Category: Uncategorized

  • Rusizi : Uwari ufitanye amakimbirane n’umugore we bamusanze yiyahuye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yabonetse mu masaha y’umugoroba ahagana saa 19h00 z’ijoro, ku wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021, ubwo basangaga uyu RUDAHUNGA Boniface w’imyaka 45 y’amavuko yiyahuye.

    Umwana we yasanze Se yimanitse mu mugozi mu nzu ye yabagamo ahita apfa. Ntiharamenyekana impamvu yamuteye kwiyahura.

    Yari agerageje kwiyahura ku nshuro ya gatatu. Kubera amakimbirane ntiyabanaga n’umugore we, kuko we yari acumbitse mu Kagari ka KIGENGE.

    Rwango Jean de Dieu Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Nzahaha yabwiye Umuseke ko uriya mugabo bamusanze amanitse mu kagozi. Ngo yashatse umugore wa mbere babyarana abana 4, ariko aza gupfa, nyuma ashaka uwa kabiri babana mu makimbirane, bari barabyaranye abana 3.

    Yavuze ko Umugore yari yagiye kuba ahandi ahunze umugabo, amusigana n’abana be.

    Ati 'Nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi. Nabimenye mpamagawe na Gitifu w’Akagari ngo yari kumwe n’umwana amusaba kujya gushaka ubwatsi bw’inka, umwana avuye kwahira yasanze Se yiyahuye.'

    Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahageze (Police na RIB), umurambo we urajyanwa kwa Muganga ngo ukorerwe ibizamini by’isuzuma (Autopsy) ku Bitaro bya Mibirizi cyangwa Gihundwe.

    Ku isi abantu 800,000 bapfa buri mwaka bazize kwiyahura, nibura umuntu umwe aba apfuye mu masegonda 40 kubera iyo mpamvu.

    Kwiyahura bishobora guterwa n’agahinda gakabije, kwiheba no kunanirwa kwakira ibibazo umuntu afite.

    Urubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ruvuga ko kwiyahura byiganje mu rubyiruko rufite imyaka 15-19 ni impamvu ya gatatu ihitana benshi bafite iyo myaka.

    Imibare igaragaza ko 79% by’abiyahura ari abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibihugu bifite ubukungu bucagase.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rusizi-Uwari-ufitanye-amakimbirane-n-umugore-we-bamusanze-yiyahuye

  • Ngororero : Umuyobozi w’Umurenge yafunzwe akekwaho kunyereza inkunga y’abakobwa babyariye iwabo #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi ukewaho gukoresha inyandiko mpimbano mu kunyereza ariya mafaranga akurikiranweho, yaherukaga guhagarikwa n’ubuyobozi bw’Akarere amezi atatu azira kunyereza amafaranga yari agenewe abangavu.

    Akimara guhagarikwa yahise atoroka ariko nyuma y’uko amezi yari yahawe arangiye Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 ni bwo yagarutse ahita atabwa muri yombi.

    Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Ati 'Akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo w’itsinda Dusezere ubukene ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngororero, dosiye irimo gukorwa kugira ngo izashyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko”.

    Itsinda ry’abo bangavu batewe inda ryari ryahawe amafaranga 2,800,000 yo gukora umushinga wo kwiteza imbere.

    Aya mafaranga yageze kuri konti za Sacco abikuzwa n’umubitsi wabo Nyirandererwenande Petronille wari warashyizweho n’ubuyobozi kuko we atabyaye nuko ayashyikiriza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge.

    Inama bakoze kuwa 13 Ukwakira 2020 yagaragaje ko amafaranga yabikujwe angana na 1,752,000Frw, ariko ko atigeze agezwa mu maboko y’abagenerwabikorwa yari agenewe.

    Uwari ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bwira Semana Marc na Nyirandererwenande Petronille wari umubitsi w’iri tsinda bamaze amezi atatu bafunzwe.

