Category: Uncategorized

  • Ni iby’agaciro guhabwa ubwenegihugu bw’igihugu nkunda n’umutima wanjye wose- David Toovey #rwanda #RwOT

    David Toovey ari mu bantu batatu baraye basohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gashyantare 2021 ko bahawe ubwenegihugu.

    Mu Kinyarwanda cyiza yanditse kuri Twitter ye, David Toovey yagize ati 'Ntewe ishema rikomeye no kwitwa Umunyarwanda !

    Yakomeje agira ati 'Ni iby’agaciro gakomeye guhabwa ubwenegihugu bw’igihugu nkunda n’umutima wanjye wose. Ndanezerewe bitavugwa. Murakoze cyane kunyakira imuhira'

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bafashije David Toovey kwishimira iyi nkuru nziza ari na ko bamwifuriza kwisanga mu muryango mugari w’Abanyarwanda.

    Aba bagiye bamufasha kubyishimira, barimo Ange Ingabire Kagame wagize ati 'Ikaze iwanyu.'

    Barimo kandi Guverineri w’Intara y’Amajyarugurum Hon Gatabazi Jean Marie Vianney wagize ati 'Urabikwiriye rwose Dawudi we. Turakwishimiye.'

    David Toovey umaze igihe atuye mu Rwanda akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga agaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

    Ni umwe mu bagaragara cyane mu bukangurambaga bwa Visit Rwanda, akaba akunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyiza bitatse iki gihugu cy’imisozi 1000.

    David Toovey ukunze no kwandika ku ngingo zinyuranye ziganjemo ibidukikije, yanagiye akora imirimo inyuranye mu Rwanda irimo igaruka cyane ku bujyanama mu bigo bikomeye mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ni-iby-agaciro-guhabwa-ubwenegihugu-bw-igihugu-nkunda-n-umutima-wanjye-wose-David-Troovey

  • Perezida Joe Biden agiye guhuza abana n'ababyeyi babo b'abimukira batandukanyijwe ku butegetsi bwa Trump #rwanda #RwOT

    Yategetse kandi gusubiramo inyigo ijyanye n'abimukira yasizwe n'uwo yasimbuye.

    Mu kugerageza kurwanya abimuka mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwari bwatandukanyije abakuze batagira ibyangomwa n'abana babo binjiye baciye ku mupaka wa Amerika na Mexique.

    Aya mategeko yashyizweho umukono na Perezida Biden agiye gushyiraho itsinda rizasubiza mu miryango yabo abana babarirwa hagati ya 600 na 700 batandukanyijwe n'ababyeyi babo.

    Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ubutegetsi bwa Perezida Barack Obama [Perezida Biden yari abereye Visi perezida] na bwo bwatandukanyije abana batari bafite ibyangombwa n'ababyeyi kuri uwo mupaka, n'ubwo byabaye gake cyane.

    Rimwe muri aya mategeko ya Biden rizashinga itsinda rihuriyemo inzego zitandukanye – rikazaba riyobowe n'umunyamabanga mushya w'umutekano w'igihugu Alejandro Mayorkas – kugira ngo ayobore ibikorwa byo gusubiza hamwe imiryango.

    Itegeko rya kabiri n'irya gatatu yashyizweho umukono na Biden ejo ku wa kabiri ategeka ko hasubirwamo politike y'abinjira n'abasohoka ya Trump yagabanyije uburenganzira bwo guhabwa ubuhungiro, igabanya umuvuduko w'abinjira muri Amerika, kandi ihagarika inkunga yahabwaga ibihugu by'amahanga.

    Mu ijambo yavugiye muri White house, Biden yagize ati: “Tugiye gukora kugira ngo dukureho icyasha twatewe n'ubutegetsi buheruka.Tuvugishije ukuri, twatandukanyije abana tubavana mu maboko y'imiryango yabo, ba nyina na ba se babo, ku mupaka nta ngingo n'imwe yo kuzasubiza hamwe abana bakiri mu bigo n'ababyeyi babo”.

