Category: Uncategorized

  • Umugore wa Perezida Ndayishimiye yatangije Mi… – #rwanda #RwOT

    Madamu Angeline yatangije iri rushanwa mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021, kuri Royal Palace Hotel mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi. Irushanwa rya Miss Burundi ryubakiye ku ntego y'Ubwiza n'Ubwenge bw'umukobwa w'Umurundikazi.

    Mu ijambo rye, Madamu Angeline Ndayishimiye yashimye Minisiteri y'Ubucuruzi, Gutwara abantu n'ibintu, Inganda n'Ubukerarugendo ndetse na Kompanyi SS Enterpriese bahuje imbaraga bakongera gutegura iri rushanwa ryari rimaze imyaka ine ritaba, dore ko baheruka gutora Nyampinga mu 2017.

    Yasabye abishyize hamwe gutegura iri rushanwa kuzarangwa no gukorera mu mucyo, no gukora uko bashoboye mu guteza imbere ubukerarugendo n'Umuco.

    Madamu Angeline yavuze ko Nyampinga w'u Burundi akwiye kuba ari mwiza kandi afite ubwenge n'umuco ku buryo aba ikitegererezo ku bandi bakobwa bo mu Burundi.

    Yasabye ababyeyi gushishikariza abana babo kwitabira iri rushanwa bakagaragaza icyo bashoboye. Avuga ko umukobwa uzatsinda iri rushanwa rya Miss Burundi 2021 azahagararira u Burundi mu marushanwa mpuzamahanga y'ubwiza.

    Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burundi birimo Akeza.net bivuga ko abakobwa batangiye kwiyandikisha muri iri rushanwa kuva kuri uyu wa 02 Gashyantare 2021, iki gikorwa kimaze gutangizwa.

    Umukobwa uzambikwa rya Miss Burundi azamenyekana ku wa 10 Mata 2021.

    Sultan Souleymane Umuyobozi wa Kompanyi SSEntreprise (Société organisatrice de Miss Burundi 2021, yahawe gutegura iri rushanwa yavuze ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2021 azahabwa imodoka (Voiture), umushahara buri kwezi mu gihe cy'umwaka umwe. Azishyurirwa kandi amafaranga y'ishuri muri Kaminuza yo mu Burundi azahitamo kwiga.

    Ibyo umukobwa asabwa kugira ngo yitabire Miss Burundi 2021:

    1.Kuba ari umukobwa

    2.Kuba ari Umurundikazi kandi afite Irangamuntu

    3.Kuba afite imyaka hagati ya 18 y'amavuko na 25 y'amavuko

    4.Kuba afite ibiro bitarenga 65

    5.Kuba abasha kuvuga neza Ikirundi ndetse n'Igifaransa

    6.Afite uburebure nibura bwa 1,65 Cm

    7.Umukobwa asabwa kuba nta mwana afite kandi atarashatse umugabo.

    8.Agomba kandi kwerekana icyemezo cy'uko atafunzwe

    9.Agomba kwerekana Impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye

    10.Agomba kandi kuba yiteguye kuzamara umwaka wose mu Burundi mu gihe cy'umwaka azamarana ikamba.


    Angeline Ndayishimiye umugore wa Perezida Burundi yatangije ku mugaragaro irushanwa rya Miss Burundi 2021


    Dacy Mun [Niyo mazina akoresha kuri Instagram] yagaragaje ibintu 10 umukobwa asabwa kugira ngo yitabire Miss Burundi 2021

    Sultan Umuyobozi wa Sosiyete yahawe gutegura Miss Burundi 2021 yavuze ko Nyampinga bazamwishyurira Kaminuza

    Abantu batandukanye bafite aho n’igikorwa cya Miss Burundi 2021

    Irushanwa rya Miss Burundi rigiye kuba nyuma y’imyaka ine risubikwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102810/umugore-wa-perezida-ndayishimiye-yatangije-miss-burundi-2021-ibihembo-nibyo-umukobwa-asabw-102810.html

  • Ibyo wamenya kuri 'infections vaginales' ku bagore,n'uko wazirinda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwandu bw'imyanya ndangagitsina y'umugore (Les vaginites et infections vaginales) ni ukwangirika kw'iyo myanya ndetse ikaba yanabyimba bitewe n'impamvu zinyuranye cyane cyane udukoko dutandukanye umugore ashobora gukura ahantu hatandukanye.

