Category: Uncategorized

  • Mushambokazi Jordan yasezeranye n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yasezeranye n’umukunzi we Mbonyumuvunyi Karim mu idini ya Islam.

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021, gusa ntibyavuzwe cyane kuko n’ubukwe butemewe muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Corobavirus aho indi mihango izaba nyuma y’uko ubukwe bukomorewe.

    Aba bombi bakaba barasezeranyijwe na Sheikh Ashrif Ndayisenga ari na we washyize hanze amakuru y’uko aba bombi baseseranye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto yicaye mu ntebe muri Salon iherekezwa b’amagambo avuga ko ariko bari bameze ubwo Mushambokazi Jordan na Mbonyumuvunyi Karim basezeraga ku busiribateri.

    Ati“Uko niko twari twahabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021, ubwo umuvandimwe Karim na Mushambokazi basezeraga ku buseribateri.'

    Akaba yakomeje abifuriza kuzagira urugo ruhire ndetse bagahirwa muri byose bayobowe n’Imana.

    Mushambokazi akaba yashimiye Sheikh kuba yarabanye nabo. Ati 'Sheikh mwarakoze cyane kubana natwe mu gikorwa cyacu cya Nikkah.'

    Mushambokazi Jordan wari usanzwe usengera mu itorero rya Christian Life Assembly, muri 2020 ubwo yari amaze imyaka 2 amenyanye na Karim yemeye guhindura idini ndetse bafata n’irembo.

    Ubutumwa bwa Sheikh aho ba Mushambokazi yahise amushimira

    Mushambokazi na Karim bamaze gusezerana imbere ya Islam

    Bagiye kubana nyuma y’imyaka irenga itatu baziranye

    Sheikh ubwo yasezeranyaga Ashraf na Mushambokazi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mushambokazi-jordan-yasezeranye-n-umukunzi-we

  • Rayon Sports igiye gukora impinduka mu masezerano ifitanye n’abakozi bayo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’inama yahuje abakozi ba Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bwayo tariki 24/01/2021, hafashwe umwanzuro ko amasezerano impande zombi zari zifitanye ahinduka, bitewe n’ingaruka zatewe na COVID-19.

    Mu nyandiko igaragaza impinduka z’amasezerano dufitiye kopi, guhera mu kwezi kwa MUtarama 2021 ikipe ya Rayon Sports izajya ihemba abakozi bayo umushahara ungana na 30% by’umushahara basanzwe bahabwa, kugeza igihe hazaba izindi mpinduka.

    Bimwe mu by’ingenzi bigize inyandiko irimo impinduka mu masezerano y’akazi

    Dushingiye ku nama yo ku wa 24/01/2021 yahuje impande zombi (umukoresha n’abakozi) aho hagaragajwe icyifuzo cyo gukomeza imikoranire ivugwa mu masezerano asanzwe, no kuyahindura (mutatis mutandis) kugira ngo zibashe guhangana n’ibihe bigoye.

    Dushingiye ku ‘Itegeko No 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 14 isobanura ko “Amasezerano y’umurimo ashobora guhindurwa umurimo ugikomeza bisabwe na rumwe mu mpande zayagiranye kandi zombi zibyumvikanyeho” ndetse n’ingingo ya 92 y’itegeko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano ivuga ko “Iyo uruhande rumwe rudashobora gukora ibisabwa mu masezerano ku mpamvu zitaruturutseho kubera ko habuze ikintu amasezerano yari ashingiyeho cyangwa indi mpamvu ntarengwa itunguranye, inshingano y’urwo ruhande yo gukora ibisabwa ivaho, keretse iyo uko ibintu bimeze bibigaragaza ukundi”.

    AMASEZERANO ASANZWE HAGATI Y’IMPANDE ZOMBI AHINDUWE BY’AGATEGANYO KU BURYO BUKURIKIRA:

    Ingingo ya mbere: Umushahara Mugihe ibikorwa bya siporo ku bibuga bihagaze, uhereye muri Mutarama 2021 kugeza igihe hazafatirwa amabwiriza mashya, umushahara ushyizwe kuri 30% y’umushahara wari usanzwe wemeranijwe mu masezerano y’akazi asanzwe hagi y’impande zombi. Iyi ngingo izajya ivugururwa buri gihe hakurikijwe uko ibintu bigenda bizagenda bihinduka. Ingingo ya 2: izindi ngingo z’amasezerano yambere yakazi Ingingo zikubiye muri iyi nyandiko zisimbura (by’agateganyo) ingingo y’amasezerano asanzweho irebana n’umushahara. izindi ngingo zose z’amasezerano ya mbere ntizihinduka.

