Category: Uncategorized

  • Umufana wa Supersexy aramushinja guca inyuma umugabo we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo, Supersexy yatangaje kuri twitter ye ko yifuza umukunzi kuri buri rubuga nkoranyambaga wo kujya amuganiriza. Nukuvuga umwe kuri Twitter, undi kuri Instagram, undi kuri Tiktok ndetse na Snapchat. Akaba kandi ngo agomba kuba ari mwiza, afite ijwe ryiza, azi gukunda kandi azi gufata neza (gutanga care).

    Supersexy n'umugabo we

    Nyuma yo kuvuga ibi rero umufana we akaba yahise amusubiza ati : 'Ibyo nukubahuka umugabo wawe ndetse nino kumuca inyuma' .

    Supersexy rero nawe ntiyatindijemo yahise amusubiza agira ati :'Uzagende mukore ubukwe maze uzamunyubahire'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umufana-wa-supersexy-aramushinja-guca-inyuma-umugabo-we/

  • Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura mu zihitana abantu benshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kanseri y
    Kanseri y’ibere ni imwe mu zihitana umubare munini w’abantu

    Ubushakashatsi mu by’indwara ya Kanseri, bwagaragaje ko iyo ndwara irimo amoko arenga 100. Nyamara n’ubwo Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ziri ku isonga mu zihitana umubare munini w’abantu, ziri mu zishobora kwirindwa cyangwa zikavurwa zigakira.

    Ubwo yari mu Kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio ku itariki 1 Gashyantare 2021, Jean Paul Barinda, impuguke mu by’ubuzima, akaba akora muri gahunda ishinzwe gusuzuma indwara ya Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura mun Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) yabigarutseho.

    Agira ati: “Ntanze nk’urugero kuri Kanseri y’ibere, hejuru ya 95% itangira ari akabyimba gato kari mu ibere, akenshi katanababaza umuntu. Hari ubwo ukarwaye atihutira kugana abaganga, nyamara bakamusuzumye mbere ngo barebe niba atari ibimenyetso bya kanseri, bayikumira hakiri kare, iyo atabikoze uko igenda ikura, ikagera n’aho umurwayi yisanga yarakwiriye mu zindi ngingo z’umubiri”.

    Akomeza avuga ko uretse ibi bimenyetso bya kanseri y’ibere hari n’ibindi bishobora kugaragara nko kugira uduturugunyu mu kwaha, kubyimba kw’ibere rikagera n’ubwo rihindura ibara. Kuba imoko yaryo ishobora gutebera. Ibyo kimwe n’ibindi usanga bitangira buhoro buhoro, bikagenda bikura bikaba byabashyira mu byago byo kurwara kanseri ifata ibere.

    Ni kimwe n’ibimenyetso bibanziriza kanseri y’inkondo y’umura, yibasira abagore bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 30 na 49 y’amavuko. Iyo mpuguke isobanura ko hari abagore bo muri icyo kigero baba bafite ibimenyetso bimwe na bimwe bibanziriza iyo ndwara, bitakwitabwaho bakisanga barayirwaye.

    Nk’uko byumvikana mu buhamya bw’abagore bivuriza indwara ya Kanseri mu bitaro bya Butaro, ariko bifuje ko imyirondoro yabo itatangazwa, barimo umwe wamenye ko arwaye Kanseri y’inkondo y’umura nyuma y’aho yari amaze igihe yivuriza mu mavuriro atandukanye, ariko indwara ntimenyekane.

    Uwo mugore uri mu kigero cy’imyaka 65 yageze ubwo afata umwanzuro wo kwivuriza mu bavuzi gakondo, naho ntibyagira icyo bimumarira, ariko ubwo yageraga mu bitaro bya Butaro yarasuzumwe basanga arwaye iyo Kanseri.

    Yagize ati: “Nagize ikibazo cyo kuva kandi nyamara nari naracuze. Buri uko najyaga kwivuza kwa muganga bampaga imiti, rimwe bigashira ubundi bikagaruka. Naketse ko bandoze njya kwivuriza mu Kinyarwanda bampa imiti ariko njya kuyirangiza inda yarabyimbye, ntakaza ibiro biva kuri 67 bigera kuri 28. Natakaje amafaranga menshi nzenguruka ibice byose ngo ndivuza uburwayi ntari nakamenye, nsigara ndi umukene nyakujya”.

