Category: Uncategorized

  • Uwimpuhwe wayoboraga Umuryango “Clinton Health Access Initiative” mu Rwanda yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Uwimpuhwe yatangiye kuyobora CHAI ishami ry'u Rwanda mu 2018, akaba ari we Munyarwanda wa mbere wayoboye uwo muryango mu Rwanda.

    Mu gihe yari amaze kuri ubwo buyobozi, Uwimpuhwe ashimirwa cyane uruhare yagize mu guteza imbere ibikorwa by'uwo muryango, binyuze mu nkunga z'uwo utanga ndetse n'uburyo warushijeho kwagura ibikorwa byawo.

    Yari azwi cyane mu bikorwa byo kuvugira abarwayi, ndetse akanibanda mu gushyigikira uburenganzira bw'abagore.

    Mu itangazo CHAI yashyize hanze rimubika, bagize bati “Sidonie yari asobanuye byinshi ku hazaza ha CHAI. Umuhanga, akaba n'umuvugizi w'abarwayi ndetse n'uburenganzira bw'abagore, yari urugero rwiza ku bo mu muryango wacu. Sidonie yari yifitemo indangagaciro za CHAI mu buryo bwuzuye, kandi Isi ntizaba ahantu heza atayirimo”.

    Uwimpuhwe yavutse ku wa 14 Ugishyingo 1979, avukira mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda. Mu gihugu 1994, Umubyeyi we na basaza be babiri ndetse n'abandi bantu bo mu muryango we, biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nyuma yayo yarangirije amashuri ye muri St Andre, aza gukomereza muri Kaminuza ya ULK, aho yize arera n'abana be babiri ndetse yita no ku mubyeyi we n'abandi bavandimwe be.

    Kubera umuhate we wo guteza imbere imibereho myiza muri rusange, Uwimpuhwe yaje gukomereza amashuri y'Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Ubuzima Rusange ndetse no muri bijyanye n'Uburinganire bw'abagabo n'abagore.
    Nyuma y'amasomo, Uwimpuhwe yagizwe Umuyobozi mu nzego z'ubuzima ndetse no guteza imbere abagore, akora muri Minisiteri y'Ubuzima, Komisiyo yo kurwanya HIV/AIDS-CNLS, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) ndetse no mu muryango Care International Rwanda.

    Kuva muri 2018, yaje gukomereza inshingano ze muri CHAI, ayibera Umuyobozi Mukuru, aho yakoranye n'inzego za Leta, mu rwego rwo gufasha Umuryango wa CHAI kugera ku ntego zawo zo kugeza serivise z'ubuvuzi kuri bose, kugabanya igwingira ry'abana, ibikorwa byo kurwanya kanseri y'inkondo y'umura ndetse no kurandura indwara ya Hepatitis C kugera bitarenze mu mwaka wa 2024.

    Uwimpuhwe kandi yari azwi cyane mu bikorwa bya gikirisitu, aho yasengeraga mu Itorero rya Zion Temple Celebration Center, aho yari Umwungiriza mu bikorwa by'Ikigega cy'Iterambere cy'iryo torero, ADA. yari anafite impamyabumenyi mu by'Iyobokamana (Church Ministry).

    Uwimpuhwe yaguye mu bitaro bya Nairobi ku wa 2 Gashyantare, akaba yari afite imyaka 41.

    Uwimpuhwe Sidonie yitabye Imana ku myaka 41

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwimpuhwe-wayoboraga-umuryango-clinton-health-access-initiative-mu-rwanda

  • Abantu 32 bo mu gihugu cya Uganda bitabye Imana bazize impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Amakuru y'iyi mpanuka yemejwe na Irene Nakasiita, Umuyobozi Ushinzwe itumanaho muri Croix-Rouge ya Uganda, aho yavuze ko iyi mpanuka yabereye ku muhanda uva ahitwa Fort Portal werekeza Kasese ho mu karere ka Kasese.

    Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatewe n'ikamyo yari yikoreye isanduku yarimo umurambo wari ugiye gushyingurwa yagonganye n'indi modoka, mbere y'uko imodoka ya gatatu yari itwaye abantu benshi na yo igongana na zo bikarangira n'izindi ebyiri zari hafi yazo zitaye icyerekezo bikarangira na zo zigonze.

    Umwe mu bari hafi y'aho iriya mpanuka yabereye yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko iriya mpanuka yabaye mu buryo bw'uruhererekane.