    Abakozi ba Rayon Sports guhera ku mushahara wa Mutarama bazajya bahabwa 30%
    Abakozi ba Rayon Sports guhera ku mushahara wa Mutarama bazajya bahabwa 30%


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-igiye-gukora-impinduka-mu-masezerano-ifitanye-n-abakozi-bayo

  • Huye: Inzu ye yatwitswe n’amashanyarazi yagiye guca inshuro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta kintu babashije gusohora mu nzu ubwo yashyaga
    Nta kintu babashije gusohora mu nzu ubwo yashyaga

    Uwo mubyeyi ni umupfakazi, afite imyaka 52 akaba n’umukene, wa wundi urya ari uko avuye guca incuro.

    Ubwo yari mu murima ahingira umuturanyi tariki ya 1 Gashyantare 2021, mu ma saa yine n’igice za mu gitondo, bamuhamagaye bamubwira ko inzu ye iri gushya, ageze mu rugo asanga abaturanyi bari kugerageza kuyizimya, ariko nta kintu na kimwe cyari kiyirimo babashije kuramira.

    Inzu ye ikimara gushya yagize ati “Yahiye, nta n’akantu na kamwe nakuyemo, nsigaye nambaye ubusa, abana nta kuzasubira ku ishuri kuko imyenda y’ishuri yabo yahiriyemo. Nta safuriya, nta sahani, nta gikombe”.

    Ubundi iyi nzu yahiye nta muntu n’umwe uri mu rugo kuko abana n’abuzukuru be batari bahari. Ngo yahiye biturutse ku muriro w’amashanyarazi, cyane ko mu rugo nta waherukaga gucana, ibyo bari guteka bakaba bari bagiye kubikorera.

    Yahiriyemo imyenda ye, ku buryo umwambaro yasigaranye ari uwo yari yajyanye mu murima.

    Hahiriyemo n’imyenda y’abana be batatu harimo n’iyo bajyana ku ishuri, hanahiramo iy’abuzukuru be batatu n’iy’umukazana we wari usigaye ayihabitsa, ayihungisha abajura bamuyogoje nyuma y’uko umugabo we yapfuye mu Kwakira 2020.

    Uretse kuba inzu nta gikoresho cyasigayemo, ubu ni n’ikirangarizwa kuko bagerageza kuyizimya bakuyeho inzugi n’amadirishya, bakanayitobora bashakisha aho banyuza ibitaka byo kuyizimya.

    Abaturanyi bagerageje kuzimya inzu ariko nta gikoresho basanze kikiri kizima
    Abaturanyi bagerageje kuzimya inzu ariko nta gikoresho basanze kikiri kizima

    Kuri ubu acumbikiwe n’umuturanyi uvuga ko n’ubuyobozi kimwe n’abandi bagiraneza bari bakwiye kumufasha, akongera kugira aho aba, ariko akabona n’imyambaro ndetse n’ibyo kurya.

    Uwo muturanyi agira ati “Iyo nzu bayimusanira, ariko byibuze n’abantu banaterateranye barebe ko bamubonera utwenda n’utwo kurya. None se ubu niba arya hano iwanjye none, ejo n’ejobundi azarya hehe?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, avuga ko nyuma yo kumenya ibyabaye kuri uwo mukecuru bari gushaka uburyo yafashwa.

    Twifuje no kumenya niba umuntu uhuye n’isanganya nk’iyo hari icyo ubuyobozi bw’Akarere bwamumarira, dusanga batarabimenya.

    Ariko kuri uyu wa 2 Gashyantare 2020, ushinzwe ibiza mu Karere ka Huye yavuze ko uwo mubyeyi akwiye kujya ku murenge akagaragaza ikibazo afite kugira ngo kimenyekane, bityo hanarebwe uko yafashwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-inzu-ye-yatwitswe-n-amashanyarazi-yagiye-guca-inshuro

  • Murenzi uyobora Diaspora yitabye RIB ku kirego cy'umushinga wa miliyari 2 Frw – #rwanda #RwOT

    Umushinga wa 'Inzozi Hill Estate'' watekerejweho mu 2016, watangiriye mu Banyarwanda ba Arusha-Moshi bashaka kubaka inzu bashobora guturamo mu gihe basubiye mu Rwanda, bagatura hamwe.

    Nyuma baje kwanzura gufungurira amarembo abandi Banyarwanda baba hanze n'ab'imbere mu gihugu.

