Category: Uncategorized

  • Stacey Abrams washyigikiye cyane Joe Biden ashobora guhabwa Igihembo cy’Amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Stacey Yvonne Abrams yigaragaje cyane mu matora ya Leta zunze Ubumwe za Amerika ashyigikiye Joe Biden
    Stacey Yvonne Abrams yigaragaje cyane mu matora ya Leta zunze Ubumwe za Amerika ashyigikiye Joe Biden

    Stacey Abrams ubu ufite imyaka 47 y’amavuko, yahoze ari umudepite wo muri Leta ya Georgia, ubu akaba ari umuyoboke ukomeye mu ishyaka ry’Abademokarate.

    Mu gihe cy’amatora aheruka muri Amerika, Stacey yakoze ubukangurambaga bukomeye muri Leta ya Georgia, ituwe n’abantu bagera kuri miliyoni icumi, abona abitabira amatora bashya bagera ku bihumbi magana atanu ( 500.000). Benshi mu batuye muri Leta ya Georgia, bivugwa ko bafite ibikomere byinshi byatewe n’ivangura rishingiye ku ruhu, kandi ntibarigera batora na rimwe umukandida uturuka mu ishyaka ry’Abademokarate uhereye ku gihe cya Bill Clinton mu 1992. Byongeye kubaho batora Joe Biden kandi uruhare rukomeye kugira ngo bamutore ngo rwagizwe na Stacey Abrams.

    Ubwo bwitange bwe mu matora bwatumye ahabwa amazina ajyana n’ibikorwa bye, bamwe bamwita Intwari (héroïne), umugore ufite ubushobozi burenze (superwoman), abandi bamwita impirimbanyi n’ibindi. Ni aho byavuye ashyirwa ku rutonde rw’abashobora guhabwa Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel (le prix Nobel de la paix), ashyigikiwe cyane n’umuryango urwanya ivangura rishingiye ku bwoko wiswe ‘Black Lives Matter’.

    Stacey Abrams yize muri Kaminuza ya Yale abona impamyabushobozi mu bijyanye n’amategeko mu 1999.Nyuma yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Georgia mu gihe cy’imyaka icumi(10).

    Yahagarariye abademokarate muri iyo Leta hagati y’umwaka wa 2011-2017.Mu 2018 yiyamamarije kuba Guverineri w’iyo Leta,aratsindwa,ariko aba abaye umugore w’umwirabura wa mbere wiyamamarije kuri uwo mwanya muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Uretse kuba Umunyapolitike, Stacey Abrams ni umwanditsi w’inkuru ndende(romans), akaba yarazisohoye yitije izina rya Selena Montgomery, guhera mu 2001 amaze kwandika no gusohora inkuru ndende zigera ku munani.
    Stacey Abrams ni ingaragu, nta bana afite, akunda indirimbo zo mu njyana ya ‘Hip-Hop’no gukora ingendo hirya no hino ku isi agamije kureba uko hameze.

    Stacey Abrams ngo akunzwe n’abaturage cyane, ku buryo hari n’abavuga ko ashobora kuzaba Perezida wa Amerika mu gihe kizaza. Kuba Stacey Abrams yaraharaniye uburenzira bw’abatora muri Leta ye, akaba ari n’umunyapolitiki ushoboye, biri mu byatumye ashyirwa ku ruhande rw’abashobora kubona Igihembo cy’mahoro kitiriwe Nobel.

    Lars Haltbrekken, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Norvège, ku wa mbere tariki 1 Gashyantare 2021, yavuze ko yashyize Stacey Abrams ku rutonde rw’abashobora guhabwa Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, kubera ko ubukangurambaga budahutaza bwagize uruhare rukomeye mu kuzamura umubare w’abatora mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka muri Amerika.

    Aganira na Reuters, yagize ati “Igikorwa cya Abrams kijyanye n’icya Dr. Martin Luther King Jr, mu kurwanya ubusumbane imbere y’amategeko no guharanira uburenganzira buri muntu yemererwa n’amategeko.

    Si ibintu bitangaje kubona abantu amagana ku rutonde rw’abashobora kubona Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel. Urutonde rutangazwa mu kwezi k’Ukwakira. Komite ya Norvège ishinzwe ibijyanye n’igihembo cyitiriwe Nobel ifite icyicaro i Oslo mu murwa mukuru wa Norvège, izatangaza urutonde rw’agateganyo (a short list of finalists) muri Werurwe.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/stacey-abrams-washyigikiye-cyane-joe-biden-ashobora-guhabwa-igihembo-cy-amahoro

  • FIFA yategetse AFC Leopards kwishyura Habamahoro Vincent Miliyoni zisaga 15 Frws #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Habamahoro Vincent kuri ubu ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, akaba yaragiye muri AFC Leopards n’ubundi ari yo aturutsemo, yatsinze urubanza yarezemo iyi kipe bituma FIFA iyica amafaranga angana na Miliyoni 15.3 Frws

    Habamahoro Vincent agomba kwishyurwa asaga Miliyoni 15 Frws
    Habamahoro Vincent agomba kwishyurwa asaga Miliyoni 15 Frws

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” ryahise ritegeka iyi kipe yo muri Kenya guha Habamahoro Vincent ariya mafaranga bitarenze iminsi 45, itabyubahiriza igafatirwa ibindi bihano birimo kumara imyaka itatu itagura umukinnyi n’umwe.

