Serge yavuze ko ak’i Muhana kaza imvura ihise, asaba urubyiruko kwishakamo ibisubizo mbere yo kubitegereza ku bandi

    Rwiyemezamirimo Twahirwa, yavuze ko ubunebwe ari we mwanzi wa mbere w’ubutwari n’iterambere, ashishikariza urubyiruko kwivanamo iyo ngeso

    Mukagahima Ange yavuze ko ibikorwa by’ubutwari no kwigira bikwiriye kwigishwa abana bakiri bato

    Urubyiruko rugize igice kinini cy’Abanyarwanda, ari nabyo biruha umukoro wo kuruteza imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intwaro-zafasha-abakiri-bato-kuzagera-ku-bikorwa-by-ubutwari

  • Uko yahohotewe n’umugabo we mu gihe cya Guma mu rugo #rwanda #RwOT

    Kuva gahunda ya guma mu rugo yashyirwaho nk’imwe mu ngamba zikomeye zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryazamuye ikigero ryariho bitewe ahanini n’uko abantu bose bari mu rugo, imwe mu miryango yari ifite amakimbirane yabonye umwanya wo kuganira no gushaka umuti, ariko hari n’ aho usanga ahubwo guma mu rugo yarabaye intandaro yo gukomeza ubwumvikane buke, guhangana, dore ko ntawavaga iruhande rw’undi, intonganya za buri kanya, gushakisha amakosa ku (…)

    Urugo

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4351

  • Covid-19 yadindije imishinga y’Ikigo cya “Rwanda Coding Academy” #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari imishinga y
    Hari imishinga y’iki Kigo yadindiye kubera Covid-19

    Mu mishinga yadindijwe n’icyo cyorezo, harimo uwo kwagura icyo kigo no kucyongerera ubushobozi.

    Kucyagura bivuze kubaka ibyumba 16 bikorerwamo igerageza rijyanye na porogaramu za mudasobwa (coding laboratories) bifite agaciro ka miliyoni 6.5 z’Amadolari ya America.

    Izo laboratwari zagombaga gutangira kubakwa mu mwaka ushize wa 2020, aho mu kigo cya ‘Rwanda Coding Academy’ giherereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba , ariko kubera icyorezo cya Covid-19 n’ubu ntiziratangira kubakwa.

    Ni Laboratwari 16 zizukwa ku bufatanye n’IKigo cy’ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya (KOICA), nk’uko bitangazwa na Niyigena Papius, ushinzwe iterambere ry’imishinga muri Rwanda Coding Academy.

    Aganira na Kigali Today Niyigena yagize ati “Abanyeshuri bafite ubuzima bwiza kandi bariga neza, ariko covid-19 yadindije imwe mu mishinga yari yitezweho kuzamura ibijyanye na ‘coding’, harimo kubaka laboratwari 16 za zizubakwa ku bufatanye na ‘KOICA”.

    Yongeraho ati “Ndatekereza ko uwo uzaba ari umushinga munini mu bijyanye na porogaramu zo muri mudasobwa. Izo laboratwari zizajya zifasha abanyeshuri gukora imishinga itandukanye, nko kuburira ba nyirurugo, bakamenya uko abashyitsi babagendereye bameze, ibyo bigakorwa hifashishijwe Internet n’ibindi.”

    Ikigo cya ‘Rwanda coding academy’ cyatangiye muri 2019, gitangirana abanyeshuri 60 harimo abakobwa 30 n’abahungu 30. Icyo kigo cyakiriye abanyeshuri bari barangije icyiciro rusange cy’amashuri (tronc-commun), bakaba baratsinze neza Imibare, Ubugenge n’Icyongereza.

    Nk’uko Niyigena abivuga, biteganyijwe ko abo banyeshuri bose uko ari 60, umwaka utaha mbere y’uko basoza amasomo yabo kuko azamara imyaka itatu, bazabanza kujya muri Korea y’Epfo, mu rugendo rujyanye no kwimenyereza ibyo biga (internship studies).


    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/covid-19-yadindije-imishinga-y-ikigo-cya-rwanda-coding-academy

  • Abagore bahamya ko Intwari z’igihugu zatumye babasha kugaragaza ubushobozi bwaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umugore ntiyasigaye inyuma mu kubungabunga umutekano haba mu gihugu imbere no hanze yacyo
    Umugore ntiyasigaye inyuma mu kubungabunga umutekano haba mu gihugu imbere no hanze yacyo

    Mu byo Abagore bo hirya no hino mu Gihugu bishimira, birimo no kuba hari bagenzi babo bagiriwe icyizere, ubushobozi bifitemo babasha kububyaza amahirwe n’umusaruro bituma igihugu n’abagituye batera imbere, birenga imbibi ku buryo hari n’amahanga agenda yungukira mu byiza umugore ageza ku muryango w’aho abarizwa.

    Kuba ibi bigenda bigerwaho, babikesha Intwari zitangiye igihugu, harimo izamennye amaraso, izindi zigomwa ibyiza mu bikorwa byo kwitangira abandi, zigamije ko Igihugu gitekana, kigatera imbere.

    Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today, bagaruka ku ngero z’ibyiza byagezweho, babikesha ubwitange bw’Intwari zitangiye igihugu, bashimangiye ko amahirwe abagore bahawe yo kwinjira mu myanya y’Ubuyobozi, bahabonera urubuga rwo gufatanya n’Abagabo kubaka igihugu bigatuma iterambere ry’umuturage ryihuta.

    Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo
    Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo

    Mukamuganga Aimeritha w’imyaka 62 y’amavuko, ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu, Yagize ati: “Mu gihe cyose Umugore yabayeho adafite uruvugiro yari ameze nk’aho ari mu icuraburindi. Nkanjye ntabwo nagize amahirwe yo kugana ishuri, nyamara atari uko nari mbinaniwe, ahubwo ari ya myumvire ababyeyi bacu basanzeho y’uko umugore ari uwo kwirirwa mu gikari”.

    Ati “Byatumye nkurira mu kwitinya nkumva ko nta mugore ushobora kugira ubushobozi bwo kuba yahagararira abandi cyangwa ngo abayobore. Kubona Leta yacu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yarakoze ibinyuranye n’ibyo abantu bo hambere bibwiraga, akimakaza imiyoborere umugore afitemo uruhare, umugore nawe agahera kuri ayo mahirwe akagaragaza ko abishoboye, ni ibintu uyu munsi w’Intwari usanze nishimira”.

    Ubwitange bw
    Ubwitange bw’Intwari bwavuyemo umusaruro watumye inganda ziyongera umugore ahabonera imirimo

    Mu myaka ikabakaba 27 ishize u Rwanda rubohowe, Leta yavuguruye amategeko mu kurengera uburenganzira burimo n’ubw’abagore. Mu mategeko yashyizweho harimo n’irirebana n’uko mu myanya y’ubuyobozi nibura Abagore bagomba kuba bangana na 30%.

    Bamwe muri bo bemeza ko ayo ari amahirwe igihugu cyabahaye badakwiye bityo ko gupfusha ubusa, nk’uko Uwitonze Modeste ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyaruguru (CNF) abisobanura.

    N
    N’imirimo byari bimenyerewe ko ikorwa n’abagabo abagore barayishoboye

    Ati: “Hari ingero nyinshi dufite z’abayobozi baba mu nzego zo hasi n’izo hejuru, bazirambyemo kandi bayobora neza. Yaba mu bigo bya Leta n’ibyigenga, umugore ntahwema kugaragaza ubudashyikirwa mu gutanga ibitekerezo bifasha abandi guhindura ibitagenda neza, bigashingirwaho hagenwa uko tuzamura ibipimo by’imibereho myiza”.

    Yongeraho ati “Ubushobozi bwabo ntibugarukira mu nshingano z’imiyoborere irebana no guhagararira abandi gusa kuko no mu miryango tuzi abayoboye ingo kandi baziha icyerekezo gihamye, bikarinda abo babyaye kwandagara cyangwa gusabiriza. Ikindi ni uko abagore b’intangarugero mu bufatanye no kuzuzanya hagati yabo n’abagabo babo, bitanga umusaruro wo kubaka umuryango utekanye”.

    Kuri iyi nshuro hazirikanwa Intwari zitangiye igihugu, uyu munsi usanze Abanyarwanda bahanganye n’Icyorezo cya Covid-19.

    Mu rugamba rwo kukirwanya, abagore bavuga ko bazakora uko bashoboye ntibasigare inyuma haba mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo, kubahiriza ingamba zo kucyirinda, bashyira imbere kunganirana mu buryo bw’amikoro n’ibitekerezo mu gushaka umuti w’uko mu gihe kiri imbere kizahashywa, intego umugore yiyemeje agakomeza kuzigeraho nta kimukoma mu nkokora.

    Baraseruka bagatahana intsinzi!
    Baraseruka bagatahana intsinzi!


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagore-bahamya-ko-intwari-z-igihugu-zatumye-babasha-kugaragaza-ubushobozi-bwaho

  • Twabyemeye, ntitwajya kurega VAR-Mashami avuga ku ikarita y’umutuku no gusezererwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye isezerewe na Sylli Nationale ya Guinea iyitsinze igitego 1-0, ni nyuma y’uko amakipe yombi yarangije umukino ari abakinnyi 10, aho ku ruhande rwa Guinea yahawe Mory Kante, naho ku Rwanda ihabwa Kwizera Olivier

    Amavubi yatsinzwe igitego 1-0 na Guinea
    Amavubi yatsinzwe igitego 1-0 na Guinea

    Nyuma yo gusezererwa n’ikipe y’igihugu ya Guinea muri ¼ cy’irangiza, umutoza Mashami Vincent yatangaje ko baciwe integer n’imvune za Jacques Tuyisenge ndetse na Kalisa Rachid mu minota ya mbere y’umukino, ndetse n’ikarita itukura yahawe Kwizera Olivier.

    Yagize ati “Birumvikana intezo zacu ntitwabashje kuzigeraho, ntitwavuga ko twishimye turababaye kuko twifuzagaga kugera mu cyiciro gikurikiyeho kandi byashobokaga byose.”

