Category: Uncategorized

  • Burundi: Ntibushaka inkingo za COVID-19 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima mu Burundi Bwana Thaddee Ndikumana avuga ko igihugu cye kidakeneye inkingo z'icyorezo COVID-19 kuko abenshi mu bacyandura bahita bakira kandi ngo 'kwirinda biruta kwivuza.'

    U Burundi bubaye igihugu cya kabiri muri Afurika kivuze ko kidakeneye inkingo za COVID-19 nyuma ya Tanzania.

    Ubutegetsi bw'i Gitega butangaje ibi mu gihe Afurika iri gupfusha abaturage benshi kubera ingufu COVID-19 yadukanye muri iyi minsi.

    Nta gihe kinini gishize Ibiro by'Umukuru w'u Burundi bisabye ababikoramo bose kujya baza mu kazi bambaye neza agapfukamunwa.

    Minisitiri Ndikumana yavuze ko 95% by'Abarundi bandura COVID-19 bateremba kandi bagakira vuba.

    Ati: ' Kubera iyi mpamvu dusanga bitari ngombwa ko dutumiza inkingo za COVID-19.'

    Iki gihugu giherutse gufunga imipaka yacyo cyane cyane iyo mu mazi no ku butaka.

    Kugeza ubu abantu 1600 nibo byemezwa ko banduye COVID-19.

    Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye aherutse kuvuga ko Imana yahannye Abarundi kuko hari bamwe muri bo barya ruswa bagahemukira abandi.

    Yabivuze ubwo yari yateranye muri Misa, asaba abaturage kwirinda ubuhemu n'ikindi cyatuma Imana ibarakarira.

    Isoko y' inkuru :ABC News

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/06/burundi-ntibushaka-inkingo-za-covid-19/

  • Gasabo : Umukozi w’Umurenge n’umushinja kumusambanyiriza umugore bombi batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yasakaye ku mbuga nkorambaga kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 ubwo hagaragazwaga amashusho n’amafoto by’ahabereye iyi mirwano.

    Uriya musore usanzwe afite ibiraka mu Murenge wa Bumbogo mu byo kwandika ubutaka, we yisobanuraga avuga ko basangiraga agacupa gusa ko ntakindi cyabaye.

    Uwavugaga ko yasambanyirijwe umugore we, yavugaga ko yaje agasanga ari kumusambanyiriza umugore ubundi bakazamura imirwano yahoshejwe n’inzego z’umutekano.

    Abaturage bari baje gushungera ari benshi, bamwe bavugaga ko bariya bagabo bombi bahoze basangira inzoga, bakaza gusinda bigatuma bafatana mu mashati.

    Aba bagabo bombi bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye bariya bagabo kurwana.

    Rugabirwa Deo uyobora Umurenge wa Bumbogo, avuga ko bariya bagabo bombi bari mu makosa kuko uretse ibyo bashinjanya, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Uriya musore yavugaga ko yari yasuye umugabo barimo gusangira inzoga, noneho ngo baza gusinda bararwana. Ayo ni amakosa n’ubwo yaba ari umukozi w’umurenge cyangwa undi muntu wese ntabwo yemerewe kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu gukumira COVID-19.'

    Avuga kandi ko gusurana muri ibi bihe bitemewe kimwe n’utubari ntitwemerewe gukora.

    Ati 'noneho we nk’umuntu wari wabirenzeho nk’umuntu ushinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa. Turicara nk’ubuyobozi tumufatire ibyemezo n’ubwo amasezerano y’akazi ke yari yararangiye.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gasabo-Umukozi-w-Umurenge-n-umushinja-kumusambanyiriza-umugore-bombi-batawe-muri-yombi

  • Kayonza : Uwagiranaga amakimbirane n’umugore we bamusanze yarapfiriye mu nzu yakoreragamo #rwanda #RwOT

    Jackline Mutesi uyobora uyu Murenge wa Murundi, avuga ko nyakwigendera wari usanzwe akora akazi ko gutunganya amagare yapfuye, ashobora kuba yariyahuje umuti wica udukoko.

