Category: Uncategorized

  • Umushoferi utwara Ingabire Marie Immaculee yishwe n'abagizi ba nabi #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko umushoferi watwaraga Umuyobozi w'Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda-TI, Madame Ingabire Marie Immaculee yishwe n'abagizi ba nabi.

    Aya makuru y'uko umushoferi wa Ingabire Marie Immaculee yishwe n'abagizi ba nabi yemejwe na Ingabire Immaculee ubwe, aho ku murongo wa terefone atabashije kuvugana n'umunyamakuru wa intyoza.com ariko ku butumwa bugufi agasubiza ko aya makuru ari 'Ukuri'.

    Ingabire Marie Immaculee ahamya ko iyicwa ry'umuahoferi we ari ukuri. Ati ' Byabereye Kimironko, hagati ya saa mbiri na saa mbiri n'igice'. Akomeza avuga ko we babimubwiye saa tatu, aho kugeza twandika iyi nkuru bari bakiri ku bitaro bya Kacyiru bizwi nk'ibya Polisi gupimisha umurambo( gukoresha Autopsy)

    Twagerageje guhamagara umuvugizi w'ubugenzacyaha-RIB ariko ntiyitaba terefone ngendanwa. Ubutumwa bugufi(SMS) kuri Terefone nabwo ntiyasubije, mu gihe kuri whatsapp twagerageje kubaza nawe akatubaza agira ati ' Ngo yaba yiciwe hehe'?.

    Turacyakurikirana amakuru arambuye kuri ubu bugizi bwa nabi ku iyicwa ry'uyu mushoferi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/umushoferi-utwara-ingabire-marie-immaculee-yishwe-nabagizi-ba-nabi/

  • Burundi:Umugabo ufite abagore 2 babyaranye abana 8 yapfiriye mu maguru u'umugore w'abandi basambanaga #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Amani yapfuye amaze iminota 30 ageze muri Hoteli aho bivugwako yaguye mu maguru y'umugore w'abandi basambanaga.

    Bivugwako ibi byabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 4 Mutarama 2021 muri Hotel Umuco Residence iherereye muri Quartier Mutanga Sud mu mujyi wa Bujumbura.

    Amakuru yatangajwe n'igipolisi cyo muri iki gihugu, bivugwako uyu mugabo yari amaze iminota 30 yinjiye muri iyi hotel aho ngo yarikumwe n'umugore w'undi mugabo.

    Amakuru avugako aba bombi binjiye muri iyi hoteli baje gusambana.

    Uyu mugabo yari asanzwe atuye aho bita Mukanyosha, asanzwe afite abagore babiri bose babyaranye abana umunani.

    Uyu mugore ngo akibona ko umugabo amuguye mu maguru ngo yahise yihutira kumushyira mu modoka amujyana kubitaro bya Hopital Militaire de Kamenge amugejejeyo ngo abaganga bahise banga kwakira uwo mugabo wari washizemo umwuka ahubwo bahita bamuhururiza Polisi.

    Umurambo w'uyu mugabo wahise usubizwa kuri Hotel yapfiriyemo, mugihe polisi yahise itangira iperereza kubyateye urupfu rw'uyu mugabo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/burundi-umugabo-ufite-abagore-2-babyaranye-abana-8-yapfiriye-mu-maguru-u

  • Umutwe udasanzwe w'Ingabo urinda Perezida Museveni wamwubakiye ikibumbano mu muhango wayobowe n'umuhungu we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kumurika iki kibumbano wayobowe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Museveni, akanaba umuyobozi w'uriya mutwe uzwi nka Special Forces Command (SFC).

    Museveni yubakiwe kiriya kinumbano, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

    Ni mbere y'uko muri Uganda haba Umunsi Mukuru wa 40 wa 'Tarehe Sita', wibukirwaho itariki 6 Gashyantare 1981, ubwo abasirikare 42 barimo 27 bafite imbunda bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba muri Mubende, kiba imbarutso y'iherezo ry'ubutegetsi bwa Milton Obote wasimbuwe na Museveni mu 1986.

    Abo basirikare 27 barimo Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni n'abandi babaye abasirikare bakuru muri Uganda nka Gen. Elly Tumwine, Fred Mwesigye n'abandi.

