Category: Uncategorized

  • Uganda : Minisitiri watanze impano ya Ambulance yayisubije kuko yatsinzwe amatora #rwanda #RwOT

    Muri aya matora yo guhagararira abaturage yo ku nzego z’ibanze, Evelyne Anite yatsinzwe na mugenzi we babana mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM rinaherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu.

    Muri Nzeri 2020, Evelyn Anite yari yatanze iriya mbangukiragutabara ayiha abatuye mu mujyi wa Koboko ubwo amatora yari yegereje.

    Ni umuhango na we ubwe yari yitangarije, ashyira amafoto kuri Twitter atanga iriya mpano yo gufasha abatuye muri uriya mujyi.

    Wilson Sanya uyobora uriya mujyi, avuga ko nyuma yo gutsindwa amatora, uriya Muminisitiri yasabye gusubizwa iriya mpano.

    Aganira na Daily Monitor, Wilson Sanya yagize ati 'Ndemeza ko iyo modoka yasubijwe Anite. Bwa nyuma mvugana n’umushoferi wayo, yanyemereye ko bayisubije ku mategeko y’uwo minisitiri.'

    Minisitiri Evelyn Anite yari yatanze iriya mbangukiragutabara iriho n’ifoto ye nk’impano yo gufasha abatuye muri uriya mujyi by’umwihariko korohereza abagore, abana n’abageze mu za bukuru kugera kwa muganga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Uganda-Minisitiri-watanze-impano-ya-Ambulance-yayisubije-kuko-yatsinzwe-amatora

  • Jacques Tuyisenge wavunikiye muri CHAN azamara ukwezi kurenga adakina #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu akaba na rutahizamu wa APR FC, Jaques Tuyisenge, agiye kumara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu hanze y’ikibuga nyuma yo kugira imvune.

    Jacques Tuyisenge wari na Kapiteni w’iyi kipe y’u Rwanda yagarukiye muri 1/4, yavunikiye mu mukino wahuje u Rwanda na Guinea.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare 2021, nibwo Tuyisenge yanyuze mu cyuma (MRI), kugira ngo barebe neza uko imvune ihagaze.

    Nyuma y’ikizamini muganga w’ikipe y’igihugu, Patrick Rutamu aganira na The New times dukesha iyi nkuru, yavuze ko imvune izamara ibyumweru bitandatu.

    Yagize ati “Jacques Tuyisenge yagize imvune mu ivi, bizafata hagati y’ibyumweru bine na bitandatu kugira ngo akire neza”.

    Rutamu avuga kandi ko Kalisa Rashid nawe yagize ikibazo cy’umutsi, akaba ashobora kugaruka igihe shampiyona izaba isubukuwe.

    Ati 'Twavuga ko amahirwe ya Kalisa yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup iteganyijwe muri uku kwezi kwa Kabiri ari make, biragoranye'.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Jacques-Tuyisenge-wavunikiye-muri-CHAN-azamara-ukwezi-kurenga-adakina

  • Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy'uko amatora yibwe #rwanda #RwOT

    Impuzamashyaka NUP yo muri Uganda ikuriwe na Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine yatanze ikirego mu rukiko rw'ikirenga rugaragaza ko amatora yakozwe tariki ya 14 Mutarama 2021 atagenze neza bakaba basaba ko yateshwa agaciro.

    Nkuko byatangajwe n'umwunganizi wa NUP George Musisi bagaragarije urukiko ibirego bafitiye ibimenyetso nk'impapuro zitora zari zatowe mbere, gutoteza abarwanashyaka ba NUP aho bamwe banafashwe bagafungwa.

    Amakuru ari kuva mu gihugu cya Uganda aravuga ko Perezida Museveni yahaye Andrew Mwenda ubutumwa bwo kwegera Bobi Wine akamwemeza ko yahagarika ikirego mu rukiko rw'ikirenga maze bakagirana amasezerano y'ibanga y'uburyo azakorana na leta ya Museveni.

    Ibyo twabashije kumenya nuko abafana ba Bobi Wine bafunze bazahita barekurwa ndetse n'ibindi byinshi cyane. Museveni asanzwe azwiho gukoresha amafaranga y'umurengera yigarurira abamurwanya. Amakuru ari hanze aremeza ko Andrew Mwenda yabonanye na Bobi Wine inshuro zigera kuri ebyiri kuva amatora yaba kugirango babiganireho.

