Category: Uncategorized

  • Nyuma y’imyaka 14 ivutse AS Kigali igiye guhi… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Kick-off cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, uyu muyobozi yemeje ko izina AS Kigali rigiye gukurwaho, rigasiburwa na Kigali FC.

    Shema yasobanuye ko impamvu nyamukuru izatuma iyi kipe ihindura izina ari uko bizatanga uburenganzira ku bifuza kuyigiramo imigabane mu gihe kuri ubu bidakunda kubera ko ari ikipe ishingiye ku banyamuryango.

    AS Kigali cyangwa Association Sportive de Kigali imaze imyaka 14 ivutse,  nyuma yo kwihuza kwa Renaissance FC na Kigali FC mu 2006, ikaba imaze kwegukana igikombe cy'Amahoro inshuro ebyiri; mu 2013 no mu 2019.

    Kigali FC nayo yagiyeho nyuma yo guhindurirwa izina kw’iyitwaga Les Citadins mu 2003.

    Magingo aya, AS Kigali niyo kipe rukumbi ihagarariye u Rwanda, isigaye mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederations Cup, aho igeze mu cyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma mbere yo kwinjira mu mikino y’amatsinda.

    AS Kigali iri kwitegura guhura na CS Sfaxien yo muri Tunisia muri iki cyiciro, umukino ubanza uzabera muri Tunisia tariki ya 13 Gashyantare mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y'icyumweru kimwe.

    Iyi kipe ikaba yarasezereye amakipe arimo Orapa United yo muri Botswana na KCCA yo muri Uganda mu byiciro byabanje muri iri rushanwa.

    AS Kigali igiye guhindurirwa izine yitwe Kigali FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102903/nyuma-yimyaka-14-ivutse-as-kigali-igiye-guhindurirwa-izina-102903.html

  • Umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée yishwe – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera, wanabaye mu ba mbere bagezweho n'aya makuru, Bayingana Jean Bosco, yavuze ko ejo Karemera yiriwe mu kazi bisanzwe, ku mugoroba agatahana umwe mu bayobozi be utuye ku Kimironko, hanyuma atashye abona abantu bari kurwana ajya kubakiza.

    Ati 'Mu nzira ataha, agenda n'amaguru kuko ataha hariya hafi na KIM University, hari abantu bashyamiranye, abona harimo abo azi agenda ajya kubakiza, nibwo havuyemo umwe ntabwo havugwa ikintu yamukubise ararambarara agwa aho ngaho, uko yakaguye ntabwo yabyutse, abahageze bose basanze aryamye aho ngaho byarangiye.'

    Mu ijwi ryuzuyemo agahinda kenshi, Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Marie Immaculée, yabwiye IGIHE ko bababajwe no kumva inkuru y'urupfu rwa Karemera, kuko ngo yari umusore ukiri muto wari ufite intumbero ngari mu buzima.

    Ati 'Nta kintu mfite na navuga njye, kuko yari umusore utaranashaka ufite ubuzima bwe bwose imbere ye, umeze neza utagira indi ndwara arwara, ubwo nanjye mu by'ukuri birasa n'ibyampungabanyije, twese mbese twahungabanye.'

    Ingabire yavuze ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Karemera Abraham bose, barimo abo barwanaga yagiye gukiza, kuri ubu batawe muri yombi, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko, ariko ngo nta yandi makuru baramenya kuri ibyo.

    Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kujya gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane mu by'ukuri icyamwishe, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, abo mu muryango we bavugaga ko ibisubizo bitaramenyekana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushoferi-wa-ingabire-marie-immaculee-yishwe

  • Umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée yishwe n'abantu bari bashyamiranye akajya kubakiza #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera, wanabaye mu ba mbere bagezweho n'aya makuru, Bayingana Jean Bosco, yavuze ko ejo Karemera yiriwe mu kazi bisanzwe, ku mugoroba agatahana umwe mu bayobozi be utuye ku Kimironko, hanyuma atashye abona abantu bari kurwana ajya kubakiza.

    Ati 'Mu nzira ataha, agenda n'amaguru kuko ataha hariya hafi na KIM University, hari abantu bashyamiranye, abona harimo abo azi agenda ajya kubakiza, nibwo havuyemo umwe ntabwo havugwa ikintu yamukubise ararambarara agwa aho ngaho, uko yakaguye ntabwo yabyutse, abahageze bose basanze aryamye aho ngaho byarangiye.'

    Mu ijwi ryuzuyemo agahinda kenshi, Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Marie Immaculée, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bababajwe no kumva inkuru y'urupfu rwa Karemera, kuko ngo yari umusore ukiri muto wari ufite intumbero ngari mu buzima.

    Ati 'Nta kintu mfite na navuga njye, kuko yari umusore utaranashaka ufite ubuzima bwe bwose imbere ye, umeze neza utagira indi ndwara arwara, ubwo nanjye mu by'ukuri birasa n'ibyampungabanyije, twese mbese twahungabanye.'