    Umuhango wo kumurika kiriya kibumbano wabaye Ejo ku wa Gatanu, ubera ku kicaro gikuru cya SFC mu gace ka Entebbe i Kampala.

    Uretse Gen Muhoozi wawuyoboye, abandi bawitabiriye barimo Col Alexander Grigoriev uyobora ingabo z'Abarusiya ziri muri Uganda n'umwungiriza we Lt Col Tarasov.

    Gen Muhoozi ubwo yamurikaga kiriya kibumbano yubakishirije se, yasabye n'izindi nzego zigize igisirikare cya Uganda (UPDF) kubaka ibindi nka cyo, mu rwego rwo gufasha ibiragano by'abasirikare ba Uganda bazabaho mu bihe bizaza kumenya uwo Gen Yoweri Kaguta Museveni yari we.

    Ati: 'Turi urwego rwa mbere muri UPDF rugize ikibumbano cyeguriwe umuyobozi wacu ukomeye ari na we SFC yubakiyeho. Gen Yoweri Kaguta Museveni nta rugamba na rumwe yigeze atsindwa, ni umujenerali uhora atsinda mu mabayeho nka Sun Tzu.'

    Yunzemo ati: 'Gen Kaguta Museveni yatuyoboye ku ntsinzi kuva mu 1971 kugeza ubu, ni imyaka 50 y'ubuyobozi bwiza bw'intangarugero.'


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umutwe-udasanzwe-w-ingabo-urinda-perezida-museveni-wamwubakiye-ikibumbano-mu

  • Gusezera ruhago yo mu Rwanda kuri Danny Usengimana ngo akisangira umugore we muri Canada byahinduwe ibinyoma[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bari muri Cameroun aho bari bitabiriye amarushanwa ya CHAN 2020 bakagarukira muri 1/4 batsinzwe na Gunnee , nyuma y'umukino ubishatse wese yararekaga bagenzi be bagasinya cyangwa bakandika kumwenda we nk'urwibutso rwa rw'iri rushanwa.

    Ibi byatumye ubwo umwenda wa Danny Usengimana wajyaga ahagaragara hariho inyandiko nyinshi z'abakinnyi bagenzi be zirimo n'amazina yabo, bamwe babisanishije n'uko uyu rutahizamo aherutse kurushinga n'umugore we Nyangabire Francine uba muri Canada maze bibwira ko yaba agiye gusezera umupira wo mu Rwanda agasanga umufasha.

    Abinyujije kuri instagram yanyomoje aya makuru , aho yafashe imwe muri screenshot ya kimwe mu binyamakuru byari byatangaje aya makuru maze yandikaho ati (FEKE NEWS) 'amakuru y'ibinyoma'

    Nubwo byagenze uku ariko hari andi makuru avugako hari abo uyu mukinnyi yabwiyeko ashobora kuzisangira umugore we muri Canada , aho azagera bakamushakira ikipe muzo mu kiciro cyo hasi asezeye mu ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na APR Fc yo mu kiciro cya mbere mu Rwanda.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gusezera-ruhago-yo-mu-rwanda-kuri-danny-usengimana-ngo-akisangira-umugore-we

  • Kigali : Umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée yishwe avuye ku kazi #rwanda #RwOT

    Ingabire Marie Immaculée yaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi ari ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali aho bagiye gukoreshwa isuzuma ngo hamenyekanye icyishe Karemera Abraham. Uyu mubyeyi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko nyakwigendera yishwe mu masaha ya saa moya z’umugoroba avuye ku kazi.

    Ingabire Marie Immaculée avuga ko Karemera yavuye ku kazi asanzwe akora cyane ko bo bafite uruhushya rwo gukora muri iyi minsi umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo, hanyuma yataha akaba ari bwo yicwa n’abagizi na nabi, urwego rw’ubugenzacyaha ngo rukaba rwanataye muri yombi abakekwa.

