Category: Uncategorized

  • Kayonza: Ubwogero bw'inka bwubakiwe aborozi bwagabanyije izicwaga n'uburondwe – #rwanda #RwOT

    Icyogo ni ahantu bacisha inka haba harimo umuti uvanze n'amazi bikazifasha mu kwica uburondwe buba buziriho ku buryo zitongera kugira ikibazo. Uburondwe butuma inka itarisha neza bugatera indwara zirimo ikibagarira, Anaplasmosis, babesiosis, na Theirleriosis.

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Murundi buvuga ko nibura mu kwezi habonekaga inka 35 zirwaye indwara ziterwa n'uburondwe, muri izi nka nibura hagati y'icumi na 15 zapfaga none ngo kuva batangira gufuherera inka bakoresheje ubu bwogero ngo izipfa n'izirwara zaragabanutse cyane.

    Aborozi bavuga ko mbere batarabona ubwogero bw'inka ngo nibura buri kwezi bapfushaga inka nyinshi kubera uburondwe ariko ngo aho bwuzuriye bagatangira kubukoresha ngo izi mpfu zaragabanutse bigaragara.

    Karake Richard wororera mu Murenge wa Murundi yagize ati 'Twahoranaga uburondwe, imiti batuzanira ntigire icyo ikora ariko ubu byarahindutse n'iyo urebye inka ubona impinduka no ku bwoya nta burondwe bukiziranga cyane.'

    Yakomeje avuga ko imiti yamutwaraga amafaranga menshi aho litiro yayiguraga 14 000 Frw nabwo ntihagire icyo ukora ku burondwe, ndetse gutera inka umuti byabatwaraga umwanya munini cyane ariko ngo aho habonekeye ubu bwogero byaroroshye.

    Ati 'Ubu bimeze neza nta kibazo tukigira, ubundi uburondwe iyo bufashe nk'inyana zonka zihita zipfa. Buyitera ikibagarira bikarangira ipfuye, nkanjye mu cyumweru napfushaga nibura inyana ebyiri zavutse none ubu simperuka gupfusha n'imwe.'

    Bayingana Emmanuel usanzwe yororera mu Murenge wa Murundi avuga ko we yapfushaga inka zirenga umunani buri kwezi kubera ikibagarira ariko ngo byaragabanutse kubera ubwogero bwazo bahawe.

    Ati 'Mbere inyana zakundaga kurwara ikibagarira kubera uburondwe none ubu kuko twogesha kabiri mu cyumweru ntabwo zigipfa, zimeze neza. Njye napfushaga inyana umunani none ubu nko mu mezi nk'atanu usanga hapfuyemo imwe.'

    Yashimiye ubuyobozi bwatekereje kubazanira ubwogero bw'inka ngo kuko ubusanzwe bitari kuborohera kubwiyubakira.

    Ati 'Icyo umuntu asabwa ni ukujyanayo umuti we bakawuvanga n'amazi ubundi umukozi uba uriyo agafuherera inka zawe nta mafaranga batwaka.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, avuga ko ubu bwogero bwashyizweho mu rwego rwo kugira ngo bafashe aborozi kudakomeza gufata umwanya munini boza inka zabo no kuramira izicwaga n'uburondwe.

    Ati 'Ubusanzwe iyo aborozi bozaga inka zabo bakoresheje umuti usanzwe hari aho utageraga bigatuma uburondwe bushobora no kwica ya nka. Ubu inka yose igerwaga n'umuti iyo bayicishije muri buriya bwogero. Byadufashije rero kudakoresha umwanya munini cyane cyane ku bantu bafite amashyo menshi.'

    Ubu bwogero bufasha aborozi mu gufuherera umuti ku nka bayirinda uburondwe buri bumwe bwuzuye butwaye miiyoni 14 Frw bukaba bumaze umwaka bukoreshwa. Akarere ka Kayonza kabarizwamo inka zirenga 55 800.

    Ubu bwogero butuma umuti wica uburondwe ugera ku nka ahantu hose

    Mu Murenge wa Murundi mu nka 35 zagaragarwagaho n’indwara zturuka ku burondwe izirenga 10 zapfaga buri kwezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-ubwogero-bw-inka-bwubakiwe-aborozi-bwagabanyije-izicwaga-n-uburondwe

  • Nyarugenge: Abaturage bashimiye Leta yabahaye ibyo kurya mu bihe bya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Imiryango igera ku 1679 igizwe n'abantu 2417 ni yo yashyikirijwe ibiribwa izifashisha muri iki gihe cya Guma mu rugo yashyizweho mu Mujyi wa Kigali.