    Ku ikubitiro, Abanyarwanda 270 ni bo bawinjiyemo, aho buri wese yatanze miliyoni enye n'ibihumbi 800 Frw yo kugura ikibanza, 100$ yo kuba umunyamuryango, ibihumbi 105 Frw yo kugura icyangombwa cy'ubutaka n'ibihumbi 10 Frw yo guha uzajya akurikirana uwo mushinga.

    Nyuma yo gukusanya ubushobozi, haguzwe ikibanza mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge ndetse abaturage bari bahatuye bahabwa ingurane ku mpamvu y'icyo gikorwa cyemejwe nk'ikigamije inyungu rusange.

    Kuri ubu nyuma y'imyaka itanu, bamwe mu bashyize amafaranga muri uyu mushinga bareze Murenzi Daniel uyobora Diaspora Nyarwanda, bamushinja gukoresha nabi umutungo wabo.

    Aya makuru yanemejwe n'Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko uru rwego rwakiriye ikirego cya bamwe muri abo Banyarwanda.

    Yagize ati 'RIB yakiriye ikirego cyatanzwe na bamwe mu banyamuryango ba Diaspora Nyarwanda barega Murenzi Daniel ko ashobora kuba yarakoresheje umutungo wabo nabi kandi ayo mafaranga akaba yari agenewe kubaka amacumbi yo guturamo.''

    RIB yakiriye ikirego, iragikurikirana, inakora iperereza, ibaza impande zombi ndetse Murenzi yarahamagawe arabazwa.

    Yakomeje ati 'RIB yasabye ko hakorwa igenzura ku mikoreshereze y'umutungo [audit], ibizavamo nibyo bizatanga umwanzuro ugomba gufatwa.''

    Iki kirego cyinjiwemo n'inzego z'ubutabera nyuma y'impuruza yatangijwe na Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza abinyujije ku rukuta rwa Twitter.

    Yagize ati 'Kuri Murenzi Daniel [Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi]. Abanyarwanda 270 baba mu Rwanda n'abo mu mahanga twakusanyije arenga miliyari 2 Frw yo kubaka inzu z'icyitegererezo muri Nyamirambo. Kugeza ubu ntiturabona inzu cyangwa ubutaka. Byashoboka ko dusubizwa amafaranga yacu?''

    Murenzi Daniel yahise amusubiza ko hashyizweho komite iri kunoza ibijyanye n'amategeko ndetse bizatangarizwa abanyamuryango mu minsi ya vuba.

    Amahari yabonetse muri uyu mushinga ashingiye ahanini ku kuba ngo Murenzi yarawandikishije ku izina rye, nyamara we akavuga ko byakozwe mu buryo bwemeranyijweho kuko umuryango uhuriyemo abatanze amafaranga muri uwo mushinga nta buzima gatozi ufite.

    Murenzi avuga ko mu gukemura ikibazo hashyizweho komite ishyiraho ubuzima gatozi ndetse bigeze ku rwego rwiza.

    Ubuyobozi bw'Ubutaka mu Karere ka Nyarugenge buvuga ko ibijyanye no kuba ubutaka bwanditswe ku muntu runaka bigenwa n'abanyamuryango.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, aherutse kubwira One Nation Radio ko ikibazo cy'Abanyarwanda bashyize amafaranga yabo mu mushinga wa 'Inzozi Hill Estate' kiri gukurikiranwa.

    Yijeje ko abatanze amafaranga yabo mu mushinga wa 'Inzozi Hill Estate' batazarengana ndetse hari kurebwa uko icyifuzo cyabo cyashyirwa mu bikorwa nk'uko byari biteganyijwe.

    -  Inkuru bifitanye isano: Zabyaye amahari nyuma y'idindira ry'umushinga wo kubaka amacumbi y'abadiaspora washowemo miliyari 2 Frw

    Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi, Murenzi Daniel, yitabye RIB mu bihe bitandukanye. Yavuze ko atiyandikishijeho ubutaka ashaka kwikubira ahubwo ari icyizere yagiriwe n’abanyamuryango kuko nta buzima gatozi “Inzozi Hill Estate” ifite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/murenzi-uyobora-diaspora-yitabye-rib-ku-kirego-cy-umushinga-wa-miliyari-2-frw