    Ingabire Marie Immaculée avuga ko nyakwigendera yari atuye hafi y’ahahoze Kaminuza ya KIM, akaba yishwe arimo ataha mu muhanga uca ku kigo cy’amashuri cya Kigali Parents School i Nyandungu mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Uyu mubyeyi yavuganye n’umunyamakuru afite agahinda ndetse avuga ko atarabasha kwakira urupfu rwa nyakwigendera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Umushoferi-wa-Ingabire-Marie-Immaculee-yishwe-avuye-ku-kazi

  • Zipline mu myiteguro yo kuzageza inkingo za Coronavirus mu bice bya kure byo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Zipline ni ikigo cyifashisha ikoranabuhanga ry'utudege duto tutagira abapilote (drones) mu gutwara amaraso hirya no hino mu bitaro n'ibigo nderabuzima byo mu Rwanda, biri ahantu kure bigoye ko hagera imodoka mu buryo bworoshye, cyangwa se ayo maraso akaba akenewe mu buryo bwihutirwa mu rwego rwo kurokora ubuzima bw'umuntu.

    Magingo aya, iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016 ari na ho ha mbere ku Isi cyahereye, gifite ibyicaro bibiri i Kayonza n'i Muhanga, ndetse kikaba gitanga serivise zacyo mu bigo nderabuzima 260, mu gihe intego ari ukugera ku bigo nderabuzima 700 mu gihe kiri imbere.

    Amakuru avuga ko iki kigo kiri mu myiteguro ikomeye y'uburyo gishobora kuzageza inkingo za Coronavirus aho zizaba zikenewe, bigakorwa nk'uko bikorwa mu gutwara amaraso hirya no hino mu gihugu.

    Kugeza ubu, iki kigo kirimo guhugura abakozi bacyo ku buryo bwo kuzatanga izi serivise zo gukwirakwiza inkingo igihe zizaba zigeze mu Rwanda. Barimo kandi kubaka ibikorwaremezo birimo firigo zikonjesha inkingo, mu rwego rwo kwitegura ku buryo bazajya banabika inkingo bazatanga hirya no hino mu gihugu.

    Israel Bimpe, Umuyobozi Mukuru wa Zipline ku rwego rwa Afurika, yabwiye The New Times ko imyiteguro bayigeze kure ku byicaro byabo byombi, igisigaye gusa akaba ari ukumvikana n'inzego za Leta kugira ngo bazatangire ibi bikorwa mu gihe inkingo zizaba zigeze mu Rwanda.

    Yagize ati “Dufitanye imikoranire myiza n'Ikigo cy'Igihugu cy'Igihugu Gishinzwe iby'Indege za Gisivili (RCAA) mu kutwemerera imihanda mu buryo bwihuse, ibyo ntitubishidikanyaho. Zipline itwara ingano nto y'ibikenewe, igafasha ahantu hadafite ububiko buhagije. Bimwe mu bitaro bigira ububiko buhagije ibindi ntibibugire. Zipline ishobora kubagezaho ibyo bakeneye, igihe babikeneye mu ngano babishakamo”.

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe iby'Indege za Gisivili (RCAA) ni cyo giha Zipline uburenganzira ku mihanda yo mu kirere ikoreshwa n'utudege twa Zipline, mu rwego rwo kwirinda ko habaho impanuka zo mu kirere.

    Ibyicaro bya Zipline bifite ubushobozi bwo gutanga serivise amasaha 24 ndetse buri masaha 12, utudege 150 tugurukana amaraso tuyajyanye aho aba akenewe mu gihugu.

    Nyuma yo kubona uburyo iri koranabuhanga ryatanze umusaruro mu Rwanda, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ghana byamaze kwegera Zipline kugira ngo batangire gukorana na bo muri serivise zo gukwirakwiza ibirimo amaraso n'imiti bikenerwa cyane kwa muganga hifashishijwe utudege tutagira abapilote.

    Ikigo cya Zipline kiritegura gutangira kuzakwirakwiza inkingo igihe zizaba zigeze mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zipline-mu-myiteguro-yo-kuzageza-inkingo-za-coronavirus-mu-bice-bya-kure-byo-mu

  • Nyarugenge: Umwana yishe mugenzi we amuteye icyuma – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2021, nibwo uwo mwana yishe mugenzi we amuteye icyuma.

    Abaturage bo mu Kagari ka Kabahizi aho ubu bwicanyi bwakorewe, bavuga ko umugiraneza yahaye aba bana amafaranga ariko bananirwa kumvikana uko bari buyagabane batangira kurwana umwe afata icyuma agitera mugenzi we.

