Category: Uncategorized

  • Rutsiro: Hatwitswe udupfunyika tw'urumogi 6500 – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba , Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko urumogi rwatwitswe rwafatiwe mu bikorwa bya buri munsi bya Polisi byo kurwanya ibiyobyabwenge, ibikorwa byabaye kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza 2020.

    Yagize ati' Urumogi rwatwitswe rwafashwe mu mezi atatu gusa, rwafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abacuruza bakanakwirakwiza urumogi mu baturage. Abantu 24 bafatiwe muri ibyo bikorwa,hakorwa dosiye 19 zashyikirijwe ubutabera.”

    CIP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge, yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by'ibiyobyabwenge kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko bikaba bitera gukora ibindi byaha.

    Ati “Ufatiwe mu bikorwa bijyanye n'ibiyobyabwenge nko kubikwirakwiza, kubicuruza no kubikoresha ashyikirizwa ubutabera byamuhama akabihanirwa bikamuviramo igifungo kitari gito kandi yakabaye akora ibindi bimuteza imbere aho gushyirwa muri gereza. Haba igihombo ku muntu ku giti cye, umuryango we ndetse no ku gihugu muri rusange.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yaburiye abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ko Polisi itazahwema kubarwanya ku bufatanye n'izindi nzego. Yavuze ko ahaturuka ibyo biyobyabwenge ndetse n'amayeri akoreshwa n'ababyinjiza mu gihugu byamenyekanye, avuga ko utarafatwa ari igihe cye kitaragera naho ubundi azafatwa.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Usibye aha mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba, no mu zindi Ntara Polisi y'u Rwanda ifatanije n'Urwego rw 'ubushinjacyaha, Urwego rushinzwe ubugenzacyaha bafatanije gutwika ibiyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi y'u Rwanda.

    Urumogi rwatwitswe rusaga udupfunyika 6500


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-hatwitswe-udupfunyika-tw-urumogi-6500

  • RwandAir yahagaritse ingendo mu bihugu bimwe bya Africa birimo S.Africa #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryasohowe kuri iki Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, RwandAir ivuga ko iki cyemezo kije kubera ingamba zo kwirinda ubwoko bushya bw’icyorezo cya COVID-19 bwagaragaye mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika.

    Uretse mu mijyi ya Johannesburg na Cape Town yo muri Africa y’Epfo, RwandAir yanahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva i Lusaka muri Zambia ndetse n’i Harare muri Zimbabwe.

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo gitangira kubahirizwa kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2021.

    Iyi sosiyete yiseguye ku bashobora kugirwaho ingaruka n’iki cyemezo, yasabye ko abari baramaze kugura amatike yo kwerecyeza muri biriya bihugu, bashobora kongereza kugura andi yo mu matariki ari imbere kandi ntibagire amafaranga bongeraho ku yo bari barishyuye.

    Iki cyemezo kandi kije mu gihe guhera uyu munsi tariki 08 Gashyantare 2021, abagenzi baza mu Rwanda batangira kubahiriza amabwiriza mashya yo kwishyira mu kato mu rugo mu gihe cy’iminsi indwi.

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje iki cyemezo cyo kwishyira mu kato mu ngo z’abantu mu gihe cy’icyumweru, yavuze ko kitareba abantu baje mu buryo bw’ubucuruzi kimwe na ba mukerarugendo mpuzamahanga bazaza bafite igihe kitarenze iminsi irindwi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RwandAir-yahagaritse-ingendo-mu-bihugu-bimwe-bya-Africa-birimo-S-Africa

  • Dore amakosa 10 yingenzi akwiye kwirindwa, akorwa n'abagore mu mibanire n'abo bashakanye #rwanda #RwOT

    Ni kenshi wumva abagore bavuga ko batanezerewe mu umubano wabo cyangwa mu ngo n' abo bashakanye. Uku kutishima babishinja abandi nyamara ntibatekereze ko baba ari bo ba nyirabayazana b'uwo munezero mucye  n'abagabo babo.