    Abantu benshi bibuka uburyo Mwenda yagiye ku biro bya NUP akambara imyenda yabo avuga ko nawe ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Uganda anyuze muri iryo huriro. Abahanga mu bya politiki bemeza ko icyo Mwenda yashakaga ari ugusenya iri shyaka nk'intumwa ya Museveni. Nyuma yaho, Mwenda yaje kugaragara kuri televiziyo avuga ko Bobi Wine adashoboye kuyobora iki gihugu.

    Undi munyamategeko wa NUP ariwe Medard Sessonga yemeje ko nta matora Perezida Museveni yakwitabira ngo agende neza. Babwiye urukiko rw'ikirenga ko abasirikari binjiye mu biro by'itora bazanye impapuro zatowe. Nyuma y'amatora Bobi Wine yafungiwe iwe mu gihe kingana n'ibyumweru bibiri Museveni amaze gutangaza ko yatsinze amatora.

    Komisiyo y'amatora muri Uganda yatangaje ko Museveni yatsinze kuri 59% naho Bobi Wine akagira 35% mu matora yarimo umutekano muke aho abagande 54 bashyigikiye Museveni bishwe n'inzego z'umutekano, bashaka gutera ubwoba abashyigikiye Bobi Wine.
    Imiryango iharanaira uburenganzira bwa muntu yamaganye ibikorwa bya leta ya Museveni

    Si ubwa mbere abatavuga rumwe na Museveni baregera urukiko rw'ikirenga ko Museveni yibye amatora ariko ntacyo byigeze bitanga kuko abacamanza b'urukiko rw'ikirenga batigenga nkuko n'abagize Komisiyo y'amatora nabo ubwabo batigenga kuko bose bashyirwaho na Perezida Museveni.

    Ihuriro rya NUP ryabonye imyanya myinshi mu Inteko ishinga Amategeko aho babonye abagera kuri 56 akaba ari ubwambere ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi ribona imyanya myinshi. Abagize guverinoma bagera kuri 25 bo mu ishyaka rya Museveni batsinzwe na NUP ndetse n'uwabaye Visi Perezida wa Museveni igihe kirekire ariwe Edward Ssekandi nawe yatsinzwe na NUP.

    Nibwo bwa mbere NRM ya Museveni yatsindwa n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu myaka hafi 40 Museveni amaze ku butegetsi. Ibi bigaragaza ko abagande barambiwe NRM na Perezida Museveni. Mu mwaka wa 2011 Museveni yatsinze n'amajwi 68%, agira 60% muri 2016 none uyu mwaka yagize 58%.

    The post Perezida Museveni yahaye inshingano Andrew Mwenda zo kuguyaguya Bobi Wine bagahagarika ikirego cy'uko amatora yibwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-museveni-yahaye-inshingano-andrew-mwenda-zo-kuguyaguya-bobi-wine-bagahagarika-ikirego-cyuko-amatora-yibwe/

  • Urugendo rwa mbere rwa RwandAir i Bangui yajyanye na ba Minisitiri 2 #rwanda #RwOT

    Uru rugendo rwa mbere rwagiyemo abantu 37 barimo Soraya Hakuziyaremye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete.
    Ni urugendo rugaragaza ko ibi bihugu bishaka kongera ingufu mu mikoranire by’umwihariko mu by’ubucuruzi.

    Umuyobozi mukuru wa RwandAir, Yvone Manzi Makolo yavuze ko uru rugendo rwa mbere rwagiyemo abiganjemo abacuruzi basanzwe.

    Centrafrique ibaye igihugu cya 30 gitangijwemo ingendo za RwandAir, izajya ijyayo kabiri mu cyumweru.

    Uyu muyobozi wa RwandAir kandi avuga ko gutangiza ingendo zerekeza i Bangui ari ugukomeza kwagura amarembo y’u Rwanda n’ibindi bihugu byo ku mugabane wa Africa.

    Ubusanzwe abaturuka mu bihugu bya Africa baza mu Rwanda, bahabwa VISA bageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku mupaka.

    Uru rugendo kandi rutangiye mu gihe mu kwezi gushize, Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe watangije igice cy’Isoko rusange ry’Umugabane wa Africa.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame wakunze kugaruka kuri iri soko rusange, yakunze kuvuga ko Abanyafurika bagomba gusangira amahirwe y’Umugabane wabo bityo ko guhahirana ari byo bizatuma uyu mugabane utera imbere ukazabasha kugera ku cyerekezo 2063.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urugendo-rwa-mbere-rwa-RwandAir-i-Bangui-yajyanye-na-ba-Minisitiri-2

  • Nigeria:Umwe mu bakobwa bashimuswe na Boko Haram yabashije gucika #rwanda #RwOT

    Nibura umwe mu bakobwa bigaga muri Chibok bashimuswe na Boko Haram mu 2014 yashoboye gucika umunyururu, nk’uko Open Doors ibitangaza.

