Category: Uncategorized

  • Dr. Stella Nyanzi wari wariyemeje kuzahangana n'ubutegetsi bwa Museveni utaranasibaga kujyanwa muri Kasho,Yahunze #rwanda #RwOT

    Ni amakuru umunyamategeko we, Prof. George Luchiri Wajackoyah yahamirije itangazamakuru ryo muri Uganda, aho yavuze ko impamvu yatumye Dr. Nyanzi ahunga, ari 'ubwicanyi Leta ya Museveni ikora abanyapolitiki.'

    Dr. Nyanzi wigeze kuba umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere, ni umwe mu banyapoltiki bakunze gufungwa, ahanini ashinjwa guteza imvururu.

    Impamvu ikomeye yigeze gufungirwa ni iyo kuba yaratutse Perezida Museveni na nyina utakiriho mu 2017, abinyujije mu gisigo yashyize ku rubuga rwa Facebook.

    Nyanzi waburanye afunzwe, ubwo iki cyaha cyari kimaze kumuhama amaze no gukatirwa igifungo cy'amezi 18, yatangaje ko atazarekera guhangana n'ubutegetsi bwa Museveni, abwita 'umwanda'.

    Mu mpera z'umwaka ushize, Dr. Nyanzi yiyamamarije umwanya w'umudepite ahagarariye Kampala, avuga ko atangiye urugendo 'ruva muri ggereza rugana mu Nteko Ishinga Amategeko' gusa aya matora yabaye tariki ya 14 Mutarama 2021 ntiyamuhiriye, kuko yaratsinzwe.

    Muri Nzeri 2020, Dr. Nyanzi nabwo yagerageje guhungira muri Kenya, inzego zishinzwe umutekano zirimo abapolisi, abasirikare, abo mu rwego rw'iperereza; zimufatira ku mupaka wa Busia uhuza ibihugu byombi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/dr-stella-nyanzi-wari-wariyemeje-kuzahangana-n-ubutegetsi-bwa-museveni

  • Kaneza Christa uherutse kuvugwaho kwica umugabo we Thierry Kubwimana kugira ngo asigarane imitungo ye,Yabaye Afunguwe #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe abagabo babiri bafunganwe; Niyongabo Emmanuel na Ndibanje Jean Paul bo bakomeza gufungwa by'agateganyo.

    Uyu mugore w'imyaka 18 y'amavuko yategetswe ibintu bibiri mu gihe ari hanze ya gereza, ari byo: kujya yitaba ubucamanza igihe cyose bumukeneye no kutarenga imbibi z'u Burundi urubanza rwe rutararangira.

    Thierry Kubwimana wari umaze igihe gito ashakanye na Kaneza, yarasiwe mu cyumba bararagamo mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 Ugushyingo 2020, apfira mu bitaro.

    Christa Kaneza wari usanzwe yonsa uruhinja rw'amezi atanu yabyaranye na Thierry Kubwimana, yatawe muri yombi tariki ya 20 Mutarama 2021, hamwe na Niyongabo na Ndibanje.

    Bitewe n'uko uyu mugore yari afite umwana w'uruhinja, abenshi bamusabiye gufungurwa bakoresheje intero nka #FreeKaneza; bamwe muri bo bagahamyaga ko yaba anarengana.

    Hari amakuru yaturutse mu Burundi, yavuze ko bitewe n'ubu busabe bwa benshi, ubuyobozi bwa Gereza ya Mpimba yari afungiwemo, bwamugunguye tariki ya 25 Mutarama 2021 ariko bigeze ku mugoroba, umucamanza w'urukiko rwa Muha ategeka ko yongera gufungwa.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/kaneza-christa-uherutse-kuvugwaho-kwica-umugabo-we-thierry-kubwimana-kugira-ngo

  • Biravugwa ko Missrwanda 2021 ishobora kuba hifashishijwe ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa ubusanzwe cyajyaga kiba kigahuza abana babakobwa baturutse impande zitandukanye zigihugu, hakitabwa kukureba Indeshyo yabo, Ibiro,imyaka ndetse nibindi. gusa kurubu hakaba harabayemo impinduka zitandukanye aho uburebure, Ibiro byavanywe mubigomba kugenderwaho ngo umukobwa yitabire iri rushanwa.

    habayemo kandi izindi mpinduka aho umukobwa wese uzagera mu mwiherero wese azarihirirwa ikiciro cyose azaba agezemo cya Kaminuza.

