Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Abasaga 150 bamaze imyaka itanu basaba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo bakigejeje ku rwego rw’Akarere, Intara ndetse n’Umuvunyi, ariko bemeza ko bataramenya impamvu bimwe ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

    Umwe muri aba baturage waganiriye na Radio Flash, yagize ati “Ishyamba ni iryanjye ariko banze kumpa icyangombwa cyerekana ko ubutaka ari ubwanjye, aha hantu narahahawe, ahandi narahaguze harimo agashyamba ndabiteranya ariko ntibashaka kubyumva.”

    Hari undi wavuze ko “Ikibazo cy’amashyamba rero bamaze gutora abantu bo kugira ngo barebe intambwe buri shyamba rifite, ibyo turabikora tumaze kubikora dutanga ibyangombwa ku murenge no ku karere tumaze kubitanga n’ab’imidugudu bari bahari, tumaze kubitanga turategereza hashize nk’amezi atanu turabaza tubura igisubizo, hashira umwaka, turabaza tubura igisubizo.”

    Aba baturage bashimangira ko ari akarengane bakorerwa n’ubwo kugeza ubu bataramenya ubarenganya uwo ariwe, bityo basaba kurenganurwa bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

    Hari uwavuze ko “Uturenganya niwe tutazi ariko akarengane twarakagize. Mbese ibintu ko tubivuga ntibikorwe kandi koko uko bigaragara turashonje, abana kwiga ni ikibazo, ishyamba rifite hegitari eshatu, riri ahantu ntafitiye icyangombwa.”

    Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko icyo kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

    Ati “Harimo ibintu bibiri,kuba umuntu yarateye ishyamba ku butaka bwe, cyangwa akaritera ku butaka bwa leta, byombi bifite igisubizo. Icyo kibazo tuzagikurikirana ariko ntabwo twari tukizi.”

    Aba baturage kugeza uyu munsi bemerewe gusarura aya mashyamba ariko nta kindi gikorwa bemerewe kuhakorera nko kugurisha cyangwa gutanga ingwate muri banki.

    Iki ikibazo kigaragara mu yindi mirenge yo mu karere ka Nyagatare irimo Kiyombe, Gatunda n’ahandi.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abasaga-150-bamaze-imyaka-itanu-basaba-guhabwa-ibyangombwa-by-ubutaka

  • Kigali: Abayobozi b’amashuri bagaragaje impungenge ku myigire ubwo amashuri azaba afunguye – #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri by’umwihariko abo mu miryango itishoboye bari basanzwe bafite imbogamizi mu myigire y’ikoranabuhanga ririmo radio na televiziyo ubwo amashuri yari yafunze hagamijwe guhagarika ikwirakwira rya COVID-19.

    Hari ibigo bicumbikira abanyeshuri byari byatangiye kwifashisha impera z’icyumweru mu gutanga amasomo y’inyongera kuri icyo cyiciro cy’abanyeshuri kugira ngo babashe kujya mu murongo umwe na bagenzi babo babashije gukurikirana amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Umuyobozi wa GS Gisozi I mu Karere ka Gasabo, Evariste Banzubaze yabwiye Rwanda Today ko “Twateganyaga gutanga amasomo y’inyongera y’amasaha ane kugeza kuri atanu buri wa gatandatu, ariko kongera gufunga amashuri ubu byatesheje agaciro icyo gikorwa.”

    Yakomeje agira ati “Bivuze ko amashuri akoresha uburyo budasanzwe kugira ngo abo banyeshuri basubire mu murongo umwe n’abandi mu gihe tuzaba tumaze gufungura.”

    Banzubaze yavuze ko icyuho cyagaragaye cyane mu masomo ajyanye na siyansi n’indimi.

    Nsengiyumva Andre wa GS Nzove mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko abashinzwe uburezi nabo bagikurikirana abanyeshuri ariko kugeza ubu batigeze batanga raporo ku bigo byabo nyuma y’aho amashuri yongeye gufungura.

    Icyakora, umuhate wo gukemura icyuho mu kwihutisha ingengabihe y’amasomo mu gihe gisanzwe wagize ikibazo cyo gusubira mu rugo ku mashuri menshi yo muri Kigali.

    Minisiteri y’Uburezi yongereye ifungwa ry’amashuri yose muri Kigali harimo na kaminuza mu gihe Umujyi wa Kigali uri muri guma y’iminsi 15, hagamijwe gukumira icyorezo cya COVID-19, cyongeye gukaza umurengo ku nshuro ya kabiri.

    Kuva mu Ugushyingo 2020, amashuri yagiye afungura buhoro buhoro, hubahirijwe ingamba z’inzego zishinzwe ubuzima n’umutekano harimo no kwambara udupfukamunwa mu gihe cy’amasomo no hanze, gukaraba intoki no gutandukanya imibereho.

    Minisiteri y’ubuzima yavuze ko hakwiye kugabanywa ingendo za buri munsi z’abarimu, abanyeshuri ndetse no guhura n’abaturage mu gihe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo, mu banyeshuri biga bataha ndetse n’abacumbikirwa mu bigo.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko mu gihe ubwandu bwaba bukomeje kwiyongera, amashuri menshi yahagarikwa mu bite bitandukanye mu gihugu.

    Uretse Umujyi wa Kigali, utundi turere dufite imijyi yagutse ikaba irimo amashuri menshi nka Huye, yagaragaje ubwiyongere bukabije bw’abandura n’abicwa na Coronavirus mu byumweru bishize.