    Avuga ko yari aherutse kuva mu rugo atabwiye umugore we aho yerecyeje agahita yigira aho asanzwe akorera kariya kazi ke ko gukanika amagare.

    Yagize ati 'Bivugwa ko yahise yinjira muri iyo nzu yakoreragamo arikingirana anywa umuti wica udukoko.'

    Avuga ko umugore wa nyakwigendera atigeze abitindaho cyane kuko n’ubusanzwe umugabo we yajyaga arara ku wundi mugore yari yarashatse mu buryo butemewe n’amategeko.

    Uyu muyobozi yagize ati 'Umugore we mukuru yabonye umunsi wa mbere ushize, uwa kabiri ushize atangira kubwira abaturanyi ko yabuze umugabo we, batangira kumushakisha ahantu hose baramubura, bageze hamwe yakoreraga barebye mu idirishya basanga amaze iminsi apfiriyemo.'

    Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gahini.

    Ngo ubusanzwe uriya mugabo n’umugore we mukuru bari basanzwe bagirana amakimbirane ashingiye ku kuba uriya mugabo ajya mu bandi bagore ndetse ko yari yarabyaranye n’uriya yashatse hanze.

    Uyu mugore mukuru ngo yari amaze igihe atazi aho umugabo we aherereye ndetse akabibwira abaturage ko adaheruka kumuca iryera ariko na none agacyeka ko yaba ari kuri wa mugore wa kabiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Uwagiranaga-amakimbirane-n-umugore-we-bamusanze-yarapfiriye-mu-nzu-yakoreragamo

  • Rulindo : Babiri bacukuraga amabuye mu buryo butemewe bagwiriwe n’ikirombe barapfa #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bo mu Kagari ka Mahaza mu Murenge wa Ntarabana, bari bagiye gucukura muri biriya birombe bimaze igihe bifunze.

    Inkuru yo kwigwirwa n’ikirombe kuri bariya bagabo barimo uwari ufite imyaka 28 n’undi wa 29, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021.

    Imibiri y’aba bagabo bagwiriwe n’ikirombe bacukuragamo amabuye ya gasegereti, yahise ijyanwa gukorerwa isuzuma rya nyuma.

    Kayigana Jean Baptiste uyoboraa Akagari ka Mahaza, avuga ko ari inkuru ibabaje ku buyobozi bwa kariya gace kuko bwabuze abaturage ariko ko ubusanzwe ibirombe by’amabuye y’agaciro bimaze igihe bifuze.

    Yagize ati 'Bagwiriwe n’ikirombe ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro ubwo bibaga gasegereti mu gace ka Rutongo. Ibi birombe bimaze igihe bifunze. Aba bagiyeyo kwiba gasegereti bahura n’ibyago.'

    Uyu muyobozi agira inama abaturage kutishora mu bikorwa nka biriya kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, akabasaba kwihangana bagategereza ko haza kompanyi z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zikazabaha akazi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rulindo-Babiri-bacukuraga-amabuye-mu-buryo-butemewe-bagwiriwe-n-ikirombe-barapfa

  • Alyn Sano yakoreye indirimbo abakundana bite… – #rwanda #RwOT

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘URWO NGUKUNDA’ YA ALYN SANO

    Uyu mukobwa uherutse kuririmba mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w'intwari yabanje guteguza iyi ndirimbo ye, yandika amwe mu magambo ayigize ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na Twitter, ku buryo umuntu yari gucyeka ko ari kubwira umukunzi we.

    Yabanje kwandika agira ati 'Hari igihe umuntu abura uko agira agahitamo ibimukundiye akabaho ubuzima bwe bwose azi neza y'uko ari amaburakindi. Njye narahiriwe kwitwa umukunzi wawe bintera kumva nta muntu waba undusha kunezerwa ku Isi.' Yarengejeho emoji zigaragaza umutima wishimye mu rukundo bigaragarira no ku maso.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘URWO NGUKUNDA’ YA ALYN SANO

    Hashize iminsi micye yahise asohora integuza y'iyi ndirimbo ye y'urukundo yise 'Urwo ngukunda'; ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu ayisohora mu buryo bw'amajwi. Avuga ko azafata amashusho yayo nyuma ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali.

    Yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abafana be n'abakunzi b'umuziki kuzizihiza neza umunsi w'abakundana 'Saint Valentin'.

    Ati 'Iyi ndirimbo ni yo nageneye abakundana muri uku kwezi kwahariwe urukundo. Ntabwo ari inkuru mpamo ku buzima bwanjye ahubwo ni inkuru y'abakundana muri rusange.'

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi aririmba mu mwanya w'umukobwa wasaye mu nyanja y'urukundo; agahirwa bigatinda ku buryo yabibwira buri wese.

    Iyi ndirimbo 'Urwo ngukunda' yanditswe n'umwanditsi w'indirimbo Sosthene ukunze kumwandikira no kwandikira abandi bahanzi bakomeye.

    Uyu muhanzikazi muri iki gihe afite ikipe ngari imufasha mu muziki we barimo umusore witwa Karangwa uzwi cyane ku rubuga rwa Twitter.

    Alyn Sano yazirikanye abakundana abakorera indirimbo y’urukundo yise “Urwo ngukunda”

    Alyn yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gufasha abakundana kuzizihiza neza “Saint Valentin”

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘URWO NGUKUNDA’ Y’UMUHANZIKAZI ALYN SANO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102889/alyn-sano-yakoreye-indirimbo-abakundana-bitegura-kwizihiza-saint-valentin-yumve-102889.html

  • Danny Usengimana bivugwa ko agiye gusanga umu… – #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko nyuma ya Rusheshangoga Michel uherutse kureka burundu umupira w’amaguru agasanga umugore we muri Amerika, Danny Usengimana nawe ari undi mukinnyi w’umunyarwanda ugiye kureka ruhago akiri muto agasanga umugore we muri Canada.

    Danny yari mu bakinnyi 30 b’Amavubi bitabiriye irushanwa rya CHAN 2020, ndetse banagera muri 1/4 basezererwa na Guinea ibatsinze 1-0. Mu mikino ine Amavubi yakinnye, nta mukino n’umwe uyu rutahizamu yigeze abanza mu kibuga, kuko igihe cyose yinjiraga mu kibuga asimbuye, gusa nta gitego yatsinze mu bitego 3 Amavubi yatsinze muri iri rushanwa.

    Nyuma yo gusezererwa muri iri rushanwa, Danny Usengimana yaciye amarenga ko yasezeye mu ikipe y’igihugu, nyuma yo gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram umwambaro we wo mu ikipe y’igihugu uriho sinya (Signatures) z’abakinnyi bagenzi be ndetse na Delegasiyo bari bajyanye muri Cameroun bigaragaza ko bashobora kuba barimo bamusezera, arangije yandikaho amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: “Dushyize hamwe dushobora gukora ikintu cyiza”.

    Ntibyadukundiye kumuvugisha kuri aya makuru ari kuvugwa ko agiye gutura muri Canada. Byitezwe ko bibaye aribyo, mu minsi iri imbere uyu mukinnyi yasezera bagenzi be bakinana muri APR FC ubundi agafata rutemikirere akajya gutangira ubuzima bushya muri Canada.

    Ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020, nibwo Usengimana Danny yasabye anakwa umukunzi we Niwengabire Francine uba muri Canada, bemeranya kubana akaramata. Danny w’imyaka 25 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye, arimo Police FC na APR FC zo mu Rwanda ndetse na Singida United yo muri Tanzania.