    Ubu bwandu bushobora guterwa n'isuku nke, kuba umugore cyangwa umukobwa yabwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, n'ahandi.

    Urubuga Doctissimo dukesha iyi nkuru, rutangaza ko amazi ya Piscine yanduye nayo ashobora gutuma umugore cyangwa umukobwa yandura ubu burwayi.

    'Infections vaginales' zirangwa n'iki?

    Ikimenyetso nyamukuru kiranga iyi ndwara ni ururenda rudasanzwe ruturuka mu gitsina cy'umugore. Bitewe n'ubwoko bw'udukoko twateye ubwo burwayi, urwo rurenda rushobora kugira amabara atandukanye, nkaho ushobora kubona ari umweru, umuhondo,….

    Mu bindi bimenyetso twavugamo:

    — Kugira uburyaryate mu gitsina
    — Ububabare bukabije
    — Kumva wokerwa mu gitsina
    — Ububabare mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina
    — Kujya kunyara ukababara
    — Kubyimba kwa bimwe mu bice by'imyanya ndangagitsina by'inyuma

    Ese iyi ndwara isuzumwa ite?

    Muganga w'inzobere mu kuvura indwara zifata imyanya ndangagitsina niwe usuzuma iyi ndwara, aho afata rwa rurenda akarupima kugira ngo arebe impamvu yabiteye.

    Ese ubu burwayi buravurwa ?

    Yego iravurwa igakira. Ni byiza ko iyo ubonye bimwe muri bya bimenyetso twabonye haruguru, ugomba kwihutira kujya kwa muganga, bakareba impamvu yabiteye, ubundi bakakuvura. Si byiza kwivurisha imiti iyo ariyo yose mu gihe utagiye kwa muganga ngo barebe impamvu igutera ubu burwayi ndetse banakwandikire imiti yabugenewe.

    Inama abagore n'abakobwa bagirwa n'abahanga mu by'ubuzima

    — Gukaraba inshuro 1 cyangwa 2 ku munsi
    — Kwirinda gukoresha isabune bakaraba mu gitsina
    — Kumutsa igitsina nyuma yo kwiyuhagira (Bien sécher la vulve après chaque toilette)
    — Kudakomeza kwambara imyambaro y'imbere igihe yatose.
    — Gukoresha agakingirizo iteka igihe umukobwa cyangwa umugore agirana imibonano mpuzabitsina n'abantu batandukanye.

    — Mu gihe cy'imihango, umugore cyangwa umukobwa, aba agomba guhindura kenshi ibikoresho akoresha byo kwisukura.

    — Mu gihe avuye mu bwiherero, umugore cyangwa umukobwa asabwa kwihanagura aganisha inyuma kugira ngo umwanda utava mu kibuno ujya mu gitsina (Aux toilettes, s'essuyer d'avant en arrière pour éviter de ramener les germes de l'anus vers le vagin).

    — Kwirinda imyambaro ifatira cyane.
    — Kwanika imyenda y'imbere ahantu hava izuba ndetse ikanaterwa ipasi.

    Wari uzi ko hari imiti myimerere ivura abantu bafite ibi bibazo bya Infections ?

    Ni byiza ko abagore ndetse n'abakobwa bita ku nama bagirwa n'inzobere nkuko twabibabwiye haruguru,kandi ni byiza ko iyo ubonye ibidasanzwe mu mikorere y'imyanya ndangabitsina,ugana muganga kuburyo bwihuse kugira ngo harebwe ikibazo kiri kubitera.

    Ku bantu rero bafite ibibazo ya Infections,ubu habonetse imiti ikoze mu bimera yica twa dukoko twangiza imyanyandangagitsina,kuburyo utandukana n'ubu burwayi. Muri iyo miti twavugamo nka: Propolis plus capsules, A power capsules, Aloe vera plus capsules,…..