    Minisiteri y’uburezi ivuga ko abanyeshuri bose biga bacumbikirwa muri Kigali bazaguma ku ishuri mu gihe abiga bataha bo baguma mu rugo bategereje isuzuma rya Minisiteri y’Ubuzima mu byumweru bibiri byarangiye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Gashyantare 2021.

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje ko imyigire y’abanyeshuri ishobora kuzazamo ingorane amasomo nasubukurwa muri Kigali

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abayobozi-b-amashuri-bagaragaje-impungenge-ku-myigire-ubwo-amashuri

  • Murenzi uyobora Diaspora yitabye RIB ku kirego cy’umushinga wa miliyari 2 Frw – #rwanda #RwOT

    Umushinga wa “Inzozi Hill Estate’’ watekerejweho mu 2016, watangiriye mu Banyarwanda ba Arusha-Moshi bashaka kubaka inzu bashobora guturamo mu gihe basubiye mu Rwanda, bagatura hamwe.

    Nyuma baje kwanzura gufungurira amarembo abandi Banyarwanda baba hanze n’ab’imbere mu gihugu.

    Ku ikubitiro, Abanyarwanda 270 ni bo bawinjiyemo, aho buri wese yatanze miliyoni enye n’ibihumbi 800 Frw yo kugura ikibanza, 100$ yo kuba umunyamuryango, ibihumbi 105 Frw yo kugura icyangombwa cy’ubutaka n’ibihumbi 10 Frw yo guha uzajya akurikirana uwo mushinga.

    Nyuma yo gukusanya ubushobozi, haguzwe ikibanza mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge ndetse abaturage bari bahatuye bahabwa ingurane ku mpamvu y’icyo gikorwa cyemejwe nk’ikigamije inyungu rusange.

    Kuri ubu nyuma y’imyaka itanu, bamwe mu bashyize amafaranga muri uyu mushinga bareze Murenzi Daniel uyobora Diaspora Nyarwanda, bamushinja gukoresha nabi umutungo wabo.

    Aya makuru yanemejwe n’Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko uru rwego rwakiriye ikirego cya bamwe muri abo Banyarwanda.

    Yagize ati “RIB yakiriye ikirego cyatanzwe na bamwe mu banyamuryango ba Diaspora Nyarwanda barega Murenzi Daniel ko ashobora kuba yarakoresheje umutungo wabo nabi kandi ayo mafaranga akaba yari agenewe kubaka amacumbi yo guturamo.’’

    RIB yakiriye ikirego, iragikurikirana, inakora iperereza, ibaza impande zombi ndetse Murenzi yarahamagawe arabazwa.

    Yakomeje ati “RIB yasabye ko hakorwa igenzura ku mikoreshereze y’umutungo [audit], ibizavamo nibyo bizatanga umwanzuro ugomba gufatwa.’’

    Iki kirego cyinjiwemo n’inzego z’ubutabera nyuma y’impuruza yatangijwe na Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza abinyujije ku rukuta rwa Twitter.

    Yagize ati “Kuri Murenzi Daniel [Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi]. Abanyarwanda 270 baba mu Rwanda n’abo mu mahanga twakusanyije arenga miliyari 2 Frw yo kubaka inzu z’icyitegererezo muri Nyamirambo. Kugeza ubu ntiturabona inzu cyangwa ubutaka. Byashoboka ko dusubizwa amafaranga yacu?’’

    Murenzi Daniel yahise amusubiza ko hashyizweho komite iri kunoza ibijyanye n’amategeko ndetse bizatangarizwa abanyamuryango mu minsi ya vuba.

    Amahari yabonetse muri uyu mushinga ashingiye ahanini ku kuba ngo Murenzi yarawandikishije ku izina rye, nyamara we akavuga ko byakozwe mu buryo bwemeranyijweho kuko umuryango uhuriyemo abatanze amafaranga muri uwo mushinga nta buzima gatozi ufite.

    Murenzi avuga ko mu gukemura ikibazo hashyizweho komite ishyiraho ubuzima gatozi ndetse bigeze ku rwego rwiza.

    Ubuyobozi bw’Ubutaka mu Karere ka Nyarugenge buvuga ko ibijyanye no kuba ubutaka bwanditswe ku muntu runaka bigenwa n’abanyamuryango.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, aherutse kubwira One Nation Radio ko ikibazo cy’Abanyarwanda bashyize amafaranga yabo mu mushinga wa ‘Inzozi Hill Estate’ kiri gukurikiranwa.

    Yijeje ko abatanze amafaranga yabo mu mushinga wa ‘Inzozi Hill Estate’ batazarengana ndetse hari kurebwa uko icyifuzo cyabo cyashyirwa mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe.

    -  Inkuru bifitanye isano: Zabyaye amahari nyuma y’idindira ry’umushinga wo kubaka amacumbi y’abadiaspora washowemo miliyari 2 Frw

    Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi, Murenzi Daniel, yitabye RIB mu bihe bitandukanye. Yavuze ko atiyandikishijeho ubutaka ashaka kwikubira ahubwo ari icyizere yagiriwe n’abanyamuryango kuko nta buzima gatozi “Inzozi Hill Estate” ifite

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/murenzi-uyobora-diaspora-yitabye-rib-ku-kirego-cy-umushinga-wa-miliyari-2-frw

  • Abazi Niyitegeka Félicité bahamya ko Ubutwari bwe ari ubwa kera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Niyitegeka yabaye Intwari kuva kera nk
    Niyitegeka yabaye Intwari kuva kera nk’uko bivugwa n’abo babanye

    Niyitegeka yakoze imirimo itandukanye kandi itamugaragaza nk’umuntu ukomeye, cyakora ku baciye bugufi bamufataga nk’umubyeyi urangwa n’umutima w’impuhwe, wita ku bakene, utega amatwi buri wese kugeza n’uvuga ibidakwiye akagukosora yabanje kugutega amatwi.