    Ingabire yavuze ko abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Karemera Abraham bose, barimo abo barwanaga yagiye gukiza, kuri ubu batawe muri yombi, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko, ariko ngo nta yandi makuru baramenya kuri ibyo.

    Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kujya gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane mu by'ukuri icyamwishe, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, abo mu muryango we bavugaga ko ibisubizo bitaramenyekana.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umushoferi-wa-ingabire-marie-immaculee-yishwe-n-abantu-bari-bashyamiranye

  • Nyarugenge:Umwana w'imyaka 16 yishe mugenzi we bapfa amafaranga 500 bari bahawe n'umugiraneza #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2021, nibwo uwo mwana yishe mugenzi we amuteye icyuma.

    Abaturage bo mu Kagari ka Kabahizi aho ubu bwicanyi bwakorewe, bavuga ko umugiraneza yahaye aba bana amafaranga ariko bananirwa kumvikana uko bari buyagabane batangira kurwana umwe afata icyuma agitera mugenzi we.

    Abantu bari hafi aho bahise bajyana uwatewe icyuma ku ivuriro ariko ahagera yamaze gushiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yemereye Itangazamakuru iby'aya makuru anashimangira ko uyu mwana wishe mugenzi we yahise ashyikirizwa inzego z'umutekano.

    Ati 'Ni marine zashyamiranye zirangije imwe itera mugenzi wayo icyuma undi yitaba Imana.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/nyarugenge-umwana-w-imyaka-16-yishe-mugenzi-we-bapfa-amafaranga-500-bari-bahawe

  • Dore agashya kashimishije! Umukwe yogoshe igipara umugeni we imbere y'imbaga ngo arebe ubwiza bwe #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'Ubuhinde ubukwe bwagaragayemo agashya kashimishije ababwitabiriye bose, ubwo mu gihe cyo gutwikurura ngo yereke abantu umugeni, umusore yahise yogosha umukunzi we umusatsi wose awumaraho (igipara).

    Abenshi bavuga ko ubwiza bw'umukobwa bwongerwa n'umusatsi we, ariyo mpamvu uzabona benshi mu bakobwa bagiye gukora ubukwe bita cyane ku misatsi yabo mu rwego rwo kugaragara neza mu mafoto n'imbere y'abatumirwa muri rusange bitabiriye ubukwe.

    Siko byari byifashe rero kuri aba bageni bo mu Buhinde, aho bakoze agashya bakogoshyanya imisatsi bakamaraho neza nea ibyo bita 'igipara'.

    Umusore yogoshe umugeni we mu gihe n'umugeni yahise nawe ahindukira yogosha umugabo we nawe amushyiraho igipara.

    Amakuru ya Indian Times avuga ko bari babisezeranyeho ko imisatsi bayogosha uwo muhango w'ubukwe ugeze mu kwerekana ko bazafashanya muri byose.

    Iki kinyamakuru Indian Times cyatangaje iyi nkuru gikomeza kivuga ko ibi uyu musore yakoze byasusurukije umutima wa nyirabukwe n'abari aho bose.

    Umugeni yavuze ko umugabo we ari we wazanye igitekerezo cyo gutungura abashyitsi babo no kogosha umusatsi mu bukwe.

    Ngo hari igihe ukundana n'umuntu utazi uko ateye kubera guhorana umusatsi cyangwa ahora yambaye ingofero, kogoshanya rero byari ukwerekana neza uko bameze no gushimangira ubufatanye bazagirana mu mibanire yabo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/06/dore-agashya-kashimishije-umukwe-yogoshe-igipara-umugeni-we-imbere-yimbaga-ngo-arebe-ubwiza-bwe/

  • Barack Obama n'umugore we Michelle Obama bagiye gushyira hanze filime 6 #rwanda #RwOT

    Netflix yatangaje ko muri izi filime harimo izakinwa hifashishijwe inkuru iri mu gitabo cy'umwanditsi w'umunya-Pakistani Mohsin Hamid kitwa 'Exit West'. Inkuru iri muri iki gitabo iba ivuga kuri couple y'abakundana bakiri bato batwarwa n'urugi rufite imbaraga zidasazwe rukabatabara rukabageza mu kindi gihugu kuko mu cyabo biba bitoroshye nta mutekano.

    Izi filime kandi zizaba zirimo iyitwa 'Satellite' izakorerwa muri T Street. Iyi ni kompanyi ikomeye mu gutunganya sinema yashinzwe na Rian Johnson wayoboye filime zikomeye nka 'Star Wars' yakunzwe n'abatari bake. Iyi kompanyi ayifatanyije n'uwitwa Ram Bergman nawe wamamaye mu gutunganya ama filime.

    Mu zindi zizajya hanze harimo iyitwa 'Tenzing,' 'The Young Wife' na 'Firekeeper's Daughter'. Iyi yo izaba ari filime y'uruhererekane izagaragaramo umukobwa witwa Angeline Boulley w'imyaka 18 uba waratawe muri yombi na Polisi agakorwaho iperereza. Indi y'uyuhererekane izajya hanze ni ijyanye n'icyegeranyo kizajya kivuga kuri parike.

