Category: Uncategorized

  • Rubavu: Umugabo yasanzwe mu mugozi yiyahuye umugore we yemeza ko yabitewe n'ideni ry'inyama #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa kumi mu mudugudu wa Ruhangiro, Akagari ka Kabirizi umurenge wa Rugerero. Uyu mugabo ngo yatumye umugore we ku isoko, undi agarutse asanga yimanitse mu mugozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru aya makuru.

    Ati 'Biravugwa ko byatewe n'ideni ry'inyama zifite agaciro k'ibihumbi 80 yari yarafatiye mukuru we muri Boucherie nuko aramuhinduka yanga kumuha ayo mafaranga ngo yishyure. Bakomeje kumwishyuza ahitamo kwiyahura.'

    Yakomeje asaba abaturage kujya bageza ku buyobozi ibibazo bafite kuko nk'ibihumbi 80 bitari kubura aho kugira ngo igihugu kibure umuntu.

    Abaturage bavuga ko mukuru we yari yaramwimye amafaranga kuko na we hari andi yari amurimo. Nyakwigendera asize abana batatu n'umugore.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-umugabo-yasanzwe-mu-mugozi-yiyahuye-umugore-we-yemeza-ko-yabitewe-n

  • Perezida Kagame yemereye Amavubi agahimbazamusyi no kongera kuyashyigikira kubera ibyo yakoreye muri CHAN 2020 #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame aganira n'abakinnyi b'ikipe y'igihugu yababwiye ko bibaho ikipe igatsinda uyu munsi, ejo igatsindwa, ariko ikiba gikwiye kudahinduka ari ikinyabupfura.

    Ati“Ku isi nta kipe itaratsindwa ariko ikidakwiye guhinduka ni imyifatire. Iyo utsinzwe wifashe neza( Displine) nibura n'abantu bavuga ko ikipe ari nziza.”

    Akomeza avuga ko ubu ari kugaruka buhoro buhoro kugira ngo afashe ikipe y'igihugu kugera ku rundi rwego rwiza.

    Perezida Paul Kagame ati, ' Turabashimira uko mwitwaye, kandi nyuma y'ibyo numvise mwagenewe n'abategura amarushanwa natwe mu mikoro y'igihugu nka leta hari icyo Tuzabagenera.

    Umukino mwatsinzwe [na Guinea] narawukurikiye; si ndi umusifuzi ariko iyo nza kuba we, umukino mba narawusifuye ukundi kurusha uko wagenze. [Ku ikarita y'umutuku yahawe umuzamu Kwizera] mbona umuhondo bari bamuhaye wari uhagije. Uko mwakinnye n'aho mwagarukiye twabishima tukavuga ko byagenze neza.

    Abakinnyi bari babonye agahimbazamusyi ka $5000 yavuye muri #CAF ariko Perezida wa Repubulika yabemereye ko hari andi azahabwa na Leta.

    Ati “Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo, ko nka Leta twashaka icyo tubagenera. Mu mikoro yacu nk'igihugu tugomba gushaka uko tubashimira, tugakomeza tugatera imbere. Minisitiri araza kubibagezaho.

    Perezida Kagame yavuze ko icyatumye afata umwanya wo gusura Amavubi ari ukubera “ukuntu Ikipe y'Igihugu yakinnye n'ibyo bavuga, uburyo itagize kwitoza guhagije ariko ikabasha kugera muri 1/4.”

    Ati “Nishimiye kubona uyu mwanya wo kuza kuganira namwe, na kera byari bisanzwe. Najyaga mbona umwanya nkaganira n'abakinnyi n'ababayobora, abenshi babikurikiranye, hari aho nageze ndabyihorera, njya mu kandi kazi kandeba.

    Ntabwo ari uko ntashaka gukomeza kubikurikirana cyangwa gukomeza kubishyigikira, ku rundi ruhande abakinnyi cyangwa ababayobora babifitemo uruhare. Narazaga tukicara, tukaganira, tukumvikana ko hari ibintu bigomba gukorwa byafasha kugira ngo abantu batere imbere muri uwo mukino, ibyo gutsinda rimwe na rimwe cyangwa se kudashobora kugera ku rwego rushoboka.

    Ushoboye kumenya uko wifata neza mu minota 90 cyangwa iyiyongeraho bigufitiye akamaro, bifitiye ikipe akamaro. Bigomba guhoraho, iyo myifatire igomba kujya mu bakinnyi ikaba umuco.”

