Category: Uncategorized

  • Nyuma yo gushegeshwa n'ibitero by' ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y'ingurane! #rwanda #RwOT

    Intandaro yo gushwiragira no gupfa nk'udushwiriri, ni ibitero simusiga ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo zimaze iminsi zigaba ku mitwe y'iterabwoba ikorera mu mashyamba y' icyo gihugu. Imitwe yahazahariye irimo FDLR na RNC ,abarwanyi bayo batishwe cyangwa ngo bafatwe mpiri bihitiramo kwishyira mu maboko ya MONUSCO(ingabo za Loni ziri muri Kongo), maze abo bagome batangira kubura amajyo.

    Amakuru dukesha abahoze muri iyo mitwe ubu bakaba baritandukanyije nayo, avuga ko abategeka FDLR/FOCA na RNC babonye bibacikanye, berekeza i Kampala muri Uganda kugisha inama 'Papa' wabo  Kaguta  Museveni. Mu bugome yivukaniye, Perezida Museveni ntiyitaye ku kaga gakomeye barimo , ahubwo  abategeka gukomeza kurwana, icyakora abizeza inkunga irenze iyo yabahaga.

    Aya makuru ahamya ko uwitwa Pacifique Ntawunguka alias OMEGA utegeka FDLR/FOCA  yagaragarije Museveni na Nyamwasa ko uburambe afite mu buzima bwo mu ishyamba bumwereka ko batsinzwe, ngo akabishingira ku kuba asigaranye abasirikari mbarwa kandi nabo badafite morali. Kayumba Nyamwasa yatanze igitekerezo ko  niba FDLR yumva urugamba ruyinaniye yamwihera abarwanyi agahanyanyaza, maze nayo igahabwa amafaranga y'ingurane.

    Iki gitekerezo cya Kayumba Nyamwasa cyahise cyakiranwa yombi, maze Perezida Museveni ategeka  Gen Abel Kandiho ukuriye CMI (rwa rwego rw'ubutasi muri Uganda),  guhita aha Nyamwasa  ibihumbi 300 by'amadolari(arabarirwa muri miliyoni 300 ushyize mu Manyarwanda), nawe akazayishyura Gen  OMEGA amaze kumuha abarwanyi yemeye kugurisha muri RNC.

    Aya masezerano yagezweho ahagana muri Kanama umwaka ushize, nyuma y'inama zibarirwa muri 3 zabereye  i Kampala. Aya makuru akomeza avuga ko ibyo bumvikanye ari ko byagenze,ndetse ukuriye ubutasi muri   FDLR, Siliro Nsanzimihigo bita 'Henganze', akaba aherutse kongorera inkoramutima ze ko bari mu bikorwa byo kohereza igice cya mbere cy'abarwanyi muri RNC, kuko  yo yamaze  kwishyura   avansi y'amafaranga isabwa.

    Inkuru ikigera mu byegera bya  Gen Ntawunguka 'Omega'  umwuka warushijeho kuba mubi cyane, bananirwa kugabana ako kayabo, maze intambara irarota. Uretse gushinjanya ubusambo, ngo hajemo n'irondakoko, bamwe buri abo bajenosideri batumva ukuntu bakohereza abasirikari mu mutwe wa Kayumba Nyamwasa w'Umututsi.

    Nguko uko batangiye gutegana ibico byaguyemo abakuru ba FDLR benshi, nka Gen. Védaste Hatanguramye alias Kalebu, Gen. Vénuste Nsengiyumva Gabral Secyugu, Cap Richard 'Bubu' n' abandi benshi bishwe ku bw'amabwiriza ya Gen 'Omega' n'imandwa ye Col. Ruhinda.

    Magingo aya abatavuga rumwe na Gen  Ntawunguka 'Omega' baryamiye amajanja, kuko bazi ko isaha iyo ariyo yose yabivugana. Mu birindiro bya FDLR amarozi aravuza ubuhuha, kuko uwitwa Blaise Murwanashyaka  aherutse kuburya ariko ararusimbuka, ahita ahungira ahantu hatazwi(bikekwa ko ari hafi y'umupaka wa Kongo na Uganda), ndetse ngo akaba yitegura gufatanya n'abandi bitandukanyije na 'Omega' bakamugabaho igitero, dore ko yanahunganye n'inyeshyamba nyinsi mu  zamurindaga.

