Category: Uncategorized

  • Cameroon yakiriye irushanwa rya CHAN 2020 yatashye imbokoboko _AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ta 06 gashyantare 2021, kuri Douala Reunification Stadium muri Cameroon hakiniwe umukino wa guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa rya CHAN 2020 .

    Umwanya watwawe na Guinea kunsinzi y'ibitego 2-0 itsinzemo Cameroon yakiriye irushanwa .


    Guinea yasezereye ikipe y' igihugu ya Cameroon

    Igitego cyambere cya Guinea cyabonetse kumunota wa 9 gitsinzwe na Morlaye Sylla, mbere gato y'uko igice cya mbere kirangira kumunota wa 45.

    Mugice cya 2 cy'umukino hagaragayemo uguhangana kumpande zombi, Cameroon yari imbere y'abafana bayo ntabwo yabyitwayemo neza kuko itigeze ibasha kwishyura ibitego 2 yari yatsinzwe mugice cyambere ari nako umukino waje kurangira

    Guinea nyuma yo gusezerera u Rwanda muri ¼ yatsinzwe na Mali biyibuza amahirwe yo gukina umukino wanyuma uhatanira umwanya wa mbere .

    Kuri iki Cyumweru taliki ya 07 gashyantare 2021 hateganijwe umukino wanyuma uhuza ikipe y'igihugu ya Mali na Maroc utangira ku isaha ya saa 21h00, ubwo irushanwa riza kuba risozwa.


    Morlaye Sylla umukinnyi w'umukino

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/07/cameroon-yakiriye-irushanwa-rya-chan-2020-yatashye-imbokoboko-_amafoto/

  • Idagadure: MTN yadabagije abakiriya bayo ibas… – #rwanda #RwOT

    MTN Rwanda yasoje umwaka iri muri kampanye yitwa 'Big Tings Happen', aho yari yiyemeje kugeza ibyiza ku bakiriya bayo basaga Miliyoni 6. Binyuze muri iyi kampanye, MTN yateguye kubagezaho byinshi bitandukanye kandi bishya, kugira ngo ihaze ukwifuza kwa buri mukiriya wese.

    Agaruka kuri iyi gahunda ya ‘Idagadure’ yashyizweho muri iki gihe, Umuyobozi Mukuru muri MTN ushinzwe ubucuruzi, Desire Ruhinguka, yagize ati “Twishimiye gutangaza ko ipaki zose zo guhamagara zifunguye ku bakiriya bose bahamagaza nimero za  MTN kuri MTN ndetse n’abahamagara nimero zo ku yindi miyoboro ku giciro kimwe. Haba ku bakiriya bakoresha Irekure, Prestige cyangwa Yolo voice bundles, bose ubu buryo bwabashyiriweho. Ubu buryo buri ku mapaki yacu yose yo guhamagara”.

    Ubu buryo bw’amapaki yo guhamagara MTN yafunguye, ni ubwa mbere ku isoko, uburyo bwari busanzwe bwo kugura iminota yo guhamagara buzajya bukoresha ku muyoboro wa MTN gusa. Aya mavugurura agamije kunezeza no guha abakiriya ibyo bakeneye, aho batazongera guhinduranya za SIM Card mu gihe bagiye guhamagara inshuti n’abavandimwe ku yindi miyoboro.

    Kugira ngo ubone ubu buryo bw’amapaki yo guhamagara, umukiriya wa MTN, arasabwa gukanda *140# kuri Irekure, *165# kuri Prestige ndetse na *154# kuri Yolo.

    MTN yadabagije abakiriya bayo ibashyiriraho uburyo bushya bwo guhamagara imirongo yose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102904/idagadure-mtn-yadabagije-abakiriya-bayo-ibashyiriraho-uburyo-bushya-bwo-guhamagara-ku-miyo-102904.html

  • Perezida Kagame yasabye abayobozi ba Afurika kwita ku iterambere ry'urwego rw'ubuzima – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi wa gahunda igamije gushishikariza ibihugu bya Afurika kongera ubushobozi bw'urwego rw'ubuzima mu bihugu byabo, kuko uru rwego rukibeshejweho cyane n'inkunga z'amahanga kandi ari urw'ingenzi mu iterambere ry'umugabane muri rusange.