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-kuri-infections-vaginales-ku-bagorenuko-wazirinda/

  • Operation Kigali – Douala – Limbe: Ibitaravuzwe! Urugendo rutoroheye abanyamakuru ba siporo(CHAN2020) #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yateruye agira ati'agahanze umugenzi kaba iyo agiye!' Gusa abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bashaririwe n’urugendo rwa Kigali — Cameroun(Kigali- Douala- Limbe) bo byatewe n’uwo bahagarukanye i Kigali ayoboye delegasiyo.

    Tariki ya 13 Mutarama 2021 nibwo Amavubi yahagrutse mu Rwanda yerekeza muri Cameroun aho yitabiriye Shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN’.

    Abakinnyi, abatoza n’abaherekeje ikipe bose barimo n’abanyamakuru bagiye muri deligasiyo yari iyobowe na Kankindi Alida Lise, komiseri ushinzwe umutungo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’.

    Itsinda C u Rwanda rwari rurimo ryagombaga gukinira mu Mijyi ibiri, uwa Douala (habereye imikino 2 uwa Uganda na Maroc) mu Mujyi wa Limbe(habereye umukino usoza itsinda wa Togo).

    Abanyamakuru bajyanye n’ikipe y’u Rwanda ntabwo bagize urugendo rwiza kuko Kankindi Alida Lise wari uyuboye delegasiyo yagiye abahutaza mu kazi kabo, abatesha agaciro nk’uko bamwe bagiye babigarukaho mu biganiro byabo.

    Kuva ku munsi wa mbere bageze muri Cameroun, nibwo batangiye kurebana ay’Ingwe na Kankindi Alida Lise, babaye mu buzima bugoye ariko ku bw’inyungu z’ikipe y’igihugu bahitamo kwicecekera ngo hato bitayigiraho ingaruka bahitamo kuzabitangaza nyuma.

    Kankinda Lise wari uyoboye deligasiyo yabangamiye itangazamakuru cyane

    Bakigera muri Cameroun yababwiye ko yanga itangazamakuru by’umwihariko irya siporo ndetse atakwemera ko umwana we aryiga

    Uyu muyobozi yanze ko baba muri hoteli imwe n’ikipe y’igihugu, maze umunyamakuru wa flash fm n’uwa Radio10 bajya gucumbika mu y’indi hoteli ni mu gihe uwa RBA n’uwa B&B FM bari ku rutonde rw’abazanywe na FERWAFA bagiye kubana n’ikipe y’igihugu.

    Ubwo ikipe yari igeze mu mujyi wa Limbe babwiwe ko abanyamakuru batabana n’ikipe y’igihugu ko bo bakodesherejwe indi(kuhava ugera kuri iyo ni iminota 25 mu modoka), ibintu batishimiye bikurura imvururu zahoshejwe na Rurangayire Guy wari uhagarariye MINISPORTS.

    Bagiye mu mu modoka bagiye kuri iyo hoteli bahageze basanga iri ahantu habi nabo banga kuyibamo bitewe n’uko ahantu yari iri nta mutekano cyane ko aka gace ari agace kigaruriwe n’ibyihebe, ni mu gihe ikipe y’igihugu yo kuri hoteli barimo bari bahawe abasirikare bo kubarinda, byabaye ngombwa ko basubira kuri hoteli Amavubi yarimo ariko bahabwa amabwiriza ko nta hantu na hamwe bagomba guhura n’abakinnyi, kurya bariraga ahatandukanye.

    Mu kiganiro cy’imikino cyizwi nk’Urukiko cya Radio10, umunyamakuru wajyanye n’iyi kipe(Biganiro Antha) yavuze ko ijambo rya mbere bakigera muri Cameroun yababwiye ari uko yanga itangazamakuru.

    Ati' Tukigera hano kugira ngo abantu bumve ko umuriro watse umunsi wa mbere tukigera kuri Hotel, Lise yaraje aratubwira ngo 'babambwiye ko mwebwe (abanyamakuru) mudashobotse mwananiranye mwigize ba kagarara’. Atubwira ko yanga itangazamakuru ndetse atatuma umwana we aryiga.'