    “Ikarita y’umutuku babonye natwe yadukozeho kuko twahatakarije umukinnyi, kandi ni umukinnyi w’ingenzi kuri twe, nyuma tuza kubura na Kalisa Rachid bituma dukora impinduka zihuse, iyo ukoze impinduka zihuse bituma uko wateguye byose bitagenda neza”

    “Ntabwo twashoboye kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba twakinaga n’ikipe ituzuye, ntitwakwirengagiza ko ari ikipe ikomeye, gusa twari dukwiye byinshi kurusha ibyo babonye”

    Umutoza Mashami yavuze ko bemeye ibyavuye mu mukino

    “Urebye n’ikosa twaboneyeho ikarita y’umutuku, abarebye amashusho mwabonye ko nta kosa Olivier yakoreye uriya mukinnyi, ariko umukinnyi yabaye umuhanga cyane, yakiniye ku bwenge bw’abasifuzi, yabarushije ubwenge ni ko navuga, babona Coup-Franc turayitsindwa, rimwe na rimwe ugomba kubyemera twabyemeye ntabwo twajya kurega, ntabwo twajya kurega VAR.”

    Umutoza Mashami Vincent ntiyanyuzwe n
    Umutoza Mashami Vincent ntiyanyuzwe n’imisifurire ariko yemeye ibyavuye mu mukino


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/twabyemeye-ntitwajya-kurega-var-mashami-avuga-ku-ikarita-y-umutuku-no-gusezererwa

  • Impinduka zidasanzwe mu myaka 20 ishize abaturage begerejwe ubuyobozi n’ubushobozi: Ikiganiro na Minisitiri Shyaka – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 21 ishize, umuturage yahagurukaga iwe, za Bweyeye muri Rusizi, akerekeza i Kigali ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, gushaka icyemezo cy’uko atishoboye.

    Uyu munsi si ko bimeze kuko kuba afite telefoni igendanwa, byoroshye gusaba icyangombwa kikamugeraho bitarenze umunsi umwe kandi atavuye iwe mu rugo. Ibyo ni ibyiza byo kuba ubuyobozi bwaramwegereye.

    Iyi politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, yakozwe mu byiciro birimo icya mbere cya 2001-2006, cyo kubaka imiterere y’inzego z’ubutegetsi, havaho za komini na perefegitura bisimbuzwa uturere n’intara ndetse n’amazina yabyo yari ashingiye ahanini ku mateka arahinduka.

    Icyiciro cya kabiri cyahariwe kubaka izo nzego no kongera imbaraga mu byo zikorera abaturage ariko binajyana n’ikibatsi mu mibereho myiza y’abaturage. Muri iyo myaka itanu [2006-2011], ni bwo abantu benshi bavuye mu bukene aho abasaga miliyoni imwe bavuye mu murongo w’ubukene bukabije.

    Mu 2011-2016, habayeho kongera ingufu muri gahunda mbaturabukungu zari zaratangijwe mu cyiciro cyabanjirije icyo, ndetse habaho kongera ibikorwa byihutisha iterambere, birimo gahunda za Girinka, VUP n’izindi zose zagiye zigirwamo uruhare n’inzego z’ibanze zegerejwe abaturage.

    Mu 2016-2021, cyaranzwe no gushimangira ibyabanje no kongera uruhare rw’abaturage mu mihigo, mu bibakorerwa aho usanga nk’ubu nibura uruhare w’abaturage rugeze hejuru ya 70%, ruvuye hasi ya 50%, rwariho mu myaka itandatu ishize.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagaragaje ko politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi iri mu nzira nziza kandi umusaruro wayo ugaragarira mu mibereho abaturage bafite ariko nanone no ku cyizere abaturage bafitiye ubuyobozi bwabo kuva ku Umukuru w’Igihugu.

    Yagize ati “Iyo tubona ishusho y’inzego nkuru z’igihugu, iz’umutekano n’izindi zifite ishusho nziza mu baturage, buriya inzego z’ibanze ziba zabigizemo uruhare kuko nibo bahagarariye izo nzego z’ubuyobozi.”

    “Kandi turashima ko icyizere Abanyarwanda muri rusange bafitiye inzego z’ubuyobozi bw’igihugu guhera kuri Perezida wa Repubulika, ni hafi 100%, inzego nkuru z’igihugu cyacu, icyizere cy’Abanyarwanda kuri izo nzego kiri hejuru cyane. Icyo rero ni igitego cyacu nin’umusaruro kuri izo nzego zegerejwe abaturage.”

    Ubushakashatsi bugaragaza ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya Serivisi mu Nzego z’Ibanze buzwi nka ‘Citizen Report Card (CRC) bwakozwe mu 2016-2017 bwagaragaje ko igipimo cyo kwishimira serivisi kiri kuri 70, 9%.

    Mu 2020, ubu bushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwagaragaje ko Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bukuru bw’igihugu kurusha izindi nzego mu Rwanda, aho bizera Perezida Kagame ku kigero cya 99.2%.

    Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera Inteko Ishinga Amategeko nk’intumwa bitoreye kubahagararira ku kigero cya 92.8%, naho inkiko zibakiranura mu manza bakazizera ku kigero cya 88.7%. Abaturage bizera inzego z’umutekano mu Rwanda zirimo igisirikare n’igipolisi hejuru ya 90%.