    Perezida Kagame yashimye ko mu ikipe y'Igihugu hacitse ubujiji bwo kujya mu bapfumu no kuraguza byatwaraga amafaranga yo gutegura ikipe kandi ntacyo bimaze.

    Ati “Ikindi nizera ko cyacitse mu Ikipe y'Igihugu gishingiye ku bujiji, ni ibintu byo kuraguza aho igice cy'amafaranga agenewe guteza imbere umupira cyajyaga mu bupfumu, abantu bagapfurika ibintu mu mazamu. Ibyo bintu ntimukabijyemo, mujye mwiyizera.

    Mujye mwibaza, ababikoresha, batsindaga buri mukino wose? Ikipe zacu zahoraga zitsindwa kuva kera haba muri za CECAFA, nonese wabikoresha kugira ngo ube uwa nyuma? Icyo gikwiye kuba kikwereka ko ari ukwandavura. Ntimukabikoreshe.

    Menyereye ibintu njyamo nshyigikira, nkabona aho bigana. Iyo byanze, ntabwo nshaka ko binsiga izina ribi.”

    Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko ari iby'agaciro kuba Perezida Kagame yasuye Amavubi ndetse yizeza ko bazakomeza kuyategura ngo yitware neza.

    Ati “Ni umunsi w'ibyishimo kubera agaciro mugaragarije Ikipe y'Igihugu. Ni urugendo rutari rworoshye, ariko twarwungikiyemo byinshi byo gushingiraho mu kubaka umupira w'amaguru mu Rwanda.

    Imitegurire haracyari ibikwiye kunozwa kugira ngo ikipe y'Igihugu itange umsaruro nk'uko Abanyarwanda babyifuza. Tubijeje ko ku bufatanye na FERWAFA, tuzakora ibishoboka bizakorwa atari ku Ikipe y'Igihugu gusa ahubwo no mu zindi nzego za siporo.”

    Ku wa Gatanu ni bwo hatumijwe umwogoshi wo kwita ku bagize Ikipe y'Igihugu kugira ngo bahure na Perezida Kagame mbere y'uko basubira mu ngo zabo.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yemereye-amavubi-kuyongerera-agahimbazamusyi-no-kongera

  • Kuraguza no kuroga si ubunyacyaro ni ubujiji bugayitse – Perezida Kagame abwira Amavubi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu kureka kuraguza no kuroga niba hari ababikora kuko ari ubujiji bugayitse.

    Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye mu muhango ubwo yari yasuye abakinnyi b’ikipe y’igihugu yari ivuye muri CHAN 2020, ni nyuma yo kuviramo muri 1/4 batsinzwe na Guinea Conakry 1-0.

    Muri uyu muhango wabereye i Nyamata kuri La Palisse Hotel, yavuze ko yizeye ko umuco wa kera wabagaho wo kuraguza no kuroga wacitse mu bakinnyi aho wasangaga ibyakabafashije bigendera mu marozi.

    Yavuze ko atabyita ubunyacyaro ahubwo ari ubujiji ndetse bugayitse budakwiye kubaranga.

    Ati'Ikindi nkeka cyacitse ntekereza ko ari ubujiji bugayitse, ntabwo nshaka kubyita ubunyacyaro, kuba umunyacyaro ntabwo ari icyaha. Abantu bajyaga bafata kimwe cya kabiri cy’amikoro yagombaga kugenda ku mipira, cyagendaga mu bintu byo kuraguza, ibintu byo kuroga, abantu bakajya mu izamu, bagapfurikamo ibintu, biriya ni ibintu byabasubiza inyuma mukazimira, ntimuzabikore, ntimukabijyemo.”

    Yakomeje avuga ko bakwiye kwiyizera bakigirira icyizere batsinda bagatsinda kuko bateguwe neza cyane ko n’ayo marozi ntacyo afasha.

    Yagize ati'Nimujye mukina mwigirire icyizere, umenye ngo umukinnyi yarateguwe, ikipe yarateguwe, yajya mu kibuga igakina igatsinda, igatsindwa, ibyo birasanzwe. Ariko mujye mwibaza, ari ababikora, ari ababikoraga, batsindaga umukino wose? Ubikoze, utabikoze, byose birasa. Uratsinda cyangwa uratsindwa, iyaba rero byari bifite guha abantu amahirwe yo gutsinda buri gihe, ukabyerekana, nagutega amatwi nkakumva, nti ngaho mbwira ubigenza ute?'