  • Abahanzi icyenda bakomeye mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo zo kurwanya inda ziterwa abangavu[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Nimugihe kandi harimo gukorwa ubukangurambaga mpuzamahanga bujyanye no kurwanya Inda ziterwa abangavu ndeste no guhanga n'ihohoterwa rikorerwa abana muri rusange binyuze muri kampanye yitwa Girls Get Equal byateguwe n'Umuryango mpuzamahanga Ukorera mu Rwanda witwa Plan International ndetse uyu muryango ukaba ukorana cyane n'urubyiruko mu guhangana n' ikibazo kijyanye n'ihohoterwa rikorerwa abana b'abakobwa (Abangavu),kandi ntagushidikanya ko hamwe n'ibikorwa by'umuryango Imbonizarwo watangije byazihutisha ishirwa mubikorwa ry'Imishinga nk'iyingiyi y'ubukangurambaga bujyanye no kurwanya Inda ziterwa abangavu mu Rwanda.

    Ku wa Gatandatu w'Icyumweru twasoje tariki 29 Mutarama, uyu muryango 'Imbonizarwo' washyize kuri Shene ya Youtube yabo indirimbo ebyiri 'Wirarikira kujyayo' ndetse na 'Umwari mwiza' zaririmbyemo abahanzi batandukanye.

    Indirimbo 'Wirarikira kujyayo 'ifite igitekerezo rusange cyo gusaba abangavu kudashukwa n'utuntu twa hato na hoto, bashukwa na bagenzi babo babakangurira kujya mu busambanyi kuko hariyo ibintu bibi byinshi cyane.

    Iyi ndirimbo kandi inagaruka ku kugira inama abangavu ko bakwiye kumvira ababyeyi kandi bagafatira urugero kuri bagenzi babo byabayeho.

    'Umwali mwiza' igaruka ku mwana w'umukobwa wamaze gushukwa agaterwa inda, akagirwa inama yo kutiheba ahubwo agashikama ku kwita ku wo atwita, kandi akagira icyizere cy'ubuzima.

    Jean Pierre Kwizera washinze akaba n'umuyobozi w'Umuryango Imbonizarwo

    Jean Pierre Kwizera washinze akaba n'Umuyobozi wa Imbonizarwo yabwiye itangazamakuru ko uyu muryango ushyize imbere gukangurira abangavu n'Abanyarwanda muri rusange kwirinda gushukwa no kurarikira utuntu dutoya bahabwa n'abantu babashuka batitaye ku ngaruka zizaza nyuma yo kubahohotera.

    Gusaba abangavu bamaze kugwa mu bishuko kudatakaza icyizere cyo kubaho kandi bakirinda kongera gushukwa kuko ibibazo bahuye nabyo ubuzima nubwo buba bugoye ariko burakomeza.

    Gusaba abagabo, abasore ndetse n'abandi bose bagira uruhare mu guhohotera, gushuka ndetse no gucuruza abana b'abakobwa ko babihagarika kuko barimo kwikora mu nda kandi itegeko ribahana naryo ritazaca inkonizamba.

    Yagarutse kandi kubijyanye n'imbogamizi bagenda bagira zatewe cyane cyane na COVID — 19 yatumye umuryango Imbonizarwo udakomeza ubukangurambaga wariwaratangije mumwaka wa 2019 cyane cyane bwibandaga mumashuri yisumbuye mbere yuko icyorezo cya COVID — 19 kibakoma munkonkokora.

    Umuyobozi w'Imbonizarwo avugako hifashishijwe Ibihangano ndetse no gukorana n'Itangazamakuru byahafi (Ibinyamakuru byandika, Radio, TVs…) bizafasha guhangana no kurandura burundu n'Ikibazo cy'Inda ziterwa abangavu.

    Jean Pierre Kwizera yasabye buri wese wakunda ibikorwa batangiye ko yaba umufatanyabikorwa mu rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu,ati'kuko n'inshingano za buri muntu wese kandi yaba inkunga y'ibitekerezo, ubuvugizi ndtse n'ubukungu byadufasha kurushaho gutegura byinshi.'

    Abahanzi 9 bize umuziki ku ishuri ry'umuziki rya Nyundo nibo bahurijwe mu ndirimbo zikangurira kurwanya inda ziterwa abangavu.

    Imbonizarwo ni umuryango w'urubyiruko utegamiye kuri Leta washinzwe n'abanyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya (UR-CBE) bafite intego zo gukoresha ubumenyi bakuye mu mashuri mu gushaka ibisubizo by'ibibazo byugarije u Rwanda byumwihariko;

    Kurwanya inda ziterwa abangavu, guteza imbere amahoro ndetse no kubaka ubuzima buzira umuze binyuze mu guteza imbere impano zitandukanye cyane cyane mu muziki, ikinamico, imivugo n'ibindi byose byibanda mu gukora ubukangurambaga cyane cyane bwibanda mu guhindura urubyiruko.