    Yari umuvuzi w’intimba z’imitima, ibi bikajyana no gusabana na bose, cyane cyane abasuzuguritse mu muryango, nibo yafataga nk’inshuti ze.

    Kigali Today yifuje kumenya ubuzima bwe ku munsi we wa nyuma n’ibihe byamuranze, maze iganira na Mukarugira Claire babanye igihe kinini kugera ku isegonda rya nyuma ryo kuva mu mubiri.

    Mukarugira Claire ni umubyeyi ugira urugwiro kandi uterwa ishema no kuvuga ibigwi bya Niyitegeka, kuko yumva ko byafasha benshi kuvamo Intwari.

    Mukarugira wo mu Karere ka Rubavu akora akazi ko gucuruza indabo no gukodesha imyenda y’abageni, aho yiyicariye aba asoma ibigwi Niyitegeka yagiye yandika mu ikayi umunsi ku wundi, kugira ngo atazibagirwa inama yahabwaga n’iyo nshuti magara.

    Avuga ko ubuzima abamo ahora amuzirikana kuko mu gihe babanye yahoraga amusaba gutega amatwi abamugannye, kugera no kubadahabwa agaciro mu muryango.

    Mukarugira atanga urugero uburyo Niyitegeka yahinduriye ubuzima uwitwa Mbuzi wafatwaga nk’utagira ubwenge ndetse agahora yanduye, ariko aho ahuriye na Niyitegeka yamugize inshuti amwigisha kwiyitaho no gukora.

    Agira ati “Mbuzi yari umugabo wari uzwi kugira uburwayi bwo mu mutwe, agahora ku kiriziya no ku iposita asabiriza, akagira inkonda, ibimyira, ipantaro ikagwa, ishati igahora ifunguye ku buryo abantu batamwitagaho. Babonaga ko atari muzima ntahabwe agaciro, ariko kuri Niyitegeka yahoraga atubwira gutega amatwi abantu bose no kubakunda kugera kuri uwo Mbuzi.”

    Ubuzima bwa Mbuzi na Niyitegeka Félicité

    Mbuzi ntiyavugaga ariko bava mu misa yategaga Niyitegeka akamutegera ikiganza, ubusanzwe abantu baramwitazaga, ariko we yaramwegeraga akamufungira ndetse akamuha icyo afite.

    Byageze aho Niyitegeka amujyana mu kigo yabagamo cya Mutagatifu Petero “Centre saint Pierre”, atangira kujya amukoresha imirimo nko gusunika ingorofani cyangwa gukuraho imyanda akamwereka aho ayijyana.

    Ibyo byatumye Mbuzi abona ko ashoboye atangira kwigirira ikizere, buri gihe akaza gutegereza mushuti we ngo bajyane.

    NIYITEGEKA yakomeje kumwigisha kwiyitaho kugera n’aho amweretse ko agomba gushyira umugozi mu ipantalo ntigwe, ubundi amwigisha kwihanagura ikimyira n’inkonda maze Mbuzi atangira gucya.

    Mukarugira ati “Mbuzi yatangiye kujya ambona nanjye akaza kundamutsa, akambwira ko Niyitegeka azamuha umukobwa, azamuha n’inka, gusa yabivugaga mu Giswahili.”

    Akomeza agira ati “Ubuzima bwa Niyitegeka mbusubiramo uyu munsi nkabona agaciro yahaga abantu ndetse nkabona ko hari abantu twica kubera tutabaha agaciro kandi tubitayeho baba bazima. Iyo ndebye uburyo Mbuzi yahindutse binyereka ko n’aba tubona basabiriza cyangwa tuvuga ko bafite uburwayi bwo mu mutwe bashobora guhinduka bakigirira akamaro.”

    Mbuzi yavukaga mu muryango w’Abasilamu, ariko byageze aho yinjira mu kiriziya agahagarara inyuma akurikiye Niyitegeka, bagera aho bahana amahora ya Kirisitu, Mbuzi akava ku ntebe z’inyuma agasanga Niyitegeka aho ahagaze akamuhereza ikigaza, ubundi agahereza abo bari kumwe ikiganza ababwira “Nakuwona.”

    Ubuzima bwa Mbuzi bwarahindutse ndetse atangira kuvuga ngo “Felecite atanibatiza”, ibi byamukururiye ibyishimo mu buzima bwe mu gihe mbere abamubonaga bumvaga ko ntacyo amaze mu muryango.

    Uko Niyitegeka yatangiye kwakira abantu bahungaga

    Tariki 4 Mata 1994 Niyitegeka yatumiye abakobwa bitwa abafasha b’ubutumwa bazwi nk’abakobwa ba Musenyeri, kuko yari asanzwe abahuza kabiri mu mwaka muri Diyoseze ya Nyundo.

    Ubwo bagomba gutangira amasomo nibwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye, n’abakobwa baguma aho, abandi bahungiye kwa Niyitegeka ni abantu bavuye mu miryango yabo, hamwe n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mutagatifu Fidèle, bose bahungira muri Hoteli Merdien ubu yabaye “Serena Hotel”, bari barinzwe n’Abafaransa ariko baza kubasiga barigendera.

    Mukarugira avuga ko abo bantu bahise bajyanwa mu nzu yari izwi nk’ingoro ya Muvoma, ariko buri joro interahamwe zikaza gutwaramo bamwe zikajya kubica.

