Category: Uncategorized

  • Umuraperi washyize diamond ya miliyoni 24$ mu gahanga yaciye ibintu nyuma yo gutangaza ko ishobora kumuhitana #rwanda #RwOT

    Inkuru itangazwa na BBC ivuga ko yaguze iyi diyama mu nzu y'ubucuruzi ya Elliot Eliante ku madolari miliyoni 24.

    Lil Uzi Vert yatumye abakunzi be kw'isi yose bacika ururondogoro kuri Instagram, ubwo yerekanaga video y'ukuntu ubu asa, akandikaho ngo ” Ubwiza burababaza” (Beauty is Pain).

    Mu butumwa yatanze yavuze ko iyi diamond yashyize mu gahanga isigaye ituma ava amaraso ndetse ko atayikuyeho vuba ishobora kuzamuhitana.

    Izina nyaryo rya Lil Uzi Vert ni Symere Bysil Woods,akaba aririmba mu njyana ya Rap, akaba n'umwanditsi w'indirimbo.

    Yavutse tariki 31 Ugushyingo 1994 mu majyaruguru ya Philadelphia i Francisville muri Amerika.

    Igituma uwo muririmbyi atandukana n'abandi, n'ibishushanyo byinshi afite ku mubiri (Tatoo), n'uburyo yagiye yitobora mu maso, ndetse akagenda ahindura uko yisokoza n'imyambaro ya kera.

    Lil Uzi yamenyekanye cyane nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yise 'Luv is Rage'mu mwaka wa 2015.

    Izindi ndirimbo zatumye aba icyamamare zirimo Money Longer yaririmbye muri 2016, You was Right, Gucci Mane, Bad na Bouje iza ku mwanya wa 100 kuri Billboard muri Amerika hamwe na Tour Life yatumye ahabwa igihembo cya MTV cy'indirimbo nziza yo mu mpeshyi.

    Bivugwa ko uwo muririmbyi yaba atunze miliyoni 16 z'amadolari, ariko ko hagati y'umwaka wa 2017 na 2018 yaba yarinjije miliyoni 20 avuye mu ndirimbo aririmbira ku mbuga nnkoranyambaga hamwe n'ibiteramo bye.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuraperi-washyize-diamond-ya-miliyoni-24-mu-gahanga-yaciye-ibintu-nyuma-yo

  • Kamonyi: Umuhinzi w'imyumbati yasaruye ibilo 45 ku giti kimwe bimuha isomo ryo kwagura ubuso – #rwanda #RwOT

    Uyu muhinzi w'imyaka 59 y'amavuko asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kamabuye mu Kagari ka Ngoma; afite umugore n'abana batanu.

    Kabega watangiye guhinga imyumbati mu 2007 yabwiye IGIHE ko ashaka kubigira umwuga kuko mu gace batuyemo hari ubutaka yeraho cyane. Avuga ko ahinga ku buso butoya ariko nyuma yo kubona ko ayeza ku bwinshi ari gushaka uko yayihinga ahantu hanini.

    Ati 'Nari umuturage utuye muri Kigali hanyuma biranga njya guhinga, ngura isambu muri Kamonyi. Iyo sambu naguze ni hafi hegitari imwe iburaho metero nka 30. Ubwo rero nakoze ibishoboka byose ngo nyibyaze umusaruro.'

    Akomeza avuga ko yatekereje icyo azakoresha ubwo butaka ahitamo kuhahinga imyumbati n'urutoki kuko yasanze bihera cyane. Yahise yegera umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Nyamiyaga amugisha inama.

    Ati 'Naremwegereye agerageza kujya ampa imbuto zigezweho zo gutubura, nari mfite n'undi mutekinisiye wanyigishaga uko nabibyaza umusaruro. Yanyeretse uburyo ucukura ikinogo kinini ukagifumbira n'ifumbire y'imborera ukagitunganya neza ugateramo umwumbati ukawukurikirana neza ku buryo ubyara umusaruro mu gihe cy'umwaka n'amezi atanu.'

    Igice ahingamo imyumbati kingana na metero 40 kuri 50, ahatera ibiti 94 agakuraho umusaruro ungana na toni 2 n'ibilo 800.

    Ati 'Ndateganya gushaka uburyo nakwisunga ibigo by'imari hanyuma nkahagura nkahagira hanini kuko guhinga imyumbati birimo umusaruro. Ndashaka ko nahinga imyumbati rwose bya kinyamwuga.'