    Kayumba Nyamwasa na RNC ye bijeje Museveni ko abarwanyi bahoze muri FDLR azababyaza umusaruro, ngo kuko bamaze imyaka mu mashyamba ya Kongo, bakaba bo batandukanye n'aba RNC batazi iyo biva n'iyo bijya. Umwe mu bahoze ari abarwanyi muri FDLR yabwiye Rushyashya ko aho FDLR yananiwe atari RNC itahashobora, ngo kuko ubona ari umutwe w'abanenganenzi.

    Umubyeyi ukwanga akuraga ibyamunaniye FDLR irimo abarwanyi bamaze imyaka isaga 30 mu ntambara, harimo ibarirwa muri 27 bari bihuru byo muri Kongo.Nyamara nta kintu na kimwe izo ntambara zabagejejeho, ahanini kuko ntacyo barwanira uretse ingengabitekerezo ya jenoside.  RNC yo igizwe n'ibisahiranda byahunze ubutabera bw'u Rwanda,  n'insoresore zishorwa mu ntambara zitazi uko zirwanwa. Ngaho Nyamwasa nakomeze ashukashuke Museveni n' abandi yisaruriramo imisanzu, ariko nawe arabizi ko ibyo arimo ari umushinga utunguka.

     

     

    The post Nyuma yo gushegeshwa n'ibitero by' ingabo za Kongo, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni  yagiriye inama FDLR kugurisha abarwanyi muri RNC  ngo ihanyanyaze, none  abo muri FDLR baramaranira amafaranga y'ingurane! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-gushegeshwa-nibitero-by-ingabo-za-kongo-perezida-wa-uganda-yoweri-k-museveni-yagiriye-inama-fdlr-kugurisha-abarwanyi-muri-rnc-ngo-ihanyanyaze-none-abo-m/

  • Kwisuzumisha mu buryo buhoraho bifasha umurwayi kuvurwa hakiri kare – Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yashishikarije abantu kwisuzumisha uburwayi nka Kanseri hakiri kare kandi mu buryo buhoraho kugira ngo abo babusangamo bavurwe batararemba (Ifoto yo mu bubiko)
    Madamu Jeannette Kagame yashishikarije abantu kwisuzumisha uburwayi nka Kanseri hakiri kare kandi mu buryo buhoraho kugira ngo abo babusangamo bavurwe batararemba (Ifoto yo mu bubiko)

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 04 Gashyantare 2020 ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri.

    Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kuzirikana ko iyo babasanzemo uburwayi cyane cyane nka Kanseri, ubuzima bwabo buhinduka ntibukomeze kuba nk’uko bwari bumeze mbere.

    Yagaragaje rero ko ku munsi nk’uyu wo kurwanya Kanseri, abantu bakwiriye kujya bisuzumisha mu buryo buhoraho kugira ngo babeho neza, batekanye. Ibi ngo byanafasha uwagaragaraho uburwayi guhabwa ubuvuzi akeneye kandi ku gihe.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kwisuzumisha-mu-buryo-buhoraho-bifasha-umurwayi-kuvurwa-hakiri-kare-jeannette-kagame

  • Ni iki nakora mugihe mabukwe atanshaka? #rwanda #RwOT

    Mu buzima birashoboka ko umusore n’inkumi bakundana bikagera aho bemeranywa kubana, nyamara ugasanga umubyeyi w’umusore ntiyemera umukobwa bityo akumva ubukwe bwahagarara, n’iyo bigeze aho bakabana, iki kintu gitera umubabaro mwinshi mu buzima bw’aba bombi biyemeje kurushinga.

    Icyakora n’ubwo ari ihurizo ritoroshye, mbese ni iki cyakorwa mugihe nyina w’umusore atemera umukazana we?

    1. Bishyire Imana

    Birashoboka ko nyokobukwe yakwanga ko ubana n’umuhungu we kandi agakomeza kugufata neza akugaragariza urukundo rwinshi n’ubugwaneza, ariko ikibabaje ni uko ntekereza ko ibyo bidasanzwe.

    Kutemerwa kwinshi guherekezwa n’uburakari, urwango, no gufatwa nabi. Ibi bishobora kugutera kubihirwa, gucika intege, kubabara mu mutima, kandi niba turi inyangamugayo, iki kintu gishobora kugutera kwibaza niba uhuye cyangwa uberanye neza n’umugabo wawe.

