Category: Uncategorized

  • Dr Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yishimiye itorwa rya Dr Nsanzabaganwa Monique wabaye Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe (AU).

    Azaba yungirije Dr Moussa Faki Mahamat wongeye gutorerwa kuyobora iyi Komisiyo mu yindi manda y’imyaka 4.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yanditse iti 'Congratulations ku mukandida w’u Rwanda, Nsanzabaganwa kuba yatowe nk’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Africa yunze Ubumwe, yatowe n’ibihugu 42 kuri 55.'

    Amatora yabereye mu nama isanzwe ya 34 y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.
    Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Mme Louise Mushikiwabo ari mu bishimiye gutorwa kwa Monique Nsanzabaganwa.

    Yanditse ati 'Félicitations nyinshi ku muntu twakoranye, umugore ukunda umurimo kandi ushoboye, Monique yatowe kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.'

    U Rwanda rwari rumaze igihe rutangaje ko Monique Nsanzabaganwa w’imyaka 50, akaba yari Umuyobozi wungirije wa Banki y’Igihugu (BNR) kuva muri 2011 yatanzweho umukandida kuri uriya mwanya.

    Moussa Faki Mahamat wongeye gutorwa ku mwanya wa Perezida w’iyi Komisiyo yavuze ko yishimiye cyane kuba yagiriwe ikizere, agatorwa n’ibihugu 51 kuri 55 bigize AU.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dr-Monique-Nsanzabaganwa-yatorewe-kuba-Umuyobozi-Wungirije-wa-Komisiyo-ya-AU

  • Gicumbi: Polisi yafashe abagabo batanu binjiza kanyanga mu Rwanda bayikuye muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Abatawe muri yombi barimo w'imyaka 24, 18, 22 na babiri bafite 26. Bafatiwe mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yemeje aya makuru, asaba abaturage kudakomeza kwijandika muri ibi bikorwa kuko bibahombya bikanahombya igihugu.

    Yagize ati “Aba bagabo twabafashe nyuma y'uko duhawe amakuru n'abaturage ko hari abantu bari kwambuka bajya muri Uganda mu buryo butemewe, twakozeyo operasiyo tubafata bagaruka mu ma saa tatu z'ijoro”.

    Yaboneyeho gusaba abaturage kwitwararika ati “Turasaba abaturage kudakomeza kwijandika muri ibi bikorwa kuko baba bajyanye amafaranga y'Iguhugu bakayasiga hanze, bakinjiza ibiyobyabwenge bikangiza urubyiruko ntirube rukigiye kwiga. Igihugu kikagira injiji nyinshi ndetse baranafungwa igihe kirekire ntibabe bakitaye ku miryango yabo, urumva ni igihombo kinini kuri bo n'Igihugu, abaturage bakwiye guhagarika ibi bikorwa”.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano byabyo mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 263, rivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5 000 000 Frw ) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10 000 000 Frw).

    Aba basore bafashwe binjiza kanyanga mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-polisi-yafashe-abagabo-batanu-binjiza-kanyanga-mu-rwanda-bayikuye-muri

  • Musanze: Amazi aturuka mu Birunga yahitanye umwana w'umunyeshuri – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana yatwawe n'aya mazi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gashyantare 2021, yari kumwe na mukuru we bavuye kwiga bahura n'imvura nyinshi babanza kugama, babonye bugiye kwira bahitamo gutaha, ubwo bambukaga nibwo uwo mwana yananiwe kwambuka amazi aramutwara aburirwa irengero kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ubwo yabonekaga yapfuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa'Umurenge wa Musanze, Dushimire Jean, yemeje aya makuru, avuga ko bamenye iyo nkuru yihanganisha uyu muryango asaba abana kujya bitondera kwambuka iyi migezi mu gihe cy'imvura ahubwo bakajya biyambaza abantu bakuru baba babegereye bakabafasha kwambuka.

    Ati” Twamubonye muri iki gitondo yapfuye ubu yajyanwe kwa muganga ngo hakorwe ibizamini. Turasaba abana kujya bigengesera mu kwambuka muri iki gihe cy'imvura bakajya begera abantu bakuru babari hafi bakabafasha kwambuka.”

