Category: Uncategorized

  • Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 4 Gashyantare, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, wizihijwe n’insanganyamatsiko igira iti “Ndiho kandi nzabaho”.

    Ni umunsi ukoreshwa n’abatuye Isi muri rusange ku kuzirikana ingaruka zikomeye za kanseri, cyane ko ari indwara ihenze mu kuyivuza, kandi mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika n’ibindi bikiri mu nzira y’Amajyambere, iyi ndwara ikaba ihitana abantu benshi.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko ubukana bwa kanseri buri kwiyongera cyane ku Isi, dore ko mu mwaka wa 2018, abantu barenga miliyoni 9,6 bishwe na kanseri, bivuze ko umwe mu bantu batandatu bapfuye icyo gihe yazize iyi ndwara.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuri uyu munsi, abantu bakwiye kuzirikana ko uretse imibare itangazwa y’abicwa na kanseri ku Isi, ariko igira n’ingaruka nyinshi ku basigaye.

    Yagize ati “tujye twibuka ko inyuma y’ibaruramibare rya kanseri ku rwego rw’Isi, haba hari umubyeyi, umuvandimwe, umwana, baba batazongera kugira ubuzima nk’ubwo bahoranye nyuma yo gusangwamo kanseri”.

    Kanseri ni indwara yibasira cyane abatuye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho OMS ivuga ko 70% by’impfu ziterwa n’iyo ndwara zibera muri ibyo bihugu.

    Ahanini ibi biterwa n’uko ibyo bihugu biba bidafite ubushobozi, imibare n’ikoranabuhanga rya ngombwa mu kuvumbura kanseri hakiri kare ndetse no kuyivura, aho kimwe mu bihugu bitanu biri mu nzira y’amajyambere ari cyo cyonyine gifite imibare ikwiriye ishobora guherwaho mu gufata ingamba zo kwirinda kanseri.

    Indi mpamvu ikomeje gutera ikwirakwira rya kanseri ni imyitwarire y’abantu, aho igize kimwe cya gatatu cy’abicwa n’indwara ya kanseri ku rwego rw’Isi.

    Iyo myitwarire iteye impungenge irimo indyo idakwiriye, umubyibuho ukabije, kudafata ifunguro ririmo imboga n’imbuto zihagije, kudakora imyitozo ngororamubiri ndetse no kunywa inzoga n’itabi.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu bakwiye kwigishwa uburyo bashobora guhindura imyitwarire yabo mu rwego rwo kwiyongerera amahirwe yo kudafatwa na kanseri.

    Yagize ati “Mureke twihe intego yo gukomeza kwigisha abantu ku kamaro ko kugira imyitwarire myiza mu buzima bwabo, irimo kwisuzumisha bihoraho, mu rwego rwo kugira ngo abantu bashobore kubona ubuvuzi bwa ngombwa kandi ku gihe”.

    Uko kanseri ihagaze mu Rwanda

    Imibare y’abahitanwa na kanseri mu Rwanda ikomeje kwiyongera, kuko yavuye ku bantu 5 900 mu mwaka wa 2014, igera ku bantu 6 044 mu mwaka wa 2020. Abagabo bapfuye muri 2014 bishwe na kanseri bari 2 584 naho abagore bakaba 3 460.

    Ni mu gihe kandi abarwara iyi ndwara mu Rwanda bageze ku bantu 8 835 mu mwaka ushize, barimo abagabo 3 683 ndetse n’abagore 5 152.

    Mu rwego rwo guhangana n’iyi ndwara, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kongera ubushobozi bw’amavuriro ashobora kuvura iyi ndwara, dore ko asaba ibikoresho bihenze kandi bigezweho, bityo agakenera umwihariko ugereranyije n’amavuriro asanzwe.

    Mu bimaze kugerwaho harimo iyubakwa ry’ibitaro bya Butaro bifite umwihariko wo kuvura kanseri mu Rwanda, ndetse n’ibitaro bya Kanombe bikaba biherutse guhabwa imashini zigezweho ku rwego mpuzamahanga zishobora gupima no kuvura kanseri hakoreshejwe kuyishiririza, bikagira ubushobozi bwo kuvura abantu 150 ku munsi.

    Kanseri zishe abagabo benshi mu Rwanda umwaka ushize harimo iya Prostate yishe abantu 1 054 (28.6%), iy’igifu yishe abantu 322 (8.7%), iy’umwijima yishe abantu 315 (8.6%) ndetse na kanseri ya Colorectum yishe abantu 231 (6.3%). Kanseri y’ibihaha yishe abantu 173 (4.7%) mu gihe izindi kanseri zishe abantu 1 588 (43.1%).

    Ku rundi ruhande, abagore bo bibasiwe na kanseri y’ibere yishe abantu 1 237 (24%), yakurikiwe na kanseri y’inkondo y’umura yishe abantu 1 229 (23.9%), kanseri y’igifu yahitanye abantu 265 (5.1%), kanseri y’umurerantanga yahitanye abantu 204 (4%), kanseri yitwa ’Non-Hodgkin lymphoma’ yishe abantu 178 (3.5%) mu gihe izindi kanseri zishe abantu 2 039 (39.6%).