    Nkuko tubikesha urubuga Elcrema, dore amakosa 10 akwiye kwirindwa, akorwa n'abagore mu mibanire n'abo bashakanye:


    1. Gufata imibonano mpuzabitsina nk'ingurane

    Abagore benshi bakoresha imibonano mpuzabitsina nk'igicuruzwa maze bagakangisha abagabo babo kudakorana na bo imibonano paka bagize icyo babaha. Ni ikosa rikomeye kwanga gutera akabariro n'uwo mwashakanye kuko ushaka amafaranga yo kugura ikanzu nshya, imodoka cyangwa ikindi ukeneye. Si byiza kumva ko umugabo yagushakiye imibonano mpuzabitsina gusa ngo ubyitwaze hari icyo ushaka kindi.

    2. Kutiyitaho

    Abagore benshi bagwa muri iri kosa nyuma yo gushaka. Mbere y'uko ubana n'umugabo wawe, uko ugaragara byari bifite agaciro cyane kuri wowe nyamara nyuma yo 'kumufatisha', waretse kwiyitaho nka mbere. Kuba waramubonye akaba ari uwawe byemewe n'amategeko si impamvu yo kureka kuba mwiza no kwita ku buranga bwawe. Umugabo wawe aba yitezeho gukomeza kubona umugore mwiza yashatse amuhisemo mu bandi. Jya ugerageza rero guhora ufite ubwiza nk'ubwo yagukundiye.

    3. Amahane

    Nta mugabo ukunda umugore w'umunyamahane, nubwo yakwihanganira, menya ko bitazaguma gutyo. Si byiza kumva ko ibibazo byakemuka iteka ari uko uteye induru. Ntiwakwitega amahoro mu rugo igihe winubira buri kintu avuze cyangwa akoze kandi ukabigaragaza usakuza. Hari ubundi buryo bwo gukemura ibibazo n'ubwumvikane buke byo mu rugo udateye amahane. Ntukwiye gutuka cyangwa usakurize umugabo wawe; uwo ni umugabo wawe, si umuhugu wabyaye.

    4. Kutizera umugabo wawe

    Iri ni irindi kosa rikomeye abagore bakora mu mibanire n'abo bashakanye. Birumvikana ntiwifuza gusangira umugabo wawe n'undi muntu uwo ari we wese, nkuko umugabo nawe atabyifuza kugusangira, ariko se niba utamwizera, kuki wemeye ko mubana? Si byiza ko ukimbirana n'abandi bagore ngo kuko ubakekana n'umugabo wawe. Undi mugore si we kibazo; ikibazo ni umugabo wawe. Aho kurwana n'abandi bagore, gerageza kumenya impamvu ukiri kumwe n'umugabo wawe nyamara akaba yiruka kuri uwo mugore wundi. Ni ukwitesha agaciro iyo urwaniye n'undi mugore mu ruhame murwanira umugabo.

    5. Gufata abavandimwe b'umugabo wawe nk'abanyamahanga

    Ntuzigere witega ko umugabo wawe azacika ku muryango we kuko yakurongoye. Ibi ni ikosa gutekereza utyo kandi ntekereza ko niba ukunda umugabo wawe by'ukuri, wagakunze ibye byose by'umwihariko abagize umuryango we. Iga gukunda abagize umuryango we kandi ntukabafate nk'abasabirizi. Bavuga ko bigorana kubana na nyokobukwe ngo kuko aba yumva usa n'aho uri gufata umwanya we mu buzima bw'umuhungu we nyamara kumusuzugura si wo muti w'ikibazo.

    6. Kuganira ni iby'ingenzi iyo hari ibyo mutumvikanaho

    Nta zibana zidakomanya amahembe. Umunsi umwe hari ubwo utazumvikana n'uwo mwashakanye ku ngingo runaka, nyamara guca igikuba uca ibiti n'amabuye cyangwa ukabwira umuhisi n'umugenzi ibyo utumvikanaho n'umugabo nta cyo bizakemura uretse gusubiza ibintu irudubi. Iga uko wabwira umugabo wawe icyo utekereza mu buryo bwiza, mu mahoro kandi umwubashye. Kubahana biba bikenewe cyane kugira ngo umubano w'abashakanye urambe.