    Perezida Kagame witabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu ya 34 y'Umuryango wa Afurika Yunze yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, yasabye bagenzi be gufata ingamba zigamije guteza imbere urwego rw'ubuzuma.

    Ati “Ndifuza gukoresha uyu mwanya mu gushimangira akamaro ko gutera inkunga ubuvuzi bwa Afurika, cyane cyane muri ibi bihe by'icyorezo cya Covid-19. Tudafite urwego rw'ubuzima rukomeye muri buri gihugu, Umugabane wacu uzakomeza kwibasirwa n'ibyorezo”.

    Umukuru w'Igihugu yongeyeho ko ibyo bigomba kujyana no guteza imbere Ikigo cya Afurika Gishinzwe kurwanya Indwara z'Ibyorezo (Africa CDC).

    Ati “Dukwiye gukomeza ubushake bwo kongera ibyo dushyira mu rwego rw'ubuzima no kuzamura umusaruro ubiturukamo. Ndanasaba ko twongera ubushobozi bwa 'Africa CDC' kugira ngo igire ububasha kandi itange umusaruro”.

    Perezida Kagame kandi yanatanze raporo igaragaza aho gahunda y'amavugurura y'inzego z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe igeze.

    Yavuze ko muri rusange hari byinshi byo kwishimira byagezweho, ati “Hari intambwe twateye nko mu bikorwa byo kugarura amahoro, n'ubwo ingengo y'imari igishingiye ku nkunga ituruka hanze”.

    Yongeyeho ko uku gushyira hamwe kwa Afurika kwatumye intego yo gushyiraho Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) igerwaho.

    Ati “Ibi ni byo byatumye tugera ku bikorwa bikomeye, birimo Isoko Rusange rya Afurika. Ndashimira Moussa Faki na komisiyo yari ayoboye ku bw'akazi k'intangarugero bakoze mu gihe cy'imyaka ine”.

    Ku bijyanye n'aya mavugurura, Perezida Kagame yavuze ko hari ibitarabashije kugerwaho, birimo amavugurura ajyanye n'inzego z'ubutabera, Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n'imiterere ya Komisiyo”.

    Yasabye Komisiyo nshya igiye guhabwa inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kuzahera kuri ibi bibazo bigihari bigakemurwa vuba.

    Perezida Kagame kandi yanifurije imirimo myiza Perezida Felx Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka, amusezeranya ko igihe cyose azakenerwa, azatanga umusanzu we.

    Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bayobozi ba Afurika mu Nama ya 34 ya AU

    Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 34 y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

    Ni Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus

    Perezida Kagame yasabye ko ibihugu bya Afurika birushaho guteza imbere urwego rw’ubuzima

    Perezida Kagame yavuze ko amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yagenze neza, ariko hari ibikeneye kunozwa

    Perezida Kagame yishimiye amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Mutarama uyu mwaka

    Iyi Nama yari yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu batandukanye

    Perezida Tshisekedi wa RDC agiye kuyobora AU muri uyu mwaka

    Amafoto na Video: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abayobozi-ba-afurika-guteza-imbere-urwego-rw-ubuzima

  • Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe – #rwanda #RwOT

    Dr Nsanzabaganwa w'imyaka 50 agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, wari uwuriho kuva mu 2017. Agiye kungiriza Moussa Faki Mahamat wongeye gutorerwa kuba Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU aba afite inshingano zo gufasha Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU kuzuza inshingano, ariko akibanda ku bijyanye no kwita ku mutungo n'ingengo y'imari bya Komisiyo.

    Agomba kandi kuba afite uburambe bw'imyaka itari munsi ya 20 mu nzego zizwi, ariko 10 muri iyo akaba yarayimaze mu buyobozi bukuru bw'ibigo binini.

    Mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo adahari, Umuyobozi Mukuru Wungirije afata inshingano ze, akayobora inama ndetse akanafata ibindi byemezo bikomeye.

    Dr Nsanzabaganwa kandi azaba ari umujyanama wa Moussa Faki kuri buri cyemezo cyose azajya afata.

    Yari ahatanye n'abakandida babiri barimo Hasna Barkat Daoud ukomoka muri Djibuti wigeze kuba Minisitiri w'Urubyiruko, Imikino n'Ubukerarugendo wagize amajwi abiri na Pamela Kasabiiti Mbabazi usanzwe ari Umuyobozi w'Ikigo cy'Igenamigambi muri Uganda, umwanya yari yaragiyeho mu mwaka wa 2019. Mbere yaho, yari Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga ya Mbarara wagize 10.