    Ibyo byatumye uwari Superefe Zirimwabagabo azana icyo gikundi cy’abantu muri santere ya Mutagatifu Petero yari iyobowe na Niyitegeka, bamusaba kubagumana.

    Ati “Superefe yasabye Niyitegeka kubagumana igihe gito, bagashakirwa aho bajyanwa, ndetse ahasiga n’abajandarume bo kubarinda, gusa nyuma y’iminsi mikeya ba bajandarume baragiye, babasiga aho nta byo kurwa bafite”.

    Mu kwiyumanganya kwe, Niyitegeka yakomeje ibikorwa byo kurwana kuri abo ahishe ndetse abo ashoboye kwambutsa arabikora kugeza naho yagiye kureba Superefe Zirimwabagabo amusaba abajandarume ariko ntibabamuha.

    Ntiyacitse intege ngo yakomeje kwakira abamugana, ndetse agahangayikishwa n’ubuzima bw’abantu afite kuko yumvaga ashaka kubakiza.

    Uko ubuzima bwagendaga bukomera Niyitegeka yabonye ko bishobora kutamusiga amahoro ariko yemera guhara ubuzima bwe, atangiza inyigisho z’ubuzima bwa Yobu kugira ngo akomeze abo bari kumwe.

    Umunsi wa nyuma wo kubaho kwa Niyitegeka Félicité

    Tariki 20 Mata 1994, abantu batangiye kuza gutwara ababo bari mu kigo Mutagatifu Petero bavuga ko izatwikwa, cyane ko interahamwe zari zarateye kuri Cathedral ya Nyundo bakica abahahungiye.

    Ikigo cya Mutagatifu Petero Niyitegeka yari atuyemo cyari cyubatse muri metero nkeya ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi, bigasaba iminota itageze kuri itanu ngo umuntu ukivuyemo abe ageze mu kindi gihugu.

    Cyakora bitewe n’ubwoba abantu babagamo, ntibyari byoroheye buri wese kuhagera ngo akize ubuzima bwe, cyane ko hari n’interahamwe zikora igenzura.

    Niyitegeka yiyambazaga abajandarume barindaga umupaka kugira ngo ashobore kwambutsa abantu kandi bakamufasha batamuteye ibibazo, yambukije abantu inshuro ebyiri bagera i Goma bagahamagara abo basize bababwira ko nabo bamwiyambaza bakambuka.

    Gutanga ayo makuru nibyo byatumye interahamwe zimenya ko ahungisha abantu, n’amayeri yakoreshaga harimo kubambutsa mu ma saa kumi za mu gitondo.

    Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Niyitegeka yari yateguye guhungisha itsinda ry’abantu 43 yari afite, byari gutuma yubahiriza ibyo nibura Musaza we Col. Nzungize Alphonse yari yamubwiye ko interahamwe zifite ubukana ndetse zishobora kumutera zikamwicana n’abo ahishe nyuma yo gutera cathedral ya Nyundo.

    Mukarugira avuga ko Niyitegeka yasabye abajandarume kumufasha ariko kubera ikigo cyari cyazengurutswe n’interahamwe babura uburyo bamufasha.

    Ati “Ubusanzwe iyo abajandarume babonaga inzira imeze neza nta nterahamwe zihari, bateraga amabuye ku mabati ya Shapele ya Bikira Mariya ku isaha ya saa kumi za mu gitondo, noneho agahita azana abantu yateguye bakambuka. Ariko kuri iriya tariki ntibyakunze amenya ko inzira itameze neza.”

    Akomeza avuga ko uwo munzi wari mubi ku bari mu kigo kuko ku masaha ya saa sita interahamwe zitwaje umukecuru w’umututsi zivuga ko zimuhungishije ariko icyazigenzaga ni ukureba niba nta burinzi buhari, no kumenya niba koko hari abantu bahihishe kuko binjiraga bareba mu Nguni zose z’ikigo.

    Uko bamwe bava mu kigo bajya i Goma bakavugana n’abo mu Rwanda abandi bakaza gutwarwa n’abandi, ni byo byeretse Niyitegeka ko hamwe n’abantu be bari mu kaga maze abwira Mukarugira ati “ndimo ndakora icyaha ku batagira urukundo kandi nzabizira.”

    Tariki ya 21 Mata 1994, abantu biriwe mu kigo bacitse intege ndetse benshi kurya birabananira kubera gutinya ko interahamwe zishobora kubasanga mu kigo zikabica, bikaba byaraterwaga n’amakuru yarimo avuga ko zishaka kuza gutwika icyo kigo.

    Niyitegeka hamwe n’abajandarume bari bateguye ko uwo munsi ku isaha ya saa mbiri z’ijoro bari buze kwambutsa abantu, ndetse abari mu kigo abasaba kwitegura.

    Isaha ya isaa kumi igeze abantu basabwe kujya mu misa ariko mu gihe bakitegura interahamwe zihonda urugi maze Niyitegeka ajya gukingura.

    Mukarugira avuga ko ibyo byabaye mu gihe abakobwa bari kumwe nawe bari bamaze gutondeka amabuye yo kuririraho kugira ngo batewe bahite bihungira.

    Ati “Ubwo twari tumaze gushyiraho ayo mabuye nibwo umwe mu bakobwa yambwiye ko hari abantu baje, ngiye kureba mbona ni babandi baje ku manywa barimo bakubita igifunguzo cy’ikinyururu Niyitegeka”.

    Ati “Nahise niruka mbwira abantu mu byumba ko interahamwe zije bakwihisha ariko nza guhura n’umwe mu nterahamwe ahita anjyana mu kibuga, bagenda bafata n’abandi baturunda mu kibuga mu gihe ababashije gusimbuka igipangu bahise bigira muri Congo.”