    Intandaro yo gushyamirana kwa Kankindi n’umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth

    'Tukigera hano hari amafoto umunyamakuru wa RBA yafotoye yo kuri hoteli ikipe y’igihugu yari icumbitsemo, benshi bakajya bavuga ngo ni nko mu Biryogo, ngira ngo mwarabibonye. Byavuye i Kigali muri Minisiteri na FERWAFA babaza ngo uwo mukobwa kuki afotoye amafoto akayishyira hanze kandi ari kumwe n’ikipe? Byageze no kuri RBA akorera, mu cyumba cye umuriro wahise waka hagati ye na Lise wari uyoboye deligasiyo.'

    Rigonga Ruth umunyamakuru wa RBA umwe mu batarorohewe n’urugendo

    Kankindi Lise yabujije umunyamakuru wa B&B FM, Uwimana Clarisse kujya Yaoundé kureba umukino ufungura CHAN wabaye tariki ya 16 Mutarama 2021, yahise yandikira ikigo akorera bamurega ndetse bamumenyesha ko atazasubira mu mwiherero kuko ngo yagiye kuzana icyorezo cya Coronavirus.

    Ubwo bari bageze i Limbe bababwiye kujya kuba mu yindi hoteli nibwo umunyamakuru Rigoga yamubwiye ko adashobora kugenda kuko ari ku rutonde agomba kubana n’abakinnyi, aha bongeye gushwana, bashwanira imbere y’abatoza n’abakinnyi ndetse n’abanyamakuru hafi kurwana, bahise bitambika.

    Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko uretse n’abanyamakuru, hari n’abandi yagiye yambura inshingano, nko kubwira umwe mu bayobozi ko atera umwaku, abandi ngo ntacyo baje gukora baje gutembera.

    Umunyamakuru wa B&B FM yagarutse ku ruhuri rw’ibibazo bahuriye nabyo muri Cameroun

    Imfurayacu Jean Luc, umunyamakuru wa B&B FM wari wajyanye n’ikipe y’igihugu ariko akagaruka mbere kubera uburwayi bwa Malaria, mu kiganiro Sports Plateau cyo kuri uyu wa Kabiri, yagarutse ku rugendo rw’ikipe y’igihugu muri Cameroun n’ibibazo nk’abanyamakuru bahuye nabyo.

    Jean Luc Imfurayacu yararwaye abamura amafaranga yo kwishyura ibitaro

    Uyu munyamakuru wavuze byinshi yagarutse ku gasuzuguro bakorewe n’uwari uyoboye deligasiyo. Yigarutseho ku giti cye yavuze ko yarwaye akajya mu bitaro abura amafaranga yo kwishyura ibitaro, Kankindi Lise akanga ko bamwishyurira biba ngombwa ko baguza umuntu basanze muri Cameroun, amwishyura ageze i Kigali.

    Kubera uburwayi ubwo ikipe yari igiye i Limbe, we yasigaye Douala yitegura kugaruka i Kigali.

    Ibitaramenyekanye ku rugendo rw’Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/operation-kigali-douala-limbe-ibitaravuzwe-urugendo-rutoroheye-abanyamakuru-ba-siporo-chan2020

  • Inkingo za mbere za Covid-19 ziragera mu Rwanda hagati muri uku kwezi #rwanda #RwOT

    Hazabanza kuhagera izisaga ibihumbi 100 za Pfizer nyuma hagere izisaga ibihumbi 900 za AstraZeneca.

    Mu kiganiro RBA yagiranye na baminisitiri barimo Prof.Shyaka Anastase,Dr.Ngamije Daniel n'Umuvugizi wa Polisi,CP John Bosco Kabera,aba bayobozi batangaje byinshi kuri aya mabwiriza yafashwe.

    Dr Ngamije yavuze ko inkingo za mbere u Rwanda ruzakira ari izakozwe n'uruganda rwa Pfizer/BioNTech, ndetse ruri mu bihugu bine bya Afurka byamaze kwitegura bihagije.

    Yagize ati 'Dutegereje inkingo uku kwezi kwa kabiri hagati mu matariki 15. U Rwanda ruri mu bihugu bine bya Afurika byujuje ibisabwa byose ngo tubashe kubona inkingo za mbere za Pfizer. Ni u Rwanda, Tunisia, Afurika y'Epfo na Cap Vert.'

