Category: Uncategorized

  • Mani Martin yazirikanye abakundana mu ndirimb… – #rwanda #RwOT

    ‘Sogea’ iri kuri Album ye yise ‘Afro’ iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye. Ndetse uyu muhanzi amaze iminsi ari gutegura indirimbo nshya yakubiye kuri Album ye nshya. Mu gihe abakundana bitegura kwizihiza umunsi wa Saint Valentin, Mani Martin yabwiye INYARWANDA ko yatekereje kubakorera indirimbo yise ‘Sogea’.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA ‘SOGEA’ YA MANI MARTIN

    Ni indirimbo yuje amagambo y’imitoma yiganjemo ururimi rw’Igishwali rukoreshwa cyane mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ahandi. Hari nk’aho aririmba agira ati “Egera iruhande rwanjye, unyegere nguhe urukundo.”

    Mani Martin yakoreye indirimbo abantu bakundana

    Mani Martin akomeza ati “Sogea ni indirimbo numva natura abantu bose bakundana cyane cyane mu gihe twegereza umunsi wahariwe abakundana,’ Uyu muhanzi yavuze ko kuba yararimbye iyi ndirimbo mu Giswahili ari ‘inspiration yaje muri ubwo buryo’.

    Ati ‘Kimwe na Muzika urukundo ni urundi rurimi duhuriraho twese, ntibisaba ururimi uru n’uru, urwo wabivugamo rwose iyo ari urukndo amarangamutima y’urufite arabikurura.:

    Martin yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Rwagasabo’ yakoze mu buryo bwa Acapella. Ni indirimbo ze zatumye ataramira ahakomeye.

    Uyu muhanzi kandi ari mu abagize akanama nkemurampaka kazafasha Patrick Nyamitari kwemeza abegukanye irushanwa rye rigamije kurwanya inda zitateganyijwe. Mani Martin yazirikanye abakundana mu ndirimbo ‘Sogea’ iri mu rurimi rw’Igiswahili.

    Mani Martin yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Sogea’

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘SOGEA’ YA MANI MARTIN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102911/mani-martin-yazirikanye-abakundana-mu-ndirimbo-sogea-iri-mu-rurimi-rwigiswahili-video-102911.html

  • Gentil Misigaro yasohoye indirimbo y’ihumure… – #rwanda #RwOT

    UMVA KU INYARWANDA MUSIC INDIRIMBO ‘TURNING EVERYTHING AROUND’ YA GENTIL MISIGARO

    Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yafatiwe mu mujyi wa Kigali mu Rwanda mu gitaramo Gentil Misigaro yahuriyemo na Adrien Misigaro cyabereye kuri Youtube mu kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’imyaka 5 ayanditse nk’uko yabitangarije InyaRwanda.com. Yavuze ko yayanditse agendeye ku buhamya bw’umubyeyi we Imana yakijije indwara y’ikibyimba yari amaranye igihe.

    Yagize ati “Iyi ndirimbo maze imyaka nk’itanu nyanditse. Yabaye inspired n’ibintu Imana yari imaze gukora muri iyo minsi ubwo yakizaga Mama indwara yari arwaye, yari afite ikibyimba munda bagombaga no kumubaga, afata ibihe by’amasengesho yizera ko Imana izamukiza maze ku bw’Ibitangaza by’Imana, Imana iramukiza, kwa muganga bagiye gusuzuma ya ndwara barayibura”.

    Gentil Misigaro yashyize hanze indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza

    Gentil Misigaro yavuze ko Imana ibasha guhindura ibintu byose mo ibyiza ku bw’ubwuko bwayo. Ati “Ubusobanuro bwayo muri make ni uko Imana ihindura byose byiza ku bwacu. Muri ibi bihe bitoroheye abantu benshi, ndashaka kubasubizamo intege mbibutsa ko Imana yacu idasinziriye. Tuyizere gusa kandi tuyihange amaso”.

    Gentil Misigaro wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Biratungana’, ‘Buri munsi’, n’izindi nyinshi, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2021 ahishiye abakunzi be ibintu byinshi birimo na Album nshya y’amashusho. Ati “Ibyo mbikiye abakunzi banjye ni byinshi harimo na Album y’amashusho nafatiye Ikigali igiye kujya hanze kumpera z’ukukwezi. 