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kuzirikana ku ngaruka kanseri isiga, haba k’uyirwaye no ku muryango we

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madame-jeannette-kagame-yagarutse-ku-ngaruka-z-indwara-ya-kanseri-ikomeje

  • Rwamagana: Gitifu arashinjwa kugurisha ibimasa bya Girinka amafaranga akayagabana na nyirayo – #rwanda #RwOT

    Abatuye muri aka gace babwiye TV1 ko uyu muyobozi akurikiranira hafi inka ziba zabyaye ibimasa kugira ngo azabigurishe.

    Umwe mubaturage byabayeho yagize ati ' Ibimasa yabimaze, inka zacu zoze yarazitwambuye yarazitanze kubera ko ngo tutamuhaye amafaranga. Ikimasa aho cyavutse arara agezeyo. Iyanjye yarayinyaze arayitwara kubera ko ikimasa cyayo nakigurishije anca amafaranga ibihumbi 50 ndabibura araza arayinyaga ndarekera.'

    Yakomeje agira ati ' Kwa Mujyarugamba havuye inka y'ikimasa igurwa na Sesonga, kwa Haruna havuye inka, kwa Tereza havuye inka, nakubwira inka nyinshi kwa Gasengayire havuye inka. Ibyo bimasa bijya mugifu cye nta handi bijya kuko nta muturage bari baha ikimasa.'

    Undi mugore na we utuye muri ako kagari yagize ati ' ibimasa rero ukibyaje ubu aho bagicisha iy'ubusamo, bakagenda bakakigurisha bikarangira.'

    Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Binunga anashinjwa ko iyo inka ya Girinka ipfuye inyama zayo zikagurishwa, amafaranga ayatwara.

    Umwe mu bo yagurishirije inka yagize ati ' Inka yaje gupfa ibyara noneho gitifu ahamagara abayirangura barayirangura, kugeza ubu ntaraduha amafaranga y'iyo nka.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Aka kagari ka Binunga, Nayiramije Evode ,we ahakana ibimuvugwaho. Yavuze ko ibyo abaturage bavuga bidashoboka kuko gahunda ya Girinka mu kagari idakurikiranwa n'umuntu umwe.

    Ati ' Ibyo ndabihakana kubera ko twebwe iyo tugiye guha umuntu inka ni ibintu bikorerwa mu nteko y'abaturage. N'urutonde dufite rw'abantu baba bazwi, n'umurenge uba ubafite , Akarere kaba kabafite no ku rwego rw'igihugu baba babafite nk'abantu bazorozwa.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishari, Rushimisha Marc, na we yunga mu by'uyu muyobozi w'akagari ko ibyemezo bya gahunda ya Girinka bidakorwa n'umuntu umwe, ku buryo amanyanga yakorerwamo atahita amanyekana.

    Ati ' Nubwo rero ntavuga ngo mugize umwere 100% ku gikorwa nk'icyo ariko byanamugora kuko biba byageze mu nzego nyinshi kandi wajya no kureba iyo ruswa yaba ingana ite ajya guha komite ya Girinka yose, nabyo ni bintu umuntu yareba ariko tuba twabikurikiranye muri rusange.'

    Amabwiriza ya Girinka avuga ko igihe havutse ikimasa cyororwa kikagurishwa kimaze gukura, amafaranga akivuyemo akagurwamo inyana igaturwa abandi.

    Abaturage bavuga ko gitifu w’akagari agurisha ibimasa amafaranga avuyemo akayagabana na nyirayo, mu gihe we avuga ko ibyo bidashoboka kuko Girinka ari gahunda ikurikiranwa na benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-gitifu-arashinjwa-kugurisha-ibimasa-bya-girinka-amafaranga

  • Kagere yatangiye yiyereka umutoza we mushya #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere ku mutoza Didier Gomez muri Simba SC aho batsinze Dodoma Jiji 2-1, umukino Kagere Meddie yatsinzemo igitego cya mbere.

    Nyuma y’uko shampiyona muri Tanzania yari yarahagaze kubera ikipe y’igihugu yabo yari muri CHAN 2020, uyu munsi yari yasubukuwe.

    Simba SC yari yerekeje mu Mujyi wa Dodoma gusura Dodoma Jiji, ukaba wari umukino wa mbere ku mutoza Didier Gomez uherutse gusinyira iyi kipe.

    Kagere Meddie akaba yaje kumwiyereka ku munota wa 30 ubwo yatsindaga igitego cya mbere n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Bernard Morrison.

    Ku munota wa 36, Mkandala yaje kwishyura iki gitego mbere y’uko ku munota wa 70, Bernard Morrison atsindira Simba SC icya kabiri.

    Undi mukino wabaye, KMC ya Migi yari yakiriye Namungo FC ndetse iza no kuyinyagira 3-0.