    Polisi ya Uganda yatangaje ko iri gukora iperereza ngo imenye ikihishe inyuma y'iriya mpanuka.

    Ni mu gihe muri Uganda abarenga 2,000 bapfa buri mwaka baguye mu mpanuka, bigashyira Uganda mu bihugu bifite abantu benshi bahitanwa n'impanuka.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abantu-32-bo-mu-gihugu-cya-uganda-bitabye-imana-bazize-impanuka-ikomeye

  • Abanyarwanda 6 barimo utabashaga kugenda bagejejwe mu Rwanda nyuma y'igihe bafungiye muri Uganda #rwanda #RwOT

    Bakigezwa mu Rwanda babanje gupimwa icyorezo cya Coronavirus, ubundi bahabwa ubufasha bw'ibanze n'abaganga kuko hari harimo n'umugore w'imyaka 36 utabasha guhagarara kubera inkoni yakubitiwe muri gereza zo muri Uganda,witwa Ngoga Nzamukosha Nyamwasa aturuka mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Gacuba,

    Akigera ku mupaka wa Kagitumba akicaye mu modoka yaziyemo kuko atabashaga kugenda, yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu gihugu cye kandi ko abonye ubuzima.

    Yakuwe mu modoka ateruwe na bagenzi be mu maboko, ikindi yashoboraga ni ukwicara hasi no kuharyama gusa.

    Amakuru twabashije kumenya ni uko icyamushavuje cyane ari umwana we yabuze kuko yatandukanye na we agifatwa akaba aje atazi aho aherereye.

    Ikindi ngo ni iyicarubozo yakorewe kuko yakubitwaga inkoni zo mu birenge n'ibindi bice by'umubiri kugira ngo yemere ko ari maneko w'u Rwanda.

    Muri gereza ya CMI ya Mbuya ngo yari amazemo amezi 3 n'igice akorerwa iyicarubozo.

    Ikindi ngo ni ibicuruzwa bye asize ndetse ngo anafatwa akaba yarambuwe Amadolari ya Amerika ibihumbi bitatu, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni ebyiri n'ibihumbi 900.

    Ngoga Nzamukosha Diane akaba yari afungiye muri gereza ya Mbuya na Kireka.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/abanyarwanda-6-barimo-utabashaga-kugenda-bagejejwe-mu-rwanda-nyuma-y-igihe

  • Nyarugenge:Bafatiwe mu rugo baruhinduye akabari #rwanda #RwOT

    Aba baturage bafatiwe mu Mudugudu wa Kankurimba, mu Kagari ka Kavumu mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021, mu mukwabo wo gufata abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu Murenge wa Mageragere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba baturage banyweraga mu rugo rwahinduwe akabari.

    Ati 'Bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bari kunywera inzoga mu rugo rusa nk'urwahinduwe akabari, tubafata ku bufatanye bw'inzego z'ibanze n'uz'umutekano.'

    Yongeyeho ko bafashwe bagashyikirizwa inzego z'umutekano barahanwa ndetse n'akabari bafatiwemo gahita gafungwa. Yaboneyeho no gusaba abaturage kubahiriza amabwiriza ya COVID-19 kuko nta muti w'iki cyorezo uraboneka.

    Imibare ya Polisi y'Igihugu igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize, abantu bagenza amaguru 117,630 bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, arimo kutambara neza agapfukamunwa, kurenza amasaha n'ibindi.

    Hari abandi 2 066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha mu gihe utubari tutemerewe gukora. Imodoka zafashwe ni 2 218, moto ni 912 ndetse n'amagare 612.

    Inkuru IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyarugenge-bafatiwe-mu-rugo-baruhinduye-akabari

  • Nyaruguru: Umwarimu yirukanywe burundu mu kazi ka leta azira amakosa akomeye yakoreye abanyeshuri #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru bwirukanye burundu mu bakozi ba Leta umwarimu witwa Ndayisenga Félicien kubera amakosa akomeye ashinjwa arimo guha inzoga abanyeshuri, kubasohora mu kigo nijoro no kubashora mu ngeso mbi.

    Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, kuri uyu wa Gatatu rimenyesha uwo mwarimu wigisha ku Rwunge rw'Amashuri rwa Runyombyi I ko yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta.