    Yanavuze ku bijyanye no kuririmbana n’umugore we Rhoda Misigaro, avuga ko hari benshi bamaze igihe babasaba gukorana indirimbo cyangwa bakagira indirimbo baririmbana nk’umugabo n’umugore. Asubiza ubusabe bw’aba bakunzi babo, yagize ati “Njye na Rhoda, ku bagize igihe badusaba ko twakora Collabo, twababwira ko twabyakiriye neza kandi nko muri 2022 wabona tubatunguye rwose bitegure”.

    Gentil Misigaro na Rhoda Misigaro barateganya gukorana indirimbo

    REBA HANO INDIRIMBO ‘TURNING EVERYTHING AROUND’ YA GENTIL MISIGARO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102909/gentil-misigaro-yasohoye-indirimbo-yihumure-ir-mu-cyongereza-anatangaza-igihe-azatangira-k-102909.html

  • Umukobwa wahaye impyiko fiancé we yavuze uko byagenze| Abaganga bamuciye intege arihambira arabikora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Uwera Marie Reine yakoze igikorwa cy'imtangarugero ubwo yahaga fiancé we, Muhire Jean Claude, impyiko imwe bikamufasha gukira uburwayi yari afite. Marie Reine yatanze ubuhamya bwe abinyujije ku ISIMBI TV avuga uko yahaye Muhire impyiko mu gihe bitari byoroshye. Mu gutangira, Muhire nawe wari uri muri iki kiganiro yavuze urugendo yaciyemo rw'uburwayi bwe aho yavuze ko ajya gufatwa yabanje kurya ibiryo abona biragarutse ariye ibindi abona biragarutse, agiye kwa muganga bamuha ibinini byo mu nda. Ibinini kwa muganga bamuhaye ntabwo byamworohereje uburwayi bwe dore ko yongeye kuremba ajya kwivuriza ku bitaro bya Muhima nyuma yoherezwa ku bitaro bikuru bya Kigali CHUK. Muhire ageze CHUK bamubwiye ko impyiko ze zangiritse ku rwego rwa kane bamuhaye ibinini byo kumworohereza aho yavuze ko ku munsi yaryaga ibinini bigera kuri 22. Umukunzi wa Muhire ariwe Marie Reine yakomeje kumuba hafi dore ko kuva ku munsi wa mbere atangira kumva amerewe nabi, Muhire yabibwiye Marie Reine mu ba mbere. Marie Reine yavuze ko yakoze ibishoboka byose yita kuri Muhire igihe cyose yari ari kwa muganga dore ko buri munsi babaga bari kumwe ku bitaro. Igitekerezo cyo gutanga impyiko cyaje muri Marie Reine ubwo Muhire yari ahangayitse yibaza abantu bazamuha impyiko dore ko muganga wamwitagaho yari yaramubwiye ko agomba gushaka ubushobozi bwo kujya kwivuza (30 millions Frw) ndetse agashaka n'umuntu bazajyana uzamuha impyiko. Ubushobozi bujyanye n'amafaranga, Muhire ntiyatinze kuyabona dore ko yifashishije urubuga rwa gofundme ruzwiho gufasha abantu ku isi yose gukusanya inkunga zigamije gufasha. Muhire yavuze ko ubusabe bwe bwagejejwe kuri uru rubuga ku ya 24 Gicurasi maze ku ya 28 Gicurasi umubare w'amafaranga yasabwaga ko ajye kwivuza yari yayabonye. Ubwo ihurizo yari asigaranye ni ukubona umuntu uzemera kumuha impyiko nkuko yari yabisabwe na muganga wamwitagaho. Marie Reine yavuze ko yemereye guha impyiko Muhire asa nk'uwikinira nyuma akajya akomeza kubitekerezaho ndetse akanasenga cyane abyereka Imana aho yavuze ko yakoze Noveni y'iminsi 9 yo gusengera icyifuzo cye cyo guha impyiko Muhire. Marie Reine yarasenze imbaraga zo guha impyiko Muhire aziyumvamo ndetse iki gikorwa akiragiza Imana. Icyagombaga gukurikiraho nta kindi ni uko hagombaga gukorwa ibizamini hakarebwa niba Marie Reine ahuje ubwoko bw'amaraso (groupe sanguin) na Muhire ndetse bakanasuzuma impyiko ze n'ibindi bizamini bitandukanye. Marie Reine yavuze ko bamukoreye ibizamini biri hagati ya 18 na 22 ku bw'amahirwe bagasanga ahuje ubwoko bw'amaraso na Muhire ndetse nta n'indi ndwara arwaye yatuma adaha impyiko Muhire. Marie Reine yavuze ko ku munsi yagiye gufatiraho ibizamini yahuriye n'ababyeyi be ku bitaro aho Mama we nawe yari yaje kwivuza akababwira ko nawe aje gufata ibisubizo by' ibizamini bye maze agahera aho anababwira ko agiye guha impyiko Muhire bakundanaga. Papa wa Marie Reine yabyumvise vuba kuko yari azi ko ari nko gutanga amaraso ntiyirirwa abitindaho. Marie Reine abikojeje Mama we, Mama we yagize impungenge z'uko umukobwa we ashobora kutazabyara gusa Marie Reine amubwira ko ari ibintu yiteguye guhera kera agaragaza ko atari ibintu bimutunguye. Marie Reine yavuze ko abaganga batandukanye bamuciye intege ahanini bashaka kureba niba atsimbaraye ku cyemezo afite gusa akomeza kubabera ibamba abereka ko ahagaze ku cyemezo cye.

