Category: Uncategorized

  • Urw'Ikirenga rwemeje inzitizi zikumira Inteko Ishinga Amategeko guteranira mu ngoro zayo – #rwanda #RwOT

    Umwanzuro kuri uru rubanza wasomwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Gashyantare 2021.

    Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi niyo yatanze ikirego isaba ko Inteko Rusange y'Umutwe wa Sena n'iy'uw'Abadepite ziteranira ahandi hatari mu Nteko.

    Urukiko rw'Ikirenga rwakiriye iki kirego binyuze mu ibaruwa yasinyweho na Perezida wa Sena n'uw'Umutwe w'Abadepite kuwa 3 Gashyantare 2021.

    Ni ubusabe bushingiye ku ngingo ya 69 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

    Iteganya ko 'Imitwe y'Inteko Ishinga Amategeko ziteranira mu Ngoro zabugenewe mu Murwa Mukuru w'Igihugu, keretse bibujijwe n'inzitizi ntarengwa zemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga rubisabwe na Perezida w'Umutwe w'Inteko Ishinga Amategeko bireba.''

    Muri iyo baruwa, hanatanzwe impungenge zishingiye ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatangajwe mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 2 Gashyantare 2021, yanzuye ko inama zihuza abantu imbonankubone zibujijwe.

    Ubusanzwe, itegeko riteganya ko kugira ngo Inteko rusange iterane mu buryo bwemewe n'amategeko igomba guteranira mu Ngoro yabugenewe. Urukiko rw'Ikirenga ni rwo Itegeko Nshinga riha ububasha bwo kwemeza niba hari inzitizi zikomeye zishobora gukuraho iki cyemezo.

    Ingingo ya 70 y'Itegeko Nshinga igena ko kugira ngo buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko uterane byemewe n'amategeko, ugomba guteranira mu ngoro zabugenewe, inama yatumijwe, hari umurongo w'ibyigwa, yabaye mu gihe cy'ibihembwe kandi hari nibura 3/5 by'abawugize.

    Nyuma yo kwakira ubusabe bwatanzwe n'Inteko, Urukiko rw'Ikirenga rwabusuzumiye mu nama y'abacamanza yabaye ku wa 4 Gashyantare 2021.

    Urukiko rw'Ikirenga rwemeje ko ubusabe bw'Inteko, Imitwe yombi bufite ishingiro kuko inama rusange z'imitwe yombi idashobora guteranira mu ngoro zisanzwe kubera ubukana bwa COVID-19 n'ingamba zashyizweho, runemeza ko ishobora kuba hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihe inzitizi zizaba zikiriho.

    Ubusanzwe Inama y'Inteko rusange ikorwa hubahirizwa ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus harimo nko guhana intera no kwambara udupfukamunwa n'amazuru.

    Mu gihe hari inzitizi ku guterana kw'Inteko rusange byemezwa n'Urukingo rw'Ikirenga, ariko narwo iyo rudashobora guterana, Perezida wa Repubulika yemeza aho inama iteranira akoresheje Itegeko-teka.

    Si ku nshuro ya mbere hagiye kwifashishwa ikoranabuhanga mu mirimo y'Inteko nko muri za komisiyo kuko mu mwaka ushize hari ibikorwa byinshi byabaye rikoreshejwe mu gihe hari abayobozi b'ibigo bitandukanye batangaga ibisobanuro ku ngingo zinyuranye.

    Ku wa Gatanu, tariki 5 Gashyantare 2021, nibwo biteganyijwe ko Inteko rusange imitwe yombi izatangira igihembwe cyayo cya kabiri gisanzwe cya 2020/2021.

    Igihembwe gisanzwe kimara amezi abiri, aho Perezida wa Sena n'uw'Umutwe w'Abadepite batanga ubutumire bugaragaza ibizigwaho muri icyo gihe. Igihembwe cya mbere gitangira ku wa 5 Ukwakira, icya kabiri gitangira ku wa 5 Gashyantare mu gihe icya gatatu kiba ku wa 5 Kamena.