    Kutemerwa bishobora kugutera isoni, bikagutera kwibaza ku gaciro kawe, ndetse bikagutera ihungabana mugihe waba warigeze kugira ibikomere byo hambere. Mubyukuri kutemerwa si byiza ariko ukwiye kureba witonze impamvu ibitera.

    Iyibutse uwo uri we muri Kristo kandi ko kwemerwa kwawe muri Kristo bidashingiye ku kwemerwa na nyokobukwe.

    2. Icishe bugufi

    Ubusanzwe muri kamere yacu, iyo tubonye ijisho ritunenga ni ngombwa guhita twirwanaho. Inshuro icyenda ku icumi iyo tumaze kubona ko umuntu atadukunda, duhita twisanga mu buryo bwo kwirwanaho kandi twerekeje amakosa, ku muntu utatwemera.

    Inama yanjye ya mbere, ni ukwibuka ko uwo werekezaho amakosa atari umuntu utazi wo mu muhanda, ahubwo ni nyina wumugabo wawe. Wowe, nk’umugore we, ufite ubushobozi bwo kugumishaho cyangwa guca umubano hagati y’umuhungu na nyina. Wicishe bugufi. Ntukirwanirire.

    Ntukavuge nabi umugabo wawe kubyerekeye nyina.Nubwo yakwemera! Ariko, wibuke ko kwicisha bugufi ari ingenzi kugira ngo wirinde.

    'Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe.gusa, ahubwo azirikane n’abandi.Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina Yose'. Abafilipi 2:3-10

    3.Iga kuba umugaragu

    Ntibyoroshye gucira bugufi umuntu utagukunda kandi biragoye kubaha umuntu utakwiyumvamo na mba.

    Ariko niba turi mu buzima bugaragaza kwizera kwacu, noneho dukwiye kubaho ubuzima bugaragaza Yesu, urukundo rwe, ineza ye, kwicisha bugufi kwe n’umutima w’umugaragu nk’u we. Tangira umunsi wawe nk’aho nyina atigeze akubabaza. Tangira umunsi wibaza icyo ushobora kumukorera kugira ngo werekane urukundo rwa Kristo ruri muri wowe.

    Abagalatiya 5:13 haragira hati 'Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo'.

    4. Jya utinda kuvuga

    N’umutima uciye bugufi, jya kwa nyokobukwe ubaze ibibazo. Ugende witwararitse wubaha umuco w’umuryango kandi , witwaze icyifuzo cyo kwiga, gukura, no kurushaho kumera nka Kristo. Jya kwa nyokobukwe, ugaragaze urukundo n’ubwo uzi ko atakwemera, umubaze impamvu.

    Yakobo 1:19 hagira hati 'Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara'

    5. Senga

    Ushobora kuba warigeze kumva bavuga ko amasengesho yacu atunganirizwa mu nzira akagera ku Mana atunganye, ntugahangayikishwe no kuvuga ikintu cyiza cyangwa kibi. Senga kugira ngo Uwiteka yoroshye umutima wa nyokobukwe. Senga kugira ngo umutima we worohe kuri wowe.

    'Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza'. Luka 6:27-28.

    Muri macye birakwiye kugira umutima wihangana kandi ugera ikirenge mu cya Kristo ni ingenzi ku mugore wamenye Imana, ndetse birakwiye kwerera imbuto abakwanga kugeza igihe bazahindukira bagakora ibihwanye no gushaka kw’Imana ndetse ikirenze kuri ibyo bakagusaba imbabazi bityo mukabana amahoro.

    Source: www.crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-iki-nakora-mugihe-mabukwe-atanshaka.html

  • WHO, ntiyashyize u Burundi na Tanzania ku rutonde rw'abazahabwa inkingo za Covid_19 #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima ku isi OMS/WHO ryatangaje umugambi w'agateganyo w'uko ibihugu bizahabwa inkingo za Covid-19 muri uyu mwaka, mu karere k'ibiyaga bigari Tanzania n'u Burundi ntibiri muri uwo mugambi.

    OMS ivuga ko izo ari doze miliyoni 336 z'inkingo za AstraZeneca/Oxford na Pfizer-BioNTech, zizatangwa mu gihembwe cya mbere n'icya kabiri by'uyu mwaka wa 2021.