    Mu ntangiriro za Ukuboza 2020, nibwo u Rwanda rwatanze Kandidatire ya Dr Monique Nsanzabaganwa nk'umukandida warwo kuri uyu mwanya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yakiriyemo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

    Dr Nsanzabaganwa mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y'Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry'u Rwanda.

    Ni Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu kuva muri Gicurasi 2011. Yagiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, umwanya yakozeho kuva mu 2008 kugeza mu 2011, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kuva mu 2003-2008.

    Yize muri Kaminuza ya Stellenbosch muri Afurika y'Epfo, ibijyanye n'ubukungu, abona impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu 2002, abona n'impamyabumenyi y'ikirenga, PhD, mu 2012.

    Ubwo yari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, nibwo amavugurura mu bucuruzi yakozwe bijyana n'amategeko anyuranye yatowe, byatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu byakoze impinduka zikomeye mu 2010.

    Dr Nsanzabaganwa ari mu Nama z'Ubutegetsi zitandukanye, ayoboye Inama y'ubutegetsi y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, ari no mu y'Umuryango Women's World Banking, uharanira kuzamura ubukungu bw'abagore, aho ahagarariye Inama Ngishwanama ya Afurika.

    Dr Nsanzabaganwa kandi niwe uhagarariye umuryango New Faces New Voices ishami ry'u Rwanda, uharanira gufasha abagore kugerwaho na serivisi z'imari, akaba n'Umuyobozi Mukuru wungirije wa Unity Club.

    Itorwa rya Dr Nsanzagabanwa ryishimiwe n'abantu benshi

    Félicitations nyinshi à mon ancienne collègue, une femme travailleuse et très capable Monique @mnsanzabaganwa fraîchement élue nouvelle vice-présidente de la Commission de l'Union Africaine @_AfricanUnion. Clin d'œil à mon pays le #Rwanda!!

    — Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) February 6, 2021

    Congratulations to Rwanda's candidate, @mnsanzabaganwa on her election as Deputy Chairperson of the African Union Commission, elected by 42 votes out of 55 member states. #AUsummit2021 #AU #TheAfricaWeWant #RwOT https://t.co/2y3UMMdQtZ pic.twitter.com/GJS85Vjc38

    — Ministry of Foreign Affairs & Int’l Cooperation (@RwandaMFA) February 6, 2021

    The Women, Gender and Development Directorate wishes to congratulate Chairperson @AUC_MoussaFaki on his unanimous re-election.

    Congratulations to Dr. Monique Nsanzabaganwa @mnsanzabaganwa on your election as the Deputy Chairperson. Great to have a woman at the helm of leadership pic.twitter.com/6F8zDBCl0u

    — African Union Women & Gender Development. (@AU_WGDD) February 6, 2021

    I congratulate my dear brother @AUC_MoussaFaki on his brilliant re-election as Chairperson of the African Union Commission. I also extend in the same vein warm felicitations to Monique Nsanzabaganwa @mnsanzabaganwa on her election as Deputy Chair of the AUC. Congratulations.

    — Hage G. Geingob (@hagegeingob) February 6, 2021

    Congratulations Hon. Dr Monique Nsanzabaganwa for a well deserved position. Thanks to the Goverment support. Proudly Rwandan.👍

    — UWUMUKIZA Françoise (@uwumukiza11) February 6, 2021

    Congratulations to Dr. Monique N. and our country at large! U Rwanda rweme!! Intsinzi bana b’u Rwanda👏👏👏

    — Mujawamariya Jeanne d’Arc (@MujaJeanne) February 6, 2021

    Congratulations dear @mnsanzabaganwa, we are proud of you and wish you success in your new continental assignments.