    Urukiko rw'Ikirenga rwemeje inzitizi zikumira Inteko Ishinga Amategeko guteranira mu ngoro zayo, rufata umwanzuro ko inama y’Inteko rusange izaba hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ingingo ya 72 y'Itegeko Nshinga ivuga ko ibihembwe bisanzwe bitumizwa na Perezida wa buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko, bikabera ku matariki ateganywa mu mategeko ngenga agena imikorere yayo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urw-ikirenga-rwemeje-inzitizi-zikumira-inteko-ishinga-amategeko-guteranira-mu

  • Umugeni yagizwe umupfakazi ku munsi w'ubukwe bwe n'abari babutashye #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wari uzwi ku izina Christina,yabonye ibyiza by'urukundo mu kanya gato kuko uwo bari bagiye kurushinga yiciwe mu bukwe bwabo n'abo yari yatumiye.

    Amashusho yashyizwe hanze,yagaragaje aba bombi bari kubyinirira mu kabyiniro ko mu gace kitwa Vlasovo ko mu mujyi wa Moscow.

    Aba bombi n'abashyitsi babo barimo kubyina bakanyuzamo bagahoberana mu gihe inyuma haturitswaga ibishashi hanacurangwa indirimbo.

    Ku munsi wa kabiri w'ubukwe bw'aba bantu,nibwo havutse imvururu zatumye umugabo w'uyu mugore witwa Radu Cordinianu w'imyaka 34, n'umuvandimwe we Philip Cordinianu w'imyaka 36 barashwe barapfa imbere y'uyu mugeni.

    Amakuru avuga ko aba bombi barashwe barapfa ubwo bashwanaga na bamwe mu batumirwa babo bakekwagaho ubwicanyi nabo bavukana.

    Gushwana kw'aba bavandimwe n'aba bakekwa bavukana kwarenze igipimo bahita batangira kurasana.

    Ikinyamakuru Life cyo mu Burusiya cyavuze ko abakekwa bivugwa ko bari abashyitsi bo ku ruhande rw'umukobwa bahise batabwa muri yombi na polisi ku muni ukurikiyeho.

    Uyu mugeni wiciwe umugabo yanditse kuri Instagram ye ati 'Ni gute nzabaho ntagufite mugabo nkunda?.Nzahora ndi umugore wawe ndagusezeranya.uzahora uri uwa mbere.Tuzahorana iteka.'



    Bwana Radu Cordinianu wishwe ku munsi w'ubukwe bwe

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugeni-yagizwe-umupfakazi-ku-munsi-w-ubukwe-bwe-n-abari-babutashye

  • Impinduka muri Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, yamaze gutangaza ko amarushanwa y’uyu mwaka ijonjora ry’ibanze rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Kuva tariki ya 9 Mutarama 2021, nibwo byari byitezwe ko hazatangira amanjora ya MissRwanda 2021, ariko bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho ingendo zitari zimewe kuva mu karere kamwe ujya mu kandi byahise bisubikwa, nyuma bihumira ku mirari ubwo umujyi wa Kigali washyirwaga mu Kato.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Miss Rwanda, Meghan Nimwiza, avuga ko ibindi byiciro byo bizaba mu muhezo.

    Ati' 'Miss Rwanda ni amarushanwa ngarukamwaka abakobwa benshi bifuza kwitabira. Mu myaka yashize, aya marushanwa yaramenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu gihe amahirwe atanga na yo yagiye yiyongera buri mwaka.'

    'Tumaze gutangaza Miss Rwanda 2021 no gusuzuma ko abifuza kuzitabira amarushanwa bari bamaze kwiyandikisha kuri murandasi, twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w’ikoranabuhanga ndetse n’umuhezo aho kuyasubika.'

    Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo kwirinda ziriho, abategura Miss Rwanda bateguye gahunda ifatika hamwe n’umurongo ngenderwaho uzatuma Miss Rwanda yo mu 2021 ikorwa ariko mu buryo bwizewe mu kurengera ubuzima, haba ku bahatana ndetse n’abategura.

    Muri gahunda nshya, ibyiciro bitanu byose byo gutora bizakorwa neza, aho amajonjora n’ibindi bikorwa by’ibanze bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga naho 'pre-selection,’ umwiherero na finale bikorwe hifashishijwe uburyo bw’umuhezo.

    Mu gice cy’amajonjora y’ibanze, abazitabira amarushanwa bazasabwa gutanga amashusho yabo n’ibisabwa byihariye, abagize akanama nkemurampaka bazabisuzuma hanyuma bashingiye ku nsanganyamatsiko y’'ubwiza, ubuhanga n’umuco’, hatorwe abahatana bujuje ibisabwa.