    Bukomeza bugaragaza ko abaturage bari kuri 71.3% bishimira serivisi bahabwa mu nzego z’ibanze naho 77.17% bishimira uruhare bagira mu bibakorerwa.

    Kwegereza abaturage ubuyobozi byatumye icyizere bagirira inzego nkuru kugeza ku Mukuru w’Igihugu cyenda kugera ku 100%

    Impinduka mu mikoro no gucunga neza ibya rubanda

    Muri politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, akarere nirwo rwego rutangirwaho serivisi nyinshi ziganjemo izahoze zitangwa na za minisiteri n’ibindi bigo.

    Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko nibura buri mwaka akarere kagenerwa ingengo y’imari iri hejuru ya miliyari 10Frw, hari n’aho yiyongera. Nko mu ngengo y’imari 2016/2017, uturere 30 twari twagenewe asanga miliyari 436,6Frw.

    Minisitiri Prof Shyaka yagize ati “Inzego z’ibanze zariyubatse, uyu munsi nta karere katarusha minisiteri iyo ariyo yose ingengo y’imari. Kubera gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi usanga ingengo y’imari ari hejuru ya miliyari 10 Frw ndetse hari n’abasatira 20 Frw.”

    Ikindi ni uko amafaranga uturere twishakamo yavuye kuri miliyari zisaga 40 Frw mu 2015 agera kuri miliyari 61 Frw. Nibura buri mwaka hiyongeraho 10%.

    Mu myaka 10 ishize, imirenge 416, ntiyabaga yemerewe gukoresha ingengo y’imari ariko kuri ubu byarahindutse kuko n’ubwo idahabwa ingengo ariko ishobora kuyikoresha mu buryo bwemewe, hakagira ibikorwa bikorwa n’umurenge.

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ubushobozi bwiyubatse haba mu mikorere ndetse no muri serivisi abayobozi baha abaturage. Ibi ariko ngo bijyana n’uburyo aba bayobozi bakoresha neza ibya rubanda.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mbere ya 2015, yagaragazaga ko uturere tubiri muri 30 [2/30] nitwo twonyine twari dufite imicungire y’umutungo wa leta imeze neza, mu gihe utundi 28 twose raporo yagaragazaga ‘Agahomamunwa’.

    Iyi raporo yo mu 2020, mu bijyanye no gucunga umutungo wa Leta, uturere 28, tumeze neza n’ubwo hataburamo utubazo tworoheje.

    Minisitiri Prof Shyaka ati “Bivuze iki? Ari uburyo bwo kuba inzego, imikorere yazo, kuzirikana akamaro k’umutungo wa leta n’uburyo tugomba kuwusigasira… inzego z’ibanze zariyubatse kandi zateye intambwe ikomeye.”

    Kugeza ubu hari serivisi 33 zihabwa abanyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga birimo ibyemezo by’amavuko, iby’uko basezeranye ndetse n’ibikoreshwa mu nkiko. Muri izo zose harimo 22 bashobora kubona bibereye mu rugo.

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ubu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga bifasha mu kwihutisha serivisi no kwimakaza gukorera mu mucyo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, asanga politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi yaratanze umusaruro ntagereranywa

    Umuturage ku isonga!

    Mu 2006, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gukorera ku mihigo nk’uburyo bwo gufasha igihugu kwihutisha iterambere, kwihutisha ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’umunyarwanda. Yatangiye ikorwa ku rwego rw’akarere ariko mu 2009/2010, iragurwa ishyirwa no mu nzego nkuru z’igihugu za Minisiteri.

    Muri 2017/18 yaravuguruwe hongerwa uburemere ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, hatangizwa n’imihigo ihuriweho. Hanavuguruwe uburyo bwo kuyisuzuma. Kuri iyi nshuro igiye kongerwamo umwihariko w’ibikorwa bihindura imibereho y’umuturage harebwa urugo ku rundi n’imiyoborere.

    Perezida Kagame, ubwo yayoboraga umuhango wo gusinya imihigo ya 2013/2014, yavuze ko imihigo ari uburyo bwo gufatanya hagati y’inzego za Leta, abikorera n’abaturage mu kuzana impinduka ziganisha ku mibereho myiza.

    Icyo gihe yagize ati “Nagira ngo nibutse ko iyi mihigo ari uburyo bw’imikorere twebwe Abanyarwanda twahisemo kandi twishyiriyeho bivuye mu muco wacu. Abikorera n’abandi baturage bunganira leta ku bikorwa akenshi biba bitari mu ngengo y’imari, niyo ubufatanye burushaho kuba bwatugirira akamaro. Ibyo bituma umusaruro uva mu mihigo wikuba inshuro nyinshi iyo twafatanyije.”

    Mu 2019, Perezida Kagame yifuje ko inzego zitandukanye zafata umwanya zikinjizamo ibindi bikorwa bikenewe, bityo imihigo ikaba umusemburo w’iterambere ry’imibereho myiza n’umudendezo w’abaturage.

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko kuva imihigo yatangira imaze kuba umuco kandi n’abaturage bamaze kuyigira iyabo ku buryo kuri ubu isigaye ishingira kubyo bashaka.

