Category: Uncategorized

  • Icyo dukwiye kwigira ku Ntumwa Pawulo ku bijyanye no gutanga mu bihe bikomeye #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya covid-19 gikomeje guhitana benshi ndetse kigahungabanya ubukungu, hari impamvu nyinshi zishobora kudutera kwiheba, nta n’umwe muri twe ufite ubudahangarwa cyangwa ubushobozi bwo kugihagarika . Ariko n’ubwo amakuru twumva buri munsi ateye ubwoba,hari byinshi byo kudukomeza turebye ubuzima bwaranze Pawulo.

    Nashimishijwe cyane n’ibikorwa bimwe na bimwe bitangaje byo gutanga cyangwa kugira ubuntu nk’uko abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda, (abakirisito, abatari abakristu ndetse n’abatemera ko Imana ibaho!) Bagerageje kwerekana ko bita ku bandi. Bityo, banyibukije urwandiko nkunda cyane rwo mu Isezerano Rishya rufite byinshi byo kutwigisha kubyerekeye ubuntu.

    Intumwa Pawulo yari ari muri gereza kandi ashobora kwicwa igihe yandikira inshuti ze zo mu itorero ry’i Filipi, yarabashimiye kuko bari bamwoherereje impano ikomeye cyane, n’ubwo hari aho yumvaga ko atayikeneye! Bigaragara ko yari ageze kuri iyo ntera ishimishije mu buzima aho yashoboraga kuvuga ko ari umuntu ‘unyuzwe’.

    Ibi bishobora kuboneka gacye mu mico yacu kuko benshi muri twe dusa nk’aho twibwira ko kunyurwa bifitanye isano n’ibyo dufite. Ariko nk’uko abakire bashobora kubihamya, ubutunzi ntabwo byanze bikunze buzana kunyurwa. Umuherwe w’umunyenganda JD Rockefeller abajijwe umubare w’amafaranga bisaba kugira ngo umuntu yishime, yarasubije ati “Idolari rimwe gusa”.

    Umunezero wa Pawulo wari ufitanye isano no kwizera kwe ntabwo ari ingano y’umutungo we cyangwa ubwoko bw’imodoka yari afite muri garage. Tumaze kuvuga ko bigaragara neza ko ubuntu bw’inshuti ze bwabaye isoko y’umugisha uhoraho. Mbibutsa ko ubufasha duha abandi bigaragara ko bubatera inkunga cyane.

    Ariko Pawulo yavuze ikindi kintu gishimishije cyane.Yababwiye ko ubuntu bwabo butazagenda ubusa ngo bareke kubuhemberwa, kandi ntiyatinye gukoresha imvugo y’ubucuruzi kugira ngo yerekane ukuri. Abahinduye urirmi babivuga muri ubu buryo: “Ikimpangayikishije ni uko ugomba kugira inyungu nziza igaragara kuri konti yawe”.

    Aha ntunyumve nabi. Pawulo, ntiyagerageje kubabwira ko Imana ishaka ko umukristo wese aba umukire. Yerekanaga gusa ko gutanga kwacu kutigera kwibagirana Kabone n’aho biba byakozwe mu ibanga kandi ko byanze bikunze Bizana umugisha n’ingorororano zabyo. Yesu yavuze igitekerezo kimwe ubwo yavugaga ko n’igikombe cy’amazi akonje kitazirengagizwa cyangwa umuntu areke kugihemberwa.

    None, ibihembo ni ibihe? Nibyiza!Ndasaba ko kunyurwa no kubona abashonje bagaburiwe, abatagira aho baba bacumbikiwe kandi abantu baza kuri Kristo ni ibihembo bihagije. Erega tujye tugira ubuntu kandi twibuke ko twaremwe mu ishusho y’Imana yuzuye ubuntu.

    Ariko hariho n’ibindi. Dushobora kwibukwa kubw’ubuntu bwacu, nkuko aba bizera b’i Filipi byagenze. Hari ibyiringiro byerekana ko ku iherezo tuzagororerwa ubwo tuzahagarara imbere y’Imana. Ntitwibagirwe kandi ko impano nziza ari izitangwa mu ibanga nta kugerageza kubitangaza cyangwa gushimwa ku mugaragaro.