    Abazitabira amarushanwa bazanyura mu igenzura hamwe n’itsinda ryose ritegura irushanwa bakorerwe ikizamini cya PCR COVID-19 hanyuma bashyirwe mu muhezo aho ibyiciro byose bizakurikira bizabera kugeza kuri finale.

    Nimwiza yakomeje agira ati: 'Iyi gahunda yaragenzuwe kandi yumvikanyweho n’impande zose n’abaterankunga nyuma y’inama zitandukanye. Ibyiciro byose bizamenyeshwa kandi abaturage bazakurikirana amakuru y’irushanwa yose ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye.'

    'Ibikorwa byinshi ku isi byabaye ngombwa ko bihinduka mu buryo bushya nyuma y’iyaduka ry’iki cyorezo, ntacyabuza na Miss Rwanda. Inzira zose zarashakishijwe kugira ngo imyiteguro y’irushanwa rya 2021 ikorwe neza, nk’ibindi bikorwa byinshi ku isi.'

    Kwiyandikisha kuri murandasi birakomeje ariko bizasozwa ku ya 8 Gashyantare 2021. Icyemezo cyo gukomeza iyi myiteguro cyaje nyuma y’isuzuma ryakozwe, ryerekanye ko amajonjora ya Miss Rwanda ashobora gutegurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.

    Nimwiza ati: 'Iki cyemezo cyatewe ahanini n’uko abakobwa benshi bari bamaze kwiyandikisha kandi bagaragaza ko bifuza kwitabira kandi ntitwashoboraga kubabuza amahirwe. Turizera ko icyorezo kizagabanuka vuba kugira ngo habeho urwego runaka rw’ibisanzwe ariko bitabaye ibyo, ubuzima bugomba gukomeza ariko mu buryo bw’ubwirinzi.'

    Mu mpinduka nshya, kwiyandikisha bizarangira ku ya 8 Gashyantare mu gihe ibikorwa by’amajonjora y’ibanze byo bizatangira kuva ku ya 9 Gashyantare kugeza ku ya 18 Gashyantare. Kuva ku ya 19 Gashyantare, abategura bazatangira kwerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y’ibanze.

    Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku ya 3 Werurwe mu gihe 'pre-selection’ yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.

    Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Finale izabera kuri Kigali Arena kandi izaba itambuka kuri RBA.

    Miss Rwanda y’impinduka

    Ku ya 11 Ukuboza 2020, abateguye Miss Rwanda batangaje impinduka zikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ryiswe 'Miss Rwanda y’impinduka’, nyuma y’amavugurura mu mitegurire, ryakinguye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

    Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda hamwe n’abazatsindira amakamba atandukanye bazahabwa ibihembo n’inyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma aya marushanwa aha imbaraga abakobwa benshi bashoboka.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw’umubiri (BMI).

    Bitandukanye no mu marushanwa y’imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n’abageze mu cyiciro cy’umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n’impano zabo nziza mu gihe cy’umwaka wose.

    Nishimwe Naomie, Nyampinga w’u Rwanda 2020

    Tariki ya 20 Werurwe biteganyijwe ko ari bwo hazaboneka uwambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/impinduka-muri-miss-rwanda-2021

  • Umutoza wa FC Barcelona yarakariye cyane Angel di Maria kubera ibyo yatangaje kuri Messi #rwanda #RwOT

    Messi amaze iminsi avugwa cyane mu ikipe ya PSG aho bivugwa ko nawe ashaka kongera gukinana na Neymar Jr babanye imyaka isaga ine mu ikipe ya FC Barcelona.

    Umutoza Koeman ukomeje kugaragaza ko ari hejuru mu mitoreze,yarakajwe cyane n'aya magambo ya di Maria yise agasuzuguro nyuma y'uko uyu mugabo avuze ko umwaka utaha ashobora kuzakinana na Messi.

    Angel di Maria yabwiye TyC Sports ati 'Mpora mfite inzozi zo gukina mu ikipe imwe na Messi.Igihe cyose duhuriye muri Argentina mba mbona ari gito cyane.

    Mpora nifuza gukinana nawe nkamubona iruhande rwanjye buri munsi.Nigeze kugira amahirwe rimwe yo kwerekeza muri FC Barcelona,ariko ntibyakunze.