    Igitego yatsinze n’umutwe

    Yatangiye yiyereka umutoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-yatangiye-yiyereka-umutoza-we-mushya

  • #Gumamurugo: Abitegura kwibaruka basabye gufashwa kubona aho bagurira imyenda y'impinja – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo kugeza tariki 7 Gashyantare 2021, ubwo ibikorwa bimwe na bimwe bizaba byongera gufungura. Ni ingamba zafashwe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga ku Bitaro bya Muhima kuri uyu wa Gatatu, bamwe mu babyeyi bavuze ko bafite ikibazo cyo kubona aho bahahira imyenda y'abana kuko ibikorwa by'ubucuruzi byafunzwe.

    Uwamahoro Patricie utuye mu Murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko kuri ubu Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubona aho bagurira imyenda bibagoye ahanini bitewe no kuba badafite ubushobozi ndetse no kubona aho bayigurira.

    Ati 'Guhaha imyenda y'abana biragoye kuko ntaho umuntu ari gukura amafaranga. Ubu iyo ikibazo kibaye [ashaka kuvuga ko iyo hagize ujya kubyara] witabaza inshuti n'abavandimwe nibo babikugiramo.Muri rusange turasaba aho twakura ubushobozi ndetse no kubona aho wagurira iby'ibanze .'

    Zanazo Salus nawe utuye mu Murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, yavuze ko kuri ubu Umujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo kubona aho bagurira imyenda y'uruhinja bibagoye.

    Ati 'Muri iki gihe kubona aho uhahira imyenda y'umwana birakaze, ahantu hose amaduka yose arafunze, n'aho wagera hafunguye ibiciro birahenze.'

    Yakomeje agira ati 'Numva wenda ababyeyi bashyirirwaho gahunda y'umwihariko kubera ko umuntu ajya kubyara nta mwenda'.

    Sebanani Fabien, umugabo ufite umugore witegura kubyara na we yavuze ko kuri ubu ari imbogamizi kuri bo kubona aho bagurira imyenda y'umwana bityo ko harebwa uburyo hajya habaho umwihariko ku babyeyi mu gihe hafashwe gahunda nka Guma mu rugo.

    Ati 'Muri iyi gahunda ya Guma mu Rugo ni ikibazo gikomeye cyane ku buryo bitanoroshye. Kujya gushaka imyenda y'umwana ku bitegura kubyara, ntushobora kubona aho uyigurira. Uramutse unahabonye, imyenda iba yarazamutse ku giciro kiri hejuru.'

    IGIHE yagerageje kuvugisha Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ngo imenye niba hari igisubizo cyirambye itanga kuri izi mpungenge zaba babyeyi, gusa yatangaje ko Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ariyo yatanga umuti kuri iki kibazo nubwo nayo itifuje kugira icyo itangaza.

    Umwe mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 2 Gashyantare 2021, yavugaga ko kuva kuwa 8 Gashyantare Abikorera bazatangira kujya bakoresha abakozi 30% by'abakozi bose, abandi bagakorera mu Rugo ariko bahaje basimburana .

    Amosoko n'amaduka azafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by'abacuruzi b'ingenzi bemerewe kuyakoramo. Ibikorwa bikazajya bifunga saa kumi n'imwe za nimugoroba.

    Uwamahoro Patricie yavuze ko kubona imyenda y’umwana muri iki gihe ari ibintu bigoranye

    Zanazo Salus yavuze ko hajya harebwa uburyo abagiye kubyara mu bihe nk’ibi bafashwa kubona aho bajya kugurira imyenda

    Sebanani Fabien ni yavuze hajyaho umwihariko ku babyeyi bitegura kwibaruka mu gihe cya Guma mu Rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gumamurugo-abitegura-kwibaruka-basabye-gufashwa-kubona-aho-bagurira-imyenda-y

  • Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yishimiye ibitego yatsinze Inter Milan mu buryo budasanzwe #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yashyizwe hanze n'umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez,yagaragaje uyu Cristiano Jr yishimira igitego se yari amaze gutsinda akuba amavi hasi kubera ibyishimo ubwo bari mu cyumba babamo.

    Muri uyu mukino ubanza wa ½ cya Coppa Italia,Cristiano Ronaldo yafashije Juventus gutsinda Inter Milan ibitego 2-1 nyamara ariyo yari yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 9 ibifashijwemo na Lautaro Martinez.

    Rodriguez yashyize kuri Instagram ye akurikirwa n'abarenga miliyoni 23 video igaragaza we n'uyu Cristiano Jr bari kurebera uyu mupira mu rugo.

    Ikipe ya Juventus irashaka kugera ku mukino wa nyuma wa Coppa Italia ku nshuro ya 6 mu myaka 7 ishize aho umukino wo kwishyura I Turin mu cyumweru gitaha.

    Cristiano Jr yasinyiye ikipe y'abana ya Juventus muri 2018 nyuma y'aho se yari amaze kuyerekezamo avuye muri Real Madrid.

    Mu mwaka ushize,CR7 yabwiye abanyamakuru ati 'Tuzareba niba Cristiano Jr azaba umukinnyi ukomeye.Rimwe na rimwe akunda kunywa Coke akarya n'amafiriti bikambabaza,ibyo arabizi.

    Rimwe na rimwe mbwira umwana wanjye ngo aze tujye muri Barafu aruhuke tuvuye kwiruka,akambwira ati 'Papa harakonje cyane aho.Nibyo,aracyafite imyaka 10.'