    Muri Gicurasi 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga uturere twa Musanze na Burera, abaturage bamugejejeho ikibazo cy'amazi ava mu birunga abangamye, abemerera ko hagiye gukorwa ibishoboka bigakemuka.

    Mu mpera za 2019 nibwo hatangiye kwigwa umushinga wo gufata no gukumira aya mazi ava mu birunga, aho biteganyijwe ko hazakoreshwa ingengo y'imari ingana na miliyari 35 Frw harimo kwimura abaturage aho bigaragara ko hadakwiye guturwa, kubaka inzira z'amazi ndetse no kubungabunga iki cyogogo.

    Muri ruhurura 22 ziteganyijwe kubakwa zigamije gufata aya mazi, kugeza ubu hamaze kubakwa eshanu zigeze ku kigero cya 93%.

    Mu Karere ka Burera hubatswe eshatu harimo iya Muhabura, Mbandana na Nyarubande zifite ibilometero bibiri na metero 800, naho mu Karere ka Musanze hubakwa iya Muhe na Susa zifite ibilometero bine na metero 200.

    Harimo kubakwa ibizenga bifata amazi ava mu birunga

    Hubatswe n’ibiraro bifite ubushobozi bwo kuyobora amazi ava mu birunga, ntiyuzure ngo ajye mu baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-amazi-aturuka-mu-birunga-yahitanye-umwana-w-umunyeshuri

  • Perezida Kagame arageza ku bayobozi ba Afurika Raporo y'Amavugurura mu nzego za AU – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kuvugurura imikorere y'inzego nkuru z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byatangijwe mu mwaka wa 2016, icyo gihe Perezida Kagame agirirwa na bagenzi be icyizere cyo kuyobora ayo mavugurura, nawe ashyiraho itsinda ry'abahanga bamufashishe kwiga uburyo bushya Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakoramo mu rwego rwo gufasha uyu mugabane kugera ku ntego z'iterambere wiyemeje, zikubiye muri gahunda ya 'Agenda 2063'.

    Muri aya mavugurura, Perezida Kagame n'itsinda rye babanje kugaragaza ibibazo bituma imikorere y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe idatanga umusaruro, bavuga ko kuba Umuryango ufite intego ushaka kugeraho nyinshi icya rimwe, inzego zawo zikaba zitagira imikorere isobanutse neza ndetse nta n'uburyo bw'amafaranga bukunze guteganywa mu gutera inkunga imishinga y'Umuryango, ari imbogamizi zikomeye.

    Nyuma yo kujya inama n'abafatanyabikorwa ndetse n'ibindi bihugu bigize AU, itsinda riyobowe na Perezida Kagame ryaje gufata ingamba zirimo ko AU ikeneye gushyira ingufu mu bikorwa bicye by'ingenzi kurusha ibindi, kandi bifite ingaruka ku Mugabane wose.

    Banasabye ko kandi hakwiye kubaho ihindurwa ry'imikorere y'inzego za AU, inshingano za buri rwego zigasobanurwa neza kugira ngo rutange serivise rutegerejweho.

    Iri tsinda kandi ryavuze ko bikwiye ko inzego za AU zigomba kujya zigera ku nshingano zahawe kandi ku kigero gishimishije, ndetse ko AU ikwiye gushyiraho uburyo burambye bwo gutera inkunga gahunda zayo, ikagabanya kuzishingira ku mikoro aturuka hanze y'uyu mugabane.

    Banasabye ko mu rwego rwo kugira ngo ibi bikorwa byose bizagerweho, hakwiye gushyirwaho Komite izakurikirana neza ishyirwa mu bikorwa ry'aya mavugurura, umwanzuro wanamaze gushyirwa mu bikorwa kuko muri Nzeri umwaka wa 2017, Prof. Pierre Moukoko Mbonjou na Ciru Mwaura bashyizweho mu kuyobora urwego rushya rushinzwe kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'aya mavugurura.

    Perezida Kagame kandi araza gutangaza aho gahunda yo gushishikariza ibihugu bya Afurika kongera ingano bishobora mu bikorwa by'ubuzima bw'abaturage babyo igeze.

