Category: Uncategorized

  • Muhima: Abacitse ku icumu rya Jenoside bageneye inkunga y’ingoboka bagenzi babo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Muhima
    Umurenge wa Muhima

    Ni igikorwa bakoze ku Munsi w’Intwari z’u Rwanda tariki 01 Gashyantare 2021, ku bufatanye bw’umuryango w’Abacitse ku icumu rya Jenoside ku rwego rw’umurenge wa Muhima, nk’uko n’ubusanzwe babigenza mu bindi bikorwa byo kubunganira mu gihe bafite ibibazo by’ubuzima bugoye kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nizeyimana Olivier De Maurice uhagarariye IBUKA mu murenge wa Muhima aganira na Kigali Today, yavuze ko icyo gikorwa bagitekereje nyuma yo gusanga hari bagenzi babo bashobora kuba barahuye n’ingaruka zikomeye z’ubuzima muri iyi minsi Umujyi wa Kigali umaze muri gahunda ya Guma mu rugo kubera Covid-19.

    Agira ati “Abacitse ku icumu rya Jenoside urabizi ko baba batuye ahantu hatandukanye, ku buryo mu bihe bya Guma mu rugo bigoye kumenya uko bose babayeho, ruriya rubuga rwa WhatsApp duhuriyeho rwadufashije guhanahana amakuru tumenya uko buri muntu abayeho”.

    Ati “Urabizi ko n’ubusanzwe hari abacitse ku icumu baba bafite imibereho igoye, hari abahabwa inkunga y’ingoboka ya FARG ariko hari n’abatayibona. Muri iyi minsi rero hari abo byahumiye ku mirari, tuza gusanga tugomba kwishakamo ubushobozi ababishoboye batanga uko bifite tubasha gukusanya amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 300.”

    Nyuma yo kwishakamo ubwo bushobozi, bashyizeho komite igizwe n’abantu batatu bakoranye n’abahagarariye IBUKA ku rwego rw’Akagari, babafasha kumenya abakeneye inkunga cyane kurusha abandi, hanyuma bakora urutonde rw’abantu 18 babagabanya iyo nkunga.

    Mu bagejejweho iyo ngoboka harimo umubyeyi w’abana batatu witwa Mukarukaka Belancille wari usanzwe akora ubucuruzi bwo kwirwanaho wenyine, ngo abashe gutunga abana aho ari mu icumbi ry’umugiraneza mu Nyakabanda.

    Ni nyuma y’uko umuntu wari waramutije inzu byabaye ngombwa ko ayikenera ngo ayibikemo ibikoresho byo kubaka.

    Mukarukaka aganira na Kigali Today yagize ati “Icyo nshima cyane ni uko tugira abavandimwe bajya badutekerezaho, kuko inkunga baduhaye yatumye tumanura Imbabura”.

    Ati “Iminsi 14 ni myinshi cyane, urabizi ko n’ijoro rimwe bavuga ko ribaga imbyeyi, rero baradufashije cyane ubu naguriye abana akawunga n’ibishyimbo. Ni ukuri agafu baduhaye kazabe nk’aka wa mukecuru wo muri Bibiliya wagize ati igiseke cyanyu ntikikaburemo ifu”.

    Undi wahawe kuri iyo ngoboka ni umusaza witwa Uwayisaba Jean Baptiste wamugajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, we by’umwihariko asanzwe ari mu mibereho itamworoheye na buhoro kubera uburwayi bunyuranye bumusaba guhora kwa muganga kandi aba wenyine, ariko nawe byibuze arashima Imana ko yakoreye mu bavandimwe bakabasha kumuzirikana muri ibi bihe bitamworoheye.

    Uwayisaba agira ati “Baramfashije cyane kuko nta kintu na kimwe nari mfite, ariko nahise nguramo udukara n’utuntu two kurya Rwose barankoreye cyane kandi bazakomeze bajye batuvuganira nkatwe tutava mu nzu, njyewe mfite tije mu kaguru”.

    Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu murenge wa Muhima, no mu buzima busanzwe bagira ibikorwa byo gufatana mu mugongo kimwe no mu bihe byo kwibuka.

    Nizeyimana yabwiye Kigali Today ko bafite umushinga munini barimo gutegura wo gutunganya filime mbarankuru (documentaire) kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Muhima, igikorwa avuga ko kizabasaba ubushobozi bwo mu rwego rwo hejuru.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhima-abacitse-ku-icumu-rya-jenoside-bageneye-inkunga-y-ingoboka-bagenzi-babo

  • Umutoza Ole yanenze ubwitonze bukabije bw'abakinnyi be butuma bemera guhohoterwa n'abasifuzi #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza unengwa n'abafana ba United ko adahozaho mu gutsinda,yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be ari abana beza ndetse batajya batonganya umusifuzi igihe abafatiye ibyemezo bidakwiriye ariyo mpamvu ngo muri iyi minsi ikipe isigaye irenganywa.

    Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko mu cyumweru gishize hari ibyemezo abasifuzi bafashe bigatuma United itsindwa na Sheffield United ariko abakinnyi be batigeze binubira imyanzuro y'umusifuzi.

    Yagize ati 'Wenda twakabaye twaraburanye cyane kuri ibyo byemezo.Turi abasore bitonda cyane.Wenda twakabaye twarabitinzeho cyane tugatuma abasifuzi babireba mbere y'uko umukino wongera gutangira.Ibyo nibyo bintu dukwiriye kwiga kandi bikadutera imbaraga.

    Ntabwo tugomba kwitega ko tuzabona ikintu icyo aricyo cyose ku buntu.Hari ibiganiro birebire byabaye ku byemezo twagiye dufatirwa.

    Icyakora sinshaka ko abakinnyi banjye bashyira igitutu kidakwiriye ku basifuzi.Ibyo tubibarekere niko kazi kabo.'

    Igitego cya mbere cya Sheffield cyatsinzwe na Billy Sharp cyaremewenyamara amashusho yagaragaje ko yari yabanje gukorera ikosa David de Gea.

    Umutoza Ole yarakajwe n'ibyemezo byafashwe muri uwo mukino ndetse yemeza ko amakosa yakozwe yakagombye kuba yahanwe na VAR kuko ariko kazi kayo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-ole-yanenze-ubwitonze-bukabije-bw-abakinnyi-be-butuma-bemera

  • Umugore yavugishije benshi kubera ikanzu yambaye ku munsi w'ubukwe [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Chioma yatunguye benshi kuko we yakoze ibitandukanye n'abandi benshi kuko we yambaye ikanzu ifite andi mabara menshi aho kuba umweru wererana gusa.

    Benshi mu babonye iyi kanzu ye bavuze ko ubu ari ubuvumbuzi bukomeye yakoze cyane ko bidakunze kubaho ko umugeni yambara ikanzu itari agatimba.

    Abari bitabiriye ubukwe bwa Chioma batanguranwe kumufotora barangije bakwirakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza uko yari aberewe.

    Abarenga ibihumbi 10 bagaragaje ko bakunze amafoto y'uyu mugeni ndetse benshi batanga ubutumwa bwabo.

    Umwe mu batanze ubutumwa yagize ati 'Ntekereza ko imyenda nka Ankara n'indi gakondo yakwemezwa ikajya yambarwa mu bukwe.'

    Undi yagize ati 'Nu byiza n'abandi barebereho bamwigane.'Yunganiwe n'undi wagize ati 'Ubwiza n'ubudasa nibyo njye ndi kubona.'

    Undi yagize ati 'amakanzu y'umweru arahenda cyane.Ibi nibyo nifuza kubona.Nifuza ko n'abandi bareberaho.Iramubereye.'



    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yavugishije-benshi-kubera-ikanzu-yambaye-ku-munsi-w-ubukwe

  • Musanze: Abantu 89 bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bajyanywe muri Stade basobanurirwa ububi bwa Covid-19
    Bajyanywe muri Stade basobanurirwa ububi bwa Covid-19

    Ubwo abaturage 89 bafatirwaga mu rugo rw’uwitwa Uwitije w’imyaka 24, basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru bwavuze ko ayo makuru bayahawe n’abaturage.

    Aho basengeraga ni mu Kagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze aho bafatiwe mu rugo rw’uwo muturage tariki 31 Mutarama 2021 buzuye icyumba kandi bicaye begeranye.

    Ngo aho hantu hari hasanzwe hasengerwa rwihishwa rimwe basenga barasakuza, dore ko nyiri urugo ngo yahoraga atumizwa mu nama zinyuranye z’umutekano mu kagari yihanangirizwa.

    Abahaturiye babonye ko urusaku rubarembeje kandi abantu basenga begeranye, bigira inama yo guhamagara Polisi nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ukomeza gushimira abo baturage.

    Yagize ati “Ni abaturage baduhaye amakuru batubwira ko hari abantu babazengereje babasakuriza kandi batirinda na COVID-19 kuko basenga begeranye. Turakomeza kubashimira kuko bamaze kumenya ko icyorezo giteye impungenge, baraduha amakuru menshi”.