    Minisitiri Ngamije yavuze ko muri uku kwezi kwa Gashyantare, u Rwanda ruzabona izindi nkingo za AstraZeneca zisaga ibihumbi 960.

    Yagize ati 'Mbere y'uko ukwezi gushira tuzabona hafi ibihumbi 996 by'inkingo za AstraZeneca, ubwo ni hafi miliyoni y'inkingo dufite ku ngunga ya mbere. Tuzahita tuzifashisha cyane cyane mu bakozi bo kwa muganga, abantu bakuze banafite n'indwara karande, abandi bose bari mu gikorwa cyo gufasha mu kubahiriza amabwiriza nk'inzego z'umutekano.'

    Yakomeje avuga ko mu gihembwe cya kabiri cya 2021 gahunda yo gukingira izakomeza kuko u Rwanda rufite gahunda y'uko uyu mwaka urangira rukingiye nibura 60% by'abaturage barwo.

    Ati 'N'izindi nkingo zizakomeza kuza mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka. Igihugu gifite gahunda yo kubona inkingo zihagije ku buryo nibura tugera kuri 60 % by'Abanyarwanda bagomba gukingirwa. Ni yo ntego dufite muri uyu mwaka. Guverinoma irakora ibishoboka byose zigurwe kandi zikoreshwe.'

    Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye bihagije kuko aho inkingo zizabikwa hahari, abazazitera barateguwe ndetse n'aho abantu bazakingirirwa harahari.

    U Rwanda ruherutse kwakira ibyuma bizifashishwa mu kubika no gukonjesha inkingo za Coronavirus ndetse byatangajwe ko bifite ubushobozi bwo kubika inkingo zose zikenewe. Frigo eshanu ziherutse kugurwa zishobora kubikwamo ibintu mu bukonje bwa dogere celsius -70 -80.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/inkingo-za-mbere-za-covid-19-ziragera-mu-rwanda-hagati-muri-uku-kwezi

  • Abantu 7 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 19 bararembye #rwanda #RwOT

    Abantu barindwi bishwe na Coronavirus barimo abagore bane b'imyaka 75, 50, 37 (i Kigali), 64 (i Rulindo) hamwe n'abagabo batatu b'imyaka 80, 60 (i Kigali) na 66 (i Nyaruguru).

    Abamaze kwandura bose ni 15,688.Abamaze gukira bose ni 10,745 mu gihe abakirwaye ari 4,738.Abarembye cyane ni 19.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Mu gihe hari kugaragara ubusumbane bushingiye ku mikoro y'ibihugu mu gutanga inkingo za Coronavirus, Umunyabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, yahamagariye isi gusaranganya inkingo, kuko kugeza ubu ibihugu bikize aribyo byatanze inkingo nyinshi naho ibikennye bikaba byarasigaye inyuma.

    Guterres yavuze ko imibare yerekana uko inkingo za Coronavirus zitangwa, igaragaza ko hari inkingo zirenga miliyoni 70 zamaze gutangwa, ariko iziri munsi y'ibihumbi 20 akaba ari zo zimaze kugera mu bihugu by'Afurika nka hamwe mu habarizwa ibihugu byinshi bikennye.

    Uyu muyobozi kandi yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati 'Icyuho gishingiye ku bumuntu kiri mu isi kirigushyira buri wese mu kaga. Dukeneye ko gutera inkingo ku isi bigera kuri buri wese, aho ari hose.'

    Yahamagariye ibihugu byose guhangana n'ibibazo byatewe na Covid-19, bikaziba icyuho yateye bishimangira umubano bifitanye bishingiye ku bumuntu.

    Ibi Umuyobozi Mukuru wa Loni yabivuze mu gihe hashize iminsi hatangajwe uko ubukungu bw'isi buhagaze, aho byagaragaye ko buri guhura n'igihombo gikabije bwatewe n'ubusumbane mu itangwa ry'inkingo za Covid-19.

    Hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n'ishami mpuzamahampa ry'ubucuruzi, bwagaragaje ko ubukungu bw'isi bushobora guhura n'igihombo kingana na miliyari ibihumbi 2.9$ mu gihe ibihugu binaniwe gukemura ikibazo cyo gusaranganya inkingo.