    Iyi ni gahunda igamije gufasha ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubuvuzi bw'imbere mu bihugu, kuko uru rwego ari rumwe mu ziterwa inkunga ifatika n'amahanga, kandi ari ingenzi cyane ku buzima rusange bw'ibihugu.

    Nk'urugero, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimaze gutera Afurika inkunga ya miliyari zirenga 10$ mu myaka 10 ishize, yashowe mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima ku Mugabane wa Afurika. Intego za gahunda yo gushishikariza ibihugu bya Afurika kongera ishoramari bishyira mu rwego rw'ubuzima ikaba ari ukugira ngo mu bihe by'amajye, ubwo ibihugu bikize bishobora kwanga gufasha ibya Afurika, nk'uko biri kugenda ku nkingo za Coronavirus, ibihugu bya Afurika bizakomeze kuba bifite ubushobozi bwo kwita ku bushobozi bw'abaturage babyo.

    Akamaro k'iyi gahunda kandi kagaragaye muri ibi bihe bya Coronavirus, ubwo byinshi mu bihugu bikize, birimo Canada n'u Bwongereza byaguze inkingo ziruta umubare w'abaturage bifite, nyamara Umugabane wa Afurika utuwe na 13% by'abaturage b'Isi ukirengagizwa.

    Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uherutse gutangaza ko ufite gahunda yitwa AVATT izafasha ibihugu bya Afurika kubona inkingo za Coronavirus.

    Magingo aya, inkingo miliyoni 670 ni zo zimaze kuboneka, aho zishobora kuzakingira nibura 25% by'abatuye Afurika. Ibihugu birimo u Rwanda byamaze gutanga ubusabe bwabyo kugira ngo bizabone inkingo muri iyi gahunda.

    Ku rundi ruhande, iyi gahunda yo ubwayo ntizaba ihagije kugira ngo Afurika nibura ikingire 60% by'abayituye mbere yo kwizera guhashya, cyangwa kurandura Coronavirus kuri uyu mugabane burundu. Igiteye impungenge ni uko ibihugu biri munsi ya 20 muri 54 by'Afurika ari byo byonyine byamaze kugaragaza gahunda ihamye y'uburyo bizabonamo ubushobozi bwo kugura izindi nkingo zikenewe kugira ngo icyorezo cya Coronavirus kiranduke burundu.

    Mu bindi biza kubera muri iyi Nama ya 34 ya AU harimo ko Perezida Felix Tshisekedi aza guhawa ubuyobozi bw'uyu Muryango mu gihe cy'umwaka uri imbere, asimbuye mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, uri busoze manda ye.

    Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

    Perezida Kagame aratanga raporo ku mavugurira yayoboye agamije guteza imbere imikorere ya AU

    Perezida Felex Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we ugiye kuyobora AU muri uyu mwaka

    Perezida Cyril Ramaphosa arasoza manda ye yari amazeho umwaka ku buyobozi bwa AU


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-arageza-ku-bayobozi-ba-afurika-raporo-y-amavugurura-mu-nzego-z

  • Igihugu cya Danemark cyatangaje gahunda ya 'Corona Passport' ku baturage bakingiwe Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abanya-Danemark bazashobora kwerekana ko bakiriye urukingo rwa COVID-19 bakoresheje porogaramu muri gahunda yashyizwe ahagaragara na minisitiri w'imari wa Danemark, Morten Boedskov.

    Kwimuka bifatwa nk'uburyo bwo gutangiza ingendo kimwe nizindi nzego zitandukanye z'ubukungu, harimo imyidagaduro n'inganda zo kwakira abashyitsi.

    'Hariho kandi ibice bigize sosiyete ya Danemark bigomba gutera imbere. Hariho umuryango w'ubucuruzi ugomba kuba ushobora gutembera bityo nkaba nshimishijwe no kuba nshobora gutangaza uyu munsi … pasiporo ya digitale ya corona'.

    Boedskov avuga ko 'Digital Corona Pass' ikiri mu itegurwa ariko ko ishobora gutangizwa mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere 'kugira ngo twizere ko tuzatangira gufungura buhoro buhoro umuryango wa Danemark.'