    Netflix yatangaje ko izi filime zizajya hanze mu gihe kiri imbere ariko ntiyatangaje amatariki nyayo. Iyi sosiyete iri mu zikomeye zicuruza filime yagiranye amasezerano na Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018. Bakoranye ku cyegeranyo kiswe 'American Factory' cyatwaye igihembo cya Oscar mu mwaka wa 2020 nk'icyabaye kiza kurusha ibindi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/barack-obama-n-umugore-we-michelle-obama-bagiye-gushyira-hanze-filime-6

  • Monique Nsanzabaganwa yagizwe Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe – #rwanda #RwOT

    Dr Nsanzabaganwa w'imyaka 50 agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wari uwuriho kuva mu 2017. Agiye kungiriza Moussa Faki Mahamat wongeye gutorerwa kuba Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU aba afite inshingano zo gufasha Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU kuzuza inshingano, ariko akibanda ku bijyanye no kwita ku mutungo n'ingengo y'imari bya Komisiyo.

    Agomba kandi kuba afite uburambe bw'imyaka itari munsi ya 20 mu nzego zizwi, ariko 10 muri iyo akaba yarayimaze mu buyobozi bukuru bw'ibigo binini.

    Mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo adahari, Umuyobozi Mukuru Wungirije afata inshingano ze, akayobora inama ndetse akanafata ibindi byemezo bikomeye.

    Dr Nsanzabaganwa kandi azaba ari umujyanama wa Moussa Faki kuri buri cyemezo cyose azajya afata.

    Yari ahatanye n'abakandida babiri barimo Hasna Barkat Daoud ukomoka muri Djibuti wigeze kuba Minisitiri w'Urubyiruko, Imikino n'Ubukerarugendo wagize amajwi abiri na Pamela Kasabiiti Mbabazi usanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cy'Igenamigambi muri Uganda, umwanya yari yaragiyeho mu mwaka wa 2019. Mbere yaho, yari Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga ya Mbarara wagize 10.

    Mu ntangiriro za Ukuboza 2020, nibwo u Rwanda rwatanze Kandidatire ya Dr Monique Nsanzabaganwa nk'umukandida warwo kuri uyu mwanya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriyemo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

    Dr Nsanzabaganwa ni umubyeyi w'imyaka 49. Mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y'Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry'u Rwanda.

    Ni Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

    Yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y'Epfo, ibijyanye n'ubukungu, abona impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n'impamyabumenyi y'ikirenga, PhD, mu 2012.

    Ubwo yari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, nibwo amavugurura mu bucuruzi yakozwe bijyana n'amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.

    Dr Nsanzabaganwa ari mu Nama z'Ubutegetsi zitandukanye, ayoboye Inama y'ubutegetsi y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, ari no mu y'Umuryango Women's World Banking, uharanira kuzamura ubukungu bw'abagore, aho ahagarariye Inama Ngishwanama ya Afurika.

    Dr Nsanzabaganwa kandi niwe uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry'u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z'imari, akaba n'Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

    Itorwa rya Dr Nsanzagabanwa ryishimiwe n'abantu benshi

    Félicitations nyinshi à mon ancienne collègue, une femme travailleuse et très capable Monique @mnsanzabaganwa fraîchement élue nouvelle vice-présidente de la Commission de l'Union Africaine @_AfricanUnion. Clin d'œil à mon pays le #Rwanda!!

    — Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) February 6, 2021

    Congratulations to Rwanda's candidate, @mnsanzabaganwa on her election as Deputy Chairperson of the African Union Commission, elected by 42 votes out of 55 member states. #AUsummit2021 #AU #TheAfricaWeWant #RwOT https://t.co/2y3UMMdQtZ pic.twitter.com/GJS85Vjc38

    — Ministry of Foreign Affairs & Int’l Cooperation (@RwandaMFA) February 6, 2021

    The Women, Gender and Development Directorate wishes to congratulate Chairperson @AUC_MoussaFaki on his unanimous re-election.

    Congratulations to Dr. Monique Nsanzabaganwa @mnsanzabaganwa on your election as the Deputy Chairperson. Great to have a woman at the helm of leadership pic.twitter.com/6F8zDBCl0u

    — African Union Women & Gender Development. (@AU_WGDD) February 6, 2021

    I congratulate my dear brother @AUC_MoussaFaki on his brilliant re-election as Chairperson of the African Union Commission. I also extend in the same vein warm felicitations to Monique Nsanzabaganwa @mnsanzabaganwa on her election as Deputy Chair of the AUC. Congratulations.

    — Hage G. Geingob (@hagegeingob) February 6, 2021

    Congratulations Hon. Dr Monique Nsanzabaganwa for a well deserved position. Thanks to the Goverment support. Proudly Rwandan.👍

    — UWUMUKIZA Françoise (@uwumukiza11) February 6, 2021

    Congratulations to Dr. Monique N. and our country at large! U Rwanda rweme!! Intsinzi bana b’u Rwanda👏👏👏

    — Mujawamariya Jeanne d’Arc (@MujaJeanne) February 6, 2021

    Congratulations dear @mnsanzabaganwa, we are proud of you and wish you success in your new continental assignments.