    Rivuga ko icyo cyemezo gishingiye ku iteka rya Perezida No 064/1 ryo ku wa 16 Werurwe 2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b'amashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyingiro mu ngingo zaryo za 90, 97 na 98.

    Hashingiwe kandi ku nama zatanzwe n'akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y'abakozi ku wa 19 Mutarama 2021 kemeje ko ahabwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.

    Hashingiwe no ku cyemezo cya Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyaruguru yateranye ku wa 29 Mutarama 2021 ikemeza ko ahabwa igihano kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

    Iryo tangazo rigaruka kuri ayo makosa rigira riti 'Guha abanyeshuri wigisha inzoga kuko bazifatanywe saa Yine z'ijoro mu cyumba cya Mwarimu araramo no gukura abanyeshuri wigisha mu kigo saa Yine z'ijoro ukabajyana iwawe mu rugo.'

    'Guhindura abana wigisha ibirara no kubashora mu ngeso mbi. Kwiyandarika no kutiha agaciro mu bo wigisha. Kurangwa n'ubusinzi. Kwiha ububasha bwo gutwara abanyeshuri babiri b'abakobwa iwawe saa Yine z'ijoro.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru avuga ko hashingiwe kuri ayo makosa hafashwe umwanzuro wo kumwirukana burundu.

    Ati 'Nkwandikiye iyi baruwa nkumenyesha ko uhawe igihano cyo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.'

    Akomeza avuga ko icyo gihano kizatangira gushyirwa mu bikorwa agishyikirizwa iyo baruwa kandi akaba agomba gusiga akoze ihererekanyabubasha.
    Src: Igihe

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/03/nyaruguru-umwarimu-yirukanywe-burundu-mu-kazi-ka-leta-azira-amakosa-akomeye-yakoreye-abanyeshuri/

  • Uwimpuhwe wayoboraga Umuryango wa Clinton Health mu Rwanda yitabye Imana azize indwara yatewe na Coronavirus – #rwanda #RwOT

    Uwimpuhwe yatangiye kuyobora CHAI ishami ry'u Rwanda mu 2018, akaba ari we Munyarwanda wa mbere wayoboye uwo muryango mu Rwanda.

    Mu gihe yari amaze kuri ubwo buyobozi, Uwimpuhwe ashimirwa cyane uruhare yagize mu guteza imbere ibikorwa by'uwo muryango, binyuze mu nkunga z'uwo utanga ndetse n'uburyo warushijeho kwagura ibikorwa byawo.

    Yari azwi cyane mu bikorwa byo kuvugira abarwayi, ndetse akanibanda mu gushyigikira uburenganzira bw'abagore.

    Mu itangazo CHAI yashyize hanze rimubika, bagize bati “Sidonie yari asobanuye byinshi ku hazaza ha CHAI. Umuhanga, akaba n'umuvugizi w'abarwayi ndetse n'uburenganzira bw'abagore, yari urugero rwiza ku bo mu muryango wacu. Sidonie yari yifitemo indangagaciro za CHAI mu buryo bwuzuye, kandi Isi ntizaba ahantu heza atayirimo”.

    Uwimpuhwe yavutse ku wa 14 Ugishyingo 1979, avukira mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda. Mu gihugu 1994, Umubyeyi we na basaza be babiri ndetse n'abandi bantu bo mu muryango we, biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nyuma yayo yarangirije amashuri ye muri St Andre, aza gukomereza muri Kaminuza ya ULK, aho yize arera n'abana be babiri ndetse yita no ku mubyeyi we n'abandi bavandimwe be.

    Kubera umuhate we wo guteza imbere imibereho myiza muri rusange, Uwimpuhwe yaje gukomereza amashuri y'Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Ubuzima Rusange ndetse no muri bijyanye n'Uburinganire bw'abagabo n'abagore.
    Nyuma y'amasomo, Uwimpuhwe yagizwe Umuyobozi mu nzego z'ubuzima ndetse no guteza imbere abagore, akora muri Minisiteri y'Ubuzima, Komisiyo yo kurwanya HIV/AIDS-CNLS, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) ndetse no mu muryango Care International Rwanda.