    Ibiribwa byatanzwe birimo toni 10 n'ibilo 55 by'ibishyimbo na toni 18 n'ibilo 698 bya kawunga.

    Muhimundu Rose uri mu bahawe ibiribwa, yagize ati 'Bampaye ibishyimbo na kawunga kandi biri bumfashe cyane kuko mu buzima busanzwe nari mbayeho nabi, ariko ubu ngiye gutekera abana turye nk'abandi.'

    Twahirwa Japhet we yagize ati 'Njye nari nsanzwe ndi umukarani kandi kurya n'ubusanzwe birangora, ubu nari maze iminsi nta biryo. Ibi biri bumfashe kugeza ku wa Mbere ubwo bazaba baturekuye meze neza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yemeza ko bishimiye kuba abaturage bo muri aka gace bahawe ibiribwa cyane ko kari gafite benshi babikeneye.

    Ati 'Byadushimishije cyane kuko by'umwihariko muri aka gace ni ho hari umubare mwinshi w'abakeneye ibiribwa ku buryo ibyo twatanze uyu munsi hafi kimwe cya kabiri cyabyo cyahawe abaturage b'aha kubera ko ni ko gace gatuwemo n'abantu benshi bagizweho ingaruka na COVID-19.'

    Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa imiryango irenga ibuhumbi 130 yari ikeneye ubufasha bw'ibiribwa muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Umuturage ufite ikibazo cyo kubona ibyo kurya ashobora kwegera ubuyobozi bw'inzego z'ibanze cyangwa agahamagara 3260.

    Byari ibyishimo ku baturage bahawe ibiryo

    Byari ibyishimo ubwo abaturage bahabwaga ibiribwa byo kubagoboka muri iki gihe imirimo imwe n’imwe yahagaze

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yavuze ko abaturage bo mu murenge ayobora bari bakeneye ibyo kurya

    Abahawe ibiryo bashimye uburyo Leta y’u Rwanda ibatekerezaho

    Abaturage bari bakeneye ibiryo barabihawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abaturage-bashimiye-leta-yabahaye-ibyo-kurya-mu-bihe-bya-guma-mu

  • Jacques Tuyisenge wavunikiye muri CHAN 2020 yavuze akababaro gakomeye yagize. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu'w'Amavubi na APR FC,  Jacques Tuyisenge yavuze ko ubwo yavunikiraga mu mukino wa 1/4 cya CHAN 2020 yagize ububabare budasanzwe kugera n'aho atabashaga no gusinzira.

    Jacques Tuyisenge wasohotse ku munota wa 15 w'umukino, aho atashoboraga gushinga n'ikirenge kubera imvune yagize akandagiwe n'umukinnyi wa Guinea ,yavuze ko iryo joro atigeze agoheka ndetse riri mu majoro yamubereye mabi mu buzima bwe.Aganira n'urubuga rw'iyi kipe yagize ati:'Nagize ikibazo cy'inyama y'umukaya w'aho ivi rihurira yakwedutse,kandi yacitseho akantu gato ariko abaganga bambwiye ko bidasaba kubagwabambwiye ko nzamara hagati y'ibyumweru bine cyangwa bitandatu.Ngisohoka mu kibuga ntabwo nabashaga gukandagira ku buryo n'iryo joro nyuma y'umukino kuryama byaranze kubera ububabare bwinshi nari mfite,ariko ubu bwaragabanyutse ndumva ndi koroherwa.'

    Jacques Tuyisenge yasoje ashimira cyane abanyarwanda bose uburyo bashyigikiye Amavubi muri CHAN 2020.