    Yakomeje avuga ko amakipe yabikoze kuva kera akajya muri CECAFA ariko akaba aya nyuma yaroze ukibaza icyo byabafashije ukakibura kandi barabikoze imyaka n’imyaka.

    Yasabye abakinnyi kureka kuroga no kuraguza niba hari ababikora

    Perezida Kagame yavuze ko kuva na kera byagiye bikorwa ariko ntacyo bimaze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuraguza-no-kuroga-si-ubunyacyaro-ni-ubujiji-bugayitse-perezida-kagame-abwira-amavubi

  • Ibintu ushobora kuba utaramenye ku buzima bw'urukundo bwa Barack Obama n'umufasha we(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barack Hussein Obama yabaye perezida wa 44 wa leta zunze ubumwe za Amerika, uyu ni umwirabura ukomoka ku muzungu ndetse n'umwirabura w'umunyafurika. Uretse kuba yari perezida uyu yari umugabo w'intangarugero mu rugo rwe cyane cyane iyo bigeze k'urukundo akunda umugore we Michelle nawe udasiba kugaragariza isi ko akunda umugabo we birenze.

    Ese bahuye bate?

    Bahura bwa mbere uyu mugore Michelle Robinson yari umukozi ushinzwe imitungo ijyanye n'ibyubwenge karemano mu kigo cy'amategeko muri Chicago. Mu mwaka wa 1989 uyu Michelle yahawe indi mirimo yo kujya kuba umujyanama w'umusore waruri kwimenyereza umwuga, uwo musore rero ntawundi yari uwitwa Barack Obama. Ibyakurikiye nyuma yaho ni amateka nkuko nabo babyivugira.

    Aba bakimara guhura Michelle ntabwo yabaye umujyanama mu byerekeranye n'akazi gusa ahubwo uyu byaje no kurangira abaye umukunzi, aba bakundanye imyaka isaga itatu kugeza mu 1992 ubwo biyemezaga kubana nk'umugore n'umugabo kugira ngo urukundo rwabo rugire intego ndetse barwereke n'isi yose.

    Nyamara nubwo byari uko yaba Obama ndetse na Michelle ntanumwe wabashaga kubwira ubwonko bwe ko Barack Obama bizarangira abaye perezida wa repubulika wa leta zunze ubumwe za Amerika.Amwe mu mafoto ateye ubwuzu ya Barack Obama n'umufasha we.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibintu-ushobora-kuba-utaramenye-ku-buzima-bwurukundo-bwa-barack-obama-numufasha-weamafoto/

  • Ngaya amakosa abagore bubatse bakorera abagabo babo ashobora kubasenyera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema rutangaza ko mu mibanire y'umugabo n'umugore hashobora kuzamo amakosa ashobora gutuma urugo rusenyuka.Uru rubuga rwerekana amakosa 10 umugore ashobora gukora atazi ko arimo guhemukira umugabo we ,ndetse akaba yanamugiraho ingaruka nk'uko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru.

    1.Amabanga

    Kugira ibyo uhisha cyangwa ukinga umugabo wawe ni bibi cyane kuko bituma agutakariza icyizere adatinze. Wowe n'umugabo wawe mugomba muri nk'ikipe itahiriza umugozi umwe, kandi ibi ntimwabigeraho hari amabanga muhishanya.

    2.Kutiyitaho

    Abagore benshi bagwa muri iri kosa nyuma yo gushaka. Mbere y'uko ubana n'umugabo wawe, uko ugaragara byari bifite agaciro cyane kuri wowe nyamara nyuma yo 'kumufatisha', waretse kwiyitaho nka mbere. Kuba waramubonye akaba ari uwawe byemewe n'amategeko si impamvu yo kureka kuba mwiza no kwita ku buranga bwawe. Umugabo wawe aba yitezeho gukomeza kubona umugore mwiza yashatse amuhisemo mu bandi. Jya ugerageza rero guhora ufite ubwiza nk'ubwo yagukundiye.

    3.Gufata imibonano mpuzabitsina nk'ingurane

    Abagore benshi bakoresha imibonano mpuzabitsina nk'igicuruzwa maze bagakangisha abagabo babo kudakorana na bo imibonano paka bagize icyo babaha. Ni ikosa rikomeye kwanga gutera akabariro n'uwo mwashakanye kuko ushaka amafaranga yo kugura ikanzu nshya, imodoka cyangwa ikindi ukeneye.