    Ivomo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Umuyobozi-w-Umurenge-yatawe-muri-yombi-akekwaho-inkunga-y-abakobwa-babyariye-iwabo

  • RDF igiye kwakira abasore n'inkumi bifuza kwinjira mu gisirikare – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyo kwiyandikisha kuri aba basore n'inkumi bifuza kwinjira muri RDF kizatangira ku wa 8 Gashyantare, kirangire ku wa 12 Gashyantare 2021. Bizajya bikorerwa ku biro by'Umurenge babarurirwamo.

    Uwiyandikisha agomba kuba ari Umunyarwanda, afite imyaka 18 ariko atarengeje 23, kuba afite ubuzima buzira umuze kandi bikemezwa na muganga wa Leta, kuba atarakatiwe n'inkiko no kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire.

    Mu bindi asabwa harimo kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya Leta cyangwa byaba byarabaye akaba yarakuweho ubwo busembwa, kuba afite ubushake bwo kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda, kuba ari ingaragu, kuba yararangiye nibura amashuri atatu yisumbuye kandi akaba azatsinda ibizamini bizatangwa.

    Uwiyandikisha asabwa kwitwaza Indangamuntu, icyemezo cyerekana ko yarangije amashuri atatu yisumbuye (O level Certificate), icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire n'icyemezo cy'uko atakatiwe n'inkiko.

    Abiyandikishije bazakora ibizamini by'ijonjora kuva ku wa 13 kugeza ku wa 20 Gashyantare 2021.

    Niba ushaka kureba gahunda y'uko ibizamini bizakorwa wa kanda hano.

    RDF igiye gutangira kwakira abasore n’inkumi bifuza kwinjira mu Ngabo z’Igihugu

    Uku niko ibizamini bizagenda bikorwa mu bice by’igihugu bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-igiye-kwakira-abasore-n-inkumi-bifuza-kwinjira-mu-gisirikare

  • “INSTINZI ni uburyo turwana intambara buri munsi ariko twizeye ubutsinzi muri Yesu”. Tumaini BYINSHI mu ndirimbo nshya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi, umwanditsi, umuramyi w’indirimbo zihimbaza Imana wamenyekanye mu ndirimbo nka: ‘Abafite ikimenyetso’, ‘Tuza waremewe’, ‘Nafashe umwanzuro’, n’izindi, Tumaini BYINSHI ni umugabo ufite umugore n’abana 2. Abarizwa muri Leta zunzubumwe za Amerika, kuri iyi inshuro yashyize hanze indirimbo nshya ‘INSTINZI’ ishimangira kwizera kudashidikanywaho aba Yesu bafite.

    Mu kiganiro yagiranye na Agakiza.org, uyu muhanzi yatubwiye ko gutabarwa na Yesu mu ntambara kwa buri munsi ari bwo butsinzi abera dufite. Ati” INSTINZI naririmbye ni uburyo turwana intambara buri munsi ariko twizeye ubutsinzi muri Yesu. Niyo mpamvu tugendana ibyiringiro no kudatinya kuko tumufite(Yesu).

    ‘INSTINZI’ igaragara ku rubuga rwa Youtube rwitwa ‘Tumaini Byinshi’, ni ndirimbo yakiriwe neza na batari bake aho bahuriza kukuba baheshejwe umugisha nayo. Iyi ndirimbo ifite uburebure bw’iminota 4, ifite amagambo agira ati”

    Yee! biruhanya wee nubwo utereye cyane mbese aho wamenye amakuru ko ndirimba INSTINZI! hari uwambwiye ngo ngende ambwira aho nzaruhukira niyo mpamvu mukwizera Ndaririmba INSTINZI

    Nubwo rimwe na rimwe nanirwa ukanyishima hejuru, iyo nguye sintinda kubyuka ngo nkomeze. Hari uwamfashe utazigera andekura muri we ndakomeye!

    Yee! hari uwamfashe utazigera andekura ntiyareka ngo ngende ubugingo bwanjye bupfe. Yee! hari uwamfashe utazigera andekura, uwo ni Yesu muri we ndaririmba INSTINZI.