    Byashobokaga ko hari hakiri amahirwe ariko amasezerano yanjye hano ararangiye.Ntabwo nzi ibizaba ariko nabikunda.Mbyazanshimisha.

    Nagize amahirwe yo gukinana na Cristiano Ronaldo, Neymar, Kylian Mbappe.Nkinanye na Leo…nasezera umupira nishimye.'

    Umutoza Ronald Koeman akimara kumva aya magambo ya Angel di Maria yagize ati 'Kuri njye mbona ari agasuzuguro.Ni ugusuzugura kuvuga ku mukinnyi ugikinira FC Barcelona.

    Ntabwo ari byiza by'umwihariko mbere y'umukino wa Champions League dufitanye na PSG.”

    Di Maria asanzwe ari inshuti magara ya Lionel Messi gusa yifuza gukinana nawe mu ikipe imwe nubwo bahurira mu ikipe y'igihugu imwe ya Argentina.

    Aba bombi bari kurangiza amasezerano yabo mu makipe bakinira ubu aho azarangira mu mpeshyi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-wa-fc-barcelona-yarakariye-cyane-angel-di-maria-kubera-ibyo-yatangaje

  • Knowless bwa mbere yemeje ko yibarutse umwana wa kabiri, inkomoko y’izina bamuhaye #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda, Butera Knowless ku nshuro ya mbere yemeje ko we n’umugabo we Isimwe Clement bibarutse umwana wa kabiri na we w’umukobwa.

    Mu mpera z’umwaka ushize wa 2020, mu Kuboza nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Knowless yaba yibarutse umwana wa kabiri, gusa yakomeje kubigira ibanga yanga no kugira icyo abivugaho.

    Mu kiganiro na Radio Rwanda, Butera Knowless yemeye ko imfura ye yamaze kuyikurikiza ubu yabyaye undi mwana ndetse amaze iminsi.

    Ati'yego, amaze iminsi avutse. Ni umukobwa, yitwa Ishimwe Inzora Butera.'

    Yakomeje avuga ko Inzora ari izina yiswe na se bitewe n’uko ngo muri iyi minsi yabaye umunyarwanda cyane.

    Ati'Inzora(Ukwezi) ni Clement warizanye, afite ukuntu muri iyi minsi yabaye umunyarwanda cyane, yahoraga ambwira ati ibi bintu by’amazina y’abakuru, kuki ubundi twiswe amazina y’abandi, hari umuntu wo mu Burayi wasanga wenda yitwa Hategekimana?'

    Ngo nibwo yahise amuha iryo zina, gusa ngo we ntiyari azi ko ari n’ikinyarwanda yumvaga ari ururimi rw’amahanga.

    Butera na Clement bibarutse umwana wabo wa kabiri, akaba aje akurikira imfura yabo Ishimwe Or Butera ufite imyaka 4.

    Knowless na Clement bamaze gukurikiza Or

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/knowless-bwa-mbere-yemeje-ko-yibarutse-umwana-wa-kabiri-inkomoko-y-izina-bamuhaye

  • Muhanga: Batiriye intebe muri Kiriziya ngo bagabanye ubucucike bw'abanyeshuri ariko biracyari ikibazo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikigo cy'ishuli ribanza rya Biti riherereye mu murenge wa Nyamabuye buravuga ko kubera ubucucike bw'abanyeshuri bafite muri uyu mu mwaka bahisemo kujya gutira intebe ndetse n'ameza kugirango babashe kwigisha abana. Gusa, ikibazo cy'ibyumba nacyo ni ingorabahizi.

    Kayijire Florent uyobora iki kigo avuga ko bafite inyubako zidahagije ku buryo batiye inyubako kiriziya Gatorika ariko mu mwaka wa 4 ho hari ubucucike cyane. Ibi bituma abana biga batisanzuye, imikoro bahawe nayo ntibayikore neza kubera ko kwandika bibagora. Uyu muyobozi, avuga ko babonye intebe bakanubakirwa ibindi byumba byafasha kubera ko n'intebe bafite ari izo batiriye.