    7. Kutihangana

    Hari irindi kosa abagore bakora mu mibanire yabo n'abo bashakanye. Kwihangana biba bikenewe cyane kugira ngo umubano wanyu urambe. Ugomba kwiga kwihanganira uwo mubana. Niba udashobora kumwihanganira, icyiza ni uko wareka gufata icyemezo cyo kubana na we.

    8. Kwirengagiza igifu (inda?) cye

    Birumvikana ushobora kuba ufite akazi, uhugiye mu zindi gahunda kandi rwose gufatanya imirimo mito n'akazi kawe ntacyo byakwica, gusa hano hasaba ubwenge n'ubushishozi cyane. Ushobora kuba ufite umukozi ubufasha gutegura amafunguro mu rugo rwanyu gusa ukwiye kumenya ko kugira ngo wigarurire umutima w'umugabo bihera mu gushimisha igifu cye [Kugira ngo ugere ku mutima w'umugabo, ugomba guca mu nda ye]. Ugomba kugenzura no kumenya niba umugabo wawe abona amafunguro akwiye kandi ahagije, ntubiharire umukozi gusa. Nubona akanya, ujye utekera umugabo wawe amafunguro uzi akunda.

    9. Kugira inshuti mbi

    Iri ni irindi kosa abagore bagwamo kandi risenya ingo nyinshi. Ni ngombwa ko uhitamo inshuti neza kuko si buri wese wagira icyo akumarira. Ntukwiye kubwira uwo ari we wese akakuri ku mutima cyangwa amabanga yawe. Ni bibi cyane kubwira inshuti zawe ibibi cyangwa intege nke z'umugabo wawe. Ni byo, rimwe na rimwe uba ukeneye umuntu muganira ariko ni ngombwa ko umenya niba ari we muntu ukwiye kandi ukagenzura ibyo umubwira. Ni byiza kwirinda kugira inshuti z'abasore, no kugirana ibiganiro byihariye kandi kenshi, kuko umugabo wawe atabifata neza.

    10. Amabanga

    Kugira ibyo uhisha cyangwa ukinga umugabo wawe ni bibi cyane kuko bituma agutakariza icyizere byihuse. Wiryamira telefone cyangwa ngo uyihozeho ijisho utinya ko umugabo wawe yarebamo, wimuhisha cyangwa ngo umubeshye gahunda ugiyemo.  Wowe n'umugabo wawe mugomba kuba muri nk'ikipe itahiriza umugozi umwe, kandi ibi ntimwabigeraho hari amabanga muhishanya.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/08/dore-amakosa-10-yingenzi-akwiye-kwirindwa-akorwa-nabagore-mu-mibanire-nabo-bashakanye/

  • Perezida Kagame yashimye Moussa Faki na Nsanzabaganwa batorewe kuyobora AUC, abizeza kubashyigikira – #rwanda #RwOT

    Dr Nsanzabaganwa Monique usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) yatorewe uyu mwanya asimbuye Umunya-Ghana, Quartey Thomas Kwesi, ni nyuma y'uko u Rwanda rwari rwamutanzeho umukandida umwaka ushize.

    Moussa Faki Mahamat we ku nshuro ya kabiri yatorewe kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe kuko atorwa bwa mbere hari mu 2017.

    Uyu munyapolitiki w'imyaka 60 akomoka muri TChad, yatorewe uyu mwanya bwa mbere ku wa 30 Mutarama 2017 mu nama ya 28 y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma ba AU, asimbuye Dr. Dlamini Zuma wari umaze imyaka ine ayobora iyi komisiyo utarashatse kongera kwiyamamaza.

    Mu ntangiriro za Ukuboza 2020, nibwo u Rwanda rwatanze Kandidatire ya Dr Monique Nsanzabaganwa nk'umukandida warwo kuri uyu mwanya.