    Hauwa Halima Maigana yari umwe mu bakobwa 276 biganjemo abakirisito bashimuswe n’umutwe w’iterabwoba ku ishuri ryabo muri Nijeriya mu myaka irindwi ishize.

    Open Doors, umuryango ushinzwe gukurikirana no kurengera abakristo batotezwa watanagaje ko bishoboka ko abandi bakobwa babashije gutoroka ariko mubyukuri kugeza ubu ntibarabasha kumenya no kwemeza imibare ihamye y’abo bakobwa.

    Illia Djadi, umusesenguzi mukuru wa Open Doors ushinzwe ubwisanzure bw’imyemerere n’imyizerere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, yagize ati: “Umwe mu bakobwa ba Chibok watorotse yabashije kuvugana na se kuri telefoni amumenyesha amakuru ye yose”.

    Henrietta Blyth, umuyobozi mukuru wa Open Doors mu Bwongereza na Irlande, yagize ati: “Amakuru y’abakobwa bacitse Boko Haram harimo n’umukobwa w’umunyeshuri ku ishuri rya Chibok. Ni urumuri rw’icyizere ko abandi bakiri mu bunyage na bo bashobora kubona umudendezo wabo.

    “Ishimutwa ry’abakobwa ba Chibok mu myaka irindwi ishize ryabaye urugero rubabaje rw’uko abagore bibasirwa cyane n’itotezwa muri Nijeriya kubera imyizerere yabo (abakristo) ndetse bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    “Ndetse na nyuma yo gutoroka, urugendo rwabo rw’umubabaro ubusanzwe ntirurangirira aho. Bakeneye gusubira mu gace kabo kandi bagahangana n’ihungabana ryo gushimutwa kwabo”.

    Mu myaka myinshi ishize, bamwe mu bakobwa b’ishuri rya Chibok bararekuwe cyangwa bashoboye gutoroka ariko byibuze ijana baguma mu bunyage.

    Djadi yavuze ko byari imyaka irindwi y’amaganya n’ububabare bukabije ku babyeyi babo, anaburira ko ikibazo cy’ishimutwa kitarangiye muri Chibok.

    Yakomeje agira ati: “Mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeriya, Boko Haram ikomeje gukwirakwiza iterabwoba n’ibitero byayo mu baturage biganjemo abakirisitu bashimuswe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ubwicanyi”.

    Dukurikije imibare yatanzwe na Open Doors, abakristu 990 bashimuswe n’imitwe yitwara gisirikare ya kisilamu muri Nijeriya mu 2020.

    Djadi yanenze guverinoma ya Nijeriya kuba yarananiwe kurinda umutekano w’abakristo.

    Ati: “Ibisubizo byatanzwe na guverinoma biragaragara ko bidahagije, kubera ko abakoze iryo hohoterwa bashoboye gukomeza kwibasira abakirisitu, ndetse n’abandi Banyanigeria, mugihe nta bihano bafatiwe'.

    “Mu gihe cya Noheri, abaturage benshi biganjemo abakirisitu bo muri Chibok bibasiwe n’ibitero, barasenyerwa ndetse baricwa.

    'Open Doors, turashaka kongera guhamagarira guverinoma ya Nigeriya gushyira umutekano ku mwanya wa mbere no kurinda abaturage batishoboye'.

    “Hatabayeho umutekano abantu baba mu majyaruguru ya Nijeriya, ntibazashobora kubaho mu buzima busanzwe”.

    Source: christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nigeria-Umwe-mu-bakobwa-bashimuswe-na-Boko-Haram-yabashije-gucika.html

  • Jacques Tuyisenge azamara ibyumweru bitandatu hanze y’ikibuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Jacques Tuyisenge agiye kumara igihe kinini adakina kubera imvune
    Jacques Tuyisenge agiye kumara igihe kinini adakina kubera imvune

    Yavunitse ari mu mukino wabaye ku Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, ubwo u Rwanda rwasererwaga na Guinea muri 1/4 cya CHAN 2021, imikino ikaba ikomeje kubera muri Cameroon.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare 2021, nibwo Tuyisenge yanyuze mu cyuma (MRI), kugira ngo barebe neza uko imvune ihagaze.