    Ni impinduka zabaye kandi nyinshi nko kuba byari biteganijwe ko izatangira taliki ya 9 Mutarama uyu mwaka ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya Covid-19 ndetse kurubu hakaba hari amakuru avugwa ko bishoboka ko iki gikorwa cyaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Amakuru yizewe agera kUmuryango avuga ko mubategura iki gikorwa hari kwiga uburyo ki aya marushanwa yuyu mwaka aho gusubikwa yaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
    Gusa na none hakaba hari imbogamizi zuko abana bose biyandikishije badafite ubushobozi buhagije kandi bungana kuburyo bahatana ntamususu biciye kuri Murandasi.

    Ikindi nuko hari bamwe biyandikishije badafite mudasobwa cyangwa telefone zigezweho (Smart Phone) kuburyo byaborohera guhatana nabafite ibyo byose, bikaba bishobora kuba byaha amahirwe bamwe abandi ntibiborohere.

    Kurundi ruhande kandi hari abahamya ko ntakidasanzwe kuko nubundi mukwiyandikisha biyandikishije bikorewe kuri murandasi bityo ko ntacyo bitwaye ko ahubwo byakorohera abazaryitabira yaba murwego rwo gukoresha igihe neza ndetse no kubahiriza ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry'Icyorezo cya Covid-19.

    Twashatse kumenya ku ruhande rwa Rwanda Insipiration BackUp isanzwe itegura aya marushanwa ibyaya makuru nyamara ntibabasha kudusubiza ubwo twateguraga iyi nkuru.
    Yaba uburyo byakorwamo, Igihe byakorerwa, byose ntibiramenyekana kugeza ubu gusa ikiriho kandi Kizewe nuko ntamukowa wiyandikishije uzabura uko ahatana.

    Iyi nkuru iracyakurikiranwa…….

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/biravugwa-ko-missrwanda-2021-ishobora-kuba-hifashishijwe-ikoranabuhanga

  • Dore ingaruka zikomeye zibasira umuntu ukunda kuryamira #rwanda #RwOT

    Gusinzira mu buzima bw’umuntu ni igikorwa cy’ingenzi cyane, ari nayo mpamvu mu masaha 24 umunsi ugira, amenshi muri yo umuntu ariyo akoresha aryamye kurenza ibindi bikorwa byinshi akora bitandukanye muri ayo masaha.

    Kuryama uko bikwiye abahanga bavuga ko ari ukuryama umuntu akurikije igihe n’amasaha bigenewe imikorere y’umubiri we.

    Iyo umuntu aryama neza uko bikwiye bimufasha kwirinda zimwe mu ndwara zikomeye nk’umubyibuho ukabije, diyabete, indwara z’umutima no gupfa urupfu rutunguranye. Gusa na none ku bantu bakunda kuryamira bagakabya bibagiraho ingaruka zikurikira:

    1.Kubyibuha bikabije

    Hari isano hagati yo kuryamira cyane n’umubyibuho ukabije. Mu gihe uryamye amasaha menshi, bituma igihe umara ukoresha umubiri wawe kigabanuka, uko utawukoresha ni ko ibiro byiyongera bitewe n’uko calories zitwikwa ku rugero rwo hasi.

    2.Kuribwa umugongo

    Niba ukora akazi kagusaba kwicara cyane, wagera mu rugo ugahita uryama, niko ibyago byawe byo kurwara umugongo byiyongera cyane. Kumara igihe kinini uryamye mu buryo bumwe byongera uburibwe bw’umugongo kuko imikaya n’amagufa aba abangamiwe cyane kubera guhora ahantu hamwe.

    3. Byongera ibyago byo kwibasirwa na diyabete

    Kuryama igihe kirerire bishobora guhindura imikorere y’umubiri mu buryo ukoresha isukari, bikongera ubwinangire bw’umusemburo wa Insulin, bityo isukari ikaba nyinshi mu maraso. Kumara igihe kinini wicaye ntacyo ukora (nko mu gihe uryamye) ndetse n’umubyibuho ukabije ni bimwe mu byongera cyane ibyago byo kurwara diyabete.

    4.Byongera ibibazo byo kurwara umutima

    Umutima uko uryama igihe kirekire niko umutima wawe ubigenderamo. Uba uri kugenda wongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima. Kuryama igihe gito byongera ibyago ku kigero cya 18% byo kwibasirwa n’indwara ya stroke mu gihe kuryama igihe kirekire byongera ibyago ku kigero cya 46% byo kwibasirwa n’iyi ndwara.

