Category: Uncategorized

  • Nyaruguru: Umwalimu yirukanywe burundu mu bakozi ba Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishusho igaragaza aho Akarere ka Nyaruguru gaherereye
    Ishusho igaragaza aho Akarere ka Nyaruguru gaherereye

    Abana uwo mwalimu yafatanywe ngo ni abakobwa babiri, barimo uwiga mu mwaka wa Gatandatu n’uwiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, ku Rwunge rw’Amashuri Runyombyi ya mbere uyu mwalimu na we yigishagaho.

    Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, uyu mwalimu ngo bamusanganye n’abo bana b’abakobwa saa yine na 40 z’ijoro, ku itariki ya 25 Ukuboza 2020.

    Ababonye aba bana ngo basanze mwalimu yabateretse inzoga za primus, bari kunywa, bicaye ku buriri bwe.

    Meya Habitegeko agira ati “Uyu mwalimu yirukanywe kubera imyitwarire idakwiye umurezi. Abana bagombye kuba baryamye hamwe n’abandi, urababuze, ubasanze kwa mwalimu bicaye ku gitanda! Ni ukwiyandarika, ni ukugira abana ibirara, n’ibindi tutiriwe tuvuga byari bigamijwe. Ubundi ubwo hari hagamijwe iki?”

    Yungamo ati “Gufata abana ukajya kubaha inzoga, mu cyumba cyawe, nk’ibyo urumva byakwihanganirwa?”

    Mu ibaruwa uyu mwalimu yandikiwe, yabwiwe ko yirukanywe burundu mu kazi ka Leta kubera guha abanyeshuri yigisha inzoga, gukura abanyeshuri yigisha mu kigo akabajyana iwe saa yine z’ijoro, guhindura abana yigisha ibirara, kwiyandarika no kutiha agaciro.

    Uyu mwalimu kandi yabwiwe ko yirukanywe azira kurangwa n’ubusinzi no kwiha ububasha bwo gutwara abanyeshuri iwe saa yine z’ijoro.

    Abanyeshuri na bo bahawe ibihano bisanzwe nk’abana bari bashutswe na mwalimu, ariko hamwe na bagenzi babo bagirwa inama yo kwirinda abantu bakuru babashuka, ndetse no kwirinda irari kuko ryabagusha mu ngorane.

    Iyi ni ibaruwa yandikiwe imwirukana burundu mu bakozi ba Leta:

    source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/nyaruguru-umwalimu-yirukanywe-burundu-mu-bakozi-ba-leta

  • Basezeraniye mu byumba bitandukanye kuko umwe yari yanduye Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byagaragaye ko Justin yanduye Covid-19 umunsi umwe mbere y’uko ubukwe bwabo buba, ubwo yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Luka (St Luke’s Hospital) by’aho mu Mujyi wa Kansas.

    Agejejwe muri ibyo bitaro ngo yakomeje kuremba, byari ‘incamugongo’ ariko Stephanie ngo yakomeje kugira icyizere ko basezerana nubwo bimeze bityo, abajije Justin nawe arabyemera.

    Yahise yumvikana n’Abaganga n’Abaforomo bo muri ibyo bitaro yari arwariyemo, ndetse nabo bashyigikira iyo gahunda y’ubukwe idasanzwe.

    Stephanie yari ari ahateganyirijwe gusenga muri ibyo bitaro (hospital’s chapel), mu gihe Justin we yari mu cyumba arwariyemo hamwe n’inshuti y’umuryango. Abo bageni basezeranye bifashishije ikoranabuhanga mu buryo bwa ‘video’ (video link), bikurikiranwa n’uhagarariye Leta (Attorney), kugira ngo yemeze niba ishyingiranwa ryabo ryemewe n’amategeko, ababwira ko uko gushyingiranwa kwabo kwemewe n’amategeko nta kibazo.

    Stephanie yabwiye Ikinyamakuru KMBC cy’aho muri Kansas ati “Icyari kigamijwe uwo munsi kwari ugusezerana n’uwo umuntu akunda, kandi ni cyo twakoze. Byarangiye bibaye byiza inshuro miliyoni kurusha uko natekerezaga ko byari kugenda”.