    Yongeraho ati: “Byabaye ngombwa ko nza kwivuriza mu bitaro bya Butaro, basanga ni kanseri y’inkondo y’umura ndwaye. Ku bw’amahirwe ubu ndi ku miti, ndi koroherwa kandi muganga yambwiye ko mfite amahirwe menshi yo kuyikira”.

    Undi mugore wagize amakenga nyuma yo kumva ikintu kimeze nk’ikibyimba mu ibere kandi kitamurya, nawe yagarutse ku bubi bwa kanseri y’ibere.

    Agira ati “Mu ibere hajemo ikibyimba ariko kubera ko kitandyaga ndabyihorera. Hashize umwaka ntumva ububabare na bucye icyakora ibere ryarimo icyo kibyimba ryari ryarabyimbye kuruta irindi. Nagiye ku kigo nderabuzima, muganga angira inama yo kujya kwisuzumisha kanseri, ku bw’amahirwe barayisuzumye bambwira ko ari ibimenyetso byayo byari bitangiye kuza mu ibere, babaga icyo kibyimba bagikuramo”.

    Ibyo abantu bakora bigatuma ibyago byo kurwara Kanseri bigabanuka

    Barinda avuga ko n’ubwo hamenyekanye ibitera Kanseri zimwe na zimwe, nyinshi mu moko yazo ntiharamenyekana impamvu izitera.

    Icyakora ngo hari iby’ibanze abantu bashobora gukora mu kugabanya ibyago bwo kuyirwara nko kwirinda indyo ibangamira imikorere y’umubiri, inzoga n’itabi. Hari kandi kwirinda umubyibuho ukabije, abantu bakitabira kujya bisuzumisha nibura rimwe mu mwaka kwa muganga bakareba niba nta bimenyetso by’indwara ya kanseri bafite n’ibindi.

    Atanga urugero rw’izishobora kwirindwa yagize ati: “Nka kanseri y’inkondo y’umura abana b’abakobwa bayikingirwa ku myaka 12, bityo bigatanga amahirwe menshi yo kuyirinda uwayikingiwe. Ikindi ni ukwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye cyane cyane ku bakobwa bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ayitangiye muri icyo kigero, bimwongerera ibyago byinshi byo kuba azarwara iyo kanseri”.

    Yongeraho ati “No kwirinda kanseri y’ibere ku mugore ni uko aba akwiye kwisuzumisha kenshi, n’igihe agize bya bimenyetso byayo twavuze haruguru akihutira kwa muganga akibibona agasuzumwa, kuko hari ingero nyinshi z’abatugana babimaranye igihe, bakisanga tutagishoboye kubavura ngo bakire kubere gutinda kugana muganga”.

    Uko iterambere mu buvuzi rigenda rikura ni na ko abashakashatsi bagenda bashakisha uburyo bwo kuvura kanseri zifata ibice bitandukanye by’umubiri. Izitaragera ku rwego rwo kuvurwa ngo zikire, hatangwa imiti igabanya ububabare ari na yo ifasha uyirwaye gucuma iminsi.

    Ibitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri
    Ibitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri

    Tariki ya 4 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi kuzirikana ububi bw’indwara ya Kanseri ikomeje guhangayikisha abantu kuko ihitana umubare w’abatari bacye.

    Urugero ni nko mu mwa 2018, aho abarenga miliyoni 18 ku isi bagaragaweho Kanseri, abarenga kimwe cya kabiri bahitanywe na yo muri uwo mwaka umwe. Icyo gihe mu Rwanda abarenga ibihumbi 10 nibo bari bagaragaweho n’indwara ya Kanseri, kimwe cya kabiri cyabo ikaba yarabahitanye.

    Naho mu mwaka wa 2019 nk’uko imibare ya RBC ibigaragaza, mu Rwanda abarwayi 759 nibo basanzwemo kanseri y’inkondo y’umura, icyo gihe abari barwaye kanseri y’ibere bari 713.

    Muri rusange, abibasirwa n’indwara ya Kanseri 70% byabo, baboneka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/kanseri-y-ibere-n-iy-inkondo-y-umura-mu-zihitana-abantu-benshi

  • Guverinoma y'u Rwanda isa n'ikoza imitwe y'intoki ku byo yari yiteze ubwo yashyiragaho ingamba zo kwirinda Covid-19 zigiye kuzoroshywa #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'iyari yateranye ku wa 18 Mutarama yari yemeje ingamba zitandukanye, zirimo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu Rugo.

