Category: Uncategorized

  • FIFA yemeje ko umukinnyi w’umunyarwanda yishyurwa miliyoni 15 #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, yategetse ko Habahoro Vincent yishyurwa na AFC Leopards yo muri Kenya miliyoni 1.7 y’amashilingi ya Kenya kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

    Muri Nyakanga 2019 nibwo Habamahoro Vincent ukina mu kibuga hagati yasinyiye AFC Leopards, yaje gutandukana n’iyi kipe mu Kuboza 2019 nyuma yo kumara amezi 4 adahembwa aho yahise agaruka muri Kiyovu Sports.

    Habamahoro Vincent akaba yarahise arega iyi kipe muri FIFA, FIFA ikaba yafashe umwanzuro ko AFC Leopards igomba kumwishyura miliyoni 1.7 y’amashilingi ya Kenya (agera kuri miliyoni 15.3 Frw) arimo imishahara yamugombaga, uduhimbazamusyi n’impozamarira.

    Iyi kipe ikaba yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura iri deni itabikora ikabuzwa kugura abakinnyi imyaka 3(transfer window).

    Habamahoro Vincent agomba kwishyurwa miliyoni 15

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/fifa-yemeje-ko-umukinnyi-w-umunyarwanda-yishyurwa-miliyoni-15

  • RwandAir yakandagiye i Bangui, yakiranwa ibyishimo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Sosiyete y’u Rwanda ikora Ubwikorezi bw’Abantu n’Ibintu mu Kirere, RwandAir, yatangije ingendo zayo zigana muri Centrafrique mu Mujyi wa Bangui.

    Ni urugendo rwatangije mu gihe ibihugu byombi bibanye neza, by’umwihariko kubera umusanzu u Rwanda rwatanze mu kubungabunga umutekano w’iki gihugu n’ibindi bikorwa by’iterambere.

    Indege ya RwandAir yerekeje i Bangui ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bangui-M’poko, yahagurukanye abagenzi 75 ndetse biteganyijwe ko izajya ikorerayo ingendo inshuro ebyiri mu cyumweru.

    Abagenzi bayikandagiyemo bavuze ko ko ari amahirwe akomeye kuko bizoroshya ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi.

    Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver n’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya n’abandi.

    Indege ya RwandAir ikigera i Bangu yakiranywe ibyishimo n’abaturage benshi, mu mbyino gakondo ziranga iki gihugu. Nyuma hanakaswe umutsima wo kwishimira icyerekezo gishya iyi sosiyete yatangije.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko uretse imigenderanire no guteza imbere umubano n’ibindi bihugu, RwandaAir izakomeza korohereza abikorera no kwagura amasoko yo hirya no hino muri Afurika n’ahandi ku Isi.

    Yavuze ko itangizwa ry’uru rugendo ari “uburyo bwiza n’amahirwe yo kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.’’

    Yakomeje ati “Mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda rwishimiye uwo mubano kandi rwifuza ko wakomera, ukanarushaho koroha, abaturage bo muri Centrafrique bazajya babona visa bageze aho binjirira mu gihugu kandi ku buntu.’’

    Minisitiri w’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Centrafrique, M. Arnaud Djoubaye Abazene, yashimye Perezida Kagame wagize uruhare mu gutangiza izi ngendo mu gihugu cye.

    Yanacyeje umusanzu w’u Rwanda mu kugarura amahoro muri iki gihugu kimaze igihe mu ntambara. Kuva mu 2014, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi mu 2019.

    Icyerekezo cya RwandAir kigana mu Mujyi wa Bangui cyabaye icya 30, iyi sosiyete yatangije mu ngendo ikorera mu bice bitandukanye by’Isi.

    Indege ya RwandAir yakandagiye mu Mujyi wa Bangui muri Centrafrique

    Kuva mu Rwanda ujya i Bangui byasabaga kunyura mu bihugu byinshi kuko nk’uwateze indege ya RwandAir, yashoboraga guhaguruka i Kigali, akanyura i Kampala, Kenya aho afatira Kenya Airways ava i Nairobi agana i Bangui. Ni urugendo rw’amasaha nka 14 rutwara hafi 1000$

    Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango wo kwakira RwandAir

    Abantu benshi bari babukereye bitegura kwakira RwandAir i Bangui

    Abayobozi batandukanye bo mu Rwanda bitabiriye itangizwa ry’ingendo za RwandAir mu Mujyi wa Bangui

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko RwandaAir izagura imigenderanire inateze imbere umubano n’ibindi bihugu

    Indege ya RwandAir yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bangui-M’poko

    Muri uyu muhango hakaswe umutsima ugaragaza kwishimira itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Bangui

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yakandagiye-i-bangui-yakiranwa-ibyishimo-amafoto

  • Uwimpuhwe wayoboraga Umuryango wa Clinton Health mu Rwanda yitabye Imana azize indwara yatewe na Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Uwimpuhwe yatangiye kuyobora CHAI ishami ry’u Rwanda mu 2018, akaba ari we Munyarwanda wa mbere wayoboye uwo muryango mu Rwanda.

    Mu gihe yari amaze kuri ubwo buyobozi, Uwimpuhwe ashimirwa cyane uruhare yagize mu guteza imbere ibikorwa by’uwo muryango, binyuze mu nkunga z’uwo utanga ndetse n’uburyo warushijeho kwagura ibikorwa byawo.