    — Rwangombwa John (@rwangombwajRW) February 6, 2021

    Waoooh……!!! Biranshimishije cyane! Sinshidikanya ko uzaduhesha ishema kuri uwo mwanya!! Mbega ibintu [email protected] Uzagura!!🤣🤣🤣

    — Emmanuel Havugimana (@manuhavuga) February 6, 2021

    Congratulations @mnsanzabaganwa 👏👏👏 Nyagasani akujye imbere nk’ibisanzwe, portes très haut ce drappeau 🇷🇼

    — Isabelle Kalihangabo (@KalihangaboIsa) February 6, 2021

    Congratulations to her. #Rwanda 🇷🇼 👏🏾👏🏾💪🏾💪🏾

    — NKURANGA Alphonse (@Nkurangalphonse) February 6, 2021

    Congratulations!!!! @mnsanzabaganwa

    — Fanfan Rwanyindo.K (@FRwanyindo) February 6, 2021

    Congratulations to Dr Monique for this well deserved position as AUC Vice Chair. Wishing you all the best in this continental leadership responsibility.

    — Josephine Uwamariya (@Josephine287) February 6, 2021

    Congs Dr Monique. We with you every kind of success and to become good Brand for Rwanda like Dr Kaberuka & other.

    — Charles Kayumba (@CharlesKayumba1) February 6, 2021

    Great news!! Warm congratulations to Rwanda’s Candidate @mnsanzabaganwa

    — MUKANGIRA Jacqueline. (@MUKANGIRA1) February 6, 2021

    Warmest congratulations @mnsanzabaganwa on your election as Deputy Chairperson #AUsummit2021 we are very proud 🇷🇼🇷🇼🇷🇼.👏👏 🙌🙌

    — Sandrine Uwimbabazi Maziyateke (@Suwimbabazi_M) February 6, 2021

    U Rwanda rwacu rutanga abageni👍👍congrats Dr @mnsanzabaganwa 🙏Uwiteka azabane namwe mu mirimo mishya!

    — Claudine Baraka (@Baraka71) February 6, 2021

    Congratulations @mnsanzabaganwa What a great week it has been for African women!!💪🏾

    — Louise Kanyonga (@LouiseKanyonga) February 6, 2021

    Congratulations to our Rwandan candidate Dr. Monique. All the best

    — Uwamariya Odette (@UwamariyaOdette) February 6, 2021

    🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🎊🎊🎊🎊💃🏿💃🏿💃🏿 what a smart choice! congratulations Dr. @mnsanzabaganwa #WomenShouldLead

    — Nsanga Sylvie (@NsangaSylvie) February 6, 2021

    Congratulations!!

    — Edda Mukabagwiza (@EddaM2012) February 6, 2021

    Congratulations Dr Monique 💪💪

    — Vincent Nyirigira🇷🇼 (@vincent_flug) February 6, 2021

    Congratulations Sister @mnsanzabaganwa we wish you success.

    — Germaine Mukabalisa (@gmukabalisa) February 6, 2021

    Tiutes mes felicitations Dr. Monique Nsanzabaganwa. God bless you in your new position and from your established records we know you will do an excellent job.

    — Innocent Kabenga. (@KabengaKabenga) February 6, 2021

    Dr Nsanzabaganwa ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye n’ubukungu n’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/monique-nsanzabaganwa-yagizwe-umuyobozi-wungirije-wa-komisiyo-ya-afurika-yunze

  • COVID-19: Ese ibihe u Rwanda rumazemo umwaka ni byo bidasanzwe bivugwa mu Itegeko Nshinga? – #rwanda #RwOT

    U Rwanda si ikirwa nubwo no mu birwa Coronavirus yagezeyo. Tariki 14 Werurwe 2020 umuntu wa mbere yabonetse ku butaka bw'u Rwanda yanduye Coronavirus. Hashize iminsi irindwi, Guverinoma yarateranye yanzura ko igihugu cyose kijya muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Ni ibintu byari biri gukorwa n'ahandi henshi ku Isi, kuko ariyo nama impuguke mu ndwara z'ibyorezo zatangaga mu gihe nta muti cyangwa urukingo rwari rwakabonetse kuri iyo ndwara yandura kandi igahererekanywa mu buryo bworoshye cyane.

    Tariki ya 4 Gicurasi 2020, nyuma y'iminsi 43 abantu bari mu rugo, Guverinoma y'u Rwanda yakomoreye ibikorwa bimwe na bimwe, ariko nyuma yaho agace kabonetsemo ubwiyongere bukabije bw'ubwandu kakagashyirwa muri guma mu rugo byihariye.

    Byarabaye mu bice nka Rusizi, Nyamagabe, ibice bimwe bya Kigali n'ahandi. Gufunga uduce tumwe byajyanaga n'amasaha yihariye abantu bagomba kuba bavuye mu nzira n'ayo bemerewe gusubukura ingendo mu gitondo.