    Bamaze kurundanya abantu batangira kuburiza imodoka, Niyitegeka abazibaza aho zimujyaniye abantu ariko ntizamusubiza, nawe ahita yurira imodoka. Umwe mu nterahamwe yahise amukurura amukuramo, ariko amubwira ati “niba mutampaye abantu banjye ndajyana nabo.”

    Niyitegeka ngo yarebye abo bantu be arabakomeza ababwira ati “Ubwoba mufite ni ubw’iki? Ntwabo muzi uwo musanga?” Ahita atera indirimbo ‘Nzasanga Mariya mu bwami bw’Ijuru’.

    Gusa benshi ntibashoboye kumwikiriza niko guhindura atera ishapule maze yungirizwa n’umukobwa witwa Kayitesi Beltha wahise atera indirimbo “Izuba ry’umutima wanjye”

    Imodoka yari ibatwaye yanyuze kuri Hoteli Ubumwe, ikata ikomeza imbere ya Kaminuza Saint Fidèle ariko ihagarara kuri bariyeri.

    Interahamwe zasabye Niyitegeka guceceka maze asubiza n’umutima mwiza ati “Turimo kubasabira ku Mana kugira ngo ibyo mukorera abavandimwe banyu mubireke.” Cyakora ngo interahamwe yamusubiza yishongora ngo “Nti turi abavandimwe b’Abatutsi kuko Imana y’Abatutsi si yo y’Abahutu.”

    Mukarugira wari wabwiwe ko bajyanywe kuri Komini imodoka yabagejeje mu mujyi abona ko batajyanywe kuri Komini, ahubwo atekereza ko bajyanywe kwicwa, maze ni ko kubwira Niyitegeka ati “Wowe bakubabariye kandi wisenya ufite imirimo myinshi.”

    Yamusubije agira ati “Namwe nta cyaha mwakoze reka mbaherekeze mugereyo amahoro.”

    Mukarugira avuga ko bageze aho kwicirwa ahazwi nka Komini Rouge, basanze hari ayandi matsinda y’abica n’abacuza abantu ibyo bafite, maze abakuwe mu modoka barundwa ukwabo ariko Niyitegeka ntiyitandukanya n’abantu be ahubwo akomeza gusenga.

    Interahamwe zabazanye zabamishemo urusasu, naho Mukarugira agwa yubamye ariko isasu ntiryamufata. Ubwo amasasu yari acecetse yubuye amaso agira ngo arebe ko ari muzima ndetse abona interahamwe zisubiye mu modoka.

    Ngo Niyitegeka yari yarashwe aryamye hasi agaramye n’imyenda ye. Mu gihe interahamwe zarimo zicuza abarashwe zibashyira mu cyobo, Mukarugira yabasabye kumurasa ariko baranga, ahubwo babwira abasigaye kumwica bamutemye nabo baranga bavuga ko bamuhamba ari muzima.

    Musaza wa Niyitegeka, Col Nzungizi yaje kuhagera bumaze kugoroba asanga byarangiye yicwa n’agahinda, kubera bwari bumaze kwira arataha bukeye azana isanduku n’amashuka ashyingura umuvandimwe we n’abandi bantu babiri yari aziranye nabo.

    Mukarugira avuga ko ku mva ya Niyitegeka bahashinze igiti cy’isombe kugira ngo bazayimenye ariko kubera ibihe byagiye bikurikiraho imva ye yaje kuyoberana.

    Avuga ko nyuma amaze gushyirwa mu Ntwari z’u Rwanda, umubiri we bawushatse bakawubura ndetse mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Deo Nkusi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Intwari, Imidari n’Impeta z’ishimwe (CHENO) muri 2017, yavuze ko umubiri wa Niyitegeka ukirimo gushakishwa.

    Niyitegeka Félicité yari yaritangiye amahoro

    Mukarugira avuga ko ubwo Niyitegeka yigishaga abafashabutumwa yari yarabasabye kuba intumwa z’amahoro ndetse abasaba kwitegura kuba ibitambo ariko u Rwanda rukagira amahoro.

    Yagize ati; “Yatangaga inyigisho zisaba kuba intumwa z’amahoro, ndibuka ubwo yatwigishaga akatubwira ko bibabaje kuba Abanyarwanda bacikamo ibice, kandi muri ibyo bice harimo n’abakirisitu bagira urwangano, bakarebera abantu mu moko kandi nta ntumwa igira ubwoko.”

    Arongera ati “Ubu ni bwo mbona uburyo yari mu butumwa kandi yabushoje neza, aba igitambo yitangira abandi atagendeye ku mibare, kwikunda no gutinya ibyamubaho.”

    Mukarugira avuga ko Col Nzungizi yahize abakandagije ikirenge mu kigo cy’umuvandimwe we ariko bakihisha.

    Ati “Nubwo nari narokotse kubera abantu baje kumbona bakankura mu mirambo, nakomeje kwihisha gusa nza kumenya ko umuvandimwe wa Niyitegeka yahize bikomeye interahamwe zamwishe kimwe n’ababaherekeje gusa ntiyababona kuko n’imodoka bakoreshaga bari barayikuye ku kigo nderabuzima cya Kigufi bagiye kuyihisha mu kigo cya gisirikare.”

    Mukarugira avuga ko muri icyo gihe Interahamwe zihishaga Col Nzungize abantu bashoboye kugira agahenge, ariko baza kumenya akiriho batangira kumuhiga ngo atazabavuga.