    Kabega avuga ko mu 2015 hari imbuto y'imyumbati bahingaga yitwa Cyizere yatangaga umusaruro mwiza kandi mwinshi ku buryo igiti kimwe cyeragaho ibilo biri hagati ya 40 na 60. Gusa iyo mbuto yaje guhura n'uburwayi bayivana ku isoko.

    Kuri ubu iyo bari guhinga ni nshyashya iherutse gutuburwa kandi nayo ngo iri kwera neza.

    Mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza two mu Ntara y'Amajyepfo hahingwa imyumbati ku bwinshi kandi ni igihingwa cyibasha kwihanganira ibihe by'izuba bikunze kuhaboneka.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, aherutse gutangaza ko mu Rwanda imyumbati ihingwa mu gihugu hose ku buso bwa hegitari hafi ibihumbi 200 kandi bafite intego yo kongera umusaruro uboneka kuri hegitari imwe.

    Yavuze ko hashize imyaka igera kuri 13 mu Rwanda hatangijwe gahunda y'imbaturabukungu mu buhinzi kugira ngo ibihingwa bitandukanye bitange umusaruro ushimishije mu bwiza no mu bwinshi hagamijwe guteza imbere abahinzi n'igihugu muri rusange.

    Yagize ati 'N'imyumbati rero yazamukiye muri iyo gahunda n'ubwo haje kuzamo ibibazo bijyanye n'ubushakashatsi ariko birakemuka. Uyu munsi imyumbati mu Rwanda ihingwa ku buso bwa hegitari hafi ibihumbi 200, hakavaho toni hafi miliyoni eshatu z'umusaruro, wabishyira ku mpuzandengo ugasanga ni hafi toni 14,5 kuri hegitari.'

    Yasobanuye ko imbuto nshya y'imyumbati imaze iminsi ibonetse ifite ubushobozi bwo kwera igatanga umusaruro mwinshi ugera kuri toni 40 kuri hegitari imwe.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, yerekana ko kuri hegitari ibihumbi 200 zihingwaho imyumbati mu Rwanda, haterwaho ingeri hafi miliyari ebyiri.

    Kabega Joël asarura imyumbati ipima ibilo bigera kuri 45 ku giti kimwe

    Imwe mu myumbati yasaruwe mu murima wa Kabega Joël mu Karere ka Kamonyi

    Imbuto nshya y’imyumbati iyo imaze gukorwaho ubushakashatsi ivanwa mu mashini igaterwa ahabugenewe kugira ngo ituburwe

    Mu Karere ka Kamonyi hera imyumbati ku bwinshi

    Mu Rwanda hakomeje gutuburwa imbuto nshya y’imyumbati hagamijwe kongera umusaruro w’iki gihingwa

    Ubutaka bwo mu Karere ka Kamonyi bukunze kweraho imyumbati

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-umuhinzi-w-imyumbati-yasaruye-ibilo-45-ku-giti-kimwe-bimuha-isomo-ryo

  • Nyarugenge: Abaturage bashimiye Leta yabaye ibyo kurya mu bihe bya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Imiryango igera ku 1679 igizwe n'abantu 2417 ni yo yashyikirijwe ibiribwa izifashisha muri iki gihe cya Guma mu rugo yashyizweho mu Mujyi wa Kigali.

    Ibiribwa byatanzwe birimo toni 10 n'ibilo 55 by'ibishyimbo na toni 18 n'ibilo 698 bya kawunga.

    Muhimundu Rose uri mu bahawe ibiribwa, yagize ati 'Bampaye ibishyimbo na kawunga kandi biri bumfashe cyane kuko mu buzima busanzwe nari mbayeho nabi, ariko ubu ngiye gutekera abana turye nk'abandi.'

    Twahirwa Japhet we yagize ati 'Njye nari nsanzwe ndi umukarani kandi kurya n'ubusanzwe birangora, ubu nari maze iminsi nta biryo. Ibi biri bumfashe kugeza ku wa Mbere ubwo bazaba baturekuye meze neza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yemeza ko bishimiye kuba abaturage bo muri aka gace bahawe ibiribwa cyane ko kari gafite benshi babikeneye.

    Ati 'Byadushimishije cyane kuko by'umwihariko muri aka gace ni ho hari umubare mwinshi w'abakeneye ibiribwa ku buryo ibyo twatanze uyu munsi hafi kimwe cya kabiri cyabyo cyahawe abaturage b'aha kubera ko ni ko gace gatuwemo n'abantu benshi bagizweho ingaruka na COVID-19.'

    Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa imiryango irenga ibuhumbi 130 yari ikeneye ubufasha bw'ibiribwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Umuturage ufite ikibazo cyo kubona ibyo kurya ashobora kwegera ubuyobozi bw'inzego z'ibanze cyangwa agahamagara 3260.

    Byari ibyishimo ku baturage bahawe ibiryo

    Byari ibyishimo ubwo abaturage bahabwaga ibiribwa byo kubagoboka muri iki gihe imirimo imwe n’imwe yahagaze

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko abaturage bo mu murenge ayobora bari bakeneye ibyo kurya

    Abahawe ibiryo bashimye uburyo Leta y’u Rwanda ibatekerezaho

    Abaturage bari bakeneye ibiryo barabihawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abaturage-bashimiye-leta-yabaye-ibyo-kurya-mu-bihe-bya-guma-mu-rugo

  • RwandAir yasabye uruhushya rwo gutangira ingendo zihuza Kigali na New York – #rwanda #RwOT

    RwandAir yiteguye gutangira ingendo ziturutse i Kigali zikagera i New York zinyuze mu Mujyi wa Accra muri Ghana mu Ukuboza uyu mwaka. Iki kigo kirateganya kuzakoresha indege ebyiri za Airbus A330-300 ishobora gutwara abantu 274 na A330-200 ishobora gutwara abagenzi 244.

    Amakuru avuga ko RwandAir yateganyaga kwerekeza i New York ivuye i Kigali nta handi hantu ihagaze, gusa ibi bikaba byari bukorwe n'indege ebyiri iki kigo cyagombaga kugura zo mu bwoko bwa Airbus A330-900neo zifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende, ndetse n'izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max.

    Iki kigo cyahagaritse igurwa ry'izo ndege kubera amasezerano kiri guteganya kugirana na Qatar Airways ishobora kuzagura 49% by'imigabane ya RwandAir ubusanzwe iterwa inkunga na Leta y'u Rwanda mu buryo bwuzuye. Binashingiye ariko n'ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere muri rusange.

    Indi mpamvu izatuma RwandAir inyuza urugendo rwayo i Accra ni uko izagira amahirwe yo gufata abandi bagenzi berekeza muri Amerika bavuye muri uwo mujyi.

    Mu rugendo ruva Accra rwerekeza New York, RwandAir izaba iruhanganyemo na Delta Air Lines, isanzwe ikora izo ngendo.

    Kubera ko RwandAir iteganya guca Accra mbere yo kugera i New York, urugendo yagakoze ruva i Kigali rwerekeza i New York nta handi runyuze, rungana na kilometero 11 328, ruziyongeraho kilometero 320, bingana na 3% by'urugendo.

    Amerika ni wo Mugabane ukomeye utagerwagamo na RwandAir, kuko iyi ndege igera ku Mugabane w'i Burayi, inyuze i Brussels mu Bubiligi igakomereza i Londres mu Bwongereza. RwandAir kandi igera mu mijyi nka Guangzhou mu Bushinwa na Tel Aviv muri Israel.

    Icyerekezo cya Amerika cyitezweho cyane kuzongera umubare w'abakerarugendo baturuka muri icyo gihugu baza gusura u Rwanda, ibi bikajyana no korohereza ishoramari rituruka hanze y'igihugu rizanwa mu gihugu.

    Muri rusange, RwandAir ikora ingendo mu byerekezo 30, birimo icyo iherutse gufungura vuba kigana i Bangui muri Centrafrique.

    Iki kigo gifite indege zirimo Airbus A330 — 300 imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 274, Airbus A330 — 200 itwara abantu 244, Boeing 737-800NG enye zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 154 buri imwe, Bombardier Q-400 Next Gen enye buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 67.

    Hari kandi Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 75 na Boeing 737-700NG ebyiri zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 110.

    Ibyerekezo bisanzwe n’ibishya biteganywa gutangizwa na RwandAir

    RwandAir ifite indege zizayifasha gukora ingendo zigana i New York


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandar-yasabye-uruhushya-rwo-gutangira-ingendo-zihuza-kigali-na-i-new-york

  • Abanyamahanga bakinira Rayon Sports banze umushahara wa 30% yabahaye #rwanda #RwOT

    Ku wa 24 Mutarama 2021, Rayon Sports yabwiye abakinnyi n'abandi bakozi bayo ko muri ibi bihe nta mikino iri kuba, bose bazajya bahabwa 30% by'umushahara.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE aravuga ko bamwe mu bakinnyi b'abanyamahanga bakinira Rayon Sports bagitangarije ko batemeye iki cyemezo cy'ubuyobozi cyo kubahemba 30% kuko yaba ari amafaranga make kandi ntacyo yabafasha hamwe n'imiryango yabo.