    Justin nawe yagize ati “Nkunda Stephanie, kandi byagaragaye ko cyari cyo gihe gikwiriye. Ibintu bibi byo byari nk’imvura igwa, ariko numvaga nshaka ikintu cyiza cyabivamo”.

    Justin na Stephanie bifuza ko nyuma bazongera bagasubiramo amasezerano bari kumwe, bagategura ibirori bari kumwe n’inshuti zabo, mu gihe ibwiriza ryo guhana intera hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda Covid-19 rizaba ryavuyeho.

    Umukwe wasezeranye ari mu bitaro ubu ngo arimo koroherwa, ku buryo ashobora no gusezererwa vuba.

    source https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/basezeraniye-mu-byumba-bitandukanye-kuko-umwe-yari-yanduye-covid-19

  • COVID : U Rwanda ku rutonde rw’Ibihugu OMS yemereye inkingo…Tanzania n’u Burundi ntibiriho #rwanda #RwOT

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ritangaza ko izi nkingo z’ubwoko bubiri (AstraZeneca/Oxford na Pfizer-BioNTech) zizatangwa mu bihembwe bibiri by’uyu mwaka wa 2021.

    Doze z’inkingo miliyoni 336 zizahabwa buri gihugu cyashyizwe ku rutonde hakurikijwe ijanisha ry’abaturage babituye dore ko buri gihugu kizahabwa doze zakingira 3,3% by’abaturage bagituye.

    Mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo izahabwa doze 6 948 000, Kenya ihabwe 4 176 000, u Rwanda ruhabwe 1 098 960, Sudani y’Epfo ihabwe 864 000 mu gihe Uganda izahabwa 3 552 000.

    Muri aka karere ntihariho ibihugu nka Tanzania n’u Burundi byakunze gutangaza ko iki cyorezo cya COVID-19 kitabihangayikishije.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ibihugu bitari kuri ruriya rutonde, bishobora kuba byariguriye izabyo.

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Daniel Ngamije, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gashyantare 2021 yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira inking mu matariki yo hagati y’uku kwezi.

    Yavuze ko ku ikubitiro u Rwanda ruzakira doze z’inkingo ibihumbi 100 zizahita zinahabwa ibyiciro by’abagomba gukingirwa mbere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/COVID-U-Rwanda-ku-rutonde-rw-Ibihugu-OMS-yemereye-inkingo-Tanzania-n-u-Burundi-ntibiriho

  • Musanze : Uwari V/Mayor yongeye gukatirwa imyaka 5 yari yajuririye #rwanda #RwOT

    Iki gihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu ya miliyoni imwe, yari yagihawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze arakijuririra ngo kuko yumvaga igihano yahawe kiremereye kandi yaraburanye yemera icyaha.

    Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze rwajuririwe iki gihano, kuri uyu wa Gatatu rwasomye umwanzuro warwo rwemeza ko kiriya gihano kigumaho.
    Uregwa yisobanuraga avuga ko yasabye imbabazi uwo yakoreye icyaha ari we umugore we ndetse ko yazimuhaye.

    Urukiko ruvuga ko rutashingira ku bivugwa n’uregwa kuko ziriya mbabazi avuga zitigeze zitangirwa muri uru rukiko bityo ko rutaziha ishingiro.

    Urukiko kandi ruvuga ko kuba uregwa yaraburanye yemera icyaha bidakuraho ko agomba guhanwa mu gihe ibyaha ashinjwa bimuhamye.

    Muri ubu bujurire kandi Ubushinjacyaha na bwo bwasabaga ko igihano cyahawe Ndabereye Augustin ari gito, bugasaba kumuhamya icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye ndetse ngo rukamuhamya n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa uwabakoreraga mu rugo.

    Ubushinjacyaha bwasabaga ko uregwa yahanishwa igifungo cy’imyaka 15 no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw aho kuba imyaka itanu n’ukwezi kumwe no gutanga ihazabu ya Miliyoni 1 Frw.