    Ati “Serushagu Omar ubwe yakoze ibishoboka aranshaka agira ngo amenye ko nabonye uwarashe Niyitegeka, gusa namubwiye ko nari mfite ubwoba ntabashije kubona uwamurashe. Yumvishe ntamuzi arandeka ariko icyo yashakaga kumenya ni ukumva ko namubonye ngo ankureho ntazabavuga”.

    Niyitegeka Félicité yavukiye i Vumbi mu Mujyi wa Huye mu 1934, yari uwihayimana mu muryango w’aba Auxiliaire de l’Apostolat ku Gisenyi, yishwe arashwe na Omar Serushago wemeye icyo cyaha ku itariki ya 3 Gashyantare 1998 i Arusha, akaba yarashyizwe mu Ntwari z’Imena muri 2011.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abazi-niyitegeka-felicite-bahamya-ko-ubutwari-bwe-ari-ubwa-kera

  • Rusizi: Batunguwe no kubwirwa ko umuntu wabo yiyahuriye muri Kasho ya polisi #rwanda #RwOT

    Abo mu muryango wa Bwana Nsekanabo Joel w'imyaka 40 y'amavuko bahimbaga Gikominari, ndetse n'abaturanyi be bavuga ko bamuherukaga ku itariki ya 17 y'ukwezi gushize kwa mbere. Madame Mukamuganga Claudine, bashakanye, yabwiye Ijwi ry'Amerika ko umugabo we yatwawe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Kinyaga batuyemo ari we Bwana Ndagijimana Japhet.

    Uwo muyobozi ngo yari kumwe n'undi musore wambaye imyenda ya gisivili. Uwo ngo yambitse umugabo we amapingu ahagana isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba wo kuri iyo tariki, hanyuma bamwuriza moto bajyana na we bombi. Gusa mu gukurikirana, ntiyabashije kumenya icyo umugabo we yaba yafatiwe ndetse n'aho yaba yajyanywe gufungirwa.

    Amakuru y'iri tabwa muri yombi rya Bwana Nsekanabo kandi anasobanurwa n'umwe mu baturanyi bari kumwe, yanahaye bimwe mu byo yari afite ngo abimujyanire imuhira. Uwo avuga ko muri bike yashoboye kumva, haba harimo ikibazo cy'amakimbirane na polisi ikorera mu kiyaga cya Kivu, ayo akaba ngo aturuka ku bucuruzi bwa magendu.

    Nyuma yo gushakira ahantu hose hafungirwa abakurikiranwaho ibyaha ariko agaheba, ku itariki ya 31 y'ukwezi kwa mbere, Madame Mukamuganga Claudine yahisemo kwandikira ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi. Icyo yabusabaga cy'ibanze ngo ni ukurekura umugabo we.

    Bitunguranye ariko, ku gicamunsi cy'uyu wa mbere, mu gihe Ijwi ry'Amerika yari igikurikirana iby'ibura rya Nsekanabo, umwe mu bo mu muryango we yaje guhamagarwa n'ubuyobozi bw'igipolisi ku rwego rw'akarere. Aha ngo bamubwiye ko uwo Nsekanabo yiyahuriye muri kasho ya polisi i Kamembe.

    CP John Bosco Kabera uvugira polisi y'u Rwanda na we yemeje iby'ayo makuru ko Nsekanabo Joel yiyahuriye mu kasho.

    Yagize ati 'Hari umuntu bikekwa ko yiyahuriye muri Kasho ariko ibyo akekwaho byari mu rwego rw'Ubugenzacyaha ni rwo rwakurikiranaga dosiye ye. Jyewe ntacyo narenzaho mwari mumbajije amakuru, menye ko ari yo ari umuntu bikekwa ko yiyahuriye muri kasho ya polisi aho yari ari gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubugenzacyaha.”

    Gusa umuryango we ukaba utumva ukuntu umuntu polisi yari yahakanye ko idafite apfa yiyahuriye muri kasho yayo.

    Uwo mu muryango wa Nsekanabo wahamagawe na Polisi yabwiye Ijwi rya Amerika ati 'Numvise Polisi impamagaye biba ngombwa ntega moto, Gitifu namusanze ku Gatebe turagenda, baratubwira ngo nta kindi twari tubahamagariye twagira ngo tubabwire ko ejo (tariki 30 Mutarama 2021), twagize impanuka Gikominari washinjwaga imbunda, (ngo hari n'abandi yavuze ko bazifite), abonye ko bikomeye ariyahura.'

    Bwana Nsekanabo Joel ubusanzwe yari umuturage ukora imirimo y'ubuhinzi, akanyuzamo agacuruza n'amatungo ariko mu buryo buciriritse. Umuryango we uvuga ko ntaho yigeze ahurira n'imirimo y'igisirikare cyangwa se ya polisi.

    Ikibazo cy'abantu bapfa baguye mu maboko y'inzego zishinzwe umutekano cyangwa se ababurirwa irengero nyuma y'igihe bikamenyekanako bari batawe muri yombi n'izo nzego si ubwa mbere cyumvikana haba aha mu karere ka Rusizi cyangwa se mu tundi turere tw'u Rwanda.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rusizi-batunguwe-no-kubwirwa-ko-umuntu-wabo-yiyahuriye-muri-kasho-ya-polisi

  • Umuhanzi Muneza Christopher [Topher] yagaragaje byeruye ko ari mu rukundo nyuma yo gutungurwa n'umukunzi we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Christopher ni umwe mu bahanzi b'igikundiro b'abanyarwanda ariko wakunze kugira ubwiru ibyerekeranye n'ubuzima bwe bw'urukundo.

    Mu myaka isaga 10 ishize yinjiye mu ruhando rwa muzika, ntabwo yigeze agaragaza umukobwa bakundana uretse ibyigeze guhwihwiswa ko yaba yarakundanye na Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe.

    Kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, nyuma y'umunsi umwe yizihije isabukuru y'amavuko, Christopher yatunguwe n'umukunzi we amwifuriza umunsi mwiza.

    Yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza icyumba gitatse indabo arangije agira ati 'Imbaraga z'urukundo, mbega gutungurwa!'

    Yashyize kandi amafoto ari gukatana umutsima (cake) n'umukobwa atagaragaje isura. Hari handitseho ngo isabukuru nziza rukundo rwanjye.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-muneza-christopher-topher-yagaragaje-byeruye-ko-ari-mu-rukundo-nyuma

  • Mushambokazi Jordan uri mu bakobwa b'uburanga banyuze muri Miss Rwanda yakoze ubukwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wari ukunzwe na benshi kuri Instagram,yamaze gukora umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n'amahame y'idini ya Islam we n'umukunzi we babarizwamo.

    Aba bombi basezeranye ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, nk'uko byashimangiwe na Sheikh Ndayisenga Ashraf wanditse kuri konti ye ya Instagram agashyiraho ifoto yicaye mu ntebe, akavuga ko yari mu muhango wo gusezeranya Karim na Mushambokazi.

    Ati 'Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.'

    Mu Uguhyingo 2020,aba bombi bari bashyize hanze ubutumire bwerekanaga ko bazakora ubukwe mu minsi ibiri itandukanye, ku wa 23 Mutarama 2021 no ku wa 30 Mutarama 2021.

    Mu Ukwakira 2020, ni bwo Mushambokazi yakiriwe mu Idini ya Islam mu muhango witabiriwe n'abarimo muhanzi Tizzo, Sheikh Ndayisenga Ashraf wamwakiriye n'abandi.

    Mushambokazi ari mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram cyane ko abarenga ibihumbi 88, bahoza ijisho ku mafoto y'ikimero akunda gushyiraho.

    Mu 2018 yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Amajyepfo, abasha kugera muri 20 bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira amahirwe yo kugira igihembo na kimwe yegukana.






    Mushambokazi wakundwaga n'abiganjemo abagabo yakoze ubukwe

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/mushambokazi-jordan-uri-mu-bakobwa-b-uburanga-banyuze-muri-miss-rwanda-yakoze

  • Musanze: Abantu 94 bafashwe bacucitse mu byumba bari gusenga birengagije Covid-19 #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu gitondo mu masaha ya saa yine kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Mutarama bafatirwa mu Murenge wa Nkotsi mu Kagari ka Bikara mu Kagari ka Karambi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alex Rugigana, yavuze ko abantu 89 bafatiwe mu nzu y'umukobwa w'imyaka 24 abandi 5 bafatirwa mu nzu y'umusore ufite imyaka 24. Aba bantu bose bafashwe nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bubahirije. Biganjemo abo mu itorero rya ADEPR, AER n'abitwa Abashumba ba Kristu.

    CIP Rugigana yagize ati 'Bariya bantu icyo bahuriyeho ni ukutubahiriza amabwiriza y'inama y'Abaminisitiri iherutse guterana igahagarika ibikorwa bijyanye no gusenga ndetse n'andi makoraniro ahuza abantu benshi. Mu nzu y'umwe harimo abantu 89, muri bo 49 nta dupfukamunwa bari bambaye, bandi bose nta ntera yari iri hagati y'umuntu n'undi kandi bari mu cyumba gifunganye, nta bukarabiro.'

    CIP Rugigana yakomeje avuga ko igiteye impungenge cyane ari uko abo bantu bari baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze bityo hakaba hari impungenge z'uko hari ababa bari banduye bakaba bakwanduza abandi.

    Yagize ati 'Aka Karere ka Musanze kakunze kujya kagaragaramo imibare myinshi y'abantu banduye COVID-19, kuba rero abantu nka bariya barenga ku mabwiriza bagahurira ahantu hamwe kandi bavuye ahantu hatandukanye batanampimwe biteye impungenge. Ntabwo Leta ibuza abantu gusenga ariko bagirwa inama yo gusengera mu ngo zabo, abagize umuryango bagasengera mu rugo batagize ahandi bajya.'

    CIP Rugigana yavuze ko muri abo bantu 94 bafashwe hari higanjemo urubyiruko, yaboneyeho gusaba urubyiruko gufata iya mbere bagakangurira abandi bantu kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Yanavuze ko atari ubwa bene izo nzu bombi bafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 bagahuriza hamwe abantu mu masengesho mu ngo zabo. Yavuze ko bagiye bafatwa kenshi bakaganirizwa ndetse bakihanangirizwa ariko bakaba bakomeje kurenga ku mabwiriza nkana.

    CIP Rugigana yihanangirije abaturage bakomeje kurenga ku mabwiriza nkana anabibutsa ko abazajya bafatwa barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bazajya bacibwa amande ajyanye n'amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Yashimiye abaturage bakomeje gufatanya na Polisi batanga amakuru hakiri kare bagaragaza abarenga ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

    Abafashwe bahise bajyanwa muri sitade Ubworoherane y'Akarere ka Musanze baraganirizwa ndetse bacibwa amande hakurikijwe amabwiriza.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-abantu-94-bafashwe-bacucitse-mu-byumba-bari-gusenga-birengagije-covid

  • Yahesheje agaciro amafaranga ye!Uko Lionel Messi yashoye akayabo ahembwa muri FC Barcelona mu mitungo ihenze cyane [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku cyumweru nibwo byahishuwe ko amasezerano Messi yaherukaga gusinya yatumaga ahembwa miliyoni 123 z'amapawundi buri mwaka ariyo mpamvu nawe yayashoye mu kugura ibihenze.