    Danny Usengimana yaciye amarenga ko yasezeye mu ikipe y’igihugu Amavubi

    Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo Danny yasezeranye n’umukunzi we Niwengabire Francine

    Niwengabire asanzwe aba muri Canada ndetse anafite ubwenegihugu bw’iki gihugu

    Usengimana ashobora kutazongera gukinira Amavubi

    Danny asanzwe akinira APR FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102886/danny-usengimana-bivugwa-ko-agiye-gusanga-umugore-we-muri-canada-yaba-yamaze-gusezera-mu-i-102886.html

  • Umuraperi Lil Uzi Vert yashyize mu gahanga D… – #rwanda #RwOT

    Iyi 'diamond' yayiguze mu iguriro rya Elliot Eliante ku madorali miliyoni 24. Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko wavukiye muri Philadelphia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga 'Ubwiza burababaza.'

    BBC yanditse ko Lil azwi cyane ku bwa 'Tatoo' yatambirije umubiri we wose, inyogosho n'imyambaro ahinduranya, uburyo yipfumuje amazuru n'ibindi bimutandukanya n'abandi bantu.

    Uyu muraperi yanditse kuri Twitter avuga ko agaciro k'iyi 'diamond' yashyize mu gahanga gakubye amafaranga yaguze imodoka yo mu bwoko bwa 'Bugatti' agendamo n'izindi modoka atunze, inzu abamo n'ibindi.

    Avuga ko kuva mu 2017 yakusanyije aya mafaranga kugira ngo azashyire mu gahanga iyi 'diamond' ifite imiterere n'ibara byamunyuze.

    Azwi kuva mu 2015 ubwo yasohora indirimbo ye yise 'Luv is Rage'; 'You was Right' yo mu 2016, 'Gucci Mane', 'Bad na Bouje' yabonetse ku rutonde rwa Billboard hamwe na 'Tour Life' yatumye abona igihembo cya MTV nk'indirimbo y'impeshyi.

    Iki kinyamakuru kivuga ko hari amakuru avuga ko Lil atunze miliyoni 16 z'amadorali. Kandi ko hagati ya 2017 na 2018 yakiriye miliyoni 20 z'amadorali yavuye mu kuririmba indirimbo asakaza ku mbuga nkoranyambaga n'ibitaramo bye yakoze.

    Lil ni umuraperi w'Umunyamerika, umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Azwi cyane mu njyana ya Rap yisunze indirimbo zigaruka cyane ku buzima bw'umwijima.

    Yavukiye ahitwa Francisville muri Philadelphia ho muri Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Areshya na 1.63 m akaba ari umuhanga mu ijwi cyane. Uyu muraperi wavutse ku wa 31 Nyakanga 1994 azwi na benshi ku mazina arimo Sealab Vertical, Renji, Baby Pluto, Sasuke, Uzi Londo n'andi menshi.


    Umuraperi Lil yashyize mu gahanga ‘diamond’ ya miliyari zirenga 24 Frw, avuga ko yari amaze igihe abisengera


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102890/umuraperi-lil-uzi-vert-yashyize-mu-gahanga-diamond-ya-miliyari-24-frw-102890.html

  • Abantu 3 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda mu gihe abandi 24 barembye #rwanda #RwOT

    Abamaze gukira biyongereyeho 265 bagera ku 11,617.Abakirwaye ni 4,356

    Minisante yagize iti “Twihanganishije imiryango y'abagabo batatu b'imyaka 80, 52 (i Kigali) na 45 (i Nyagatare) bitabye Imana.”

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), cyatangaje ko kigiye gupima COVID-19 abantu 5.000 bakora imyuga itandukanye muri Kigali, mu rwego rwo gusuzuma uko ubwandu buhagaze mu nzego zitandukanye z'abantu, kikaba ari igikorwa kizamara iminsi ibiri.

    Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, RBC, yatangaje ko guhera kuri uyu wa 5 kugeza ku wa 6 Gashyantare 2021, izakora igikorwa cyo gupima abamotari, abashoferi batwara imodoka rusange (bus), hamwe n'abakora imirimo yari yakomeje gukora mu gihe cya Guma mu Rugo i Kigali.