    Icy’ingenzi muri byose ariko, Pawulo yabwiye inshuti ze ko Imana itekereza ko ubuntu ‘buhumura neza ‘. Ibyo bishobora kumvikana nk’ikintu kidasanzwe ariko Pawulo yakoresheje iyi mvugo agira ngo asobanurire Abafilipi ko impano zabo zari nk ‘ituro ryiza (mubyukuri rifite impumuro nziza).

    Igishimishije ni uko Pawulo yakoresheje amashusho amwe mu rundi rwandiko rwe igihe yatekerezaga ku gitambo Yesu yatanze ku musaraba. Icyo cyari ikintu kidasanzwe kuri we kuko nta muntu n’umwe wasobanukiwe n’ubunini bw’umusaraba kurusha Intumwa Pawulo. Urupfu rwa Yesu rwiganje mu buzima bwe bwose. Mu byukuri, byaramufashije (2 Abakorinto 5), nyamara yari afite ubushake bwo kubwira inshuti ze ko ineza yabo yamwibukije ubuntu bw’Imana butangaje.

    Source: www.christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Icyo-dukwiye-kwigira-ku-Ntumwa-Pawulo-ku-bijyanye-no-gutanga-mu-bihe-bikomeye.html

  • Pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga zahawe akandi gaciro ku rwego mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu hashize umwaka hafi n'igice u Rwanda rutangiye gutanga pasiporo Nyarwanda za Afurika y'Iburasirazuba zikoranye ikoranabuhanga, ikaba ari pasiporo irimo amakuru yose ya nyirayo ndetse ibitse n'imyirondoro nyayo ya nyirayo mu buryo bw'ikoranabuhanga (biological data), bituma byoroha ndetse bikihuta kumenya amakuru yose kuri we.

    Nk'uko byatangajwe n'Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, kuba u Rwanda rwinjiye mu bihugu bifite ICAO PKD ni intambwe ikomeye.

    Rwagize ruti 'Kuba u Rwanda rwinjiye mu bihugu bifite ICAO PKD, ni intambwe ikomeye muri gahunda yo gutanga no gukoresha pasiporo zikoranye ikoranabuhanga ku Isi yose, ndetse bikaba n'ikimenyetso cyo kugera ku cyiciro cya nyuma cy'ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga wa pasiporo zikoranye ikoranabuhanga.'

    Uru rwego kandi rwavuze ko iyi ntambwe yo kwinjira muri ICAO PKD izatuma abafite pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga babasha kugenda hirya no hino ku Isi mu buryo buboroheye.

    Iti 'Mu igenzura rikorerwa ku mupaka w'igihugu cyakiriye mu kugenzura pasiporo ikoranye ikoranabuhanga yuje muri icyo gihugu, igomba kuba irimo amakuru yavuye mu gihugu cyayitanze. ICAO PKD itanga uburyo bwizewe bufasha igihugu kwinjiza amakuru muri pasiporo ndetse no kubonaho byoroshye amakuru y'ibindi bihugu.'

    Urwego rushinzwe kugenzura ihererekanya ry'aya makuru hagati y'ibihugu biri ku rutonde rw'ibihugu bifite ICAO PKD, rugenzura ko amakuru akoreshwa muri izo pasiporo yizewe, ahuye n'amasezerano mpuzamahanga ahuriweho, ndetse n'uburyo bworoshye bwo guhanahana amakuru hagati y'ibihugu.

    Kuri ubu pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga zisabwa binyuze ku rubuga rwa 'Irembo', ubundi umuntu akayibona mu gihe kitarenze iminsi ine amaze gutanga ibisabwa.

    Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga (e-passport), igizwe n'ibyiciro bitatu, birimo pasiporo isanzwe (ordinary passport), ifite ibara ry'ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe kandi igahabwa buri munyarwanda wese uyifuza, nayo ikaba irimo ibyiciro bitatu bitandukanywa n'ikiguzi cya buri pasiporo.