    Mu buryo bwo kwandika indirimbo Tumaini yatubwiye uburyo bizamo ati” Uburyo nandika indirimbo biza mu bihe bitandukanye: Hari ubwo mba ndi i muhira cyangwa mu nzira ngenda, cyangwa ndi mu bihe byo gusenga indirimbo ikamanuka”.

    Indirimbo ‘INSTINZI’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na producer Santana mu Rwanda, amashusho(video) yo yakozwe na Happy pro muri Kentucky ho muri Leta zunzubumwe za Amerika, ari naho amashusho yafatiwe.

    Tumaini BYINSHI yatangarije Agakiza.org ko kuri Album izaba igizwe n’indirimbo 8 arimo gutegura, amaze gukoramo 6 izindi zikiri muri studio.

    Uyu muhanzi ashimira Imana ko ubuhamya agenda yakira buva mu bakurikira ibihangano bye ko bigenda bibahembura. Asaba abakunzi be guhuza ubutumwa buri muri iyi ndirimbo n’ubuzima babamo bwa buri munsi. Ababwira ko kugira Yesu ari ukuba dufite kwizera kudashidikanya, gukomeye kuko ari bwo butsinzi bwuzuye.

    Reba hano ‘INSTINZI’ (Official Video) ya Tumaini BYINSHI

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/INSTINZI-ni-uburyo-turwana-intambara-buri-munsi-ariko-twizeye-ubutsinzi-muri.html

  • Gatsibo: Umusore arakekwaho kwica nyina amuciye umutwe akawuhisha – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Kamuhenda mu Kagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

    Amakuru avuga ko uyu musore asanzwe azwiho kunywa ibiyobyabwenge byinshi muri aka Kagari. Ngo yari amaze iminsi afitanye amakimbirane na nyina aterwa nuko ngo yanze kumuha isambu uyu musore yifuzaga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Karubungo, Mutuyimana Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwica nyina umubyara babanaga mu nzu amushinja kumwima isambu.

    Yagize ati ' Uyu mwana w'umuhungu afite imyaka 20, yari afitanye amakimbirane n'umubyeyi we, aravuga ko amakimbirane bafitanye aterwa na mukuru we wo kwa se wabo, uyu muhungu aravuga ko bamwimaga isambu, yajyaga ahora ahiga ko azamwica.'

    Yakomeje avuga ko ' Nimugoroba mu mvura nyinshi yaguye muri aka gace nibwo yamwiciye mu nzu, ubu umutwe twawubuze, turi kubona ikindi gice ariko kidafite umutwe, nabimenye mugitondo cya kare ubwo umuturanyi yari agiye gusuhuza uyu mukecuru agezeyo asanga yapfuye.'

    Gitifu Mutuyimana yavuze ko nyuma yo kuhagera afatanyije n'abaturage bahise bata muri yombi uwo musore, ngo kuko yari amaze iminsi ahiga ko azica nyina natamuha iyo sambu.

    Ati ' Arahakana ko ariwe wamwishe ariko akavuga ko amakimbirane bafitanye aterwa na mukuru we wo kwa se wabo ngo kuko ari gufatanya na nyina bagashaka kumunyaga isambu se yasize asize.'

    Yavuze ko kuri ubu barindiriye inzego z'umutekano n'ubugenzacyaha kugira ngo zize zibafashe gushakisha umutwe wa nyakwigendera kuko utaraboneka ndetse zinakomeze iperereza kuri iki kibazo.

    Yavuze ko mu nzego z'ibanze bari baramaze kwakira ikirego cya nyakwigendera aho bari buzamuganiriza n'umuhungu we kuwa Kabiri utaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umusore-arakekwaho-kwica-nyina-amuciye-umutwe-akawuhisha

  • Gakenke: Bagaragaje ibimina nk'intwaro ibafasha kwesa umuhigo wo gutanga mituweli ku bwinshi – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu, ijanisha mu kwitabira gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza rigaragaza ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira umubare munini w'abagatuye bamaze gutanga umusanzu wabo, kuko kageze kuri 92,3%.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bemeza ko aho ibihe bigeze batakiri abo kongera kwigishwa ubwiza bwo gutanga mutuweli kuko bamaze kwibonera akamaro kayo.