    Muri iki kiciro, ibihugu bizahabwa doze zingana na 3.3% by'abaturage ba buri gihugu kiri muri uyu mugambi, bigendanye n'intego y'ihuriro ry'inkingo ku isi GAVI yo gukingira 3% by'abatuye isi mu mezi atandatu ya mbere ya 2021.

    Ku rutonde rw'agateganyo rw'uko ibihugu bizakira inkingo, muri aka karere Tanzania n'u Burundi ntibiriho. Muri Africa, Equatorial Guinea, Eritrea, Gabon, Lesotho, Madagascar na Seychelles nabyo ntabwo biri kuri uru rutonde rwatangajwe.

    OMS ivuga ko ibihugu bitari ku rutonde rwatangajwe rw'ibizahabwa inkingo 'byiguriye inkingo ubwabyo, ntibyazisabye, cyangwa se ntibirashyirwa mu bazazihabwa'.

    Mu cyumweru gishize, Perezida John Magufuli wa Tanzania yaburiye abategetsi kutakira inkingo kuko zishobora gutera ibibazo abaturage, nubwo nta bihamya ibyo avuga yerekanye.

    Nyuma yo kongera kubona abanduye Covid, mu minsi ishize Leta y'u Burundi yatangaje ibikorwa byo kurwanya Covid-19, birimo gufunga imbibi z'ubutaka n'amazi, no kwambara agapfukamunwa ahahurira abantu benshi.

    Dore ibihugu byo muri aka karere biteganya kuzabona:

    DR Congo: 6,948,000

    Kenya: 4,176,000

    Rwanda: 1,098,960

    South Sudan: 864,000

    Uganda: 3,552,000

    OMS yatangaje ko hari ibitazwi neza bishobora guhungabanya kugeza no gukingira izi nkingo mu bihugu. Muri ibyo ivugamo; 'ubushobozi bwo gukora ingano ikenewe, kuboneka kw'amafaranga yo kuzigura, cyangwa kuba ibihugu ubwabyo byiteguye neza guhita bitangira gukingira Covid-19'.

    Ibihugu bikize mu minsi ishize byanenzwe n'ukuriye iri shami rya ONU rishinzwe ubuzima, gucuranwa no kwigwizaho (gutumiza) inkingo nyinshi z'iki cyorezo mbere y'ibikennye.

    Ibihugu bikize byashyigikiye umugambi wa Covax wo gukusanya arenga miliyari $2 yo 'kugura no gutanga mu buryo budasumbanya' inkingo za Covid-19 ku isi. OMS kandi nkuko BBC ikomeza ibitangaza, ivuga ko gutangaza uru rutonde rw'agateganyo rw'uko ibihugu bizahabwa inkingo bigamije 'guha amakuru za leta' no 'kuzifasha kwitegura gahunda yo gukingira'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/04/who-ntiyashyize-u-burundi-na-tanzania-ku-rutonde-rwabazahabwa-inkingo-za-covid_19/

  • Perezida Kagame yavuze ku mutekano muke muri RDC, ku ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro n'ibindi – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n'Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.

    Ikiganiro cye na Perezida Kagame cyari mu mujyo w'ibyitwa 'Battlegrounds' aho cyabaga ku nshuro ya munani. Gitumirwamo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, bagatanga ibitekerezo byabo ku bibazo n'amahirwe ashingiye kuri Politiki Mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Perezida Kagame yabajijwe ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w'u Rwanda n'amahanga, ibibazo by'umutekano mu karere, umubano w'u Rwanda na Uganda ndetse n'ibijyanye n'ubutumwa bw'amahoro Ingabo z'u Rwanda zoherezwamo.

    Perezida Kagame yabajijwe ku bibazo by'umutekano muke nko mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere u Rwanda ruherereyemo, avuga ko nko muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba ibintu byadogereye kuva mu myaka myinshi ishize.

    Ati 'Ibintu ntibiri kuba bibi ubu, ahubwo niko byahoze mu myaka myinshi ishize. Ibisubizo byagiye biba nko kwisubiramo, rimwe umutuzo ukaza ubundi ukagenda ariko mu by'ukuri ikibazo ntabwo kigeze gikemurwa.'