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umuhungu-wa-cristiano-ronaldo-yishimiye-ibitego-yatsinze-inter-milan-mu-buryo

  • Muhanga: Abasaga 100 bafatiwe mu biyobyabwenge mu mezi atandatu ashize #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Litiro zisaga 350 z
    Litiro zisaga 350 z’ibiyobyabwenge zaramenwe

    Urwego rw’Ubushinjacyaha ruvuga ko abakunze gufatwa ari ababikoresha mu munyi wa Muhanga biganjemo urubyiruko, ababicuruza bakaba ngo bakoresha amayeri menshi ku buryo byakomeje kugorana kubahashya burundu.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, Nshimyumuremyi Emmanuel, avuga ko gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge biza ku mwanya wa kane n’uwa gatanu w’ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.

    Avuga ko buri mezi atandatu inzego z’umutekano zihura zikamena zikanatwika ibiyobyabwenge, birimo urumogi na kanyanga biba byatafatanywe abakurikiranyweho kubicuruza no kubikoresha.
    Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2021, Urwego rw’Ubushinjacyaha, Polisi n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), ni bwo batwitse binamena ibiyobyabwenge byakusanyijwe mu karere ka Muhanga mu gihe ababifatanywe bo bari gukurikiranwa mu butabera.

    Ibiyobyabwenge bafatanywe birimo kanyanga isaga litiro 350 n’udupfunyika dusaga ibihumbi 2,500 tw’urumogi.

    Agira ati, “Iyo tumaze kwegeranya ibiyobyabwenge byafatiriwe mu madosiye dukurikirana turabimena ibindi tukabitwika kugira ngo bidakomeza kwangiza ubuzima bw’abantu, tubikurikiranira hafi kugira ngo bikorwe hatangijwe ibidukikije”.

    Yogeaho ati, “Nibura abafashwe kuri ibi byaha ntibaciye munsi y’abantu 100, ntabwo twamenya aho byiganje cyane ariko hano mu mujyi niho bigurishirizwa ni na ho hari isoko. Gukumira kwa mbere ni ugushyira imbaraga ku gufata ababikoresha, ingamba zirambye ni ugushakisha isoko ryabyo kuko bigenda bitwangiriza urubyiruko”.

    Udupfunyi dusaga 2,500 tw
    Udupfunyi dusaga 2,500 tw’urumogi natwo twatawe mu cyobo turatwikwa

    Nshimyumuremyi kandi avuga ko hari no kurebwa uko n’ababitumiza hanze bazajya bafatirwayo, kuko hari abanyura mu mashyamba no mu zindi nzira zitemewe, kubiheka ku magare na moto, kubihisha mu ifu no mu bindi bintu bitakekwaho ko bitwawemo ibiyobyabwenge.

    Asaba abanyarwanda muri rusange kureka gukoresha ibiyobyabwenge kuko bihombya ishoramari ryabo hakaba banateganyijwe ibihano bikaze kugeza ku gifungo cya burundu ku bafatanwe ibiyobyabwenge bihambaye birimo n’urumogi kandi ko ibyo bihano byatangiye gutangwa agasaba abantu kubireka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-abasaga-100-bafatiwe-mu-biyobyabwenge-mu-mezi-atandatu-ashize

  • Miss Rwanda 2021: Amajonjora y’ibanze agiye gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nishimwe Naomie ni we uheruka kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020
    Nishimwe Naomie ni we uheruka kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020

    Nk’urubuga ruha imbaraga abakobwa bakiri bato mu gukurikira inzozi zabo no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, abategura iri rushanwa, mu Ukuboza 2020 batangaje ko hari impinduka zikomeye z’irushanwa ry’umwaka wa 2021, biyemeje kuyobora Miss Rwanda y’uyu mwaka mu buryo bw’ikoranabuhanga n’umuhezo kugira ngo harindwe ubuzima bw’abahatana.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Miss Rwanda, Meghan Nimwiza yagize ati: “Miss Rwanda ni amarushanwa ngarukamwaka abakobwa benshi bifuza kwitabira. Mu myaka yashize, aya marushanwa yaramenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu gihe amahirwe atanga na yo yagiye yiyongera buri mwaka.”

    “Tumaze gutangaza Miss Rwanda 2021 no gusuzuma ko abifuza kuzitabira amarushanwa bari bamaze kwiyandikisha kuri murandasi, twatekereje ko ari ngombwa gushakisha uburyo bwo kuyobora amarushanwa mu murongo w’ikoranabuhanga ndetse n’umuhezo aho kuyasubika.”

    Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo kwirinda ziriho, abategura Miss Rwanda bateguye gahunda ifatika hamwe n’umurongo ngenderwaho uzatuma Miss Rwanda yo mu 2021 ikorwa ariko mu buryo bwizewe mu kurengera ubuzima, haba ku bahatana ndetse n’abategura.

    Muri gahunda nshya, ibyiciro bitanu byose byo gutora bizakorwa neza, aho amajonjora n’ibindi bikorwa by’ibanze bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga naho ‘pre-selection,’ umwiherero na finale bikorwe hifashishijwe uburyo bw’umuhezo.