    Biden asaba kandi ko hashyirwaho itegeko ritanga uburenganzira bwo kuba mu gihugu, rikaba n'inzira yo gushobora guha ubwenegihugu abimukira badafite ibyangombwa bagera kuri miliyoni 11 muri Amerika.

    Ariko abareba ibintu n'ibindi bavuga ko uyu mukuru w'igihugu mushya yirinze guhindura politike ihamye ya Trump yafashwe mu rwego rwo kugabanya imibare iri hejuru y'abinjira mu gihugu mu buryo butemewe n'amategeko ku mupaka wo mu majyepfo.

    Ejo kuwa kabiri, mu nama mu biro vy'umukuru w'igihugu, umunyamabanga ushinzwe gutangaza amakuru Jen Psaki yavuze ko ubutegetsi bwiyemeje gushyiraho ingingo ishyira imbere itegeko rya muntu rijyanye n'abimukira.

    Yavuze ariko ko mu gihe iyo ngingo itarajyaho, atari igihe “cyo kwinjira muri Amerika”.

    Muri politike yo “kutihanganirana na gato” abimukira yemejwe mu kwa kane 2018, abimukira bakuze badafite ibyangombwa binjiriye ku mupaka wa Amerika na Mexique bafashwe nk'abanyabyaha bacirwa urubanza barafungwa.Mbere y'aho, ibi ntibyafatwaga nk'ibyaha.

    Kubera abana bari kumwe n'abo bafunzwe batashoboraga gucirwa urubanza ngo bagirwe abanyabyaha, ntibemerewe gufunganwa n'ababyeyi babo, maze bituma bashyirwa mu bigo byo kubakurikiraniramo.

    Mu cyumweru gishize,igice cya Biden gishinzwe ubutabera cyakuyeho iryo tegeko ku mugaragaro.

    Abana babarirwa mu 60.000 bafatiwe ku mupaka wa Mexique batari kumwe n'ababyeyi babo bafungiwe muri ibi bigo byubatswe ku butegetsi bwa Obama muri 2014.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-joe-biden-agiye-guhuza-abana-n-ababyeyi-babo-b-abimukira

  • DRC : Perezida wa Sena uri ku ruhande rwa Kabila na we ashobora kweguzwa #rwanda #RwOT

    Uyu Senateri Alexis Thambwe Mwamba ari ku ruhande rwa Perezida Kabila Joseph, aramutse avanywe kuri uyu mwanya, imbaraga z’uyu mugabo wayoboye DRC zaba zikomeje kurembera nyuma y’uko mu cyumweru gishize uwari Minisitiri w’Intebe na we yeguranye na Guverinoma ye.

    Ibinyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivuga ko Senateri Alexis Tambwe Mwamba akurikiranyweho kunyereza Miliyoni 7 USD.

    Umushinga wo kumweguza ku mwanya wo kuyobora Sena, watangijwe n’umwe mu bashingamategeko bituma bamwe muri bagenzi be bandika bashyigikira igitekerezo cye.

    Iki gitekerezo cya Senateri Valentin Gerengo, kugeza ubu kimaze gushyigikirwa n’Abasenateri 60 mu 108 baba bagize Sena ya kiriya gihugu.

    Uyu muyobozi wa Sena ya DRC aramutse yegujwe, byaba bisa nk’umusaruro w’impinduka zabayeho muri Sena mu Ukuboza 2020 ubwo ubwiganze bw’abasenateri bo ku ruhande rwa Perezida Tshikedi bwaruse ubw’abo ku ruhande rwa Perezida Kabila yasimbuye.

    Abanyapolitiki badafite uruhande babogamiyeho muri kiriya gihugu, bavuga ko hatangiye umugambi wo gushyira ku ruhande abayobozi bakuru bo ku ruhande rwa Kabila dore ko biri mu byakunze kuzitira Tshikedi mu byemezo bye.