    'Mu yandi magambo, biba mu buryo busimburana mu bihe, mu myaka itatu hanyuma indi myaka itatu hakaza umutekano muke mu gice cy'Uburasirazuba bwa Congo, hanyuma indi myaka itatu, gutyo gutyo bigenda biza bigaruka. Ndatekereza ko dukeneye igisubizo kirambye.'

    Perezida Kagame yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yahaye umwanya ushoboka imikoranire n'ibihugu by'ibituranyi kugira ngo ikibazo gikemuke kurusha uko cyagiye gikemurwa mu bihe byashize.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ikibazo cy'Uburasirazuba bwa Congo kidakwiye kurebwa ukwacyo ahubwo gikwiye kurebwa muri rusange kuko agace ubwako atari igihugu cyigenga ahubwo harebwa uko RDC kabarizwamo yagirana imikoranire n'ibindi bihugu mu gushakira umuti urambye umutekano muke.

    Perezida Kagame yavuze ko kandi ku kibazo cy'umubano utifashe neza hagati y'u Rwanda na Uganda, avuga ko kimaze igihe aho kuri iyi nshuro icyabaye ari uko cyatangiye kuganirwaho mu buryo buzwi mu gihe mbere byakorwaga abantu batabizi.

    Yavuze ko bigizwemo uruhare na Angola na RDC, u Rwanda na Uganda byatangiye kuganira ku cyagaragajwe nk'umuzi w'ikibazo.

    Ati 'Twizeye ko ibyo bizatanga ibisubizo byiza gusa ibyo bibazo bimaze igihe kinini.'

    Ku ngabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro

    U Rwanda magingo aya rufite ingabo mu butumwa bw'amahoro bwa Loni muri Centrafrique ndetse n'i Darfur muri Sudani nubwo ubutumwa bwazo buherutse gusozwa mu mpera z'umwaka ushize. U Rwanda kandi rwagiye mu butumwa bwa Loni muri Sudani y'Amajyepfo na Haiti mu bihe byashize.

    Yavuze ko mu gihe ingabo ziriyo nk'intumwa zigamije kugarura amahoro, ziba zitabwirizwa ibyo zikwiye gukora byose kuko zijyanayo n'ubunyamwuga zikura mu bihe bikomeye aho zisangiza bene ibyo bihugu uko byakemura imvano y'amakimbirane.

    Ati 'Aho twoherezwa hose, dukorana n'abaturage na Guverinoma binyuze muri Loni. Tubwira Loni tuti dushobora gukora ibintu ibi n'ibi nk'ingabo za Loni, tuti dushobora gufasha mu kugarura amahoro aho kwicara ngo dutegereze ko amahoro aboneka hanyuma ngo tuyabungabunge kuko niyo mpamvu ingabo zimwe na zimwe zagumye ahantu igihe kinini bategereje kubungabunga amahoro adahari. Ese twagira uruhare mu gutuma amahoro aboneka? Ni ibyo tujyana muri ubwo bufatanye.'

    Ku kibazo cy'amakimbirane muri Ethiopia, yavuze ko giteye impungenge buri wese ushaka kumenya ibiri kuba. Yavuze ko kuba ibisubizo byava imbere mu gihugu ari byiza ariko uko ibintu bigaragara ni uko biri gufata indi ntera ndetse bikaba bisa n'aho Isi yose ititaye ku kibazo gihari.

    Yavuze ko nka Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'abandi bakwiye gutekereza icyo bakorana na Afurika mu gukemura ibibazo nk'ibi mu kwirinda ko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere bishobora kuzaba byaramaze kugera habi cyane.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-mutekano-muke-muri-rdc-ku-ngabo-z-u-rwanda-ziri-mu

  • Rusizi: Umuturage arashinja gitifu kumutwara inyama amwizeza mituweli – #rwanda #RwOT

    Ni muri ubwo buryo uwitwa Hategekimana Joseph wo mu Mudugudu wa Rugaragara,Akagari ka Kinyaga ku tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubwo yari arimo kugabana n'abandi baturage inyama bagombaga kurya ku bunani, yatunguwe no kubona umunyamabanga Nshingwabikorwa w'ako Kagari Ndagijimana Japhet aje agaterura ibiro umunani by'inyama zari zimugenewe.

    Hategekimana yabwiye TV1 ko yamubajije mpamvu azifashe, gitifu amubwira ko adakwiye kurya inyama ku bunani atarishyura mituweli.