    Dr Nsanzabaganwa yatowe ku majwi 42 muri 55 y'abatoye, akazaba yungirije Moussa Faki.

    Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yashimye aba bombi kubera intsinzi bagize abizeza ubufatanye bwe na bagenzi be bayoboye ibihugu bya Afurika.

    Yagize ati 'Ishyuke Moussa Faki Mahamat ku bwo kongera gutorwa no kuri Monique Nsanzabaganwa nk'Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe. Abayobozi ba Afurika babahaye icyizere cyabo nk'ikipe kandi ntidushidikanya ko mushoboye. Turabashyigikiye cyane.''

    Congratulations to @AUC_MoussaFaki on your re-election and to @mnsanzabaganwa, elected as Deputy Chairperson of the AUC. African leaders have given their trust to you as a team and we are confident that you are up to the task. You have our full support.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) February 7, 2021

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU aba afite inshingano zo gufasha Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya AU kuzuza inshingano, ariko akibanda ku bijyanye no kwita ku mutungo n'ingengo y'imari byayo.

    Agomba kandi kuba afite uburambe bw'imyaka itari munsi ya 20 mu nzego zizwi, ariko 10 muri iyo akaba yarayimaze mu buyobozi bukuru bw'ibigo binini.

    Mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo adahari, Umuyobozi Mukuru Wungirije afata inshingano ze, akayobora inama ndetse akanafata ibindi byemezo bikomeye.

    Dr Nsanzabaganwa kandi azaba ari umujyanama wa Moussa Faki kuri buri cyemezo cyose azajya afata.

    Dr Nsanzabaganwa mu 2017 yahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro na Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y'Epfo, kubera umusanzu we mu iterambere ry'u Rwanda.

    Perezida Kagame yashimye Moussa Faki na Nsanzabaganwa batorewe kuyobora Komisiyo ya AU, abizeza kubashyigikira

    Moussa Faki Mahamat yatorewe kongera kuyobora Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe

    Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-moussa-faki-na-nsanzabaganwa-batorewe-kuyobora-auc

  • Marroc Yegukanye Igikombe Cya CHAN2020, nyuma yo kwandagaza Mali #rwanda #RwOT

    Marocc yongeye gushimangira ubuhangange bwayo mu irushanwa CHAN nyuma yo gutwara igikombe inshuro 2 zikurikiranya CHAN 2018 na CHAN 2020 yaberaga muri Cameroun.

    Ni umukino watangiye amakipe yombi ahanahana umupira neza Mali igerageza uburyo bubiri ariko umuzamu wa Marocc amubera ibamba ndetse bikaba byanamuhesheje igihembo cy'umukinnyi mwiza w'Umukino(Man of the Match).
    Mu gice cya kabiri Mali yatangiye yotsa igitutu Marocc ariko ntibiza kuramba kuko Marocc yahise igaruka mu mukino ndetse no ku munota wa 67′ iza gutsinda igitego gitsinzwe na …….. nyuma y'iminota 10′ gusa baje gushimangira intsinzi yabo ku gitego cya kabiri cyatsinzwe na rutahizamu El Khabi wanabaye rutahizamu w'ibihe byose wa CHAN ku bitego 12.
    Irushanwa CHAN rimaze kuba ku nshuro ya 6 guhera muri 2009 rikaba riba buri myaka 2 ndetse u Rwanda rukaba rumaze kwitabira inshuro 4.

    Dore uko amakipe yagiye akurikira
    1.Marroc yabaye iya mbere
    2.Mali iya kabiri
    3.Guinea iya Gatatu
    4.Cameroun

    Iri rushanwa rikaba rizongera kubera muri Algeria mu mwaka utaha w' 2021


    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi


    Soufiane Bouftini wafunguye Amazamu bwa Mbere muri uyu mukino

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/08/marroc-yegukanye-igikombe-cya-chan2020-nyuma-yo-kwandagaza-mali/

  • Barnabe amaraso mashya m'ubatunganya umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana #rwanda #RwOT

    Umuziki wo kuramya no guhimbaza imana ukomeje gutera intambwe nziza yiterambere kuko bamwe batangiye no guhanga imirimo ishingiye mu kurumya no guhimbaza Imana, Barnabe nawe uri muri abo biyemeje gukora umurimo wo gutunganya indirimbo zihimbaza Imana.