    Maniraguha Andre wo mu Murenge wa Muyongwe, yagize ati “Twe twamaze kumenya ibyiza bya mituweli, dutangira umwaka twibumbiye mu bimina ku buryo turasa ku ntego mbere y'uko umwaka wa mutuweli utangira. Aba mbere barangiza mu Ukuboza naho aba nyuma bo muri Werurwe baba barangije kwishyura. Abana bashinga ingo ubu tugomba kubigisha bikababera umuco”.

    Twagirimana wo mu Murenge wa Gakenke na we yagize ati “Natinze kumva ubwiza bwa mituweli maze nkora impanuka ntayo ariko icyo gihe navuye mu bitaro tugurishije inka n'umurima. Ubu ninjye wishyura mbere kuko sinshobora kugeza kuri Noheli ntaratanga mituweli y'umwaka ukurikiyeho”.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Uwimana Catheline, yavuze ko bafite amahirwe mu karere kabo yo kuba abaturage bamaze kumva ibyiza byo gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “Abaturage bacu bafite ibanga ryo kwitegura kare bakibumbira mu bimina ku buryo umwaka usanzwe ujya kurangira bagahita barasa ku ntego, abandi basigaye tubashakira imirimo nabo bagakora bazigama make ku buryo nabo batanga umusanzu kare”.

    “Tuzakomeza kubashyigikira cyane kuko bamaze kubyumva ndetse n'abo bake baba bataratanga dukomeza kubashakisha tukabigisha, ndizera ko nabo bazagera aho bakabyumva tukajya twuzuza ijana ku ijana muri gahunda nziza y'ubwisungane mu kwivuza”.

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize, RSSB, igaragaza uburyo uturere turutana mu gutanga mituweli, igaragaza ko Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu mu kugira abantu benshi bitabira gutanga mituweli, aho bangana na 92,3% by'abagatuye, gakurikira Akarere ka Gisagara gafite 94.1% kaza ku mwanya wa mbere.

    Ku rundi ruhande, akarere ka Nyaruguru gafite 91.4% kaza ku mwanya wa gatatu, naho Ruhango ifite 90.4 ikaza ku mwanya wa kane mu gihe Nyamagabe ifite 90.3% iza ku mwanya wa gatanu.

    Uturere dutanu twa nyuma mu gihugu ni Kicukiro ifite 69.4% iza ku mwanya wa nyuma, Rutsiro na 74.5% ikaza ku mwanya wa 29, Gasabo na 78.4 ikaba iya 28, Nyagatare na 78.5% ikaba 27 mu gihe Nyarugenge iza ku mwanya wa 26 n'abaturage 78.8%.

    Mu gihugu hose, umubare w'abamaze gutanga mituweli ugeze kuri 84.7% by'abanyarwanda bose muri rusange.

    Abatuye Gakenke bavuga ko kwibumbira mu matsinda yo kwiziga bituma bishyura umusanzu wa mituweli ku gihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-bagaragaje-ibimina-nk-intwaro-ibafasha-kwesa-umuhigo-wo-gutanga

  • Perezida Kagame arageza ku bayobozi ba Afurika Raporo y'Amavugurura mu nzego za AU – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kuvugurura imikorere y'inzego nkuru z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byatangijwe mu mwaka wa 2016, icyo gihe Perezida Kagame agirirwa na bagenzi be icyizere cyo kuyobora ayo mavugurura, nawe ashyiraho itsinda ry'abahanga bamufashije kwiga uburyo bushya Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wakoramo mu rwego rwo gufasha uyu mugabane kugera ku ntego z'iterambere wiyemeje, zikubiye muri gahunda ya 'Agenda 2063'.