    5.Bitera imikorere mibi ku bwonko

    Kuryama igihe kirekire bishobora guhindura ubushobozi bw’ubwonko kuko bituma busaza vuba. Iyo usinzira amasaha menshi bishobora guhindura isaha yo mu mutwe (ubu ni uburyo ubwonko bubasha gutandukanya umunsi n’ijoro, kuryama no kubyuka) bikaba byatera imihindagurikire mibi ku miterere y’ubwonko n’ubushobozi bwo kwibuka bugatangira kugabanuka.

    6. Byongera kuribwa umutwe

    Ibi bishobora kuba byarakubayeho, niba nawe ujya uryama igihe kirekire ukumva uribwa umutwe, biterwa n’imihindagurikire mu bihererekanyamakuru ku bwonko (Neurotransmitters) cyane cyane Serotonin igihe usinziriye. Kuribwa umutwe bishobora guterwa kandi n’isukari iba yagabanutse cyane cyangwa umwuma mu mubiri, uterwa no kumara igihe kinini uryamye.

    7.Bishobora gutera kwigunga bikabije

    N’ubwo kimwe mu bimenyetso byo kwigunga bikabije (Depression) ari imihindagurikire y’uburyo usinzira, byaragaragaye ko kuryama igihe kirekire bigira icyo bihindura kuri ‘Mood’ yawe bikaba byatera agahinda gakabije. Kuryama cyane bihindura ihererekanya makuru ku bwonko; aho imisemburo ya Dopamine na Serotonin igabanuka cyane bikaba byatuma wumva ubabaye cyane, akanyamuneza kakagabanuka.

    Source: www.wikihow.com

    InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-ingaruka-zikomeye-zibasira-umuntu-ukunda-kuryamira.html

  • Amakipe yageze ku mukino wa nyuma wa CHAN 2020 yamaze kumenyekana #rwanda #RwOT

    Guhera mu mukino wa 3 wo mu itsinda C,ikipe ya Maroc yagiye itsinda ibitego birenze 2 none kuri uyu wa 3 yanyagiye Cameroon ibitego 4-0 iri imbere y'abakunzi bayo I Limbe.

    Ibitego bya Maroc byatsinzwe na Soufiane Bouftini, Soufiane Rahimi watsinze 2 na Mohamed Bemammer watsinze icya nyuma.

    Rahimi yahise ayobora urutonde rw'abamaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi CHAN 2020 kuko ubu afite 5.

    Cameroon yari imbere y'abafana bayo yaruhijwe kuva ku munota wa 1 kugeza kuwa nyuma kuko igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Igice cya kabiri byabaye ibindi bindi kuko Maroc yaje yariye karungu irayirusha karahava kugeza ubwo iyongeyemo ibindi 2.

    Ku mukino wa nyuma wo mu itsinda C,Maroc yanyagiye Uganda ibitego 5-2,muri ¼ itsinda irusha Zambia ibitego 3-1 hanyuma muri ½ yanyagiye Cameroon ibitego 4-0.

    Iyi Maroc ishobora kwisubiza iyi CHAN kuko muri 2018 nabwo ariyo yayitwaye inyagiye Nigeria kuri Final ibitego 4-0.

    Mu wundi mukino wa ½ wabaye,Mali yanganyije 0-0 mu minota 120 hitabazwa penaliti zahiriye abanya Mali binjije 5-4.Uwahushije iya Guinea ni Morlaye Sylla wasezereye u Rwanda.

    Umukino wa nyuma wa CHAN uzakinwa ku cyumweru.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amakipe-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-chan-2020-yamaze-kumenyekana

  • Uwimpuhwe wayoboraga Umuryango “Clinton Health Access Initiative” mu Rwanda yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Uwimpuhwe yatangiye kuyobora CHAI ishami ry’u Rwanda mu 2018, akaba ari we Munyarwanda wa mbere wayoboye uwo muryango mu Rwanda.

    Mu gihe yari amaze kuri ubwo buyobozi, Uwimpuhwe ashimirwa cyane uruhare yagize mu guteza imbere ibikorwa by’uwo muryango, binyuze mu nkunga z’uwo utanga ndetse n’uburyo warushijeho kwagura ibikorwa byawo.

    Yari azwi cyane mu bikorwa byo kuvugira abarwayi, ndetse akanibanda mu gushyigikira uburenganzira bw’abagore.