    Ni mu kiganiro kirambuye producer Barnabe yagiranye n'umunyamakuru wa Impanuro.rw  ubwo yamusuraga aho akorera mu mujyi wa Kigali  ku Gisozi ,  yaganiriye n'umunyamakuru amubaza ibibazo byerekeye n'umwuga we wo gutunganya indirimbo zihimbaza Imana.

    Umunyamakuru : Ese niryari waba waratangiye ibijyanye no gutunganya ibijyanye numuziki ninde waba warabigufashijemo?

    Barnabe: Rero ibijyanye n'ibitekerezo byo kuba natunganya umuziki na bitangiye kera muri 1996 ubwo nareberaga kuri bakuru banjye ariko natangiye kwiga gucuranga Piano ubwo nari ntangiye kwiga amashuri yisumbuye mu wa Mbere ariko mukubyiruka niyumvagamo gucuranga ndetse mbikunda cyane narangije kwiga gucuranga Piano muri 2003 ntangirakujya nkora amadiskette nyuma gato nza kujya gusura umu-producer i Rusizi ndeba ibintu ari gukora numva ndabikunze ndetse nifuza no kubimenya gusa mbura ubushobozi bwo kubyiga gusa nyuma naje guhura numu producer witwa  Daniel anyemerera kumwicara iruhande akajya anyereka uko bikorwa mumezi atarenze atandatu narimaze kubimenya neza kuva dutangira gukorana nawe kuva 2015 kugeza muri 2019  nyuma yo kumarana imyaka ine na Daniel nagize igitekerezo cyo kuba nakwikorera Imana mbona inciriye inzira birakunda inzozi zanjye nzigeraho gutyo.

    Umunyamakuru: Wenda mbere y'uko nkubaza byinshi wavukiye hehe ?ese ubu utuye hehe?

    Barnabe: Aho navukiye ni muntara y'iburengerazuba mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Shangi ni naho ababyeyi banjye batuye gusa kurubu ntuye mu mujyi wa Kigali ku Gisozi ni naho nkorera.

    Umunyamakuru : Ese ukora  indirimbo zabahanzi baririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana gusa cyangwa n'abandi bahanzi urabakorera?

    Barnabe: Mubusanzwe rero nkorera abahanzi ba gospel ndetse n'amakorari ariko niyo hagize undi muhanzi ungana ntibimbuza kumukorera ariko kubera ko inshuro nyinshi bandi ,mu rusengero  nibanda kundirimbo ziramya zikanahimbaza imana cyane.

    Umunyamakuru: Ese  igiciro cyogukora indirimbo ni amafaranga angahe ese ubundi uwagushaka yakubona hehe?

    Barnabe: Jyewe rero kumukiriya ungannye  yaba umuhanzi cyangwa chorale ntago ngira amafaranga runaka navugango ndamuca ahubwo ayo muca biterwa nuko mubona ndetse nuko twavuganye naho igice cyaho mboneka nkorera mu mujyi wa Kigali ahazwi nko  ku Gisozi ugeze Bertoir Center aho bita kugataje naho ngaho.

    Umunyamakuru: Niba ubyibuka waba umaze gukorera chorale zingahe?

    Barnabe: Chorale maze gukorera rero ninyishi kuko mu gihe kingana n'imyaka 2 dore ko izuzura kuri 31 zuku kwezi kwa Mutarama mumachorale maze gukorea harimo nka , Amazing family singers,Hamyukuri,Abakundwanayesu, Duhuzumutima, Aberaturatashye, ndetse nandi menshi ntibuka aka kanya.

    Umunyamakuru: Ese ufite umuryango?