    Ntabwo ingamba zagiye zifatwa zavuzweho rumwe akenshi kuko hari uburenganzira n'ubwisanzure bya bamwe zabangamiraga ariko Guverinoma ikagaragaza ko nta yandi mahitamo ngo irinde ubuzima rusange bwa benshi nk'imwe mu nshingano zayo z'ibanze.

    Umujyi wa Kigali kuri ubu uri mu cyumweru cya gatatu cya Guma mu rugo yashyizweho mu minsi ishize. Byitezwe ko tariki 8 Gashyantare ibikorwa bimwe bizasubukurwa, icyakora impaka zibaza niba ibikorwa bitabangamiye amategeko zirakomeje.

    Ibyemezo byafashwe na guverinoma hagamijwe gukumira ikwirakwira rya Coronavirus ni byinshi kuko nk'inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Gashyantare 2021, yemeje ko amatora y'inzego z'ibanze asubitswe kubera iki cyorezo.

    Mu ntangiriro z'iki Cyumweru, ku rubuga rwa Twitter habereye impaka zishingiye ku mategeko, bamwe bavuga ko u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe bityo ingamba zo gushyira ibice by'igihugu muri guma mu rugo bitari mu nshingano z'inama y'abaminisitiri, ahubwo ari iza Perezida.

    Nyakubahwa honourable Dr./@FrankHabineza nka member of parliament twemera, mwatubwira impamvu ki ingingo ya 136 y’itegeko nshinga #INTEKO yahisemo kutayubahiriza igaharira ububasha bwayo ikabwegurire #Executive/”Ubutegetsi Nyubahirizamategeko” kandi bihabanye na Constitution⁉️🤔 pic.twitter.com/nYhO6ohJrg

    — eLHAMiiD (@eLHAMiiD) February 2, 2021

    Icyo amategeko abivugaho

    Hari uruhande rw'abantu bavuze ko ibyemezo byafashwe bikwiriye ariko bitavuze ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe by'amage cyangwa imidugararo biteganywa n'ingingo ya 136 y'Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho, ryavuguruwe mu 2015.

    Iyo ngingo igira iti 'Ibihe by'amage n'ibihe by'imidugararo biteganywa n'itegeko kandi bitangazwa na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri. Kwemeza ibihe by'amage cyangwa ibihe by'imidugararo bigomba gutangirwa impamvu zumvikana, bikagaragaza igice cy'Igihugu icyo cyemezo kireba n'ingaruka zacyo, bikagaragaza kandi uburenganzira, ubwigenge n'ibyo umuntu yemererwa n'amategeko bihagarikwa ndetse n'igihe bigomba kumara kidashobora kurenga iminsi 15.'

    Igika cya gatatu cy'iyo ngingo gikomeza kigira giti 'Icyo gihe ntigishobora kongerwa birenze iminsi cumi n'itanu keretse iyo bitangiwe uburenganzira n'Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by'amajwi y'abagize buri Mutwe.'

    Ingingo ya 137 y'Itegeko Nshinga, ivuga ko ibihe by'amage bidashobora gutangazwa mu gihugu, keretse iyo Igihugu cyatewe cyangwa kiri hafi guterwa n'amahanga, cyugarijwe cyangwa se iyo inzego zashyizweho n'Itegeko Nshinga zahungabanye.

    Ni mu gihe ibihe by'imidugararo byemezwa mu gihugu hose cyangwa mu gice cyacyo, iyo Igihugu kiri mu byago cyangwa iyo inzego zashyizweho n'Itegeko Nshinga zahungabanye ariko uburemere bwabyo butageze ku rugero rwatuma hatangazwa ibihe by'amage.

    Ingamba Guverinoma ifata irazemerewe?

    Depite Dr Habineza Frank, uyobora Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, yabwiye IGIHE ko ibihe igihugu kimazemo iminsi ari ibisanzwe bitandukanye n'ibivugwa mu Itegeko Nshinga, bityo ko ingamba Guverinoma ifata zitabangamiye amategeko.

    Yavuze ko ibihe igihugu kirimo ari iby'icyorezo, ko Guverinoma iramutse itangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe aribwo hatangira kurebwa niba yubahiriza ibiri mu ngingo ya 136.

    Yagize ati 'Njyewe nasobanuye ko turi mu bihe by'indwara iri ku isi yose utafata nk'ibihe bidasanzwe. Ubundi mu bihe bidasanzwe naho habaho kubuza abantu kugenda mu masaha runaka no kubuza abantu gusohoka mu rugo hari n'igihe inzego za Leta ziba zihagaritswe. Biterwa n'uko bihagaze cyane iyo ari mu bihe by'intambara.'

    IGIHE yabajije Dr Habineza icyo Guverinoma ishingiraho ifata imyanzuro irimo Guma mu Rugo, niba ibihe igihugu kirimo ari ibisanzwe, avuga ko 'Bashingira ku bushishozi ariko kandi Perezida afite inshingano zo kurinda abaturage.'