    Uru rukiko rukuru rwavuze ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha bidafite ishingiro kuko nta bimenyetso simusiga bwagaragaje, rutegeka ko igihano cyatanzwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kigumaho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Uwari-V-Mayor-yongeye-gukatirwa-imyaka-5-yari-yajuririye

  • Hamenyekanye igihugu Stella Nyanzi impirimbanyi itavugarumwe n'ubutegetsi bwa Uganda yahungiyemo #rwanda #RwOT

    Stella Nyanzi impirimbanyi itavugarumwe n'ubutegetsi muri Uganda yahunze iki gihugu yerekaza muri Kenya, nk'uko byemejwe n'umunyamategeko we.

    George Luchiri, umunyamategeko wa Nyanzi yabwiye umunyamakuru wa BBC ko 'yabonaga ibikorwa byo gufunga cyangwa gushimuta abanyapolitiki nawe bimusumbirije'.

    Nyanzi, wari umwalimu muri kaminuza, yambutse umupaka wa Kenya na Uganda mu modoka rusange yiyoberanyije ngo adafatwa.

    Ibinyamakuru muri Kenya bivuga ko n'abana be bari kumwe nawe i Nairobi, aho bageze kuwa gatandatu ushize.

    Madamu Nyanzi yumvikanye kenshi anenga ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, ndetse na perezida ubwe.

    Mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize, yavuye muri gereza nyuma yo guhanagurwaho icyaha cyo gutuka umukuru w'igihugu anyuze kuri internet.

    Mu kwezi kwa cyenda 2018, Nyanzi yahamijwe icyaha kubera ubutumwa yanditse kuri Facebook avuga ku myanya myibarukiro ya nyina wa perezida Museveni.

    Nyanzi ubu ari gusaba ubuhungiro muri Kenya, nk'uko umunyamategeko we abivuga.

    Mu matora aherutse muri Uganda, Stella Nyanzi yiyamamarije umwanya w'umudepite w'umugore uhagarariye Kampala, ntiyatsinda.
    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/04/hamenyekanye-igihugu-stella-nyanzi-impirimbanyi-itavugarumwe-nubutegetsi-bwa-uganda-yahungiyemo/

  • Nyagatare: Hakenewe imbangukiragutabara 15 kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zitangwe neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ashyikiriza iyo mbangukiragutabara umuyobozi mukuru w’ibitaro by’ako karere

    Yabitangaje ku wa 03 Gashyantare 2021, ubwo Akarere ka Nyagatare kashyikirizaga ibitaro bya Nyagatare imbangukiragutabara kabiguriye.

    Maj Dr Munyemana avuga k0 iyo modoka izabafasha kurushaho gutanga serivisi z’ubuvuzi, cyane ku barwayi bakeneye ubwisumbuyeho.

    Ati “Hari abarwayi baba bakeneye serivisi tudafite hano nk’aboherezwa i Gahini cyangwa i Kanombe bafite ikibazo cy’amagufa, hari abakenera guca mu byuma tudafite twohereza i Kibungo n’i Kigali. Izadufasha rero kwihutisha abarwayi bahabwe serivise mu buryo bunoze.”

    Ibitaro bya Nyagatare bisanganywe imbangukiragutabara 10, hakaba hiyongereyeho indi imwe yatanzwe n’Akarere ka Nyagatare.

    Umuyobozi w’ibyo bitaro avuga ko kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza, byasaba ko nibura baba bafite imbangukiragutabara 15.

    Agira ati “Ifasi dukoreramo ni nini, ifite abaturage barenga 500,000, izo mbangukiragutabara tuzajya tuzifatanya n’ibitaro bya Gatunda, birumvikana izihari ko zidahagije nibura dufite 15 ikibazo cyaba cyakemutse.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko batekereje kugurira ibitaro imbangukiragutabara hagamijwe kubifasha kugera ku barwayi bakeneye serivisi kandi ku gihe.

    Ati “Akarere ka Nyagatare ni kanini cyane, urumva kuva Kagitumba kugera ku bitaro cyangwa kuva Kiyombe hose ni kure, hakenewe rero imodoka nyinshi zabafasha kugera ku barwayi kandi ku gihe.”

    Mushabe nawe ariko avuva ko imbangukiragutabara 11 ibitaro bya Nyagatare bigize kandi bazazifatanya n’ibya Gatunda, ikibazo kigihari ariko kizagenda gikemuka uko amikoro azagenda aboneka.