    Yagize ati' Nkuko mubibona dufite abana benshi biga mu mwaka wa kane niho ubona biganje cyane kuko usanga intebe yicaraho abana 5 cyangwa 6 bityo bigatuma biga batisanzuye, bigatuma umwarimu atabaha igihe kingana cyo kubageraho ndetse nabo ntabwo bisanzura ngo bakore imyitozo ariko nibura tubonye ibindi byumba bishya byadufasha'.

    Abarimu bigisha mu myaka ya 3 n'uwa 4 bavuga ko bafite ubucucike bwinshi kuko abana bakwiye kwicara ari batatu ku ntebe ariko kubera imiterere y'icyumba bigatuma abana biga nabi kubera ko batabasha kwandika bisanzuye no kuva mu myanya yabo bagiye hanze ku bwiherero ndetse no mu gihe cy'imyitozo bikabagora, umwalimu igihe akosora nabwo biramugora kuko bafite n'igihe gito cyo kuba bari kumwe naba bana.

    Umwe muri aba yagize ati' Murabibona ko intebe yakagombye kwicarwaho n'abana 3 cyangwa 2 mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko urabonako hari ahicaye abarenga uwo mubare kuko ari 5 na 6 bityo rero bigatuma abana biga nabi, no kwandika birabagora ukongeraho ko usabye uruhusa agiye ku bwiherero bose bagomba guhaguruka kugirango abone uko asohoka mu ntebe. Natwe abarimu biratugora kubera ko bose ntabwo tubageraho kuko dufite imibare ikabije y'abanyeshuli mu ishuli rimwe, aho biga igitondo n'ikigoroba bose usanga ari 90″.

    Ndagijimana Theoneste urerera muri kino kigo, avuga ko iki kigo gikundwa n'ababyeyi benshi kandi kinayobowe neza, asaba ko nibura bakwiye kongera ibyumba byo kwigiramo bikagabanya ubucucike.

    Yagize ati' Iki kigo ni cyiza kandi kigisha neza abana. Ubona ko abandi babyeyi bahakunda kuko banavuga ko kiyobowe neza bigatuma abafite abana bose bifuza kurerera muri iki kigo gusa bishobotse bakongererwa ibyumba abana bakiga neza bisanzuye'.

    Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imiyoborere myiza, Mukagatana Fortune avuga ko ubucucike bugaragara burimo gushakirwa umuti. Ahamya ko hagiye kuboneka intebe ndetse n'amashuli mashya akazafasha kwakira abana bayegereye bajyaga ku bindi bigo, gusa ngo birasaba gukomeza kwihangana ariko no gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Fortune ati 'Nibyo hari ahagaragara ubucucike ku ntebe ariko turimo gukoresha intebe kugirango tuzibahe maze abana bige neza ndetse hariyongeraho ko ibigo by'amashuri bishya bitaratangira gukoreshwa nabyo nibimara kuzura ababituriye bose bazabijyanwaho bityo bigabanye ubucukike mu gihe ibigo bizaba byamaze kwakira abana begereye ibigo bibegereye'.

    Mu karere ka Muhanga harimo kubakwa ibigo bishya byinshi byitezweho kugabanya ubucucike bugaragara mu bigo by'amashuri abanza n'Ayisumbuye, gusa iki kigo cy'ishuli ribanza gifite abanyeshuri 600 bigira mu byumba 9 gusa.

    AKIMANA Jean de Dieu

    Source : http://www.intyoza.com/muhanga-batiriye-intebe-muri-kiriziya-ngo-bagabanye-ubucucike-bwabanyeshuri-ariko-biracyari-ikibazo/

  • Umukuru wa Sena ya DR Congo nawe ejo ashobora kweguzwa #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize uwari ukuriye umutwe w'abadepite mu nteko ya Congo — wari ku ruhande rwa Joseph Kabila — yaregujwe, ejo kuwa gatatu yasimbuwe n'uwo ku ruhande rwa perezida uriho.

    Mbere y'inama y'ejo kuwa gatanu, umwe mu bagize bureau ya perezida wa Sena we yamaze kwegura nk'uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.

    Perezida Félix Tshisekedi ari mu bikorwa bigamije kwambura uwo yasimbuye imbaraga za politiki yari agifite biciye mu ihuriro ry'amashyaka ya politiki ryari rifite ubwiganze mu nteko.

    Gusa hari impaka ku kuba ibiri kubera mu nteko byemewe n'amategeko. Guterana kw'inteko kwagombaga kurangira kuwa kabiri, Sena yo yagombaga kongera guterana tariki 15 z'ukwezi gutaha kwa gatatu.