    Yari azwi cyane mu bikorwa byo kuvugira abarwayi, ndetse akanibanda mu gushyigikira uburenganzira bw’abagore.

    Mu itangazo CHAI yashyize hanze rimubika, bagize bati “Sidonie yari asobanuye byinshi ku hazaza ha CHAI. Umuhanga, akaba n’umuvugizi w’abarwayi ndetse n’uburenganzira bw’abagore, yari urugero rwiza ku bo mu muryango wacu. Sidonie yari yifitemo indangagaciro za CHAI mu buryo bwuzuye, kandi Isi ntizaba ahantu heza atayirimo”.

    Uwimpuhwe yavutse ku wa 14 Ugishyingo 1979, avukira mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Mu gihugu 1994, Umubyeyi we na basaza be babiri ndetse n’abandi bantu bo mu muryango we, biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nyuma yayo yarangirije amashuri ye muri St Andre, aza gukomereza muri Kaminuza ya ULK, aho yize arera n’abana be babiri ndetse yita no ku mubyeyi we n’abandi bavandimwe be.

    Kubera umuhate we wo guteza imbere imibereho myiza muri rusange, Uwimpuhwe yaje gukomereza amashuri y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima Rusange ndetse no muri bijyanye n’Uburinganire bw’abagabo n’abagore.
    Nyuma y’amasomo, Uwimpuhwe yagizwe Umuyobozi mu nzego z’ubuzima ndetse no guteza imbere abagore, akora muri Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo yo kurwanya HIV/AIDS-CNLS, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ndetse no mu muryango Care International Rwanda.

    Kuva muri 2018, yaje gukomereza inshingano ze muri CHAI, ayibera Umuyobozi Mukuru, aho yakoranye n’inzego za Leta, mu rwego rwo gufasha Umuryango wa CHAI kugera ku ntego zawo zo kugeza serivise z’ubuvuzi kuri bose, kugabanya igwingira ry’abana, ibikorwa byo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura ndetse no kurandura indwara ya Hepatitis C kugera bitarenze mu mwaka wa 2024.

    Uwimpuhwe kandi yari azwi cyane mu bikorwa bya gikirisitu, aho yasengeraga mu Itorero rya Zion Temple Celebration Center, aho yari Umwungiriza mu bikorwa by’Ikigega cy’Iterambere cy’iryo torero, ADA. yari anafite impamyabumenyi mu by’Iyobokamana (Church Ministry).

    Uwimpuhwe yaguye mu bitaro bya Nairobi ku wa 2 Gashyantare, akaba yari afite imyaka 41.

    Uwimpuhwe Sidonie yitabye Imana ku myaka 41

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwimpuhwe-wayoboraga-umuryango-wa-clinton-health-mu-rwanda-yitabye-imana-azize

  • Ubuzima busharira bwa Ntakirutimana, umukozi wo mu rugo wamwenyuye nyuma yo kuba umujura ruharwa – #rwanda #RwOT

    Ushobora kuba warayumvise na we ukamera nkanjye cyangwa ukibaza byinshi kurushaho, ibaze kumva umuntu yihanukiriye akaririmba ati “Abandi barushywa no kuvuka naho njye nduha buri munsi kugeza gupfa, ndahendahenda amahirwe yanjye ariko akanga kunsekera.”

    Akongera ati “Nirutse mu nyuma z’ifaranga maze kuronka banca inyuma baransahura, mahirwe yanjye wagiye hehe ko nsangira inyanya n’inyoni? Aho nkomanze nsubizwa inyuma, nasaba nkimwa, navukanye amaraso mabi. Imvura iranyagira mu mutwe, umuvu ukantwara umutima.”

    Numvaga ari ibikabyo rwose nta muntu wahura n’ibizazane nk’ibyo mu buzima, kugeza ubwo numvise noneho inkuru mpamo ya Ntakirutimana Anastase, wanyuze mu buzima bushaririye kuva akiri umwana, bugakomeza kugeza abaye ingimbi, akabona nta yandi mahitamo agahinduka rubebe akayoboka iy’ubujura, akayogoza urusisiro.

    Ntakirutimana Anastase yavukiye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, se umubyara yashatse abagore babiri, akaba ari we mfura ku mugore wa kabiri, se yashatse uwa mbere amaze kwitaba Imana, bakabyarana abana batanu.

    Mu kiganiro kirambuye Ntakirutimana yagiranye na 1K Studio, yavuze ko yisanze iwabo ari abakene cyane, babayeho mu buzima butoroshye ku buryo no kubona ibyo kurya bitari byoroshye, kugeza ubwo n’ishuri ryamunaniye ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

    Ati “Ni ukuvuga ngo nkimara kumenya ubwenge, nasanze iwacu nta bushobozi bafite, tuba mu buzima bwo kurya ari uko bavuye guca inshuro cyangwa se gusaba. Najyanaga na mama gusaba mfite imyaka nka 13 nk’abandi bose ujya ubona bafunguza ku muhanda bagenda basabiriza, icyo gihe nisanze ari bwo buzima turimo.”