    Mu cyumweru gishize, Prof. Sylvestre Ilunga Ilukamba wari Minisitiri w’Intebe yeguranye na Guverinoma ye nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu imutakarije icyizere.

    Prof. Sylvestre Ilunga Ilukamba ubwo yeguraga yavuze ko muri kiriya gihugu bagomba kubaha itegeko nshinga kandi no kubahiriza ihererekanya ry’ubuyobozi binyuze mu nzira z’amahoro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/DRC-Perezida-wa-Sena-uri-ku-ruhande-rwa-Kabila-na-we-ashobora-kweguzwa

  • Mory Kanté wavunnye Jacques Tuyisenge yafatiwe ibihano bikakaye na CAF #rwanda #RwOT

    Umunya-Guinea Conakry ukina mu kibuga hagati, Mory Kanté ntabwo azongera kugaragara muri CHAN 2020, ni nyuma y’ikosa rikomeye yakoreye rutahizamu w’Amavubi, Jacques Tuyisenge.

    Tariki ya 31 Mutarama 2021, Amavubi yakinaga na Guinea umukino wa 1/4 cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 11, Mory Kanté yaje gukandagira Jacques Tuyisenge mu ivi ry’iburyo, ibintu bigaragara ko yakoze yabigambiriye byanaviriyemo uyu rutahizamu guhita asimbuzwa.

    Uyu mukinnyi yahise ahabwa ikarita itukura na we asohoka mu kibuga, akaba yabombaga gusiba umukino wa 1/2 Guinea izakina na Mali.

    Ibinyamakuru byo muri Guinea byanditse ko nyuma yo kureba iri kosa yakoreye Jacques Tuyisenge, akanama gashinzwe imyitwarire ka CAF kahise kamuhagarika imikino 2, bivuze ko yahise asezererwa mu irushanwa, ikipe ye niyo yagera ku mukino wa nyuma ntazawukina.

    Nyuma yo kumukorera iri kosa, ku munsi wo ku wa Mbere Mory Kanté yagiye aho Amavubi acumbitse ajya gusaba Jacques Tuyisenge imbabazi.

    Yagiye ku musaba imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mory-kante-wavunnye-jacques-tuyisenge-yafatiwe-ibihano-bikakaye-na-caf

  • Amajyepfo: Batanu bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati” Iki gikorwa cyakozwe na Polisi hagamijwe kurwanya abacuruza bakanakwirakwiza urumogi mu gihugu yaba abaruranguza ndetse n’ababafasha ku rubagezaho nka bashoferi ndetse n’abamotari.”

    Yongeyeho ko abafashwe bafatanwe ingano y’urumogi rutandukanye kandi bari bamwe mu bavugwaho uruhare mu gukwirakwiza urumogi muri utu turere.

    SP Kanamugire yashoje agira inama abishora mu bikorwa bibi byo gucuruza urumogi kubireka kuko amategeko abahana yakajijwe, ashimira abaturage batanze amakuru kugirango iki gikorwa kigerweho.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakuriranwe ku cyaha bakekwaho cyo gucuruza urumogi.

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-batanu-bafatiwe-mu-bikorwa-byo-kurwanya-abacuruza-ibiyobyabwenge

  • Amajyepfo: Batanu bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe bose byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati' Iki gikorwa cyakozwe na Polisi hagamijwe kurwanya abacuruza bakanakwirakwiza urumogi mu gihugu yaba abaruranguza ndetse n'ababafasha ku rubagezaho nka bashoferi ndetse n'abamotari.'

    Yongeyeho ko abafashwe bafatanwe ingano y'urumogi rutandukanye kandi bari bamwe mu bavugwaho uruhare mu gukwirakwiza urumogi muri utu turere.

    SP Kanamugire yashoje agira inama abishora mu bikorwa bibi byo gucuruza urumogi kubireka kuko amategeko abahana yakajijwe, ashimira abaturage batanze amakuru kugirango iki gikorwa kigerweho.

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakuriranwe ku cyaha bakekwaho cyo gucuruza urumogi.

    Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-batanu-bafatiwe-mu-bikorwa-byo-kurwanya-abacuruza-ibiyobyabwenge

  • Guverinoma yasobanuye impamvu Umujyi wa Kigali wongerewe icyumweru cya #GumaMuRugo – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe nyuma y'uko Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gashyantare 2021, yongereyeho iminsi itanu abatuye Umujyi wa Kigali, bagomba kuba bari muri Guma mu Rugo.

    Isuzuma ryakozwe na Minisiteri y'Ubuzima rigaragaza ko mu gihe abatuye muri Kigali bamaze bari muri guma mu rugo, habayeho kubaganuka kw'abandura iki cyorezo.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko mbere y'uko guma mu rugo itangira muri Kigali, ubwandu bwa Coronavirus mu mujyi bwarutaga ubugaragara mu zindi ntara zose uziteranyije ariko icyumweru cya nyuma cya guma mu rugo cyagaragaje impinduka.

    Ati 'Muri iyi minsi itatu ishize nibwo bwa mbere twongeye kugira abarwayi bashya bake kurenza abakira, bivuze ko uwo mubare w'abarwayi bashya uri gutangira kugabanuka.'

    Yavuze ko impamvu yo gushyira abantu muri guma mu rugo akenshi iba igamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus kuko iyo umuntu ayifite akaguma mu rugo ashobora kwanduza abo babana gusa.

    Ati 'Iyo muri abantu bari mu rugo, mukaba murwaye cyangwa umwe akaba arwaye, abo yakwanduza ni abo mu rugo gusa. Ariko iyo atari muri guma mu rugo yanduza abo ahura na bo bose agataha buri munsi afite umubare w'abantu yanduje.'

    Ubushakashatsi bwakozwe mu byumweru bibiri bishize bwagaragaje ko nibura abantu 5% mu Mujyi wa Kigali barwaye Coronavirus. Ni nyuma y'uko Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, gitangije gahunda yo gupima abatuye muri Kigali hagendewe ku tugari batuyemo.

    Minisitiri Dr Ngamije ati 'Ubushakashatsi bwatweretse ko ubwandu buri mu tugari two muri Kigali twose, uretse uduce tw'icyaro two mu Karere ka Gasabo.'

    Akomeza avuga ko kugeza ubu umusaruro wa guma mu rugo uri kugaragara aho nibura ugeze kuri 6/10 ariko iki cyumweru cyongeweho kikaba gishobora gusiga ugeze ku 9/10, mu gihe abatuye i Kigali baba bubahirije amabwiriza ya guma mu rugo.

    Yakomeje agira ati 'Twari dukeneye iki cyumweru kugira ngo dushimangire ibyiza bya guma mu rugo, navuze igabanuka ry'abarwayi twakiraga ariko hari n'igabanuka ry'abahitanwa n'icyorezo. Iki cyumweru rero kiraza gufasha kugira ngo ingamba zubahirizwe ariko n'abantu babone ko iki cyorezo gikomeye.'

    Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje ko mu byumweru bibiri bishize abahitanwa na Coronavirus bagabanutseho 36% ugereranyije n'ibyumweru byabanje.

    Abanyarwanda bibutswa ko COVID-19 ari indwara ishobora gufata abantu bose itarobanuye kandi abo ihitana itarobanura ku myaka cyangwa ibyiciro runaka.

    Imibare igaragaza ko kuva tariki 18 Mutarama kugeza ku wa 1 Gashyantare 2021, hamaze gufatwa ibipimo 93,289. Muri byo abantu bose bapimwe hagaragayemo abanduye Coronavirus 4,427.

    Muri iyo minsi 14, abantu 2,909 bari basanzwe bafite Coronavirus barayikize ndetse bapimwe bigaragara ko nta bimenyetso byayo bagifite. Ni mu gihe abishwe nayo ari 56.