    Mu itangazo CHAI yashyize hanze rimubika, bagize bati “Sidonie yari asobanuye byinshi ku hazaza ha CHAI. Umuhanga, akaba n’umuvugizi w’abarwayi ndetse n’uburenganzira bw’abagore, yari urugero rwiza ku bo mu muryango wacu. Sidonie yari yifitemo indangagaciro za CHAI mu buryo bwuzuye, kandi Isi ntizaba ahantu heza atayirimo”.

    Uwimpuhwe yavutse ku wa 14 Ugishyingo 1979, avukira mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Mu gihugu 1994, Umubyeyi we na basaza be babiri ndetse n’abandi bantu bo mu muryango we, biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa nyuma yayo yarangirije amashuri ye muri St Andre, aza gukomereza muri Kaminuza ya ULK, aho yize arera n’abana be babiri ndetse yita no ku mubyeyi we n’abandi bavandimwe be.

    Kubera umuhate we wo guteza imbere imibereho myiza muri rusange, Uwimpuhwe yaje gukomereza amashuri y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima Rusange ndetse no muri bijyanye n’Uburinganire bw’abagabo n’abagore.
    Nyuma y’amasomo, Uwimpuhwe yagizwe Umuyobozi mu nzego z’ubuzima ndetse no guteza imbere abagore, akora muri Minisiteri y’Ubuzima, Komisiyo yo kurwanya HIV/AIDS-CNLS, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ndetse no mu muryango Care International Rwanda.

    Kuva muri 2018, yaje gukomereza inshingano ze muri CHAI, ayibera Umuyobozi Mukuru, aho yakoranye n’inzego za Leta, mu rwego rwo gufasha Umuryango wa CHAI kugera ku ntego zawo zo kugeza serivise z’ubuvuzi kuri bose, kugabanya igwingira ry’abana, ibikorwa byo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura ndetse no kurandura indwara ya Hepatitis C kugera bitarenze mu mwaka wa 2024.

    Uwimpuhwe kandi yari azwi cyane mu bikorwa bya gikirisitu, aho yasengeraga mu Itorero rya Zion Temple Celebration Center, aho yari Umwungiriza mu bikorwa by’Ikigega cy’Iterambere cy’iryo torero, ADA. yari anafite impamyabumenyi mu by’Iyobokamana (Church Ministry).

    Uwimpuhwe yaguye mu bitaro bya Nairobi ku wa 2 Gashyantare, akaba yari afite imyaka 41.

    Uwimpuhwe Sidonie yitabye Imana ku myaka 41

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwimpuhwe-wayoboraga-umuryango-clinton-health-access-initiative-mu-rwanda

  • Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe Ndabereye wahoze ari Visi Meya wa Musanze – #rwanda #RwOT

    Isomwa ry’uru rubanza mu bujurire ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gashyantare 2021 saa Kumi.

    Ndabereye yajuriye asaba koroherezwa igihano kuko ngo yemeye icyaha kandi ko ngo ibyo yakoze atabikoreye ubushake mu gihe Ubushinjacyaha bwajuriye busaba ko yahanirwa guhoza ku nkeke uwo bashakanye, gukubita no gukomeretsa uwari umukozi wo mu rugo rwabo yari yagizweho umwere.

    Mu isomwa ritagaragayemo uruhande na rumwe mu baburanyi, Urukiko rwavuze ko rumaze gusuzuma ubusabe bw’impande zombi rwasanze impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha ko Ndabereye yahawe igihano gito no kuba atarahamijwe icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye zidafite ishingiro kuko kuba ngo yarakubitaga umugore we inshuro nyinshi bafite icyo bapfa bidasobanuye guhozwa ku nkeke kuko ntaho byagaragajwe bityo rusanga atabihanirwa.

    Ku gukubita no gukomeretsa yaregwaga ko yakoreye umukozi wabakoreraga, Urukiko rwasanze ahamwa n’iki cyaha ariko ko ubumuga bukomeye bwagaragajwe n’Ubushinjacyaha ko yamuteye budahari nk’uko muganga yabigaragaje ko butarenze 15% kuko umuntu ushoboye kuba yakora hejuru ya 85% utavuga ko afite ubumuga bukabije.

    Urukiko kandi rwemeje ko Ndabereye kuba avuga ko yahawe imbabazi n’uwo bashakanye bidafite ishingiro kuko atigeze (umugore), agaragara mu Rukiko ngo abyemeze bityo rusanga agomba guhanirwa icyaha yakoze.

    Urukiko rwasanze kuba Ndabereye yaremeye icyaha akanagisabira imbabazi bidakuraho kuba ari icyaha, rutegeka ko igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu ya miliyoni umwe yahanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze gifite ishingiro kandi ko kigumaho aho guhabwa igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni eshanu yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha.