    Muri aya mavugurura, Perezida Kagame n'itsinda rye babanje kugaragaza ibibazo bituma imikorere y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe idatanga umusaruro, bavuga ko kuba Umuryango ufite intego ushaka kugeraho nyinshi icya rimwe, inzego zawo zikaba zitagira imikorere isobanutse neza ndetse nta n'uburyo bw'amafaranga bukunze guteganywa mu gutera inkunga imishinga y'Umuryango, ari imbogamizi zikomeye.

    Nyuma yo kujya inama n'abafatanyabikorwa ndetse n'ibindi bihugu bigize AU, itsinda riyobowe na Perezida Kagame ryaje gufata ingamba zirimo ko AU ikeneye gushyira ingufu mu bikorwa bicye by'ingenzi kurusha ibindi, kandi bifite ingaruka ku Mugabane wose.

    Banasabye ko kandi hakwiye kubaho ihindurwa ry'imikorere y'inzego za AU, inshingano za buri rwego zigasobanurwa neza kugira ngo rutange serivise rutegerejweho.

    Iri tsinda kandi ryavuze ko bikwiye ko inzego za AU zigomba kujya zigera ku nshingano zahawe kandi ku kigero gishimishije, ndetse ko AU ikwiye gushyiraho uburyo burambye bwo gutera inkunga gahunda zayo, ikagabanya kuzishingira ku mikoro aturuka hanze y'uyu mugabane.

    Banasabye ko mu rwego rwo kugira ngo ibi bikorwa byose bizagerweho, hakwiye gushyirwaho Komite izakurikirana neza ishyirwa mu bikorwa ry'aya mavugurura, umwanzuro wanamaze gushyirwa mu bikorwa kuko muri Nzeri umwaka wa 2017, Prof. Pierre Moukoko Mbonjou na Ciru Mwaura bashyizweho mu kuyobora urwego rushya rushinzwe kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'aya mavugurura.

    Perezida Kagame kandi araza gutangaza aho gahunda yo gushishikariza ibihugu bya Afurika kongera ingano bishobora mu bikorwa by'ubuzima bw'abaturage babyo igeze.

    Iyi ni gahunda igamije gufasha ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubuvuzi bw'imbere mu bihugu, kuko uru rwego ari rumwe mu ziterwa inkunga ifatika n'amahanga, kandi ari ingenzi cyane ku buzima rusange bw'ibihugu.

    Nk'urugero, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kimaze gutera Afurika inkunga ya miliyari zirenga 10$ mu myaka 10 ishize, yashowe mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima ku Mugabane wa Afurika. Intego za gahunda yo gushishikariza ibihugu bya Afurika kongera ishoramari bishyira mu rwego rw'ubuzima ikaba ari ukugira ngo mu bihe by'amajye, ubwo ibihugu bikize bishobora kwanga gufasha ibya Afurika, nk'uko biri kugenda ku nkingo za Coronavirus, ibihugu bya Afurika bizakomeze kuba bifite ubushobozi bwo kwita ku bushobozi bw'abaturage babyo.

    Akamaro k'iyi gahunda kandi kagaragaye muri ibi bihe bya Coronavirus, ubwo byinshi mu bihugu bikize, birimo Canada n'u Bwongereza byaguze inkingo ziruta umubare w'abaturage bifite, nyamara Umugabane wa Afurika utuwe na 13% by'abaturage b'Isi ukirengagizwa.

    Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uherutse gutangaza ko ufite gahunda yitwa AVATT izafasha ibihugu bya Afurika kubona inkingo za Coronavirus.

    Magingo aya, inkingo miliyoni 670 ni zo zimaze kuboneka, aho zishobora kuzakingira nibura 25% by'abatuye Afurika. Ibihugu birimo u Rwanda byamaze gutanga ubusabe bwabyo kugira ngo bizabone inkingo muri iyi gahunda.