    Iyi kipe ya AFC Leopards yaciwe amafaranga nyuma yo kutubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano yagiranye n’iyi kipe, ahoy amaze amezi ane itamuhemba bigatuma anatandukana nayo mu Kuboza 2019.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/fifa-yategetse-afc-leopards-kwishyura-habamahoro-vincent-miliyoni-zisaga-15-frws

  • Bayoboke ba 'Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR', kugoreka ukuri kwa 'Fondasiyo Yolande Mukagasana', ntibihindura abere abajenosideri mukomokaho!! #rwanda #RwOT

    Kuva y'aho Umunyarwandakazi Yolande Mukagasana ashingiye Umuryango ugamije gukora ubushakashatsi no kurwanya abayipfobya n'abayihakana'Fondasiyo Yolande Mukagasana', abajenosideri n'ababakomokaho, basimbukiye ku isunzu ry'inzu, batangira kuyitirira ibitari mu nshingano zawo, ariko mu by'ukuri bikagaragara ko 'bitumye mu bihuru', kuko bazi neza ko uyu mutegarugori n'ubu atazabaha agahenge, nk'uko yakomeje kugaragaza ukuri kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi, kukabashegesha.

    Barabizi ko izi ari izindi ngufu zivutse zo gukomeza gukoma mu nkora ibikorwa bibi byabo no kubambika ubusa ku Karubanda, dore ko bagifite agatsiko (kagizwe cyane cyane n'ababashyigikiye mu mugambi wa Jenoside), kacyumva ndetse kakabafasha gukwirakwiza ibinyoma hirya no hino ku isi.  Nyamara kandi, uretse ko izi nyangabirama zihimbiye ibyo zishaka kumvikanisha, mu kiganiro Madamu Mukagasana yagiranye n'itangazamakuru muri Mutarama uyu mwaka akimara gushinga iyi  'Fondasiyo' yagize ati:' Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y'Abanyarwanda kandi y'ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n'ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n'amacakubiri mu bantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.'

    Mu by'ukuri iyi mvugo irahamagarira buri Munyarwanda gushyira hamwe, amateka mabi yaturanze akatubera umusingi wo kubaka ubumwe n'ubwiyunge.

    Bidatunguranye ariko bibabaje, ababaye aba mbere mu kurwanya iyi neza ya twese, ari rwa rubyiruko rukomoka ku bajenosideri, rwayobeye muri 'Jambo Asbl', abamaze kumenya intego yayo bongereyeho 'Amabyiruka ya CDR '. Dufashe ingero nke zerekana uburyo Jambo Asbl yayatomotswe ikimara kumenya ivuka rya 'Fondasiyo Yolande Mukagasana', ni amatakaragasi abayirimo bahise basohora ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n'aho bagenda batanga ibiganiro byuzuyemo  kugoreka nkana ukuri.

    Uwitwa Alice Mutimukeye abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ati:'Mukagasana arigisha amacakubiri urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.  Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari akarande(héréditaire), ko abana bose b'Abahutu, n'abakiri mu nda,  bavukana ingengabitekerezo ya Jenoside'. Ibi byahise binashimangirwa na Laure Uwase ndetse  Norman Ishimwe,utegeka 'Amabyiruka ya CDR', nabo bashinja Yolande Mukagasana irondakoko n'amacakubiri, bashingiye ku buswa bihariye bwo kugoreka imvugo yumvikanira buri wese.

    Nyamara niwumva neza Yolande Mukagasana, ntaho yigeze avuga ko Abahutu bavukana urwango, ahubwo yasobanuye neza ko abajenosideri bahemukira abana, babatoza urwango. Mu kiganiro yagiranye na INTSINZI TV, Mukagasana yagize ati'….baracyarwanira ibyabasize.[NDLR: Abo muri Jambo Asbl]. Baracyarwanira idéologie génocidaire….ahubwo mbabazwa n'abana bazabyara, nk'uko nabo bambabaza, ikigusetsa.Bariya bonse amashereka  mabi, amashereka  abigisha urwango, sibo nabo. Ni ababyeyi gito,  baraga abana babo ibyabananiye. Ubwo koko urumva ukwiye kuraga umwana wawe urwango?'.