    Yagize ati: 'Ndashimira cyane abanyarwanda bose mbikuye ku mutima k'ubwo kudushyigikira, ubutumwa butwongera imbaraga bwatugeragaho kandi bwatumaga natwe twumva ko tutari twenyine. Twatanze ibyo twari dufite byose, amakosa yabayeho tuzakomeza kuyakosora umunsi ku wundi nidusubirayo tuzajyana intego yisumbuyeho.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/jacques-tuyisenge-wavunikiye-muri-chan-2020-yavuze-akababaro-gakomeye-yagize/

  • Urugamba rwa Dien Bien Phu (Igice cya gatandatu) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikaze mu gice cya nyuma cy uruhererekane rw ikiganiro cyacu kigaruka ku rugamba rwa Dien Bien Phu, urugamba rwashyize akadomo ku buhangange bw abafaransa mu by intambara mu burasirazuba bwa kure mu majyaruguru ya Vietnam aba vietminh babaha isomo rya gisirikare isomo ryigwa mu mateka y isi nuko abafaransa n uburengerazuba bwabo basubira iwabo mu kimwaro cyinshi gikomeye. Niba utarasomye ibice byacu bibanza wasoma igice cya gatanu unyuze aha https://yegob.rw/urugamba-rwa-dien-bien-phu-igice-cya-gatanu/ ikaze.

    Dien Bien Phu cyabaye igitekerezo cya Jenerari Rene Cogny w umufaransa ashingiye kukuba hari ikibuga cy indege cyubatswe n abayapani mu ntambara ya kabiri y isi nyamara nyuma yuko bagenzuye basanze hateza akaga karenze aka Na San niko kubyanga nyamara birangira byemejwe ababihakanye harimo Colonel Jean-Louis Nicot commander w abafaransa warushinzwe indege za transport, Jenerari Cogny, Jenerari Jean Giles na Jenerari Jean Dechaux. Tariki 17 Ugushyingo 1953 nibwo Jenerari Navarre yanzuraga ko Op yagombaga gutangira iminsi 3 nyuma yaho. Tariki 24 Ugushyingo mu 1953 Jenerari Giap yategetse Infantry regiment y 148 ma Division ya 316 kugaba ibitero kuri Lai Chau mu gihe Divisions za 308,312 na 351 zagabaga ibitero kuri Dien Bien Phu ziturutse  Việt Bắc. Nuko mu Kuboza abafaransa bayobowe na Colonel Christian de Castries niko gushinga ibirindiro byari bigabanyijwemo imitwe 8 yose yitirirwa abagore ba de Castries aho Huguette yari mu burengerazuba, Claudine mu majyepfo, Dominique mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, Anne-Marie mu majyaruguru ashyira uburengerazuba, Beatrice mu majyaruguru ashyira uburasirazuba nayo, Gabrielle mu majyaruguru naho Isabelle ishyirwa ibirometero 6 mu majyepfo irinda ikibuga cy indege. Jenerari Navarre irindi kosa yakoze kwari uguhitamo Colonel de Castries warufite tekinike z intambara z abarwanira ku mafarashi by ikinyejana cya 18 biganisha kuri mobile warfare mu gihe iyi ntambara yari ikenewe yari iy intambara ya I y isi aho bagombaga kurwanira mu ndake. Division ya 316 y abavietminh ikigera Lai Chau byatumye Cogny ahungisha ingabo ze asubira Dien Bien Phu nkuko Jenerari Giap yari yabitekereje. Nuko mu ngabo z abafaransa 2 100 bari bahagurutse Lai Chau ku tariki 9 Ukuboza gusa abantu 185 nibo bageze Dien Bien Phu ku itariki 22 Ukuboza abandi bari bishwe cyangwa bafashwe bunyago cyangwa se bahunze.

    Abafaransa bari 16 000 banafite ama tanks y intambara 10 y inyamerika za US M24 chaffee banafite 0.50 calibre machine guns mu gihe abavietminh bari bafite ingabo zisaga 50 000 mu misozi ihakikije bagize divisions 5 harimo na 351 st Heavy Division yari igizwe na artillery y ibibunda biremereye nka US M101 105mm Howitzer naza anti-aircraft artillery. Gahunda ya Jenerari Giap yari imwe y abashinwa izwi nka 'Fast Strike, Fast Victory' yaje guhindukamo 'Steady Fight, Steady Advance' aho ugota umwanzi ukamubuza amahwemo ubundi ukamusenya burundu ntacyo umusigiye. Igitero cya mbere cyagombaga kuba cya Fast Strike ku itariki 25 Mutarama 1954 i saa 5 z umugoroba kikamara iminsi 2 n amajoro 3 nyamara cyigizwa inyuma kuko intasi z abavietminh zamubwiraga ko abafaransa bari bafite aya makuru kigizwa inyuma ku itariki 26 nkwibutsa ko ibi byamumenyeshejwe ku itariki 21 Mutarama nuko tariki 26 zigeze niko gusubikwa kw igitero bitewe n impamvu nyinshi Jenerari Giap asubira mu mipango ahindura uburyo bw intambara n igihe yagombaga kubera.