    Nyuma y’ikizamini muganga w’ikipe y’igihugu, Patrick Rutamu aganira na The New times dukesha iyi nkuru, yavuze ko imvune izamara ibyumweru bitandatu.

    Yagize ati “Jacques Tuyisenge yagize imvune mu ivi, bizafata hagati y’ibyumweru bine na bitandatu kugira ngo akire neza”.

    Rutamu avuga kandi ko Kalisa Rashid nawe yagize ikibazo cy’umutsi, akaba ashobora kugaruka igihe shampiyona izaba isubukuwe.

    Ati “Twavuga ko amahirwe ya Kalisa yo gukina imikino ya CAF Confederation Cup iteganyijwe muri uku kwezi kwa Kabiri ari make, biragoranye”.

    As Kigali izasura ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisia tariki 14 Gashyantare 2021, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 21 Gashyantare 2021.

    Manzi Thierry azamara iminsi mike hanze y
    Manzi Thierry azamara iminsi mike hanze y’ikibuga nyuma yo kuvunikira mu mukino na Togo

    Ku mvune za Manzi Thierry na Iradukunda Jean Bertrand, uwo muganga yakomeje avuga ko bagize utubazo duto ariko ko bazagaruka mu minsi ya vuba.

    Iradukunda Jean Bertrand nawe yagize ikibazo mu ivi
    Iradukunda Jean Bertrand nawe yagize ikibazo mu ivi

    Amavubi aragera mu Rwanda akubutse muri Cameroon kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2020, saa tatu n’iminota 40 z’ijoro (21:40).


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/jacques-tuyisenge-azamara-ibyumweru-bitandatu-hanze-y-ikibuga

  • Muri 2024 ingo zose z’u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi – REG #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n
    Muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amashanyarazi

    Mu mwaka ushize wa 2020, ingo zirenga ibihumbi 200 zahawe amashanyarazi, umwaka ukaba wararangiye ijanisha ry’ingo zifite amashanyarazi mu gihugu rigeze kuri 59.7%, ni ukuvuga ingo zisaga 1,600,000 ubaze muri rusange zaba izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari ndetse n’izikoresha ingufu zidafatiye kuri uwo muyoboro, cyane cyane umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

    Intego ya REG ngo ni uko mu mwaka wa 2024, amashanyarazi azaba yageze ku baturage bose ku kigero cya 100%.

    Ubu ingo zirenga miliyoni n’ibihumbi 180 zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, mu gihe izisaga ibihumbi 430 zo zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari.

    Nk’uko bisobanurwa n’Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro muri REG, Ahimbisibwe Reuben, hari imishinga myinshi irimo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu, hubakwa imiyoboro itandukanye ndetse n’aho itari bagahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Yagize ati: “Uyu mwaka wa 2020 – 2021 dufite imishinga minini n’imito igera ku 122 hirya no hino mu turere, yaba iyo kwagura imiyoboro isanzwe ndetse no kubaka imishya. Imyinshi muri yo irimo irarangira ariko dufite n’indi igikorwa ndetse n’izatangira mu gihe cya vuba”.

    Ahimbisibwe yongeraho ko icyo bishimira kirenzeho ari uko ubu nta Murenge n’umwe utageramo amashanyarazi. Iyo ngo ni intambwe ikomeye igihugu kirimo gutera, kandi intego ngo ni uko amashanyarazi agera kuri buri rugo.

    Ahimbisibwe kandi yavuze ko intego y’umwaka utaha w’ingengo y’imari ari ukugeza amashanyarazi muri buri Kagari, nyuma bakazakomeza no muri buri mudugudu.

    Ati “Mu mwaka utaha tuzongera cyane umubare w’ingo duha amashanyarazi bitewe n’imishinga myinshi izaba itangiye. Leta yadushakiye abaterankunga batandukanye barimo Banki y’Isi, Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), Banki y’Ishoramari y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EIB), Ikigega Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga (OFID), Ikigega cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD), Igihugu cya Korea ndetse n’abandi batandukanye”.

    Kugira ngo kandi REG irusheho kongera umubare w’abahabwa amashanyarazi, yongereye umubare wa metero zikurikizwa ngo abaturiye imiyoboro bahabwe amashanyarazi batiguriye ibikoresho.