    Muhire Jean Claude ari kumwe n'umukunzi we akaba na fiancée we (Uwera Marie Reine)

    Muhire Jean Claude na Marie Reine bagiye kwivuriza mu gihugu cya Misiri (Egypt) by'umwihariko mu mujyi wa Cairo gusa baje kugorwq n'ibintu bimwe na bimwe dore ko ibizamini bari barafatiye i Kigali byateshejwe agaciro bagafata ibindi i Cairo ibizamini bavuze ko bafashe mu gihe cy'ukwezi. Ukwezi gushize, icyari gikurikiyeho nuko Marie Reine na Muhire babagwa maze abaganga bagakura impyiko imwe mu mubiri wa Marie Reine bakayiha Muhire. Umunsi nyirizina warageze ibi biraba. Muhire yavuze ko ku munsi yabazweho haje abaganga 12 akaba aribo bamufashije muri iki gikorwa cyamaze amasaha 8 (guhera saa yine kugeza saa kumi n'ebyiri) na Marie Reine nawe yamaze amasaha 8 abagwa. Nyuma yo kubagwa, Muhire yamaze andi masaha 10 arimo kuzanzamuka mu gihe Marie Reine yamaze amasaha 4. Nyuma yo kubagwa, Muhire yaje kugira ikindi kibazo mu mubiri we cyatumye yongera kubagwa ndetse binatuma iminsi ya Visa bari barahawe irangira biba ngombwa ko basaba ko amatariki y'indege yari kubatahana basaba ko ahindurwa. Ibi byatumye bacibwa amande gusa Imana yarahabaye barataha bagera i Kigali amahoro. Muhire yavuze ko nubwo afite impyiko imwe ikora ari nayo yahawe na Marie Reine, umukunzi we, kuri ubu arimo gufata indi miti azafata ndetse ubuzima bwe bwose kuko yahawe impyiko n'umuntu utari uwo mu muryango we. Muhire akaba avuga ko imiti igura amafaranga asaga ibihumbi 500 ndetse akaba anasaba ubufasha ku waba yifuza kumufasha dore ko kuri ubu atariko no gukora kuko Muganga yamubwiye ko azongera gukora nyuma y'amezi atatu. Mu gusoza ikiganiro, Marie Reine wahaye umukunzi we, Muhire, impyiko yasabye abakobwa n'abahungu ko mu gihe bagiye mu rukundo bagomba kumenya neza igisobanuro cy'urukundo bagiyemo bakirinda gukunda umuntu kuko afite iki cyangwa se kumwangira ko adafite iki n'iki ahubwo bagakunda umuntu uko ari. Muhire yavuze ko kuba afite impyiko y'umukunzi we, Marie Reine, mu mubiri we ari ikintu kirenze imyemerere ya muntu kirenze ubukirisitu mbese kiri ku rundi rwego, yashimiye cyane Marie Reine wamuhaye impyiko avuga ati Imana imuhe umugisha.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wahaye-impyiko-fiance-we-yavuze-uko-byagenze-abaganga-bamuciye-intege-arihambira-arabikora/

  • Bwa mbere mu mateka Kiriziya Gatolika yagennye umugore kuba muri Sinodi y'Abepiskopi #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika, Papa yagennye umugore nk'icyegera cy'umunyamabanga w'inama nkuru y'Abeposkopi.