    Umwe yagize ati '30% ntacyo yakora ku bibazo by'imiryango yacu. Mfite umuryango mu gihugu cyanjye, mfite umugore n'umwana, urumva yamara iki? Nanjye ngomba kubaho hano mu Rwanda.

    'Oya, narabyanze. Twahawe igice cy'umushahara wa Ukuboza, uwa Mutarama nturatugeraho none ubuyobozi ngo burashaka kuduha 30%. Twe abanyamahanga twarabyanze, ni make ku buryo yadutunga hamwe n'imiryango yacu.'

    Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko Minisiteri ya Siporo ihagaritse Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere ku wa 12 Ukuboza, amakipe yose asabwa kureka abakinnyi bakajya mu miryango yabo kubera ubwandu bwa COVID-19 bwagaragaye muri amwe muri yo.

    Andi makuru aravuga ko inyubako y'ibiro ikipe ya Rayon Sports yari yakodesheje yayisohowemo nyuma yo kubura amafaranga yo kuyikodesha byatumye abakinnyi bayibagamo bimurirwa mu Nzove mu macumbi ikipe yahawe na SKOL.

    Rayon Sports ifite abanyamahanga batanu barimo Umunye-Congo Manace Mutatu, Umunya-Mali Oumar Sidibé, Abanya-Côte d'Ivoire Drissa Dagnogo na Jean Vital Ourega ndetse n'Umunya-Nigeria Sunday Oni Jimoh utarishimiwe n'umutoza kubera urwego ruri hasi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanyamahanga-bakinira-rayon-sports-banze-umushahara-wa-30-yabahaye

  • Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko CSP Kayumba afunganywe na SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephrem.

    Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko aba bagabo bafunzwe gusa yirinda kuvuga uburyo icyaha cy'ubuhemu bashinjwa cyakozwe kuko iperereza rigikomeje.

    CSP Kayumba afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera mu gihe Ntakirutimana afungiye Kicukiro naho Mutamaniwa akaba afungiye ku Kimihurura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-gereza-ya-mageragere-yatawe-muri-yombi

  • Rwamagana: Abaturage bari kwiyubakira umuhanda uzuzura ubatwaye miliyoni 24Frw – #rwanda #RwOT

    Ni umuhanda watangiye kubakwa mu mpera z'umwaka ushize wa 2020 aho wacukuriwe imiferege itwara amazi iburyo n'ibumoso, ushyirwamo imashini irawuringaniza neza kuri ubu bakaba bari kugenda bashyiramo itaka rikomeye risanzwe ryifashishwa mu gushyirwa mu mihanda rya 'Latellite'.

    Yamuragiye Ange Noella utuye mu Kagari ka Murama, yavuze ko igitekerezo cyo gukora uyu muhanda bakigize ubwo babonaga beza imyaka hakabura imodoka iza gutwara umusaruro wabo, ibi ngo byatumye basaba ubuyobozi bw'Umurenge kubavuganira ku Karere uyu muhanda ugakorwa.

    Nyuma ngo basanze kuwukora bizatinda bahitamo kuba bagize ibyo bikorera Akarere kazajya kuwukora kagakomereza aho bari bagejeje.

    Yamuragiye yakomeje avuga ko biciye muri Njyanama y'Umurenge bahise batangira gukangurira abaturage bose kwitanga uko umuntu ashoboye bagatangira gutanga amafaranga yo gukodesha imodoka yaza kuringaniza uyu muhanda.

    Abaturage bamwe ngo batanze 2000 Frw abandi batanga 5000 Frw habamo n'abandi bitanga andi menshi bitewe n'uko bifite, nyuma ngo bamwe batangiye gukora umuganda bacukura imiferege mu rwego rwo kugira uruhare mu iyubakwa ry'uyu muhanda.

    Baterwaga ipfunwe n'uwo bari basanganywe

    Abatuye muri uyu Murenge bavuze ko umuhanda wari uhasanzwe wabateraga ipfunwe mu kuwugendamo cyangwa mu gutumiza umushoramari ngo azane imodoka abagurire umusaruro wabo.