    Igihe cy igitero cyarageze ku itariki 13 Werurwe nibwo aba Vietminh bashozaga intambara ku bafaransa bagaba ibitero kuri Beatrice yari mu majyaruguru ashyira uburasirazuba yari igizwe na Battalion ya 3 na Demi-Brigade ya 13 ya Legion Etrangiere babarashisha ama 105mm Howitzer, ama mortiers 120mm, 75mm mountain guns, 57mm rifles n amamortiers 60mm, mortiers 81/82mm. Beatrice ntiyatinze nubwo yarigizwe n ibice bitatu byari bikoze mpande eshatu abavietminh bagize Division ya 312 bigabanyijemo regiments za 141st na 209st  bahita bahafata mu masaha make ku itariki 14 mu ma saa saba hari hafashwe nuko abafaransa bahatikirira ari 350 n abandi barafatwa nuko abavietminh bahatakariza abasirikare 600 naho 1 200 baarakomereka. Nyuma y iminsi ibiri Colonel Charles Piroth w abafaransa wari wishongoye agasuzugurira mu ruhame ko artillery y abavietminh itahangara ibibunda rutura by abafaransa mu minsi mike mbere yuko ibitero byubura yananiwe gucecekesha imbunda z abavietminh niko kwiyahurisha grenade arasandara. Umunsi ukurikiyeho nyuma y itangizwa ry ibitero ikibuga cy indege cyari cyafunzwe ku itariki 13 Werurwe i saa 16:00 naho Gabrielle igwa mu maboko y abavietminh ku itariki 15 mu ma saa mbiri z igitondo nyuma yuko abafaransa bahatakarije abasirikare 1 000 naho abavietminh hagati y 1 000 na 2 000. Hahise hakurikiraho kugaba ibitero kuri Anne-Marie yaririnzwe n abasirikare b aba Tai nuko Jenerari Giap mu bugambanyi buhambaye ababwira ko iyi ntambara Atari iyabo ko bagomba kuyivamo nuko tariki 17 Werurwe haramutse igihu nibwo abenshi mu basirikare b aba Tai bahitamo kwihungira bituma ibi birindiro bigwa mu maboko y abavietminh. Hagati ya tariki 17 na 30 Werurwe mu mitwe y abafaransa harimo ubwoba no kubura ubuyobozi bw ingabo buhamye bigaragara ko Colonel de Castries adashoboye nibwo Jenerari Cogny yihaga inzira mu ndege ashaka kugwa muri Dien Bien Phu aturutse Hanoi ngo yiyoborere urugamba niko kwigizwayo n imbunda za anti-aicraft z abavietminh ahari hasigaye yari positions za Huguette, Dominique, Claudine na Eliane mu gihe Isabelle n abantu bayo bagera ku 1 809 bari bagotewe mu majyepfo. Nuko abari abagaba b ingabo mu kirere nka Commander Nicot ategeka ko indege zose zigurukira ku butumburuke bwa metero 2 000 cyangwa hejuru yahoo kugira ngo bagabanye ugutakaza kwaterwaga n ibibunda bya anti-aircrafts by abavietminh. Tariki 28 Werurwe Colonel de Castries ategeka ko hakorwa igitero ku mbunda za AA machine guns zari mu birometero 3 mu burengerazuba bwa Dien Bien Phu aho babigezeho bakanica abavietminh 350 banasenya imbunda za AA machine guns zigera muri 17 mu gihe abafaransa bapfuye bari 20 na 97 bari bakomeretse.