    Ku rundi ruhande, iyi gahunda yo ubwayo ntizaba ihagije kugira ngo Afurika nibura ikingire 60% by'abayituye mbere yo kwizera guhashya, cyangwa kurandura Coronavirus kuri uyu mugabane burundu. Igiteye impungenge ni uko ibihugu biri munsi ya 20 muri 54 by'Afurika ari byo byonyine byamaze kugaragaza gahunda ihamye y'uburyo bizabonamo ubushobozi bwo kugura izindi nkingo zikenewe kugira ngo icyorezo cya Coronavirus kiranduke burundu.

    Mu bindi biza kubera muri iyi Nama ya 34 ya AU harimo ko Perezida Felix Tshisekedi aza guhabwa ubuyobozi bw'uyu Muryango mu gihe cy'umwaka uri imbere, asimbuye mugenzi we wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, uri busoze manda ye.

    Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yifashishije ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

    Perezida Kagame aratanga raporo ku mavugurira yayoboye agamije guteza imbere imikorere ya AU

    Perezida Felex Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we ugiye kuyobora AU muri uyu mwaka

    Perezida Cyril Ramaphosa arasoza manda ye yari amazeho umwaka ku buyobozi bwa AU


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-arageza-ku-bayobozi-ba-afurika-raporo-y-amavugurura-mu-nzego-za

  • Apotre Kamuhanda wibasiye urubyiruko akarwita… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Apotre Kamuhanga Claude aherutse gutanga kikanyura ku rubuga rwa Youtube kuri shene yitwa Blessing Miracle Church Tv y’itorero rye, yaragize ati “Buriya iyo umuntu akiri wenyine, iyo umuntu akiri umusore, ni mayibobo, umusore ni mayibobo, umukobwa ni mayibobo, mayibobo, mayibobo”. 

    Yakomeje agira ati “Va mu bumayibobo wa musore we, va mu bumayibobo. Nonese mayibobo utaniye he nayo irara aho ishaka, irara aho ibonye, irya ibyo ibonye, yambara ibyo ibonye ntawuyibaza. Abasore muri ba mayibobo muraza kuvuga ngo kubera iki uyu Apotre”. InyaRwanda ntibyadukundiye kuvugana na Apotre Kamuhanda kuri ibi aherutse gutangaza kuko tutamubonye kuri telefone ye igendanwa. 

    Apotre Kamuhanda umuyobozi w’itorero Blessing miracle church

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Murengezi Assouman uzwi nka Mcy Amandah yavuze ko acyumva amagambo yatangajwe na Apotre Kamuhanda, yababaye cyane, yibaza impamvu adakurikiranwa n’inzego zibishinzwe kuko yatutse urubyiruko rwose. Yavuze ko kwifata ugatuka urubyiruko rw’igihugu ukarwita mayibobo ntaho bitaniye no gupfobya bamwe mu bayobozi bayoboye urwo rubyiruko. Yagize ati “Niba urubyiruko ari mayibobo ubwo abaruhagarariye bose bahagarariye mayibobo”. 

    Mcy Amandah avuga ko mu Rwanda hari abayobozi b’urubyiruko nabo ubwabo bafite abana b’urubyiruko ndetse anavuga ko Apotre Kamuhanda nawe ashobora kuba afite abana batarashaka. Akomeza avuga ko niba buri muntu wese utarashaka umugabo/umugore yiswe mayibobo ntaho u Rwanda rwaba rugana kuko urubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo.

    Apotre Kamuhanda avuga ko abasore n’inkumi batarashaka ari mayibobo

    Amandah arasaba ko Apotre Kamuhanda akurikiranwa akaryozwa ibyo yatangaje

    Murengezi Assouman Madona atuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro aho anahagarariye urubyiruko rwo mu murenge w’iwabo. Yavuze ko nyuma yo kubona videwo y’umupasiteri wise urubyiruko mayibobo, yagize akababaro kenshi ari nayo mpamvu agiye kwandikira ibaruwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame amusaba kumubariza ababishizwe impamvu abantu nka bariya bameze nka Apotre Kamuhanda batuka inshuti ze zose badakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

    Murengezi akomeza avuga ko agiye kuboneraho kuvuga ikibazo afite cyijyanye n’Akarere ke, aho avuga ko bitagakwiye kuba umujyi wa Nyamata wo mu karere ka Bugesera utari mu mijyi irindwi (7) yunganira umujyi wa Kigali mu gihe harimo imwe mu mijyi inatwara amasaha hafi 5 kugira ngo uyigeremo uvuye i Kigali. 