    Yakomeje agira ati “Hari aho twagiye tubona mu kwishakamo ibisubizo, abaturage bagiye babikora. Ugasanga nko mu Mudugudu runaka, abaturage baravuze bati ntabwo dushaka ko buri rugo rugira ibiti by’imbuto, turashaka ko haba isomero, turashaka ko nta mwana uva mu ishuri, turashaka ko nta mwana ugaragara mu mirire mibi, turashaka, turashaka….”

    “Bakagenda bagatondeka ibintu kandi bakabikora. Ni ukuvuga ngo rero ayo niyo masomo natwe tuvana mu baturage kuko nabo bishakamo ibisubizo kandi bitanga umusaruro, ibyo byose ari ku mudugudu ari ku murenge turagira ngo bihabwe imbaraga.”

    Avuga ko nyuma y’impanuro bahawe n’Umukuru w’Igihug, bihutiye kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’inzego ku buryo imihigo itagomba kuba iya meya ahubwo agatafanya n’abo bakorana ndetse n’abaturage.

    Mu kwimakaza imikorere n’imikoranire mu kwesa imihigo, urwego rw’akarere rwashyizeho inama izwi nka JOC [Joint Operating Committee], ihuza abayobozi n’abakozi bo mu karere nibura rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru bakaganira ku buzima bw’akarere n’ibibazo bihari bigashakirwa ibisubizo.

    Minisitiri Prof Shyaka ati “Icyo Umukuru w’Igihugu yavugaga cy’uko badakorana, cyamaze kubonerwa igisubizo. Kubera ko imikoranire ntaho wayihungira. Ikindi nabonye ni uko ababa bari muri iyo nama ntabwo ari indorerezi, baraganiraga ku mihigo ku buryo niba aria bantu 10, bafite imihigo 20 baragabana buri wese agafata ibiri.”

    Muri rusange kuva hashyirwaho gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi, hagiye habaho impinduka zikomeye mu bijyanye n’uko abanyarwanda bava mu buke ahanini binyuze muri bwa buryo igihugu cyashyizeho bwo kwishakamo ibusubizo.

    Imibare yerekana ko mu 2000/2001 abari mu murongo w’ubukene mu Rwanda bari 58.9%, mu 2005/6 bari 56.7%, mu 2010/11 bari 44.9%, mu 2013/14 bari 39.1%. Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwasohotse mu Ukuboza 2018, bwagaragaje abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

    Mu myaka 20 ishize abaturage begerejwe ubuyobozi, uruhare mu bibakorerwa rwarazamutse

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-zidasanzwe-mu-myaka-20-ishize-abaturage-begerejwe-ubuyobozi-n

  • Myanmar : Igisirikare cyafunze Umukuru w’Igihugu gihita kinahirika ubutegetsi bwe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gufunga Aung San Suu Kyi yafunganywe n’abandi bayobozi ba hafi ye no kumukura ku butegetsi, igisirikare cyahise gitangaza ko muri kiriya gihugu binjiye mu bihe bidasanzwe bizamara umwaka umwe.

    Muri iki gitondo cyo ku wa 01 Mutarama 2021, ku mihanda yo mu murwa mukuru Nay Pyi Taw, no mu mujyi munini wa Yangon, haragaragara abasirikare benshi.

    Ishyaka rya Aung San Suu Kyi ryari ryatsinze amatora yo mu Ugushyingo 2020 rinabona imyanya myinshi muri Guverinoma.

    Igisiririkare gihiritse ubu butegetsi nyuma yo kutajya imbizi hagati y’ubuyobozi bwa gisivile ndetse n’ubuyobozi bw’igisirikare byakurikiye ariya matora.

    Iki gihugu cyayobowe n’Igisirikare kugeza mu mwaka wa 2011 ubwo habagaho impinduka za demokarasi ubutegetsi bukajya mu maboko ya gisivile.

    Gusa Leta Zunze Ubumwe za America zamaganye ririya hirika ryabayeho, zivuga ko igisirikare cya kiriya gihugu gikwiye guhita gisubiza ibintu uko byari bisanzwe. Kimwe na Australia na yo yasabye igisirikare cya kiriya gihugu kubaha ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

    Igisirikare cyo muri kiriya gihugu kivuga ko habayeho ubujura muri ariya matora yo mu Ugushyingo, cyo kiratangaza ko kigiye kuba gihaye ubutegetsi umugaba mukuru w’ingabo Aung Hlaing.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Myanmar-Igisirikare-cyafunze-Perezida-gihita-kinahirika-ubutegetsi-bwe

  • Uburiye umubyizi mu kwe…Amavubi yasezerewe muri CHAN ku misifurire itavuzweho rumwe #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabonetsemo ikarita itukura ku munota wa 14 ihawe umukinnyi Mory Kante wa Guinea ku ikosa yakoreye Jacques Tuyisenge agahita anasohoka mu kibuga kubera imvune, wagaragayemo amakarita menshi.

    Mu gice cya mbere, ikipe y’u Rwanda yatakaje abakinnyi babiri bari babanjemo ari bo uyu Jacques Tuyisenge ari na we kapiteni ndetse na Kalisa Rachid wasohotse avunitse.

    Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, gusa bituma amakipe ajya kuruhuka nta n’imwe irebye mu izamu ry’indi.

