Category: Uncategorized

  • Gahongayire na Young Grace bunze mu rya Meddy bashyira hanze amafoto y'imbwa zabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umunsi umwe gusa umuhanzi Ngabo Meddy ashyize hanze amafoto y'imbwa ye,kuri ubu umuraperikazi Young Grace n'umuramyi Aline Gahongayire ufite izina rigari mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nabo bahise bashyira hanze amafoto y'imbwa batunze. Mu kuzisangiza abakunzi babo, bombi bakoresheje urubuga rwa Whatsapp bayashyira kuri status zabo.

    Imbwa ya Young Grace ifite ubwoya bwinshi bw'umweru, isa n'aho iri mu bwoko bw'imbwa zitaba nini cyane. Mu kiganiro na Inyarwanda.com twamubajije aho yayiciririye tugamije kumenya agaciro kayo atubwira ko ari impano (Gift). Yagize ati 'Ni gift (impano) y'umwana wanjye (Diama) bamuhaye ku isabukuru ye y'amavuko'.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/gahongayire-na-young-grace-bunze-mu-rya-meddy-bashyira-hanze-amafoto-yimbwa-zabo/

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 hakira abandi 389 mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 389 bagera ku 11,352.Abakirwaye ni 4,426.

    Minisante yagize iti “Twihanganishije imiryango y'umugore w'imyaka 69 (i Kigali) n'umugabo w'imyaka 56 (i Muhanga) bitabye Imana”.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko nta mpungenge u Rwanda rufite ku kuba hari abaturage bashobora kwanga guhabwa urukingo rwa COVID-19 ndetse ko yiteguye kurufata bwa mbere kugira ngo atange urugero ku bashidikanya ko rushobora kubagiraho ingaruka.

    Yabitangarije mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, cyagarutse ku buryo Afurika yiteguye gutanga urukingo rwa COVID-19.

    Abagitanze barimo Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti; Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel na mugenzi we wa Malawi, Khumbize Kandondo Chiponda n'Umuhuzabikorwa wa OMS mu Ishami rishinzwe gutanga Inkingo muri Afurika, Dr Richard Mihigo.

    Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira urukingo kandi kurubona bizatuma rwitwara neza mu kurinda abakozi bahura n'abantu benshi mu rugamba rwo guhashya COVID-19.

    Ati 'Twishimiye ko tuzashobora gukingira abaganga, abaforomo, abajyanama b'ubuzima n'abandi bakurikirana iyubahirizwa ry'ingamba zo kurwanya Coronavirus. Kubona urukingo, biraduha icyizere ko bizagabanya ingano y'abicwa na Coronavirus.''

    Minisitiri Dr Ngamije aheruka gutangaza ko nibura tariki 15 Gashyantare 2021, u Rwanda ruzaba rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo za Coronavirus, zigera ku bihumbi 102.

    Inkingo za mbere u Rwanda ruzakira ni izakozwe n'Uruganda rwa Pfizer/BioNTech, zizanatangwa mu bihugu birimo Tunisia, Afurika y'Epfo na Cap Vert.

    Nubwo igihugu cyiteguye kwakira inkingo hari abagaragaje ko batiteguye kuzifata bitewe n'imyemerere yabo.

    Kuri iyi ngingo, Minisitiri Dr Ngamije, yavuze ko abaturage bakwiye guhabwa amakuru mbere yo gukingirwa.

    Ati 'Icyiza ni uko bizera serivisi z'ubuzima mu gihugu, uru rukingo si urwa mbere tugiye kuzana, bazi neza ko dufite uburyo bwo kubigenzura. Hari Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ibiribwa n'Imiti (FDA), kigenga kandi cyagize uruhare mu iyemezwa ry'uru rukingo cyibanda ku byagaragajwe ahandi. Biha icyizere abaturage ko urukingo rwujuje ibisabwa.''

    Muri iyi myiteguro yo kwakira urukingo, ku wa 3 Gashyantare 2021, habaye inama yahuje abaganga bose mu gihugu baganirizwa n'abarimo umwe mu nzobere muri Yale University wakoze iperereza ku rukingo rwa Pfizer, abaganiriza ibyo bashobora gusangiza abandi bakozi bo kwa muganga.

    Ati 'Hakenewe ko abakozi bo kwa muganga batanga amakuru yizewe kuko bashobora kuba umuyoboro mwiza wo kuyatanga. Tuzanakorana n'abayobozi nk'ibisanzwe, kuko mu bukangurambaga nk'ubu twinjizamo inzego zitandukanye. Nta mpungenge dufite ko abantu bazatinya uru rukingo. Nzishimira gukingirwa bwa mbere, kugira ngo ntange urugero.''