    Nk’uko abisobanura avuga ko Nyamata ari wo mujyi wa mbere wegereye umujyi wa Kigali, akaba ari nawo mujyi wa mbere ufite sitade n’ama hoteli byegereye umujyi wa Kigali n’ibindi bikorwa remezo by’akarere byegereye umujyi harimo nk’ikibuga mpuzamahanga cy’indege n’uruganda rw’amazi.

    Mu gusoza ikiganiro twagiranye, uyu musore yasabye imbabazi anasabira abaturage bose muri rusange kuba bararenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 (Corona Virus) igihe ikipe y’igihugu Amavubi yatsindaga aho yavuze ko nabo atari bo byari ibyishimo byinshi byabarenze dore ko nawe ubwe yari ari muri abo. 

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AMANDAH WABABAJWE CYANE N’IBYATANGAJWE NA APOTRE KAMUHANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102901/apotre-kamuhanda-wibasiye-urubyiruko-akarwita-mayibobo-yarakaje-umusore-wiyemeje-kwandikir-102901.html

  • Shimwa Guelda yifashishije indirimbo y'umuhanzi ukomeye agaragariza umwana we ko amukunda byahebuje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Shimwa Guelda wamamaye cyane hano mu Rwanda ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga w'umurage n'umuco ku mwaka wa 2017 (Miss Heritage 2017) yigashishije indirimbo y'umwe mu bahanzi bakomeye maze yereka umwana we ko amukunda byahebuje. Ibi Shimwa Guelda yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Shimwa Guelda

    Shimwa Guelda ateruye umwana we

    Nkuko byagaragaye kuri story ya instagram ya Shimwa Guelda, uyu mubyeyi yashyize hanze ifoto y'umwana we maze akoresha indirimbo Je t'aime à mourrir y'umuhanzi Francis Cabrel mu rwego rwo kwereka umwana we ko amukunda byahebuje.

    Si ubwa mbere Miss Shimwa Guelda yereka umwana we ko amukunda byahebuje kuko mu minsi ishize Miss Shimwa Guelda abinyujije nanone kuri story ya instagram ye yerekanye ko yishimiye cyane umuryango we ndetse akoresheje indirimbo Blessings y'umuhanzi Angel yerekanye ko kuba afite umuryango we ari umugisha kuri we.

    Umuryango wa Miss Shimwa Guelda

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/shimwa-guelda-yifashishije-indirimbo-yumuhanzi-ukomeye-yagaragarije-umwana-we-ko-amukunda-byahebuje/

  • Ikanzu ya ShaddyBoo yari imwambitse ubusa ku karubanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko mu bizi Shaddy Boo amaze iminsi yibera mu mugi wa Dubai, aho yagiye ajyanywe n'ifata ry'amashusho y'indirimbo Helena ya Platini gusa nyuma yaho yahise aba yigumiyeyo ari kwishimisha. Ku munsi w'ejo rero akaba yari yagiye kuryoshya ku mazi muri yacht gusa ikanzu yari yambaye ikaba yari imukojeje isoni ku karubanda.

    Nkuko bigaragara muri Video yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ShaddyBoo yarimo atembera kuri iyo Yacht yereka abafana be uburyo ubuzima ari bwiza gusa yaje kwinjira mu cyumba igihe yari ari gukinira ku gitanda akaba aribwo ikanzu ye ya manutse nabi ishaka kumwambika ubusa gusa ahita ayifata ari nako avuza induru.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ikanzu-ya-shaddyboo-yari-imwambitse-ubusa-ku-karubanda/