    Uretse imbangukiragutabara, Akarere ka Nyagatare kandi kiyemeje kubakira ibitaro bya Nyagatare imesero ndetse no kubigurira imashini ya X-ray.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/nyagatare-hakenewe-imbangukiragutabara-15-kugira-ngo-serivisi-z-ubuvuzi-zitangwe-neza

  • Gasabo :Abantu 28 bafatiwe mu masengesho barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ni abakirisitu bo mu madini n’amatorero atandukanye, bari baturutse mu Murenge wa Gisozi na Kinyinya, abagabo bari 08 naho abagore ari 20.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bitewe n’ukuntu bari bishe amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 byari byoroshye kuba bakwanduzanya iki cyorezo.

    Yagize ati “Icya mbere bariya bantu bari baturutse ahantu hatandukanye ntawe uzi uko mugenzi we ahagaze, hari abatari bambaye agapfukamunwa, bari mu cyumba gifunganye nta ntera hagati y’umuntu n’undi ndetse nta bukarabiro bwari buri muri urwo rugo. Ibyo byose byakururira akaga bariya bantu kuba bakwandura bose igihe harimo abafite kiriya cyorezo ndetse bakajya kwanduza abandi bantu bataje muri ayo masengesho. “

    Yagaye abantu bagifite imyumvire yo kuba bava mu ngo zabo bakajya mu masengesho n’andi materaniro atemewe byongeye kandi Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo. Yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe bigatuma Polisi ibasha gufata bariya bantu.

    Yagize ati” Biratangaje kuba bariya bantu batinyutse kwitwikira ijoro bakajya mu makoraniro atemewe kandi babizi neza ko Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo. Ukurikije ukuntu bari begeranye ndetse nta bwirizi ubwo aribwo bwose bari bubahirije biroroshye kuba bakwanduzanya ndetse bakajya kwanduza n’abandi.”

    Yagaye abantu b’ababyeyi bari bazanye abana babo bato muri biriya bikorwa kuko bashobora kuhandurira kandi bo ari inzirakarengane.

    Abafashwe uko ari 28 bahise bajyanwa muri Sitade ya ULK kugira ngo baganirizwe basobanurirwe neza ubukana bwa COVID-19 n’ingaruka zayo. Usibye kuganirizwa baciwe amande hakurikijwe amabwiriza.

    Mu minsi ishize mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi naho Polisi y’u Rwanda iherutse gufatira abantu 94 mu mazu bari mu masengesho. Polisi y’u Rwanda ivuga ko itabuza abantu gusenga ariko ikabasaba kujya bikorerwa mu ngo kandi bigahuza abagize urwo rugo gusa kugeza igihe hazasohokera andi mabwiriza mashya yemerera abantu guhurira hamwe ari benshi.

    Abafashwe bafatiwe mu rugo rw’umuturage basenga barenze ku mabwiriza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abantu-28-bafatiwe-mu-masengesho-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid

  • Mu myaka 27 Ntirenganya yakuye umuryango we mu bukene abikesha uburobyi – #rwanda #RwOT

    Ntirenganya utuye mu mudugudu wa Rambira mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Kagano avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye aribwo arangije amashuri abanza ariko irangiye ntiyabona uburyo bwo gusubira ku ishuri agana inzira y’uburobyi.

    Ati “Natangiye ntega amafi nza kuyavamo njya gukorera abafite ikipe iroba isambaza. Nahembwaga ibihumbi umunani mu minsi 24. Nabigiyemo kubera ko kutabasha gusubira kwiga.”

    Akinjira muri uyu mwuga abantu bamucaga intege bavuga ko nta terambere ry’urugo rw’umurobyi, ariko ayo magambo ayatera umugongo akomeza kurara amajoro none asigaye afite ikipe iroba ifite agaciro ka miliyoni eshanu.

    Ati “Hari uburyo umuntu yakoraga yizigama none mfite ikipe ihagaze miliyoni hafi eshanu. Umwaka ushize nari mfite amakipe abiri, imwe nayigurishije, amafaranga nkuyemo mbasha kubaka inzu y’agacurama ngura n’ubutaka. Iriho amabati agezweho 110, ahantu dutuye hari mu gishushanyo mbonera, banki yayiha agaciro ka miliyoni umunani.”