    Asubiza ku itsinda ry'abantu bagaragaje ko batiteguye kwakira urukingo, yasobanuye ko iyo ari imyumvire idakwiye.

    Yagize ati 'Ni itsinda rito rwose, hari abantu bavanga ibyo Bibiliya ivuga n'ibiri kuba kandi atari byo. Abayobozi bose b'amadini bari gutanga umusanzu wabo kandi nta kibazo kirimo. Aba ni abantu bafite imyumvire, tugomba kugabaniriza tukabereka ko nta kibazo kirimo.''

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, Dr Matshidiso Moeti, na we yashimangiye ko bari gukorana na UNICEF n'abandi bafatanyabikorwa ngo abaturage babone amakuru yizewe ajyanye n'inkingo.

    Ati 'Tugomba kubakira ku myemerere y'Abanyafurika, abana babo mu kubafasha kumva ko habaye ikidasanzwe mu gukora uru rukingo mu buryo bwihuse. Tuzi neza ubuziranenge bwazo kandi twize neza ingaruka bishobora kubagiraho n'uko zavanwaho.''

    U Rwanda rufite intego yo gukingira abaturage 60% ariko rukomeje gushaka ubushobozi buzarufasha kurenza uwo mubare. Mu mpera za Gashyantare, Leta yiteguye kwakira izindi nkingo za AstraZeneca zisaga ibihumbi 960.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-hakira-abandi-389-mu-rwanda

  • Kamonyi:Umugabo wicishije isuka umugore we agahunga yafashwe n'abaturage #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w'imyaka 42 y'amavuko yari asanzwe abana n'umugore we witwa Uwimana Florence mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Kayonza bafitanye abana babiri.

    Bivugwa ko Ntigurirwa yatashye ahagana saa Munani z'ijoro kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we wari umaze kumukingurira, akimara kumwica ngo yahise atoroka.

    Inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zahageze zisanga uwo mugabo yamaze gucika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

    Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko Ntigurirwa yafashwe n'abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, bamubonye batamuzi baramukeka baramufata, bahita bamushyikiriza umurenge ari na wo wamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri uyu murenge aribo bafashe Ntigurirwa.

    Yakomeje agira ati 'Bamubonye akerakera kubera ko bafashe ingamba z'uko umuntu bazajya babona batamuzi bazajya bamushyikiriza mudugudu.”

    “Bahamagaye mudugudu bati tubonye uyu muntu ariko turabona tutamuzi, kubera ko Mudugudu yari afite ifoto amubonye ahita abona ari wa mugabo.'

    Ingingo ya 107 y'itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Inkuru bifitanye isano: Kamonyi: Hari gushakishwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe.

    Source:IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kamonyi-umugabo-wicishije-isuka-umugore-we-agahunga-yafashwe-n-abaturage

  • Umwongerezakazi ukundana n'umunya Misiri yahishuye ko basigaye batera akabariro 4 mu cyumweru ngo abashe gutwita #rwanda #RwOT

    Madamu Joanna yavuze ko umuryango we wamwihakanye kubera ko yashakanye n'umugabo wo muri Afurika bakeka ko azaba nk'undi bahoranye wamubenze amaze kumutwara amapawundi 1,500.

    Aganira na Fabulous,madamu Joanna yagize ati 'Ndakeka ko ndashaje cyane ku buryo ntatwita.Ndabizi ko Hysm azaba umubyeyi mwiza.

    Ndiyumva neza nk'igihe nari mu myaka 20.Dukora imibonano mpuzabitsina inshuro 4 mu cyumweru.Sinjya ndambirwa Hysm,niwe wa mbere kuri njye.

    Natekerezaga ko uwahoze ari umugabo wanjye Hassan yankundaga kuko yambwiraga ko ashaka ko dushyingiranwa nyamara kwari ukubeshya.

    Natekerezaga ko nta wundi mukunzi nzabona ariko Hysm n'urukundo rw'ubuzima bwanjye.

    Nta mafaranga Hysm aransaba yaba n'igiceri kimwe.Ndabizi ko urukundo rwe ari urw'ukuri.Ari kumwe nanjye kubera ko ankunda.

    Ubwo nari mvuye mu Misiri,umuryango wanjye waranyihakanye.Bavuze ko ndi umusazi kubera ko nkundana n'umusore nduta ariko ntacyo bimbwiye.