    Inzobere zaburiye isi ko mu gihe ibihugu bikennye bizakomeza guhura n'ibibazo by'ubukungu byatewe na Covid-19, bizatuma n'ibihugu bikize bitabasha kuziba icyuho cy'ubukungu burundu.

    Iby'ubusumbane bushingiye ku mikoro y'ibihugu kandi byagarutsweho na Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, waburiye isi ko gahunda yo gutanga inkingo za Covid-19 izatuma habaho ubusumbane bukabije hagati y'ibihugu.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-7-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-19-bararembye

  • Urukingo bikekwa ko ruzahabwa ibihugu byinshi byo muri Afurika biravugwa ko rudakora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uru rukingo rwa oxford AstraZeneca bimwe mu bihugu byo muri Afurika byamaze gusaba ,rukomeje gutera urujijo rukomeye aho bivugwa ko rudakora ku barengeje imyaka 65 .Suede nicyo gihugu giherutse gutangaza ko kitazemera ko urwo rukingo ruhabwa abarengeje imyaka 65 y'amavuko bikaba byatangajwe na minisitiri w'ubuzima muriki gihugu.

    Kuri uyu wa kabiri, ikigo cy'ubuzima cyo muri Suwede cyatangaje ko urukingo rwa AstraZeneca ruzahabwa abafite hagati y'imyaka 18 na 64 mu gihe urwakozwe na BioNTech / Pfizer na Moderna ruzakoreshwa ku bafite imyaka 65 kuzamura.

    Yongeyeho ko ishobora guhindura ibyifuzo byayo nyuma yo kubona ibisubizo bivuye mu igeragezwa ry'amavuriro muri Amerika mu mezi ari imbere. Icyemezo cyacyo, kije nyuma y'amasaha make Polonye ivuze ko izaha urwo rukingo abatarengeje imyaka 60 gusa kandi mu gihe hari ugushidikanya mu Budage no mu Bufaransa ku bijyanye n'urwego rw'imikorere ku bageze mu za bukuru, na rwo ni ingirakamaro kuko AstraZeneca ari uruganda rukora imiti mu Bwongereza na Suwede rufite Wallenberg umuryango w'inganda nk'umunyamigabane munini.

    Aya makuru umuntu yakwita urucantege aje mugihe uru ruganda rwa AstraZeneca binyuze mu kigo Serum Institute cyo mubuhinde cyamaze kwemerera umugabane wa Africa inkingo za covid-19 zingana na miliyoni zisaga 600, bikekwa ko izi nkingo ari nazo u Rwanda rushobora kuzabonaho muza mbere. Biramutse bibaye ukuri ko uru rukiko rudakora kubantu barengeje imyaka 65, byaba bisubiye hasi kuko mu bagomba guhabwa inkingo bwa mbere harimo abafite imyaka yigiye hejuru.

    Kugeza ubu nta makuru menshi aratangazwa n'inzego zibishinzwe muri Astra Zeneca ndetse n'ibihugu byatumije nyinshi murizi nkingo harimo na Africa ntacyo birabivugaho. Gusa ibijyanye n'inkingo biracyari ihurizo rikomeye kubihugu bidafite ubushobozi buhagije cyane cyane bya Afurika kuko inkingo za mbere hafi ya zose zihariwe n'ibihugu bikize ku isi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/urukingo-bikekwa-ko-ruzahabwa-ibihugu-byinshi-byo-muri-afurika-biravugwa-ko-rudakora/

  • Cecile Kayirebwa yavuze impamvu Clarisse Karasira atagomba kurongorwa anavuga ku bijyanye no gutera ivi byadutse muri iki gihe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ufatwa nk'umwe mu bahanzikazi b'ikitegererezo hano mu Rwanda yavuze impamvu Clarisse Karasira atagomba kurongorwa ndetse anavuga ku bijyanye no gutera ivi byadutse muri iki gihe. Ibi Clarisse Karasira yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri Philpeter250 kuri YouTube aho uyu muhanzikazi yatangiye avuga byinshi ku muziki we no ku buzima bwe. Mu gutangira ikiganiro, Cecile Kayirebwa yavuze ko kuri ubu afite imyaka 74 y'amavuko nubwo akigaragara nk'inkumi kuko umurebye mu maso ntabwo wamukekera ko afite imyaka 74 y'amavuko. Kayirebwa yavuze ko yatangiye gukora umuziki mu mwaka w'1980 kuri ubu akaba amase imyaka 41 akora umuziki. Kayirebwa yavuze ko igihe kinini yakimaze hanze y'igihugu mu gihugu cy'ububiligi aho ndetse yanabyariye abana be 4 (abakobwa 2 n'abahungu 2). Muri aba babiri nibo bari mu Rwanda naho abandi 2 baba mu bubiligi.