    Muri rusange kuva muri Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga ku butaka bw'u Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 890,156, aho abasanganywe iki cyorezo bamaze kugera ku 15,459.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ko ibyumweru bibiri bishize abatuye muri Kigali bari muri Guma mu Rugo byatanze umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yasobanuye-impamvu-umujyi-wa-kigali-wongerewe-icyumweru-cya

  • Urujijo ku rupfu rw'umuturage 'wiyahuriye muri kasho' akurikiranyweho gutunga imbunda – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'urupfu rwe, umugore we yatangaje ko umugabo we yari amaze ibyumweru bibiri yarabuze. Kugira ngo uyu atabwe muri yombi IGIHE yamenye ko byaturutse ku muturage watanze ikirego arega Gikominari ko yamukubise imbunda akanamukomeretsa.

    Ikirego cyarakiriwe ndetse gitangira no gukurikiranwa, maze Gikominari arafatwa arafungwa anemera ko koko iyo mbunda ayifite.

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ati 'Yafashwe kuko hari uwari watanze ikirego.'

    Yankubise imbunda mu gatuza

    Nyandwi Deo w'imyaka 38 atuye mu Murenge wa Bushenge mu Mudugudu wa Kasenjara mu Karere ka Nyamasheke, niwe watanze ikirego arega Gikominari ashingiye ku makimbirane bagiranye ahagana saa yine z'ijoro tariki ya 18 Ukwakira 2020, ahera ko amurenga bukeye bwaho.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yavuganye na IGIHE ari kuva ku isoko aho akorera ibikorwa bye by'ubucuruzi bw'ibitenge.

    Yavuze ko umwaka ushize aribwo yagiranye ikibazo na Gikominari. Ngo icyo gihe yari avuye gushaka imari, ahura n'abantu baramufata baramukubita. Yari ari kumwe na mugenzi we, bahangana n'abantu babiri bari bahuye nabo. Abo bantu ngo ni Gikominari n'uwitwa Membe.

    Ati 'Ibintu byo urumva barabijyanye n'ubwato barabujyanye. Ni ubwo buryo natanzemo amakuru. Ariko icyatumye mbikora, ni ikintu nari mbonye kidasanzwe. Nari mbonye bafite imbunda, yari Kalashnikov.'

    Nyandwi yavuze ko icyo gihe yari avuye kureba ibitenge, ngo yari abyinjije mu gihugu mu buryo bwa forode. Uwo Gikominari we ngo yari umuntu utega isambaza, wakundaga kuba uri aho ku mazi.

    Ati 'Yari umuntu utega isambaza nawe akorera kuri ayo mazi, yari ari kumwe n'uwitwa Membe.'

    Umunyamakuru yamubajije uburyo yaba yaramenye ko icyo Gikomanari afite ari imbunda, asobanura ko barwanye, maze akayikura mu bwato akayimukubita mu gatuza.

    Ati 'Twararwanye nsunika ubwato bwe, ahita ayikuramo ayinkubita mu gatuza ngwa mu mazi […] twarongeye turafatana mu ijosi arongera ayinkubita ku igufa ry'urwano, nibwo numvise ingufu zishize noneho ngwa mu mazi.'

    Nyandwi yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri yari ahuye na Gikominari akamwambura. Uyu mugabo avuga ko uwo munsi yambuwe ibitenge 531 bifite agaciro ka 1.150.000 Frw.

    Umugore wa Gikominari yavuze uko yafashwe

    Umugore wa Gikominari Mukamugenza Claudine yabwiye IGIHE ko ubwo umugabo we yatabwaga muri yombi hari tariki ya 17 Mutarama, ngo yari yamusize mu rugo avuyeyo agarutse asanga Umuyobozi w'Umudugudu yasize telefoni y'umugabo we mu rugo asiga amenyesheje abana ko baza kubwira nyina akavugisha uwo muyobozi.

    Ngo yaramuhamagaye amubwira ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, yazanye n'undi muntu akaba aribo batwara umugabo we. Ngo bahavanye baganira nta kibazo, bageze mu nzira nibwo ngo yamwambitswe amapingu bakamutwara.