    Aya ni amahirwe yanjye ya kabiri kandi ntacyo nicuza.'

    Joanna yahuye na Hysm muri 2019,nyuma y'amezi make abeshywe n'umusore bakundaga witwa Hassan wamwanze amuziza ko abyibushye.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwongerezakazi-ukundana-n-umunya-misiri-yahishuye-uko-asigaye-akora-imibonano

  • Ngoma: Grenade yaturikanye abagore babiri mu murima – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Gashyantare 2021, ahagana saa Tanu z'amanywa mu Mudugudu wa Rusenyi mu Kagari ka Birenga mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma.

    Amakuru avuga ko iyi grenade yabonywe n'abagore babiri bari mu murima bahinga barayitegereza basanga ntibayizi. Nyuma ngo umwe yahise abangura isuka arayikubita kugira ngo ayishwanyaguze barebemo imbere ihita ibaturikana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kazo, Nyamutera Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iyi grenade yaturikanye aba bagore ikabakomeretsa.

    Yagize ati 'Ni abadamu babiri bari mu murima bahinga bisanzwe noneho baza kubona grenade ntibamenya ko ariyo, umwe ayikubita avuga ko ako kantu ari keza. Kubera ko yari iri mu byatsi yahise icumba umwotsi, bariruka, mu gihe birukaga rero nibwo yahise iturika, ibishashi byayo birabatarukira barakomereka mu buryo bworoheje.'

    Gitifu Nyamutera yakomeje avuga ko umwe yakomeretse ku kuguru undi akomereka mu rubavu mu buryo bworoheje kuko bose n'ubundi bahungaga.

    Yakomeje agira ati 'Urebye ntabwo bikomeye cyane kuko twabajyanye ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi bitabwaho ku buryo ejo bazataha, ntabwo bakomeretse cyane.'

    Abaturage basabwe kwirinda gucokoza ikintu cy'icyuma babonye kidasanzwe kuko hari ubwo gishobora kubaviramo ibibazo kikabaturikana.

    Inzego z'umutekano zageze ahaturikiye grenade ndetse zinashakisha niba hafi haba hari izindi ziraheba.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma bwasabye abaturage kujya bitondera gushwanyaguza ikintu cy'icyuma batazi mu kwirinda ibyago bishobora gutera.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-grenade-yaturikanye-abagore-babiri-mu-murima

  • Kamonyi: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo w'imyaka 42 y'amavuko yari asanzwe abana n'umugore we witwa Uwimana Florence mu Mudugudu wa Nyabubare mu Kagari ka Kayonza bafitanye abana babiri.

    Bivugwa ko Ntigurirwa yatashye ahagana saa Munani z'ijoro kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, ageze mu rugo akubita isuka mu mutwe umugore we wari umaze kumukingurira, akimara kumwica ngo yahise atoroka.

    Inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zahageze zisanga uwo mugabo yamaze gucika, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko Ntigurirwa yafashwe n'abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, bamubonye batamuzi baramukeka baramufata, bahita bamushyikiriza umurenge ari na wo wamujyanye kuri sitasiyo ya Polisi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri uyu murenge aribo bafashe Ntigurirwa.

    Yakomeje agira ati 'Bamubonye akerakera kubera ko bafashe ingamba z'uko umuntu bazajya babona batamuzi bazajya bamushyikiriza mudugudu.”

    “Bahamagaye mudugudu bati tubonye uyu muntu ariko turabona tutamuzi, kubera ko Mudugudu yari afite ifoto amubonye ahita abona ari wa mugabo.'

    Ingingo ya 107 y'itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Inkuru bifitanye isano: Kamonyi: Hari gushakishwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amukubise isuka mu mutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-amukubise-isuka-mu-mutwe-yatawe-muri

  • Amwe mu mazina asekeje cyane yadutse mu Rwanda asigaye akoreshwa kuri Twitter . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter ruri mu zimaze kwigarurira imitima y'abatari bake hano mu Rwanda aho usanga benshi basangizanya ubuzima babayemo kuri uru rubuga.Iyo witegereje amwe mu mazina abarukoresha bagenda biyita birushaho kugutangaza bitewe n'uburyo aba asekeje.

    Kuri uru rubuga ubona abantu batandukanye bafite amazina atangaje. Hari nk'uwo usanga yariyise 'Nta Miyaga', 'Naguceka', 'Uzagende kuri Moto', 'Mbizi nakubwira, n'andi menshi ureba ukibaza uko bayatekereje bikakuyobera.