    Hagati aho, abaturanyi nka Suwede na bo batekereza gushyiraho gahunda nk'iyi ya pasiporo ya corona nk'uko byatangajwe n'umunyamakuru wa Euronews, Per Bergsfors Nyberg i Stockholm.

    Ati: 'Hakomeje ibiganiro mpuzamahanga hagati y'abayobozi batandukanye b'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi ku bijyanye n'uko hashobora kubaho 'Corona Pass,' ariko kugeza ubu nta cyemezo cyafashwe. Ariko cyane cyane ibyo bihugu bishingiye cyane ku bukerarugendo bizeye ko iyi [pasiporo] izatza imbere ingendo. '.

    Iki gihugu cya Scandinaviya cyabaye igihugu giheruka mu bihugu by'i Burayi gusaba ibimenyetso byerekana ikizamini cyo kutandura coronavirus ku bagenzi bose binjira mu gihugu, ikizamini cyafashwe mu masaha 48 ashize mbere yuko bahagera.

    Mu gihe Suwede yakomeje gufungura imipaka ugereranije na Norvege na Danemark, ihinduka ry'imiterere mishya ya coronavirus ryatumye guverinoma ishyiraho ingamba nshya zo guhagarika ikwirakwizwa ry'izo mpinduka.

    Abayobozi bavuga ko ahandi hose, Espagye yahuye n'ukwezi kw'ibiza k'ubwandure muri Mutarama, aho abantu 900.000 banduye mu gihe iki gihugu kirwanya virusi ku nkundura ya gatatu.

    Abantu barenga 60.000 bapfiriye muri iki gihugu kuva iki cyorezo cyatangira muri Werurwe umwaka ushize, kikaba ari icya kane gifite abantu bapfuye mu Burayi.

    N'ubwo hari ibibazo bijyanye no gutanga no gukwirakwiza inkingo za Pfizer / BioTech na Moderna, abayobozi ba Espagne bavuga ko bafite intego yo kuba bakingiye 70% by'abaturage bose mu gihe cy'impeshyi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/igihugu-cya-danemark-cyatangaje-gahunda-ya-corona-passport-ku-baturage

  • Buri gihugu kidafite inzego z’ubuzima zikomeye umugabane wacu uzakomeza kuzahazwa n’ibyorezo- Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yabivuze mu nama y’Inteko isanzwe ya 34 y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare.

    Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame unayoboye komisiyo ishinzwe amavugurura y’uyu muryango, yashimiye abakuru b’ibihugu binyamuryango ku nkunga bateye uru rwego rushinzwe amavugurura ya AU.

    Yavuze ko hakozwe urugendo rurerure rurimo n’ingingo zimwe na zimwe zari zigoranye nko gutoranya abagize imiyoborere ya Komisiyo babifitiye ubushobozi kandi binyuze mu mucyo.

    Avuga ko hari byinshi byakozwe nko kwishyiriraho ikigega n’uburyo bwo kwishakamo ubushobozi bw’amafaranga yo gukoresha n’uyu muryango ndetse n’ikigega cy’amahoro.

    Yavuze kandi ko hagezwe ku ntambwe y’amateka y’isoko rusanye ry’Umugabane wa Africa, aboneraho gushimira uyoboye Komisiyo y’uyu Muryango ari we Moussa Mahamat Faki ndetse na komisiyo ayoboye ku kazi bakoze muri iyi myaka ine ishize.

    Gusa ngo hari ibikirimo ibibazo nk’amavugurura y’urwego rushinzwe amategeko rw’uyu muryango n’inteko Ishinga Ametegeko Nyafurika.

    Perezida Kagame wavuze ko izi ngingo ziri mu zo yanagarutseho mu Nteko rusange iheruka kandi ko zagiye zigira ingaruka ku bikorwa by’uyu muryango.

    Yagize ati 'Ndasaba Komisiyo izakurikiraho ko yazita kuri izi ngingo kugira ngo zizarangire muri uyu mwaka kandi bikagerwaho.'