    Basomyi dukunda kandi tuziho ubushishozi, muri aya magambo, ni hehe Mukagasana avuga ko Abahutu bavukana ingengabitekerezo ya Jenoside, ko ahubwo avuga ko abayifite bayitojwe n'ababyeyi babo?

    Turashima ko abasomye ibyanditswe n'ibyatangajwe n'abanyakinyoma bo muri Jambo Asbl, atari ko bose babimize bunguri,. Nka ba sekibi. Abatazi neza ikinyarwanda byabasabye kwiyambaza impuguke, maze bamagana ibihimbano by'abo bamamazabinyoma. Umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza Sila Cehreli yahise yandika kuri Twitter ko' niba atari ukwigiza nkana,bitangaje kubona abo muri Jambo Asbl batazi Ikinyarwanda, ururimi rwabo kavukire, ku buryo bavuga ibihabanye kure  n'ibyo Mukagasana yasobanuye'.

    Izi mpaka zidafite ishingiro zanyibukije imyaka byafashe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, ngo  abacamanza basobanukirwe neza ko ijambo'GUKORA' ryakoreshejwe n'abicanyi igihe kinini ryavugaga'gutsemba Abatutsi'. Nk'uko abajenosideri  baburanaga urwa ndanze, babeshya ko 'gukora' ari ukwitabira umurimo bisanzwe, nko guhinga, kubaka n'ibindi,  ababakomokaho nabo bararwana no kugoreka imvugo ngo bigire abana beza, batagatifuze ababyeyi babo.

    Norman Ishimwe uvugwa muri iyi nkuru  ni mwene Sinamenye Mathias wabaye igikomerezwa ku ngoma zateguye zikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Naho Laure Uwase ni umukobwa wa Agnès Mukarugomwa na Anastase Nkundakozera, wanahamwe n'icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyina Mukarugomwa ubu ni inshoreke ya Gaspard Musabyimana, banasangiye urwango rukomeye bafitiye Abatutsi.

    Nta gihe Rushyashya itagaragaje ko icyaha ari gatozi, kuko kiryozwa uwagikoze. Nyamara kubera ipfunwe ry'ibyo ababyeyi babo bakoze, urubyiruko rwa Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR,  rushishikajwe no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako rutagatifuza ba ruharwa bababyaye. Rurarwana n'ubusa ariko kuko, nk'uko Yolande Mukagasana abivuga, nta na rimwe ikibi kizatsinda icyiza. Abarajwe ishinga no kubaka u Rwanda bazakomeza bakore ibyiza, abafite imigambi isenya nabo bakomeze ibibi, amateka azaca urubanza.

    Twakwibutsa gusa ko ubu atari bwo  Yolande Mukagasana atangiye urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Magingo aya amaze kwandika ibitabo 7 bivuga ku mateka y'iyo Jenoside, ndetse bihindurwa mu ndimi zisaga 5, aharanira ko amateka ya Jenoside atagorekwa cyangwa ngo azime. Umuryango'Fondasiyo Yolande Mukagasana' rero ngo uzakomeza muri uwo mujyo, wandika ibindi bitabo, utegura amafilimi , amahugurwa n'ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino ku isi, ikigamijwe ari urwanya Jenoside n'andi macakubiri mu bantu.

    The post Bayoboke ba 'Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR', kugoreka ukuri kwa 'Fondasiyo Yolande Mukagasana', ntibihindura abere abajenosideri mukomokaho!! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bayoboke-ba-jambo-asbl-amabyiruka-ya-cdr-kugoreka-ukuri-kwa-fondasiyo-yolande-mukagasana-ntibihindura-abere-abajenosideri-mukomokaho/

  • Uganda: Minisitiri yisubije imbangukiragutabara yari yahaye abaturage nyuma yo gutsindwa amatora #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ishoramari Evelyn Anite yari yatanze iyo mbangukiragutabara mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, anashyira kuri Twitter amashusho ari kuyiha abategeka uwo muujyi.

    Iyi modoka yari iriho ifoto ye, Madamu Anite yari yatangaje ko ari iyo 'gufasha cyane cyane abagore, abana n'abakuze kugera kwa muganga'.

    Evelyne Anite yatsinzwe na mugenzi we nawe wo mu ishyaka riri ku butegetsi NRM, mu matora yo guhagararira rubanda yo ku nzego z'ibanze.

    Wilson Sanya ukuriye umujyi wa Koboko yasubiwemo avuga ko iyo mbangukiragutabara yasubijwe uwo mutegetsi.

    Yabwiye Daily Monitor ati: 'Ndemeza ko iyo modoka yasubijwe Anite. Bwa nyuma mvugana n'umushoferi wayo, yanyemereye ko bayisubije ku mategeko y'uwo minisitiri'.