    Hari pasiporo isanzwe ihabwa abana, imara imyaka ibiri ikaba igurwa amafaranga 25.000 Frw, hari kandi pasiporo isanzwe y'abantu bakuru, igura 75.000 Frw, igakoreshwa mu gihe cy'imyaka itanu, hari kandi n'imara imyaka 10 igurwa 100.000 Frw, hari na pasiporo z'akazi zihabwa abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw'akazi, hakaba n'izihabwa aba-dipilomate.

    Ubu Pasiporo zitangwa mu Rwanda ni izikoresha ikoranabuhanga gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiporo-nyarwanda-zikoranye-ikoranabuhanga-zahawe-akandi-gaciro-ku-rwego

  • Musanze: Umwana w'imyaka 12 yakuwe mu kiyaga yapfuye nyuma y'iminsi itatu arohamye – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tatu zo kuwa Gatandatu ushize nibwo uyu mwana wabaga mu Mudugudu wa Gatare Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza yajyanye na begenzi be, maze umukuru muri bo atangira koga muri iki kiyaga undi aramukurikira ahita arohama kuko we atarazi koga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera ukora ku gice uyu mwana yarohamiyemo ari naho umurambo we wabonetse ureremba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 1 Gashyantare 2021, Twagirimana Edouard, yihanganishije uyu muryango wabuze umwana asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana amakuru y'aho abana babo baba bari cyane cyane ko ari no mu bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati ” Mbere ya byose turihanganisha uyu muryango wabuze umwana. Ikiyaga kirahari ntabwo tuzagihunga ariko tugomba kumenya uko duturana nacyo. Ndasaba ababyeyi kurushaho kumenya amakuru y'aho abana babo baherereye cyane ko turi no mu bihe bya Covid-19, banabakangurira kurushaho kwirinda kwegera iki kiyaga kuko iyo barangaye kibatwara ubuzima”

    Akomeza avuga ko ubu umurambo wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma mu gihe abana bari kumwe bo bari mu miryango yabo.

    Uyu nyakwigendera yarohamye kuwa gatandatu, hitabazwa abazi koga n'abarobyi ariko ntibamubona kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo wazamukaga.

    Ibiyaga bya Ruhondo na Burera byegeranye cyane, bifite ubujyakuzima burebure cyane kuko hari n'ahageza kuri metero 168 z'ubujyakuzima ariho abaturage basabwa kwirinda cyane.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umwana-w-imyaka-12-yakuwe-mu-kiyaga-yapfuye-nyuma-y-iminsi-itatu

  • Musanze: Umwana w’imyaka 12 yakuwe mu kiyaga yapfuye nyuma y’iminsi itatu arohamye – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tatu zo kuwa Gatandatu ushize nibwo uyu mwana wabaga mu Mudugudu wa Gatare Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza yajyanye na begenzi be, maze umukuru muri bo atangira koga muri iki kiyaga undi aramukurikira ahita arohama kuko we atarazi koga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera ukora ku gice uyu mwana yarohamiyemo ari naho umurambo we wabonetse ureremba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 1 Gashyantare 2021, Twagirimana Edouard, yihanganishije uyu muryango wabuze umwana asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana amakuru y’aho abana babo baba bari cyane cyane ko ari no mu bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati ” Mbere ya byose turihanganisha uyu muryango wabuze umwana. Ikiyaga kirahari ntabwo tuzagihunga ariko tugomba kumenya uko duturana nacyo. Ndasaba ababyeyi kurushaho kumenya amakuru y’aho abana babo baherereye cyane ko turi no mu bihe bya Covid-19, banabakangurira kurushaho kwirinda kwegera iki kiyaga kuko iyo barangaye kibatwara ubuzima”

    Akomeza avuga ko ubu umurambo wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma mu gihe abana bari kumwe bo bari mu miryango yabo.

    Uyu nyakwigendera yarohamye kuwa gatandatu, hitabazwa abazi koga n’abarobyi ariko ntibamubona kugeza kuri uyu wa Mbere ubwo wazamukaga.