    Umubikira Nathalie Becquart, uturuka mu Bufaransa, azaba afite uburenganzira bwo gutora muri iyo nama, isanzwe ihanura/igira inama Papa kandi ikaganira ku bibazo bimwe na bimwe by'ingenzi muri Kiliziya Gatolika.

    Umubikira Becquart yari asanzwe akorana n'iyi sinodi y'Abepiskopi (inama nkuru y'abasenyeri yiga ibibazo nkoramutima bya Kiliziya Gatolika) kuva mu 2019 nk'umujyanama.

    Umunyamabanga mukuru w'iyi nama nkuru, Kardinali Mario Grech avuga ko iri genwa ryerekana ko 'umuryango wuguruye'.

    Avuga ko iyi ngingo yerekana ko Papa yifuza ko 'abagore bagira uruhare runini mu gufata ibyemezo muri Kiliziya'.

    Umunyamakuru wa BBC John McManus, avuga ko iyi ngingo iterekana ko abagore bashobora Kugenwa ku mwanya w'ubusaserdoti, n'aho bamwe mu badashima iyi ngingo babona ko ariho ibintu bishya bishyira.

    Luis Marín de San Martín, umupadiri wo muri Esipanye, nawe yagenywe kuba icyegera cy'umunyamabanga w'iyi nama.

    Muri ino myaka ishize, Sinodi y'Abepiskopi yaganiriye ku bibazo nkoramutima bijyanye n'ukwemera kwa Kiliziya, harimo ikibazo cy'uburyo bakwiye gufata Abakatolika bubatse n'abapfakaye.

    Iyi ngingo ije haciye igihe kidashyika ku kwezi Papa Francis ahinduye itegeko rya Kiliziya kugira ngo yemerere abagore gusangiza no kuyobora gahunda zo kuri Aritari, n'aho iri tegeko rishimangira ko ibanga ry'ubusaserdoti rikomeza kuba iry'abagabo gusa.

    Hagati aho, BBC ikomeza itangaza ko mu mwaka ushize, Papa yagennye abagore batandatu mu nama nkuru ishinzwe gukurikirana ikigega cya Vaticani.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/bwa-mbere-mu-mateka-kiriziya-gatolika-yagennye-umugore-kuba-muri-sinodi-yabepiskopi/

  • Ubutwari dusabwa ni ukubaka u Rwanda mu bumwe n'ubwiyunge- Amb Sebashongore – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango watumiwemo Komiseri mu Itorero ry'Igihugu Umuraza Landrada n'umushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari, Imidari n'Impeta by'ishimwe,Rwaka Nicolas.

    Mu ijambo rye, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi Dr. Sebashongore Dieudonné yavuze ko umuhango nk'uyu uba ugamije guhererekanye ubumenyi ku bijyanye n'ubutwari bwaranze Abanyarwanda ndetse no kurebera hamwe uburyo uyu muco mwiza wakomeza.

    Yavuze ko ubutwari bwa kera bwagaragariraga mu kwagura igihugu, yemeza ko ubw'uyu munsi bukwiye kugaragarira mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge.

    Ati 'Ubutwari dusabwa cyane ni ukubaka u Rwanda mu bumwe n'ubwiyunge, ubukungu, kugira mbese indangagaciro nziza zigana ku butwari mu rubyiruko, kwishakamo imbaraga zirenze izisanzwe.'

    Umuraza Landrada yavuze ko kuva kera ubutwari ari indangagaciro yarangaga Abanyarwanda anagaruka ku bikwiye kuba bigize ubutwari uyu munsi.

    Ati 'Mu myumvire y'Abanyarwanda kuva kera kugeza ubu, ubutwari burangwa n'ishyaka, gukunda igihugu, ubwitange, ibikorwa by'indashyikirwa kandi by'ingirakamaro, kuba inyangamugayo, kuba umunyakuri, kudatinya kwanga ikibi no gushyigikira icyiza, gukorera mu mucyo no kugira ubumuntu.'