    — Rwangombwa John (@rwangombwajRW) February 6, 2021

    Waoooh……!!! Biranshimishije cyane! Sinshidikanya ko uzaduhesha ishema kuri uwo mwanya!! Mbega ibintu [email protected] Uzagura!!🤣🤣🤣

    — Emmanuel Havugimana (@manuhavuga) February 6, 2021

    Congratulations @mnsanzabaganwa 👏👏👏 Nyagasani akujye imbere nk’ibisanzwe, portes très haut ce drappeau 🇷🇼

    — Isabelle Kalihangabo (@KalihangaboIsa) February 6, 2021

    Congratulations to her. #Rwanda 🇷🇼 👏🏾👏🏾💪🏾💪🏾

    — NKURANGA Alphonse (@Nkurangalphonse) February 6, 2021

    Congratulations!!!! @mnsanzabaganwa

    — Fanfan Rwanyindo.K (@FRwanyindo) February 6, 2021

    Congratulations to Dr Monique for this well deserved position as AUC Vice Chair. Wishing you all the best in this continental leadership responsibility.

    — Josephine Uwamariya (@Josephine287) February 6, 2021

    Congs Dr Monique. We with you every kind of success and to become good Brand for Rwanda like Dr Kaberuka & other.

    — Charles Kayumba (@CharlesKayumba1) February 6, 2021

    Great news!! Warm congratulations to Rwanda’s Candidate @mnsanzabaganwa

    — MUKANGIRA Jacqueline. (@MUKANGIRA1) February 6, 2021

    Warmest congratulations @mnsanzabaganwa on your election as Deputy Chairperson #AUsummit2021 we are very proud 🇷🇼🇷🇼🇷🇼.👏👏 🙌🙌

    — Sandrine Uwimbabazi Maziyateke (@Suwimbabazi_M) February 6, 2021

    U Rwanda rwacu rutanga abageni👍👍congrats Dr @mnsanzabaganwa 🙏Uwiteka azabane namwe mu mirimo mishya!

    — Claudine Baraka (@Baraka71) February 6, 2021

    Congratulations @mnsanzabaganwa What a great week it has been for African women!!💪🏾

    — Louise Kanyonga (@LouiseKanyonga) February 6, 2021

    Congratulations to our Rwandan candidate Dr. Monique. All the best

    — Uwamariya Odette (@UwamariyaOdette) February 6, 2021

    🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🎊🎊🎊🎊💃🏿💃🏿💃🏿 what a smart choice! congratulations Dr. @mnsanzabaganwa #WomenShouldLead

    — Nsanga Sylvie (@NsangaSylvie) February 6, 2021

    Congratulations!!

    — Edda Mukabagwiza (@EddaM2012) February 6, 2021

    Congratulations Dr Monique 💪💪

    — Vincent Nyirigira🇷🇼 (@vincent_flug) February 6, 2021

    Congratulations Sister @mnsanzabaganwa we wish you success.

    — Germaine Mukabalisa (@gmukabalisa) February 6, 2021

    Tiutes mes felicitations Dr. Monique Nsanzabaganwa. God bless you in your new position and from your established records we know you will do an excellent job.

    — Innocent Kabenga. (@KabengaKabenga) February 6, 2021

    Dr Nsanzabaganwa ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu bijyanye n’ubukungu n’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/monique-nsanzabaganwa-yatorewe-kuba-umuyobozi-wungirije-wa-komisiyo-ya-afurika

  • Bugesera: Polisi yakoze umukwabu ifatira mu tubari abarenze ku mabwiriza ya COVID-19 barimo n'abavuye i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni umukwabu wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, hagamijwe kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y'Ubuzima n'izindi nzego hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

    Abafatiwe muri ibi bikorwa bibujijwe bavuze ko bigayitse ndetse basaba imbabazi bemera ko batazongera kubikora ndetse bagiye no gushishikariza abandi guca ukubiri nabyo.

    Uwitwa Karemera Innocent ufite akabari kazwi nko 'Ku Gahembe' yagize ati 'Twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kandi biragayitse ntabwo tuzongera. Kuva uyu munsi nzajya ntanga 'Take Away' ntabwo nzongera kwemera ko abantu baza kunywera no kurira mu kabari kanjye.'

    Abafashwe bose uko ari 113, basanzwe mu tubari tugera kuri dutanu twiganjemo utuzwi cyane muri uyu Mujyi wa Nyamata, bahise bajyanwa muri Stade ya Bugesera, barigishwa ndetse baza gucibwa amande bijyanye n'amabwiriza barenzeho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko abafashwe barimo abasanzwe barahaniwe kurenga ku mabwiriza ariko bakaba bongeye kuyarengaho.