    Umwarimu muri Kaminuza akaba n'impuguke muri Politiki, Dr Buchanan Ismael, yabwiye IGIHE ko na we abona igihugu kitari mu bihe bidasanzwe nk'uko bivugwa mu Itegeko Nshinga.

    Yavuze ko ibyemezo bifatwa na Guverinoma mu kwirinda Covid-19 ari ingamba kandi ibifitiye ububasha nkuko hari indi myanzuro runaka ijya ifata.

    Ati 'Ni ingamba ntabwo ari ibihe by'amage kandi nta nama y'abaminisitiri ivuga ko turi mu bihe by'amage kereka niba tutumva ijambo amage kimwe. Njye niko mbyumva. Amage bifite inyito yabyo mu itegeko naho icyorezo cyangwa indwara yateye, leta ntacyo iratangaza kugira ngo bibe byaba itegeko ryo mu gihe cy'amage.'

    Dr Buchanan yavuze ko kuba abantu bari muri Guma mu Rugo, bidakwiriye kumvikana nk'aho bari mu mage cyangwa imidugararo. Yavuze ko ari umwanzuro ugamije guhangana n'ikibazo gihari cy'indwara.

    Ati 'Ni umwanzuro bashobora gufata bavuga bati reka iki kibazo gihari turebe uko twarwana nacyo mu gukiza abantu. Iyo bavuze ko ari amage nibwo n'ariya mategeko turiho tuvuga akurikizwa, mu gihe bitavuzwe ngo hakorwe isesengura ko hari amage, njye ndumva Guverinoma ifata ingingo ziyibereye.'

    Umujyi wa Kigali ugiye kumara ibyumweru bitatu mu bihe bya Guma mu Rugo

    Igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, ibyo Guverinoma ikora biremewe

    Umunyamategeko akaba n'umwarimu muri Kaminuza, Maître Bayingana Janvier ntiyemeranya n'abavuga ko u Rwanda ruri mu bihe bisanzwe.

    Yavuze ko mu mategeko mpuzamahanga n'ay'igihugu kigenderaho, hagaragazwa neza ibijyanye n'uburenganzira bw'ibanze bwa muntu burimo ubwisanzure mu gukora icyo ashaka nko gutembera, gutahira igihe ashakiye, kwidagadura n'ibindi.

    Icyakora, Bayingana yavuze ko mu Itegeko Nshinga rya buri gihugu, habamo ingingo zigaragaza ibyakorwa mu bihe bidasanzwe ku bw'inyungu rusange, birimo no gufata ingingo zishobora kubangamira bumwe muri bwa burenganzira bw'ibanze.

    Ku bijyanye n'u Rwanda, yavuze ko akurikije uko Itegeko Nshinga ribisobanura, byigaragaza ko u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe kuko hari bwa burenganzira bw'ibanze bwa muntu bwabangamiwe kubw'inyungu rusange.

    Ati 'Mu bihe bisanzwe nta muntu wabwira ngo ntuve iwawe keretse ahari uwo muntu afunze kandi nabwo ntiwamugumisha iwe, wamujyana ahagenewe gufungirwa, ariko iyo uvuze ngo nturenge aha, ntugende iyi saha, biba byabaye ibihe bidasanzwe.'

    Yongeyeho ati 'Kutabyita amage cyangwa se imidugararo sinzi icyo waba ushingiyeho. Icyorezo byagaragaye ko gihitana ubuzima. Reba umudagururo uba niba abantu bashoboraga guhurira muri stade bakaba badashobora guhura, mu rugo umugore yarwara Covid-19 umugabo akajya mu kato, umudugararo urenze uwo ni uwuhe?'

    Yavuze ko Itegeko Nshinga ryatanze imirongo migari kuba ritaravuze ngo ibihe bidasanzwe birimo ibi n'ibi, ngo kuko nta wamenya ikintu cyose gishobora kuza kigahungabanya ituze rya rubanda.

    Kuba u Rwanda rwaba ruri mu bihe bidasanzwe bivugwa mu Itegeko Nshinga, hari abagaragaje ko bivuze ko ibyemezo Guverinoma itangaza bitemewe kuko Itegeko Nshinga riteganya ko Perezida wa Repubulika ari we ubitangaza nyuma yo kwemezwa n'inama y'abaminisitiri.

    Bayingana yavuze ko ububasha bwo gufata iyo myanzuro biri mu bubasha bw'Umukuru w'igihugu, Guverinoma n'Inteko Ishinga Amategeko.

    Ati 'Kugeza ubu mbihuje n'ibikorwa muri guma mu rugo, nsanga nta gipfa, nta Tegeko Nshinga ryicwa kubera ko ibyemezo bifatwa na Guverinoma iyobowe na Perezida, ku buryo utavuga ko Guverinoma yafashe ibyemezo umukuru w'igihugu atabyemeye.'