    'Ubutwari ni imwe mu ndangagaciro dusanga mu muco. Abanyarwanda bafite umuco w'ubutwari bakomora ku bakurambere babo tugomba gusigasira kuko ari wo utugize.”

    Ubutwari mu Rwanda rwa mbere y'ubukoloni

    Mu Rwanda rwa mbere y'ubukoloni, ubutwari ni indangagaciro yashingirwagaho cyane mu mibereho y'Abanyarwanda. Ijambo ubutwari rigaragara mu bice byinshi by'umurage nyemvugo nko mu migani, ibyivugo, ibitekerezo, imigani migufi, amazina y'inka n'ibindi. Ubutwari bwatorezwaga mu muryango no mu Itorero.

    Kuva u Rwanda rwahangwa rwahuye n'ibitero byinshi by'amahanga yashakaga ko ruzima. Abakurambere b'Intwari baritanze barinda ubusugire bw'abaturage, bw'inka n'ubw'ingoma.

    Zimwe mu ngero z'aho Abanyarwanda barinze ubusugire bw'Igihugu cyabo ni mu gihe cy'ibitero Abanyoro bagabye ku Rwanda mu bihe by'ingoma z'Umwami Kigeli Mukobanya ahasaga mu 1378 n'Umwami Mibambwe Sekarongoro Mutabazi ahagana mu 1411.

    Mbere y'ubukoloni mu Rwanda, ubutwari bwagaragariraga cyane mu bijyanye n'urugamba rwo kurinda igihugu cyangwa kucyagura. Ubutwari bwo muri icyo gihe bwari mu byiciro bitatu bijyanye n'impeta zahabwaga abagizwe intwari.

    Impeta y'ikirenga yitwaga 'Gucana uruti' yahabwaga intwari yivuganye ababisha 21 cyangwa barenga ku rugamba. Intwari kuri uru rwego yaragororerwaga bikomeye. Umuhango wo Gucana uruti witabirwaga n'Umwami.

    Impeta ya kabiri yitwaga 'Impotore' yahabwaga intwari yabaga yivuganye nibura ababisha 14 ku rugamba. Impotore yasaga nk'umuringa uzinze nk'inyabubiri, ukambarwa ku kuboko kw'iburyo.

    Impeta ya gatatu yitwaga 'Umudende' yahabwaga intwari yivuganye nibura ababisha barindwi ku rugamba. Umudende cyari icyuma kimeze nk'umukwege cyambarwaga mu ijosi.

    Uretse aba bicaga ababisha ku rugamba, umuntu yashoboraga kugirwa intwari kubera ko yemeye kumenera amaraso igihugu. Aba bantu bitwaga abatabazi cyangwa umucengeri.

    Umutabazi ni umuntu wiyemezaga kuba igitambo akemera kumena amaraso mu gihugu cy'amahanga agamije kurinda u Rwanda no kurwagura.

    Mu myumvire y'Abanyarwanda bo hambere, ayo maraso ngo yabaga ari nk'ikiguzi cy'intsinzi y'u Rwanda. Intego ngo kwari uguteza umwaku igihugu bamennyemo amaraso kandi u Rwanda rugakomeza kugira igitinyiro mu mahanga.

    Kwemera gupfira u Rwanda no kurwitangira muri ubwo buryo bigaragaza ubutwari budasanzwe bw'Abanyarwanda bo hambere.

    Gukunda Igihugu ku Banyarwanda bo hambere byavaga ku butwari bwabarangaga bigatuma Umunyarwanda wese yirinda icyamuteranya na mugenzi we, kikazira kugambanira igihugu.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bakomeje gufatanya kubaka igihugu cyabo mu iterambere rigaragarira bose.

    Mu myaka 27 ishize u Rwanda rwateye intambwe igaragara kandi ishimishije, ariko intera iracyari ndende. Haracyari nshingano nk'ababyeyi, nk'abarezi, nk'abayobozi yo kuraga abakiri bato igihugu cyiza no kubategurira kuzarushaho kugiteza imbere muri byose.