    Barnabe: Oya ntamuryango mfite ndacyari umusore ariko ndikubiteganya vuba bidatinze

    Umunyamakuru: Ese urabona umwuga wawe inyungu iboneka?

    Bernabe: Rero kuri cyinyungu navuga ko niyo urebye ubona ko ubuzima bugenda buhinduka ugereranyije nuko bwari bumeze rero inyungu iraboneka cyane wenda uretse ibibihe bya covid-19 naho ubundi amafaranga araboneka cyane

    Reba uko Barnabe Pro yakoze URERA ya Abera Turatashye Choir

    Reba indi ndirimbo yakoze UMUGAMBI WAWE MANA ya Amazing family singers

    Reba iyo amaze gukora vubaha ya Choir ABAKUNDWANAYESU bise TWIBUTSE INEZA YAWE

    Nkuko rero Barnabe yabyivugiye mwabonyeko ari umuntu umaze kugira ubunararibonye mu gutunganya umuziki wo kuramya no guhimbaza imana ,reka twitege impinduka azazana muri uy'umuziki nyarwanda, dore ko muri iki gice cy'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana gisa nkaho abahanzi badakunze kukijyamo cyane ariko wenda uko inzu zitunganya uyu muziki ziyongera bishobora no kuzatuma tubona abahanzi benshi cyane baririmbira Imana.

    Mu hamagare kuri izo nomero :0788675100 cyangwa 0722675100

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/08/barnabe-amaraso-mashya-mubatunganya-umuziki-wo-kuramya-no-guhimbaza-imana/

  • CHAN 2020: Maroc yisubije igikombe itsinze Ma… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, byari ibicika kuri Ahmadou Ahidjo Stadium iherereye rwa gati mu murwa mukuru wa Cameroun i Yaounde, ahaberaga umukino wa nyuma w’irushanwa rya CHAN 2020, risojwe ryegukanwe na Maroc.

    Ikipe y’igihugu ya Mali yihagazeho mu minota 45 y’igice cya mbere, siko byabagendekeye mu minota 45 yari isigaye y’igice cya kabiri kuko bayitsinzwemo ibitego 2 ndetse bakanabona ikarita itukura.

    Ku munota wa 69 gusa  myugariro Soufian Bouftiny yafunguye amazamu atsindira Maroc igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Namsaoui, nyuma yo kumara iminota myinshi basirisimba imbere y’izamu rya Mali.

    Maroc yakomeje kwiharira umupira, ikina imipira migufi ihererekanya neza ndetse inagerageza kurema uburyo bwavamo igitego cya kabiri nkuko yabikoze mu gice cya mbere ariko ikabura amahirwe yo gutsinda.

    Ku munota wa 79, kapiteni Ayoub El Kaabi yatsindiye Maroc igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Bemammer, ndetse ashyira ku iherezo inzozi za Mali yashakaga kwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa.

    Ku munota wa 90 w’umukino, Issaka Samake yeretswe ikarita y’umuhondo ya kabiri, ahita yerekwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

    Maroc yegukanye igikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranye, nyuma yuko n’iriheruka mu 2018, naryo ariyo yari yaryegukanye ryari ryanabereye iwabo.

    Maroc ibaye ikipe ya kabiri yegukanye igikommbe cya CHAN inshuro ebyiri nyuma ya DRC yabikoze 2009 na 2016 ndetse ibaye ikipe ya mbere yegukanye iri rushanwa yikurikiranye.

    Mali ibaye inshuro ya kabiri itsindiwe ku mukino wa nyuma, nyuma yo gutsindwa na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu 2016.

    Guinea niyo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Cameroun yakiriye irushanwa ibitego 2-0.

     Rutahizamu w’umunya Maroc, Soufiane Rahimi niwe wasoje irushanwa afite ibitego byinshi nyuma yo gutsinda ibitego 5, mu bitego 15 ikipe y’igihugu ya Maroc yatsinze muri iri rushanwa.