    Evelyn Anite ntacyo aratangaza ku kwisubiza impano yari yahaye abaturage ba Koboko.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/uganda-minisitiri-yisubije-imbangukiragutabara-yari-yatanze-nk-impano-nyuma-yo

  • Agahinda k'abanyamakuru bajyanye n'Amavubi muri Cameroun bakananizwa bikomeye #rwanda #RwOT

    Ubwo Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yerekezaga muri Cameroun ku wa 13 Mutarama 2021, yaherekejwe n'abanyamakuru batanu barimo Imfurayacu Jean Luc, Uwimana Clarisse (B&B FM- Umwezi), Kayiranga Ephrem (Flash FM), Rigoga Ruth (RBA) na Mucyo Antha (Radio 10).

    Bamwe muri aba banyamakuru bavuze atari urugendo rwaboroheye kuva ubwo bahagurukaga mu Rwanda kugera muri Cameroun biturutse ku bari bayoboye Ikipe y'Igihugu.

    Muri Sports Plateau, Imfurayacu yasobanuye uburyo bakigera mu Ikipe y'Igihugu bashinjwe ko bashakaga kwinjiza COVID-19 mu bakinnyi (kubera umunyamakuru umwe wari wayisanganywe agasigara), yongeraho ko banabanje kubuzwa kwitabira imyitozo y'Ikipe y'Igihugu, gusa bagasaba umutoza Mashami Vincent wabemereye iminota 15 ya mbere no kubaganiriza nyuma y'imyitozo.

    Uwagarutsweho cyane n'abanyamakuru bari bajyanye n'Amavubi ni Kankindi Anne-Lise usanzwe uyobora Komisiyo y'Umutungo muri FERWAFA, akaba ari na we wari uyoboye itsinda ry'u Rwanda muri Cameroun.

    Abanyamakuru bahuriza ku kuba ataraborohereje mu kazi kabo, atari na bo gusa ahubwo n'abandi bagize Ikipe y'Igihugu.

    Mu magambo ye, umunyamakuru wa B&B FM- Umwezi, Imfurayacu Jean Luc mu kiganiro Sports Plateau cyo kuri uyu wa Kabiri, asobanura iby'urugendo rwe muri Cameroun.

    Ati: 'Umunyamakuru yari ku gitutu, ni uko twakoze inama

    akatubera imfura. Umuntu yaratugurukanye turi gufotora imyenda y'Ikipe y'Igihugu, abo muri CAF batureba. Iyaba ari njye wafotoye umwambaro wa Kwizera [wari wanditseho nabi] bari kunyica'.

    Mu kiganiro Urukiko (10 Sports) cya Radio 10, Mucyo Antha yagize ati: 'Turi i Douala, njye n'umunyamakuru wa Flash FM twabaga kuri hoteli itandukanye n'iy'ikipe. Tugeze i Limbé, uyoboye itsinda ryacu yavuze ko hoteli y'abanyamakuru iri hanze, hari abatarabyumvise habaho gushyamirana, ariko uwari uhagarariye Minisiteri ya Siporo [Rurangayire Guy] arabihosha'.

    'Kuva aho ikipe yabaga kujya kuri hoteli yacu harimo iminota 25 n'imodoka kandi ni mu gace kabamo umutekano muke. Twabwiye Guy ko tutabaha, adusubiza kuri hoteli y'Amavubi, baduha uruhande rumwe rwa hoteli tubamo. Ikipe yari irinzwe n'abasirikare, iyo tujya hanze nta mutekano twari kuba dufite'.

    Imfurayacu yavuze ko abanyamakuru barebwe nabi ubwo batangazaga ko imodoka yatwaye Amavubi mu myitozo ya mbere muri Cameroun, yapfuye, igatinda kubasubiza kuri hoteli kandi nyamara ibyo nta we byakagizeho ikibazo ku ruhande rw'Ikipe y'Igihugu kuko byari mu nshingano z'abateguye irushanwa.

    Ati: 'Ugasanga abantu barakwatsaho umuriro, ngo ibyo bintu ntiwakabaye wabitangaje. Niba imodoka ipfuye, kubivuga bitwaye iki? Nagiye gukora iki? Abantu baramubazaga ngo inkuru ushaka ko dutangaza ni iyihe?'

    Mucyo Antha yavuze ko ubwo bageraga muri Cameroun ku munsi wa mbere, uwari uyoboye itsinda ry'u Rwanda yababwiye ko abanyamakuru abazi nk'abantu bananiranye.

    Ati: 'Tukigera hano Anne-Lise yaratubwiye ngo babambwiye mwebwe ko mudashobotse, mwananiranye, mwigize ba kagarara, anakoresha n'amagambo avuga ko umwana we atakora itangazamakuru rya siporo mu Rwanda kuko ni amatiku'.