    Umukuru wa Sena Thambwe Mwamba yahawe iminsi itanu n'umushinjacyaha mukuru ngo atange ibisobanuro ku mikoreshereze ya miliyoni $53 ibiro bye byahawe hagati y'ukwa mbere 2019 n'impera za 2020.

    Kuwa 29 Mutarama, nibwo Minisitiri w'intebe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Slyvestre Ilunga, wari umaze igihe kitari gito muri guverinoma y'iki gihugu, kuko yabaye Umujyanama wa Perezida Mobutu mu by'ubukungu n'imari akaba na Minisitiri w'Imari, yashyikirije ibaruwa y'ubwegurebwe Perezida Tshisekedi.

    Perezida Kabila niwe wari ufite ubwiganze mu nteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite, ibintu byateje impagarara kuri mugenzi we wamusimbuye bituma yifashisha inshuti, amahanga, n'imiryango mu kumwungura igitekerezo cy'uko yakigarurra Abadepite.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umukuru-wa-sena-ya-dr-congo-nawe-ejo-ashobora-kweguzwa

  • Miss Rwanda 2021 igiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga no mu muhezo #rwanda #RwOT

    Nk’urubuga ruha imbaraga abakobwa bakiri bato mu gukurikira inzozi zabo no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, abategura iri rushanwa, mu Ukuboza 2020 batangaje ko hari impinduka zikomeye z’irushanwa ry’umwaka wa 2021, biyemeje kuyobora Miss Rwanda y’uyu mwaka mu buryo bw’ikoranabuhanga n’umuhezo kugira ngo harindwe ubuzima bw’abahatana.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Miss Rwanda, Meghan Nimwiza yagize ati : 'Miss Rwanda ni amarushanwa ngarukamwaka abakobwa benshi bifuza kwitabira. Mu myaka yashize, aya marushanwa yaramenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu gihe amahirwe atanga na yo yagiye yiyongera buri mwaka.'

    'Tumaze gutangaza Miss Rwanda 2021 no gusuzuma ko abifuza kuzitabira amarushanwa bari bamaze kwiyandikisha kuri murandasi, twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w’ikoranabuhanga ndetse n’umuhezo aho kuyasubika.'

    Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo kwirinda ziriho, abategura Miss Rwanda bateguye gahunda ifatika hamwe n’umurongo ngenderwaho uzatuma Miss Rwanda yo mu 2021 ikorwa ariko mu buryo bwizewe mu kurengera ubuzima, haba ku bahatana ndetse n’abategura.

    Muri gahunda nshya, ibyiciro bitanu byose byo gutora bizakorwa neza, aho amajonjora n’ibindi bikorwa by’ibanze bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga naho 'pre-selection,’ umwiherero na finale bikorwe hifashishijwe uburyo bw’umuhezo.

    Mu gice cy’amajonjora y’ibanze, abazitabira amarushanwa bazasabwa gutanga amashusho yabo n’ibisabwa byihariye, abagize akanama nkemurampaka bazabisuzuma hanyuma bashingiye ku nsanganyamatsiko y’'ubwiza, ubuhanga n’umuco’, hatorwe abahatana bujuje ibisabwa.

    Abazitabira amarushanwa bazanyura mu igenzura hamwe n’itsinda ryose ritegura irushanwa bakorerwe ikizamini cya PCR COVID-19 hanyuma bashyirwe mu muhezo aho ibyiciro byose bizakurikira bizabera kugeza kuri finale.

    Nimwiza yakomeje agira ati : 'Iyi gahunda yaragenzuwe kandi yumvikanyweho n’impande zose n’abaterankunga nyuma y’inama zitandukanye. Ibyiciro byose bizamenyeshwa kandi abaturage bazakurikirana amakuru y’irushanwa yose ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye.'

    'Ibikorwa byinshi ku isi byabaye ngombwa ko bihinduka mu buryo bushya nyuma y’iyaduka ry’iki cyorezo, ntacyabuza na Miss Rwanda. Inzira zose zarashakishijwe kugira ngo imyiteguro y’irushanwa rya 2021 ikorwe neza, nk’ibindi bikorwa byinshi ku isi.'