    Ati “Ubusanzwe twagarukiraga kuri metero 37 uvuye ku ipoto tugaha amashanyarazi abatuye muri iyo ntera batagombye kujya kwishakira ibikoresho. Ariko ubu tugiye kuzongera tuzigeze ku 100, ku buryo abazabona amashanyarazi mu buryo bwihuse baziyongera cyane”.

    Ahimbisibwe kandi yatangaje ko muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi hitabwa no ku bikorwa bitandukanye by’iterambere cyangwa bitanga serivisi z’ibanze nk’amashuri, amavuriro, amasoko, udukiriro, inganda, amakusanyirizo y’amata ndetse n’ibiro by’inzego z’ubuyobozi nk’utugari n’imirenge.

    Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kaza ku isonga mu kugira ingo nyinshi zifite amashanyarazi ku ijanisha rya 93.2%, kagakurikirwa n’Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo kageze ku ijanisha rya 84.1%.

    Akarere kaza inyuma mu kugira ingo zimaze kugerwaho n’ amashanyarazi ni Gakenke, kari ku ijanisha rya 34.2%, ariko ibyo ngo biterwa n’uko Gakenke ari kamwe mu turere tutabagamo amashanyarazi mbere, ku buryo kuyakwirakwiza bisa no guhanga bushya, mu gihe uturere twayahoranye biba byoroshye kuyageza ku ngo zitayafite, kuko haba hari aho bafatira.

    Gusa nubwo Gakenke iri inyuma mu kugira amashanyarazi, REG ngo ihateganyiriza imishinga myinshi izatuma umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi uzamuka, ahatagera amashanyarazi asanzwe bitewe n’imiterere yahoo ngo bagahabwa amashanyarazi akomoka ku ngufu z’izuba ariko bakayabona.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muri-2024-ingo-zose-z-u-rwanda-zizaba-zifite-amashanyarazi-reg

  • Polisi yatahuye amayeri akoreshwa n’abaka impushya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y
    CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko mu bantu bafashwe harimo abasaba uruhushya rwo gukoresha imodoka bakaruhabwa aho kuyigendamo bakaruha abandi bayigendamo bo bakagenda mu yindi.

    Agira ati, “Abantu banywa inzoga ndetse n’abo dufata mu muhanda barengeje amasaha baba basinze kandi bafite ubutumwa ariko batakoze ibyo basabiye uruhushya ahubwo bajya gusurana, bajya kuzerera kugira ngo babone uko banywa inzoga”.

    CP Kabera avuga ko abanyamaguru 117, 630 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 batambaye agapfukamunwa, mu gihe abandi 2,066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha kandi utubari tutemerewe gukora.

    Akomeza avuga ko hafashwe imodoka 2,218, moto 912 ndetse n’amagare 612 byose bitubahirije amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, mu Mujyi wa Kigali bamwe bakaba bakoresha uburyo butandatu mu kwihisha Polisi burimo gutizanya ubutumwa bugaragaza uruhushya rutangwa na Polisi, abarenga ku masha ya siporo n’ibindi.

    CP Kabera avuga ko ayo mayeri bayatahuye kandi uzajya yitwaza ko isaha ya siporo itararangira hazajya harebwa ku isaha y’umupolisi n’abandi bagenzura ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Avuga kandi ko hari abantu basaba impushya aho gukora icyo bazisabiye ahubwo bakajya gusurana no kuzerera.

    Agira ati “Gusaba uruhushya ntibajye aho barusabiye ahubwo ukabeshya ukirirwa uzerera, abantu basaba impushya bagasurana, urugero hari aho abapolisi bafashe umuntu avuga ko yiriwe kwa muganga, umwana aramunyoboza ati oya ntitwagiye kwa muganga ahubwo twiriwe mu mujyi”.

    Avuga ko kutubahiriza amasaha nabyo byagaragaye aho abantu bahabwa uruhushya rw’umunsi umwe bakumva ko barukoresha amasaha 24 kandi bitemwe, abahawe uruhushya rw’iminsi 2 bakumva ko barukoresha amasaha 48 kandi bitemewe.