    Iki kiganiro cyagarutse ku butwari bw’Abanyarwanda bo hambere n’ubukwiye kuranga ab’uyu munsi byitabiriwe n’Abantu batandukanye

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dr Sebashongore yasabye Abanyarwanda kurangwa n’ubutwari bushingiye ku kubaka ubumwe n’ubwiyunge

    Komiseri mu Itorero ry'Igihugu Umuraza Landrada yavuze ko kuva na mbere Abanyarwanda baranzwe n’ubutwari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutwari-dusabwa-ni-ukubaka-u-rwanda-mu-bumwe-n-ubwiyunge-amb-sebashongore

  • IFOTO Y'UMUNSI: Perezida Kagame yafashe ifoto y'urwibutso n'Amavubi #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yashimiye abakinnyi b'Amavubi uko bitwaye muri CHAN 2020,anabasaba guhora iteka barangwa n'ikinyabupfura mu byo bakora byose.

    Yavuze ko kygeza ubu u Rwanda rufite ikipe itameze nabi ukurikije uko rwitwaye mu mukino wa CHAN 2020, mu marushanwa nk'ariya, bitabiriye harimo abatarabonye kwitoza bihagije n'ibindi bibazo ariko noneho umusaruro ukaba kuriya.

    Ati: 'Icyagaragaye ni ukuvuga ngo dufite ikipe itameze nabi. Kuvuga ko itameze nabi rero ni ukuvuga ngo dushobora gukora ibikorwa biyizamura noneho bikanayigeza no ku rundi rwego, igihe buri wese ari muri ya nshingano ye ayumva ariko yumva ko afite n'indi nshingano nini yo kugira ngo ikipe ikine nk'ikipe itere imbere.'

    Perezida Kagame yashimiye Amavubi uburyo yitwaye mu irushanwa nyamara yariteguye mu bihe bikomeye bya COVID-19, avuga ko hari ishimwe bagenewe n'Igihugu ryiyongera ku duhimbazamusyi bahawe.

    Ati 'Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo, tuvugana na Leta, turavuga ngo reka abakinnyi b'ikipe yacu, abatoza n'abandi babafasha mu bintu bitandukanye by'ingenzi bya ngombwa na byo, hari ibyo numvise FIFA igenera amakipe bidasobanutse cyane, ariko ubu biragenda bijya mu buryo, nari nasabye ko natwe nka Leta, twashaka icyo tubagenera kirenze kuri icyo.

    'Ibyo Minisitiri arabibagezaho, no mu mikoro make yacu nk'Igihugu, ntabwo tubura bike dushobora gushimira abantu tukagira icyo tubaha, tugakomeza tugatera imbere.'

    'Ndongera kubashimira ko mwifashe neza, abantu bose barabikurikiye, kuba mutarageze mu mikino ya nyuma cyangwa ku gikombe, iyo ni yo yari intego, ariko ubwo buryo mwagiyemo, uko byagenze, abantu bose bashima ko mwakoze neza, mukomereze aho. Ntimutezuke, ntimusubire inyuma, mukomeze gutera imbere.'

    Perezida Kagame ayanasabye abakinnyi b'Amavubi kurangwa n'imyitwarire myiza haba mu kibuga ndetse no hanze y'ikibuga, abahishurira ko imyumvire yo gukoresha amarozi ari ubujiji bugayitse kandi budafite icyo bumaze.

    Yagize ati: 'Ikindi nizera ko cyacitse nizere ko ibitekerezo birimo ubujiji bugayitse; 50% by'igice cy'amikoro cyagendaga mu bintu byo kuraguza, kuroga, abantu bakajya mu izamu bagapfunyikamo ibintu, biriya biri mu bintu byabasubiza inyuma, ntimukabikore, mujye mukina mwigirire icyizere.

    Mujye mwibaza , ababikoraga batsinda buri mukino wose? Ubikoze utabikoze byose birasa, uratsinda cyangwa ugatsindwa. Ubaye ubikora buri gihe ugatsinda aho nagutega amatwi, ariko amakipe na kera twaratsindwaga, ibyo ni ukwandavura, ibyo muzabirekere abandi, ntimuzabijyemo.'



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-yafashe-ifoto-y-urwibutso-n-amavubi

  • Nyarugenge: Nyuma yo guhabwa ibiryo byo kubafasha muri Covid-19 bashyikirijwe amata n'imigati – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021 nibwo iyi miryango miryango yashyikirijwe amata n'imigati.