    Ati 'Ni ayo maso, twaherukanye kuva ubwo.'

    Yemera ko yasuye umugabo akamushyira n'imyenda

    IGIHE yabonye amakuru ko nyuma y'aho uyu mugabo atawe muri yombi, umugore we yamenyeshejwe. Ku itariki 24 Mutarama 2021, ngo yamushyiriye imyenda yo kwambara.

    Mu kiganiro cy'iminota 40, nta hantu na hamwe uyu mugore yigeze yemerera Umunyamakuru wa IGIHE ko yigeze abona umugabo we kuva yafatwa, gusa nyuma yo kumubaza niba ariwe wamushyiriye imyenda, nibwo yemeye ko yamubonye, anavuga ko yahise afatwa n'ikiniga kuko yasanze amaze iminsi adakaraba.

    Ati 'Namusanze ha handi hari urukiko rukuru rutakiburanisha. Bo barambwiye ngo nzinduke saa moya mbe mpageze, nari nziko ari ukumumpa. Nafashe moto nahageze saa kumi n'ebyiri, mpageze barambwira ngo njye imbere mu kigo.'

    Yakomeje avuga ko ubwo yinjiraga muri icyo kigo, umugabo we yahazanywe ari mu modoka ya polisi akikijwe n'abapolisi babiri. Ati 'Yarimo imbere nabo bicaye ha handi hejuru.'

    'Uwo munsi yarababwiye ati ko inzara inyishe, mwambabariye umugore akangurira imineke, baramubwira bati twebwe ntabwo twemerewe ko bazana ibiryo. Ati se mwambabariye akanzanira uburoso na Colgate, bati byo turabyemera. Ati ariko upfa kuduha iyo mbunda.'

    Ngo umugabo yakomeje kubwira abapolisi ko bareka umugore akajya kumuzanira imyenda, nabo barabimwemerera, banasaba umugore ko yaza kumugurira na kambambili n'akabase ko gukarabiramo.

    Ati 'Barambwira bati iyo myenda genda uyifate uyihereze polisi yo kuri station, ndababwira nti nta kandi namushyiriramo ko kurya, bati nta kantu twemera. Ni uko iyo myenda nayishyizemo, barambwira ngo ngure na kambambili n'akabase […] nabishyize kuri station ya Polisi ya Kamembe.'

    'Yambwiye ko bamukurikiranyeho imbunda'

    Mukamugenza yavuze ko ubwo yabonaga umugabo we, bicaranye bombi mu cyumba, maze abapolisi bamubwira ko umugabo we yemeye ko atunze imbunda.

    Ngo muri uwo mwanya, umupolisi yasohotse hanze umwanya akanya gato maze umugabo abwira umugore ko akurikiranyweho imbunda ariko umupolisi agaruka ataramusobanurira neza.

    Ati 'Ntiyamaze hanze n'isegonda [Umupolisi]. None ho abivugira aho n'umupolisi ahari, arambwira ati nubwo watanga amadolari ijana [ukayizana]. Baramubwira bati nubwo yaba iri muri Congo utume umugore wawe ajye kuyizanayo. Nawe akambwira ati nubwo baguca amadolari ijana ariko ubwo yari ari kunshira isiri ngo nubwo nabona aho nyigurira ayo madolari.'

    'Noneho ndavuga nti reka ngende nzajya gushakisha aho andangiye, bati se aho azajya kuyishakisha ni he, arasubiza ngo aho nzajya kuyireba ni ahantu hitwa kuri Abote. Ndavuga nti noneho reka nzajyeyo, ndamanuka ngira ngo ndebe ko iryo joro ryacya.'

    Nyuma y'iminsi ibiri, ngo polisi yabajije umugore kuri telefoni niba yaragiye kuzana iyo mbunda, ngo ababwira ko aho yajyaga kuyireba atarabona umuntu umugezayo.