    Ibiyaga bya Ruhondo na Burera byegeranye cyane, bifite ubujyakuzima burebure cyane kuko hari n’ahageza kuri metero 168 z’ubujyakuzima ariho abaturage basabwa kwirinda cyane.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umwana-w-imyaka-12-yakuwe-mu-kiyaga-yapfuye-nyuma-y-iminsi-itatu

  • Pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga zahawe akandi gaciro ku rwego mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu hashize umwaka hafi n’igice u Rwanda rutangiye gutanga pasiporo Nyarwanda za Afurika y’Iburasirazuba zikoranye ikoranabuhanga, ikaba ari pasiporo irimo amakuru yose ya nyirayo ndetse ibitse n’imyirondoro nyayo ya nyirayo mu buryo bw’ikoranabuhanga (biological data), bituma byoroha ndetse bikihuta kumenya amakuru yose kuri we.

    Nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, kuba u Rwanda rwinjiye mu bihugu bifite ICAO PKD ni intambwe ikomeye.

    Rwagize ruti “Kuba u Rwanda rwinjiye mu bihugu bifite ICAO PKD, ni intambwe ikomeye muri gahunda yo gutanga no gukoresha pasiporo zikoranye ikoranabuhanga ku Isi yose, ndetse bikaba n’ikimenyetso cyo kugera ku cyiciro cya nyuma cy’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa pasiporo zikoranye ikoranabuhanga.”

    Uru rwego kandi rwavuze ko iyi ntambwe yo kwinjira muri ICAO PKD izatuma abafite pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga babasha kugenda hirya no hino ku Isi mu buryo buboroheye.

    Iti “Mu igenzura rikorerwa ku mupaka w’igihugu cyakiriye mu kugenzura pasiporo ikoranye ikoranabuhanga yuje muri icyo gihugu, igomba kuba irimo amakuru yavuye mu gihugu cyayitanze. ICAO PKD itanga uburyo bwizewe bufasha igihugu kwinjiza amakuru muri pasiporo ndetse no kubonaho byoroshye amakuru y’ibindi bihugu.”

    Urwego rushinzwe kugenzura ihererekanya ry’aya makuru hagati y’ibihugu biri ku rutonde rw’ibihugu bifite ICAO PKD, rugenzura ko amakuru akoreshwa muri izo pasiporo yizewe, ahuye n’amasezerano mpuzamahanga ahuriweho, ndetse n’uburyo bworoshye bwo guhanahana amakuru hagati y’ibihugu.

    Kuri ubu pasiporo Nyarwanda zikoranye ikoranabuhanga zisabwa binyuze ku rubuga rwa “Irembo”, ubundi umuntu akayibona mu gihe kitarenze iminsi ine amaze gutanga ibisabwa.

    Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga (e-passport), igizwe n’ibyiciro bitatu, birimo pasiporo isanzwe (ordinary passport), ifite ibara ry’ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe kandi igahabwa buri munyarwanda wese uyifuza, nayo ikaba irimo ibyiciro bitatu bitandukanywa n’ikiguzi cya buri pasiporo.

    Hari pasiporo isanzwe ihabwa abana, imara imyaka ibiri ikaba igurwa amafaranga 25.000 Frw, hari kandi pasiporo isanzwe y’abantu bakuru, igura 75.000 Frw, igakoreshwa mu gihe cy’imyaka itanu, hari kandi n’imara imyaka 10 igurwa 100.000 Frw, hari na pasiporo z’akazi zihabwa abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw’akazi, hakaba n’izihabwa aba-dipilomate.

    Ubu Pasiporo zitangwa mu Rwanda ni izikoresha ikoranabuhanga gusa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiporo-nyarwanda-zikoranye-ikoranabuhanga-zahawe-akandi-gaciro-ku-rwego

  • Ababyeyi batuzuza inshingano zo kurera abana bibukijwe ko hari ibihano bibateganyirijwe – #rwanda #RwOT

    Amakimbirane hagati y’ababyeyi, ubukene, ibihano bikabije n’ ibindi bibazo bibera mu miryango biturutse ku babyeyi nibyo usanga abana bajya guhungira mu mihanda cyangwa mu bindi bikorwa bitabagenewe.