    Nk'uko bigaragara mu itangazo ry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri yo ku wa Kabiri, ingamba zafatiwe mu nama yo mu kwezi gushize zizakomeza kubahirizwa kugeza ku wa Mbere tariki ya 08 Gashyantare, nyuma y'aho zoroshywe.

    Kuvana Umujyi wa Kigali muri Guma mu Rugo umazemo ibyumweru birenga bibiri, kwemerera ibikorwa by'abikorera kongera gukora ariko hifashishijwe abakozi b'ingenzi, gusubukura ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali ndetse no kwemerera moto n'amagare kongera gutwara abagenzi biri mu ngamba zorohejwe.

    Cyakora cyo ibikorwa birimo amashuri, insengero, iby'inama, ibirori n'ibindi bihuriza hamwe abantu benshi bizakomeza kuba bifunze.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasobanuye ko urebye uko ubwandu bwifashe nta kagari na kamwe muri Kigali katarimo umurwayi wa COVID-19, gusa hakaba habayeho koroshya ingamba bitewe n'uko Guverinoma isa n'ikoza imitwe y'intoki ku byo yari yiteze ubwo yazishyiragaho.

    Ati: 'Ubushakashatsi twakoze mu byumweru bibiri bishize, bwatugaragarije ko ubwandu buri mu tugari tw'Umujyi wa Kigali hafi ya twose, uretse utugari tw'igice cy'icyaro cya Gasabo.'

    'Ahandi hose twagiye dupima ku bantu bose twagiye dusuzuma mu ngo nk'uko abatuye mu mujyi wa Kigali bagiye babona tubasura, nibura nka 5% by'abantu twagiye dupima twasanze ari abarwayi bafite ibimenyetso cyangwa hari abantu barengeje imyaka 70 bafite indwara karande, abo bose twasanze hari abarwayi mu tugari twose tugize Umujyi wa Kigali.'

    Minisitiri Ngamije yakomeje avuga ko amabwiriza yorohejwe kubera ko umusaruro wari witezwe usa n'uwagezweho.

    Ati: 'Uyu munsi wa none umusaruro turi kuwukozaho imitwe y'intoki. Turi kubona ko dukomeje gatoya; ubu tugeze wenda nko kuri 6 cyangwa karindwi ku icumi y'ibyo twari duteze nk'umusaruro.'

    'Iki cyumweru twongerewe, ni ukugira ngo tunoze neza gahunda ya Guma mu Rugo, ni ukugira ngo tugire nibura ku 9/10 by'umusaruro w'icyo Guma mu Rugo yakagombye kutuzanira nk'ingaruka nziza yatuma iki cyorezo tukiganisha mu mibare tutarengerwa kwa muganga, tugumana ibitanda byatuma tubasha kwakira indembe kandi tukarushaho kwitaho abaje batugana.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase wari kumwe na Minisitiri w'Ubuzima kuri Televiziyo y'Igihugu cyo kimwe n'Umuvugizi wa Polisi, we yavuze ko ingamba zorohejwe bitewe n'uko hari serivisi zo kuzahura ubukungu bw'Igihugu zigomba gukomeza, ariko bikabajyana n'icyizere Leta ifitiye abaturage.

    Ku bwa Minisitiri Shyaka, Leta irizera ko 'Bitarenze iki cyumweru icyorezo kizaba cyamaze gucogora cyane, ariko bishingiye kuri bamwe mu Banyarwanda bafite umutima wo kucyirinda, bakimenye bihagije bavuga ko iki kintu atari icyo gukinisha.'

    Minisitiri Shyaka yakomeje agira ati: 'Ikindi cya kabiri turifuza ko ubuzima bw'igihugu n'ubukungu bwacyo bigira urugendo ruzima, bikazahuka bigatera imbere, ariko turanifuza ko abantu babasha gukora kugira ngo barusheho kwiyubaka, imibereho yabo irusheho kuba myiza.'

    'Abacuruza bacuruze, ya mirimo y'ibanze n'iy'ibabanze kuri buri rugo, abajya mu mirimo bayijyemo, kugira ngo ubuzima bwongere bujye mu buryo.'