    Ntakirutimana yavuze ko yakuriye muri ubwo buzima, kugeza ubwo yabonye bitakihanganirwa, inzara ivuza ubuhuha ku buryo bamaraga nk’iminsi ibiri batariye ngo yagiriye impuhwe barumuna be bajyaga kwiga bashonje, ahitamo kuva mu ishuri ajya gupagasa ngo byibure ajye agaburira barumuna be.

    Ati “Natwazaga abantu imizigo, amasaka, ibijumba, imyumbati, bakampa nka 100 Frw cyangwa 200 Frw nkagenda nyongeranya nkaza gutahana nka 700 Frw. Nakoze ubuyede cyangwa nkajya kubumbira abantu amatafari y’impunyu.”

    Ibyo nabyo ngo yabonye ntacyo bitanga cyane ko yari akiri n’umwana atarageza imyaka 18, yahisemo kuyoboka iyo kwiba ibya rubanda kugira ngo abone ibyo ajya kugaburira barumuna be.

    Yagiye afatwa agakubitwa nk’iz’akabwana kenshi, ariko ntibyamuhinduye ahubwo yarushijeho kuba ruharwa. Yayogoje agace kose kugeza ubwo yatangiye kujya yiba n’ibikomeye akajya kugurisha afatanyije n’agatsiko ke.

    Umunsi umwe Ntakirutimana yaje kwiba igare arafatwa arakubitwa bikomeye cyane, ni icyo gihe yahise afata umwanzuro wo kubisezera ahitamo kutazongera kwiba, ahubwo afata inzira yerekeza i Kigali gushaka ubuzima.

    Ntakirutimana Anastase yavukiye mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi

    -  Ageze i Kigali , ubuzima ntibworoshye

    Ntakirutimana ageze i Kigali, ntiyari azi aho yerekeza kuko nta muntu yari azi, yamaze amasaha menshi muri Gare ya Nyabugogo bumwiriraho. Icyo gihe ni bwo yafashe urugendo ashakisha aho yarara, arahabura arara mu mayira ntiyasinzira.

    Bucyeye ngo ni bwo yahamagaye umuntu yari azi uba i Kigali amwemerera kumucumbikira iminsi mike mu gihe agishaka akazi.

    Ntibyatinze akazi yarakabonye ko gukora imirimo muri resitora, agahuriramo n’imvune zikomeye kuko ngo byose ni we byarebaga, ari ukuvoma, koza ibyombo, guteka n’ibindi. Ibi byatumye imvune zimubana nyinshi rero karamunanira arirukanwa.

    Nyuma yabwo ni bwo yahise abona akazi ko mu rugo yagombaga kujya ahembwa 8000 Frw, yarahakoze ukwezi gushize bamuhemba 1000 Frw gusa, bahita banamwirukana byihuse, agenda abunza imitima yabuze aho yerekeza.

    Aho ngaho ngo ni ho yahuriye n’imvune zikomeye mu buzima bwe, yakoraga afashwe nabi n’abakoresha be, atotezwa, byose akabyihanganira, ni ho ngo yahise abonera ko abakozi bo mu rugo benshi bafashwe nabi n’abakoresha babo.

    Yagize ati “Abakozi bo mu rugo buriya ni abantu bagowe cyane, nagiye mbibona ibyankorewe, naratukwaga, ugasanga ndi kurebwa nabi, barambyutsa saa Cyenda z’ijoro, ubwo nkanakubitwa. Hari umugabo udafite umutima mwiza, yarazaga ubwo yasanga umuntu ari kuruhuka nko mu kazu k’abakozi ubwo akaba aransohoye…mbese ukabona arimo kumpohotera, umunsi umwe aza no kunkubita, ndavuga nti ‘Mana yanjye ibi nibyo naje gushaka i Kigali?”

    Aha kandi ngo yanahahuriye n’ikibazo cyo kuvunika ku igufwa mu rukenyerero, ubwo yari yagiye kuvoma kuko yajyagayo n’igare kandi atarizi neza. Umunsi umwe ni bwo ryamugushije, kugeza ubu ngo ntarabona uburyo bwo kwivuza neza.

    Ntakirutimana avuye aho yaje kugira amahirwe abona undi musore akorera akajya amuhemba 15000 Frw, avuga ko yamubereye umuntu w’imfura cyane, kuko yamuhemberaga igihe kandi akamufata neza, ndetse ngo yatangiye no kujya amujyana gusenga, bigezaho na we arakizwa.

    Kuva ubwo Ntakirutimana Anastase yahise atangira kujya yandika indirimbo zihimbaza Imana, zimwe yatangiye no kuzisohora, ndetse ngo afite n’impano yo kwandika filime no kuba yazikina.

    Gusa na none avuga ko ubushobozi bwo kuba yakora ibyo byose neza ngo buracyari ntabwo, kuko ubu agikora akazi ko mu rugo, kandi akaba ari na we ufasha umuryango we wose yasize mu cyaro, yaba mama we urwaye ndetse na barumuna be bari mu ishuri.

    Ati “Njyewe ikintu nasaba ni ubufasha nk’umuntu wakumva yanjyana muri studio akankoreshereza indirimbo, yaba akoze cyane, umuntu wankoreshereza videwo, umuntu yamfasha gusohora filime, yaba akoze cyane.’’

    Yavuze ko asaba ubufasha kuri barumuna be bakeneye kwiga n’umubyeyi we ushaka kwivuza kuko we nta bushobozi afite bwo kubitaho wenyine.