    Mu bafashwe hari n’abaturutse mu Karere ka Nyabihu mu mirenge ihana imbibi n’Akarere ka Musanze ari yo Rurembo na Kintobo, gusa umubare munini w’abo bafashwe ni abaturuka mu murenge wa Rwaza, Nkotsi na Muko yo mu karere ka Musanze.

    Icyumba basengeragamo cyari cyuzuye
    Icyumba basengeragamo cyari cyuzuye

    Abo bafashwe bajyanywe muri sitade Ubworoherane bagirwa inama banacibwa amande, ariko babanza kwihanangirizwa basabwa kwirinda kurenga ku mabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    CIP Rugigana arasaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abiabutsa ko insengero zifunze.

    Ati “Ubutumwa ni ugukangurira abaturage kwirinda ibyo kwegerana kandi bakubahiriza n’amabwiriza ya Leta, kubera ko ayo mabwiriza avuga ko insengero zifunze, amakoraniro n’amateraniro bitemewe. Ikindi nta bantu bagomba guhurira ahantu hamwe, abaturage bagomba kubyumva kandi ntawe muri iki gihe ukwiye kujya guteranira hamwe n’abandi bantu, azi ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 abibuza”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abantu-89-bafashwe-basengera-mu-rugo-rw-umuturage

  • Ngoma: Umugabo yiyahuye, abaturanyi bavuga ko umugore we yamuhozaga ku nkeke – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rwanyineka mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Muvandimwe Laurent yabwiye IGIHE ko uyu mugabo umurambo we wabonwe n’abaturage ahagana saa Moya za mu gitondo ahantu mu rutoki.

    Yagize ati “ Impamvu yatumye yiyahura ntabwo iramenyekana neza biracyakurikiranwa, ariko abaturage bavuga ko yagiranaga amakimbirane n’umugore we, bikaba aribyo byamuteye gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyahura.”

    Yakomeje agira ati “ Yari asanzwe abyuka saa kumi za mu gitondo ajya kwahira ubwatsi bw’inka. Yabyutse bisanzwe rero agiye kwahira bukeye abantu bari mu nzira bagenda bamusanga ahantu mu rutoki aryamiye agacupa k’umuti ukoreshwa mu kwica uburondwe bigaragara ko yawunyoye kuko wari wamuciye mukanwa no mu mazuru.”

    Gitifu Muvandimwe yakomeje avuga ko uyu mugabo yasize yanditse mu ikaye inyandiko igaragaza amakimbirane yagiranaga n’umugore we, iyo nyandiko ikaba yahise ishyikirizwa RIB kugira ngo iyifashishe mu iperereza.
    Yavuze ko kandi basanze muri telefone ye hari ubutumwa yari yandikiye abantu abasezera nk’ikimenyetso cyu’ko yiyahuye yabigambiriye.

    Muvandimwe kandi yasabye abaturage kutihererana ibibazo by’amakimbirane bashobora kugirana mu miryango yabo ahubwo bakagana ubuyobozi kuko bubereyeho kubafasha, yavuze ko uyu mugabo n’umugore we uretse abaturage bavuze ko bakundaga gushyamirana cyane bo nk’ubuyobozi ngo nta kirego cyabo bari bwakwakire.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere yo gushyingurwa.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umugabo-yiyahuye-abaturanyi-bavuga-ko-umugore-we-yamuhozaga-ku-nkeke

  • Ronald Koeman yatangaje inkuru ibabaje ku hazaza ha Lionel Messi muri FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Ronald Koeman yabwiye abanyamakuru ko nta cyizere afite cy'uko Lionel Messi azongera amasezerano mu ikipe cyane ko umwaka ushize yashatse kugenda ikipe ikamuzitira hakoreshejwe icyo we yise ubuhemu bw'uwari perezida w'ikipe Bartomeu.

    Messi asigaje amezi 5 mu ikipe ariko buri munsi haza ibihuha by'amakipe ashobora kwerekezamo ariko ayibandwaho ni PSG na Manchester City.

    Icyakora,Messi yavuze ko azarindira umwaka w'imikino ukarangira akabona gutangaza ahazaza he.

    Ronald Koeman yabwiye ikinyamakuru The Athletic ati 'Ntabwo mfite icyizere ko Messi azongera amasezerano.

    Mfite icyizere ko nk'umukinnyi mwiza ku isi azakomeza kudutsindira ibitego.Nishimira kuba ndi umutoza we.Iyo urebye ubuhanga bwe nibyo akora buri munsi ubona ko bihambaye.

    Yaje muri FC Barcelona ari umwana muto cyane,simbona Leo Messi mu mwenda w'indi kipe itari Barcelona.