    Ni inshingano z’umubyeyi guha umwana uburere ndetse no kumurinda icyamuhungabanya ariko hari aho usanga ababyeyi birengagiza izo nshingano, kugeza aho biviramo abana kwishora mu ngeso mbi.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na TV1, bayibwiye ko amakimbirane yo mu miryango ari ku isonga mu bituma abana bagana inzira y’umuhanda, bitewe nuko imiryango ihoramo intonganya irangwa no gusiganira inshingano.

    Umwe muri aba babyeyi yavuze ko hari ubwo mu miryango habamo amakimbirane bigatuma ababyeyi basiganira inshingano ingaruka zikaza kuri wa mwana.

    Yagize ati “Hari ubwo ababyeyi baba batumvikana bafitanye amakimbirane ugasanga habuze uhaha, nk’umugore yaba afite n’ayo mafaranga akanga kujya guhaha ngo kuko umugabo atatanze iposho, abana bakaburara umwana ejo akavuga ati aho kugira ngo mburare narara mu kiraro nkishakishiriza.”

    Ibi byashimangiwe n’undi mubyeyi wavuze ko aya makimbirane atuma ababyeyi bigira mu tubari abana mu rugo bagasigara bicwa n’inzara bigatuma bajya mu muhanda.

    Ati “Umwana uvuye ku ishuri agasanga saa Sita ntibatetse nimugoroba ntibatetse ahubwo ababyeyi bagataha basinze bari kurwana, uwo mwana ava mu rugo akajya kwishakishiriza akazisanga mu mihanda.”

    Aba babyeyi bavuze ko igikwiye gukemura ibi bibazo ari uko hajya hahanwa aba babyeyi batuma umwana atorongera, hakajya hakorwa igenzura bakamenya aho abana bagiye bikabazwa ababyeyi.

    Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, cyo cyavuze ko nta mubyeyi ukwiye kwirengagiza inshingano ze zo kurera umwana no kumuha byose akwiye.

    Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Munyemana Gilbert yavuze ko ababyeyi barenga ku nshingano zo kurera abana babo hari amategeko abahana.

    Ati “Hari itegeko rihana ababyeyi badaha abana ituze kugeza ubwo bagiye mu mihanda, ababyeyi bakwiye gushishikarira gukomeza guha uburenganzira abana babo mu kubitaho ndetse no kuzuza ishingano zabo abatabikora bazahanwa.”

    Iyo umubyeyi atubahirije inshingano ze ku mwana bikamuviramo kujya mu ngeso mbi, iyo icyo cyaha agihamijwe n’urukiko ahanishwa itegeko rirengera umwana No 071/2018 mu ngingo yaryo ya 32.

    Aho ahanishwa bwa mbere iminsi ingana n’ukwezi akora imirimo ifitiye igihugu akamaro, iyo yongeye kugwa muri icyo cyaha ahanishwa gufungwa hagati y’amezi atandatu n’umwaka ndetse agacibwa ihazahabu iri hagati y’ibihumbi 500Frw na miliyoni.

    Ababyeyi batita ku bana bikabaviramo kujya mu mihanda bibukijwe ko hari ibihano bibateganyirijwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-batuzuza-inshingano-zo-kurera-abana-bibukijwe-ko-hari-ibihano

  • Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari-Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Gashyantare 2021, umunsi u Rwanda rwizihirizaho umunsi w’Intwari ku nshuro ya 27, hazirikanwa ibikorwa byaziranze ngo u Rwanda n’Abanyarwanda babeho mu mahoro n’ubwisanzure.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko umuco w’ubutwari wagaragajwe n’intwari z’u Rwanda, ukwiriye kuba umurage ku bariho n’abazaza.

    Yagize ati “Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”

    Yakomeje ashimira abagize uruhare bose mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus, kimaze hafi umwaka kiyogoza Isi n’u Rwanda muri rusange, avuga ko cyerekanye ko buri wese ashobora kuba intwari.

    Ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”

    Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021

    Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 1, 2021

    Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu Rwanda agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, abantu 15 304 bamaze kwandura; abayikize ni 10 087 mu gihe abarwaye ari 5021 naho 196 imaze kubahitana.

    Iyo ndwara ikigera mu Rwanda, hafashwe ingamba zitandukanye zigamije kuyihashya zirimo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe, gushishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza, gupima ku bwinshi, gushyiraho ibikorwa remezo byo kuyihashya n’ibindi.