    Ntakirutimana wigeze kuba umujura ubu yerekeje amaso ku muziki uhimbaza Imana nubwo agihura n’imbogamizi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-busharira-bwa-ntakirutimana-umukozi-wo-mu-rugo-wamwenyuye-nyuma-yo-kuba

  • Abanyarwanda 6 bari bafungiwe muri Uganda barimo n’utabasha kugenda kubera inkoni bagejejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba uherereye mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021 ahagana saa Sita z’amanywa.

    Bakigezwa mu Rwanda babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus, ubundi bahabwa ubufasha bw’ibanze n’abaganga kuko hari harimo n’umugore utabasha guhagarara kubera inkoni yakubitiwe muri gereza zo muri Uganda.

    Uyu mugore w’imyaka 36 witwa Ngoga Nzamukosha Nyamwasa aturuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Gacuba, akaba yaje ateruwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu bamuryamisha hasi.

    Nubwo atavuganye n’itangazamakuru kuko yari amerewe nabi, amakuru avuga ko yakuwe kuri serumu mu bitaro byo muri Uganda yari yajyanywemo nyuma yo gukubitwa inkoni nyinshi zikamumerera nabi. Nyuma y’amasaha make aryamye hasi yashakiwe akagare n’uruhande rw’u Rwanda, atangira kwitabwaho.

    Abandi babiri bavuganye n’itangazamakuru bagaragaje ko bagiye bafatwa bagashinjwa kuba maneko z’u Rwanda bagafungwa, bagakubitwa ndetse bamwe bakanahatirwa kwemera ko ari za maneko.

    Ndagijimana Augustin wo mu Karere ka Burera yavuze ko iwabo mu rugo baturiye Umupaka wa Uganda, aho yambukiye agiye mu mirima bafite muri icyo gihugu agahita afatwa n’abayobozi ashinjwa kuba maneko.

    Ati “ Bahise banjyana Kisoro, mvuyeyo badushyira mu modoka n’abandi bane batujyana Mbarara. Twahamaze iminsi mike bahita batujyana kudufungira Kampala, ntabwo twari dufungiwe ahantu hazwi gusa twumvaga bavuga ko ari muri CMI.”

    Yakomeje avuga ko aho hantu yari afungiwe yari ahamaze amezi arenga atatu, muri icyo gihe bakorerwaga itotezwa rivanze n’inkoni, ibi byose bakaba babikorerwaga batarigeze bagezwa imbere y’urukiko urwo arirwo rwose.

    Ati “Inkoni zo twarazikubiswe kugeza inzara zivuyemo, banyinjije muri Gereza ya Mbarara bankubitiramo inkoni mu mutwe bituma nkomereka cyane gusa baza kundoda, bakundaga kudukubita nijoro bwacya bakadufunga.”

    Ndagijimana yagiriye inama Abanyarwanda yo kwirinda kwambuka umupaka bagana muri Uganda ngo kuko bashobora kuzahurirayo n’ibibazo byinshi birimo gufungwa no kumugazwa n’inkoni.

    Uwayisaba Angelique uvuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Mutovu we yavuze ko yagiye muri Uganda guhemba muramukazi we wari wabyaye, akaba yaragiye muri iki gihugu aciye ku mupaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ubwo ngo yari avuyeyo asubiye mu Rwanda, yaje gufatirwa ku mupaka n’abasirikare ba Uganda bamujyana aho bita Kisoro bararayo. Bucyeye ngo bahise babajyana Mbarara bababaza ibibazo bitandukanye byerekeranye no kuba ari ba maneko.

    Nyuma y’iminsi mike ngo baje kubajyana Kampala we na bo bari kumwe babafungira ahantu hatandukanye kugeza ubwo uyu munsi mu gitondo bamufunguriye bamwuriza imodoka yamugejeje mu Rwanda.

    Yavuze ko ahantu yari afungiye ngo hari hari abandi Banyarwanda benshi yahasize ariko batabonye umwanya wo kuvugana uretse kubabonera kure no kumva amajwi yabo bavuga.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.

    Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) nirwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b’inzirakarengane, bashinjwa ‘kuba intasi z’u Rwanda’ nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk’abandi bose.

    Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda bakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n’umubano w’akadasohoka wa CMI n’abagize Umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Abanyarwanda batandatu barimo umugore wamugajwe n’inkoni yakubitiwe muri gereza zo muri Uganda n’undi wafunganywe n’uruhinja bagejejwe ku Mupaka wa Kagitumba

    Umwe mu Banyarwanda yarakubiswe bimuviramo kumugazwa n’inkoni, ku buryo atabasha kugenda neza

    Benshi mu Banyarwanda bafungirwa muri Uganda baba bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda

    Aba Banyarwanda basabye bagenzi babo basangiye ubwenegihugu kutishora muri Uganda kuko bashobora kuhagirira ibyago

    Aba Banyarwanda babanje gupimwa Coronavirus mbere yo kwemerwa gusubira mu buzima busanzwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-6-bari-bafungiwe-muri-uganda-barimo-n-utabasha-kugenda-kubera

  • Itohoza ku kibazo cy'abasigajwe inyuma n'amateka bashinja uruganda rw'icyayi rwa Rubaya kubahuguza ubutaka – #rwanda #RwOT

    Abo baturage bavuga ko batije urwo ruganda ubutaka kugira ngo buhingweho icyayi ariko ngo ubu rwatangiye kubwiyitirira mu gihe rwo ruhamya ko rwabuguze nabo.