    Kuva muri 2018, yaje gukomereza inshingano ze muri CHAI, ayibera Umuyobozi Mukuru, aho yakoranye n'inzego za Leta, mu rwego rwo gufasha Umuryango wa CHAI kugera ku ntego zawo zo kugeza serivise z'ubuvuzi kuri bose, kugabanya igwingira ry'abana, ibikorwa byo kurwanya kanseri y'inkondo y'umura ndetse no kurandura indwara ya Hepatitis C kugera bitarenze mu mwaka wa 2024.

    Uwimpuhwe kandi yari azwi cyane mu bikorwa bya gikirisitu, aho yasengeraga mu Itorero rya Zion Temple Celebration Center, aho yari Umwungiriza mu bikorwa by'Ikigega cy'Iterambere cy'iryo torero, ADA. yari anafite impamyabumenyi mu by'Iyobokamana (Church Ministry).

    Uwimpuhwe yaguye mu bitaro bya Nairobi ku wa 2 Gashyantare, akaba yari afite imyaka 41.

    Uwimpuhwe Sidonie yitabye Imana ku myaka 41

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwimpuhwe-wayoboraga-umuryango-wa-clinton-health-mu-rwanda-yitabye-imana-azize

  • Nyaruguru: Umwarimu ushinjwa gushora abanyeshuri mu ngeso mbi yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, kuri uyu wa Gatatu rimenyesha uwo mwarimu wigisha ku Rwunge rw'Amashuri rwa Runyombyi I ko yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta.

    Rivuga ko icyo cyemezo gishingiye ku iteka rya Perezida No 064/1 ryo ku wa 16 Werurwe 2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b'amashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyingiro mu ngingo zaryo za 90, 97 na 98.

    Hashingiwe kandi ku nama zatanzwe n'akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y'abakozi ku wa 19 Mutarama 2021 kemeje ko ahabwa igihano cyo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.

    Hashingiwe no ku cyemezo cya Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyaruguru yateranye ku wa 29 Mutarama 2021 ikemeza ko ahabwa igihano kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

    Iryo tangazo rigaruka kuri ayo makosa rigira riti 'Guha abanyeshuri wigisha inzoga kuko bazifatanywe saa Yine z'ijoro mu cyumba cya Mwarimu araramo no gukura abanyeshuri wigisha mu kigo saa Yine z'ijoro ukabajyana iwawe mu rugo.'

    'Guhindura abana wigisha ibirara no kubashora mu ngeso mbi. Kwiyandarika no kutiha agaciro mu bo wigisha. Kurangwa n'ubusinzi. Kwiha ububasha bwo gutwara abanyeshuri babiri b'abakobwa iwawe saa Yine z'ijoro.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru avuga ko hashingiwe kuri ayo makosa hafashwe umwanzuro wo kumwirukana burundu.

    Ati 'Nkwandikiye iyi baruwa nkumenyesha ko uhawe igihano cyo kwirukanwa burundu mu bakozi ba Leta.'

    Akomeza avuga ko icyo gihano kizatangira gushyirwa mu bikorwa agishyikirizwa iyo baruwa kandi akaba agomba gusiga akoze ihererekanyabubasha.

    -  Ndayisenga ahakana ibyo ashinjwa, agasaba kurenganurwa

    Ndayisenga Félicien yabwiye IGIHE ko amakosa akomeye ashinjwa nta yabayeho, agasaba kurenganurwa kuko hashobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma.

    Yavuze ko nta banyeshuri yajyanye hanze y'ikigo kuko asanzwe agicumbitsemo kandi abasanzwe iwe ari abanyeshuri bane bari baje kumusura tariki ya 25 Ukuboza 2020 hizihizwa Noheli akabaha ibiryo na fanta.

    Avuga ko abo bana bari iwe saa Tatu z'Ijoro hamwe n'abandi barimu babiri kandi nta nzoga yabahaye.

    Yavuze ku mu mwaka usaga umwe ahamaze yahasanze ibibazo byo kurigisa umutungo w'ikigo nko kudaha abarimu amafaranga y'agahimbazamusyi yabagenewe uko bikwiye. Hari kandi kugurisha inka n'amashyamba by'ikigo mu buryo butanyuze mu mucyo.

    Ati 'Haba ubwo bagurisha amashyamba y'ikigo barangiza bakandika ko baguze inkwi.'

    Yakomeje avuga ko agiye kwiyambaza inkiko kuko ari akarengane yakorewe.

    Ati 'Ibyo bankoreye ni akarengane kuko byantunguye. Icyo ngiye gukora ni ukwiyambaza izindi nzego byaba ngombwa nkajya no mu nkiko kuko ibyo nshinjwa nta byabayeho.'