    Ikigo Lowy Institute cyo muri Australia, mu bushakashatsi giherutse gukora cyarushyize ku mwanya wa Gatandatu ku Isi n’amanota 80.8 mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ruba igihugu kimwe rukumbi cya Afurika kije mu bihugu 10 bya mbere ku Isi.

    Kugeza ubu intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi igizwe n’Umusirikare utazwi na General Major Fred Gisa Rwigema; Imena zirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité n’Abanyeshuri b’Inyange. Icyiciro cya gatatu n’Ingenzi ariko nta ntwari n’imwe irashyirwamo.

    Kuri iyi nshuro ya 27u u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari, insangayamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

    Mu 2020, ubwo Perezida Kagame yashyiraga indabo ku gicumbi cy’Intwari i Remera mu mujyi wa Kigali

    Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu, Imanzi, Imena n’Ingenzi

    Bamwe mu bigaga i Nyange banze kwitandukanya ubwo bari bagabweho igitero n’Abacengezi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iki-cyorezo-cyatweretse-ko-twese-dushoboye-ibikorwa-by-ubutwari-perezida-kagame

  • Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w
    Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari

    Muri ubwo butumwa, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”

    Perezida Kagame kandi yagarutse no ku butwari muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19, ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mbifurije-umunsi-mwiza-w-intwari-perezida-kagame

  • Abagore bahamya ko Intwari z’igihugu zatumye babasha kugaragaza ubushobozi bwabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umugore ntiyasigaye inyuma mu kubungabunga umutekano haba mu gihugu imbere no hanze yacyo
    Umugore ntiyasigaye inyuma mu kubungabunga umutekano haba mu gihugu imbere no hanze yacyo

    Mu byo Abagore bo hirya no hino mu Gihugu bishimira, birimo no kuba hari bagenzi babo bagiriwe icyizere, ubushobozi bifitemo babasha kububyaza amahirwe n’umusaruro bituma igihugu n’abagituye batera imbere, birenga imbibi ku buryo hari n’amahanga agenda yungukira mu byiza umugore ageza ku muryango w’aho abarizwa.

    Kuba ibi bigenda bigerwaho, babikesha Intwari zitangiye igihugu, harimo izamennye amaraso, izindi zigomwa ibyiza mu bikorwa byo kwitangira abandi, zigamije ko Igihugu gitekana, kigatera imbere.

    Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today, bagaruka ku ngero z’ibyiza byagezweho, babikesha ubwitange bw’Intwari zitangiye igihugu, bashimangiye ko amahirwe abagore bahawe yo kwinjira mu myanya y’Ubuyobozi, bahabonera urubuga rwo gufatanya n’Abagabo kubaka igihugu bigatuma iterambere ry’umuturage ryihuta.

    Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo
    Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagaragaza ubushobozi bwabo

    Mukamuganga Aimeritha w’imyaka 62 y’amavuko, ni umuturage wo mu Karere ka Nyabihu, Yagize ati: “Mu gihe cyose Umugore yabayeho adafite uruvugiro yari ameze nk’aho ari mu icuraburindi. Nkanjye ntabwo nagize amahirwe yo kugana ishuri, nyamara atari uko nari mbinaniwe, ahubwo ari ya myumvire ababyeyi bacu basanzeho y’uko umugore ari uwo kwirirwa mu gikari”.

    Ati “Byatumye nkurira mu kwitinya nkumva ko nta mugore ushobora kugira ubushobozi bwo kuba yahagararira abandi cyangwa ngo abayobore. Kubona Leta yacu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yarakoze ibinyuranye n’ibyo abantu bo hambere bibwiraga, akimakaza imiyoborere umugore afitemo uruhare, umugore nawe agahera kuri ayo mahirwe akagaragaza ko abishoboye, ni ibintu uyu munsi w’Intwari usanze nishimira”.

    Ubwitange bw
    Ubwitange bw’Intwari bwavuyemo umusaruro watumye inganda ziyongera umugore ahabonera imirimo

    Mu myaka ikabakaba 27 ishize u Rwanda rubohowe, Leta yavuguruye amategeko mu kurengera uburenganzira burimo n’ubw’abagore. Mu mategeko yashyizweho harimo n’irirebana n’uko mu myanya y’ubuyobozi nibura Abagore bagomba kuba bangana na 30%.