    Ati 'Bongera kumpamagara nkajya mbura icyo mbabwira, barongera baramumpa ku wundi munsi ntibuka kuri telefoni, arambwira ngo wo kagira Imana wambabariye nubwo yaba ari amadolari magana angahe ukayatanga ukareba ko wanzanira iyo mbunda, ati niba unkunda.'

    'Ndamubwira ngo ndajya gushakisha. Undi munsi barongera barampamagara, ndababwira nti uwo muntu ari kwa muganga, ndi kubabeshya, nti ntabwo ndamubona ngo azajye kuhanyereka.'

    Iperereza ku bapolisi bari bamurinze

    Umvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko umugabo akimara gufatwa, umugore we yamenyeshejwe ndetse akanamusura amushyiriye imyenda.

    Ku rundi ruhande, Polisi y'Igihugu yatangiye iperereza ku bapolisi bari bamurinze, ibakurikiranyeho uburangare bushobora kuba bwaraganishije no kwiyahura k'uyu mugabo.

    Ati 'Ni uburanganre, hagomba kuba harimo uburangare, kubona umuntu ukurikiranyweho icyaha nka kiriya, ntibamucungire hafi ngo barebe neza imyitwarire neza ku buryo yashoboye kwiyahura.'

    Mu gihe iperereza ryazagaragaza uburangare bw'abapolisi, CP Kabera yavuze ko
    'bazafatirwa ibihano kuko baba batarujuje inshingano zabo uko bikwiye.'

    Bivugwa ko uyu mugabo yiyarihuye muri kasho akoresheje imyenda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urujijo-ku-rupfu-rw-umuturage-wiyahuriye-muri-kasho-akurikiranyweho-gutunga

  • Nyarugenge: Abaturage barya baciye incuro, bamwenyuye nyuma yo guhabwa ibyo kurya – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021, ubwo abatuye mu Murenge wa Mageragere bashyikirizwaga ibiryo bagenewe n'inzego z'ibanze.

    Ibiribwa byatanzwe birimo toni 10 za kawunga na toni zikabakaba eshanu z'ibishyimbo byahawe imiryango 806. Hanatanzwe amata ku miryango 943 ifite abana bari munsi y'imyaka itandatu kugira ngo ihangane n'ikibazo cy'imirire mibi.

    Abaturage bahawe ibiribwa babwiye IGIHE ko bishimiye kuzirikanwa kuko bahoraga bibaza aho bazakura ibyo kurya muri iki gihe cya Guma mu rugo.

    Mukacyubahiro Angelique yagize ati 'Turabyishimiye kandi turashima nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuri iyi nkunga duhawe kuko ije twari tuyikeneye pe. Nkanjye nirirwaga ntekereza aho nzakura ibyo kugaburira abana bikanyobera.''

    Niyibizi Mordecai yagize ati 'Ndishimye cyane kubera ko mpawe ibiryo kandi nizeye ko bizamfasha cyane muri iki gihe cya Guma mu rugo cyane ko nta n'ahantu nari mfite ho kubikura.'

    Umubyeyi witwa Uwambabazi Léonille wakoraga akazi k'ubuyede, we avuga ko yahoraga yibaza aho azakura ibiryo akabiburira igisubizo.

    Ati 'Twabyishimiye kuko twari tumaze iminsi tutabona ifunguro ryo kurya ariko ubu njye n'abana turi bwishime duseke cyane.'

    Yongeyeho ko nta mafunguro muri iki gihe babonaga bitewe n'iyi gahunda ya guma mu rugo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, we yasabye abahawe ibiribwa kubikoresha neza.

    Ati 'Ibi biryo bizafasha abaturage bacu muri iki gihe cya guma mu rugo kuko batari bafite aho bakura amafunguro bitewe n'uko abo twahaye ari ba bandi bakoraga imirimo yagizweho ingaruka na COVID-19 baryaga ari uko bakoze.'

    Yakomeje avuga ko bamwe mu bahawe ibiryo barimo abakoraga muri salon de coiffure no muri sauna, abafundi n'abayede, abanyonzi n'abamotari n'abandi.