    Ku munota wa 58, Kwizera Olivier yahawe ikarita itukura itavuzweho rumwe kuko bamwe bavuga ko itari ikwiye, bituma Kwizera asohoka mu kibuga asimburwa na Kimenyi Yves ariko bituma na Byiringiro Lague asohoka kuko umubare w’abo gusimbura wari warangiye.

    Iri kosa ryanavuyemo igitego cyanabonetse muri uyu mukino kigatuma Amavubi asezererwa, ryatumye Abanyarwanda bagaragaza ko uriya musifuzi ari we watsindishije ikipe y’u Rwanda.

    Bamwe mu bagaragaje ibitekerezo byabo, bavuga ko iriya karita yahawe Kwizera itari ikwiye kuko uwo bivugwa ko yakoreye ikosa atigeze anamukozaho umubiri we.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Uburiye-umubyizi-mu-kwe-Amavubi-yasezerewe-muri-CHAN-ku-misifurire-itavuzweho-rumwe

  • USA irashaka gufatira ibihano perezida Museveni #rwanda #RwOT

    Leta zunze ubumwe z'Amerika zitangaje ko zigiye kwicara zikiga ku bihano zafatira ubutegetsi bwa Uganda zibushinja ko bwibiye Museveni  amajwi agatsinda Amatora y'Umukuru w'Igihugu aheruka. Yari ayahanganyemo na Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

    Ku munsi wakurikiye amatora nyirizina, Bobi Wine yatangaje ko afite amakuru y'uko yibwe amajwi, ariko avuga ko ibintu byose bizajya ahagaragara murandasi nisubizwaho kuko Leta yari yayihagaritse.

    Ingabo za Uganda kandi zafungiraniye Bobi Wine iwe, zimubuza kugira aho ajya.

    Ubwo Ambasaderi wa USA muri Uganda yashakaga kujya kumusura, Leta yaramwangiye.

    Amatora yatsinzwe na Yoweri Museveni akaba agiye kumara imyaka 40 ayobora Uganda.

    The New York Times yanditse ko Ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bya USA biri gusuzuma uko byafatira ibihano Perezida Museveni nyuma y'uko atsinze ariya matora.

    Uburakari bw'Abanyamerika buje mu gihe USA na Uganda byari bimeze igihe kirekire ari 'ibihugu by'inshuti'.
    Uganda iri mu bihugu byahawe inkunga ikomeye na USA mu gihe kirekire kandi yafatwaga nka kimwe mu bihugu by'Afurika bifite ubukungu buhagaze neza.

    Itangazo ryo mu biro ya USA bishinzwe ububanyi n'amahanga rivuga ko ''igiye gusuzuma ibikenewe byose kugira ngo ifatire ibihano abategetsi ba Uganda kubera ibikorwa bakoze mbere, mu matora na nyuma yayo  byabangamiye uburengenzira bwa muntu n'amahame ya Demukarasi.'

    Umugambi wo gufatira ibihano Museveni kandi USA iwusangiye n'Umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'u Burayi.

    Ubwo yageraga ku butegetsi muri 1986 Perezida Museveni yakoze uko ashoboye ateza imbere Uganda, ayigira icyo we na bagenzi bise 'Isaro  ry'Afurika.'

    Yubatse igisirikare gikomeye ndetse k'ubufatanye n'ingabo za USA yaje gutsinda abamurwanyaga harimo abasirikare ba Lord Resistance Army bayobowe na Joseph Kony.

    Muri iyi minsi ariko hari urubyiruko rwa Uganda rusa n'aho rutamushaka, ahubwo rwumva ko habaho impinduka.


    USA irashaka guhana perezida Museveni

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/01/usa-irashaka-gufatira-ibihano-perezida-museveni/

  • Impinduka zidasanzwe mu myaka 20 ishize abaturage begerejwe ubuyobozi n'ubushobozi: Ikiganiro na Minisitiri Shyaka – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 21 ishize, umuturage yahagurukaga iwe, za Bweyeye muri Rusizi, akerekeza i Kigali ku cyicaro cya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, MINALOC, gushaka icyemezo cy'uko atishoboye.

    Uyu munsi si ko bimeze kuko kuba afite telefoni igendanwa, byoroshye gusaba icyangombwa kikamugeraho bitarenze umunsi umwe kandi atavuye iwe mu rugo. Ibyo ni ibyiza byo kuba ubuyobozi bwaramwegereye.

    Iyi politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n'ubushobozi, yakozwe mu byiciro birimo icya mbere cya 2001-2006, cyo kubaka imiterere y'inzego z'ubutegetsi, havaho za komini na perefegitura bisimbuzwa uturere n'intara ndetse n'amazina yabyo yari ashingiye ahanini ku mateka arahinduka.

    Icyiciro cya kabiri cyahariwe kubaka izo nzego no kongera imbaraga mu byo zikorera abaturage ariko binajyana n'ikibatsi mu mibereho myiza y'abaturage. Muri iyo myaka itanu [2006-2011], ni bwo abantu benshi bavuye mu bukene aho abasaga miliyoni imwe bavuye mu murongo w'ubukene bukabije.