    IGIHE yakoze isesengura ryimbitse kuri icyo kibazo hagamijwe kumenya koko niba hari ubugure bw'ubutaka bwabaye hagati y'impande zombi cyangwa se niba ari ugutiza.

    Ubu butaka buherereye mu Murenge wa Muhanda, Akagali ka Bugarura. Iyi miryango yavuze ko yabutije uruganda rw'icyayi rwa Rubaya kugira ngo rubuhingeho icyayi mu gihe cy'imyaka itatu, icyo gihe cyashira bakabusubizwa.

    Umwe muri aba baturage bavuga ko bahugujwe ubutaka witwa Gakuru Jean aganira n'itangazamakuru yavuze ko Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhanda, Mutwarangabo Innocent, ubu ukora nk'Umujyanama wa komite Nyobozi y'Akarere ka Ngororero ari we wabahuje n'ubuyobozi bw'uru ruganda.

    Gakuru yavuze ko gitifu yabahuje n'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya kugira ngo rubaterere icyayi mu mirima yabo, hanyuma nyuma y'imyaka itatu bazacyegukane.

    Ibyavuzwe na Gakuru Jean byunzwemo na Ntakaburimvano Jonas wavuze ko uruganda rwabahaye amafaranga make yo kuba bakoresha mu gihe icyayi kitarera.

    Uwitwa Karonkano Jean nawe uri muri aba baturage bavuga ko bahugujwe ubutaka yavuze ko batigeze bagurisha ubutaka n'uru ruganda. Ati 'Niba bavuga ko twaguze nabo bazazane amasezerano twandikiranye nabo.'

    Mu cyifuzo cyabo, aba baturage bagaragazaga ko uru ruganda rw'icyayi rugomba kubasubiza ubutaka bwabo n'icyayi nk'uko rwari rwabibemereye ko ruzabukoresha mu gihe cy'imyaka itatu rukabubasubiza buhinzeho n'icyayi cyangwa rukabagurira ubu butaka rukabwegukana.

    Imvano y'ikibazo

    Mu rwego rwo gushaka kumenya imvano y'iki kibazo, IGIHE yashatse amakuru ajyanye n'ubutaka bw'aba baturage n'uko bwaje kugera mu biganza by'uru ruganda rw'icyayi rwa Rubaya.

    Iyi miryango yasigajwe inyuma n'amateka yahawe ubu butaka ubwo Leta yari muri gahunda yo gusaranganya ubutaka ku bantu bari bahungutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari barahunze mu 1959.

    Ubu butaka bahawe mbere bwahoze ari igice kirimo inzuri mu ishyamba rya Gishwati.

    Mu itohoza IGIHE yakoze, yamenye ko uruganda rw'icyayi rwa Rubaya, ari urw'Ikigo nyarwanda gikora ishoramari ririmo n'irijyanye n'ubuhinzi n'ubucuruzi bw'icyayi cyitwa Rwanda Mountain Tea Ltd.

    Rwanda Mountain Tea Ltd yegukanye uru ruganda mu 2006 binyuze muri gahunda ya Leta y'u Rwanda yo kwegurira abikorera bimwe mu bigo byayo by'ubucuruzi.

    Amasezerano yakozwe hagati ya Leta y'u Rwanda na Rwanda Mountain Tea Ltd yagenaga ko abeguriwe ubuhinzi n'inganda zitunganya icyayi bagomba kuzivugurura, bakongera ubwiza bwacyo kandi bakongera n'ingano y'ubuso gihinzeho.

    Mu gushyira mu bikorwa ibyari bikubiye muri aya masezerano, Rwanda Mountain Tea Ltd ibinyujije mu ruganda rw'icyayi rwa Rubaya yatangiye kugirana ibiganiro n'abaturage batuye mu nkengero z'uru ruganda kugira ngo ibone ubutaka bwo kwaguriraho ubuso buteyeho icyayi.

    Uku ni nako yaje guhura n'aba baturage muri Muhanda barimo n'aba basigajwe inyuma n'amateka.

    Uwahoze ari Umuyobozi w'Umurenge wa Muhanda, Mutwarangabo Innocent, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya ko aba baturage bashaka kugurisha ubutaka bwabo na Rwanda Moutain Tea Ltd, yabagiriye inama yo kutabikora ahubwo bagashaka ubundi buryo bubaha inyungu bakoranamo n'uru ruganda.

    Mutwarangabo yavuze kuva aba basigajwe inyuma n'amateka bahabwa ubu butaka bagiye babugurisha gake gake, ku buryo n'umwe mu baturage wabuguze nabo nyuma akaza kubugurisha n'uru ruganda ari mu batumye bashaka kugurisha n'aho bari basigaranye.

    Ati 'Bamwe muri abo baguze nabo bagurisha uruganda harimo umuturage umwe wari waraguzemo hegitari esheshatu, niwe watangiye kugurisha, hanyuma rero nk'umuyobozi numva ngo na bariya barashaka kugurisha ndavuga nti bariya bantu bagurishije ejo bashobora kuza bakaba umuzigo kuri Leta, ndababwira nti ntabwo muri bugurishe kuko ejo mwazaba ikibazo mugasanga turwana n'ibibazo byanyu mutagifite n'ubutaka bwabafashaga kugira ngo mubeho.'