    Yongeyeho ko iyi miryango yahawe ibiryo yiyongera ku yindi 1141 yabihawe mu byumweru bibiri bishize.

    Mu Mujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo ku ikubitiro abaturage ibihumbi 72 ni bo bari babaruwe ko bagomba guhabwa ibiribwa kuko baryaga ari uko bakoze. Kuri iyi nshuro ya kabiri hiyongereyeho indi miryango ibihumbi 60 kuko na yo ibyo yari yarizigamye byayishiranye.

    Ibiribwa bigenewe abatishiboye byabanje gushyirwa nu nzego z’ibanze

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, aganira n’itangazamakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abaturage-barya-baciye-incuro-bamwenyuye-nyuma-yo-guhabwa-ibyo-kurya

  • Nyarugenge: Abaturage barya baciye incuro, bamwenyuye nyuma yo guhabwa ibyo kurya – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021, ubwo abatuye mu Murenge wa Mageragere bashyikirizwaga ibiryo bagenewe n’inzego z’ibanze.

    Ibiribwa byatanzwe birimo toni 10 za kawunga na toni zikabakaba eshanu z’ibishyimbo byahawe imiryango 806. Hanatanzwe amata ku miryango 943 ifite abana bari munsi y’imyaka itandatu kugira ngo ihangane n’ikibazo cy’imirire mibi.

    Abaturage bahawe ibiribwa babwiye IGIHE ko bishimiye kuzirikanwa kuko bahoraga bibaza aho bazakura ibyo kurya muri iki gihe cya Guma mu rugo.

    Mukacyubahiro Angelique yagize ati “Turabyishimiye kandi turashima nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuri iyi nkunga duhawe kuko ije twari tuyikeneye pe. Nkanjye nirirwaga ntekereza aho nzakura ibyo kugaburira abana bikanyobera.’’

    Niyibizi Mordecai yagize ati “Ndishimye cyane kubera ko mpawe ibiryo kandi nizeye ko bizamfasha cyane muri iki gihe cya Guma mu rugo cyane ko nta n’ahantu nari mfite ho kubikura.”

    Umubyeyi witwa Uwambabazi Léonille wakoraga akazi k’ubuyede, we avuga ko yahoraga yibaza aho azakura ibiryo akabiburira igisubizo.

    Ati “Twabyishimiye kuko twari tumaze iminsi tutabona ifunguro ryo kurya ariko ubu njye n’abana turi bwishime duseke cyane.”

    Yongeyeho ko nta mafunguro muri iki gihe babonaga bitewe n’iyi gahunda ya guma mu rugo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, we yasabye abahawe ibiribwa kubikoresha neza.

    Ati “Ibi biryo bizafasha abaturage bacu muri iki gihe cya guma mu rugo kuko batari bafite aho bakura amafunguro bitewe n’uko abo twahaye ari ba bandi bakoraga imirimo yagizweho ingaruka na COVID-19 baryaga ari uko bakoze.”

    Yakomeje avuga ko bamwe mu bahawe ibiryo barimo abakoraga muri salon de coiffure no muri sauna, abafundi n’abayede, abanyonzi n’abamotari n’abandi.

    Yongeyeho ko iyi miryango yahawe ibiryo yiyongera ku yindi 1141 yabihawe mu byumweru bibiri bishize.

    Mu Mujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo ku ikubitiro abaturage ibihumbi 72 ni bo bari babaruwe ko bagomba guhabwa ibiribwa kuko baryaga ari uko bakoze. Kuri iyi nshuro ya kabiri hiyongereyeho indi miryango ibihumbi 60 kuko na yo ibyo yari yarizigamye byayishiranye.

    Ibiribwa bigenewe abatishiboye byabanje gushyirwa nu nzego z’ibanze

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, aganira n’itangazamakuru

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abaturage-barya-baciye-incuro-bamwenyuye-nyuma-yo-guhabwa-ibyo-kurya