    Litiro 5800 z'amata nizo zahawe imwe mu miryango itishoboye ifite abana bari munsi y'imyaka itanu yari yarahawe ibiryo muri gahunda ya Guma mu rugo kugira ngo abana bayivukamo batazarwara indwara ziterwa n'imirire mibi.

    Umuryango wabwaga amata bitewe n'ingano y'abana bari munsi y'imyaka itanu ufite.

    Bamwe mu bagize iyi miryango babwiye IGIHE ko bishimye cyane kuba bahawe amata kuko azatuma abana babo batarwara bwaki.

    Afisa Mukandayisenga wo mu Kagari ka Biryogo yagize ati 'Aya mata aramfasha kongera imirire myiza y'umwana no mu bijyanye no kubyiruka kwe dukurikije n'ibihe turimo kandi ndabashimiye cyane kuko hari byinshi bangabanyirije bitewe n'uko no kumubonera icyo kurya byangoraga cyane.'

    Uwitwa Kayitesi Scovia yavuze ko ashimira Leta yabafashije ikabaha amata y'abana kuko baba bayakeneye mu bihe nk'ibi.

    Ati ' Ndashimira leta ibashije kudufasha ikaduha amata, nubwo bampaye Litiro imwe iri bumfashe kuko ndaza kumuvangira mu gikoma iminsi ibe yicuma.'

    Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyarugenge, Nyagahinga Jean de Dieu yavuze ko litiro 5800 arizo zahawe imiryango yo muri aka Karere ifite abana bari munsi y'imyaka itanu.

    Ati ' Amata ni ikinyobwa cyiza gifite intungamubiri ni nayo mpamvu imiryango yari yahawe ibiryo ifite abana bari munsi y'imyaka itanu yayahawe kugira ngo ayifashe kugira ngo abana batazarwara indwara zituruka ku mirire mibi cyane cyane muri ibi bihe turimo.'

    Yibukije ababyeyi guha abana aya mata kuko azabafasha kutarwara indwara ziterwa n'imirire mibi.

    Muri iki gikorwa buri muryango wanahabwaga ipaki y'umugati abana bazajya bifashisha bari kunywa ayo mata.

    Scovia yishimiye kuba yahawe amata n’umugati by’umwana we uri munsi y’imyaka itanu

    Umuyobozi w'Ubuzima mu Karere ka Nyarugenge, Nyagahinga Jean de Dieu ashyikiriza umubyeyi amata n’umugati

    Buri murenge wo mu Karere ka Nyarugenge wahawe amata n’imigati


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-nyuma-yo-guhabwa-ibiryo-byo-kubafasha-muri-covid-19-bashyikirijwe

  • Kera kabaye ! Abanye Huye bafatwaga nk'abemeragato b'umuziki bagaragaje amarangamutima ku ndirimbo _VIDEO #rwanda #RwOT

    Niyonsenga Jean Claude Armand uzwi nka Armanie ni umuhanzi nyarwanda ukorera muzika ye muri Canada akomeje kwigarurira imitima ya benshi by'umwihariko mu majyepfo y'u Rwanda.

    Amajyepfo y'u Rwanda by'umwihariko mu karere ka Huye ni ahantu hazwiho gukunda umuziki nyarwanda cyane ko hafatwaga nk'igicumbi cy'imyidagaduro bitewe nuko hagiye haturuka bamwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite muri iki gihe. Twavuga nk'itsinda ryavukiye muri Huye rya Urban Boys, Dream Boys, Tom Close n'abandi. Huye n'ubwo izwiho gukunda imyidagaduro ariko ku rundi ruhande izwi ho kudapfa gushidukira abahanzi kabone niyo mu bindi bice by'igihugu baba bakunzwe. Ibi byagiye bigaragara kenshi mu bitaramo byahurizaga hamwe abahanzi benshi bakunzwe bagatungurwa no kubona batishimiwe kandi bafatwaga nk'abakunzwe cyane mu gihugu. Iyi mpamvu niyo ituma abahanzi nyarwanda akenshi iyo baje gutaramira i Huye baza bikandagira bakanakaza imyiteguro kugira ngo baze kwemeza abari bwitabire igitaramo. Si ibyo gusa kuko Huye ni kamwe mu duce twitabwaho cyane n'abahanzi mu kumenyekanishayo ibihangano byabo(promotion) kuko iyo indirimbo y'umuhanzi yakunzweyo kiba ari ikimenyetso cy'uko n'ahandi izakundwa ntakabuza.