    Guhera mu 2019 Umuryango Imbonizarwo watangije ubukangurambaga bujyanye no kurwanya inda ziterwa abangavu cyane cyane bwibanze mu mashuri yisumbuye ndetse bakanifashisha imbuga nkoranyambaga mu guhangana n'iki kibazo kijyanye no guhohotera abana b'abakobwa nk'uko byakunze kugaragazwa n'Umuryango Plan International Rwanda mu bukangurambaga Mpuzamahanga watangije bwahawe izina 'Girls Get Equal.'

    Kugeza uyu munsi ubukangurambaga batangije bwibanze cyane mu Akarere ka Nyaruguru, Huye ndetse na Bugesera nk'uko byakunze kugarukwaho cyane ko abangavu baho bugarijwe n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Umuraperi Karigombe uherutse gusohora indirimbo 'Hamba muri Roho'

    Umuhanzikazi Kellia
    Umuhanzi Samlo


    Umuhanzikazi Joy


    Umuhanzikazi Oda Uwimanzi


    Umuhanzi Jabo Ignace


    Umuhanzi Mutuzo


    Umuhanzi Livingston


    Norbert ucuranga piano


    Umuhanzikazi Kellia


    Umuryango Imbonizarwo uri kwifashisha abahanzi mu bukangurambaga bwagutse bwo kurwanya inda ziterwa abangavu


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hahurijwe-hamwe-abahanzi-kazi-nyarwanda-bagera-ku-9-bafite-ubuhanga-buhanitse

  • Gicumbi :Inka yabyaye ikimasa gifite ishusho y'ingurube [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gicumbi haravugwa inkuru idasanzwe y'inka yabyeye umutavu usa n'ingurube bituma ba nyirayo bibaza uko byayigendekeye cyane ko bidasanzwe bibaho.

    Ibi bintu ntabwo aribwo bibayeho kuko muri 2012,abaturage bo mu mudugudu wa Rweru ya 1 mu kagari ka Ramiro batunguwe n'ihene yavutse idasanzwe, yavutse ifite umutwe wibumbye nk'uw'umuntu.

    Impuguke mu buvuzi bw'amatungo zivuga ko ibibiterwa n'uko hari igihe inyamaswa iba yarabanguriwe ku yo bihuje amaraso hakabaho ibyo bita amacugane, hanyuma itungo rikazavukana ubumuga, ubusembwa, ndetse rikaba ryanapfa ritaramara kabiri ku isi.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/gicumbi-inka-yabyaye-ikimasa-gifite-ishusho-y-ingurube-amafoto

  • Kigali: Abayobozi b'amashuri bagaragaje impungenge ku myigire ubwo amashuri azaba afunguye – #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri by'umwihariko abo mu miryango itishoboye bari basanzwe bafite imbogamizi mu myigire y'ikoranabuhanga ririmo radio na televiziyo ubwo amashuri yari yafunze hagamijwe guhagarika ikwirakwira rya COVID-19.

    Hari ibigo bicumbikira abanyeshuri byari byatangiye kwifashisha impera z'icyumweru mu gutanga amasomo y'inyongera kuri icyo cyiciro cy'abanyeshuri kugira ngo babashe kujya mu murongo umwe na bagenzi babo babashije gukurikirana amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Umuyobozi wa GS Gisozi I mu Karere ka Gasabo, Evariste Banzubaze yabwiye Rwanda Today ko 'Twateganyaga gutanga amasomo y'inyongera y'amasaha ane kugeza kuri atanu buri wa gatandatu, ariko kongera gufunga amashuri ubu byatesheje agaciro icyo gikorwa.'

    Yakomeje agira ati 'Bivuze ko amashuri akoresha uburyo budasanzwe kugira ngo abo banyeshuri basubire mu murongo umwe n'abandi mu gihe tuzaba tumaze gufungura.'

    Banzubaze yavuze ko icyuho cyagaragaye cyane mu masomo ajyanye na siyansi n'indimi.

    Nsengiyumva Andre wa GS Nzove mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko abashinzwe uburezi nabo bagikurikirana abanyeshuri ariko kugeza ubu batigeze batanga raporo ku bigo byabo nyuma y'aho amashuri yongeye gufungura.