    Minisitiri Shyaka yihanangirije abaturage abasaba kwirinda gusubira muri Guma mu Rugo nk'umuti bagomba kunywa, abasaba kuyisezerera binyuze mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati: 'N'ubwo tugiye kuva muri Guma mu Rugo tuyisezerera, ariko kuyisezerera nta kundi ni ukubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid. N'ubwo tugiye kuva muri Guma mu Rugo haba muri Kigali n'ahandi mu gihugu, murabizi ko Covid igihari. Ni ukuvuga rero rugomba kumenya uko twitwara, tukubahiriza amabwiriza tuzi, nta wutayazi.'

    Yavuze ko niba amabwiriza avuga ko ntawe ugomba kurenza saa moya ataragera mu rugo, niba utubari dufunze ndetse akaba nta muntu wemerewe gukorera iminsi mikuru mu ngo, abaturage bakwiye kubizirikana.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/guverinoma-y-u-rwanda-isa-n-ikoza-imitwe-y-intoki-ku-byo-yari-yiteze-ubwo

  • Ngoma: Umugabo yiyahuje umuti wica uburondwe kubera umugore #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021 mu Mudugudu wa Rwanyineka mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukira, Muvandimwe Laurent yavuze ko uyu mugabo umurambo we wabonwe n'abaturage ahagana saa Moya za mu gitondo ahantu mu rutoki.

    Yagize ati: 'Impamvu yatumye yiyahura ntabwo iramenyekana neza biracyakurikiranwa, ariko abaturage bavuga ko yagiranaga amakimbirane n'umugore we, bikaba aribyo byamuteye gufata icyemezo kigayitse cyo kwiyahura.'

    Yakomeje agira ati: 'Yari asanzwe abyuka saa kumi za mu gitondo ajya kwahira ubwatsi bw'inka. Yabyutse bisanzwe rero agiye kwahira bukeye abantu bari mu nzira bagenda bamusanga ahantu mu rutoki aryamiye agacupa k'umuti ukoreshwa mu kwica uburondwe bigaragara ko yawunyoye kuko wari wamuciye mukanwa no mu mazuru.'

    Gitifu Muvandimwe yakomeje avuga ko uyu mugabo yasize yanditse mu ikaye inyandiko igaragaza amakimbirane yagiranaga n'umugore we, iyo nyandiko ikaba yahise ishyikirizwa RIB kugira ngo iyifashishe mu iperereza.
    Yavuze ko kandi basanze muri telefone ye hari ubutumwa yari yandikiye abantu abasezera nk'ikimenyetso cyu'ko yiyahuye yabigambiriye.

    Muvandimwe kandi yasabye abaturage kutihererana ibibazo by'amakimbirane bashobora kugirana mu miryango yabo ahubwo bakagana ubuyobozi kuko bubereyeho kubafasha, yavuze ko uyu mugabo n'umugore we uretse abaturage bavuze ko bakundaga gushyamirana cyane bo nk'ubuyobozi ngo nta kirego cyabo bari bwakwakire.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere yo gushyingurwa.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ngoma-umugabo-yiyahujwe-umuti-wica-uburondwe-kubera-umugore

  • Uzwi ko ari we Papa wa Diamond yamusabye kutazaza kumushyingura igihe azaba yapfuye #rwanda #RwOT

    Muri videwo yagaragaye ku rubuga rwa youtube,, Mzee Abdul wagaragaye yarakaye cyane yavuze ko Diamond yatamitswe na nyina Mama Dangote bityo akaba adashaka kongera kwiyegeranya na we.

    Abisobanura mu rurimi rw'igiswahili, Abdul Juma yagize ati: 'Kweli nimetambua yule karogwa na mamake, hilo nimejua, ilitakiwa anifuate mimi kama baba, aseme Baba imetokea hivi, tuyaache haya. Lakini alinadi anauwezo wakunisaidia mimi, sihitaji hela yake na asinipe hata senti tano.

    Na hata nikifa asije kunizika, kuna watu wangu wa kunizika…sio kwamba yeye ndo Tajiri aliyekuwepo tu, kuna matajiri wengi tu.

    Namuachia Ala kila kitu alichokitenda yeye basi na yeye alivyokaa na mamake sina la kuongea namwachia mwenyezi mungu, mungu wacha aitwe mungu. Mtihani niliopata mwaka mpya nashukuru'

    Yiyemereye kandi ko kuvumbura ko Platnumz atari umuhungu we yibyariye mu zabukuru byamugizeho ingaruka cyane, ati: 'Ukiona Mwana kufikisha kama miaka 32 wewe potezea tu haina haja ya kumwambia ukubwani. Maana mpaka sasa mimi nimelegezwa ujue, nimelegea sana maana sikutegemea…na unajua kina mama wana siri nyingi tu.