    Tariki 30 Werurwe i saa moya zijoro nibwo 312th Division y abavietminh bafashe Dominique 1 na 2 bituma Dominique 3 ariyo iba isigaye hagati y ibirindiro bikuru by abafaransa bya Dien Bien Phu n abavietminh. Ingabo z abafaransa zabarizwaga muri 4th Colonial artillery regiment bitwaje za 105mm howitzers niko kurasa ku ba Vietminh n irindi tsinda ry ingabo z abafaransa bari hafi n ikibuga cy indege niko kurasa ku ba Vietminh n anti-aicrafts zabo bituma abavietminh basubira inyuma. Ku rundi ruhande Division ya 316 y abavietminh yafashe Eliane 1 n igice cya Eliane 2 mu rukerera rw uwo munsi mu gihe ku rundi ruhande rw uburengerazuba bwa DIen Bien Phu the 308th yataka Huguette 7 ariko ntibabasha kuyifata nyuma yuko umuseargent w umufaransa afashe ubuyobozi bw abarindaga ahita aharinda bikomeye. Ku itariki 31 nuko abafaransa batera ibigo bya Dominique 2 na Eliane 2 mu rukerera nuko bongera no kugaba ibindi kuri Eliane 1 nyamara bwongeye kugoroba abavietminh bahigaruriye. Tariki 5 Mata Jenerari Giap asumbirijwe nuko regiment imwe ye yari irimbutse niko guhita ahindura amayeri y intambara bahita bayoboka gahunda y indake. Tariki 10 nibwo abafaransa bigaruriraga Eliane 1 yari ikibazo ku mutekano wa Eliane 4. Tariki 12 abavietminh bashaka kuyigarurira ariko basubizwa inyuma. Mu matariki 14-15 na 16-17 Mata Huguette 1 yagabye ibitero ku bavietminh kugira ngo itange umusaada w imbunda n amazi kuri Huguette 6 nyamara nubwo babibashije byateye Langlais kureka Huguette 6 bitewe n inkomere bahakuye. Tariki 22 Mata abavietminh bigaruriye 90% by ikibuga cy indege bituma amaparashite y abafaransa agwa mu maboko yabo ari nako bahita bigarurira Huguette 1. Mu mpera za Mata inkambi ya Isabelle yari imaze gucika intege itagifite amasasu menshi n amazi ayishirana ariko biyishyira mu byago byo kugwa mu maboko y abavietminh.

    Tariki ya mbere ukwezi kwa Gatanu nibwo abavietminh bagabaga ibitero simusiiga byo kugamburuza abafaransa bari muri Eliane 1, Dominique 3 na Huguette 5 barahigarurira ariko bananirwa kwisubiza Eliane 2. Tariki 6 z ukwa gatanu abavietminh bohereje igitero simusiga kuri Eliane 2 aribwo bakoreshaga bwa mbere za katiyusha nuko hafatwa mw ijoro ryuwo munsi. Nuko tariki 7 Jenerari Giap ategeka abavietminh basaga 25 000 gutera ibirindiro byose by abafaransa byari bisigaye birimo abafaransa basaga gato 3 000 ngo bahigarurire. I saa 17:00 nibwo Colonel de Castries yahamagaraga Jenerari Cogny amumenyesha ko abafaransa bansinzwe ko ibintu bigeze ahabi nuko Jenerari niko kumubuza kumanika amaboko ati murwane mpaka kuwa nyuma. Abafaransa babonye batsinzwe niko gutwika ibintu byose ubundi bamanika amaboko, i saa kumi n ebyiri z umugoroba hari hasigaye ahantu hamwe hazwi nka Lily hayobowe na Majoro Jean Nicholas w umufaransa ayoboye ingabo z abanyamaroke niko kuyamanika intambara irangira uko. Bigeze i 16:45 Ministre w intebe w abafaransa Joseph Laniel niko gutangaza ko abafaransa batsinzwe intambara ya mbere ya Indochina nyuma y ukwezi kumwe guverinoma ye iregura.

    Tariki 8 z ukwa gatanu mu 1954 abavietminh babaruye imbohe z intambara zingana n 11 721 muribo harimo 4 436 bakomeretse. Aba baje kugabanywa mu matsinda aho babatwaye mu magereza yabaga mu majyaruguru n uburasirazuba babagendesha ibirometero bisaga 600 babajyana muri za detention centers. Mu 8 000 by abafaransa bafashwe aho harokotse gusa abagera mu 3 290 basubira iwabo mu Burayi buzuye ihahamuka ryibyo bari baraboneye muri Vietnam aho bari bafungiwe mu mazi banabakuramo inzara mu itoteza rihambaye utari kumvisha abavietminh iby amategeko agenga intambara ku nsinzi yabo bari biboneye ibahenze bikomeye. Naha dusoreje uruhererekane rw inkuru yacu yagarukaga ku rugamba rwabereye Dien Bien Phu mu ntambara ya mbere ya Indochina, intambara yarangiye Vietnam igabanyijwemo kabiri nka Koreya ibintu bitarambye kuko byaje gusubirwamo mu ntambara yiswe intambara ya kabiri ya Indochina.

    Amahoro y Imana abane namwe n ahubutaha!!!