    Kuba ibyemezo bya guma mu rugo n'ibindi byubahirizwa mu kwirinda Covid-19 bitangazwa n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe cyangwa izindi nzego za Leta, Bayingana yavuze ko nta kibazo kirimo kuko ntawe ubitangaza atabiherewe uburenganzira na Perezida wa Repubulika, wahawe icyizere n'abaturage.

    Ati 'Ntabwo itegeko rivuga ngo bitangazwa binyuze mu kinyamakuru, cyangwa ahandi, rivuga ko umukuru w'igihugu abigiramo uruhare. Si rimwe si kabiri twumvise abigiramo uruhare. Kuba watangaza ibintu wifashishije abandi ntabwo icyemezo bikigira icyabo ahubwo icyemezo gikomeza kuba icyawe.'

    Yakomeje agira ati 'Kuba itangazo ryashyirwaho umukono n'undi utari Perezida, mu miyoborere birasanzwe ko umuntu yakwifashisha undi (delegate) ariko akamwifashisha ku cyemezo yafashe. Iyo abikoze abikora muri ya mikoranire isanzwe ya Guverinoma. Ni ububasha itegeko riha umukuru w'igihugu.'

    Ibyemezo birenze iminsi 15

    Ingingo ya 136 y'Itegeko Nshinga ry'u Rwanda mu gika cya kabiri ivuga ko igihe cy'amage n'imidugararo kitagomba kurenza iminsi 15, yongerwa inshuro imwe.

    Mu gihe iyo minsi irenze, Inteko Ishinga Amategeko niyo itanga uburenganzira. Ni mu gihe Guma mu rugo ya mbere muri Werurwe 2020, yamaze iminsi 43. Umujyi wa Kigali ugiye kumara iminsi 20 muri Guma rugo izasozwa tariki 7 Gashyantare uyu mwaka.

    Bayingana yavuze ko nta na rimwe Guverinoma yigeze iterana ngo itangaze iminsi irenze 15 yemererwa n'amategeko.

    Ati 'Ntabwo ufata ibyemezo byose ngo ubiteranye, niba bavuze ngo Guma mu rugo ngo wenda umujyi wa Kigali cyangwa mu gihugu hose kuva itariki iyi kugeza kuri iyi hazubahirizwa ibihe bidasanzwe, ntabwo wavuga ngo ubushize wafashe icyemezo, ahubwo urareba ngo uwo muntu washyizeho iminsi 15 arayemerewe cyangwa ntayemerewe?'

    'Ntabwo Itegeko Nshinga risobanura iminsi 15, ngo rivuge ko ari iminsi 15 uyiteranyije, ahubwo rivuga ko ibirengeje iminsi 15 aribyo bishobora kwemezwa n'Inteko. Mu byemezo byagiye bifatwa guhera mu 2020, ntaho ndabona ko iyo minsi 15 yarenze. Ahubwo irafatwa igihe cyagera ikongera igasuzumwa.'

    Yavuze ko byaba bihabanye n'amategeko, Guverinoma yicaye umunsi umwe igatangaza ko ibyemezo byafashwe byo kugumisha abaturage mu rugo bizamara iminsi irenze 15, ari nabwo bisaba ububasha bw'Inteko.

    Ati 'N'iyo yamara imyaka icumi cyangwa ijana ibikora mu rwego rw'amategeko byaba byemewe nubwo numva itabikora. Inteko yabizamo muri gahunda yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ariko yaba ibabaza impamvu ibyo bikorwa. Icyo gihe ishobora kuyihamagara ikababaza icyo bashingiraho mu byemezo bafata hanyuma bakabitangira ibisobanuro'.

    Icyakora, Bayingana yavuze ko mu gihe habayeho impaka nk'izi ku ngingo z'amategeko, ubifitemo inyungu yemerewe kubaza urwego rwafashe imyanzuro yumva ko ibangamye rugatanga ibisobanuro atanyurwa akitabaza inkiko.

    Mu gihe umuntu atitabaje izo nzira zemewe n'amategeko yitwaje ko ingamba zafashwe atazemera cyangwa abona zihabanye n'amategeko, akanga kubahiriza imyanzuro yafashwe n'inzego zemewe, Bayingana avuga ko bishobora kumuviramo gukora ibyaha birimo kwigomeka n'ibindi.

    Nteze amatwi nibagusubize twumvireho. Na Nyakubahwa Senateri @EvodeU ndetse na Speaker of Parliament @MukabalisaD hamwe na President of Senate @Iyamuremye_A nibadufashe nk’inzobera zikorera mu NTEKO nibaze bagaragarize rubanda impamvu zihesha #cabinet gusubika ubwo burenganzira.