    Polisi ivuga ko kubahiriza amabwiriza mu cyumweru cya Guma mu rugo abaturage bagomba kumva ko amakosa akorwa iyazi, kandi ko gutanga uruhushya bikorwa na polisi ndetse ko impushya zitangwa zisuzumwa.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/polisi-yatahuye-amayeri-akoreshwa-n-abaka-impushya

  • DR Congo: Nyuma yo kwikiza Minisitiri w'Intebe, utahiwe ni Umukuru wa Sena #rwanda #RwOT

    Umusenateri muri sena ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yanditse ubusabe bwo gukuraho umukuru wa sena Alexis Thambwe Mwamba. Thambwe, ni umuntu usanzwe ari ku ruhande rw'uwahoze ari perezida, Joseph Kabila.

    Senateri Valentin Gerengo yandikiye ibiro by'inteko abimenyesha ko Thambwe Mwamba akwiye kuvanwa ku mwanya we, kugira ngo akurikiranwe n'ubucamanza.

    Umutwe wa sena wateranye ejo kuwa kabiri tariki 02 Gashyantare 2021 ntiwatangaje kumugaragaro impamvu uwo musenateri ashaka ko ubakuriye yeguzwa, gusa abasenateri bagera kuri 60 bamaze gusinya bashyigikira ibyo, nk'uko ibinyamakuru muri DR Congo bibivuga.

    Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2020, ubwiganze mu nteko ishingamategeko bwarahindutse, abashyigikiye perezida Felix Tshikedi baba benshi kurusha abashyigikiye Joseph Kabila. Hatangiye igisa no kwigizayo abategetsi bakuru bo ku ruhande rwa Joseph Kabila, nk'uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.

    Kuwa gatanu ushize, Minisitiri w'intebe Sylvestre Ilunga Ilukamba, usanzwe ari ku ruhande rwa Joseph Kabila, nawe yegujwe n'inteko ishingamategeko.

    Amakuru avuga ko Alexis Tambwe Mwamba arebwa n'Umushinjacyaha mukuru wifuza ko bamuvanaho ubudahangarwa maze agakurikiranwaho ibyo akekwaho byo kunyereza miliyoni 7 z'amadolari.

    Tambwe Mwamba nkuko BBC ikomeza ibitangaza, yahakanye ibi ashinjwa byo kunyereza imari ya leta, kandi yemeje ko yiteguye kwegura, mu ijambo rigufi yashyikirije nyuma y'inama ya sena ejo kuwa kabiri.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/dr-congo-nyuma-yo-kwikiza-minisitiri-wintebe-utahiwe-ni-umukuru-wa-sena/

  • Urukiko rwakatiye Navalny utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Putin igifungo cy'imyaka isaga itatu #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki Alexey Navalny, utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'U Burusiya yakatiwe igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu n'igice n'urukiko rw'iki gihugu. Leta y'u Burusiya yirengagije ubusabe bw'amahanga ndetse n'abo mu gihugu hagati basaba ko arekurwa.

    Biturutse ku kuba yari yarigeze kumara amezi 10 afungishijwe ijisho mu rugo iwe, iyi ngingo yafashwe n'urukiko isobanuye ko Navalny agiye kuzamara imyaka ibiri n'amezi umunani ari mugihome.

    Urukiko rumushinja kunyuranya n'amategeko igihe yarekurwaga by'agateganyo mu rubanza rwo mu 2014, mu kutabwira abategetsi b'amagereza aho yari igihe yatwarwaga kuvurirwa mu Budage yahawe uburozi.

    Uyu munyepolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi yamye yisobanura ko urubanza yaciriwe mu 2014 rwari rushingiye ku mpmvu za poritike, ko wari umugambi wo kumubuza kwiyamamariza kuba umukuru w'igihugu.

    Abanywanyi be bari bahamagariye imyigaragambyo igihe urwo rubanza rwasomwaga, ariko bashwiragijwe n'igiporisi aho bari hafi y'urukiko no mu mihanda yo mu munkengero.

    Abantu barenga 350 barahagaritswe kuri uyu wa kabiri, kandi n'abanyamakuru bigenga bo mu Burusiya bari mu bafunzwe nubwo bari bafite ibibaranga muri uwo mwuga.

    Navalny nkuko VOA ibitangaza, yatawe muri yombi ndetse ahita afungwa mu kwezi gushize agishyika ku kibuga cy'indege i Moscou avuye mu Budage aho yamaze hafi amezi atanu arimo kuvurwa, nyuma yo guhabwa uburozi igihe yarimo ajya muri Siberiya mu kwezi kwa munani.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/urukiko-rwakatiye-navalny-utavuga-rumwe-nubutegetsi-bwa-putin-igifungo-cyimyaka-isaga-itatu/