    Aya mazina yose asa nk'aho ari mashya kuko abayakoresha batangiye gukaza umurego mu mwaka utarenze umwe gusa.Aya mazina atuma hari bamwe batamenyekana cyane ko hari ababa badakoreshaho n'amafoto yabo ku buryo akwibasiye kumumenya byakugora.

    Aya mazina aherekezwa n'urwenya rutuma benshi basigaye bahoza ijisho. Nk'urugero, uwitwa Koroneri Vaburisi, ugasanga yanditse agira ati 'Na n'ubu sindiyumvisha ko twese tuzapfa nta n'umwe ubonye publicité yamamaza umunyu.'

    Dore amwe muri ayo mazina asekeje:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-mazina-asekeje-cyane-yadutse-mu-rwanda-asigaye-akoreshwa-kuri-twitter/

  • Menya akayabo bizatwara umuntu kugirango ahabwe urukingo rwa Koronavirusi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe abatuye isi bakomeje gushakisha urukingo rwa Covid-19, benshi baribaza amafaranga uru rukingo ruzaba rugura , cyangwa se niba ruzaba rutangirwa ubuntu.Muri iyi nkuru twagerageje gushakisha igiciro uru rukingo ruzaba rufite kugirango abantu babashe kurubona.

    Zimwe mu nkingo zimaze kuboneka harimo Sputnik V rw'Abarusiya, Sinovac rw'Abashinwa, Pfizer na Moderna z'Abanyamerika ndetse na AstraZeneca rw'Abongereza. Izi zose byamaze kwemezwa ko zikora neza ku kigero cya 95% bivuze ko umuntu wahawe uru rukingo aba afite ibyago bitarenze 5% gusa byo kongera kwandura.

    Icyakora nubwo inkingo zasohotse ndetse ibihugu bikaba biri kumaranira kubonaho, abantu benshi bakomeje kwibaza uburyo bazabona urwo rukingo ndetse nicyo bizabasaba.

    Urukingo rwakozwe na Pfizer/BioNTech ruhagaze amadorali 20 ya America. Bisobanuye neza ko kugira ngo umuntu ahabwe urukingo rwa Pfizer rwuzuye neza bizaba bitwaye amadorali agera kuri 40 ya America. Aya ni amafaranga y'u Rwanda akabakaba ibihumbi 40. Ibi ni ukubera ko urukingo rwa covid rutangwa mu byiciro bibiri, icyiciro kimwe nicyo gifatwa nka ya doze imwe twavuze ihagaze amadorali 20, bivuze ko rero buri wese azajya ahabwa doze ebyiri kugira abe akingiwe neza.Icyakora muri Amerika bavuze ko buri muturage wa Amerika azahabwa uru rukingo ku buntu.

    Uru ruganda rwa Moderna rwo ruvuga ko urukingo rwabo nta giciro fatizo ruzaba rufite kuko bazajya bashyiraho ibiciro bagendeye ku mubare umukiliya (igihugu) runaka azajya agura. Gusa bavuga ko igiciro cy'urukingo rwabo kizaba kiri hagati y'amadorali 10 na 50 kuri doze imwe. Bisobanuye neza ko Moderna izajya ikaturira uwaguze byinshi ikamuhera macye.

    Nk'ubu leta zunze ubumwe za America zatumije doze zingana na miliyoni 100 muri uru ruganda ndetse bazigura mu madorali 15 kuri buri doze. Kimwe na Pfizer kandi urukingo rwa moderna narwo bizasaba ko uwuruhawe aruterwa mu byiciro bibiri bitandukanye.

    AstraZeneca yo izajya igura amadorali 4.Ariko nubwo aricyo batangaje nabo bizaterwa n'umuguzi uwariwe. Nka America bitewe nuko yateye inkunga iki kigo mu gukora uru rukingo bayigurishije uru rukingo ku madorali ane ya America kuri doze ndetse America yamaze gutumizayo doze zigera kuri miliyoni 300. Nyamara amakuru twamenye nuko nk'igihugu cya Uganda cyatumije doze miliyoni 18 ariko kikaba cyaragurishijwe uru rukingo ku madorali 7 ya America kuri buri doze, iki giciro kiri hejuru yicyo America yaboneyeho uru rukingo.

    Uru rukingo rwa AstraZeneca narwo rutangwa mu byiciro bibiri ndetse urwa kabiri ruza nyuma y'iminsi 28 ufashe urwa mbere.