    Icyo gihe Mutwarangabo ngo yabagiriye inama y'uko azabahuza n'uruganda bagashaka uburyo bakorana ariko batagurishije ubutaka bwabo, gusa ngo bamwe batangiye kujya banyura inyuma bakagurisha ubu butaka.

    Ati 'Mbabujije, mu nama nagiranye nabo numva ntibari kubyumva neza, nza kumva amakuru y'uko harimo bamwe batangiye kugurisha ndababwira nti biriya bintu murimo si byo ahubwo hari n'uburyo wenda dushobora kuvugana n'uruganda tukumva niba narwo rwabyemera.'

    'Mwe mugatanga ubutaka uruganda rukazana ubundi bushobozi mudafite bwo guhinga icyayi noneho icyayi cyamara kwera mukazumvikana n'uruganda uburyo mwajya mubaha igice kimwe cy'umusaruro kugira ngo mwishyure amafaranga bashoyemo, igihe kikazagera icyayi kigasigara ari icyanyu.'

    Icyo gihe Mutwarangabo ngo yababwiye ko mu gihe icyayi kitarera baba babashakiye akazi muri uru ruganda kugira ngo babone uko babaho, gusa ngo baje kurenga kuri iyi nama yari yabagiriye bahitamo kugurisha.

    Mutwarangabo yabwiye IGIHE ko aba baturage bagurishije amasambu yabo koko, ko ibyo bavuga byo kuyatiza ari inama yari yarabagiriye ariko bakanga kuyikurikiza.

    Abari bahari babivugaho iki ?

    Mu icukumbura IGIHE yakoze yabashije kubona 'amasezerano y'ubugure' uruganda rw'icyayi rwa Rubaya rwagiranye n'aba baturage arimo n'ayo rwagiranye na Gakuru Jean na Karonkano bavuze ko batigeze bagurisha.

    Aya masezerano y'ubugure kandi agaragaraho abagabo bayashyizeho imikono haba ku ruhande rw'abagurishije n'uruganda rwa Rubaya rwaguraga.

    Nzeyimana Leonidas wari umugabo ku ruhande rw'abagurishije yavuze ko aba baturage bagurishije batigeze batiza imirima yabo.

    Ati 'Baragurishije kuko twanditse ko ari amasezerano ya burundu amafaranga bakayabashyirira kuri Sacco hanyuma nabo bakajya bayafata buhoro buhoro. Ntabwo batije ubutaka baragurishije, bagurisha nari mpari n'umuyobozi w'akagali na agoronome w'umurenge.'

    Niyonsaba Theodomire wari Agoronome w'Umurenge wa Muhanda akaba n'umwe mu bagabo bashyize umukono kuri aya masezerano nawe yavuze ko aba baturage bagurishije birengagije inama we n'umuyobozi w'umurenge bari babagiriye.

    Ibyo kugurisha kw'aba baturage byahamijwe kandi na Kampire Raymond nawe wasinye kuri aya masezerano nk'umugabo ku ruhande rw'abagurishije.

    Ati 'Baragurisha bagahindukira bakavuga ko batagurishije, baragurishije rwose ariko sinibuka ngo buri muntu yahawe aya ariko icyo nzi cyo ni uko bagurishije, usibye n'uruganda n'umuturage baramugurisha bagaca inyuma bakavuga ko batagurishije.'

    Kuki ikibazo kibyutse uyu munsi ?

    Mutwarangabo Innocent yavuze ko mu gihe yamaze ari umuyobozi w'Umurenge wa Muhanda, nta na rimwe aba baturage bigeze bamugana bavuga ko uruganda rwanze kubasubiza imirima yabo, cyane ko bavuga ko bari barayitije mu gihe cy'imyaka itatu kandi kugeza ubu uruganda akaba arirwo rukiyihinga.

    Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Alain Kabeja, yavuze ko iki kibazo cy'abaturage bashinja uruganda rwabo kubahuguza ubutaka cyatangiye kuvugwa mu mpera z'umwaka ushize wa 2020 ubwo bajyaga mu nzego z'ibanze zo muri Ngororero kugira ngo biyandikisheho ubutaka bwabo nyuma y'igihe ntarengwa Leta yari yatanze ko abaturage bose bagomba kuba biyandikishijeho ubutaka bwabo bwose.

    Kabeja yavuze ko nk'ikigo bagize ubukererwe bwo kwandikisha ubutaka bwabo kubera impinduka zagiye zirangwa mu buyobozi bw'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya.

    Ati 'Habaye ubukererwe kuko habayeho guhugira mu mirimo yo kuvugurura no kwagura uruganda, kongera ubuso buhinzeho icyayi no kongera ubwiza bwacyo byagiye biranga akazi ka buri munsi, kugeza ejo bundi ubwo twarebaga mu byangombwa by'ubutaka bw'uruganda tugasanga hari bumwe butakorewe ihererekanya mutungo.'

    Ubwo ngo bari basubiye inyuma ngo bajye kwandikisha ubutaka bwabo, ngo aba baturage barabigaritse, Kabeja akemeza ko hashobora kuba hari abantu babashutse babumvisha ko ubwo uruganda rusubiye mu nzego z'ibanze kuzuza ibisabwa rushobora no kuba rwarataye amasezerano y'ubugure bari baragiranye.