    Mu gice cy’amajonjora y’ibanze, abazitabira amarushanwa bazasabwa gutanga amashusho yabo n’ibisabwa byihariye, abagize akanama nkemurampaka bazabisuzuma hanyuma bashingiye ku nsanganyamatsiko y’‘ubwiza, ubuhanga n’umuco’, hatorwe abahatana bujuje ibisabwa.

    Abazitabira amarushanwa bazanyura mu igenzura hamwe n’itsinda ryose ritegura irushanwa bakorerwe ikizamini cya PCR COVID-19 hanyuma bashyirwe mu muhezo aho ibyiciro byose bizakurikira bizabera kugeza kuri finale.

    Nimwiza yakomeje agira ati: “Iyi gahunda yaragenzuwe kandi yumvikanyweho n’impande zose n’abaterankunga nyuma y’inama zitandukanye. Ibyiciro byose bizamenyeshwa kandi abaturage bazakurikirana amakuru y’irushanwa yose ku Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye.”

    “Ibikorwa byinshi ku isi byabaye ngombwa ko bihinduka mu buryo bushya nyuma y’iyaduka ry’iki cyorezo, ntacyabuza na Miss Rwanda. Inzira zose zarashakishijwe kugira ngo imyiteguro y’irushanwa rya 2021 ikorwe neza, nk’ibindi bikorwa byinshi ku isi.”

    Kwiyandikisha kuri murandasi birakomeje ariko bizasozwa ku ya 8 Gashyantare 2021. Icyemezo cyo gukomeza iyi myiteguro cyaje nyuma y’isuzuma ryakozwe, ryerekanye ko amajonjora ya Miss Rwanda ashobora gutegurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.

    Nimwiza yongeyeho ati: “Iki cyemezo cyatewe ahanini n’uko abakobwa benshi bari bamaze kwiyandikisha kandi bagaragaza ko bifuza kwitabira kandi ntitwashoboraga kubabuza amahirwe. Turizera ko icyorezo kizagabanuka vuba kugira ngo habeho urwego runaka rw’ibisanzwe ariko bitabaye ibyo, ubuzima bugomba gukomeza ariko mu buryo bw’ubwirinzi.”

    Mu mpinduka nshya, kwiyandikisha bizarangira ku ya 8 Gashyantare mu gihe ibikorwa by’amajonjora y’ibanze byo bizatangira kuva ku ya 9 Gashyantare kugeza ku ya 18 Gashyantare. Kuva ku ya 19 Gashyantare, abategura bazatangira kwerekana abahagarariye intara zitandukanye bazaba batsinze amajonjora y’ibanze.

    Gutora kuri murandasi na SMS bizatangira ku ya 22 Gashyantare kugira ngo hamenyekane abazaba batsindiye imyanya ya mbere 20. Abahatana bazinjira mu muhezo ku ya 3 Werurwe mu gihe ‘pre-selection’ yo gutoranya izaba ku ya 6 Werurwe.

    Abahatana 20 ba mbere, bazagera mu cyiciro cya nyuma, bazajya mu mwiherero uzatangira ku ya 6 Werurwe kugeza ku ya 20 Werurwe, ubwo hazaba ari ku munsi wa nyuma w’irushanwa. Finale izabera kuri Kigali Arena kandi izaba itambuka kuri RBA.

    Ku ya 11 Ukuboza 2020, abateguye Miss Rwanda batangaje impinduka zikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, ryiswe ‘Miss Rwanda y’impinduka’, nyuma y’amavugurura mu mitegurire, ryakinguye amarembo ku bakobwa benshi mu gihe ibihembo na byo byavuguruwe.

    Uzegukana ikamba rya Miss Rwanda hamwe n’abazatsindira amakamba atandukanye bazahabwa ibihembo n’inyungu nyinshi mu rwego rwo gutuma aya marushanwa aha imbaraga abakobwa benshi bashoboka.

    Mu mpinduka nshya, imyaka yemewe isabwa uwitabira yongerewe kuva kuri 18 kugeza kuri 24 igera kuri 18 kugeza kuri 28, mu gihe uburebure bwasabwaga bwavanyweho. Abitabira amarushanwa bagomba kuba bari mu rwego rwiza rw’umubiri (BMI).

    Bitandukanye no mu marushanwa y’imyaka yashize, uwatsindiye Miss Rwanda 2021, abatsindiye andi makamba n’abageze mu cyiciro cy’umwiherero bazashyigikirwa mu buryo butandukanye, harimo gutera inkunga imishinga yabo n’impano zabo nziza mu gihe cy’umwaka wose.

    Ni inkuru dukesha abategura Miss Rwanda 2021


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/miss-rwanda-2021-amajonjora-y-ibanze-agiye-gukorwa-hifashishijwe-ikoranabuhanga

  • Umukinnyi yahagaritswe imikino 8 nyuma yo kwishimira igitego agakuramo imyenda yose #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi w'imyaka 25 yaciye ibintu ubwo yatsindaga ikipe ya Marica igitego yarangiza agakuramo umupira n'ikabutura ndetse bimwe mu bice bye by'ibanga akabishyira hanze.