    — eLHAMiiD (@eLHAMiiD) February 3, 2021

    Bwana @eLHAMiiD , nkuko mubibona ntabwo turi mugihe cy'imidugararo cyangwa amage (state of siege/state of emergence ), ibihe turimo nibyo kwirinda indwara kw'isi yose, iriya ngingo ya 136 ntabwo ibangamiwe, ngewe narabisuzumye Kuberako nabanje kubyibazaho nkawe, ariko murakoze

    — Frank Habineza (@FrankHabineza) February 3, 2021

    Nyakubahwa/Honourable Dr. Frank Habineza, mwaramutse ho⁉️

    Murakoze ku bisubizo byanyu mudusangije. Hagati aho uvuze ko wabisuzumye kuko nawe wari wabyibajijeho, natqe nkabaturage nizo mpungenge dufite Kuko nta muyobozi urajya kuri Radio y’igihugu ngo abitangire ibisobanuro neza.

    — eLHAMiiD (@eLHAMiiD) February 3, 2021

    Hon. @FrankHabineza , usibye ingingo ya 136, n'iyihe yindi ngingo y'Itegeko Nshinga Leta yashingiraho isubika uburenganzira bwibanze bwamuntu buteganywa mungingo za: 19, 20, 23, 26, 40 z'Itegeko Nshinga?

    Depite yakagize lawyer akamufasha gusobanukirwa nogusobanura Amategeko.

    — Frank Kigenza (@Rwakigenza) February 3, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-ese-ibihe-u-rwanda-rumazemo-umwaka-ni-byo-bidasanzwe-bivugwa-mu

  • Umusore yasanzwe mu kigega cy'amazi apfutswe umunwa aziritse amaguru n'amaboko #rwanda #RwOT

    Uyu musore uri mu kigero cy'imyaka 20 wari mu myaka 20 ndetse afite abana babiri, yari yashimuswe ku itariki 02 Gashyantare 2021 n'abantu bitwaje intwaro mu gace ka Kakombe.

    Perezida w'urubyiruko rwo muri Komini Kavimvira watanze aya makuru kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Gashyantare, yavuze ko uyu mugabo yabonwe n'abana bashakaga kuvoma amazi muri icyo kigega bamubonye aziritse amaboko n'amaguru afite intege nkeya, ndetse yarapfutswe umunwa bajya guhuruza ababyeyi babo.

    Iyi nkuru dukesha Kivutimes iravuga ko uyu wari wabohewe mu kigega cy'amazi basanze ari uwitwa Mahama Mbombo.

    Amakuru agera kuri uru rubuga aravuga ko uyu yahise ajyanwa kwa muganga ngo akurikiranwe. Iyi nkuru ikaba yibutsa ko Umujyi wa Uvira wugarijwe n'ikibazo cy'umutekano mucye.

    Umunsi ku wundi humvikana ishimutwa, ubwicanyi n'ibindi byaha bikorwa n'abantu bitwaje intwaro kenshi batamenyekana.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umusore-yasanzwe-mu-kigega-cy-amazi-apfutswe-umunwa-aziritse-amaguru-n-amaboko

  • Indonesia: Bahiye ubwoba nyuma y'uko umudugudu uhindutse amaraso gusa #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga baguye mu rujijo kubera amazi yari yahindutse nk'amaraso, bamwe bagaragaza ubwoba bavuga ko hashobora kuba hari izindi mbaraga zibyihishe inyuma.

    Ibihumbi by'abakoresha urubuga rwa Twitter basangije amafoto n'amashusho y'uriya mudugudu wari wuzuye amazi atukura, bagaragaza ko abibutsa amaraso.

    Uwitwa Ayah E Arek-Arek ukoresha Twitter yagize ati: 'Mfite ubwoba cyane mu gihe iyi foto yajya mu biganza bibi by'abakwirakwiza ibinyoma. Mfite ubwoba bw'uko biritwa inkuru zivuga ku bimenyetso byerekana ko ari imperuka y'isi, imvura y'amaraso n'ibindi'.

    Undi ukoresha Twitter witwa Julid uvuga ko akomoka muri kariya gace, we yavuze ko 'Hari ubwo rimwe na rimwe ku mihanda uhasanga ibidendezi bifite amazi y'ibara ry'umuyugubwe (purple)'

    Reuters ivuga ko atari ibisanzwe ko inzuzi zo muri Pekalongan zihindura amabara atandukanye, gusa hakaba hari ubwo nanone amazi afite ibara ry'icyatsi yigeze kwisuka muri undi mudugudu uherereye mu majyaruguru y'uriya mujyi mu kwezi gushize.

    Umuyobozi ushinzwe ubutabazi muri Pekalongan, Dimas Arga Yudha, yemeje ko amafoto y'uriya mudugudu akwirakwizwa ari ukuri.

    Uyu yavuze ko 'amazi atukura yatewe n'irangi rya batik ryazanwe n'umwuzure', yungamo ko 'biza gushira iyo byivanze n'imvura nyuma y'igihe runaka.'

    Iyi Batik ni ubwoko bw'ibitenge bigaragara muri Indonesia, akenshi biba bigizwe n'imirongo y'amabara, umujyi wa Pekalongan ni umwe muyitunganyirizwamo biriya bitenge ku bwinshi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/indonesia-bahiye-ubwoba-nyuma-y-uko-umudugudu-uhindutse-amaraso-gusa