    “Ibintu byose mfite nabikuye mu kiyaga kandi mfite umuryango n’abana batanu harimo n’uwiga mu mashuri yisumbuye. Mu kiyaga sinavamo kuko hari n’ibindi byinshi nzabona.”

    Ntirenganya Jean Pierre avuga ko mbere abaturage bumvaga ko nta terambere ry’uburobyi kuko hari igihe habayeho kwicana mu kiyaga biturutse ku bantu batega bitemewe ariko aho ubuyobozi bwazanye kuroba by’umwuga byarahindutse.

    Kuri ubu mu karere ka Nyamasheke habarurwa amakoperative arindwi y’abarobyi. Benshi mu bayagize bahamya ko biteje imbere bunganira n’iterambere ry’Akarere. Umwaka ushize batanze ibiro ijana by’isambaza ku bigo nderabuzima bibiri mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

    Ntirenganya Jean Pierre uburobyi bwamuteje imbere bituma yigurira inzu ifite agaciro ka miliyoni umunani

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-myaka-27-ntirenganya-yakuye-umuryango-we-mu-bukene-abikesha-uburobyi

  • Perezida Kagame yavuze ku mikoranire igoye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’icyakorwa na Guverinoma ya Biden – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyitwa Battlegrounds cyabaye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga yagiranye na Herbert Raymond McMaster wahoze ari Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’Umutekano ku ngoma ya Trump hagati ya 2017 na 2018.

    McMaster w’imyaka 58 yabaye mu gisirikare cya Amerika igihe kinini gusa ubu yagiye mu kiruhuko afite ipeti rya Lieutenant General.

    Ikiganiro cye na Perezida Kagame cyari mu mujyo w’ibyitwa “Battlegrounds” aho cyabaga ku nshuro ya munani. Gitumirwamo abayobozi bo mu bihugu bitandukanye ku Isi, bagatanga ibitekerezo byabo ku bibazo n’amahirwe ashingiye kuri Politiki Mpuzamahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni ikiganiro McMaster agirana n’abayobozi bakomeye mu ruhando mpuzamahanga kugira ngo Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bumve uburyo imikoranire y’ahahise yagenze n’iy’ubu uko yifashe mu guharanira iterambere ry’ahazaza.

    Perezida Kagame yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari igihugu gikomeye, gikize, gifite ikoranabuhanga rihambaye, ariko hari ubwo abantu bajya bibeshya ko badakeneye ibihugu bito mu mikoranire.

    Ati “Afurika cyangwa ibihugu bwite bya Afurika, byakora ikinyuranyo mu gihe dufite Amerika ifitanye imikoranire na Afurika.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko nk’u Rwanda bigoye kugira ngo rwizere ko rushobora kugirana imikoranire ihamye kandi ihoraho mu ngeri zose na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yatanze urugero rw’uburyo u Rwanda rwahoze mu masezerano ya AGOA arwemerera kohereza ibicuruzwa bimwe na bimwe byarwo muri Amerika bidaciwe imisoro, ariko Perezida Trump akaza kurukuramo aruziza ko rwakuyeho icuruzwa rya caguwa nka kimwe mu byavaga muri Amerika.

    Ati “Twari muri AGOA, hanyuma ubwo u Rwanda rwashakaga guteza imbere urwego rwarwo rw’inganda zikora imyenda, hanyuma bikagabanya ingano y’imyenda yambawe yinjira mu Rwanda, bamwe mu bantu bungukiraga muri ubwo bucuruzi na Amerika, hagati aho kandi imyenda myinshi yambawe yaturukaga mu Bushinwa bakayigurisha muri Afurika, ubwo twashakaga kubaka inganda zacu, abungukiraga muri ubu bucuruzi bagize uruhare mu gutuma ubutegetsi bwariho muri Amerika bushyiriraho ibihano u Rwanda.”

    Yavuze ko bigaragaza ko igihugu gishatse kwiyubaka, birangira hari ibihano gihuye nabyo. Gusa yavuze ko mu myaka ishize, hari ibikorwa byafashije u Rwanda nko kubaka urwego rwarwo rw’ubuzima binyuze nko muri PEPFAR, anashima uburyo hari n’ubufasha iki gihugu cyahaye u Rwanda mu guhangana na COVID-19.