    Ati 'Twasubiye inyuma dusanga bariya baturage tutarigeze duhinduza dushyiraho itsinda ribishinzwe rijyayo ribonana nabo, ribonana n'umuyobozi w'Akagari ka Bugarura kugira ngo baduhindurize baranga baranangira bavuga ko dushaka kubahuguza ubutaka bwabo ariko dufite amasezerano y'uko twaguze nabo.'

    Kabeja yavuze ko nta buryo baba barahuguje aba baturage ubutaka bwabo buri munsi ya hegitari 10 kandi hari ubundi baguriye rimwe n'ubu bw'abandi baturage bo muri aka gace burenga hegitari 300 kandi bwo bukaba nta kibazo ndetse n'abo babuguze nabo bakaba bari kubafasha muri iyi nzira yo kubwandikisha.

    IGIHE yabonye impapuro zigaragaza uko aba baturage bafungurijwe konti muri Sacco n'uko amafaranga yagiye ashyirwa kuri konti zabo.

    Nyuma yo kumva iki kibazo IGIHE yamenye ko Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero bwatumije inama igamije gukemura burundu iki kibazo. Iyi nama yanahamagajwemo Abayobozi bwa Rwanda Mountain Tea Ltd izaba ku wa 5 Gashyantare 2021.

    Iki ni kimwe mu gice cy’ubutaka aba baturage bavuga ko bahugujwe n’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rwo rukemeza ko rwabubaguriye

    Aya ni amasezerano y’ubugure uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rwagiranye n’aba baturage

    Uruganda rwa Rubaya ruvuga ko rwagiye rwishyura aba baturage amafaranga akanyuzwa kuri Sacco Muhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itohoza-ku-kibazo-cy-abasigajwe-inyuma-n-amateka-bashinja-uruganda-rw-icyayi

  • Burundi: Umugore ukekwaho uruhare mu rupfu rw'umugabo we yafunguwe by'agateganyo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2021, Urukiko Rukuru rwa Muha mu Burundi rwategetse ko Christa Kaneza ukekwaho uruhare mu rupfu rw'umugabo we Thierry Kubwimana, arekurwa by'agateganyo.

    Ni mu gihe abagabo babiri bafunganwe; Niyongabo Emmanuel na Ndibanje Jean Paul bo bakomeza gufungwa by'agateganyo.

    Uyu mugore w'imyaka 18 y'amavuko yategetswe ibintu bibiri mu gihe ari hanze ya gereza, ari byo: kujya yitaba ubucamanza igihe cyose bumukeneye no kutarenga imbibi z'u Burundi urubanza rwe rutararangira.

    Thierry Kubwimana wari umaze igihe gito ashakanye na Kaneza, yarasiwe mu cyumba bararagamo mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Ugushyingo 2020, apfira mu bitaro.

    Christa Kaneza wari usanzwe yonsa uruhinja rw'amezi atanu yabyaranye na Thierry Kubwimana, yatawe muri yombi tariki ya 20 Mutarama 2021, hamwe na Niyongabo na Ndibanje.

    Bitewe n'uko uyu mugore yari afite umwana w'uruhinja, abenshi bamusabiye gufungurwa bakoresheje intero nka #FreeKaneza; bamwe muri bo bagahamyaga ko yaba anarengana.

    Hari amakuru yaturutse mu Burundi, yavuze ko bitewe n'ubu busabe bwa benshi, ubuyobozi bwa Gereza ya Mpimba yari afungiwemo, bwamugunguye tariki ya 25 Mutarama 2021 ariko bigeze ku mugoroba, umucamanza w'urukiko rwa Muha ategeka ko yongera gufungwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/03/burundi-umugore-ukekwaho-uruhare-mu-rupfu-rwumugabo-we-yafunguwe-byagateganyo/

  • Marius Bison yakoze indirimbo ku mwana wishwe… – #rwanda #RwOT

    Marius Bison ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi abinyujije mu nganzo ye yibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

    Yabwiye INYARWANDA ko imvano y'iyi ndirimbo ari ibibazo sosiyete ikunda guhura nabyo, aho hari abana benshi bavuka, bagakura batazi ababyeyi bababyaye.

    Muri iyi ndirimbo yumvikanamo inkuru y'umukobwa waje amugana ababaye cyane, yamubaza ikimubabaje akamubwira ko yisanze ari wenyine kuko Nyina wamubyaye yatabarutse afite ukwezi kumwe, akaba yarapfuye atamenye Se wamubyaye kuko yari kumubwirwa na nyina ariko ibyago bikamuvutsa ayo mahirwe.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KOMEZA UCURANGE’ Y’UMUHANZI MARIUS BISON

    Akomeza agaragaza ibibazo uwo mwana w'umukobwa ahura nabyo kubera kutamenya se wamubyaye. Uwo mwana w'umukobwa uvugwa muri iyi ndirimbo akora uko ashoboye kose ngo byibura azamenye Se ariko ikibazo afite gikomeye yibaza ni uburyo yazamumenya ndetse akanatekereza ko wenda yaba atakinariho.