    Iryo tangazo rikomeza rigira riti 'Tuzapimira kuri Stade Amahoro, Stade Regional no kuri IPRC Kicukiro. Abazatoranywa ngo bapimwe, bazabimenyeshwa binyuze mu mashyirahamwe basanzwe bakoreramo.'

    Ibi RBC ibitangaje mu gihe habura iminsi mike ngo Kigali ive muri gahunda ya Guma mu rugo nyuma y'ibyumweru bigera kuri bitatu nk'uko byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Gashyantare 2021.

    Muri imwe mu myanzuro y'iyo nama harimo ko guhera ku wa 8 Gashyantare 2021, Umujyi wa Kigali uzava muri gahunda ya Guma mu Rugo, ibikorwa bimwe bikongera kwemererwa gukora, ariko bikajya bifunga saa moya z'umugoroba nk'uko bizaba bimeze n'ahandi hose mu gihugu.

    Mu bikorwa bizaba byemerewe gukora, harimo imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange n'iz'abantu ku giti cyabo, zizaba zemerewe gutwara 50% by'ubushobozi bwazo; moto n'amagare bizaba byemerewe gutwara abagenzi hubahirizwa amabwiriza yose y'isuku; ndetse amasoko n'amadoka nabyo bizafungura ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50%, n'ibindi.

    Iki gikorwa cyo gupima bamwe mu bazaba bemerewe gutangira imirimo yabo ku wa 8 Gashyantare 2021, kiratuma bamenya uko bahagaze bityo bamenye uburyo bazitwara mu gihe ibikorwa bizaba byongeye gufungura mu Mujyi wa Kigali.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse gutangaza ko ibyumweru bibiri bya Guma mu Rugo i Kigali byatanze umusaruro ufatika, kuko byatumye umubare w'abandura ndetse n'uwabahitanwa n'icyorezo ugabanuka cyane, akaba ari nayo mpamvu bongeyeho ikindi cyumweru kugira ngo umusaruro nibura ugera ku kigero cya 9/10.

    Ati 'Twari dukeneye iki cyumweru kugira ngo dushimangire ibyiza bya Guma mu Rugo, navuze igabanuka ry'abarwayi twakiraga ariko hari n'igabanuka ry'abahitanwa n'icyorezo. Iki cyumweru rero kiraza gufasha kugira ngo ingamba zubahirizwe ariko n'abantu babone ko iki cyorezo gikomeye.'


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-3-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-mu-gihe-abandi-24-barembye

  • Rulindo: Babiri bagwiriwe n'ikirombe bahasiga ubuzima – #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Gashyantare 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y'uko aba bagabo barimo uw'imyaka 29 na mugenzi we ufite 28, bitwikiriye ijoro bajya kwiba gasegereti mu kirombe kiri mu gace k'ibirombe bya Rutongo.

    Amakuru agera ku buyobozi bw'akagari avuga ko aba bagabo bagiye kuri iki kirombe ahagana saa Moya z'umugoroba, kuko umugore w'umwe muri bo yavuze ko aricyo gihe umugabo we yamusezereye ajya mu kazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mahaza, Kayigana Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko aba bagabo bagwiriwe n'ikirombe ubwo barimo biba gasegereti mu birombe yacukurwagamo byafunzwe.

    Yagize ati 'Aba bagabo bagwiriwe n'ikirombe ahagana mu ma saa Cyenda z'ijoro ubwo bibaga gasegereti mu gace ka Rutongo. Ibi birombe bimaze igihe bifunze. Aba bagiyeyo kwiba gasegereti bahura n'ibyago.'

    Yasabye abaturage kwirinda kujya mu bucukuzi butemewe batizeye umutekano wabwo kuko bishora mu kaga kandi bikagira n'ingaruka ku miryango yabo.

    Yakomeje ati 'Abaturage babe bihanganye vuba hazaza andi masosiyete acukura mu buryo bwemewe bazabaha akazi kizewe.'