    Amafoto umunyamakuru wa RBA yafashe agaragaza hoteli Amavubi yacumbitsemo i Douala n'agace iherereyemo yamuteranyije n'uyoboye itsinda ry'Amavubi ndetse bigera no ku bakoresha be i Kigali mu gihe uwa B&B FM- Umwezi yabanje kubuzwa kwitabira ibirori byo gufungura irushanwa i Yaoundé ndetse ubwo yari agarutse yabujijwe kwitabira imyitozo hirindwa ko yakwanduza abakinnyi COVID-19.

    Mucyo yagize ati: 'Agiye i Yaoundé, handitswe email [ku bakoresha be], muri Minisiteri bifata indi ntera, agarutse bamukumiriye ku myitozo, na we arabyakira. Ubwo Jean Luc yari arwaye, barabyoroheje kugira ngo B&B FM- Umwezi igire uyihagararira'.

    'Tugeze i Limbé, uwo mugore yatubwiye ko tujya muri ya hoteli, Rigoga [wa RBA] avuga ko atari buve aho Amavubi yari kuko yari umwe muri bo. Barashwanye, biba hari abantu bose. Byatangiriye i Nyamata kuko ni we wafotoye mbere umwambaro wa Made in Rwanda [Amavubi yaserukanye] utarashyirwa hanze'.

    Muri Sports Plateau, Umuyobozi wa B&B FM- Umwezi, Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] yemeje ko hari ubutumwa yagiye yandikirwa amenyeshwa amakosa yakozwe n'abanyamakuru be bari muri Cameroun.

    Yavuze ko ubwo umunyamakuru Uwimana Clarisse yajyaga mu rwambariro rwa Togo imaze gutsinda Uganda [mu gihe Togo yari kuzahura n'u Rwanda], yandikiwe abwirwa ko abanyamakuru be bagurishije amayeri y'Amavubi nyamara bari bagiye mu kiganiro n'abanyamakuru.

    Imfurayacu yavuze uburyo ubwo yari arwaye malaria [i Douala] yasigaye muri hoteli ari kumwe n'umuganga w'Amavubi [Dr Rutamu Patrick] bakabura amafaranga yo kwishyura, ariko ku bw'amahirwe bakagobokwa n'umwe mu Banyarwanda baba muri Cameroun bahujwe n'umwe mu nshuti ze biganye mu mashuri yisumbuye.

    Ati: 'Ibyanjye mbivuze umuntu ashobora kugira ngo harimo kwikunda. Ariko ibaze kugira ngo umuntu aze akubwire ngo Minisitiri na Perezida wa Federasiyo [FERWAFA] bavuze ngo utahe, wowe uri hano urabona bimeze bite? Umuganga arakubwira ko umuntu agiye mu ndege nyuma y'iminota itanu bahita bayisubiza ku butaka, ukambwira ngo Minisitiri. Ko agendera kuri raporo yawe, wowe wamubwiye ko bimeze gute?'

    'Ariko ibaze kugira ngo umuntu agusige kuri hoteli ntanayishyure, byitwa ngo uri muri delegasiyo, nitabaje Umunyarwanda uba muri Cameroun, badufatiriye njye na muganga. Byabayeho barabizi'.

    Umuyobozi wa B&B FM- Umwezi, Bagirishya Jean de Dieu, yavuze ko yaganiriye n'umuganga wavuraga Imfurayacu, akamubwira ko yari afite umuriro wa dogere celcius 42, ariko bari bagishaka uburyo bamufasha kumera neza kuko yari arembye cyane.

    Ati: 'Naramubajije nti 'ese uwo muntu yashobora kwinjira mu ndege agataha?' Yaransubije ngo 'byaba ari ukwiyahura''.

    Kankindi Anne Lise wari uyoboye itsinda ry'u Rwanda muri Cameroun yashinjwe kutorohera abanyamakuru bari baherekeje Amavubi

    Ikipe y'Igihugu yasezerewe muri CHAN 2020 nyuma yo gutsindwa na Guinea igitego 1-0, izagera mu Rwanda ku wa Gatatu saa tatu n'iminota 40.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/agahinda-k-abanyamakuru-bajyanye-n-amavubi-muri-cameroun-ribara-uwariraye

  • Abanyarwanda 6 barimo umwana w’umwaka umwe bari bafungiye muri Uganda batashye #rwanda #RwOT

    Aba Banyarwanda batanadatu, barimo abagabo bane n’umugore umwe ufite umwana w’umwaka umwe n’igice.

    Bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu ku mupaka wa Kagituma uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare.

    Ni bamwe mu banyarwanda bari bafungiye muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakaba bari bafungiye ahantu hatandukanye.

    Umwe muri aba banyarwanda wageze ku mupaka asindagizwa bigaragara ko yanegekaye kubera iyicarubozo yakorewe.