    Perezida Kagame yavuze kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka yashize zanze no gukoresha yihariye yemeranywaho na buri wese muri Loni ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ntabwo twigeze twumva impamvu, ndetse twagiye no mu biganiro turavuga tuti niba muvuga Jenoside yakorewe Abayahudi, muravuga iyakorewe Abayahudi, ntimuri kuvuga uwo ariwe wese wapfuye muri icyo gihe ubwo Abahudi bicwaga. Gusa ku zindi mpamvu batigeze basobanura, bahitamo kuvuga ngo urabizi hari abandi bantu bapfuye, tujya mu mpaka.”

    Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo Amerika nk’igihugu gikomeye, kijya impaka ku kibazo cyafashweho umwanzuro n’Umuryango w’Abibumbye, “ku buryo tutumva ikibiri inyuma cyangwa ubyungukiramo”.

    Yavuze ko iyo mikorere ituma bigora kumenya imibanire y’ahazaza y’ibihugu byombi mu gihe hari imyumvire nk’iyi.

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika bigira, ari uko usanga ibihugu bikomeye byibagirwa ko nabyo bifite ubwigenge, bishobora guhitamo ikibibereye.

    Imikoranire ikwiye na Guverinoma ya Biden mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zose zishingiye ku cyo amategeko ateganya n’icyo abahanga muri siyansi batanga nk’inama mu kurwanya Coronavirus.

    Avuga ko muri iki gihe hategerejwe urukingo, nta gihugu na kimwe kiratangira kubona izi nkingo mu gihe Amerika, u Burayi, u Buhinde n’ibindi bihugu byo byamaze kuzitumiza, byatangiye no gukingira.

    Kuri Afurika, ibihugu byose biracyatonze umurongo birutegereje ndetse n’ingamba zose zashyizweho nta musaruro ziratanga.

    Ubwo yavugaga ku mikoranire ikwiye hagati ya Afurika n’ubuyobozi bushya bwa Amerika, yagaragaje ko bukwiye gufasha ku buryo Afurika nayo igera ku rukingo nk’uko bimeze ahandi ku Isi.

    Ati “Turamutse duhanganye n’iki kibazo cyihutirwa, twabaza tuti ni he Afurika ihagaze mu bijyanye no kwitegura guhangana n’ibyorezo by’ahazaza, ni ukuvuga gushora imari mu bikorwa by’ubuvuzi nk’uko babikoze nko muri PEPFAR n’ibindi.”

    Yavuze ko ishoramari rigamije kubaka Afurika ku buryo iba umufatanyabikorwa mwiza wa Amerika ariryo rikenewe, ndetse ko ubu abafatanyabikorwa bahari bategereje ko Amerika ibegera bagakorana.

    Ati “Ndatekereza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zungukira mu kugira abafatanyabikorwa yungukiraho aho kugira abakomeza kuyisaba imibereho.”

    Imvano y’umutekano muke mu karere

    Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari bishingiye ku miyoborere, aho nk’ibitero bimwe na bimwe bigabwa mu Karere bituruka ku kuba rimwe na rimwe abaturage badafitiye icyizere ubuyobozi.

    Yatanze urugero ku buzima bwe, avuga ko umuryango we wafashe inzira y’ubuhunzi ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko, bamwe bajya muri Uganda abandi bajya ahandi. Yavuze ko kugira ngo ibyo bibe, bifite amateka maremare ahera mu gihe cy’ubukoloni.

    Ubwo Ingabo za FPR zabohoraga igihugu, yavuze ko inshingano zari ukubaka igihugu cyunze ubumwe kimeze neza kurusha uko cyari kimeze na mbere y’ubukoloni gusa nabyo kubigeraho, bigashingira ku ndangagaciro zihoraho zirimo gutekereza ku cyagirira akamaro abaturage.

    Ati “Ugatekereza ku cyateza imbere imibereho myiza y’abaturage. Iyo imikoranire nk’iyo yo gutekereza inyungu z’abaturage itariho, hanyuma rimwe na rimwe ugasanga abayobozi barakora mu nyungu zabo bwite aho kuba abaturage, ibyo nta kabuza, birema ibyo turi kuvugaho by’ibitero bya hato na hato.”