    Yaboneyeho gushimangira akamaro ko gushaka uburyo inzego z’ubuzima zo mu bihugu bya Africa zahabwa ubushobozi by’umwihariko mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Hatabayeho sisiteme zikomeye z’inzego z’ubuzima muri buri gihugu, Umugabane wacu uzakomeza kuba ari wo ugirwaho ingaruka nyinshi n’ibyorezo.'

    Yavuze ko ibihugu byo ku mugabane wa Africa bikwiye kwishakamo ubushobozi bwo kubaka inzego na sisiteme z’ubuzima zikomeye mu bushobozi bigiye bifite.

    Muri iyi nteko kandi yanabereyemo ihererekanyabubasha ku muyobozi mushya w’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Perezida Kagame yashimiye Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo wawuyoboraga muri uyu mwaka ushize.

    Yaboneyeho kandi kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangiye kuwuyobora uyu munsi, amwizeza inkunga yose izaba ikenewe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Buri-gihugu-kidafite-inzego-z-ubuzima-zikomeye-umugabane-wacu-uzakomeza-kuzahazwa-n-ibyorezo-Kagame

  • Diyoseze ya Cyangungu yapfushije Musenyeri muri 2018 yahawe umushya ari we Padiri Sinayobye #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 06 Gashyantare 2021 ko Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yagize Padiri Edouard Sinayobye, umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu.

    Padiri Edouard Sinayobye ubu wagizwe Musenyeri, yari asanzwe ari Umuyoboz wa Seminari Nkuru ya Nyumba yo muri Diyoseze ya Butare.

    Edouard Sinayobye wahawe ubusaseridoti muri 2000, asanzwe ari n’umwanditsi kuko hari igitabo yanditse kivuga ku mabonekerwa y’i Kibeho, akaba yaragiye akora n’ibindi bikorwa binyuranye.

    Mu mirimo ya kiliziya Gatulika yakunze gukorera muri Diyoseze ya Huye harimo umuyobozi wungirije wa wa Katederali ya Butare ndetse yanabaye umucungamutungo w’iyi Diyoseze.

    Padiri Sinayobye wavukiye mu Karere ka Gisagara muri Mata 1966, asanzwe afite impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctorat) muri Tewolojiya.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Diyoseze-ya-Cyangungu-yapfushije-Musenyeri-muri-2018-yahawe-umushya-ari-we-Padiri-Sinayobye

  • Nyuma yimyaka 10 akinnye muri filime ntisoho… – #rwanda #RwOT

    Integuza y'iyi filime yatangiye gusohoka mu ntangiriro z'iki Cyumweru. Bigaragara ko yakinnyemo abasanzwe bazwi muri filime zitandukanye mu Rwanda kandi bakomeye, abanyamakuru n'abandi bambariye kuzamura uruganda rwa Cinema mu Rwanda.

    N'iyo filime ya mbere Phil Peter agiye kugaragaramo. Ni nyuma yo gukina muri filime ntisohoke mu 2010. Yabwiye INYARWANDA ko gukina filime ari byo bintu bya mbere yagerageje mbere y'uko atekereza kwinjira mu rugendo rw'itangazamakuru amazemo imyaka isatira 10.

    Ati 'Twarakinnye batwara amashusho nanubu turacyategereje na Nana wo muri City Maid yari arimo na wawundi baririmbanaga Da Queen. Hari mu 2010.'

    Akomeza ati 'Ni ukuvuga ko nabikundaga kuva kera. Kandi nanabigerageje mbere y'ibindi byose ariko biranga none ubu byabaye.'

    Phil Peter yavuze ko yemeye gukina muri iyi filime 'Komisiyoneri' kubera ko bamuhaye gukina umwanya ujyana n'akazi k'itangazamakuru asanzwe akora.

    Iyi filime 'Komisiyoneri' ishingiye ku mugabo wananiranye n’ umufasha we bari barabyaranye umwana w’ umuhungu. Bagatandukana, nyuma y’ igihe umugabo akaza kubona umwana amukuye ku muhanda akamwishimira akamufata nk'umwana we ndetse akamuha buri kimwe mu byo atunze gusa igihe kikagera umwana we w'ukuri akagaruka akica Se.