    Ati 'Yaraje afata inyama zanjye nari nagabanye arazitwara ambaza mituweli ndamubwira ngo urihangana nyishake aho kugira ngo abyumve yafashe inyama zanjye ibiro umunani arabitwara kugeza icyo gihe ntabwo nzi amarengero yazo, nta na mituweli ndabona.'

    Yakomeje avuga ko ibyo biro umunani by'inyama yari yagabanye na bagenzi be yagombaga kugurishamo bitandatu akavanamo amafaranga akishyuramo mituweli maze ibindi bisigaye akabisangira n'umuryango we ariko ngo ntibyakunze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkanka, Nsabimana Kazungu Alex, yabwiye IGIHE ko inyama z'uyu muturage zafatiriwe kugira ngo umuryango wa Hategekimana ubanze wishyure mituweli.

    Ati 'Ntabwo bazimwambuye gitifu ari wenyine kuko hari abajyanama, abakuru b'isibo na ba mudugudu. Ntabwo twavuga ko yambuwe inyama ahubwo ni umuntu wari waratinze kwishyura mituweli, nibwo yasabwe ko inyama zagurishwa hakavamo amafaranga yo kwishyura kandi byarakozwe iraboneka na gitansi irahari ndetse n'uwo munsi ntiyabuze ibyo kurya.'

    Yongeyeho ko hari abaturage muri aka gace bakunda gusesagura amafaranga ku minsi mikuru isoza umwaka batari bishyura mituweli ku buryo ari muri ubwo buryo uyu mugabo ufite umuryango w'abantu umunani akimara kugabana inyama na bagenzi be, ize zahise zifatirwa kugira ngo abanze ayishyure.

    Gusa n'ubwo uyu muyobozi avuga atya,uyu muturage we agaragaza ko nta bwisungane mu kwivuza afite kuko iyo nyemezabwishyu itaramugeraho.

    Ndagijimana Joseph ashinja Gitifu kumutwarira inyama amwizeza kumuha mituweli


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umuturage-arashinja-gitifu-kumutwara-inyama-amwizeza-mituweli

  • Bazeye yasabye kurekurwa ngo kuko hari abahoze muri FDLR bababariwe #rwanda #RwOT

    Iki cyifuzo cya Ignace Nkaka alias Fils La Forge Bazeye, gishingiye ngo ku kuba hari abahoze muri FDLR ndetse bari no mu buyobozi bwayo bahawe imbabazi ubu bakaba bari hanze ntacyo bakurikiranyweho ndetse bamwe bakaba barasubijwe mu gisirikare.

    Muri uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranyi imipaka ruri i Nyanza, Ubushinjacyaha bwavuze ko iki cyifuzo ntaho gihuriye n’ukuri kuko abo avuga bababariwe ari abatashye ku bushake mu gihe we yafatiwe mu bikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Ignace Nkaka alias Fils La Forge Bazeye uburanira hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo, bombi bafatiwe mu ngendo ziva n’izerecyeza muri Uganda mu bikorwa byari bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Bazeye na Me Nkuba Milton umwunganira bavuze ko uruhare rwe muri FDLR rwari ruto kuko nta byemezo yafataga.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko uku kwiregura kwa Bazeye guhabanye n’uko yabanje kuburana yemera ibyaha by’iterabwora no kugaba ibitero mu baturage byahitanye bamwe mu baturage.

    Iburanisha ryimuriwe tariki 08 Mata 2021 ubwo Ubushinjacyaha buzaba butanga imyanzuro yabwo igaragaza ibihano busabira abaregwa.

    FDLR yahozemo aba bagaho, ikomeje gucika intege kuko bamwe mu bayobozi bayo bakomeje kugwa mu bitero by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya kiriya gihugu.

    Mu minsi ishize kandi uwitwa Col Rutikanga Jean Damascene wari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Murama muri Perefegitura ya Gitarama, wari muri uyu mutwe wa FDLR aherutse gupfira mu mashyamba ya FDLR azize uburwayi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bazeye-yasabye-kurekurwa-ngo-kuko-hari-abahoze-muri-FDLR-bababariwe

  • Menya uko umugore yaca ukubiri no kubura ubushake n’ububobere mu gutera akabariro #rwanda #RwOT

    Kutagira ubushake no kubura ububobere mu gutera akabariro bivuze iki ?

    Kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo, ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desir sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina, yanayikora ntagire icyo yumva ndetse ntagere no kubyishimo bya nyuma (orgasme), bikamera nk’aho ntacyo yakoze.

    Akenshi ibi ni nabyo bitera ikindi kibazo cyo kubura ububobere mu gitsina, ndetse n’amazi ntaboneke, ugasanga habayeho no gukomereka mu gitsina mu gihe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kirimo gukorwa.

    Dore ibishobora gutera ibi bibazo :

    Ibi bibazo biba ku bagore bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye. Akenshi iki kibazo kigaragara ku bagore bakuze (Bacuze cyangwa bari hafi gucura), ibi ahanini bigaterwa n’imisemburo iba yaragabanutse mu mubiri wabo bita “estrogen”, bigatuma umugore yumva nta mibonano mpuzabitsina ashaka, ndetse n’ububobere bukagabanuka.

    Dore ibindi byatera iki kibazo twavugamo :

    • Uburwayi nka diyabete, indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, Hepatite, Cancer n’izindi.
    • Ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ku ngufu ndetse no gutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano.
    • Ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye
    • Kumara igihe kirekire udakora imibonano.
    • Umubyibuho ukabije
    • Stress n’ibindi

    Ese wari uzi ko watandukana n’ibi bibazo ?

    Hano iwacu mu Rwanda hari abagore benshi bafite iki kibazo, cyane cyane bakaba baragiye kwa muganga bakababwira ko imisemburo ya Estrogen ari micye mu mubiri. Ubu rero igisubizo cyarabonetse kuko hari inyunganiramirire zikoze mu bimera ndetse zikaba zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration). Izi rero zongera imisemburo y’abagore bigatuma ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugaruka. Ikindi kandi zirinda ingaruka ziterwa no gucura ku bagore, kandi zigafasha abakobwa bagira ibibazo mu mihango.

    Izi nyunganiramirire nta ngaruka zigira ku muntu wayikoresheje. Muri zo twavugamo nka Woman Factor capsule. Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wabaza inzobere mu bijyanye no kuvurisha inyunganiramirire zizewe, Kigali,Remera,mu Giporoso. Waduhamagara ndetse ukatwandikira kuri whatsapp kuri numero 0788396032

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Menya-uko-umugore-yaca-ukubiri-no-kubura-ubushake-n-ububobere-mu-gutera-akabariro

  • Amavubi yasezerewe muri CHAN agiye gutangira urundi rugendo rutoroshye muri 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyorezo cya Coronavirus cyatumye bimwe mu bikorwa by’imikino ndetse n’amarushanwa akomeye yari ategerejwe mu mwaka wa 2020 yimurwa, bituma umwaka wa 2021 uba umwaka urimo imikino myinshi yegeranye.

    Amavubi yasezerewe muri CHAN, afite akandi kazi gakomeye muri uyu mwaka wa 2021
    Amavubi yasezerewe muri CHAN, afite akandi kazi gakomeye muri uyu mwaka wa 2021

    Nyuma yo gusezererwa muri CHAN muri ¼, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye igeze mu Rwanda, aho igomba gutangira gutegura amarushanwa arimo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ndetse n’igikombe cy’isi.

    Imwe mu mikino itegereje u Rwanda

    Hagati ya tariki 22 na 30/03 Amavubi azakina imikino ibiri irimo uwa Mozambique i Kigali, ndetse na Cameroun muri Cameroun, mu gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika (CAN 2021) kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

    Guhera tariki 31/05 kugera tariki 15/06, u Rwanda ruzatangira urundi rugendo rwo gushaka itike yo kwereza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 22, aho Amavubi azakina imikino ibiri mu itsinda ari kumwe na Mali, Kenya ndetse na Uganda.

    Hagati ya tariki 30/08 na tariki 07/09, u Rwanda ruzakina indi mikino ibiri (umunsi wa gatanu n’uwa kane) yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022, naho imikino y’umunsi wa gatanu n’umunsi wa gatandatu ikazakinwa mu kwezi kwa 10 tariki ya 04 n’itariki ya 12.