    Maroc yegukanye CHAN 2020 itsinze Mali ku mukino wa nyuma

    Soufiane Rahimi yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinsi mu irushanwa

    EL Kaabi umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa

    Abakinnyi ba Maroc bishimira igikombe begukanye ku nshuro ya kabiri bikurikiranya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102922/chan-2020-maroc-yisubije-igikombe-itsinze-mali-yasoje-umukino-ari-10-102922.html

  • Abamwifuzaga basubize amerwe mu isaho! Queen… – #rwanda #RwOT

    Hari mu kiganiro kitwa ‘The Fact Show’ gitambuka kuri Fine Fm (93.1) gikorwa na Peacemaker na Pazo Parole Umukapo kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa sita aho batungura umuntu w’icyamamare bakamubaza uko impera z’icyumweru zagenze (Weekend y'ibyamamare) ndetse bakanamuhuza n'abafana be bakamubaza ibibazo bifuza akabasubiza. 

    Ubwo Queen Cha yahamagarwaga yari arimo ategura amafunguro. Yavuze ko afite umukunzi ariko atamutangaza. Ati 'Umukunzi ndamufite ariko kumuvuga mu itangazamakuru sinabikora”. Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko iyo ari mu rugo akunda kumva indirimbo zibyinitse ariko n'ize ajya afata umwanya akazumva. Ati “Indirimbo zanjye ndazumva kandi nzumva buri munsi”.

    Queen Cha ubundi amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne, se umubyara yitwa Mugemana Charles, nyina akaba Nyiraneza Adeline. Yavutse tariki 5 kamena 1991, avukira mu cyahoze cyitwa Perefegitura ya Gitarama, ubu atuye i Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali.

    Amashuri ye abanza yayigiye mu ishuri ESCAF (Ecole de Science Anglais Francais), icyiciro rusange cy'ayisumbuye acyigira muri GSNDL (Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbuye acyigira mu ishuri ry'Urwunge rw'amashuri yisumbuye rw'i Butare.


    Queen Cha yarangirije kwiga muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu ishami ry'Ibinyabuzima (Biologie). Yatangiye muzika mu mpera za 2011 biturutse ku nama yagiriwe n'inshuti ze ahita aninjizwa mu 'Ibisumizi' gutyo. Ibisumizi ni yo nzu itunganya muzika yabayemo kugeza ubwo yasenyukaga. Magingo aya ari mu biganza bya The Mane Music ya Badrama ibarizwamo Marina na Calvin Mbanda.

    Kuririmba yabitangiriye ku ndirimbo 'Uranyura' akomereza kuri 'Windekura' na 'Umwe Rukumbi' yakoranye na Riderman. Uretse izi ndirimbo eshatu asa nk’aho arizo yehereyeho hari n'izindi yagiye akora zigakundwa ndetse zikamamara mu Rwanda harimo; ‘Kizimyamwoto’ yakoranye na Safi Madiba, ‘Icyaha ndacyemeye’, ‘Isiri’, ‘Alone’ n'izindi. Aherutse gukorana ‘Do Me’ na Marina iri mu ndirimbo zakunzwe cyane akaba ari gukora kuri album ashobora gusohora mu gihe coronavirus yatanga agahenge.


    Queen Cha yahishuye ko afite umukunzi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102917/abamwifuzaga-basubize-amerwe-mu-isaho-queen-cha-yahishuye-ko-afite-umukunzi-102917.html

  • Manchester City yanyagiye Livepool ishimangir… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021, yari amarira menshi mu mujyi wa Liverpool byumwihariko ku bafana ba Liverpool FC, nyuma yo gusuzugurirwa mu rugo na Manchester City bahanganira igikombe, ikabatsinda itabababariye ibitego 4-1.

    Manchester City yakinnye umupira mwiza ndetse irusha Liverpool kugerageza amahirwe yo gutsinda mu minota 45 y’igice cya mbere, ariko irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

    Igice cya kabiri cyatangiye Manchester City igaragaza gusatira cyane ndetse n’inyota yo gufungura amazamu.