    Nubwo uyu mukinnyi yafashije ikipe ye kuzamuka muri Carioca Championship,ibyishimo bye bibi ntibyanogeye abashinzwe imyitwarire y'abakinnyi niko guterana bamuhagarika imikino 8 adakina.

    Uyu mukinnyi ukina aca ku ruhande,yeretse ikibuno cye n'igitsina cye abakinnyi b'ikipe bari bahanganye bibatera kurakara imvururu zihita zivuka.

    Nubwo Bwana Emerson yafashije Sampaio Correa kwerekeza muri Portuguesa Carioca,agomba kumara iyi mikino 8 atazi uko ikibuga gisa.

    Abashinzwe imyitwarire muri shampiyona bashinje uyu mukinnyi imyitwarire mibi itandukanye n'indangagaciro cyangwa amategeko y'umukino ndetse no kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amakosa yari akoze.Icyakora ikipe ye yahise ijuririra icyo gihano.

    Emerson yavuze ko yahisemo kwishimira igitego muri buriya buryo kubera ko abakinnyi n'abatoza ba Marica bamwibasiraga ku ruhu mu mikino 3 baherukaga gukina.

    Ati 'Abantu bo muri Marica barantutse cyane mu mikino 3 duheruka gukina duhanganye.Banyitaga umunebwe,umusinzi ndetse n'inkende ibyibushye.Nababajwe nibyo bitutsi.

    Ubwo uyu mukinnyi yari amaze kwishimira igitego muri buriya buryo kuwa 09 Ukuboza 2020,yasabye imbabazi nyuma y'umukino.

    Yagize ati 'Ndashaka gusaba imbabazi abafana ba Sampaio Correa,aba Marica,abakinnyi dukinana n'undi wese ukunda ruhago.
    Ndicuza cyane ibyabaye.Narashotoranye mu mikino yombi.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-yahagaritswe-imikino-8-nyuma-yo-kwishimira-igitego-agakuramo-imyenda

  • Uko yafungiwe mu Buhinde azira ubutumwa bwiza. Ubuhamya bwa Pasiteri Desire #rwanda #RwOT

    “Nubwo bambwira ko ndibugende byibuze nkabwiriza umuhinde umwe bagahita banyica nabikora!. Icyo nasobanukiwe ni uko amaraso y’umumisiyoneri ari ifumbire y’ubutumwa bwiza”, ni amagambo ya pasiteri Desire agaruka muri ubu buhamya. Avuga ko kujyana ubutumwa bwiza ku isi hose aribyo bikwiriye kuko biteguriza Yesu kugaruka.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abamisiyoneri, bugaragaza ko isi ituwe n’amoko ibihumbi 16000 hafi 17000. Abamaze kumva izina rya Yesu( Si bose bakijijwe) byibuze rimwe mu matwi yabo, ni ibihumbi 9100. Turacyafite ibihumbi 6900 batarumva Yesu byibuze rimwe mu matwi yabo, ntibazi ko Yesu yigeze aza mu isi.

    Ubuhinde ni igihugu gifite abaturage baruta abanyafurika bose, ari igihugu kimwe. Gifite amoko menshi atarumva ubutumwa bwiza, muri afurika haracyari amoko igihumbi na magana atandatu, atarumva ubutumwa bwiza.

    Ibi nibyo byatumye pasiteri yiyegurira umurimo w’ubumisiyoneri, kandi ngo ni ibintu yiteguye no kuba yamenera amaraso. Mu buhamya bwe ukwiye kugira icyo wakuramo naho wowe utajya mu buhinde n’ahandi, ugahera mu baturanyi n’abo mu rugo rwawe byibuze ukagira umuntu umwe uzana kuri Yesu. Akabazo gato, Ese mu gihe umaze ukijijwe umaze guhindura bangahe kuba aba Yesu?, wowe se utarakizwa utekereza iki?. Pasiteri Desire yatangiye agira ati:

    'Mubyukuri nabwirije mu buhinde imyaka myinshi, nagiyeyo nk’inshuro 5 ariko najyagayo nziko bitemewe. Muri constitution(Itegrkonshinga) yabo kirazira ko umuntu abwirizayo ubutumwa bwiza!. Murabizi ko Toma intumwa ya Yesu ari ho yapfiriye, kugira ngo wumve ukuntu bikomeye iwabo 'Hinduism’ igizwe n’ibice 3: Ni umuco(Culture), Religion, ni ishyaka rya politike. Ni ukuvuga ngo iyo ucitse kimwe ikindi kiragufata, ku isi nicyo gihugu cya mbere mu bitoteza abantu.

    Njyewe rero najyaga yo nziko bitemewe, nari nziko umunsi bazamfata bizahuriramo. Icyo itegeko rivuga nari nkizi, constitution yabo uko ivuga nari mbizi, nabikoraga nziko bitemewe. Ariko icyo nasobanukiwe ni uko amaraso y’umumisiyoneri ari ifumbire y’ubutumwa bwiza. Kugira ngo dukire hari abandi bantu bemeye kumena amaraso. Njewe rero maze imyaka 25 ndi umumisiyoneri ngenda mu bihugu 17 bitandukanye ntwaye ubutumwa bwiza.