    Cecile Kayirebwa

    Abajijwe ku bijyanye na Clarisse Karasira, Kayirebwa yavuze ko baziranye ndetse banahuye bakaganira anavuga ko hari ibirori banajyanyemo avuga ko ari umwana mwiza witonda. Ku bijyanye no kuba yaraterewe ivi akanambikwa impeta n'umusore usanzwe ari na manager we, Kayirebwa yavuze ko yabimenye gusa avuga ko uriya musore atagakwiye kumurongora kubera ko atigeze amusaba uburenganzira (ibi Kayirebwa yabivuze aseka ada nkuri gutebya). Kayirebwa kandi yagize ibyo avuga ku bijyanye no gutera ivi byadutse muri iki gihe aho yavuze ko ari byiza kuko ari ibyadutse muri iki gihe nubwo ku gihe cyabo bitabagaho. Yavuze ko nta kintu bitwaye kuko ari ibigezweho. Kayirebwa kandi yagiriye inama Clarisse Karasira urimo kwitegura kubana n'umusore unamubereye umujyanama mu bijyanye n'umuziki aho yavuze ko akwiye kumwubaha ndetse akanamenya kumwitaho nk'umugabo we.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/cecile-kayirebwa-yavuze-impamvu-clarisse-karasira-atagomba-kurongorwa-anavuga-ku-bijyanye-no-gutera-ivi-byadutse-muri-iki-gihe/

  • Neymar ati:《Sinzigera mpagarika ibirori ,ngumye muri ruhago gusa naturika》. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint-Germain, Neymar Jr yongeye gushimangira ko adateze kureka kwinezeza no gukoresha ibirori,nubwo mu minsi ishize byari bimukozeho ndetse avuga ko agumye mu by'umupira w'amaguru yazaturika.

    Mu mpera z'umwaka ushize nibwo Neymar yateje impaka cyane ubwo byavugwaga ko yateguye ibirori by'akataboneka byo gusoza umwaka, ndetse yari agiye kugezwa mu mategeko kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi. Ibi byatumye bamwe bamushinja ko atazi ibyo akina na byo ndetse bavuga ko atarakura dore ko yashakaga kwishyira mu mazi abira yirengagije inshingano ze.

    Byagaragaye ko uwahoze ari umustar wa Barca adafatana uburemere inshingano ze muri PSG kandi akemera ko ibirangaza hanze bigira ingaruka ku mikorere ye, ariko ubu yahakanye ko ari imico ititaye ku gutekereza ku ngaruka z'ibikorwa bye.

    Neymar yabwiye ESPN ati: 'None, ninde udakunda ibirori? Umuntu wese akunda kwinezeza'. 'Nzi igihe nshobora kugenda, nzi igihe nshobora kubikora, n'igihe ntabishoboye. 'Bitandukanye n'ibyo abantu batekereza, ko ntakuze, ko ntazi icyo nkora.'

    Rutahizamu wa PSG yongeyeho ati: 'maze imyaka itari mike ndi mu mupira w'amaguru. Niba ugumye ku ijana ku ijana umutwe wawe wibanda ku gukina umupira w'amaguru gusa, ku bwanjye, warangiza ugaturika.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/neymar-ati%E3%80%8Asinzigera-mpagarika-ibirori-ngumye-muri-ruhago-gusa-naturika%E3%80%8B/

  • Abana b'imyaka 4 y'amavuko bakomeje guca ibintu nyuma yo kugaragara bambaye nka Barack Obama na Michelle Obama (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abana babiri (Umuhungu n'umukobwa)batunguye abatari bake bitewe n'uburyo bari bambaye nka Barack Obama n'umufasha we ubwo bitabiraga umuhango w'irahira wa Perezida Joe Biden.