    Ageze ku mubano we na Messi, Ronald Koeman yagize ati 'Nta kibazo na kimwe mfitanye na Leo.Ni kapiteni w'ikipe.Mvugana nawe ku bijyanye n'imikinire kandi dufitanye umubano nk'uwabanyamwuga nkuko ngufitanye n'abandi bakinnyi.Kubera ko ari kapiteni ngomba kuganira nawe cyane.'

    Messi wageze muri Barcelona afite imyaka 13, mu kwezi kwa munani umwaka ushize yasabye iyi kipe ko yamureka akajya ahandi.

    Haracyibazwa niba azaguma muri iyi kipe amasezerano ye narangira mu mpeshyi y'uyu mwaka.

    Messi niwe ufite umuhigo wo gutsindira iyi kipe ibitego byinshi, yatwaranye nayo ibikombe 10 bya La Liga, na UEFA Champions League enye, kandi amaze kuba umukinnyi wa mbere ku isi inshuro esheshatu.

    Gusaba ko ava muri iyi kipe, byari bikurikiwe n'ubushyamirane yagiranye na perezida wayo Josep Maria Bartomeu, waje guhita yegura mu kwezi kwa cumi.

    Mu kwezi kwa 12, Messi yagize ati: “Sindamenya icyo nzakora.”

    Messi yaherukaga kugirana amasezerano na FC Barcelona mu mwaka wa 2017, ariko muri iyi myaka mike basinyanye iki gihangange cyo muri Argentina kizabasha kwinjiza akayabo ka miliyoni 555 z'mayero (£492m) narangira mu mpeshyi y'uyu mwaka.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ronald-koeman-yatangaje-inkuru-ibabaje-ku-hazaza-ha-lionel-messi-muri-fc

  • Urukundo rwo mu gitanda ShaddyBoo yemereye abakinnyi rwabaye igitaramo ku mbugankoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo yakomeje kwemeza ko nubwo ikipe y'igihugu AMAVUBI itatwaye igikombe cya CHAN 2020   ngo atange ibihembo yari yiyemeje ariko ko aba bakinnyi batapfa kuviramwaho ,ndetse ko bashobora guhabwa urukundo rwo mu gitanda.Nyuma y'aya magambo benshi mu bakurikira ShaddyBoo kuri Twitter batangiye kumugira igitaramo bamugarukaho cyane.

    ShaddyBoo yanditse kuri Twitter ko abemereye ibihembo AMAVUBI batangira kubitanga maze yongeraho ko we atazatanga amafaranga, ahubwo hari ikindi azatanga:

    Yagize ati:Abantu bemereye ikipe ,amafaranga bayohereze ,njye nubwo batageze aho nifuzaga nzakora aka geste, niyo ataba amafaranga, ariko ibizashoboka byose nzabikora,murakoze cyane'

    Abantu bemereye ikipe, amafranga bayohereze.
    Njye nubwo batageze aho nifuzaga nzakora aka geste , niyo ataba amafranga , ariko ibizashoboka byose nzabikora.
    Kandi barakoze 🙏

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) February 1, 2021

     

    Abakurikira ShaddyBoo bahise batangira kumutaramiraho bati 'ibyo uzatanga turabizi'.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwo-mu-gitanda-shaddyboo-yemereye-abakinnyi-rwabaye-igitaramo-ku-mbugankoranyambaga/

  • Bruce Melodie yandagajwe n'umufana we wamuzizije ifoto igaragaza amatuza ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto igaragaza amatuza ye. Iyi ni ifoto yavugishije abantu benshi bitewe nuko uyu musore w'icyamamare atari yarigeze ashyira hanze ifoto igaragaza amatuza ye na rimwe.

    Iyi niyo foto Bruce Melodie yashyize hanze

    Bruce akimara gushyira hanze iyi foto abafana be batandukanye bagize ibintu byinshi bagenda bayivugaho. Mu bayivuzeho haje kubonekamo umufana we wamwandagaje avuga ko amatuza agaragara kuri iyi foto atari aya Bruce Melodie ahubwo ko ari ifoto.