    Uyu Munyarwanda yavuze ko aho yari afungiye yari afashwe nabi kuko yakorerwaga iyicarubozo abazwa ibibazo bidafite aho bihuriye n’ukuri.

    Aba banyarwanda bakigera mu Rwanda babanje gupimwa COVID-19, bakazabanza gushyirwa mu kato ubundi abafite ibibazo by’ubuzima bakazabanza kwitabwaho mbere yo gushyikirizwa imiryango yabo.

    Muri Gicurasi 2020 ubwo habaga inama ya komisiyo ihiriweho yashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na Uganda yo gukemura ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Uganda, kiriya gihugu cyari cyasezeranyije u Rwanda ko kigiye kurekura Abanyarwanda 130.

    Mu kwezi kwakurikiye uku ubwo ni muri Kamena, kiriya gihugu cyarekuye Abanyarwanda 80 bageze mu gihugu cyabo mu byiciro bitandukanye.

    Kuva muri Gashyantare 2019 u Rwanda na Uganda ntibigenderana nyuma y’umwuka mubi wakomeje gututumba hagati y’ibi bihugu byahoze bifatwa nk’ibivandimwe.

    Kuva icyo gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bwagiriye inama Abanyarwanda kutajya muri kiriya gihugu kuko hari abajyagayo bagahohoterwa bamwe bagafungwa bazizwa ngo baje gutata kiriya gihugu.

    Uganda kandi ishinjwa gushyigikira no gutera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda, naho kiriya gihugu cyo kigashinja u Rwanda kwivanga mu miyoborere yacyo.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’Igihugu muri manda ye ya gatandatu, aherutse kuvuga ko hari igihugu cyo mu karere cyohereje muri Uganda abantu bo kudobya amatora ndetse ngo cyatanze n’inkunga y’amafaranga ngo kiburizemo imigendekere myiza y’ariya matora.

    Ntiyavuze mu izina icyo gihugu, gusa abakurikiranira hafi ibya Politiki yo mu karere bavuze ko yashakaga kuvuga u Rwanda.

    Abayobozi banyuranye b’u Rwanda bakunze kuvuga ko nta na rimwe iki gihugu kitifuza kubana neza n’ibituranyi ariko ko hari abaturanyi bakibanira nabi bashyigikira imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Photos : RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Abanyarwanda-6-barimo-umwana-w-umwaka-umwe-bari-bafungiye-muri-Uganda-batashye

  • Nigeria:Umwe mu bakobwa bashimuswe na Boko Haram yabashije gucika #rwanda #RwOT

    Nibura umwe mu bakobwa biga muri Chibok bashimuswe na Boko Haram mu 2014 yashoboye gucika umunyururu, nk’uko Open Doors ibitangaza.

    Hauwa Halima Maigana yari umwe mu bakobwa 276 biganjemo abakirisito bashimuswe n’umutwe w’iterabwoba ku ishuri ryabo muri Nijeriya mu myaka irindwi ishize.

    Open Doors, umuryango ushinzwe gukurikirana no kurengera abakristo batotezwa watanagaje ko bishoboka ko abandi bakobwa babashije gutoroka ariko mubyukuri kugeza ubu ntibarabasha kumenya no kwemeza imibare ihamye y’abo bakobwa.

    Illia Djadi, umusesenguzi mukuru wa Open Doors ushinzwe ubwisanzure bw’imyemerere n’imyizerere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara,yagize ati: “Umwe mu bakobwa ba Chibok watorotse yabashije kuvugana na se kuri telefoni amumenyesha amakuru ye yose”.

    Henrietta Blyth, umuyobozi mukuru wa Open Doors mu Bwongereza na Irlande, yagize ati: “Amakuru y’abakobwa bacitse Boko Haram harimo n’umukobwa w’umunyeshuri ku ishuri rya Chibok. Ni urumuri rw’icyizere ko abandi bakiri mu bunyage na bo bashobora kubona umudendezo wabo.

    “Ishimutwa ry’abakobwa ba Chibok mu myaka irindwi ishize ryabaye urugero rubabaje rw’uko abagore bibasirwa cyane n’itotezwa muri Nijeriya kubera imyizerere yabo (abakristo) ndetse bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    “Ndetse na nyuma yo gutoroka, urugendo rwabo rw’umubabaro ubusanzwe ntirurangirira aho. Bakeneye gusubira mu gace kabo kandi bagahangana n’ihungabana ryo gushimutwa kwabo”.

    Mu myaka myinshi ishize, bamwe mu bakobwa b’ishuri rya Chibok bararekuwe cyangwa bashoboye gutoroka ariko byibuze ijana baguma mu bunyage.

    Djadi yavuze ko byari imyaka irindwi y’amaganya n’ububabare bukabije ku babyeyi babo, anaburira ko ikibazo cy’ishimutwa kitarangiye muri Chibok.