    4.Kutizera umugabo wawe

    Iri ni irindi kosa rikomeye abagore bakora mu mibanire n'abo bashakanye. Birumvikana ntiwifuza gusangira umugabo wawe n'undi muntu uwo ari we wese ariko se niba utamwizera, kuki wemeye ko mubana? Si byiza ko ukimbirana n'abandi bagore ngo kuko ubakekana n'umugabo wawe. Undi mugore si we kibazo; ikibazo ni umugabo wawe. Aho kurwana n'abandi bagore, gerageza kumenya impamvu ukiri kumwe n'umugabo wawe nyamara akaba yiruka kuri uwo mugore wundi. Ni ukwitesha agaciro iyo urwaniye n'undi mugore mu ruhame murwanira umugabo.

    5.Amahane

    Nta mugabo ukunda umugore w'umunyamahane. Si byiza kumva ko ibibazo byakemuka iteka ari uko uteye induru. Ntiwakwitega amahoro mu rugo igihe winubira buri kintu akoze kandi ukabigaragaza usakuza. Hari ubundi buryo bwo gukemura ibibazo n'ubwumvikane buke byo mu rugo udateye amahane. Ntukwiye gutuka cyangwa usakurize umugabo wawe; uwo ni umugabo wawe, si umuhugu wabyaye.

    6.Kuganira ni iby'ingenzi iyo hari ibyo mutumvikanaho

    Nta zibana zidakomanya amahembe. Umunsi umwe hari ubwo utazumvikana n'uwo mwashakanye ku ngingo runaka nyamara guca igikuba uca ibiti n'amabuye cyangwa ukabwira umuhisi n'umugenzi ibyo utumvikanaho n'umugabo nta cyo bizakemura uretse gusubiza ibintu irudubi. Iga uko wabwira umugabo wawe icyo utekereza mu buryo bwiza, mu mahoro kandi umwubashye. Kubahana biba bikenewe cyane kugira ngo umubano w'abashakanye urambe.

    7.Kutihangana

    Hari irindi kosa abagore bakora mu mibanire yabo n'abo bashakanye. Kwihangana biba bikenewe cyane kugira ngo umubano wanyu urambe. Ugomba kwiga kwihanganira uwo mubana. Niba udashobora kumwihanganira, icyiza ni uko wareka gufata icyemezo cyo kubana na we.

    8.Gufata abavandimwe b'umugabo wawe nk'abanyamahanga

    Ntuzigere witega ko umugabo wawe azacika ku muryango we kuko yakurongoye. Ibi ni ikosa gutekereza utyo kandi ntekereza ko niba ukunda umugabo wawe by'ukuri, wagakunze ibye byose by'umwihariko abagize umuryango we. Iga gukunda abagize umuryango we kandi ntukabafate nk'abasabirizi. Bavuga ko bigorana kubana na nyokobukwe ngo kuko aba yumva usa n'aho uri gufata umwanya we mu buzima bw'umuhungu we nyamara kumusuzugura si wo muti w'ikibazo.

    9.Inshuti mbi

    Iri ni irindi kosa abagore bagwamo kandi risenya ingo nyinshi. Ni ngombwa ko uhitamo inshuti neza kuko si buri wese wagira icyo akumarira. Ntukwiye kubwira uwo ari we wese akakuri ku mutima cyangwa amabanga yawe. Ni bibi cyane kubwira inshuti zawe ibibi cyangwa intege nke z'umugabo wawe. Ni byo, rimwe na rimwe uba ukeneye umuntu muganira ariko ni ngombwa ko umenya niba ari we muntu ukwiye kandi ukagenzura ibyo umubwira.

    10.Kwirengagiza igifu (inda) cye

    Birumvikana ushobora kuba ufite akazi, uhugiye mu zindi gahunda kandi rwose gufatanya imirimo mito n'akazi kawe gusa hano hasaba ubwenge n'ubushishozi cyane. Ushobora kuba ufite umukozi ubufasha gutegura amafunguro mu rugo rwanyu gusa ukwiye kumenya ko kugira ngo wigarurire umutima w'umugabo bihera mu gushimisha igifu cye [Kugira ngo ugere ku mutima w'umugabo, ugomba guca mu nda ye]. Ugomba kugenzura no kumenya niba umugabo wawe abona amafunguro akwiye kandi ahagije, ntubiharire umukozi gusa. Nubona akanya, ujye utekera umugabo wawe amafunguro uzi akunda.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngaya-amakosa-abagore-bubatse-bakorera-abagabo-babo-ashobora-kubasenyera/

  • Perezida Paul Kagame abona Kwizera Olivier yararenganye #rwanda #RwOT

    Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame abona umusifuzi yararenganyije umunyezamu w’Amavubi, Kwizera Olivier ku ikarita itukura yamuhaye ku mukino wa ¼ Amavubi yatsinzwemo na Guinea Conakry.