    Kwiyandikisha kuri murandasi birakomeje ariko bizasozwa ku ya 8 Gashyantare 2021. Icyemezo cyo gukomeza iyi myiteguro cyaje nyuma y’isuzuma ryakozwe, ryerekanye ko amajonjora ya Miss Rwanda ashobora gutegurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.

    Nimwiza yongeyeho ati : 'Iki cyemezo cyatewe ahanini n’uko abakobwa benshi bari bamaze kwiyandikisha kandi bagaragaza ko bifuza kwitabira kandi ntitwashoboraga kubabuza amahirwe. Turizera ko icyorezo kizagabanuka vuba kugira ngo habeho urwego runaka rw’ibisanzwe ariko bitabaye ibyo, ubuzima bugomba gukomeza ariko mu buryo bw’ubwirinzi.'

    Mu mpinduka nshya, kwiyandikisha bizarangira ku ya 8 Gashyantare mu gihe ibikorwa by’amajonjora y’ibanze byo bizatangira kuva ku ya 9 Gashyantare kugeza ku ya 18 Gashyantare. Kuva ku ya 19 Gashyantare, abategura bazatangira kwerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y’ibanze.

    Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku ya 3 Werurwe mu gihe 'pre-selection’ yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.

    Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Finale izabera kuri Kigali Arena kandi izaba itambuka kuri RBA.

    Miss Rwanda y’impinduka

    Ku ya 11 Ukuboza 2020, abateguye Miss Rwanda batangaje impinduka zikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ryiswe 'Miss Rwanda y’impinduka’, nyuma y’amavugurura mu mitegurire, ryakinguye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

    Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda hamwe n’abazatsindira amakamba atandukanye bazahabwa ibihembo n’inyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma aya marushanwa aha imbaraga abakobwa benshi bashoboka.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw’umubiri (BMI).

    Bitandukanye no mu marushanwa y’imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n’abageze mu cyiciro cy’umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n’impano zabo nziza mu gihe cy’umwaka wose.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Rwanda-2021-igiye-kuba-hifashishijwe-ikoranabuhanga-no-mu-muhezo

  • Rwamagana: Gitifu arashinjwa kugurisha ibimasa bya Girinka amafaranga akayagabana na nyirayo – #rwanda #RwOT

    Abatuye muri aka gace babwiye TV1 ko uyu muyobozi akurikiranira hafi inka ziba zabyaye ibimasa kugira ngo azabigurishe.

    Umwe mubaturage byabayeho yagize ati “ Ibimasa yabimaze, inka zacu zoze yarazitwambuye yarazitanze kubera ko ngo tutamuhaye amafaranga. Ikimasa aho cyavutse arara agezeyo. Iyanjye yarayinyaze arayitwara kubera ko ikimasa cyayo nakigurishije anca amafaranga ibihumbi 50 ndabibura araza arayinyaga ndarekera.”

    Yakomeje agira ati “ Kwa Mujyarugamba havuye inka y’ikimasa igurwa na Sesonga, kwa Haruna havuye inka, kwa Tereza havuye inka, nakubwira inka nyinshi kwa Gasengayire havuye inka. Ibyo bimasa bijya mugifu cye nta handi bijya kuko nta muturage bari baha ikimasa.”

    Undi mugore na we utuye muri ako kagari yagize ati “ ibimasa rero ukibyaje ubu aho bagicisha iy’ubusamo, bakagenda bakakigurisha bikarangira.”

    Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Binunga anashinjwa ko iyo inka ya Girinka ipfuye inyama zayo zikagurishwa, amafaranga ayatwara.

    Umwe mu bo yagurishirije inka yagize ati “ Inka yaje gupfa ibyara noneho gitifu ahamagara abayirangura barayirangura, kugeza ubu ntaraduha amafaranga y’iyo nka.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka kagari ka Binunga, Nayiramije Evode ,we ahakana ibimuvugwaho. Yavuze ko ibyo abaturage bavuga bidashoboka kuko gahunda ya Girinka mu kagari idakurikiranwa n’umuntu umwe.

    Ati “ Ibyo ndabihakana kubera ko twebwe iyo tugiye guha umuntu inka ni ibintu bikorerwa mu nteko y’abaturage. N’urutonde dufite rw’abantu baba bazwi, n’umurenge uba ubafite , Akarere kaba kabafite no ku rwego rw’igihugu baba babafite nk’abantu bazorozwa.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Rushimisha Marc, na we yunga mu by’uyu muyobozi w’akagari ko ibyemezo bya gahunda ya Girinka bidakorwa n’umuntu umwe, ku buryo amanyanga yakorerwamo atahita amanyekana.