    Bituma abo bana bose bashyamirana kubera imitungo Se yari afite. Abakomisiyoneri rero baba ari abantu baza gucyemura amakimbirane aba muri iyo muryango no mu bindi bigaragara muri iyi filime byerekeye ubugizi bwa nabi, ikoranabuhanga, imiti n'ibindi byose n'iyo byaba amanyanga

    Iyi filme iri mu bwoko bwa 'Drama' na 'Action'. Igaragamo abakinnyi bakomeye barimo Nkota Eugene [Papa Ornella], Zanika Joseline [Mama Ornella], Dusabimana Israel [Depite], Allah Israel [Five], Uwamahoro Clementine [Eight], Usanzeneza A. Rambo [One] na Nshimiyimana Vincent [Nine].

    Hari kandi Irunga Rogin [Seven], Nakure Diane [Two], Mutabazi Robert Nario [Zero], Urwibutso Ratifa Pajou [Six], Ngabo Leo [Three], Kayirangwa Alice [Four], Phil Peter, Ruhatiriza Vincent [Rutahiriza] na Uwihoreye Jean Bosco [Pastor].

    Hagiye gusohoka filime yitwa ‘Komisiyoneri’ igaragaramo abakinnyi bakomeye barimo Phil Peter

    Nkota Eugene [Papa Ornella] na Zaninka Joseline [Mama Ornella]

    Ngabo Leo uzwi nka Njuga akina muri iyi filime yitwa ‘Three’

    Phil Peter yavuze ko mu myaka 10 ishize yakinnye muri filime ntiyasohoka, avuga ko yishimiye gukina muri iyi nshya

    Dusabimana Israel akina muri iyi filime nshya yitwa Depite

    Umunyamakuru wa Flash Fm/Tv, Nario nawe azagaragara muri filime ‘Komisiyoneri’

    Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akina muri iyi filime ‘Komisiyoneri’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102894/nyuma-yimyaka-10-akinnye-muri-filime-ntisohoke-phil-peter-yakabajije-inzozi-102894.html

  • Reba uko byakugendekera uramutse uhora wishimye buri gihe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu twirengagiza mu buzima bwacu kandi bifite akamaro gakomeye, kwishima ndetse ugaseka burya koko byongera iminsi yo kubaho Nk'uko umukuru yavuze ati 'guseka byongera iminsi yo kubaho'

    Uyu munsi rero ,tugiye kureba uko byagenda ku mubiri wawe uramutse ugiye wishima buri munsi ndetse bikajyana no guseka.

    1.Bigabanya umuvuduko ukabije w'amaraso

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abantu baseka cyane mu buzima bwabo aribo bagira ibyago bike byo kwibasirwa n'indwara z'umuvuduko ukabije w'amaraso. Kwisekera bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya stroke no guhagarara k'umutima.

    2.Byongera imikorere myiza y'umutima

    Nk'uko sport ari ingenzi ku buzima niko guseka ari ingenzi ku mutima. Niba udashobora gukora sport bitewe n'uburwayi cg ibindi bibazo, kwisekera bizagufasha kwirinda indwara z'umutima. Bituma umutima utera neza amaraso akagera mu bice bitandukanye ndetse ugakoresha n'ingufu nyinshi (calories) ku isaha, nk'izo wakoresha mu gihe waba uri gukora sport yo kugenda n'amaguru.

    3.Bikuraho ikitwa uburakari cyose

    Guseka byirukana ikitwa uburakari n'amakimbirane cyose. Bifasha kumva ko ibibazo bidakomeye, ndetse bikagufasha gukomeza kubaho utibuka ibintu bibi cg utekereza ku bintu bibi gusa.

    4.Bigabanya urugero rw'imisemburo itera stress

    Guseka bigarura byihuse imikorere myiza y'umubiri, kuko bituma hasohorwa imisemburo ya endorphins. Iyi misemburo itera kwishima, ituma wumva ugize akanyamuneza ndetse ukumva utuje neza kandi uruhutse, bityo ntiwumve n'ububabare.