    'Si hitaji msaada wake sina haja na msaasa wake nitapata msaada kwa watoto wangu wa hiari waliojitokeza. Maisha yangu hajawahi nisaidia chochote, wala support yeyote.'

    Mu cyumweru gishize, Chibu Dangote yagarutse ku magambo ya nyina, avuga ko rwose Mzee Abdul Juma atari Papa we umubyara, ati: 'Nukuri Mzee Abdul ntabwo ari data wambyaye- Ariko kuva nkiri umwana nakuze mukunda cyane. Mu 2000 ni bwo nyina @romyjons yambwiye ukuri.

    Diamond Platnumz akomeza agira ati: 'Nta muntu wakuze uzi ukuri kuko nakusanyije abavandimwe banjye bose urukundo, uhereye kuri Ricardo n'Umwamikazi Darlin'.

    Perezida wa WCB yatanze ibisobanuro nyuma y'ibyumweru nyina abimenyesheje ko Mzeee Abdul Juma atari se umubyara, bitandukanye n'amakuru yari ahari.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uzwi-ko-ari-we-papa-wa-diamond-yamusabye-kutazaza-kumushyingura-igihe-azaba

  • Guma mu Rugo: Isomo rikomeye ku baryaga ari uko bakoze – #rwanda #RwOT

    Ku wa 18 Mutarama ni bwo Inama y'Abaminisitiri yafashe umwanzuro wo gushyiraho gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwa Coronavirus bwari bukomeje kwiyongera muri uyu murwa mukuru w'u Rwanda, icyemezo cyanaje kongerwaho icyumweru n'Inama y'Abaminisitiri mu Ijoro ryakeye.

    Izi ngamba zituma abantu benshi batakaza imirimo, barimo cyane cyane abakora imirimo idafite amasezerano, bazwi nka ba nyakabyizi. Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR), yagaragaje ko habayeho ukwiyongera kw'abantu badafite akazi muri Gicurasi umwaka ushize, ubwo hari hashize igihe gito Guma mu Rugo ya mbere irangiye, ibi bigasobanura ko n'ubundi nyuma ya Guma mu Rugo ya kabiri mu Mujyi wa Kigali, imibare y'abadafite akazi ishobora kuzakomeza kwiyongera.

    NISR yavuze ko muri Gicurasi umwaka ushize, umubare w'abantu bari hejuru y'imyaka 16 bafite akazi bari 4.104.303, bingana na 55,2% by'abantu bose bari ku isoko ry'umurimo. Mu gihe Abashomeri bari biyongereyeho abantu 368.484.

    Ubwo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2021, mu Murenge wa Remera, mu kagari ka Rukiri ya Kabiri habaga igikorwa cyo gutanga ibiribwa ku bagizweho ingaruka na Coronavirus, abaganiriye na IGIHE bavuze ko Guma mu Rugo ibasigiye amasomo akomeye arimo n'iryo kwiga umuco wo kwizigama.

    Mugabo Yassin ufite umuryango w'abantu batatu, mbere ya Guma Rugo yari asanzwe atunzwe n'akazi ko gutwara abantu kuri moto, yavuze ko Guma mu Rugo yabagizeho ingaruka zikomeye, ariko ko bakuyemo amasomo akomeye.

    Ati 'Tumaze ibyumweru bibiri turi mu rugo, urabona ko ubuzima bw'iki gihe buba bugoye, turya ari uko twasohotse, iyo ugiye rero mu buzima butuma udasohoka urumva umuryango uba ufite ikibazo”.

    Yakomeje agira ati 'Isomo nkuyemo rinakomeye, ni ukumenya kurya duke utundi nkatuzigama. Niba nabonye amafaranga 500 Frw nkamenya ko nizigama 200 Frw, naba nabonye 1000 Frw nkazigama 500 Frw . Irya kabiri ni ukumenya ababaye. N'ubwo bimeze bityo, birashobora kuba nari mbayeho mbabaye ariko hari ikindi byanyigishije cyo kumenya mugenzi wawe ubabaye'.

    Twagirimana Joseph nawe utuye muri aka Kagari, akaba ari mu bahawe ibiribwa, yabwiye IGIHE ko nawe bimusigiye isomo ryo kuba mu gihe cyose abonye amafaranga, agomba gutangira gutekereza uburyo azajya yizigama.