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/urugamba-rwa-dien-bien-phu-igice-cya-gatandatu/

  • Mu mafoto:Reba umushushanyi udasanzwe ukomeje gutungura benshi ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyempano mu gushushanya akomeje gutungura abatari bake hirya no hino ku isi bitewe n'ibishushanyo akomeje kugenda ashyira hanze ,ari nako bimwinjiriza agatubutse.Uyu munyabugeni ukoresha amarangi yitwa Sergio Odeith akaba akomoka mu mujyi wa Lisbon, mu gihugu cya Portugal.

    Mu by'ukuri ibishushanyo bigira benshi kwemera ko bishushanyije, cyane cyane bijyanye nuko biba bigaragara nk'aho ari ibya nyabyo. Gusa nubwo ibye byose birimo ubuhanga butangaje icyavugishije benshi ku isi ndetse kikazenguruka kumbuga zitandukanye ni ahantu yagiye ku nzu itagikoreshwa akoresheje amarangi akayihinduramo imodoka yo mu bwoko bwa bisi (bus) yashaje cyane, benshi bagiye bakubita imitwe ku gikuta baziko bagiye kwinjira mukimodoka cyasaziye ahantu.

    Mu by'ukuri iki gishushanyo cya Odeith ukikibona ubu ubona ari imodoka yatawe ahantu ikahasazira. Gusa benshi bamenya ko ari igishushanyo gihari iyo beretswe ifoto yaho atarahashushanya ari inzu igaragara gusa ndetse bakabereka nindi foto yaramaze kuhashushanya. Uyu mugabo kandi aratangaje kuko bwa mbere ajya gukora ibi yabanje kwandika ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto yiyo nzu, arababaza ati nimufore ikintu nzabyazamo hano.

    Bidatinze nyuma y'iminsi itatu icyari inzu yaje yagihinduyemo imodoka yajugunywe.Bivugwa ko igishushanyo kimwe uyu mugabo akigurisha amaeuro 1500 ni ukuvuga Miliyoni n'igice mu manyarwanda.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-mafotoreba-umushushanyi-udasanzwe-ukomeje-gutungura-benshi-ku-isi/

  • P Fla yikomye The Ben, Meddy na Bruce Melodie abashinja kwiyibagiza aba bazamuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    P Fla, umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda yanenze bikomeye uburyo abastar bakomeye muri iki gihe byumwihariko The Ben, Meddy na Bruce Melodie, bamamaye bakibagirwa uburyo babafashije bakiri bato bataramenyekana.

    Mu kiganiro yagiranye na Yambi Tv, umuraperi P Fla yatangaje ko yishimira urwego ba Meddy bamaze kugeraho ndetse ko ari umufana wabo gusa ko bakwiye kujya bibuka ubuafasha bahawe n'abaraperi igihe bo bari bakizamuka bityo nabo bakaba basubiza amaso inyuma bakagira uko babigenza.

     

    P Fla akaba yasobanuye uburyo The Ben na Meddy bagiye bafashwa n'abaraperi mu myaka ya 2008-2009 aho bagiye babashyira mu ndirimbo zitandukanye zirimo nk'Umunsi w'Imperuka remix, Impfubyi, Ibaruwa kuri Mama ndetse nizindi, ariko bo ngo muri iki gihe abakora R&B aribo bari kuri HIT bakaba barabiciyeho.

    P Fla akaba yakomeje asobanura ko abahanzi bakomeye muri iyi minsi babiciye ku buryo ngo no kuba bahurira muri studio cyangwa se ahandi hantu bitagishoboka ngo kuko usanga baba bafite Bodyguard zitagira ingano zituma abandi batabegera.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/p-fla-yikomye-the-ben-meddy-na-bruce-melodie-abashinja-kwiyibagiza-aba-bazamuye/

  • Marina yasubije mu buryo busekeje umufana wamubajije niba ari isugi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Marina kuri ubu ubarizwa muri label ya The Mane ari nayo ikurikirana inyungu ze mu bijyanye na muzika, yasubije mu buryo busekeje umufana wamubajije niba ari isugi. Ni mu gihe Marina abinyujije kuri story ya instagram ye yari yasabye abafana be ko bamubaza ibibazo byose bashaka maze nawe akabasubiza. Mu bafana be bamubajije ibibazo haje kubonekamo uwamubajije niba yaba ari isugi.