    Uku kwinangira imitima no kudapfa kwerekana amarangamutima kw'abakunzi b'umuziki b'i Huye nibyo byatumye dushaka kumenya Umuhanzi ARMANIE umaze igihe yarigaruriye imitima y'abatuye igice cy'amajyepfo bafatwaga nk'abemeragato. Ibi bigaragarira mu rukundo afitiwe n'abacuruza umuziki ku mihanda (street djz) bo muri Huye cyane ko badasiba gucuranga indirimbo ze buri munsi zirimo nk'iyo aherutse gushyira hanze yitwa 'Byari Cyera' ndetse n'izindi zayibanjirije. Si ibyo gusa kuko indirimbo z'uyu musore zikinwa zikanasabwa cyane mu biganiro bitandukanye bitambuka ku bitangazamakuru byo mu ntara y'Amajyepfo twavuga nk'ikiganiro 'THE AFTERNOON DRIVE' gitambuka kuri Radio Huye 100.4Fm iki kikaba ari ikiganiro gikunzwe n'imbaga nyamwinshi cyane ko gicuranga imiziki igezweho ndetse n'amakuru y'imyidagaduro.

    Impanuro.rw yaganirije Niyonsenga Jean Claude Armand uzwi nka Armanie ayitangariza ko yishimira urukundo ari kugaragarizwa n'abanyarwanda kandi ko ibyiza abafitiye ari byinshi cyane ko afite na gahunda yo kuzataramira abanyarwanda mu gihe icyorezo cya covid 19 kizagabanya umurego.

    Twanamubajije niba covid19 itarabangamiye ibikorwa bye bya muzika adusubiza ati 'Muri ibi bihe isi yugarijwe n'icyorezo cya coronavirus aho dushishikarizwa kuguma mu rugo nanjye ni uko ubu nirirwa mu rugo ariko ibyo ntibyambujije gukomeza gahunda z'umuziki wajye, nagiriwe amahirwe iwanjye ngira icyo nakwita 'homestudio' kandi uretse nibyo njyewe n'itsinda dufatanya mu muziki 'Weupteam' twese ubu turi kuba mu nzu imwe ku buryo ibikorwa byose dukeneye tubikorera mu rugo, ubwo navuga nko ku byo umuhanzi akenera nka producer w'indirimbo ariko imbogamizi ihari ni uko gukora amashusho ari byo bikigoranye kubera gahunda ya lockdown'.


    Armanie ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya hip hop kuva muri 2018 akaba anagaragaza umuhate wo gukora ibihangano ubudasiba. Afite indirimbo zitandukanye nka : Byari cyera, kuki, sigaho, ivu rihoze, akadasohoka , rurarya ndetse n'izindi.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO IRI GUKUNDWA CYANE MU NTARA Y'AMAJYEPFO NDETSE N'AHANDI

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/07/kera-kabaye-abanye-huye-bafatwaga-nkabemeragato-bumuziki-bagaragaje-amarangamutima-ku-ndirimbo-_video/

  • Rutsiro: Inkuba yakubise abanyeshuri batatu umwe yitaba Imana – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu masaha ashyira saa munani z'ijoro.Ubuyobozi bw'umurenge wa Musasa buvuga ko iyo nkuba hari n'ibindi bintu yangije.

    Umwana inkuba yakubise agapfa ni umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda mbere y'uko ushyingurwa, ndetse n'abahungabanye bajyanwa muri ibyo bitaro ngo bitabweho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musasa, Ruzindana Ladislas yemeje aya makuru.

    Ati 'Uretse abo bana hari umugore nawe utuye hafi aho inkuba yatwitse ukuguru, ubu akaba yagiye kwivuza ku kigo nderabuzima, ku biro by'umurenge naho yakubise 'Cash Power' n'Ipoto y'amashanyarazi birangirika bikomeye'.

    Yakomeje yibutsa abaturage ko aka karere ka Rutsiro gakunze kwibasirwa n'inkuba, bityo bakajya bagerageza kwirinda kugama munsi y'ibiti, kwirinda gucomeka ibyuma by'amashanyarazi mu mvura n'ibindi bakangurirwa kwirinda buri munsi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-inkuba-yakubise-abanyeshuri-batatu-umwe-yitaba-imana