    Ikiguzi cyabyo ndakizi, ndabizi ko hari igihe bishobora guhuriramo singaruke!, ariko dukwiye gutanga ubugingo bwacu kubwa benedata. Rero icyo gihe baramfashe, ndashimira Leta y’Urwanda yakoze ibishoboka byose bangarura mu muryango. Ubundi itegeko rivuga urupfu ariko kubw’amahirwe Leta yabimenye hakiri kare, bavugana na Leta y’ubuhinde barangarura'.

    Pasiteri iyo avuye mu rugo ajyanye ubutumwa bwiza mu bihugu nk’ibyo bitoteza, asiga asezeye umuryango ko ashobora no kutagaruka!

    Akomeza agira ati' Mu bintu nshimira madamu ni kimwe, nari narasabye umugore wakumva umuhamagaro wanjye. Mfite umuhamagaro ugoye [Sinavuga ngo mubi kuko uzana abantu kuri Yesu], ariko ni umuhamagaro ugoye. Ugenda uzi ko utaribugaruke yane ko tuzi ko hari ibihugu by’abayisilamu n’ibindi bihugu bagufashe ujyanye ubutumwa bwiza, bihita birangira. Rero madamu mubyo twabanje kwemeranya mbere y’uko tubana, ni ukwakira ko ndi umumisiyoneri.

    Ndamubwira ' Dushobora kubana igihe gito cyangwa kinini, bizaterwa n’igihe Imana impaye. Niba wemera ko tubana ukwiye kwemera n’umuhamagaro wanjye’. Rero icyo gihe mfatwa mu Buhinde yari yarabirose mbere ko ‘ Nagiye sinagaruka’nanjye ndabimenye. Ariko numvaga igiterane kinini cyari cyateguwe mu bahinde bakabya idini, nari nziko nshobora kugenda singaruke. Hanyuma tujya ku kibuga turasezerana mubwira ko nintagaruka azarera abana, ningaruka bizaba ari umugisha kandi koko ngiye baramfata.

    …Icyo gihe madamu uko yari ameze mu maso, birababaje ariko yarabyakiriye, twariyakiriye nyine turahoberana turarira turatandukana. Hanyuma aza kumenya amakuru yuko nafashwe, barimo kumusaba nimero za pasiporo kugira ngo bumvikane n’Ubuhinde nibwo yamenye ko nafashwe'. 'Nafunzwe nzira ubutumwabwiza, kandi n’urupfu narusuhuje inshuro nyinshi rurandeka'.

    Ese abana bo baba bazi ko papa wababo ashobora kutazagaruka?

    Desire ati' Abana bo barakuze, tujya twicara tukabiganira barabizi ko papa wabo ari umumisiyoneri. Niyo mbasuye ku ishuri barambwira ngo ' Nta rugendo ruri hafi…, ntaho wenda kujya noneho?’. Barabizi ko mpora ngenda kandi nkagenda mu buryo bushobora kugira ingaruka[ Umuntu ashobora guhura n’impanuka y’akazi]. Nyine ntibapfa kubyumva, ariko byibuze babifiteho amakuru.

    Kujya kubwiriza mu bihugu bitoteza nk’ubuhinde, nta Bibiliya ugomba gutwara, ukoresha ibiri mu mutwe wawe. Dore rero icyafatishije pasiteri, ikosa rimwe yakoze!

    Pasiteri Habyarimana akomeza ibisonura muri aya magambo' Mubyukuri maze kumenyera kugenda ntatwaye Bibiliya, ibyanditswe nkoresha ibyo mfite muri njye. Gutwara Bibiliya y’impapuro ntabwo naba nkibikora, yewe na viza akenshi nagenderagaho yabaga ari iya tourisime (Ubukerarugendo), ntabwo nagendaga nk’umuntu ugiye mu ivugabutumwa. Iyo viza ntan’uwayiguha, nta n’ubwo ibaho mu mavisa batanga.

    Njyewe rero nta Bibiliya nari natwaye ahubwo baranyiketse, barebye amaviza nari nagiye yo mu kwa 12, nsubira yo mu kwa 2. Barambwira ngo 'Ko ufite amaviza menshi y’ubuhinde, uza hano kumara iki?’, ndababwira ngo ' Nza gusura igihugu cyanyu ni kiza!’, bati' Oya, ntabwo waba waraje mu kwa 12 ngo wongere ugaruke mukwa 2, hari indi mpamvu tugomba kumenya.

    Bantwara mu biro by’ubutasi barambaza mbabwira nyine ko impamvu ari iyo, nari nakoze ikosa ntwara computer mbere ntarajyaga nyitwara. Hanyuma basaka akantu ku kantu, baza kugwa kuka envitation k’igiterane barambwira bati ' Uza hano uje kuroga urubyiruko rw’ubuhinde, ni cyo kiba kikuzanye?'.

    Bari bamfashe byarangiye igikurikira kwari ukujya muri gereza, nari nziko birangiye igikurikiraho nari nkizi. Nari niteguye cyane ko na madamu twari twasezeranye nari mbizi ko urupfu rurimo.