    Yifuza ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bibera muri iryo shuri kuko kuri ubu hari abanyeshuri b'abakobwa batewe inda bakaba batwite kandi bikaba bivugwa ko bazitewe na bamwe mu bayobozi b'iryo shuri.

    [email protected]

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-umwarimu-ushinjwa-gushora-abanyeshuri-mu-ngeso-mbi-yirukanywe-burundu

  • Muhanga: Hatwitswe udupfunyika ibihumbi 25 tw'urumogi, hanamenwa na kanyanga – #rwanda #RwOT

    Ibi biyobyabwenge bimaze igihe bikusanywa mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Muhanga byangijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Gashyantare 2021.

    Ubushinjacyaha ku rwego rw'Akarere ka Muhanga, bwavuze ko ibyo biyobyabwenge byose babyegeranyije basanga bigizwe n'udupfunyika tw'urumogi ibihumbi 25 n'ibilo umunani byarwo ndetse na litiro 350 za kanyanga.

    Umuvugizi Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Kanamugire Théobald, yasabye abaturage ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bibicira ubuzima.

    Yagize ati 'Icyo tubasaba ni ugutanga amakuru y'ababikoresha kugira ngo bafatwe. Ikindi ni ubukangurambaga dukora tubabwira ububi bwabyo ndetse n'ibihano biteganyirijwe uwo ari we wese ubifatanywe.'

    Kuba mu Karere ka Muhanga icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge kiza muri bitanu bya mbere bihaboneka muri iki gihe, inzego zitandukanye zahuje imbaraga mu kubirwanya.

    Abaturage bibukijwe ko ufatanywe ibiyobyabwenge ahanwa nk'uko amategeko abiteganya kandi ashobora no gukatirwa gufungwa burundu.

    Hagaragajwe ko ibyo biyobyabwenge bikunze guturuka hanze y'igihugu kandi abakunze kubinywa biganjemo urubyiruko.

    JPEG - 76.1 kb
    Inzego zitandukanye zahuje imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Muhanga

    Ibiyobyabwenge birimo urumogi bimaze iminsi bifatirwa mu Karere ka Muhanga

    Mu Karere ka Muhanga hatwitswe udupfunyika ibihumbi 25 tw'urumogi, hanamenwa na litiro 350 za kanyanga

    [email protected]

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hatwitswe-udupfunyika-ibihumbi-25-tw-urumogi-hanamenwa-na-kanyanga

  • RwandAir yakandagiye i Bangui, yakiranwa ibyishimo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Sosiyete y'u Rwanda ikora Ubwikorezi bw'Abantu n'Ibintu mu Kirere, RwandAir, yatangije ingendo zayo zigana muri Centrafrique mu Mujyi wa Bangui.

    Ni urugendo rwatangije mu gihe ibihugu byombi bibanye neza, by'umwihariko kubera umusanzu u Rwanda rwatanze mu kubungabunga umutekano w'iki gihugu n'ibindi bikorwa by'iterambere.

    Indege ya RwandAir yerekeje i Bangui ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bangui-M'poko, yahagurukanye abagenzi 75 ndetse biteganyijwe ko izajya ikorerayo ingendo inshuro ebyiri mu cyumweru.

    Abagenzi bayikandagiyemo bavuze ko ko ari amahirwe akomeye kuko bizoroshya ubuhahirane n'imigenderanire hagati y'ibihugu byombi.

    Muri uyu muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver n'Ubucuruzi n'Inganda, Hakuziyaremye Soraya n'abandi.

    Indege ya RwandAir ikigera i Bangu yakiranywe ibyishimo n'abaturage benshi, mu mbyino gakondo ziranga iki gihugu. Nyuma hanakaswe umutsima wo kwishimira icyerekezo gishya iyi sosiyete yatangije.

    Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko uretse imigenderanire no guteza imbere umubano n'ibindi bihugu, RwandaAir izakomeza korohereza abikorera no kwagura amasoko yo hirya no hino muri Afurika n'ahandi ku Isi.

    Yavuze ko itangizwa ry'uru rugendo ari 'uburyo bwiza n'amahirwe yo kunoza umubano hagati y'ibihugu byombi.''