    Urukingo rwa Sinovac kandi narwo bivugwa ko rutagomba kurenza amadorali atanu, mu gihe urwa Sputnik V rwo mu Burusiya ruhagaze ku madorali 10 kumanura.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/menya-akayabo-bizatwara-umuntu-kugirango-ahabwe-urukingo-rwa-koronavirusi/

  • Mu burakari bwinshi, Platini akatiye Diane bakundanye igihe kirekire ati “ Nta gahunda mfite yo gusubirana nawe “| Yanavuze ibyo abantu batamenye kuri Shaddyboo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Platini Nemeye kuri ubu urimo gukoresha amazina ya Platini P mu muziki we, yakatiye Diane bakundanye igihe kirekire avuga ko nta gitekerezo cyo gusubirana nawe afite. Ibi P'atini yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Yago Tv biciye kuri YouTube aho ndetse yavuze ku ndirimbo ye nshya yise Helena anavuga no ku buzima bwe bwa muzika muri rusange. Mu gutangira iki kiganiro Platini yavuze ko atigeze acika intege kubera ko mu ntangiriro z'umwaka wa 2020, mugenzi we, TMC, bari kumwe mu itsinda rya Dream Boys yagiye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu zindi gahunda ze gusa Platini we akomeza gukora umuziki we nka Platini P ndetse yirinda gucika intege. Platini yavuze ko kuri ubu amaze gusohora indirimbo 6 arizo Veronika, Nta Birenze, Ya Motema, Fata Amano, Pase, Atansiyo ndetse na Helena. Platini avuga ko afite inshuti zimushyigikiye zituma adacika intege. Platini kandi yavuze impamvu yahisemo gukoresha Shaddyboo mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise Helena aho yavuze ko impamvu ya mbere ari uko Shaddyboo ari icyamamare, iya kabiri yavuze ko ari uko Shaddyboo ari inshuti ye naho iya gatatu yavuze ko ari uko yari afite ubushobozi bwo kuba yamwishyura akamukoresha. Platini yahishuye byinshi abantu benshi batazi kuri Shaddyboo aho yavuze ko ari umwana mwiza cyane, ari humble (yicisha bugufi) ndetse anagira umutima mwiza.

    Platini

    Ku bijyanye nuko yasubirana na Diane bakundanye igihe kinini, Platini yavuze ko bishoboka kuko ari Imana igena iyo ivuze ngo bigende gutya niko bigenda yavuga ko bigenda gutya akaba ariko bigenda gusa nyuma y'ibyo byose Platini yavuze ko nta gahunda afite yo gusubirana na Diane ndetse abajijwe icyo yamugenera nk'ubutumwa, Platini yasubije arakaye cyane agira ati ” ntacyo namubwira “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-burakari-bwinshi-platini-akatiye-diane-bakundanye-igihe-kirekire-ati-nta-gahunda-mfite-yo-gusubirana-nawe-yanavuze-ibyo-abantu-batamenye-kuri-shaddyboo/

  • Ngaba abaherwe bafite agatubutse kurusha abandi ku mugabane w'Afurika muri 2021. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Forbes Magazine cyashyize hanze urutonde rw'abaherwe 10 ba mbere muri Afurika muri uyu mwaka wa 2021, uru rutonde rukaba rubimburirwa n'umuherwe Aliko Dangote wo muri Nigeria umaze kuri uyu mwanya imyaka itari mike.

    Aliko Dangote

    Urutonde rw'abantu batunze cyane muri Afurika mu mwaka wa 2021:

    1. Aliko Dangote afite ubutunzi bungana na miriyaridi 12.1 $

    2. Nassef Sawiris afite ubutunzi bungana na miriyaridi 8.5 $

    3. Nicky Openheimer afite ubutunzi bungana na miriyaridi 8 $

    4. Johann Rupert afite ubutunzi bungana na miriyaridi 7.2 $

    5. Mike Adenuga afitee ubutunzi bungana na miriyaridi 6.7 $

    6. Abdulsamad Rabiu afite ubutunzi bungana na miriyaridi 5.5 $

    7. Issad Rebrad afite ubutunzi bungana na miriyaridi 4.8 $

    8. Naguib Sawiris afite ubutunzi bungana na miriyaridi 3.2 $

    9. Patrice afite ubutunzi bungana na miriyaridi 3 $

    10. Koos Bekker afite ubutunzi bungana na miriyaridi 2.8 $

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngaba-abaherwe-bafite-agatubutse-kurusha-abandi-ku-mugabane-wafurika-muri-2021/