    Bamwe muri bo bemeza ko ayo ari amahirwe igihugu cyabahaye badakwiye bityo ko gupfusha ubusa, nk’uko Uwitonze Modeste ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyaruguru (CNF) abisobanura.

    N
    N’imirimo byari bimenyerewe ko ikorwa n’abagabo abagore barayishoboye

    Ati: “Hari ingero nyinshi dufite z’abayobozi baba mu nzego zo hasi n’izo hejuru, bazirambyemo kandi bayobora neza. Yaba mu bigo bya Leta n’ibyigenga, umugore ntahwema kugaragaza ubudashyikirwa mu gutanga ibitekerezo bifasha abandi guhindura ibitagenda neza, bigashingirwaho hagenwa uko tuzamura ibipimo by’imibereho myiza”.

    Yongeraho ati “Ubushobozi bwabo ntibugarukira mu nshingano z’imiyoborere irebana no guhagararira abandi gusa kuko no mu miryango tuzi abayoboye ingo kandi baziha icyerekezo gihamye, bikarinda abo babyaye kwandagara cyangwa gusabiriza. Ikindi ni uko abagore b’intangarugero mu bufatanye no kuzuzanya hagati yabo n’abagabo babo, bitanga umusaruro wo kubaka umuryango utekanye”.

    Kuri iyi nshuro hazirikanwa Intwari zitangiye igihugu, uyu munsi usanze Abanyarwanda bahanganye n’Icyorezo cya Covid-19.

    Mu rugamba rwo kukirwanya, abagore bavuga ko bazakora uko bashoboye ntibasigare inyuma haba mu gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo, kubahiriza ingamba zo kucyirinda, bashyira imbere kunganirana mu buryo bw’amikoro n’ibitekerezo mu gushaka umuti w’uko mu gihe kiri imbere kizahashywa, intego umugore yiyemeje agakomeza kuzigeraho nta kimukoma mu nkokora.

    Baraseruka bagatahana intsinzi!
    Baraseruka bagatahana intsinzi!


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Abagore-bahamya-ko-Intwari-z-igihugu-zatumye-babasha-kugaragaza-ubushobozi-bwabo

  • Abasaba irekurwa rya Navalny bakamejeje mu Burusiya #rwanda #RwOT

    Ibihumbi by'abakora imyigaragambyo kuri iki cyumweru tariki 31 Mutarama 2021 biraye mu bice bitandukanye by'Uburusiya, basaba irekurwa ry'umugabo utavuga rumwe n'Ubutegetsi, Alexey Navalny. Bubaye ubugira kabiri mu mpera y'icyumweru, badatinya guhagarikwa n'ubutegetsi, kandi mu mbeho nyinshi cyane.

    Navalny, yatawe muri yombi ndetse ahita afungwa akiva mu Budage kwivuza, aho bivugwa ko yari yahawe uburozi n'abategetsi ba Leta y'Uburusiya iyobowe na Perezida Vladimir Putin. Ashinjwa na Leta y'Uburusiya kutitaba ubutabera ku gihe yari yarahawe.

    Uburusiya bwahakanye kugira uruhare mu gushaka kumwica, ariko kandi bwanze kubikoraho iperereza, buvuga ko nta bihamya bufite. Navalny ashobora kuzafungwa imyaka 3 n'igice.

    Hafi mu cyumweru gishize nkuko VOA ibitangaza, ibihumbi by'Abarusiya biraye mu mihanda mu myigaragambyo, aho abashyika 4 000 bahagaritswe mu gihugu cyose bamagana ifungwa rya Navalny.

    Leta zunze ubumwe z'Amerika hamwe n'ibihugu by'Uburayi baneguye ifungwa rye hamwe n'uburyo Leta y'Uburusiya ikoresha ku bakora imyigaragambyo. Ibi byatumye Uburusiya bwikoma bimwe mu bihugu bubishinja kwivanga mu bibera mu gihugu cyabo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abasaba-irekurwa-rya-navalny-bakamejeje-mu-burusiya/