    Imirambo y'abagabo bagwiriwe n'ikirombe yakuwemo ijyanwa kwa muganga kugira ngo ikorerwe isuzuma.

    Abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe bagiye gucukuramo gasegereti mu Karere ka Rulindo bahita bitaga Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-babiri-bagwiriwe-n-ikirombe-bahasiga-ubuzima

  • Gasabo: Umukozi w'umurenge yarwanye n'umuturage amushinja kumusambanyiriza umugore – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gashyantare 2021, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza abagabo babiri barimo kurwanira mu ruganiriro ndetse basohoka hanze abaturage bagaragara babashungereye.

    Mu nzu byabereyemo hari harimo intebe za pulasitiki ijagaraye, televiziyo yo muri urwo rugo yashwanyaguritse, bigaragara ko hasa nk'abahereye imirwano ikomeye cyane.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko abarwanaga ari umusore ufasha umukozi w'umurenge [ubundi abakozi bashinzwe ubutaka kubera kugira akazi kenshi bakunze gushyirwaho abanyabiraka babafasha mu nshingano], wari urimo kurwana n'umuturage.

    Uwatanze amakuru yavuze ko 'Uriya mukozi w'umurenge yafashwe ari gusambana n'umugore w'abandi noneho bararwana, inzego z'umutekano ni zo zabakijije.'

    Ubwo inzego z'umutekano zageraga ahabereye ibi, umugabo yasobanuye ko yasanze uwo musore ukorera umurenge ari gusambana n'umugore we maze bahita barwana.

    Ni mu gihe ariko hari andi makuru yavugaga ko aba bombi bahoze basangira noneho baza gusinda bararwana bamenagura ibikoresho byari biri mu nzu.

    Ku rundi ruhande ariko, uyu mugabo [nyir'urugo], wavuze ko basambanyije umugore we, ngo ntabwo basezeranye imbere y'amategeko kuko ngo asanzwe afite undi mugabo bari bamaze iminsi batandukanye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bumbogo, Rugabirwa Deo, yabwiye IGIHE ko ibyakozwe n'aba bombi ari amakosa kuko uretse kuba barwanye barenze no ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ateganya ko abantu batemerewe gukora utubari mu ngo zabo.

    Ati 'Urumva icya mbere, uriya musore yavugaga ko yari yasuye umugabo barimo gusangira inzoga, noneho ngo baza gusinda bararwana. Ayo ni amakosa n'ubwo yaba ari umukozi w'umurenge cyangwa undi muntu wese ntabwo yemerewe kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu gukumira COVID-19.'

    Yakomeje agira ati 'Yakoze amakosa, uretse n'umukozi amabwiriza abuza buri wese, gusurana ntibyemewe, akabari ntabwo kemewe n'ako mu rugo ntabwo kemewe, noneho we nk'umuntu wari wabirenzeho nk'umuntu ushinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa. Turicara nk'ubuyobozi tumufatire ibyemezo n'ubwo amasezerano y'akazi ke yari yararangiye.'

    Rugabirwa yasabye abayobozi n'abakozi bo muri uyu murenge kurangwa n'imyitwarire ntangarugero anasaba abaturage kwirinda kunyuranya n'amabwiriza yashyizweho n'inzego zishinzwe ubuzima hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Kugeza ubu uyu mugabo n'uwo musore barwanaga bahise batabwa muri yombi, inzego zishinzwe umutekano zikaba ziri gukora iperereza ku ntandaro y'iyo mirwano.

    Imirwano yabereye mu ruganiriro, ibikoresho byarimo bimwe byashwanyaguritse, ibindi birangirika

    Abaturage benshi bari baje gushungera ahabereye iyi mirwano

    Umukozi w'umurenge yarwanye n'umuturage wamushinje kumusambanyiriza umugore. Abaturage bari benshi aho byabereye mu Karere ka Gasabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-umukozi-w-umurenge-yarwanye-n-umuturage-amushinja-kumusambanyiriza