    Icyakora, umuhate wo gukemura icyuho mu kwihutisha ingengabihe y'amasomo mu gihe gisanzwe wagize ikibazo cyo gusubira mu rugo ku mashuri menshi yo muri Kigali.

    Minisiteri y'Uburezi yongereye ifungwa ry'amashuri yose muri Kigali harimo na kaminuza mu gihe Umujyi wa Kigali uri muri guma y'iminsi 15, hagamijwe gukumira icyorezo cya COVID-19, cyongeye gukaza umurengo ku nshuro ya kabiri.

    Kuva mu Ugushyingo 2020, amashuri yagiye afungura buhoro buhoro, hubahirijwe ingamba z'inzego zishinzwe ubuzima n'umutekano harimo no kwambara udupfukamunwa mu gihe cy'amasomo no hanze, gukaraba intoki no gutandukanya imibereho.

    Minisiteri y'ubuzima yavuze ko hakwiye kugabanywa ingendo za buri munsi z'abarimu, abanyeshuri ndetse no guhura n'abaturage mu gihe kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo, mu banyeshuri biga bataha ndetse n'abacumbikirwa mu bigo.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko mu gihe ubwandu bwaba bukomeje kwiyongera, amashuri menshi yahagarikwa mu bite bitandukanye mu gihugu.

    Uretse Umujyi wa Kigali, utundi turere dufite imijyi yagutse ikaba irimo amashuri menshi nka Huye, yagaragaje ubwiyongere bukabije bw'abandura n'abicwa na Coronavirus mu byumweru bishize.

    Minisiteri y'uburezi ivuga ko abanyeshuri bose biga bacumbikirwa muri Kigali bazaguma ku ishuri mu gihe abiga bataha bo baguma mu rugo bategereje isuzuma rya Minisiteri y'Ubuzima mu byumweru bibiri byarangiye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Gashyantare 2021.

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje ko imyigire y’abanyeshuri ishobora kuzazamo ingorane amasomo nasubukurwa muri Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abayobozi-b-amashuri-bagaragaje-impungenge-ku-myigire-ubwo-amashuri

  • Nyagatare: Abasaga 150 bamaze imyaka itanu basaba guhabwa ibyangombwa by'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo bakigejeje ku rwego rw'Akarere, Intara ndetse n'Umuvunyi, ariko bemeza ko bataramenya impamvu bimwe ibyangombwa by'ubutaka bwabo.

    Umwe muri aba baturage waganiriye na Radio Flash, yagize ati 'Ishyamba ni iryanjye ariko banze kumpa icyangombwa cyerekana ko ubutaka ari ubwanjye, aha hantu narahahawe, ahandi narahaguze harimo agashyamba ndabiteranya ariko ntibashaka kubyumva.'

    Hari undi wavuze ko 'Ikibazo cy'amashyamba rero bamaze gutora abantu bo kugira ngo barebe intambwe buri shyamba rifite, ibyo turabikora tumaze kubikora dutanga ibyangombwa ku murenge no ku karere tumaze kubitanga n'ab'imidugudu bari bahari, tumaze kubitanga turategereza hashize nk'amezi atanu turabaza tubura igisubizo, hashira umwaka, turabaza tubura igisubizo.'

    Aba baturage bashimangira ko ari akarengane bakorerwa n'ubwo kugeza ubu bataramenya ubarenganya uwo ariwe, bityo basaba kurenganurwa bagahabwa ibyangombwa by'ubutaka bwabo.

    Hari uwavuze ko 'Uturenganya niwe tutazi ariko akarengane twarakagize. Mbese ibintu ko tubivuga ntibikorwe kandi koko uko bigaragara turashonje, abana kwiga ni ikibazo, ishyamba rifite hegitari eshatu, riri ahantu ntafitiye icyangombwa.'

    Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko icyo kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana.

    Ati 'Harimo ibintu bibiri,kuba umuntu yarateye ishyamba ku butaka bwe, cyangwa akaritera ku butaka bwa leta, byombi bifite igisubizo. Icyo kibazo tuzagikurikirana ariko ntabwo twari tukizi.'

    Aba baturage kugeza uyu munsi bemerewe gusarura aya mashyamba ariko nta kindi gikorwa bemerewe kuhakorera nko kugurisha cyangwa gutanga ingwate muri banki.