    Ndabereye yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we ku wa 27 Gashyantare 2020, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwemeje ko Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere akomeza gufungwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwashimangiye-igihano-cyahawe-ndabereye-wahoze-ari-visi-meya-wa-musanze

  • Inseko ya Miss Keza Joannah yahogoje abasore kuri twitter – YEGOB #rwanda #RwOT

    Twitter ni rumwe mu mbuga zikunze kurangwaho udukoryo twinshi cyane, aho akenshi usanga abantu bakunda kugenda bahana challenge atandukanye ndetse n'ama Thread, atuma abayikoresha barushaho kunyurwa nayo.

    Mu iyi minsi rero hamaze iminsi kuri twitter bakaba bari bahara thread yo gushyiraho ifoto yawe uri guseka. Iyi Thread, Keza Joannah nawe akaba yaje kuyitabira ashyiraho ifoto ye maze abasore bamukurikira batangira kumutaka bavuga uburyo inseko ye ari agatangaza.

    Hari nkuy'uyu wagize ati :'1 Abakorinto 7:36 'Niba hari umuntu urarikira umwari, akumva ko iryo rari rizamutera kumugirira ibidakwiriye amurongore, kuko ari nta cyaha aba akoze.' According to bible, i think i wanna marry you'

    Undi nawe yungamo agira ati :'izindi bazisibe ahubwo'

    Undi nawe ati:'Are you from heaven? Cos you look like my dreams come true'

    If you see this, retweet with a pic of you smiling. Keep it going. 😄 pic.twitter.com/tLaSUpyraY

    — Bagwire Keza Joannah (@KezaJoannah) February 2, 2021

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/inseko-ya-miss-keza-joannah-yahogoje-abasore-kuri-twitter/

  • Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe Ndabereye wahoze ari Visi Meya wa Musanze – #rwanda #RwOT

    Isomwa ry'uru rubanza mu bujurire ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gashyantare 2021 saa Kumi.

    Ndabereye yajuriye asaba koroherezwa igihano kuko ngo yemeye icyaha kandi ko ngo ibyo yakoze atabikoreye ubushake mu gihe Ubushinjacyaha bwajuriye busaba ko yahanirwa guhoza ku nkeke uwo bashakanye, gukubita no gukomeretsa uwari umukozi wo mu rugo rwabo yari yagizweho umwere.

    Mu isomwa ritagaragayemo uruhande na rumwe mu baburanyi, Urukiko rwavuze ko rumaze gusuzuma ubusabe bw'impande zombi rwasanze impamvu zatanzwe n'Ubushinjacyaha ko Ndabereye yahawe igihano gito no kuba atarahamijwe icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye zidafite ishingiro kuko kuba ngo yarakubitaga umugore we inshuro nyinshi bafite icyo bapfa bidasobanuye guhozwa ku nkeke kuko ntaho byagaragajwe bityo rusanga atabihanirwa.

    Ku gukubita no gukomeretsa yaregwaga ko yakoreye umukozi wabakoreraga, Urukiko rwasanze ahamwa n'iki cyaha ariko ko ubumuga bukomeye bwagaragajwe n'Ubushinjacyaha ko yamuteye budahari nk'uko muganga yabigaragaje ko butarenze 15% kuko umuntu ushoboye kuba yakora hejuru ya 85% utavuga ko afite ubumuga bukabije.

    Urukiko kandi rwemeje ko Ndabereye kuba avuga ko yahawe imbabazi n'uwo bashakanye bidafite ishingiro kuko atigeze (umugore), agaragara mu Rukiko ngo abyemeze bityo rusanga agomba guhanirwa icyaha yakoze.

    Urukiko rwasanze kuba Ndabereye yaremeye icyaha akanagisabira imbabazi bidakuraho kuba ari icyaha, rutegeka ko igihano cy'igifungo cy'imyaka itanu n'ukwezi kumwe n'ihazabu ya miliyoni umwe yahanishijwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze gifite ishingiro kandi ko kigumaho aho guhabwa igifungo cy'imyaka 15 n'ihazabu ya miliyoni eshanu yari yasabiwe n'Ubushinjacyaha.

    Ndabereye yahamijwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we ku wa 27 Gashyantare 2020, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n'ukwezi kumwe n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwemeje ko Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere akomeza gufungwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwashimangiye-igihano-cyahawe-ndabereye-wahoze-ari-visi-meya-wa-musanze