    Ni ikarita uyu munyezamu yabonye ku munota wa 52 nyuma yo kwemeza ko yakoreye ikosa rutahizamu Yakhouba Barry, ni naho haje kuva igitego Amavubi yatsinzwe muri uyu mukino, iyi karita ntiyavuzweho rumwe na b’abantu batandukanye.

    Uyu munsi ubwo yari yasuye ikipe y’igihugu nyuma yo kuva muri CHAN 2020, Perezida Paul Kagame yavuze ko bitwaye neza ariko na none ku mukino wa ¼ umunyezamu Olivier Kwizera yarenganye atari akwiriye ikarita itukura, ku giti cye abona akarita y’umuhondo yari yabonye ihagije.

    Ati'mwitaye neza abantu barabikurkiye, kuba mutarageze ku mukino wa nyuma ngo mutware igikombe, niyo yari intego ikwiye no kuba intego, ariko aho mwageze bitewe n’ibyo mwakoreyemo muri rusange umuntu wese arabashima ko mwakoze neza kandi mukomereze aho.'

    'Ibindi ntiriwe njyamo ngo bitazana amatiku, umukino mwatsinzwe narawukurikiye ariko nabonye harimo ibintu, ntabwo ndi umusifuzi ariko iyo nza kuba umusifuzi umukino mba narawugenjeje ukundi kuntu kurusha uko wagenze. Umunyezamu ari hehe? Ibyari byabaye mbere ngira ngo umunyezamu bari bahaye umuhondo wari uhagije, uko waje guhinduka umutuku ntibisobanutse. Ngenda nkurikirana naje no kubona umutoza n’umusifuzi baraho bahana(bahuje ibipfunsi) bati akazi turakujuje.'

    Uyu mukino wa ¼ wabaye ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021 Amavubi yakinaga na Guinea mu mukino wa ¼ cya CHAN 202o irimo kubera muri Cameroun.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota 52, umunyezamu Kwizera Olivier yaje kwisanga asigaranye na rutahizamu wa Guinea, Yakhouba Barry ashaka uburyo amubuza gutambuka kugira ngo ajye gutsinda, yisanga amukoreye ikosa ritavuzweho rumwe.

    Umusifuzi w’umunya-Maroc, Samir Guezzaz yahise asifura ikosa ndetse aha uyu munyezamu ikarita y’umuhondo.

    Nyuma yo gutanga ikarita y’umuhondo yaje no guhamagarwa ajya kureba kuri VAR, aho yahise aza maze ahanagura ikarita y’umuhondo yari yamahuye amuha umutuku, umukino wari ugeze ku munota wa 56.

    Iyi karita ntiyavuzweho rumwe kuko benshi bavugaga ko nta hantu na hamwe uyu mukinnyi yigeze akora kuri uyu rutahizamu.

    Kwizera Olivier yahawe ikarita itaravuzweho rumwe

    Perezida Kagame nawe abona Kwizera yararenganye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-paul-kagame-abona-kwizera-olivier-yararenganye

  • Umusore yogoshe igipara umugeni we imbere y'imbaga ngo arebe ubwiza bwe #rwanda #RwOT

    Abenshi bavuga ko ubwiza bw'umukobwa bwongerwa n'umusatsi we, ariyo mpamvu uzabona benshi mu bakobwa bagiye gukora ubukwe bita cyane ku misatsi yabo mu rwego rwo kugaragara neza mu mafoto n'imbere y'abatumirwa muri rusange bitabiriye ubukwe.

    Siko byari byifashe rero kuri aba bageni bo mu Buhinde, aho bakoze agashya bakogoshyanya imisatsi bakamaraho neza nea ibyo bita 'igipara'.

    Umusore yogoshe umugeni we mu gihe n'umugeni yahise nawe ahindukira yogosha umugabo we nawe amushyiraho igipara.