    Mu kwezi kwa 11, amakipe azaba yitwaye neza mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’isi, azakina indi mikino aho azitwara neza azahita abona itike bidasubirwaho, iyo mikino ikazakinwa tariki 08 na 16/11/2021.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yasezerewe-muri-chan-agiye-gutangira-indi-nzira-y-inzitane-muri-2021

  • Hagaragajwe ko COVID-19 yongereye ibibazo by’ihungabana mu barokotse Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu bibazo byo mu mutwe abarokotse Jenoside bakunze guhura nabyo harimo kwigunga, agahinda gakabije, kurwara umutwe, kugira ubwoba. Ababakurikiranira hafi bemeza ko ibi bibazo byarushije kwiyongera muri iki gihe u Rwanda kimwe n’Isi yose bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’isanamutima mu Muryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), Aimée-Josiane Umulisa yabwiye The New Times ko ingamba zashyizweho mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zatumye bamwe mu barokotse Jenoside barushaho kwigunga, guhangayika no kugira ubwoba.

    Umulisa yavuze ko abagize amatsinda y’abarokotse Jenoside bakorana usanga bafite ibibazo by’agahinda gakabije, ihungabana n’ubusinzi. GAERG ikorana n’abarokotse Jenoside 2500 bibumbiye mu matsinda 168 ari mu turere 25 two hirya no hino mu gihugu. Muri aba abageza kuri 70% bafite ibibazo by’ihungabana basigiwe na Jenoside.

    Umulisa yavuze ko muri iki gihe bari guhura n’ikibazo cy’ukwiyongera kw’iri hungabana mu barokotse Jenoside bakorana nabo, akemeza ko ryiganje mu bafite imyaka iri hagati ya 60 na 80 aho bagira ibibazo byo kubura ibitotsi, guhangayika no kurwara umutwe, ngo ndetse hari bamwe biheba bumva ko bagiye gupfa.

    Yavuze ko ibi bibazo babiterwa ahanini no kuba batakibasha guhura ngo basabane. Ati “Imbogamizi ihari ubu ni uko badashobora guhura mu matsinda yabo aho bahumurizanya binyuze mu kuganira na bagenzi babo. Ibi bishatse kuvuga ko ubu bari guhangana no kuba bonyine kandi bikunze kuganisha ku bindi bibazo by’ubuzima.”

    Umulisa yavuze ko bashyizeho uburyo bushobora kugera kuri aba baturage bakoresheje telefone ariko akemeza ko nabwo burimo imbogamizi.

    Ati “Hari abantu dukorana nabo batuye mu bice by’icyaro aho badafite telefone ariko dufite abajyanama 200 bakorera mu giturage n’inzobere 20 mu by’ubuzima bwo mu mutwe zibana nabo aho batuye, aho bashobora kubageraho igihe hari ugize ikibazo.”

    Iby’uko ubuzima bwo mu mutwe bw’abarokotse Jenoside bwahungabanyijwe cyane na COVID-19 byemezwa n’Umuhuzabikorwa mu muryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA Agahozo), Louise Bajeneza.

    Bajeneza yavuze ko abarokotse Jenoside bari basanganywe ibibazo by’ihungabana, COVID-19 iza irushaho kubashegesha. Abenshi mu bakorana na Avega ngo bafite ibibazo byo guhangayika gukabije ahanini biturutse ku kuba COVID-19 yarahagaritse ibikorwa bakoraga.

    Ati “Ubu turi kumwe n’abantu batubwira ko bari gutekereza cyane kubera ko babashaga gutunga imiryango yabo igihe bakoze. Ntibari kubasha gukora kubera impinduka zazanywe na Covid-19, bamwe batakaje imirimo yabo neza neza kandi bishobora guhangayikisha.”

    Mu rwego rwo gufasha aba barokotse Jenoside, inzobere mu buzima bwo mu mutwe zigaragaza ko bikwiye ko hagira ubaba hafi kandi abafite ibibazo by’amikoro bagafashwa ngo kuko imibereho mibi iri mu byatuma barushaho kumererwa nabi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko ikibazo cy’agahinda gakabije mu Banyarwand kiri ku kigero cya 11,9%, muri aba bagera kuri 35,6% ni abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivuze ko umwe muri batatu aba afite ikibazo cy’ihungabana.

    Abakorana bya hafi n’imiryango yita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko COVID-19 yarushijeho kubongerera ibibazo by’ihungabana

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-covid-19-yongereye-ibibazo-by-ihungabana-byarushijeho-mu