    Ati 'Isomo rikomeye cyane, ni uko twatangira gutegura kare ejo hazaza, ubu byadusigiye isomo ry'uko igihe cyose tubonye umushahara cyangwa ubushobozi bwose bubonetse, twagira uburyo twizigama kugira ngo dutegure ejo hazaza, ku buryo hagize ikindi kiba, twajya tuba tubyiteguye neza.'

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Karamuzi Godfrey yabwiye IGIHE ko mu tugari tune turi mu murenge wa Remera twahawe ibiryo, abantu bagera ku 1 800 bamaze guhabwa ibiribwa mu baturage 4 365 bagize uyu Murenge. Yavuze ko babatoranyije hagendewe ku bababaye kurusha abandi.

    Muri rusange, abatuye mu Mujyi wa Kigali bagera ku bihumbi 72 babaruwe ko bagomba guhabwa ibiribwa kuko baryaga ari uko bakoze, kandi Guma mu Rugo ikaba yarahagaritse imirimo yabo.

    Abanyakigali bari guhabwa ibiribwa nyuma yaho bashyizwe muri Guma mu Rugo

    Ibiribwa bahabwa birimo ibishyimbo, umuceri na kawunga

    Karamuzi Godfrey yavuze ko abagera ku 1 800, mu tugari tune turi mu Murenge wa Remera bahawe ibiryo

    Mugabo Yassin yavuze ko Guma mu Rugo imusigiye isomo ryo kuba mu gihe cyose abonye amafaranga, agomba gutekereza uburyo bwo kwizigama

    Twagirimana Joseph yavuze ko Guma mu Rugo igiye gutuma bazajya bizigamira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guma-mu-rugo-isomo-rikomeye-ku-baryaga-ari-uko-bakoze

  • Ambasaderi Kalisa yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Algeria – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Sabri Boukadoum yakiriye Ambasaderi Kalisa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021.

    Aba bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije kwagura umubano hagati y'u Rwanda na Algeria, ariko hibandwa cyane ku masezerano y'imikoranire.

    U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978. Ibihugu byombi bihuriye mu miryango irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Ihuriro ry'Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), Loni n'Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, OIF.

    Algeria iri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AFCTA) yasinyiwe mu Mujyi wa Kigali muri Werurwe 2018.

    Umubano kandi wahamye birushijeho binyuze mu ngendo z'abayobozi bo ku mpande zombi.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Algeria muri Mata 2015 ndetse Mushikiwabo Louise wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga yasuye iki gihugu mu 2014.

    Mu 2016, ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali (5th Kigali International Conference Declaration (KICD) yabereye mu Mujyi wa Algiers, Madamu Jeannette Kagame, yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n'umukobwa kubera ibikorwa bya Imbuto Foundation.

    Algeria n'u Rwanda binafitanye imikoranire mu bijyanye n'umutekano ndetse n'uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu rwa Gasabo bajya kuhiga. Mu mwaka w'amashuri wa 2016/2017, Algeria yabahaye buruse 25 u Rwanda.

    Algeria ihagarariwe na Chargé d'Affaires ufite Icyicaro mu Mujyi wa Kigali kuva mu Ugushyingo 2019.

    Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by'umuco ndetse n'imikoranire n'ayandi.

    Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n'ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n'uburezi.

    Ambasaderi Kalisa asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Misiri, Algeria ndetse aheruka gutanga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Libya.

    Ambasaderi Alfred Gakuba Kalisa yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Algeria, Sabri Boukadoum, kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

    Minisitiri Sabri Boukadoum yakiriye Ambasaderi Kalisa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021

    Bombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku mubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-kalisa-yatanze-kopi-z-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-146779

  • Ni gute wasabana n’Imana kandi itaboneshwa amaso? #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ntabwo Imana iboneshwa aya maso yacu, ariko kuva na kera kose Imana yagiranaga ubucuti n’abantu kandi na bugingo n’ubu, mu mahanga yose abayubaha bagakora ibyo gukiranuka abo Imana irabemera.

    Hari amagambo ahumuriza umutima aboneka muri Yakobo 4:8, hagira hati: 'Mwegere Imana na yo izabegera.' Ibyo bigaragaza ko kugirana ubucuti n’Imana bishoboka. Ariko se 'wakwegera’ Imana ute ku buryo ugirana ubucuti na yo, kandi itaboneka?

    Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka turebe uko bigenda kugira ngo abantu bagirane ubucuti. Ubusanzwe abantu batangira bibwirana, buri wese akamenya izina rya mugenzi we.

    Hanyuma uko bagenda baganira buri gihe bakabwirana ibibari ku mutima n’ibyo batekereza, ubwo bucuti bugenda burushaho gukomera, kandi iyo buri wese akoreye mugenzi we ibikorwa byiza, bishimangira ubucuti bwabo. Uko ni na ko bigenda kugira ngo umuntu agirane ubucuti n’Imana.

    'Ntushobora kugirana ubucuti n’Imana niba utazi izina ryayo.' Igishimishije ni uko Imana yifuza ko uyegera, nk’uko byavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi. Ku bw’ibyo, ni nk’aho yo ubwayo yakwibwiye ikoresheje Bibiliya igira iti 'ndi Uwiteka. Iryo ni ryo zina ryanjye.'Yesaya 42:8.

    Ese Imana yifuza ko tumenya izina ryayo kandi tukarikoresha? Suzuma ibi bikurikira: izina ry’Imana ryandikwa mu ngombajwi enye z’igiheburayo, riboneka mu nyandiko y’umwimerere w’Ibyanditswe by’Igiheburayo incuro zigera hafi ku 7.000. Ni ryo zina riboneka incuro nyinshi muri Bibiliya kurusha andi mazina yose.Nta gushidikanya, ibyo bigaragaza ko Imana yifuza ko tumenya izina rye kandi tukarikoresha.

    Mbere y’uko abantu babiri bagirana ubucuti, babanza kwibwirana. Ese waba uzi izina ry’Imana?

    Icyakora hari abashobora kumva ko gukoresha izina ry’Imana byaba ari ukuyisuzugura, kubera ko yera kandi ikaba ishobora byose. Birumvikana ko gukoresha izina ry’Imana mu buryo budakwiriye ari bibi, kimwe n’uko utakoresha nabi izina ry’incuti yawe magara.

    Icyakora, Imana ishaka ko abayikunda bubaha izina ryayo kandi bakarimenyekanisha (Zaburi 69:30, 31; 96:2, 8). Wibuke ko Yesu yigishije abigishwa be gusenga bagira bati 'Data uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe.' Dushobora kugira uruhare mu kubahisha izina ry’Imana turimenyesha abandi. Ibyo bizatuma turushaho kuyegera. Matayo 6:9.

    Bibiliya igaragaza ko Imana yita mu buryo bwihariye ku muntu 'Utekereza ku izina ryayo’ cyangwa uriha agaciro (Malaki 3:16). Imana yahaye umuntu nk’uwo isezerano rigira riti 'Nzamurinda kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza kandi nzamusubiza.

    Nzabana na we mu gihe cy’amakuba' (Zaburi 91:14, 15). Niba twifuza kugirana ubucuti n’Imana, ni iby’ingenzi ko tumenya izina rye kandi tukarikoresha.

    Source:amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-wasabana-n-Imana-kandi-itaboneshwa-amaso.html

  • Abanyarwanda 6 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda harimo utabasha kugenda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri abo Banyarwanda bahagejejwe harimo uwamenyekanye ku mazina ya Ngoga Nzamukosha Diane utabashije kuvugisha itangazamakuru kuko atamerewe neza.

    Akigera ku mupaka wa Kagitumba akicaye mu modoka yaziyemo kuko atabashaga kugenda, yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu gihugu cye kandi ko abonye ubuzima.

    Yakuwe mu modoka ateruwe na bagenzi be mu maboko, ikindi yashoboraga ni ukwicara hasi no kuharyama gusa.

    Amakuru twabashije kumenya ni uko icyamushavuje cyane ari umwana we yabuze kuko yatandukanye na we agifatwa akaba aje atazi aho aherereye.

    Ikindi ngo ni iyicarubozo yakorewe kuko yakubitwaga inkoni zo mu birenge n’ibindi bice by’umubiri kugira ngo yemere ko ari maneko w’u Rwanda.

    Muri gereza ya CMI ya Mbuya ngo yari amazemo amezi 3 n’igice akorerwa iyicarubozo.

    Ikindi ngo ni ibicuruzwa bye asize ndetse ngo anafatwa akaba yarambuwe Amadolari ya Amerika ibihumbi bitatu, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900.