    Ryleigh Madison, ufite imyaka 4, umunyamideli w'umwana, n'inshuti ye Zayden w'imyaka 4, baherutse kwambara nka Barack na Michelle Obama mu muhango wo kurahira kwa Perezida Joe Biden.

    Kuri uyu wa mbere nibwo amafoto yabo yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Michelle Obama, ndetse atangaza ko yatunguwe no kubona aba bana bambaye nk'uko na bo bari bambaye.Aya mafoto yahise akundwa(likes)n'abatari bake.

    Ryleigh & Zayden, you nailed it! 😍💕
     
    📷: its_allry on IG pic.twitter.com/82jMswh3Lk

    — Michelle Obama (@MichelleObama) February 1, 2021

    Nyirasenge wa Ryleigh, Zoe Hampton, yabwiye Yahoo Life ko mwishywa we amaze umwaka umwe amurika imideli gusa ngo bahisemo gukora amafoto agaragaza Michelle na Barack Obama kuko ngo barabakunda cyane.

    Ati: 'Ntabwo twigeze dutekereza ko bizagera kuri uru rwego nk'uko byagenze. Ntabwo rwose twari twiteze ko Michelle abibona. Biratangaje rwose kandi turargushimira no gushimira inkunga n'urukundo ifoto imaze kubona. '

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abana-bimyaka-4-yamavuko-bakomeje-guca-ibintu-nyuma-yo-kugaragara-bambaye-nka-barack-obama-na-michelle-obama-amafoto/

  • Prof Alexandre Lyambabaje yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 02 Gashyantare 2021 niyo yemeje ko Prof Lyambabaje aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda. Ni nyuma y'uko hari hashize amezi ane Phillip Cotton wayiyoboraga asoje amasezerano ye kuri uyu mwanya agasimburwa by'agateganyo na Dr Musafiri Papias Malimba wigeze kuba Minisitiri w'Uburezi.

    Prof Lyambabaje yavutse mu 1960, ni ukuvuga ko afite imyaka 61. Yize muri kaminuza Nkuru y'u Rwanda, asoje ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's Degree) muri Canada.

    Ni umwe mu bahanga mu Rwanda ufite impamyabumenyi y'Ikirenga mu mibare, kuko afitemo Doctorat yakuye muri Kaminuza ya Rennes mu Bufaransa.

    Yabaye muri Guverinoma y'u Rwanda ku myanya itandukanye, aho nko mu 1999 yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi. Nyuma y'umwaka umwe, mu 2000 yagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi, ubukerarugendo n'inganda hamwe no guteza imbere ishoramari n'amakoperative, umwanya yamazeho imyaka itatu kugera mu 2003.

    Ni umwe mu bagize uruhare mu ishyirwaho rya politiki ijyanye n'ubucuruzi ndetse by'umwihariko n'iy'ubukerarugendo bw'u Rwanda.

    Yagize kandi uruhare mu bikorwa bigamije kwihuza kw'akarere binyuze mu nama zo ku rwego rwa ba minisitiri yagiye yitabira zirimo iz'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba na Comesa.

    Kuva mu 2014 kugera mu 2015, yari Umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'Ubuvuzi n'ubuzima rusange.

    Magingo aya, Prof Lyambabaje yari asigaye ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'ihuriro rya za Kaminuza zo muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Usibye kuba ari umuhanga mu mibare, Lyambabaje ni umwe mu bantu bazwiho gukunda imikino by'umwihariko Volleyball yakinnye akanaba umutoza. Magingo aya, yari aracyagaragara akina umukino w'intoki wa Volleyball.

    Yakinnye mu Ikipe y'Igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku Isi. Uyu mukino w'intoki niwo wamuhesheje bourse yo kujya kwiga mu Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga ya Doctorat anakina Volleyball nk'uwabigize umwuga.

    Prof Alexandre Lyambabaje yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda

    Lyambabaje yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Volleyball


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-alexandre-lyambabaje-yagizwe-umuyobozi-wa-kaminuza-y-u-rwanda