    Amakuru ya Indian Times avuga ko bari babisezeranyeho ko imisatsi bayogosha uwo muhango w'ubukwe ugeze mu kwerekana ko bazafashanya muri byose.

    Iki kinyamakuru Indian Times cyatangaje iyi nkuru gikomeza kivuga ko ibi uyu musore yakoze byasusurukije umutima wa nyirabukwe n'abari aho bose.

    Umugeni yavuze ko umugabo we ari we wazanye igitekerezo cyo gutungura abashyitsi babo no kogosha umusatsi mu bukwe.

    Ngo hari igihe ukundana n'umuntu utazi uko ateye kubera guhorana umusatsi cyangwa ahora yambaye ingofero, kogoshanya rero byari ukwerekana neza uko bameze no gushimangira ubufatanye bazagirana mu mibanire yabo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umusore-yogoshe-igipara-umugeni-we-imbere-y-imbaga-ngo-arebe-ubwiza-bwe

  • Perezida Kagame yavuze icyatumye asa nk’ushyize ku ruhande Amavubi n’icyatumye agaruka #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe yakundaga gukurikirana iby’umupira w’Amaguru mu Rwanda ariko ko nyuma yaje gusa nk’aho abihagaritse.

    Ati 'Ntabwo ari uko ntashakaga gukomeza kubikurikirana cyangwa kubishyigikira, ku rundi ruhande ngira ngo abakinnyi cyangwa ababayobora babifitemo uruhare.'

    Avuga ko mbere yaganiraga n’abakinnyi ndetse n’abandi bo mu ikipe y’igihugu bakagira n’ibyo bumvikana byatuma uru rwego ruzamuka ariko abantu ntibabikurikize.

    Avuga ko abatarakurikizaga ibyabaga byumvikanyweho byaheraga hejuru haba mu buyobozi ndetse no mu bakinnyi.

    Ati 'Hagati aho hari ibyo nabonaga…bituma mpitamo gusa nk’ubiruhuka ndavuga ngo ntabwo nshaka ko binsiga izina ribi ry’uruhare naba naragize, icyo gihe mpitamo kubirekera abo bireba njye njya ku ruhande.'

    Perezida Kagame avuga ko muri iki gihe ubwo Amavubi yari ari muri CHAN, yongeye gukurikirana iyi kipe y’Igihugu ariko ko yabonye imikinire yayo hari impinduka nziza zabayeho.

    Yagize ati 'Icyatumye mfata uyu mwanya nkagaruka ni uko mbona nibura ikipe y’Igihugu dufite ubu n’ukuntu yakinnye ndetse no muri ibyo bibazo byose bavuga mwanyuzemo mujya gukina mu marushanwa nk’ariya ariko noneho umusaruro ukaba uriya, icyagaragaye ni uko dufite ikipe itameze nabi dushobora no kugira ibindi dukora bikayizamura no ku rundi rwego.'

    Mbere ya byose Discipline

    Perezida Kagame kandi yagarutse ku myitwarire ikwiye abakinnyi avuga ko hari iyo ajya abonana bamwe bo hanze itari myiza.

    Yavuze ko hari bamwe mu bakinnyi bakunze gutera amahane mu kibuga bagashaka guhangana n’abasifuzi bikabaviramo guhabwa amakarita atuma bamwe banava mu kibuga.

    Yagiz ati 'Ntawudatsindwa, nta kipe n’imwe ibaho itaratsindwa, n’izitwara ibikombe mpuzamahanga bikomeye, ariko ikidakwiye guhinduka ni imyifatire, ugatsindwa wifashe neza, ugatsinda wifashe neza. N’iyo utsinzwe wifashe neza, abantu baranavuga ngo nubwo batsinzwe ariko ni abakinnyi beza.'

    Perezida Kagame wagarutse cyane ku myitwarire myiza ikwiye kuranga abakinnyi, yavuze ko hari igihe abakinnyi b’ikipe y’Igihugu bigeze kurangwa n’imyitwarire mibi.

    Yavuze ko ku buyobozi bwa Minisitiri Bihozagara, ubwo ikipe y’Igihugu yatozwaga n’Umunya-Serbia, uyu mutoza we ubwe yisabiye gusezera akazi kubera igitutu yashyirwagaho na bamwe mu bakinnyi.