    Ibi kandi ushobora kubibona binyuze mu kumva umuziki. Mu gihe urugero rw'imisemburo ya stress rwagabanutse, bigabanya kumva udatuje ndetse n'ibindi bibazo stress itera, harimo no kugabanuka k'ubudahangarwa.

    5.Birinda umutima ku buryo bukomeye

    Bifasha mu mikorere myiza y'udutsi duto dutwara amaraso ndetse bikongera imitemberere myiza y'amaraso. Ibi bigufasha kwirinda indwara nyinshi zishobora kuzahaza umutima harimo no guhagarara k'umutima (Heart attack).

    6.Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

    Guseka bigira akamaro keza gatandukanye mu mubiri; kugabanuka kw'imisemburo itera stress, kwiyongera kw'imisemburo ya endorphine n'umwuka uhagije uba ugera ku bwonko byose bifatanyiriza hamwe mu kongera ubushobozi bwo guhanga udushya. Mu gihe ubwonko bukora neza ku rwego rwo hejuru, ubushobozi bwo gutekereza buriyongera kuko buba bukoresha igice kinini kurusha ubusanzwe.

    7.Guseka byongera ubudahangarwa

    Bituma ukomeza kugira ubuzima buzira umuze. Byongera ikorwa ry'uturemangingo turinda umubiri, bityo bikagufasha guhangana n'indwara cg ibindi byibasira umubiri. Uturemangingo tuzwi nka T-cells, ubu ni ubwoko bw'uturemangingo tw'amaraso tw'umweru tuzwi nk'abasirikare b'umubiri, ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko tuba ari twinshi cyane mu bantu bakunda guseka cyane.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/reba-uko-byakugendekera-uramutse-uhora-wishimye-buri-gihe/

  • Bamwe mu banyamahanga.ba Rayon Sports baruciye bararumira ku mpamvu banze kwitabira inama y’ikipe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko banze kwitabira inama yahuje Rayon Sports n’abakinnyi bayo bose, abakinnyi b’abanyamahanga banze kuvuga impamvu yabibateye gusa bemeza ko bari babyumvikanye.

    Ku wa 24 Mutarama 2021 ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze inama n’abakinnyi bayo bose n’abandi bakozi b’ikipe, ni inama yari igamije kureba uburyo babaho muri iki gihe batarimo gukora kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Muri iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, niho hafashwe umwanzuro wo kugabanya imishahara y’abakinnyi bakajya bahembwa 30%, abakinnyi b’abanyamahanga bakaba bataritabiriye iyi nama kimwe n’abari mu ikipe y’igihugu.

    ISIMBI yashatse kumenya impamvu aba bakinnyi batitabiriye iyi nama, niba byari ku bushake bwabo cyangwa batarabimenyeshejwe.

    Unwe mubavuganye n’iki kinyamakuru yavuze ko inama bari bayizi ariko banze kuyijyamo ku bushake bwabo ku mpamvu atabwira itangazamakuru.

    Ati” inama twari tuyizi rwose. Abakinnyi b’abanyamahanga twaravuganye twemeza ko tutagomba kuyijyamo tureka abenegihugu bakayijyamo. Sinavuga ngo twari tuzi ko bari bugabanye imishahara, oya! Ntacyo narenza kuri ibyo nkubwiye.”

    Undi ISIMBI yagerageje kuvugisha yavuze ko ntacyo yatangaza kuri ibyo bintu dushaka kumenya.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bakinnyi bari babizi ko nta mafaranga bari buhabwe mu gihe bamaze iminsi batakambira ubuyobozi ko bameze nabi, ndetse mbere y’uko inama iba hari amakuru bari bakiriye ko bari bugabanyirizwe umushahara, bumva nta mpamvu n’imwe yo kwitabira inama.

    Aba bakinnyi kandi bakaba badakozwa icyemezo cyo kugabanyirizwa imishahara cyafatiwe muri iyi nama aho bavuga ko bagomba guhembwa amafaranga yabo yose.

    Abanyamahanga ba Rayon Sports banze kwitabira inama

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-banyamahanga-ba-rayon-sports-baruciye-bararumira-ku-mpamvu-banze-kwitabira-inama-y-ikipe