    Yakomeje agira ati: “Mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nijeriya, Boko Haram ikomeje gukwirakwiza iterabwoba n’ibitero byayo mu baturage biganjemo abakirisitu bashimuswe, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ubwicanyi”.

    Dukurikije imibare yatanzwe na Open Doors, abakristu 990 bashimuswe n’imitwe yitwara gisirikare ya kisilamu muri Nijeriya mu 2020.

    Djadi yanenze guverinoma ya Nijeriya kuba yarananiwe kurinda umutekano w’abakristo.

    Ati: “Ibisubizo byatanzwe na guverinoma biragaragara ko bidahagije, kubera ko abakoze iryo hohoterwa bashoboye gukomeza kwibasira abakirisitu, ndetse n’abandi Banyanigeria, mugihe nta bihano bafatiwe'.

    “Mu gihe cya Noheri, abaturage benshi biganjemo abakirisitu bo muri Chibok bibasiwe n’ibitero, barasenyerwa ndetse baricwa.

    'Open Doors, turashaka kongera guhamagarira guverinoma ya Nigeriya gushyira umutekano ku mwanya wa mbere no kurinda abaturage batishoboye'.

    “Hatabayeho umutekano abantu baba mu majyaruguru ya Nijeriya, ntibazashobora kubaho mu buzima busanzwe”.

    Source: christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nigeria-Umwe-mu-bakobwa-bashimuswe-na-Boko-Haram-yabashije-gucika-7671.html

  • Bite bya Jacques Tuyisenge nyuma y’imvune ikomeye yo mu ivi yagize? #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imvune yo mu ivi yagiriye mu mukino wa 1/4 cya CHAN 2020, rutahizamu Jacques Tuyisenge agomba kumara hanze y’ikibuga ibyumweru biri hagati ya 4 na 6.

    Ni imvune yagize ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021 mu mukino wa 1/4 cya CHAN 2020 aho Amavubi y’u Rwanda yarimo akina na Guinea Conakry.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 11, Mory Kanté yaje gukandagira uyu musore ndetse ahita asohorwa hanze y’ikibuga.

    Umuganga w’ikipe y’igihugu, Rutamu Patrick akaba yemeje ko uyu mukinnyi nyuma y’iyi mvune agomba kumara hanze y’ikibuga ibyumweru biri hagati ya 4 na 6.

    Jacques Tuyisenge ni rutahizamu wa APR FC wayigezemo umwaka ushize nyuma yo gutandukana na Petro Atletico de Luanda, yanakiniye kandi Gor Mahia yo muri Kenya na Police FC yo mu Rwanda.

    Jacques Tuyisenge azamara ibyumweru biri hagati ya 4 na 6 hanze y’ikibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-jacques-tuyisenge-nyuma-y-imvune-ikomeye-yo-mu-ivi-yagize

  • Abahinzi n’aborozi ntibazongera guhura n’ibihombo kubera ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gahunda yo gutanga ubwishingizi bw
    Gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa irinda abahinzi kwikanga ikirere

    Mu mwaka wa 2019, ni bwo Leta yatangije gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo mu gihugu hose. Kugeza ubu, abahinzi bamaze kwitabira iyo gahunda bafite ibihingwa biri ku buso bungana na Hegitari 22.831 buhinzeho ibirayi, ibigori, umuceri, urusenda n’imiteja.

    Ni mu gihe amatungo 47.806 agizwe n’inka, inkoko, n’ingurube, ari yo aborozi bamaze gushyira mu bwishingizi.

    Amani Claude, inka ze yoroye uko ari esheshatu yazitangiye ubwishingizi, akaba yarabitewe n’uko hari izindi enye zabanje gupfa, bimuviramo igihombo kuko atari yarigeze yitabira gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo.

    Yagize ati: “Mu nka nari noroye mbere hari izapfuye zibyara, izindi zikarwara mu buryo butabaga busobanutse, byaba ngombwa ko nzibaga ngo nzigurishe, inka yari ifite agaciro k’ibihumbi 800 ntibandengereze ibihumbi 150. Napfushije inka enye, mbonye ndi guhomba cyane ni bwo niyemeje kujya ntanga ubwishingizi bw’izo nasigaranye”.

    Amani asanga ari bwo buryo bwonyine afitiye icyizere cy’uko nihagira indi nka ye igira ikibazo Leta yamushumbusha, bityo ntiyongere kugira igihombo nk’icyo yhuye na cyo.

    Aborozi bitabiriye iyi gahunda ntibazongera gusigara amaramasa mu gihe amatungo yaba agize ikibazo
    Aborozi bitabiriye iyi gahunda ntibazongera gusigara amaramasa mu gihe amatungo yaba agize ikibazo

    Mu bandi bitabiriye iyo gahunda, ni abagize itsinda ryitwa Umugisha bahinga ibirayi ku buso bwa Ha 7 bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, batanze ubwishingizi bw’ibyo bahinze.