    Abantu bari hafi aho bahise bajyana uwatewe icyuma ku ivuriro ariko ahagera yamaze gushiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yemereye IGIHE iby'aya makuru anashimangira ko uyu mwana wishe mugenzi we yahise ashyikirizwa inzego z'umutekano.

    Ati 'Ni marine zashyamiranye zirangije imwe itera mugenzi wayo icyuma undi yitaba Imana.'

    Uyu mwana wishe mugenzi we amuteye icyuma yahise atabwa muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-umwana-yishe-mugenzi-we-amuteye-icyuma

  • Kayonza: Umugabo wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero yasanzwe yariyahuye – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu mugabo witwaga Munyakazi Thomas wabonetse mu Mudugudu wa Ubwiza mu Kagari ka Ryamanyoni mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afitanye ibibazo n'umugore we bituruka ku kuba yari yarashatse undi mugore ku ruhande ndetse baza no kubyarana.

    Iki kibazo ngo cyatumaga akunda gushwana cyane n'umugore we rimwe na rimwe bagashwana uyu mugabo agahitamo kujya kurara ku mugore we wa kabiri yari yarashatse. Uyu mugore ngo yari amaze iminsi avuga ko yabuze umugabo we baza gusanga yiyahuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Jackline Mutesi, yabwiye IGIHE ko umurambo w'uyu mugabo bawusanze mu nzu yakanikiragamo amagare bigakekwa ko amaze iminsi ariho yiyahuriye akoresheje umuti wica udukoko two mu myaka.

    Ati ' Uyu mugabo yavuye mu rugo atavunganye neza n'umugore we arazamuka ajya aho yakanikiraga amagare, bivugwa yahise yinjira muri iyo nzu yakoreragamo arikingirana anywa umuti wica udukoko, kuko rero ngo hari ubwo yajyaga atarara iwe mu rugo yaraye ku wundi mugore yari yarashatse mu buryo butemewe, umugore we babanaga yagize ngo yaraye kuri uwo mugore.'

    Yakomeje agira ati ' Umugore we mukuru yabonye umunsi wa mbere ushize, uwa kabiri ushize atangira kubwira abaturanyi ko yabuze umugabo we, batangira kumushakisha ahantu hose baramubura, bageze hamwe yakoreraga barebye mu idirishya basanga amaze iminsi apfiriyemo.'

    Gitifu Mutesi yakomeje asaba abashakanye kwirinda amakimbirane ashobora gutuma umwe yiyahura, yabasabye kujya bitabaza imiryango mu gukemura ibibazo byananirana bakitabaza ubuyobozi ngo kuko bubereyeho kubafasha aho kugira ngo bigere aho umwe afata icyemezo cyo kwiyahura.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-wari-umaze-iminsi-ibiri-aburiwe-irengero-yasanzwe-yariyahuye

  • Gicumbi: Bayobotse abapfumu mu kwirinda imanza zitinda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuze ko kwibwa bibabaje, kandi ko akenshi hari igihe wibwa ikintu gifite agaciro ku buryo uba ugomba kukigaruza, bityo ukaba wakwifashisha imbaraga zidasanzwe zirimo iza gipfumu mu kugaruza umutungo wawe kuko iyo wishinze imanza zitinda ukisanga wahombye.

    Umwe mu baganiriye na Radio 1 yagize ati 'Kera bibaga umuntu, noneho bagafata amahembe bakamuhamagara agahita aza, yaba ibyo yibye yarabiriye akabizira, yaba atarabirya akabigarura.'

    Undi atanga ubuhamya bw'uko yagaruje telefoni yari yaribwe abifashijwemo n'umupfumukazi aho muri Gicumbi.

    Ati 'Nahise manuka ndamubwira nti 'ya telefoni barayijyanye', nawe yahise ambaza niba nta kintu nayikoreshejemo, naraje mfata kariya bashyira mu matwi [Ecouteur], ntabwo byatinze nyine telefoni nahise nyibona. Ni byiza cyane kuko ubibona mutagiye mu manza.'

    Yongeyeho ko gukoresha ubu buryo byamurinze kujya mu manza, kuko byatumye abona ibyo yashakaga bitamugoye, ati 'Ni byiza kuko biturinda kujya mu manza.'