    Mu 2011-2016, habayeho kongera ingufu muri gahunda mbaturabukungu zari zaratangijwe mu cyiciro cyabanjirije icyo, ndetse habaho kongera ibikorwa byihutisha iterambere, birimo gahunda za Girinka, VUP n'izindi zose zagiye zigirwamo uruhare n'inzego z'ibanze zegerejwe abaturage.

    Mu 2016-2021, cyaranzwe no gushimangira ibyabanje no kongera uruhare rw'abaturage mu mihigo, mu bibakorerwa aho usanga nk'ubu nibura uruhare w'abaturage rugeze hejuru ya 70%, ruvuye hasi ya 50%, rwariho mu myaka itandatu ishize.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagaragaje ko politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi iri mu nzira nziza kandi umusaruro wayo ugaragarira mu mibereho abaturage bafite ariko nanone no ku cyizere abaturage bafitiye ubuyobozi bwabo kuva ku Umukuru w'Igihugu.

    Yagize ati 'Iyo tubona ishusho y'inzego nkuru z'igihugu, iz'umutekano n'izindi zifite ishusho nziza mu baturage, buriya inzego z'ibanze ziba zabigizemo uruhare kuko nibo bahagarariye izo nzego z'ubuyobozi.'

    'Kandi turashima ko icyizere Abanyarwanda muri rusange bafitiye inzego z'ubuyobozi bw'igihugu guhera kuri Perezida wa Repubulika, ni hafi 100%, inzego nkuru z'igihugu cyacu, icyizere cy'Abanyarwanda kuri izo nzego kiri hejuru cyane. Icyo rero ni igitego cyacu nin'umusaruro kuri izo nzego zegerejwe abaturage.'

    Ubushakashatsi bugaragaza ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya Serivisi mu Nzego z'Ibanze buzwi nka 'Citizen Report Card (CRC) bwakozwe mu 2016-2017 bwagaragaje ko igipimo cyo kwishimira serivisi kiri kuri 70, 9%.

    Mu 2020, ubu bushakashatsi bw'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) bwagaragaje ko Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bukuru bw'igihugu kurusha izindi nzego mu Rwanda, aho bizera Perezida Kagame ku kigero cya 99.2%.

    Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bizera Inteko Ishinga Amategeko nk'intumwa bitoreye kubahagararira ku kigero cya 92.8%, naho inkiko zibakiranura mu manza bakazizera ku kigero cya 88.7%. Abaturage bizera inzego z'umutekano mu Rwanda zirimo igisirikare n'igipolisi hejuru ya 90%.

    Bukomeza bugaragaza ko abaturage bari kuri 71.3% bishimira serivisi bahabwa mu nzego z'ibanze naho 77.17% bishimira uruhare bagira mu bibakorerwa.

    Kwegereza abaturage ubuyobozi byatumye icyizere bagirira inzego nkuru kugeza ku Mukuru w’Igihugu cyenda kugera ku 100%

    Impinduka mu mikoro no gucunga neza ibya rubanda

    Muri politiki yo kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage, akarere nirwo rwego rutangirwaho serivisi nyinshi ziganjemo izahoze zitangwa na za minisiteri n'ibindi bigo.

    Imibare ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igaragaza ko nibura buri mwaka akarere kagenerwa ingengo y'imari iri hejuru ya miliyari 10Frw, hari n'aho yiyongera. Nko mu ngengo y'imari 2016/2017, uturere 30 twari twagenewe asanga miliyari 436,6Frw.

    Minisitiri Prof Shyaka yagize ati 'Inzego z'ibanze zariyubatse, uyu munsi nta karere katarusha minisiteri iyo ariyo yose ingengo y'imari. Kubera gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi usanga ingengo y'imari ari hejuru ya miliyari 10 Frw ndetse hari n'abasatira 20 Frw.'

    Ikindi ni uko amafaranga uturere twishakamo yavuye kuri miliyari zisaga 40 Frw mu 2015 agera kuri miliyari 61 Frw. Nibura buri mwaka hiyongeraho 10%.

    Mu myaka 10 ishize, imirenge 416, ntiyabaga yemerewe gukoresha ingengo y'imari ariko kuri ubu byarahindutse kuko n'ubwo idahabwa ingengo ariko ishobora kuyikoresha mu buryo bwemewe, hakagira ibikorwa bikorwa n'umurenge.

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ubushobozi bwiyubatse haba mu mikorere ndetse no muri serivisi abayobozi baha abaturage. Ibi ariko ngo bijyana n'uburyo aba bayobozi bakoresha neza ibya rubanda.

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta mbere ya 2015, yagaragazaga ko uturere tubiri muri 30 [2/30] nitwo twonyine twari dufite imicungire y'umutungo wa leta imeze neza, mu gihe utundi 28 twose raporo yagaragazaga 'Agahomamunwa'.

    Iyi raporo yo mu 2020, mu bijyanye no gucunga umutungo wa Leta, uturere 28, tumeze neza n'ubwo hataburamo utubazo tworoheje.

    Minisitiri Prof Shyaka ati 'Bivuze iki? Ari uburyo bwo kuba inzego, imikorere yazo, kuzirikana akamaro k'umutungo wa leta n'uburyo tugomba kuwusigasira… inzego z'ibanze zariyubatse kandi zateye intambwe ikomeye.'