    Ati 'Abenshi muri bo ntabwo ari ubwa mbere banabihanirwa kandi nta wavuga ko nyuma y'igihe kinini iyi ndwara igeze mu gihugu hari utazi amabwiriza. Igihari ni ukongera imbaraga mu gukurikirana tukarenga cya cyiciro cyo kwigisha ahubwo tukajya mu guhana.'

    Muri aba bantu bafashwe harimo n'abaturutse mu Mujyi wa Kigali [mu gihe Kigali iri muri gahunda ya Guma mu Rugo], aho bari basabye impushya bagaragaza ko bagiye mu bindi bikorwa ariko bakajya gufatira agacupa mu Mujyi wa Nyamata.
    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko kugeza uyu munsi hari abantu benshi bagifite umugambi wo kunyuranya n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, by'umwihariko abasaba impushya barangiza bakajya gukora ibidahwanye n'ibyo bazisabiye.

    Ati 'Aba bantu mubona barenga 100 baba bazindutse bafite umugambi wo kurenga ku mabwiriza, mu by'ukuri baramutse bafite ikibazo bakandura, murumva abo bakwanduza uko bangana. Ariko noneho ikintu kigaragara gikomeye cyane ni iki, ni uko abantu benshi basaba impushya babeshya cyangwa se bazisaba batwara bagenzi babo bigiriye mu zindi gahunda zitemewe.'

    CP Kabera avuga ko bigaragara ko hirya no hino mu gihugu hari abantu barenga ku mabwiriza ariko by'umwihariko abitwaza ko bari mu ntara nabo bakwiye kumenya ko ahantu hose Polisi ihagera.

    Ati 'Aho waba uri hose polisi yakugeraho, hari benshi twafashe, turakomeza ntabwo turatezuka ariko ibyo byose bamenye ko aribo biragiraho ingaruka zikomeye cyane. Urumva ugiye guhanwa ariko ushobora no kugira ikibazo ukarwara COVID-19, nayo ntabwo yoroshye.'

    Amabwiriza ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, ateganya ko umuntu wese ufatwa yafunguye akabari muri ibi bihe bya COVID-19 acibwa amande y'ibihumbi 150 Frw mu gihe ugafatiwemo ari kunywa inzoga acibwa ibihumbi 25 Frw.

    Bamwe muri aba bafatiwe mu tubari bari baturutse mu Mujyi wa Kigali

    Bamwe bari bagiye gufata ibyicaro biri ahantu hihishe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-polisi-yakoze-umukwabu-ifatira-mu-tubari-abarenze-ku-mabwiriza-ya

  • Kagabanya kugona no guhumeka nabi mu ijoro. Ibyo wamenya kuri aka gakoresho gashya #rwanda #RwOT

    Ikigo Gishinzwe Ibiribwa n’Imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FDA, cyemeje agakoresho kazajya kifashishwa mu gufasha abantu kugabanya kugona n’ibibazo byo guhumeka nabi mu ijoro, kambarwa iminota 20 gusa buri munsi.

    Aka gakoresho kitwa 'eXciteOSA', kemejwe na FDA kuri uyu wa 5 Gashyantare 2021 kakaba ari ko ka mbere k’ubwo bwoko kabashije kuboneka, aho kongerera imbaraga inyama z’ururimi, bikarufasha kutazitira umwuka ngo umuntu ntahumeke neza mu ijoro.

    Aka gakoresho umuntu agafatisha ku rurimi mu gihe cy’iminota 20 adasinziriye, buri munsi mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, ubundi nyuma yabyo akajya agakoresha inshuro imwe mu cyumweru.

    FDA yavuze ko aka gakoresho kagabanyije kugona ku kigero cya 20% ku bantu 87 mu 115 bakorewe ubushakashatsi, muri abo kandi 48 muri bo bari bafite ikibazo cyo guhumeka nabi bikomeye mu ijoro, byateraga kugira amacandwe menshi mu kanwa, kubangamirwa k’ururimi n’amenyo, gukakara kw’akananwa igihe umuntu asinziriye n’ibindi.

    Umuyobozi mu biro bishinzwe indwara z’ubuhumekero muri FDA, Malvina Eydelman, ati 'Guhumeka nabi mu ijoro bikabije bituma umuntu asinzira nabi, bikaba bishobora kugira n’izindi ngaruka zikomeye mu gihe bitavuwe. Kwemeza aka gakoresho uyu munsi biratanga ubundi buryo ku bihumbi by’abantu bagira ikibazo cyo kugona no guhumeka nabi mu ijoro.'