    Yagize ati 'Arambwira ngo ngire icyo ngusaba, ambwira amagambo macye, ambwira ko twamuhaye akazi keza tumuhemba amafaranga meza ariko ko adashaka gukomeza guhemberwa ubusa. Ati 'aba bakinnyi mureba imbere yanyu buri wese ni coach’, ati 'hari abavuga ibigomba gukorwa’, ati ‘ibyo ntabwo nzakomeza kubikoramo kandi sinzakomeza gutwara amafaranga y’ubusa’.'

    Perezida Kagame yakomeje agira ati 'Ni ukuvuga ko nta discipline yari ihari, abakinnyi barishyize hejuru y’ikipe, ibyo na byo ntibizabeho kuko byica ikipe.'

    Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku bindi bikunda kuvugwa mu mupira w’amaguru by’uburozi n’ubupfumu, agira inama abakinnyi b’u Rwanda kutazabijyamo.

    Ati 'Biriya bintu byabasubiza inyuma, ntimuzabikore, mujye mukina mwigirire icyizere.'

    Avuga ko abavuga ko babikoresha na bo badahora batsinda. Ati 'Ariko mujye mwibaza, ari ababikora n’ababikoraga, batsindaga buri mukino wose, none se ko bisa n’ubundi, wabikoze utabikoze byose birasa.'

    Ishimwe

    Umukuru w’Igihugu kandi yabwiye aba bakinnyi ko uretse agahimbazamushyi basanzwe bagenerwa bitewe n’uko bitwaye mu mikino, ndetse n’ako FIFA igenera amakipe ariko 'nkatwe nka Leta twavuganye ko hari ikiza kiyongera kuri icyo, Minisitiri arabibagezaho, no mu mikoro ya Leta macye ntabwo tubura bicye dushobora gushimira abantu.'

    Perezida Kagame kandi yasabye aba basore gukomeza kwitwara neza ndetse n’ako gashimwe bahawe bakamenya kwizigamira kuko bakuze.

    Umukino mwatsinzwe…Ndi umusifuzi sinari kubigenza kuriya

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaviriyemo muri 1/4 cya ririya rushanwa, ku gitego kimwe yatsinzwe na Guinea yaraye inegukanye umwanya wa gatatu.

    Muri uriya mukino wabonetsemo igitego kimwe cyabonetse ubwo umusifuzi yatanga ikarita itukura ku munyezamu Kwizera Olivier ndetse agatanga na Coup-Franc, ikipe y’u Rwanda ni wo yatsinzwemo gusa kuko indi ibiri yayinganyije igatsinda umwe.

    Perezida Kagame wavuze ko yarebaga imikino y’ikipe y’Igihugu, yavuze ko nubwo atakwinjira mu mikorere y’abasifuzi ariko ko iriya karita itukura yahawe umunyezamu wa mbere w’Amavubi we atayishyigikiye.

    Yagize ati 'Ntabwo ndi umusifuzi, ariko iyo nza kuba umusifuzi umukino mba narawugenje ukundi ngira ngo ikarita y’umuhondo yari ihagije ariko umutuku…'

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko hari ibindi byagaragaye nk’ibidasobanutse ubwo umukino warangiraga umwe mu basifuzi akajya kuramukanya n’umutoza wa Guinea ati 'Basa nk’abavuga ngo akazi turakujuje.'

    Perezida Kagame yasabye ikipe y’Igihugu gukomerezaho, bagakomeza kwitwara neza kandi ko n’igihugu kizakomeza kubashyigikira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Perezida-Kagame-yavuze-icyatumye-asa-nk-ushyize-ku-ruhande-Amavubi-n-icyatumye-agaruka

  • Ngororero: Imiryango yashinjaga uruganda kuyihuguza ubutaka yemeye ko yabugurishije – #rwanda #RwOT

    Hari hashize iminsi aba baturage bashinja uru ruganda rw'icyayi rwa Rubaya kubahuguza ubutaka ngo kuko bari bararubutije mu myaka 10 ishize, nyamara ubuyobozi bw'uru ruganda bwo bwavugaga ko bwabuguze ndetse ko bubifitiye ibimenyetso simusiga.

    Nyuma y'igihe buri ruhande rugerageza kugaragaza ukuri kwarwo, Ku wa 5 Gashyantare 2021 Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero bwatumije inama igamije gushakira hamwe igisubizo kuri iki kibazo.