    Marina

    Nyuma yuko umwe mu bafana ba Marina amubajije niba ari isugi, Marina yamusubije mu buryo busekeje agira ati ” Not Sure😝 “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/marina-yasubije-mu-buryo-busekeje-umufana-wamubajije-niba-ari-isugi/

  • Tiwa Savage yishimiye ko ku myaka 41 hari abakobwa benshi bakiri bato arusha ikimero no gukundwa cyane n'abagabo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi yujuje imyaka 41 y'amavuko aho yishimirako kuri iyi myaka hari abakobwa benshi n'abagore arusha ikimero cyiza no gukundwa n'abagabo.

    Ibi uyu mugore yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Naija News Mag, aho yahamije ko ikintu cyambere yishimira ku myaka 41 ari uburyo akunzwe n'abagabo.

    Yagize ati 'Ku myaka 41 hari abakobwa benshi bakiri batoya ndusha ikimero cyiza no gutera neza, ku myaka mfite ndishimirako umubiri wanjye ugikurura abagabo kuko ari nabo benshi bakunda ibyo nkora.'

    Uyu muhanzikazi yavukiye i Londres mu 1980. yatangiye umuziki ku myaka itanu, mubuto bwe yagiye akorana n'abahanzi nka George Michael na Mary J. Blige abafasha kuryoshya amajwi yabo muburyo bwo kuririmba Live.

    'Kele Kele Love' na 'Eminado'nizo ndirimbo zamumenyekanishije cyane zituma akundwa.Album ye yatowe nka Album nziza y'umwaka muri Nigeriya 2014, R & B / Pop muri The Headies 2014.

    Uyu muhanzikazi yakoze indirimbo nyinshi afatanyije n'abahanzi batandukanye. Tiwa Savage yanditse amateka meza muri Afurika muri MTV Europe Music Awards 2018, abaye umugore wa mbere wegukanye iki gihembo.

    Zimwe mu ndirimbo za Tiwa zikunzwe ubu zirimo Koroba, Dangerous Love, All over, Attention, Girlie 'o', Park Well, nizindi.






    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tiwa-savage-yishimiye-ko-ku-myaka-41-hari-abakobwa-benshi-bakiri-bato-arusha

  • ShaddyBoo yakije umuriro kuri Twitter nyuma yo kwigereranya na Gasogi United na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwe rwa Twitter, Shaddy Boo yavuze ibi ku bw'amakur ko Rayon Sports bisanzwe bizwi ko ifite abafana benshi mu gihugu, yamaze kwirukanwa mu nzu yakoreragamo.

    Shaddy Boo ati: 'Nubwo ntabyifuza, buriya Rayon Sport isenyutse mwazajya mufana iyihe cga inde ? Gasogi cga Njyewe ? Ngo Rayon Sport yabuze amafranga yo kwishyura ? Bayirukanye. '

    Bamwe mu bamukurikira bavuga ko ibyo bitabaho, abandi bakamubaza niba bamufana kandi we atari ikipe yewe ntabe n'umukinnyi wa ruhago.


    ShaddyBoo ubusanzwe ni umugore w'abana babiri b'abakobwa yabyaranye na Mddy Saleh uzwiho gutunganya amashusho y'abahanzi.Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

    Muri Gicurasi mu mwaka wa 2020, ubwo ShaddyBoo yaganiraga n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yakije-umuriro-kuri-twitter-nyuma-yo-kwigereranya-na-gasogi-united

  • RIB yafunze umuyobozi w'ikigo ukekwaho gusambanya umunyeshuri n'umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge ukekwaho ubuhemu #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwataye muri yombi uwitwa Baziga Emmanuel w'imyaka 41,wari Umuyobozi w'Ikigo cy'amashuri cya Nyakayaga Secondary School i Gatsibo,akekwaho gusambanya umwana wiga kuri iryo shuri.

    RIB ivuga ko icyo cyaha bikekwako yagikoze tariki ya 3 Gashyantare 2021. Kugeza ubu,Afungiye kuri Stasiyo ya Kabarore.

    #RIB yatangaje kandi ko kuri uyu wa Kane yataye muri yombi Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Kayumba Innocent na bagenzi be 2 bakorana barimo Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Ephraim. Bakurikiranweho icyaha cy'ubuhemu.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko iperereza kuri aba bantu rikomeje.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-umuyobozi-w-ikigo-ukekwaho-gusambanya-umunyeshuri-n-umuyobozi-wa