    Ntabwo haratangazwa igiciro aka gakoresha kazajya kagura ku muntu ushaka kugakoresha gusa hirya no hino mu Burayi kari kugura asaga ibihumbi 500 Frw.

    Reba hano uko ako gakoresho gakora

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kagabanya-kugona-no-guhumeka-nabi-mu-ijoro-Ibyo-wamenya-kuri-aka-gakoresho.html

  • InyaRwanda Music: Indirimbo 10 zirangije icyu… – #rwanda #RwOT

    Gushimisha abakunzi b’umuziki uba ari wo mugambi wa buri muhanzi wese iyo agiye gukora indirimbo n’ubwo akenshi birangira bitageze ku rwego aba abyifuzaho, gusa hari ababigeraho ari yo mpamvu habaho intonde z’indirimbo zakunzwe cyane kurusha izindi aho twavugamo na ‘InyaRwanda Music Top 10’.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE

    1. Helena By Platin P

    2. Ndabazi By Marina Ft Social Mula

    3. Solo By Nel Ngabo

    4. Kuntsutsu By Papa Cyangwe Ft Juno Kizigenza

    5. Inkinyafu By Bruce Melodie Ft Kenny Sol

    6. Iyo byanze By Dj Zizou Ft Bruce Melodie & Social Mula

    7. Seka By Niyo Bosco

    8. Umunamba By Mico The Best

    9. Dokima By Emmy

    10. Carolina By Meddy


    Bonus Track: ‘Urwo ngukunda’ By Alyn Sano, ‘C’est Bon’ By Zuena, ‘Jazzin Love’ By Empress, ‘You Are Mine’ By Rita Angel Kagaju, ‘Bibi’ By B-Threy, ‘Papa’ By Butera Knowless & ‘Closer’ By Victor Rukotana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102902/inyarwanda-music-indirimbo-10-zirangije-icyumweru-cya-mbere-cyukwezi-kwa-gashyantare-2021–102902.html

  • Favor wumvikana mu ‘Indebakure’ ya Diplomate… – #rwanda #RwOT

    Favor ni we wahamirije inyaRwanda.com amakuru yo kwibaruka kwe. Yavuze ko umwana we w’ubuheta yabyaranye n’umugabo we Tyboo bamwise ‘Ishimwe Kuzo Ayanti. Umunsi yibarukiyeho ubuheta wongereye ibyishimo mu muryango dore ko ari nawo munsi umugabo we Tyboo yizihizaho isabukuru y’amavuko. Favor yashimye Imana mu buryo bukomeye kuba yemeye ko aba nyina wa Hungu na Kobwa.

    Ubuheta bwa Favor na Tyboo

    Aganira na InyaRwanda.com, Favor yagize ati “Ndashima Uwiteka Imana ko yemeye nkaba nyina wa Hungu na Kobwa, ntakabuza nzaba na nyina w’abuzukuru. Kuva mu kwa 8 inshuti, abakunzi b’impano yanjye yo kuririmba bambazaga aho ndi cyangwa naburiye kuko ntari nkiri ku mbuga nkoranyambaga nta n’ikintu kigaragara nakoraga ngo babone ko mpari, ariko ndahari kandi nari mpugijwe n’amashimwe”.

    Yavuze ko kwibaruka neza byongeye akibaruka ku munsi w’isabukuru y’amavuko y’umugabo we ari ‘amashimwe mu yandi, ni imigisha’. Yavuze ko ari umunsi w’ibyishimo ku muryango we, abakunzi be ndetse n’inshuti ze bahurira mu muryango w’abakunzi be witwa Tyfa Family. Favor na Tyboo bibarutse ubuheta nyuma y’imyaka hafi 2 yari ishize bibarutse imfura yabo bise Ishimwe Rwaramba Arlo wabonye izuba tariki 24 Gicurasi 2019.