    Yavuze ko uburyo bwo kubikemura, ari uko ubuyobozi buba bushyize imbere inyungu z’abaturage. Iyo bibaye, imitwe yitwaje intwaro ibiri inyuma yisanga nta hantu ifite ho gupfumurira.

    Yatanze urugero avuga ko aribyo byafashije u Rwanda, binyuze mu kuba abayobozi batega amatwi abaturage, bakumva ibibazo bafite.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ku mitwe y’iterabwoba iboneka muri Afurika, avuga ko ishingiye ku miyoborere n’ubushobozi bw’ibihugu mu kuyirwanya, uhereye ku mpamvu zatuma ibaho.

    Yavuze ko kurwanya iyi mitwe mu buryo bwa gisirikare byonyine bidahagije, ahubwo bikwiye ko ikibazo cyayo kireberwa mu mizi, hagasesengurwa impamvu zituma ibaho aho inyinshi ziba zishingiye kuri politiki.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-mikoranire-igoye-na-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-n

  • Bamwe mu bakinnyi bigaragaje muri CHAN batangiye kubona amakipe hanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 16/01/2021 mu gihugu cya Cameroun hari kubera igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, irushanwa ryashyizweho mu rwego kuzamurwa urwego rw’abakina imbere mu bihugu no gutuma bigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

    Kuri iyi nshuro, n’ubwo irushanwa ritarasaozwa hari bamwe mu bakinnyi bamaze kubona andi makipe muri shampiyona zitandukanye n’izo bakinagamo, ndetse n’abari kwifuzwa ariko ubu batarabasha gusinyira amakipe abashaka.

    Saidi Kyeyune wigaragaje muri CHAN 2020 yabonye ikipe
    Saidi Kyeyune wigaragaje muri CHAN 2020 yabonye ikipe

    Bamwe mu bamaze gihindura amakipe harimo umukinnyi Saidi Kyeyune, ukina mu kibuga mu ikipe ya Uganda ndetse akanakinira URA Fc, ku myaka ye 27 yamaze gusinya mu ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan, akaba yarigaragaje atsinda ibitego bibiri by’amashoti ya kure yatsinze Togo na Maroc.

    Undi mukinnyi wamaze kubona ikipe, ni myugariro wa Zimbabwe Peter Muduhwa, akaba yaramaze kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania aho yari avuye mu ikipe ya Highlanders FC yo muri Zimbabwe.

    Doxa Gikanji wa DR Congo yamaze kwerekeza muri Simba SC
    Doxa Gikanji wa DR Congo yamaze kwerekeza muri Simba SC

    Usibye Muduhwa, ikipe ya Simba kandi yanasinyishije umukinnyi wo hagati wa DR Congo Doxa Gikanji, akaba yari asanzwe akinira ikipe ya Daring Club Motema Pembe.

    Myugariro wa Burkina Faso Soumaila Ouattara nawe yavuye mu ikipe y’iwabo ya Rahimo FC yerekeza muri shampiona ya Maroc, aho ku myaka ye 25 yamaze gusinya mu ikipe y’igihangange ya Raja Casablanca.

    Ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, iri gushakisha cyane umukinnyi wa Cameroon Loic Ako Assomo, n’ubwo ibiganiro bigeze kure ariko ntirabasha kumusinyisha.

    Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi bitwaye neza bashobora kubona amakipe
    Mutsinzi Ange ari mu bakinnyi bitwaye neza bashobora kubona amakipe

    Amakuru ava muri Cameroun kandi avuga ko abakinnyi b’abanyarwanda barimo nka Mutsinzi Ange, Byiringiro Lague, Omborenga Fitina na Hakizimana Muhadjili, hari amakipe yaba yarabifuje ariko ataramenyekana kugeza ubu.

    Andi makuru ari kuvugwa ni uko amakipe yo mu Bufaransa arimo AS Monaco na Nantes yifuza gusinyisha abakinnyi bo muri Guinea barimo Morlaye Sylla ndetse ndetse na Ibrahima Kalil Traoré.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/bamwe-mu-bakinnyi-bigaragaje-muri-chan-batangiye-kubona-amakipe-hanze