    Yakomeje ati 'Mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda rwishimiye uwo mubano kandi rwifuza ko wakomera, ukanarushaho koroha, abaturage bo muri Centrafrique bazajya babona visa bageze aho binjirira mu gihugu kandi ku buntu.''

    Minisitiri w'Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Centrafrique, M. Arnaud Djoubaye Abazene, yashimye Perezida Kagame wagize uruhare mu gutangiza izi ngendo mu gihugu cye.

    Yanacyeje umusanzu w'u Rwanda mu kugarura amahoro muri iki gihugu kimaze igihe mu ntambara. Kuva mu 2014, Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y'impande zombi mu 2019.

    Icyerekezo cya RwandAir kigana mu Mujyi wa Bangui cyabaye icya 30, iyi sosiyete yatangije mu ngendo ikorera mu bice bitandukanye by'Isi.

    Indege ya RwandAir yakandagiye mu Mujyi wa Bangui muri Centrafrique

    Kuva mu Rwanda ujya i Bangui byasabaga kunyura mu bihugu byinshi kuko nk'uwateze indege ya RwandAir, yashoboraga guhaguruka i Kigali, akanyura i Kampala, Kenya aho afatira Kenya Airways ava i Nairobi agana i Bangui. Ni urugendo rw'amasaha nka 14 rutwara hafi 1000$

    Abantu batandukanye bitabiriye uyu muhango wo kwakira RwandAir

    Abantu benshi bari babukereye bitegura kwakira RwandAir i Bangui

    Abayobozi batandukanye bo mu Rwanda bitabiriye itangizwa ry’ingendo za RwandAir mu Mujyi wa Bangui

    Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yavuze ko RwandaAir izagura imigenderanire inateze imbere umubano n'ibindi bihugu

    Indege ya RwandAir yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bangui-M’poko

    Muri uyu muhango hakaswe umutsima ugaragaza kwishimira itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Bangui

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yakandagiye-i-bangui-yakiranwa-ibyishimo-amafoto

  • Nyamasheke: Abakorera mu isoko rishya rya Rugari baranenga imyubakire yaryo ituma banyagirwa – #rwanda #RwOT

    Iri soko ricururizwamo amatungo ariko hakaba hari n'ikindi gice gicururizwamo ibindi bintu birimo n'ibiribwa.

    Abacururiza ahari ibiribwa nibo bagaragaza ikibazo, aho bavuga ko uburyo iri soko ryubatse bituma imvura ibasanga aho bakorera.

    Simeon Muhayimana uri mu bacururiza muri iri soko yavuze ko babangamiwe cyane no kuba imvura ibanyagira.

    Ati 'Iyo imvura iguye turanyagirwa kubera amahuhwezi aturuka ku mpande, ibicuruzwa byacu biranyagirwa.'

    Aka gahinda agahuje na mugenzi we Mukamusoni wavuze ko iyo mvura iguye bibasaba kwanura.

    Ati 'Iyo iguye nyine turanura tukabyiganira ku gice kimwe turi benshi kandi nawe urabona ko turi mu bihe byo kwirinda COVID-19 duhana intera uretse nibyo amashashi arakubita amazi akuzuramo ugasanga hano hose yaretse.'

    'Biduteza igihombo kuko urumva iyo iguye turanura ntitwongere gucuruza kandi bararyubakiye kuricururizamo. Turifuza ko aha ku ruhande hari ibyo bashyiraho kugira ngo amahuhwezi y'imvura atinjira.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yavuze ko iri soko baryakiriye by'agateganyo kandi ko nabo barisuye bagasanga hari ikibazo maze basaba rwiyemezamirimo gukosora inyubako ku buryo abaricururizamo batazongera kunyagirwa.

    Yagize ati 'Isoko tumaze kuryakira by'agateganyo nibwo twagaragarije rwiyemezamirimo icyo kibazo kuko natwe twarabyiboneye, hari igihe imvura yaguye tuhahagaze ikajya idusangamo yatubwiye rero ko azabikosora ku buryo azariduha bya burundu yarabikosoye.'

    Isoko mpuzamipaka rya Rugari ryitezweho kuzamura ubuhahirane hagati y'abaturage b'Akarere ka Nyamasheke n'abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abakorera mu isoko rishya rya Rugari baranenga imyubakire yaryo ituma banyagirwa bagasaba ko yakosorwa

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abakorera-mu-isoko-rishya-rya-rugari-baranenga-imyubakire-yaryo