    Sinayobye Jean Marie Vianey utuye mu Mudugudu wa Agasharu mu Kagari ka Murama yagize ati ' Ubundi imyaka yacu tuyigemura mu isoko rigari riherereye i Kabuga uyu muhanda rero wari imbogamizi ikomeye cyane hari ubwo wazindukaga nk'igihe cy'imvura ugasanga igare riranyerera kubera umuhanda mubi bikanatuma ukererwa, hari nubwo wavaga ku muhanda uza inaha abamotari bakaguca amafaranga y'umurengera kubera umuhanda mubi.'

    Yakomeje avuga ko hari nubwo bezaga nk'inyanya, intoryi, ibitoki n'indi myaka ikunze kwera muri uyu Murenge babwira nk'umucuruzi ukomeye kuza kubagurira akabahenda kuko kuhageza imodoka byari bigoranye.

    Ati 'Ubu ibintu biri kugenda neza kuko imodoka na moto zisigaye zigera mu duce twacu twose aho kudusiga mu nzira kubera ibice bimwe na bimwe byari bimeze nabi.'

    Nsengiyumva Fabien we yavuze ko nubwo umuhanda utararangira kubakwa neza, ngo impanuka zawugaragaragamo zaragabanutse aho kuri ubu nta moto zikiwugwamo ndetse ngo nta n'abaturage bakeza imyaka ngo bigorane kubona isoko bitewe n'umuhanda mubi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nzige, Karango Alphonse yavuze ko nyuma y'aho abaturage bagejeje icyifuzo cy'umuhanda ku bagize Inama Njyanama y'Umurenge wangiritse kugeza aho imodoka zitawukoresha ngo bagaragaje ko bafite ubushake mu kuwubaka.

    Uyu muyobozi yavuze ko byaboroheye cyane mu kubafasha gukusanya amafaranga bari biyemeje, yavuze ko mu cyiciro cya mbere hahise hakusanywa miliyoni 3 800 000 Frw bashyiramo imashini irawuringaniza neza.

    Ati 'Nyuma abaturage bahise basaba ko twanashyiramo indi mashini itsindagira ndetse tukanashyiramo itaka rya latellite, abaturage biyemeje gupakira iri taka ndetse bakanafasha iyi mashini mu gutsindagira.'

    'Ubu twahereye mu gice kimwe turi kugenda turishyiramo tukaba twaranatangiye gukusanya amafaranga y'icyiciro cya kabiri angana na 4 650 000Frw tukaba twarateganyije ko nibura uzadutwara miliyoni 24 Frw twakoze imiferege itwara amazi ku buryo uba umuhanda mwiza.'

    Gitifu Karango yavuze ko bakegeranya amafaranga kugira ngo bashyiremo amateme n'ibindi bintu byose biba bigize umuhanda, yavuze ko umuturage utabonye amafaranga akora umuganda nibura nawe akumva ko yatanze umusanzu we mu kwiyubakira umuhanda.

    Umurenge wa Nzige ni umwe mu igize Akarere ka Rwamagana, ukaba utuwe n'abaturage 15 800, abawutuye abenshi batunzwe n'ubuhinzi ku kigero kinini cyane aho bagemurira amasoko menshi ibirimo imbuto, inyanya, intoki, ibitoki n'ibindi.

    Abaturage bo mu Murenge wa Nzige bari kwiyubakira umuhanda kugira ngo umusaruro wabo ubone uko ugera ku isoko

    Uyu muhanda uzuzura ubatwaye miliyoni 24Frw

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige Karango Alphonse yavuze ko uyu muhanda uzateza imbere ubuhahiranye hagati y’abatuye uyu murenge n’abo mu bindi bice


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-bari-kwiyubakira-umuhanda-uzuzura-ubatwaye-miliyoni-24frw

  • Abanyamahanga ba Rayon Sports banze kwitabira inama #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’abanyamahanga bakinira ikipe ya Rayon Sports, banze kwitabira inama yafatiwemo umwanzuro wo kugabanyirizwa umushahara bakajya bahembwa 30%.

    Ni inama yabaye ku wa 24 Mutarama 2021, abakinnyi n’abandi bakozi ba Rayon Sports babwiwe ko kuva shampiyona yarahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus, bagiye kujya bahembwa 30% by’umushahara wabo.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, Amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi 5 ba Rayon Sports b’abanyamahanga batigeze bayitabira, aba bakaba biyongera ku bakinnyi b’iyi kipe bari mu ikipe y’igihugu.

    Nyuma y’isohoka ry’uyu mwanzuro aba bakinnyi bakaba batemeranya n’ubuyobozi ku byo kuba bakata umushahara bakajya bahembwa 30% kuko bavuye iwabo baje mu kazi bityo ko ayo mafaranga ntacyo yamara ku miryango yabo.