    Ni inama yari yanatumiwemo Ubuyobozi bw'Ikigo Nyarwanda gikora ishoramari ririmo n'irijyanye n'ubucuruzi n'ubuhinzi bw'icyayi, Rwanda Mountain tea Ltd ari nacyo nyiri uru ruganda rwa Rubaya.

    Muri iyi nama hakozwe isuzuma hagaragazwa ibimenyetso ndetse hanatangwa ubuhamya, maze abasigajwe inyuma n'amateka bemera ko bagurishije ubutaka bwabo aho kubutiza nk'uko babivugaga.

    Nyuma yo kugirana ibiganiro hagati y'impande zombi, abasigajwe inyuma n'amateka bemeye ko bagurishije ubutaka.

    Ati 'Ibiganiro tugiranye n'aba bayobozi ,bazanye impapuro zerekana ko twaguze koko, umubare w'amafaranga ariho nsanze ariyo nafashe.'

    'Bitewe na ziriya nyandiko zigaragaza ko twasinye, tugahabwa n'amafaranga nabyo tunabyemera, twanyuzwe na ziriya mpapuro zemejwe ko twagurishije.'

    Bavuze ko bagiye gufasha uru ruganda mu gikorwa cyo kwandikisha ubu butaka, ko batazongera kwinangira nk'uko byari byagenze ubushize.

    Ati 'Guhera kuwa Mbere kugeza kuwa Kabiri twe tuzabasinyira ko dukoze ihererekanya ubwo ubutaka buzasigare ari ubw'uruganda.'

    Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Kabeja Alain yavuze ko bishimiye imikirize y'iki kibazo.

    Ati 'Ubwa mbere bagaragaza ikibazo byasaga nk'aho barenganye, bavuga ko ibyo twumvikanye atari byo twashyize mu bikorwa nyuma y'ibiganiro bimaze kuba bihagarariwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Ngororero ndetse n'izindi nzego zitandukanye, birangiye neza bemeye ko bagurishije kandi ko bagiye gukora ibisabwa n'amategeko kugira ngo ihererekanyamutungo rikorwe.'

    Meya w'Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid wari umuhuza muri ibi biganiro yemeye ko ikibazo cyari gihangayikishije avuga ko hari hakenewe ko gikemuka.

    Ati 'Ikibazo cyari kiduhangayikishije kuko dukurikije uko ikibazo cyari cyaratangiye harimo kuvuga ko hariho abarenganye. Ubwo twacyakiraga bwa mbere n'uko hari havuzwe ko hari impapuro z'ubugure zagombaga kurebwa ko ubugure n'amasezerano byari bimeze, bize kudufasha gukemura ikibazo twacyumvishe neza.'

    'Kandi igishimishije n'uko yaba uruhande rwavugaga ko rwarenganye, nyuma yo kubona amasezerano ndetse no gusobanurirwa uko byagenze, bagaragaje ukuri, bakira imyanzuro yavuyemo bose bakaba bakira uko ikibazo cyakemutse.'

    Ubu butaka bwari bumaze iminsi bugibwaho impaka buherereye mu Mudugudu wa Gatomvu, Akagari ka Bugarura mu Murenge wa Muhanda. Buteyeho ishyamba ry'inturusu ndetse n'icyayi.

    Iki ni kimwe mu gice cy’ubu butaka bwari bumaze igihe bugibwaho impaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngororero-imiryango-yashinjaga-uruganda-kuyihuguza-ubutaka-yemeye-ko

  • Rubavu: Umugabo yiyahuye kubera ideni ry'inyama – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya saa kumi mu mudugudu wa Ruhangiro, Akagari ka Kabirizi umurenge wa Rugerero. Uyu mugabo ngo yatumye umugore we ku isoko, undi agarutse asanga yimanitse mu mugozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin yemeje aya makuru.

    Ati 'Biravugwa ko byatewe n'ideni ry'inyama zifite agaciro k'ibihumbi 80 yari yarafatiye mukuru we muri Boucherie nuko aramuhinduka yanga kumuha ayo mafaranga ngo yishyure. Bakomeje kumwishyuza ahitamo kwiyahura.'

    Yakomeje asaba abaturage kujya bageza ku buyobozi ibibazo bafite kuko nk'ibihumbi 80 bitari kubura aho kugira ngo igihugu kibure umuntu.

    Abaturage bavuga ko mukuru we yari yaramwimye amafaranga kuko na we hari andi yari amurimo. Nyakwigendera asize abana batatu n'umugore.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugabo-yiyahuye-kubera-ideni-ry-inyama