    Favor na Tyboo ubwo biteguraga kwibaruka umwana wabo wa 2

    Uwikuzo Genevieve ari we Favour wize umuziki ku Nyundo, ni umukobwa wafashije benshi mu bahanzi bakomeye bakoreye ibitaramo mu Rwanda. Bamwe mu bo yafashije ku rubyiniro harimo The Ben, Meddy, Mani Martin n’abandi benshi bagiye bitabaza abanyeshuri biga muzika mu ishuri rya Nyundo kugira ngo babafashe ku rubyiniro. Ijwi rye ryiza riri mu bituma abahanzi banyuranye bamwiyambaza.

    Usibye gufasha abahanzi mu bitaramo binyuranye, Favor ni n’umuhanzikazi ku giti cye aho azwi cyane mu ndirimbo ‘Inzira zawe’ ndetse ijwi rye rinumvikana mu nyikirizo (Chorus) y’indirimbo ya Diplomate yitwa ‘Indebakure’ yakuzwe n’abatari bacye. Favor na Tyboo barushinze muri Kamena 2018 – ibisobanuye ko bamaze imyaka hafi 3 babana nk’umugabo n’umugore. Mu bihe binyuranye bagiye bagaragaza ko babanye neza urugo rwabo rukaba rwarababereye ijuru rito.

    Favor, umugabo we n’imfura yabo ubwo biteguraga umwana w’umukobwa wabonye izuba uyu munsi

    Favor na Tyboo ubwo biteguraga kwibaruka imfura yabo

    Favor na Tyboo ku munsi w’ubukwe bwabo

    REBA HANO ‘INDEBAKURE’ YUMVIKANAMO IJWI RYA FAVOR

    REBA HANO ‘INZIRA ZAWE’ INDIRIMBO YA FAVOR

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102905/favor-wumvikana-mu-indebakure-ya-diplomate-yibarutse-ubuheta-ku-munsi-wisabukuru-yumugabo–102905.html

  • Benshi mu banyarwanda bifuza ko Mashami Vince… – #rwanda #RwOT

    Amasezerano y’uyu mutoza mu Amavubi ararangira muri uku kwezi kwa Gashyantare 2021, bikaba biteganyijwe ko inzego zibishinzwe arizo Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya ruhago ‘FERWAFA’ zizicarana zigasuzuma umusaruro w’uyu mutoza, ubundi hagafatwa umwanzuro wo kumwongerera amasezerano cyangwa akirukanwa.

    Gusa benshi mu banyarwanda bagaragaje ko bagikeneye uyu mutoza mu Amavubi, nk’uko babigaragaje mu matora yabereye ku rubuga rwa Instagram rwa Inyarwanda, aho 74% bagaragaje ko bifuza ko Mashami ahabwa amasezerano mashya agakomeza gutoza Amavubi kuko banyuzwe n’umusaruro yatanze mu gihe amaze ayatoza. 26% ni bo bagaragaje ko hashakwa undi mutoza.

    Mu mikino 23 mu marushanwa atandukanye Mashami Vincent yatoje Amavubi kuva yagirwa umutoza mukuru, yatsinze imikino 5, atsindwa 7, anganya 11.

    Kugeza ikipe y’igihugu muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN 2020, biri mu byatumye Abanyarwanda bongera kugirira icyizere umutoza Mashami Vincent ndetse bifuza ko ahabwa amasezerano mashya yo gutoza Amavubi kuko ibyo yakoze ntawabitekerezaga, ndetse nta n’umutoza w’umunyamahanga watoje Amavubi wigeze abikora.

    Tariki ya 18 Kanama 2018, nibwo Mashami Vincent yatangajwe nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, imyaka igiye kwirenga ari ibiri n’igice, akaba afite amahirwe menshi yo kongererwa amasezerano.

    Abanyarwanda benshi bifuza ko Mashami ahabwa amasezerano mashya mu Amavubi

    Bimwe mu byifuzo by’Abanyarwanda bagaragaje ko bagikeneye Mashami Vincent mu Amavubi:

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102900/benshi-mu-banyarwanda-bifuza-ko-mashami-vincent-akomeza-gutoza-amavubi-102900.html

  • Mariya Yohana yanenze abahanzi baririmbye ind… – #rwanda #RwOT

    Ikiganiro “Amateka Series” Mariya Yohani yakeburiyemo aba bahanzi cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021. Ni igikorwa cyateguwe n’urubyiruko rw’abanyarwanda rutuye muri Australia kikaba cyaratangijwe umwaka ushize, kigamije ahanini gufasha urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda no gusigasira umuco.