    Kugeza ubu hari serivisi 33 zihabwa abanyarwanda hifashishijwe ikoranabuhanga birimo ibyemezo by'amavuko, iby'uko basezeranye ndetse n'ibikoreshwa mu nkiko. Muri izo zose harimo 22 bashobora kubona bibereye mu rugo.

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ubu buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga bifasha mu kwihutisha serivisi no kwimakaza gukorera mu mucyo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, asanga politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi yaratanze umusaruro ntagereranywa

    Umuturage ku isonga!

    Mu 2006, nibwo Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gukorera ku mihigo nk'uburyo bwo gufasha igihugu kwihutisha iterambere, kwihutisha ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y'umunyarwanda. Yatangiye ikorwa ku rwego rw'akarere ariko mu 2009/2010, iragurwa ishyirwa no mu nzego nkuru z'igihugu za Minisiteri.

    Muri 2017/18 yaravuguruwe hongerwa uburemere ku bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage, hatangizwa n'imihigo ihuriweho. Hanavuguruwe uburyo bwo kuyisuzuma. Kuri iyi nshuro igiye kongerwamo umwihariko w'ibikorwa bihindura imibereho y'umuturage harebwa urugo ku rundi n'imiyoborere.

    Perezida Kagame, ubwo yayoboraga umuhango wo gusinya imihigo ya 2013/2014, yavuze ko imihigo ari uburyo bwo gufatanya hagati y'inzego za Leta, abikorera n'abaturage mu kuzana impinduka ziganisha ku mibereho myiza.

    Icyo gihe yagize ati 'Nagira ngo nibutse ko iyi mihigo ari uburyo bw'imikorere twebwe Abanyarwanda twahisemo kandi twishyiriyeho bivuye mu muco wacu. Abikorera n'abandi baturage bunganira leta ku bikorwa akenshi biba bitari mu ngengo y'imari, niyo ubufatanye burushaho kuba bwatugirira akamaro. Ibyo bituma umusaruro uva mu mihigo wikuba inshuro nyinshi iyo twafatanyije.'

    Mu 2019, Perezida Kagame yifuje ko inzego zitandukanye zafata umwanya zikinjizamo ibindi bikorwa bikenewe, bityo imihigo ikaba umusemburo w'iterambere ry'imibereho myiza n'umudendezo w'abaturage.

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko kuva imihigo yatangira imaze kuba umuco kandi n'abaturage bamaze kuyigira iyabo ku buryo kuri ubu isigaye ishingira kubyo bashaka.

    Yakomeje agira ati 'Hari aho twagiye tubona mu kwishakamo ibisubizo, abaturage bagiye babikora. Ugasanga nko mu Mudugudu runaka, abaturage baravuze bati ntabwo dushaka ko buri rugo rugira ibiti by'imbuto, turashaka ko haba isomero, turashaka ko nta mwana uva mu ishuri, turashaka ko nta mwana ugaragara mu mirire mibi, turashaka, turashaka….'

    'Bakagenda bagatondeka ibintu kandi bakabikora. Ni ukuvuga ngo rero ayo niyo masomo natwe tuvana mu baturage kuko nabo bishakamo ibisubizo kandi bitanga umusaruro, ibyo byose ari ku mudugudu ari ku murenge turagira ngo bihabwe imbaraga.'

    Avuga ko nyuma y'impanuro bahawe n'Umukuru w'Igihug, bihutiye kongera imbaraga mu bufatanye hagati y'inzego ku buryo imihigo itagomba kuba iya meya ahubwo agatafanya n'abo bakorana ndetse n'abaturage.

    Mu kwimakaza imikorere n'imikoranire mu kwesa imihigo, urwego rw'akarere rwashyizeho inama izwi nka JOC [Joint Operating Committee], ihuza abayobozi n'abakozi bo mu karere nibura rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru bakaganira ku buzima bw'akarere n'ibibazo bihari bigashakirwa ibisubizo.

    Minisitiri Prof Shyaka ati 'Icyo Umukuru w'Igihugu yavugaga cy'uko badakorana, cyamaze kubonerwa igisubizo. Kubera ko imikoranire ntaho wayihungira. Ikindi nabonye ni uko ababa bari muri iyo nama ntabwo ari indorerezi, baraganiraga ku mihigo ku buryo niba aria bantu 10, bafite imihigo 20 baragabana buri wese agafata ibiri.'

    Muri rusange kuva hashyirwaho gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi, hagiye habaho impinduka zikomeye mu bijyanye n'uko abanyarwanda bava mu buke ahanini binyuze muri bwa buryo igihugu cyashyizeho bwo kwishakamo ibusubizo.

    Imibare yerekana ko mu 2000/2001 abari mu murongo w'ubukene mu Rwanda bari 58.9%, mu 2005/6 bari 56.7%, mu 2010/11 bari 44.9%, mu 2013/14 bari 39.1%. Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y'ingo mu Rwanda (EICV5), bwasohotse mu Ukuboza 2018, bwagaragaje abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

    Mu myaka 20 ishize abaturage begerejwe ubuyobozi, uruhare mu bibakorerwa rwarazamutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-zidasanzwe-mu-myaka-20-ishize-abaturage-begerejwe-ubuyobozi-n