    Ku munota wa 49 umudage  Ilkay Gundogan yafunguye amazamu atsindira Man. City igitego cya mbere, gusa ku makosa yari akozwe na  Ruben Dias Mohamed Salah yishyuye igitego kuri Penaliti yateye ku munota wa 63.

    Nyuma y’iminota 10 Manchester City isatira cyane, Gundogan yatsindiye Manchester City igitego cya kabiri ku munota wa 73 ku mupira mwiza yahawe na  Phil Foden.

    Nyuma y’iminota itatu gusa, ku munota wa 76 Umwongereza ukunda guheka cya ne Manchester City,  Raheem Sterling yatsinze igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe na Bernardo Silva, Manchester City ikomeza kuyobora umukino.

    Habura iminota 7 ngo umukino urangire,  Phil Foden yatsinze igitego cy’agashinguracumu cya kane ku mupira yahawe na Gabriel Jesus.

    Gutsinda uyu mukino byafashije Manchester City gushimangira umwanya wa mbere n’amanota 50 mu mikino 22, bahita basiga mukeba Manchester United amanota 5 kandi bo bamaze gukina imikino 23, mu gihe Liverpool yahise ijya ku mwanya wa kane n’amanota 40.

    Umukino waherukaga guhuza aya makipe mu Ugushyingo 2020, bombi bari baguye miswi 1-1.

    Ubaye umukino wa kabiri wikurikiranya Liverpool ifite igikombe cy’umwaka ushize itsinzwe muri shampiyona y’u Bwongereza, nyuma yuko umukino uheruka yari yatsinzwe na Brighton 1-0.

    Manchester City ishaka igikombe cya 7 cya Premier League, yujuje umukino wa 14 wikurikiranya idatsindwa muri shampiyona y’u Bwongereza muri uyu mwaka w’imikino, umwaka ushize ikaba yari yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

    Gundogan yigaragaje muri uyu mukino atsinda ibitego bibiri

    Sterling nk’ibisanzwe yatsindiye Manchester City

    Foden yatsinze icy’agashinguracumu

    Mo Salah yatsinze igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa Liverpool

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102921/manchester-city-yanyagiye-livepool-ishimangira-umwanya-wa-mbere-yongera-amahirwe-yo-kweguk-102921.html

  • Umugore yemeye kuryamana n'abagabo 18 icyarimwe umugabo we amureba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu gihugu cya Australia witwa Louise,yaryamanye n'abagabo 18 icyarimwe, umugabo we yicaye amurebera.

    Louise w'imyaka 31 y'amavuko avuga ko yakuriye mu muryango ukomeye mu idini ry' abagatolika ku buryo yifashe kugeza ashinze urugo.

    Louise yabwiye ikinyamakuru The Sun ko amaze gushakana n' umugabo yagiye arushaho kugira irari ry' abagabo, akabiganirizaho umugabo we umugabo akamureka akajya gusambana ahandi gusa akamusaba kutibagirwa agakingirizo.

    Umunsi uyu mugore yabwiye umugabo we ko ashaka gusambana n' abagabo benshi icyarimwe ngo yumve uko bimera nabyo umugabo arabimwemerera aranamuherekeza.

    Louise ati 'Maze gusambana n' abagabo 10, ku ruhande mpabona abandi 8 bategereje numvise ndi guhinduka igihangange'.

    Uyu mugore avuga ko kuba yararikiye abandi bagabo atabitewe n' uko umugabo we atamunyura ngo ahubwo yumvaga muri we ashaka kugira ubundi bunararibonye.

    Louise ati 'Umugabo wanjye nasanze ashimishwa no kubona aho ntera akabariro n' abandi bagabo'.

    Aussie Louise yabwiye itangazamakuru ko kuba yararyamanye n' abagabo 18 ijoro rimwe akabyihanganira kandi akabishobora byamuhaye imbaraga zimubwira ko icyo ikiza cyose yakwiyemeza yakigeraho.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugore-yemeye-kuryamana-nabagabo-18-icyarimwe-umugabo-we-amureba/