    Mu mpapuro 30,ikinyamakuru El Mundo cyashyize hanze amasezerano ya Lionel Messi w'imyaka 33 aho yemerewe na FC Barcelona ibirimo uriya mushahara twavuze haruguru,miliyoni 35 z'ubunyangamugayo bwo kuguma mu ikipe,n'ibindi.

    Aka kayabo gatuma Messi abaho mu buzima bumeze nk'ubw'umwami mu mujyi wa Catalonia kuko aba munzu nziza cyane,agira ibiruhuko bihenze ndetse anatunze imodoka zigezweho nyinshi.

    Messi aba mu nzu ifite agaciro ka miliyoni 5,5 z'amapawundi yitegeye inyanja ya Balearic mu gace kitwa Castelldefels ndetse atuye ahitaruye abantu ku birometero birenga 12 uvuye ku kibuga Camp Nou.

    Inyubako ye ifite ikibuga cy'umupira,pisine,Gym yo mu nzu ndetse n'igikari kinini abana be bakiniramo.Nta ndege yemerewe guca hejuruy'inyubako ya Messi.

    Messi afite kandi indege ye bwite imutwara aho ashaka kujya hose yaguze akayabo ka miliyoni 12 z'amapawundi iriho nimero 10 inyuma.

    Iyi ndege yakozwe na kompanyi yo muri Argentina yanditseho amazina ya n'umuryango we ugizwe n'umugore we Antonella, n'abana be Thiago, Ciro na Mateo.

    Irimo byinshi byiza birimo n'igikoni,ubwogero ndetse n'imyanya y'abantu 16.Intebe zayo zavamo uburiri 8 bazihinye.

    Kimwe na Cristiano Ronaldo,Messi afite hoteli nziza cyane yaguze miliyoni 26 yitwa Hotel MiM Sitges.

    Messi kandi afite imodoka nyinshi cyane zose hamwe zifite akayabo ka miliyoni 3 z'amapawundi.

    Muri izi modoka harimo GranTurismo S, Pagani Zonda, Range Rover, Ferrari F43 Spider, GranTurismo MC Stradale n'izindi.

    Messi aheruka kugirana amasezerano na FC Barcelona mu mwaka wa 2017, ariko muri iyi myaka mike basinyanye iki gihangange cyo muri Argentina kizabasha kwinjiza akayabo ka miliyoni 555 z'mayero (£492m) narangira mu mpeshyi y'uyu mwaka.

    Ikinyamakuru El Mundo Deportivo cyavuze ko aya masezerano ya Messi azasenya FC Barcelona,arimo ibice bitandukanye yaba umushahara,ibyo kwamamaza,n'ibindi bitandukanye birimo n'imisoro.

    Messi ahabwa miliyoni 138 z'amayero (£123m) buri mwaka nk'umushahara we.Yahawe miliyoni 115 z'amayero (£102m) kubera ko yemeye kongera amasezerano.Yanahawe miliyoni 79 z'amayero (£69m) z'uko yemeye kuba indahemuka akaguma I Camp Nou.

    Messi ntabwo ari umukinnyi usanzwe kuko uretse kwegukana Ballon d'Or 6 n'ibikombe byinshi,we na mugenzi we Cristiano Ronaldo nibo bakinnyi ba ruhago batunze miliyari y'amadolari.









    Ibi byose biri mu mitungo ya Messi

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yahesheje-agaciro-amafaranga-ye-uko-lionel-messi-yashoye-akayabo-ahembwa-muri

  • Liverpool yaguze ba myugariro 2 nyuma yo kuvunikisha 3 yagenderagaho cyane [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Liverpool iheruka kuva mu bihe bibi cyane yari imazemo iminsi,yafashe umwanzuro wo kugura abakinnyi bashya bo mu bwugarizi nyuma y'aho abarimo Joel Matip,Joseph Gomez na Virgil Van Dijk bose bashobora kutazongera gukina muri uyu mwaka w'imikino.

    Ozan Kabak yavuye muri Schalke ku ntizanyo ariko niyitwara neza izamugura miliyoni 18 z'amapawundi mu gihe Ben Davies yaguzwe miliyoni 2 z'amapawundi muri Preston.

    Nyuma yo kugura Kabak,umutoza Klopp yagize ati 'Yaje mu Budage akiri muto cyane kandi buri wese arabizi ko afite impano itangaje.Ubu afite imyaka 20.Akina mu ikipe ye ya kabiri mu Budage nubwo Schalke itari mu bihe byiza muri iyi minsi.Ni impano itangaje cyane kandi twiteguye gukorana nawe.'

    Kabak azajya yambara nimero 19 mu ikipe ya Liverpool ndetse yasezeye ku bafana ba Schalke ababwira ko abashimira cyane.

    Davies w'imyaka 25 we azajya yambara nimero 28 ndetse yavuze ko yiteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe yabonye yo gukinira ikipe ikomeye nka Liverpool.

    Liverpool yatije umuyapani Takumi Minamino kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.

    Ikipe ya Arsenal niyo yarekuye abakinnyi benshi kuko yatije Maitland Niles muri West Bromo,Joe Willock muri Newcastle,irekura Shkodran Mustafi werekeje muri Schalke biyongera kuri Ozil na Kolasinac nabo bagiye rugikubita.



    Davies na Kabak baje gufasha Liverpool mu bwugarizi

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/liverpool-yaguze-ba-myugariro-2-nyuma-yo-kuvunikisha-3-yagenderagaho-cyane