    Impakanizi yayo itangirwa n'ijambo komeza ucurange ari na ryo zina ry'iyi ndirimbo, ikaba n'umwanzuro n'ubufasha uwo mwana yasabye umuhanzi ati: 'Komeza ucurange wenda ubu naruhuka, dore uko undeba Isi yambanye akadomo, ngeze aho mbura aho nashyira ikirenge, ntawe mfite ushobora kuba yanyumva'.

    Marius Bison yasabye abantu gukurikira iyi ndirimbo bakumva ubutumwa buyikubiyemo kuko ari indirimbo ifite umwihariko kuko ivuga ku muryango n'uburyo uwo muryango warinda abawukomokaho ibibazo batagizemo uruhare.

    Ati 'Iyi ndirimbo ni uruhererekane kuko izakomeza kubageraho. Buri wese rero wumvise ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yakwibaza niba uyu mukobwa azabona se wamubyaye n'uko azifata namubona. Turabararikira kuzakomeza kumva ibice by'iyi ndirimbo uko bizagenda bikurikirana.'

    Iyi ndirimbo isohotse mu bihe bikomeye aho Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse n'ahandi akaba ari Guma mu Karere bityo bikaba byarakomye mu nkokora uyu muhanzi ntiyabasha gukorera amashusho indirimbo ye.

    Umuhanzi Marius Bison yasohoye indirimbo ya mbere muri uyu mwaka wa 2021

    Marius yaririmbye ku mukobwa wishwe n’agahinda kubera kutamenya Se wamubyaye

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KOMEZA UCURANGE’ Y’UMUHANZI MARIUS BISON

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102824/marius-bison-yakoze-indirimbo-ku-mwana-wishwe-nagahinda-kubera-kutamenya-se-yumve-102824.html

  • Ethiopia irahakana kwica abantu basaga ibihumbi 50 muri Tigray #rwanda #RwOT

    Leta ya Ethiopia irahakana inkuru zivuga ko abantu ibihumbi n'ibihumbi b'abasivire bishwe mu ntambara yabaye mu ntara y'amajyaruguru ya Tigray.

    Kuri uyu wa kabiri, amashyaka atatu atavuga rumwe na leta yo mu ntara ya Tigray yashinje abasirikare ba Ethiopia na Erithrea ko bishe abantu, ivuga ko abasivire 52.000 bishwe.

    Ntabwo basobanura icyo bashingiyeho mu kuvuga iyo mibare, ariko bakavuga ko muri abo bishwe harimo abagore, abana hamwe n'abakuru b'amadini.

    Leta ya Ethiopia ivuga ko izo nkuru ntaho zishingiye kandi ko zifite impamvu za politike. Yavuze kandi ko ibabajwe n'abasivire bahasize ubuzima, ariko ko nta bantu benshi bahaguye kubera igisirikare gikurikiza amategeko.

    Umuryango w'abibumbye-ONU uvuga ko ibintu bishobora kurushaho kuba bibi cyane, mu gihe Leta yabangiye gushyika muri ako karere.

    Ku musi wa mbere, nkuko BBC ibitangaza, umutegetsi uyoboye ishyirahamwe ritanga imfashanyo ryanenze abategetsi ba Ethiopia kuba bababuza gushyikira abasizwe iheruheru n'intambara yo mu ntara yo mu buraruko/amajyaruguru ya Tigray.

    Jan Egeland, uyoboye ishyirahamwe rya Norwegian Refugee Council, yavuze ko amashyirahamwe atanga imfashanyo atarashobora gushyika mu turere two hagati no mu majyaruguru bw'iyo ntara, cyo kimwe no mu makambi y'impunzi. Yavuze ko ari gake abonye imfashanyo zibuzwa gushyikira abo zigenewe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/ethiopia-irahakana-kwica-abantu-basaga-ibihumbi-50-muri-tigray/

  • Isimbi Noeline yasobanuye uburyo asigaye akina Porn (filime z'abakuze), n'impamvu abyina yambaye ubusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Isimbi Noeline wamenyekanye nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ariko ku b'wmahirwe make ntabashe kuba yaryegukana, yasobanuye uburyo asigaye atunzwe no kubyina yambaye ubusa ndetse no gukina Porn (icyo yita filime z'abakuze).

    Mu kiganiro yagiranye na Yambi TV, Isimbi akaba yasobanuye ko kuri ubu asigaye yibera mu gihugu cya Nigeria i Lagos aho yagiye yabonye akazi ko kubyina muri strip club aho babyinira bantu nta myenda bambaye.

    Mu kiganiro cye na Yambi, Isimbi yabajijwe impamvu yagiye gukina filime z'abantu bakuru (porn), avugako ahanini byatewe na Guma mu rugo aho yabonye ukuntu abantu batangiye kwitabira imbuga zerekana amashusho y'abakuze maze nawe atangira kugira igitekerezo cyo kuba yabikora akabibyaza amafaranga.

    Isimbi akaba kandi yasobanuye ko umwuga wo gukora porn atarizo nzozi ze ahubwo ari ibintu ari gukora by'igihe gito aho ateganya kubikora igihe cy'umwaka maze nyuma akareba ayo byamwinjirije akaba yabikomeza cyangwa akigira mubindi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/isimbi-noeline-yasobanuye-uburyo-asigaye-akina-porn-filime-zabakuze-nimpamvu-abyina-yambaye-ubusa/