    Ngoga Nzamukosha Diane akaba yari afungiye muri gereza ya Mbuya na Kireka.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Abanyarwanda-6-bari-bafungiye-muri-Uganda-bagejejwe-mu-Rwanda-harimo-utabasha-kugenda

  • Gicumbi: Buri muturage uremye isoko ataha azi uko ubuzima bwe buhagaze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage barapimwa indwara zitandukanye bakamenya uko bagomba kwitwa
    Abaturage barapimwa indwara zitandukanye bakamenya uko bagomba kwitwa

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix agaganira na Kigali Today, yavuze ko gupima abaturage izo ndara biri mu buryo bwo kumenya neza uko bahagaze mu bijyanye n’ubuzima.

    Abapimwa indwara zitandura ni abagore guhera ku myaka 35 kuzamura, n’abagabo guhera ku bafite imyaka 40 kuzamura, bakazapimwa ku kigero cya 85%, icyakora kuri Hepatite hazapimwa abafite imyaka 15 kuzamura, ku kigero kiri kuri 80% nk’uko Mayor Ndayambaje abivuga.

    Agira ati “Ni umwe mu mihigo 92 dufite ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage mu by’ubuzima, aho tuzapima indwara zitandura ku bagore bafite imyaka 35 gusubiza hejuru n’abagabo bafite imyaka 40 kuzamura, ahazapimwa abangana na 85% muri iyi ngengo y’imari”.

    Ugiye mu isoko ataha azi uko ubuzima bwe buhagaze
    Ugiye mu isoko ataha azi uko ubuzima bwe buhagaze

    Mu kurushaho kunoza icyo gikorwa babonera abaturage hafi kandi birinda COVID-19, Umuyobozi w’akarere avuga ko batekereje gukorera icyo gikorwa mu masoko mu minsi itandukanye aremeraho, aho batekereje ko no mu gihe insengero zizafungura bazajya bubaka ihema ryo gupimiramo abaturage baje gusenga.

    Uwo muyobozi avuga ko mu cyumweru bamaze bakora icyo gikorwa, kuva ku itariki 20 Mutarama kugeza tariki 29 bapimiye mu masoko yo mu mirenge inyuranye, hapimwa abarenga ibihumbi 13.

    Ati “Mu gihe cy’iminsi icyenda dupimira mu masoko anyuranye ari muri Ruvune, Byumba, Miyove, Rutare, Yaramba, Rushaki na Mutete, ku ndwara zitandura na Hepatite twapimye abantu 13,398. Ku ndwara zitandura twapimye 3,692 mu gihe Hepatite twapimye abantu 9,706, ni igikorwa twatekereje neza kandi twiteguye kwesa uyu muhigo”.

    Gupima abaturage indwara zitandura na Hepatite, ni igikorwa cyatangiranye n’imihigo ya 2020 – 2021 kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2020, ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko abaturage babyishimiye nk’uko Meya Ndayambaje akomeza abivuga.

    Ati “Icyo twabonye ni uko abaturage bishimye kubera ko ari serivise itabasaba kujya kuyishaka, ni serivise navuga yabegerejwe aho umuturage aza kugurisha igitoki cye ku isoko akavuga ati mbere y’uko ntaha reka njye kwipimisha ubwo nta mafaranga binsaba. Wabonaga babyishimiye ahubwo tukagira benshi kurenza ubushobozi twateganyije kuri buri site”.

    Meya Ndayambaje akurikirana igikorwa cyo gupima abaturage
    Meya Ndayambaje akurikirana igikorwa cyo gupima abaturage

    Karerangabo Félicien, umwe mu baturage bahawe iyo serivise yagize ati “Kudupima ngo tumenye uko duhagaze ni ikigaragaza ko abayobozi bacu bahora baduhangayikiye bashaka icyatuma tugira ubuzima bwiza. Natwe turi kubumvira tukipimisha nta mananiza kuko ni inyungu kuri twe no ku buzima bwacu”.

    Mugenzi we ati “Basanze ubuzima bwanjye bumeze neza, ubu nizeye ko ndi muzima, niyo mpamvu nasaba n’abandi bataripimisha kubyitabira kuko nta kintu kibaho kiruta ubuzima”.

    Mu ntego akarere ka Gicumbi kihaye, ni uko ukwezi kwa Werurwe 2021 kurangira umuhigo wamaze kweswa neza nk’uko bawuhize.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/gicumbi-buri-muturage-uremye-isoko-ataha-azi-uko-ubuzima-bwe-buhagaze