    Si muri Gicumbi gusa humvikana imyizerere nk'iyi, kuko yanavuzwe mu tundi turere turimo Rusizi na Kayonza, icyakora abenshi bakavuga ko imyizerere nk'iyi ari ukwihanira kandi idatanga umusaruro uba wizewe, dore ko hari benshi babihombeyemo akayabo.

    Bamwe mu baturage bavuga ko bajya mu bapfumu mu rwego rwo kwirinda kujya mu manza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-hari-abaturage-bavuga-ko-bajya-mu-bapfumu-mu-rwego-rwo-kwirinda-imanza

  • Imishinga 72 y'ubushakashatsi igamije guhindura ubuzima bw'abaturarwanda yahawe inkunga – #rwanda #RwOT

    Iyi mishinga uko ari 72 yatoranyijwe hakurikijwe ibice bitatu by'ingenzi birimo igice kizibanda ku guhanga udushya mu Rwanda kirimo imishinga y'ubushakashatsi 36 yahawe miliyoni 280 Frw. 80% by'iyi nkunga izakoreshwa mu bushakashatsi naho 20 % agenewe gufasha abazabukora. Abazabatoza bo bazabwa miliyoni 224 Frw.

    Ikindi cyiciro ni igikubiyemo imishinga 17 y'ubushakashatsi buzakorwa ku birebana n'icyorezo cya Coronavirus, aho yahawe inkunga ya miliyari 1,02 Frw.

    Indi mishinga 19 yo izibanda ku bushakashatsi bugamije ku gutanga ubumenyi. Igabanyije mu byiciro bitatu, aho iyo mu cyiciro cya mbere yahawe miliyoni 60 Frw, iri mu cya kabiri igahabwa miliyoni 90 Frw naho iyo mu cya gatatu igahabwa miliyoni 150 Frw kuri buri mushinga.

    Gahunda yo gutanga inkunga ku mishinga y'ubushakashatsi yatangiye muri Kanama 2018, nyuma yo kubona ko hari inzitizi abashakashastsi bo mu Rwanda bahuraga nazo nko kubura amikoro ahagije maze bigatuma ubushakashatsi buhera inyuma.

    Aba bashakashatsi bahabwa iyi nkunga biciye mu kigega cyihariye kigamije gutera inkunga abashakashatsi mu Rwanda (NRIF) cyatangijwe na Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri NCST.

    Umunyamabanga Mukuru wa NCST, Dr. Eugene Mutimura, atangiza iki gikorwa tariki 5 Gashyantare mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yashimiye Guverinoma y'u Rwanda by'umwihariko n'abandi baterankunga n'abafatanyabikorwa bose bafashije komisiyo ayoboye muri iki gikorwa.

    Yongeyeho ko ibi bizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kuzaba ruri mu bihugu byifashije mu 2025 ndetse no kuba mu bihugu byateye imbere mu 2050.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko intego ya leta ari ukongera ingufu mu dushya duhangwa hashingiwe ku bushakashatsi, kugira ngo u Rwanda ruzagere ku rwego rw'ibindi bihugu byateye imbere ku Isi mu bijyanye no guhanga udushya.

    Yashyikirije impamyabushobozi abantu batatu bahagarariye abandi muri buri cyiciro, aho mu cyiciro cy'abazakora ubushakashatsi buzibanda ku guhanga udushya mu Rwanda hahembwe uwitwa Mukandayisenga Beatrice, uzakora ubushakashati bwerekana uko imyanda yajugunywa hifashishijwe uburyo karemano buboneye. Yahawe miliyoni 10 Frw.

    Uwahembwe mu cyiciro cy'ubushakashatsi buzakorwa ku birebana n'icyorezo cya Coronavirus, ni Jean Marie Ntaganda wahawe 59.879.400 Frw, akazakora ubushakashatsi ku byerekeye gukoresha imibare mu kwerekana no kugenzura ingaruka za Covid-19 mu Rwanda.

    Prof. Lyumugabe François yahawe 119.706.135 Frw azifashisha mu gukora bushakashatsi buzashyira ahagarara uburyo buteye imbere bwo kwenga ikigage himakazwa ubuzirange bwacyo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-72-y-ubushakashatsi-igamije-guhindura-ubuzima-bw-abaturarwanda-yahawe