    Umwe muri aba banyamahanga aganira na ISIMBI yagize ati“ntabwo byoroshye nshuti. Njye ntegereje ko bafungura. Mu Rwanda si iwacu no kurya ni ikibazo, mfite umuryango ufite ibyo umbaza, narawusize nje gupagasa. Ubuse amafaranga mpembwa wampa 30% hagasigara iki? Yamfasha iki? Abanyamahanga twarabyanze ariko abanyarwanda bo barabyemeye.”

    Mu banyamahanga Rayon Sports ifite harimo Umar Sidibe ukomoka muri Mali, Drissa Dagnogo na Jean Vital Ourega bakomoka muri Cote d’Ivoire, Manace Mutatu ukomoka muri DR Congo na Sunday Jimoh ukomoka muri Nigeria.

    Abakinnyi b’abanyamahanga ntibemera igabanyirizwa ry’umushahara iyi kipe yakoreye abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyamahanga-ba-rayon-sports-banze-kwitabira-inama

  • Soma ubutumwa Shaddy Boo yanditse kuri Rayon Sports ndetse na Gasogi United #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy wabaye Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, M kuri ubu aribaza uwasigara afite abafana benshi mu Rwanda hagati ye na Gasogi mu gihe ikipe ya Rayon Sports yaba isenyutse.

    Ku rubuga rwe rwa Twitter, Shaddy Boo yavuze ibi ku bw'amakur ko Rayon Sports bisanzwe bizwi ko ifite abafana benshi mu gihugu, yamaze kwirukanwa mu nzu yakoreragamo.

    Shaddy Boo ati: 'Nubwo ntabyifuza, buriya Rayon Sport isenyutse mwazajya mufana iyihe cga inde ? Gasogi cga Njyewe ?  Ngo Rayon Sport yabuze amafranga yo kwishyura ? Bayirukanye. '

    Bamwe mu bamukurikira bavuga ko ibyo bitabaho, abandi bakamubaza niba bamufana kandi we atari ikipe yewe ntabe n'umukinnyi wa ruhago.

    Nubwo ntabyifuza ,buriya Rayon Sport isenyutse mwazajya mufana iyihe cga inde ? Gasogi cga Njyewe ?.

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) February 5, 2021

    Ngo Rayon Sport yabuze amafranga yo kwishyura ? Bayirukanye

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) February 5, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/05/soma-ubutumwa-shaddy-boo-yanditse-kuri-rayon-sports-ndetse-na-gasogi-united/

  • CNLG yaburiye abitwikira Youtube bagakwiza imvugo zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa CNLG yageneye Abanyarwanda by'umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube mu gihe Isi yose yitegura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zayobotswe n'ingeri zitandukanye z'abanyarwanda, hari abakomeje kuzikoresha mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Itangazo ryashyizweho umukono n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, rivuga ko nyuma yo gusesengura ibiganiro bitandukanye binyuzwe kuri YouTube n'izindi mbuga nkoranyambaga byagaragaye ko hagenda hakoreshwa imvugo zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Rikomeza rivuga ko izo mvugo 'Zirangwa no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyitesha agaciro, izikurura amacakubiri mu Banyarwanda, kwangisha abaturage gahunda z'ubuyobozi bw'igihugu, kubakangurira kwigomeka no gutera abaturage intugunda hagamijwe kubyutsa imidugararo.'

    CNLG yavuze ko iyi myitwarire ibujijwe kandi ihanwa n'Amategeko u Rwanda rugenderaho.

    Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

    Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n'amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano rigaragaza ko ibyaha by'ingengabitekerezo bihanishwa hagati y'imyaka itanu n'imyaka 15 y'igifungo hiyongereyeho n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw.

    Dr Bizimana yashimangiye ko buri munyarwanda afite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure nk'uko abyemererwa n'Itegeko Nshinga n'andi mategeko ariko ntabwo agomba gutandukira ngo akoreshe imvugo zigize ibyaha, zibujijwe n'amategeko igihugu kigenderaho.

    CNLG ivuga ko mu rwego rwo kwitegura neza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakoewe Abatutsi, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakangurirwa kuvana isomo mu mateka akakaye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hirindwa imvugo zigamije gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kongera gusubiza abanyarwanda mu icuraburindi, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyobya rubanda muri rusange.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cnlg-yaburiye-abitwikira-youtube-bagakwiza-imvugo-zihembera-ingengabitekerezo