    Umwe mu bafana ba Bruce Melodie ati “ aya matuza ni aya Melody cyangwa ni amafoto “

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yandagajwe-numufana-we-wamuzizije-ifoto-igaragaza-amatuza-ye/

  • Umukobwa wa mbere uba mu nzu ihenze mu Rwanda ati “ nta kure Imana itakura umuntu “| yavuze ku buzima abayemo ndetse anagira inama bagenzi be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ingabire Pascaline, umwe mu bakobwa ba mbere hano mu Rwanda batuye mu nzu zihenze, yavuze aho Imana yamukuye avuga ubuzima abayemo muri iyi minsi aho yihangiye imirimo ndetse anavuga ku kazi akora anagira inama bagenzi be bakina filime nyarwanda. Ibi Pascaline yabivugiye imbere za camera za Afrimax Tv yari yamusuye aho atuye mu Kagarama hafi y'amashuri yo ku Muyange. Pascaline wamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa Inzozi Series yavuze ko yabyaye ari muto cyane ku myaka 20 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye. Aha hari mu mwaka wa 2015. Pascaline yavuze ko ubuzima butari bworoshye nyuma yo kubyara gusa yagerageje kwitwara neza akomeza guharanira kugera kubyo yashatse kugeraho na mbere yuko abyara. Yavuze ko yabyaye afite imyaka 20 ariko avuga ko nyuma yo kubyara yagerageje guharanira kugera ku byo yari yateganyije kuzageraho afite imyaka 19 mbere yuko abyara. Pascaline, uba mu nzu y'akataraboneka, yavuze ko kuri ubu afite umugabo basezeranye ku ya 29/12/2019 ndetse avuga ko babanye neza. Pascaline yavuze ko nta kure Imana itakura umuntu agendeye ku buzima yabayemo kuri ubu akaba ari rwiyemezamirimo aho afite inzu itunganya amajwi n'amashusho (audio and video production house) ndetse akaba anakora akazi ke ka buri munsi ariko ko gukina filime izwi nka Inzozi Series.

    Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha muri filime Inzozi series

    Ku bijyanye n'abantu  afata nk'ikitegererezo, Pascaline yavuze ko Bahavu Jannet, wamamaye ku izina rya Diane muri city maid, ariwe afata nk'ikitegererezo muri filime kuko akina neza akamwemeza. Pascaline kandi yavuze birambuye ku nzu ye itunganya amajwi n'amashusho aho yavuze ko igitekerezo cyo kuyishinga cyaje kubera ubuhanga yagaragazaga ubwo we na bagenzi be bajyaga gufata amashusho ya filime yakinagamo bakabona afite impano yo kuyobora filime (film directing) bituma ndetse hari filime zisaga 6 yagiriwe ikizere cyo kuyobora ndetse zikagenda neza. Kuva ubwo yatangiye kwiyumvamo impano yo kuyobora filime nubwo nta bushobozi bujyanye n'amafaranga yari afite. Umugabo we nawe wari uziko afite iyi mpano ntiyahwemye kumwumva ubwo Pascaline yamusabaga ubufasha bujyanye n'amafaranga. Pascaline ashinga atyo inzu ikora amajwi n'amashusho ndetse yanavuze ko kuri ubu iyi nzu irimo gukora neza gukora neza. Pascaline yagiriye inama bagenzi be bakora filime aho yababwiye ko bakwiye gukomeza gukora ntibacike intege ndetse bakazamurana kuko ntabwo umuntu mwe ariwe uzazamura filime nyarwanda ahubwo ni bose hamwe bafatanyije.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wa-mbere-uba-mu-nzu-ihenze-mu-rwanda-ati-nta-kure-imana-itakura-umuntu-yavuze-ku-buzima-abayemo-ndetse-anagira-inama-bagenzi-be/

  • Umukinnyi Mohamed Salah yikomye bikomeye ikoranabuhanga rya VAR. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool, yifatiye ku gahanga ikoranabuhanga rya VAR rikoreshwa mu mukino avuga ko atarishyigikiye habe na gato bitewe n'uko ribishya umupira w'amaguru.

    Uyu mukinnyi ukomoka mu Misiri muri Afrika yavuze ko VAR 'yica umukino' kandi inabuza ishyirwa mu bikorwa rya serivisi mu marushanwa atandukanye ya siporo. Salah yabwiye Sky Sports ati: 'Nabivuze mbere, ntabwo nkunda VAR, kuva shampiyona yatangira, cyangwa na mbere yaho, ni igitekerezo cyanjye, VAR yica umukino gusa, umunezero w'umupira w'amaguru nayo ntukigaragara'.

    Akomeza ahamya ko n'ubwo abizi ko ashobora guhanwa kubera kwinubira iri koranabuhanga ariko atabura kubivuga kuko bimurimo. Yagize ati: 'Sinshaka kubyinubira, kubera ko ntashaka gucibwa amande, ariko igitekerezo cyanjye kuri VAR, sinyikunda, simbikunda ibyo ikora.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-mohamed-salah-yikomye-bikomeye-ikoranabuhanga-rya-var/