    Mariya Yohana ari mu batanze ibiganiro muri “Amateka Series”

    Iki kiganiro kitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye ruri mu Rwanda no hanze hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-16. Cyanyuze live kuri shene ya Youtube ya Igihe. Umuhanzikazi Mariya Yohana uri mu batanze ibiganiro yagarutse ku ngingo zitandukanye. Yakomoje ku ngero z’abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa birimo gukunda igihugu no gusigasira amateka yacyo nka Ndabaga asaba urubyiruko kwigira ku byiza abantu nk’abo bakoze.

    Mu gusigasira amateka yavuze ko harimo no gukunda igihugu aha niho yahise abihuza n’ubuhanzi avuga ko abahanzi b’ubu baririmba igihugu ari bake kandi nyamara byagatumye abenshi bamenya amateka y’u Rwanda binyuze mu muziki.

    Jules Sentore yasusurukije abakurikiranye iki kiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga

    Mariya Yohana yagize ati “Dufite abana bitabiriye ubuhanzi ndabashima ariko hari aho binyobera abaririmba igihugu cyacu ni bacye. Mwaduhase urukundo dufite bake bihatira kuririmba igihugu nzishima njye n’abandi babyeyi tungana twumva mwihase kuvuga u Rwanda”.

    Yashimangiye ko inganzo y’ab’ubu yibanda cyane ku rukundo atanga urugero maze anenga abahanzi baririmbye indirimbo z’urukundo mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari aho kuziririmba bakazivuga ibigwi kuko wari umunsi wazo.

    Yagize ati “Baturirimbiye urukundo aho kuririmba za ntwari zacu twabibonyemo akantu gato. Turabinginga urukundo rwanyu rumaze kubibagiza ko u Rwanda ruhari kandi narwo mukwiriye kururirimba. Hari ubwo tubivuga mukagira ngo turi abantu babi ariko utaganiye na se? Uwo mugani urahari muzaze tuganire”.

    Yakomeje agira ati “Ibyadutangaje ni urukundo rwaririmbwe ku munsi w’intwari nibura ntawakuyemo na Rwigema ngo amuririmbe na ba bana b’i Nyange?”.

    Gukebura aba bahanzi muri ubu buryo byari mu rwego rwo kwigisha urubyiruko ko mu gusigasira amateka n’umuco harimo no gukunda igihugu ku buryo yagaragaje ko abahanzi baririmbye ku ntwari, ku gihugu, ku muco nabo baba batanze umusanzu mu kwigisha ayo mateka. Icyakora yashimye bamwe na bamwe babigerageza barimo Jules Sentore. Ati “Sentore arasereganya ariko ntaragera aho dushaka”.

    Mariya Yohana yavuze ko Jules Sentore ari mu bagerageza

    Ukuyemo Arm Jazz Band abahanzi batatu baririmbye muri iki gitaramo cyanyuze kuri Televiziyo Rwanda mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 1 Gashyantare 2021, indirimbo nyinshi baririmbye ntaho zihuriye n’ubutwari ariko hari abagiye bacishamo bakanyuzamo indirimbo ijyanye n’uyu munsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda. King James yaririmbye indirimbo ze z’urukundo zo ha mbere n'inshya aherutse gusohora zirimo nka 'Umugisha', 'Umugabo', 'Ibare' n'izindi nyinshi.

    Umuhanzikazi Alyn Sano uri mu bahagaze neza muri iyi minsi, mu gitaramo cy’Umunsi w’Intwari, yaririmbye indirimbo zisingiza Intwari z'Igihugu nka 'Ubutwari' anongeraho indirimbo ze z’urukundo zakunzwe zirimo 'Kontorola' yakoranye n'umunyakenyakazi Femi One, 'For Us', 'Joni' aherutse gusohora n'izindi.

    Peace Jolis yaririmbye indirimbo zisingiza Intwari z'u Rwanda nka 'Urabe Intwari' ndetse n'izindi yagiye asohora mu bihe bitandukanye zigakundwa n'abatari bake.

    REBA UKO IKIGANIRO AMATEKA SERIES CYAGENZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102898/mariya-yohana-yanenze-abahanzi-baririmbye-indirimbo-zurukundo-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-um-102898.html