    Iki ikibazo kigaragara mu yindi mirenge yo mu karere ka Nyagatare irimo Kiyombe, Gatunda n'ahandi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abasaga-150-bamaze-imyaka-itanu-basaba-guhabwa-ibyangombwa-by-ubutaka

  • Ngororero: Abasigajwe inyuma n'amateka barashinja uruganda kubahuguza ubutaka – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango yavuze ko yatije ubutaka uru ruganda kugira ngo rubuhingeho icyayi mu gihe cy'imyaka 10, ariko rukazajya rubungukira. Uru ruganda ngo kugeza ubu rwanze kubasubiza ubutaka bwabo rutangira kubwiyitirira mu gihe bo bavuga ko nta bugure bwabayeho.

    Aba baturage babwiye RBA ko bijya gutangira uwari Umuyobozi w'Umurenge wa Muhanda ari we waje ababwira ko bababoneye abantu bashobora guhinga icyayi ku butaka bwabo akabubasubiza nyuma y'imyaka itatu.

    Ati 'Umuyobozi w'Umurenge wa Muhanda, twagiye kubona tubona araje, aratubwira ati ubu butaka bwanyu tubaboneye abantu babasha kuhahinga icyayi, bakagisarura, imyaka itatu yarangira bakabaha imirima n'icyayi cyanyu, ubwo namwe mugatera imbere nk'abandi, turabaza tuti ko tutazi kugisarura tuzabaho dute, baratubwira bati mu gihe dutegereje ko iyo myaka itatu irangira turaba tubahaye udufaranga duke mube murya.'

    Yakomeje ati 'Baratubwiye bati ayo mafaranga kugira ngo tuyabahe birasaba ko buri wese azana aho tumusinyira ko ayahawe n'icyangombwa cyerekana ko afite umurima hariya, ibyangombwa twarabijyanye no ku ruganda, tugasinya bakaduha ayo mafaranga ibihumbi 100Frw […] nta muntu n'umwe wigeze avuga ati umurima wanjye ufite agaciro kangana gatya.'

    Aba baturage bavuze ko kuva iki gihe uruganda ruvuga ko ubu butaka ari ubwarwo kandi mu by'ukuri nta masezerano y'ubugure yabayeho kuko bumvaga ari ukubutiza.

    Mu byifuzo by'aba baturage harimo ko ibyo bumvikanye n'uruganda byakubahirizwa cyangwa se bagasubizwa ubutaka bwabo cyane ko n'amafaranga uru ruganda ngo rwabahaye bavuga ko ari intica ntikize.

    Umuyobozi w'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya, Mutabazi Jean yavuze ko ubu butaka ari ubw'uru ruganda kuko rwabuguze n'abo baturage kandi rubifitiye gihamya.

    Ati 'Ibimenyetso bwagiye bugurirwaho birahari, byaba bitangaje kuba nyuma y'imyaka irenga 10 ari bwo baje kubaza bavuga ko ubutaka baba barabwambuwe.'

    Umujyanama wa komite Nyobozi y'Akarere ka Ngororero, Mutwarangabo Innocent, wanashyizwe mu majwi n'abaturage ko ari we wabatangiye ubutaka ubwo yari Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, yemeza ko iki kibazo akizi akanashimangira ko yagiriye aba baturage inama yo kutagurisha ubutaka bwabo.

    'Njyewe narababwiye ngo, twebwe ntabwo dushaka ko mwagurisha nk'ubuyobozi, niba mushaka no kugurisha ariko, nibyo hari igihe abantu babitekereza. Mushobora kuhaha uruganda, rugatera icyayi rukahashora imbaraga mudafite, icyayi kikaba icyanyu aho kuba icy'uruganda, noneho muri ya myaka yo kubona umusaruro hakarebwa uburyo mwatekereza ko mwajya mufata igice cy'umusaruro ikindi kikishyurwa uruganda.'

    'Igihe runaka amafaranga yose bashoyemo yamara kurangira umusaruro wose mukawegukana. Uwari ufite umurima wese agahabwa n'akazi ku buryo muri cya gihe umusaruro utari waboneka aba acungiye ku mafaranga ava ku mushahara.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid yavuze ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kibazo kizaba cyamaze kubonerwa umuti, cyane ko bamaze gusaba uruganda kuba rwerekanye amasezerano y'ubugure mu gihe gito gishoboka.

    Ntabwo byoroshye kumenya uvuga ukuri cyangwa uwigiza nkana hagati y'aba baturage n'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya cyane ko buri ruhande rwibogamiyeho.

    Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rurashijwa guhuguza ubutaka abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-abasigajwe-inyuma-n-amateka-barashinja-uruganda-kubahuguza-ubutaka

  • Ngororero: Abasigajwe inyuma n’amateka barashinja uruganda kubahuguza ubutaka – #rwanda #RwOT

    Iyi miryango yavuze ko yatije ubutaka uru ruganda kugira ngo rubuhingeho icyayi mu gihe cy’imyaka 10, ariko rukazajya rubungukira. Uru ruganda ngo kugeza ubu rwanze kubasubiza ubutaka bwabo rutangira kubwiyitirira mu gihe bo bavuga ko nta bugure bwabayeho.

    Aba baturage babwiye RBA ko bijya gutangira uwari Umuyobozi w’Umurenge wa Muhanda ari we waje ababwira ko bababoneye abantu bashobora guhinga icyayi ku butaka bwabo akabubasubiza nyuma y’imyaka itatu.

    Ati “Umuyobozi w’Umurenge wa Muhanda, twagiye kubona tubona araje, aratubwira ati ubu butaka bwanyu tubaboneye abantu babasha kuhahinga icyayi, bakagisarura, imyaka itatu yarangira bakabaha imirima n’icyayi cyanyu, ubwo namwe mugatera imbere nk’abandi, turabaza tuti ko tutazi kugisarura tuzabaho dute, baratubwira bati mu gihe dutegereje ko iyo myaka itatu irangira turaba tubahaye udufaranga duke mube murya.”

    Yakomeje ati “Baratubwiye bati ayo mafaranga kugira ngo tuyabahe birasaba ko buri wese azana aho tumusinyira ko ayahawe n’icyangombwa cyerekana ko afite umurima hariya, ibyangombwa twarabijyanye no ku ruganda, tugasinya bakaduha ayo mafaranga ibihumbi 100Frw […] nta muntu n’umwe wigeze avuga ati umurima wanjye ufite agaciro kangana gatya.”

    Aba baturage bavuze ko kuva iki gihe uruganda ruvuga ko ubu butaka ari ubwarwo kandi mu by’ukuri nta masezerano y’ubugure yabayeho kuko bumvaga ari ukubutiza.

    Mu byifuzo by’aba baturage harimo ko ibyo bumvikanye n’uruganda byakubahirizwa cyangwa se bagasubizwa ubutaka bwabo cyane ko n’amafaranga uru ruganda ngo rwabahaye bavuga ko ari intica ntikize.

    Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya, Mutabazi Jean yavuze ko ubu butaka ari ubw’uru ruganda kuko rwabuguze n’abo baturage kandi rubifitiye gihamya.

    Ati “Ibimenyetso bwagiye bugurirwaho birahari, byaba bitangaje kuba nyuma y’imyaka irenga 10 ari bwo baje kubaza bavuga ko ubutaka baba barabwambuwe.”

    Umujyanama wa komite Nyobozi y’Akarere ka Ngororero, Mutwarangabo Innocent, wanashyizwe mu majwi n’abaturage ko ari we wabatangiye ubutaka ubwo yari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yemeza ko iki kibazo akizi akanashimangira ko yagiriye aba baturage inama yo kutagurisha ubutaka bwabo.

    “Njyewe narababwiye ngo, twebwe ntabwo dushaka ko mwagurisha nk’ubuyobozi, niba mushaka no kugurisha ariko, nibyo hari igihe abantu babitekereza. Mushobora kuhaha uruganda, rugatera icyayi rukahashora imbaraga mudafite, icyayi kikaba icyanyu aho kuba icy’uruganda, noneho muri ya myaka yo kubona umusaruro hakarebwa uburyo mwatekereza ko mwajya mufata igice cy’umusaruro ikindi kikishyurwa uruganda.”

    “Igihe runaka amafaranga yose bashoyemo yamara kurangira umusaruro wose mukawegukana. Uwari ufite umurima wese agahabwa n’akazi ku buryo muri cya gihe umusaruro utari waboneka aba acungiye ku mafaranga ava ku mushahara.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid yavuze ko bitarenze ibyumweru bibiri iki kibazo kizaba cyamaze kubonerwa umuti, cyane ko bamaze gusaba uruganda kuba rwerekanye amasezerano y’ubugure mu gihe gito gishoboka.

    Ntabwo byoroshye kumenya uvuga ukuri cyangwa uwigiza nkana hagati y’aba baturage n’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya cyane ko buri ruhande rwibogamiyeho.

    Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rurashijwa guhuguza ubutaka abaturage

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-abasigajwe-inyuma-n-amateka-barashinja-uruganda-kubahuguza-ubutaka