    Izi mbaraga zituma Desire yumva yanakwicwa kubw’ubutimwa bwiza azivoma he?

    Yabisobanuye agira ati' Njyewe nakijijwe mfite imyaka 10 hanyuma ku myaka 13 bantangaho 1/10, mpita nimuka iwacu njya kubana n’abamisiyoneri. Twatangiye kubwiriza dushinga amatorero munsi y’igiti, twabona abakristo nka 30 tukimuka tukajya mu kandi karere tukajya gushinga irindi torero. Nzi kuzana umuntu kuri Yesu icyo bivuze, kandi nzi ikiguzi bisaba kugira ngo undi muntu aze kuri Yesu.

    Kuva icyo gihe rero nabimazemo imyaka itari mike, byageze mu 1994 naratangiye kuba umumisiyoneri ku giti cyanjye noneho. Imana intuma ahantu hadashoboka hari urupfu, ariko nkavuga nti’ Kukiguzi cyose bizansaba ngomba kubikora’. Rero mbikora nk’umuhamagaro, mbikora kuko nzi inyungu zibirimo, nzi agaciro k’umutima umwe uje kuri Kristo Yesu. Inyungu mvuga aha irimo, ni uko muntu umwe uhindukiriye Imana ashobora guhindura akarere kose.

    Inyungu irimo ni uko iyo umuntu ahindutse ateguriza Yesu kugaruka. Ubutumwa njyewe mbwiriza ntabwo ari ubw’idini, mbwiriza nteguriza Yesu kugaruka. Hanyuma kandi nziko ndi mu gihe cyanyuma ngomba gukora ibishoboka byose nkihutisha kugaruka kwa Kristo kuko ni cyo kimenyetso, nitubwiriza ubutumwa bwiza Yesu azagaruka. Kandi ikindi ni uko iyo abantu bakijijwe, ibyaha biragabanuka muri sosiyete.

    Ni gute pasiteri Desire yavuye aho yari afungiye mu buhinde?

    Pasiteri akomeza abisobanura ati' Mbere yuko Police intwara nashoboye gutira telephone, menyesha ambasade y’urwanda mu buhinde ko bantwaye. Ambasade niyo yakoze ibishoboka byose kugira ngo ngaruke, igihe rero bari bamaze kwemezanya na leta y’urwanda ko bagomba kungarura, baduhaye indege baduha na police iduherekeza. Indege itugeza Quatar tugaruka mu Rwanda.'

    Ese pasiteri desire azongera kujya kubwiriza mu Buhinde?

    Ati' Kuri njye, ntabwo mbizi neza icyo banditse muri immigration yabo, nzi abavugabutumwa nka Benny hinn n’abandi byagendekeye gutyo. Kirazira! Byibuze mbere y’imyaka 10 kirazira ko binjirayo. Nanjye bashobora kuba baranshyizeho case imeze gutyo, ntabwo biba byemewe ko winjirayo. Rero njyewe icyo mpamya kugeza ubu, bampaye viza nasubirayo!, Nubwo bambwira ko ndibugende byibuze nkabwiriza umuhinde umwe bagahita banyica nabikora!.

    Ese mu nshuro 5 pasiteri Desire ajyana ubutumwa bwiza mu buhinde byatanze musaruro ki?

    Pasiteri yabisobanuye muri aya magambo ati' Mubyukuri abahinde bakijijwe kandi benshi barahari, ariko ntabwo bibabuza kubatoteza. Bwa mbere njyayo natumiwe na Diyasipora y’abanyeshuri b’aBanyarwanda n’aBarundi bigayo( Abanyeshuri bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari), nibo bampuje n’abahinde bakijijwe hanyuma turakundana kuko narebaga gutotezwa barimo, niyemeza kuzasubirayo kubabwiriza.

    Nagiye nsubirayo muri ubwo buryo. Mu banyafurika bariyo cyangwa abahinde, abakrito barahari gusa condition babamo, nta mikino bafite nk’iyi yacu!. Ni ugukizwa uzi icyo ukoze: Ushobora kubirenganira, kubitoterezwa, uba uzi ikizakurikiraho.

    Twebwe hano rero ntituzi icyo dushaka, umuntu arakizwa akaba umuyoboke w’idini cyangwa itorero mubyukuri atazi ngo ngiye gukora iki. Ariko nk’umuntu ukirijwe Somaliya n’ibindi bihugu bitoteza abakristo, aba azi agaciro k’icyo akoze.

    Kurikira hano ubuhamya bw’ukuntu Pasiteri Habyarimana Desire yarokokeye urupfu mu Buhinde azize ubutumwa bwiza, uramenya kandi n’izindi mpuguro zitari zimwe zikenewe muri iki gihe twitegura kugaruka kwa Yesu. Ibi yabitambukije ikcyarimwe ku itsinda ry’ ama Youtube channels( Tv): Agakiza Tv, Snai Tv, Nkunda Gosple Tv, na Ibyishimo live.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uko-yafungiwe-mu-Buhinde-azira-ubutumwa-bwiza-Ubuhamya-bwa-Pasiteri-Desire.html