    Ati “ Nubwo rero ntavuga ngo mugize umwere 100% ku gikorwa nk’icyo ariko byanamugora kuko biba byageze mu nzego nyinshi kandi wajya no kureba iyo ruswa yaba ingana ite ajya guha komite ya Girinka yose, nabyo ni bintu umuntu yareba ariko tuba twabikurikiranye muri rusange.”

    Amabwiriza ya Girinka avuga ko igihe havutse ikimasa cyororwa kikagurishwa kimaze gukura, amafaranga akivuyemo akagurwamo inyana igaturwa abandi.

    Abaturage bavuga ko gitifu w’akagari agurisha ibimasa amafaranga avuyemo akayagabana na nyirayo, mu gihe we avuga ko ibyo bidashoboka kuko Girinka ari gahunda ikurikiranwa na benshi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-gitifu-arashinjwa-kugurisha-ibimasa-bya-girinka-amafaranga

  • Uwunganira La Forge Fils Bazeye yamusabiye kuvanwa muri gereza akajyanwa i Mutobo – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bombi bafashwe mu mwaka wa 2018 ubwo bambukaga umupaka bavuye mu gihugu cya Uganda mu nama yari yabahuje n’uruhande rw’undi mutwe w’iterabwoba wa RNC, ariko bakaza gufatwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagashyikirizwa u Rwanda.

    Mu rubanza rwabo, aba bagabo babanje kwemera ibyo baregwa, aho Bazeye yemeye ko yari Umuvugizi wa FDLR ariko ko atakozwe ibikorwa by’ubwicanyi kuko ibyo yavugaga yabaga yabitegetswe n’abamukuriye.

    Ku rundi ruhande, Abega nawe yemeye ko yari intasi ya FDLR ndetse ko ibitero uwo mutwe w’iterabwoba wagerageje kugaba mu Rwanda yari abizi, n’ubwo ngo adakwiye kubibazwa kuko atari we wabigabaga.

    Mu kwiregura k’uyu munsi, Me Nkuba Milton wunganira Bazeye yatunguranye asaba urukiko ko umukiliya we yakarekuwe ahubwo agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bigendekera abandi bahoze ari abarwanyi ba FDLR bataha ku neza, aho banyuzwa mu mahugurwa ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe.

    Yagize ati “Bitewe na gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo gukangurira abahoze muri FDLR bagasubizwa mu buzima busanzwe bakaza kwiyubakira igihugu, mbona uwo nunganira na we akwiye gusubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi”.

    Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko uku kwiregura k’uyu mwunganizi kuvuguruza ibyo Bazeye ubwe we yiyemereye, kuko mu rubanza rwabaye ku wa 10 Ukuboza umwaka ushize, uyu mugabo ubwe yemeye ibyaha bitanu yarezwe ariko agahakana ibindi bibiri, ku buryo kumusabira kurekurwa kandi yemera ibyaha bikomeye bitumvikana.

    Ubushinjacyaha kandi bwunzemo busaba ko abo bagabo bakwiye gusobanura neza ibyavuye mu biganiro bari bagiyemo mu gihugu cya Uganda, icyakora Me Nkuba avuga ko ibyo atari ngombwa kubigarukaho kuko byagarutsweho mbere.

    Aba bagabo bararegwa ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo cyangwa kuwujyamo, kwica abantu no kugaba ibitero ku baturage b’abasivili, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bagamije kwangisha ubutegetsi bw’u Rwanda mu bihugu by’amahanga ndetse no kugirira nabi ubutegetsi buriho.

    Hari kandi kuba mu ishyirahamwe ry’umutwe w’iterabwoba, gukora iterabwoba ku nyungu za politike, ubugambanyi ndetse no kurema umutwe w’abarwanyi cyangwa kuwujyamo.

    Bazeye na Abega bafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku wa 15 Ukuboza 2018.

    Umwunganizi wa Bazeye yasabye ko umukiliya we arekurwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwunganizi-wa-bazeye-yamuvuguruje-mu-rukiko-biteza-impaka