    Nyiransabimana Philomina, umwe mu bahinzi bagize iryo tsinda yagize ati: “Twarahingaga hakaba ubwo ibiza bitewe n’imvura cyangwa izuba ryinshi byangiza imyaka yacu. Icyo gihe twasigaranaga ibihombo, ntitubone n’uko twishyura inguzanyo twabaga twarafashe mu ma banki, bituma dutekereza uburyo bwo gushinganisha imyaka duhinga. Duteganya ko nibyongera kubaho, bizasanga dufite aho tubariza ku buryo ubu ntacyo turimo kwikanga ku musaruro”.

    Muri iyi gahunda y’ubwishingizi umuhinzi cyangwa umworozi yishyura 60% by’ikiguzi cy’ubwishingizi, Leta igatanga nkunganire ya 40%. Ikigamijwe ni ugushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ishyize imbere kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi ngo burusheho kuzamura ababukora.

    Umuyobozi ukuriye gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Museruka Joseph, avuga ko amahinzi bitabiriye ubwishingizi bw’ibihingwa batikanga ihinduka ry’ikirere.

    Ati “Icya mbere ni uko abahinzi bitabiriye gushyira ibihingwa byabo mu bwishingizi batacyikanga ko ikirere gitanga imvura cyangwa izuba ry’umurengera byangiza ibihingwa. Umusaruro uvamo ni uko bakora ubuhinzi bubahagije kandi bunasagurira amasoko”.

    Arongera ati: “Indi nyungu ni uko noneho bya bigo by’imari n’amabanki, bitagitinya gukorana n’abahinzi mu buryo bwo kubaha inguzanyo, kuko biba byizeye ko nta bindi bihombo biterwa n’ibiza bikiba ku bahinzi n’aborozi bitabiriye gahunda y’ubwishingizi”.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko Ibigo by’ubwishingizi bimaze kwishyura abahinzi bahuye n’ibiza Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 397, naho mu bworozi by’umwihariko bw’inka, ibigo by’ubwishingizi bimaze gushumbusha aborozi asaga miliyoni 144 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Uretse kuba abahinzi n’aborozi bishyurwa ibihombo biba byatewe n’ibiza byangiza ibihingwa, impanuka cyangwa indwara zibasira amatungo babikizwa no kuba barabitangiye ubwishingizi.

    Hakenewe ko n
    Hakenewe ko n’abateganyiriza urusenda biyongera

    Iyo gahunda yanatumye bamwe bakora indi mishinga ishamikiye ku buhinzi n’ubworozi babikesha inguzanyo batse mu mabanki n’ibigo by’imari nyuma yo gutanga ingwate z’ibyo bishyuriye ubwishingizi.

    Icyakora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko hagikenewe kongera imbaraga mu bukangurambaga bukorwa n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa, kugira ngo abitabira gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’amatungo y’inkoko n’ingurube, ndetse n’ibihingwa nk’imiteja n’urusenda biyongere kuko bakiri bacye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abahinzi-n-aborozi-ntibazongera-guhura-n-ibihombo-kubera-ubwishingizi-bw-ibihingwa-n-amatungo

  • Ambasaderi Kalisa yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Algeria – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Sabri Boukadoum yakiriye Ambasaderi Kalisa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021.

    Aba bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Algeria, ariko hibandwa cyane ku masezerano y’imikoranire.

    U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978. Ibihugu byombi bihuriye mu miryango irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), Loni n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

    Algeria iri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AFCTA) yasinyiwe mu Mujyi wa Kigali muri Werurwe 2018.

    Umubano kandi wahamye birushijeho binyuze mu ngendo z’abayobozi bo ku mpande zombi.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Algeria muri Mata 2015 ndetse Mushikiwabo Louise wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yasuye iki gihugu mu 2014.

    Mu 2016, ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali (5th Kigali International Conference Declaration (KICD) yabereye mu Mujyi wa Algiers, Madamu Jeannette Kagame, yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa kubera ibikorwa bya Imbuto Foundation.

    Algeria n’u Rwanda binafitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu rwa Gasabo bajya kuhiga. Mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, Algeria yabahaye buruse 25 u Rwanda.

    Algeria ihagarariwe na Chargé d’Affaires ufite Icyicaro mu Mujyi wa Kigali kuva mu Ugushyingo 2019.

    Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.

    Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.

    Ambasaderi Kalisa asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Misiri, Algeria ndetse aheruka gutanga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Libya.

    Ambasaderi Alfred Gakuba Kalisa yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algeria, Sabri Boukadoum, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

    Minisitiri Sabri Boukadoum yakiriye Ambasaderi Kalisa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021

    Bombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku mubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-kalisa-yatanze-kopi-z-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-146779