Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru Phocas Ndayizera wasabiwe burundu we yasabye urukiko kurekurwa #rwanda #RwOT

    Muri uru rubanza rumaze imyaka ibiri, aba bagabo 13 na Cassien Ntamuhanga watorotse gereza ubu uburanishwa adahari, baregwa gucura umugambi wo gukora iterabwoba mu mujyi wa Kigali.

    Uyu munsi kuwa mbere Phocas Ndayizera yavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje kwivuguruza kenshi buhindura inyito y'ibyaha bumurega, agasaba kugirwa umwere.

    Yagize ati: “Ibyaha Ubushinjacyaha bundega ni ibyaha bitakorewe iperereza, harimo ibidafite inyito…Sinigeze ncura uwo mugambi nta n'ubwo nigeze mba icyitso… Nkaba nsanga nta shingiro urukiko rugomba kubiha.”

    Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko ikimenyetso cy'ikiganiro kuri telephone Ubushinjacyaha bwavuze ko ari icya Ntamuhanga na Ndayizera, nta kintu gifatika bwagaragaje kibyemeza.

    Uyu mwunganizi asanga iby'umugambi w'iterabwoba byaryozwa ishyaka rirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda rya RNC bivugwa ko ari ryo ryawuteguraga, aho kubiryoza umukiriya we.

    Ati: “Kubihano twe turasanga hahanwa umuntu wakoze icyaha. Phocas nta cyaha yakoze kuko ibyo bamushinja nta bimenyetso bibigaragaza.”

    Buri wese mu bareganwa na Ndayizera – umunyamakuru wigenga wakoreraga BBC zimwe mu nkuru ze – yagiye ahabwa ijambo ari kuri gereza bafungiyemo yumvwa n'urukiko rukorera i Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda, hifashishijwe video.

    Bose bahakanye ibyaha baregwa, ibyaha bari baremeye mu bugenzacyaha mu 2019, bakaza kubihakana mu rukiko mu 2020, bavuga ko bari babyemeye kubera iyicarubozo bakorewe.

    Eliakim Karangwa, impuguke mu by'ikoranabuhanga uregwa ko ari we wari guteranya ibiturika ngo bagere ku mugambi wabo, uyu munsi yongeye gusubiramo ko nta bimenyetso bihamya ibyo aregwa.

    Yavuze ko ubushinjacyaha bushingira gusa ku bikoresho bisanzwe bwafatiye mu biro bye, we yavuze ko ari ibikoresho bisanzwe by'umutekinisiye.

    Uwunganira Karangwa mu mategeko yavuze ko Ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bufite, anavuga ko icyaha umukiriya we aregwa ntacyabaye, bityo 'atahanirwa icyaha kitakozwe'.

    Avuga ko umukiliya we ntaho ahuriye na RNC, ko ntaho ahuriye na Cassien Ntamuhanga kuko ngo batanaziranye. Nawe, kimwe n'abandi bose bareganwa, yasabye urukiko kumugira umwere.

    Nyuma yo kumva bwa nyuma abaregwa, umucamanza w'urukiko yavuze ko ruzatangaza umwanzuro warwo kuri uru rubanza tariki 06/05/2021.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umunyamakuru-phocas-ndayizera-wasabiwe-burundu-we-yasabye-urukiko-kurekurwa

  • Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Centrafrique yasuye u Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Centrafrique, Sylvie Baïpo Temon, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi.

    Urugendo rwa Sylvie Baïpo Temon mu Rwanda ruje rukurikira urwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiriye muri iki gihugu kuwa 08 Mutarama 2021 akanabonana na Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra.

    Rubaye kandi nyuma y'iminsi itandatu indege ya RwandAir itangije ingendo zayo muri Centrafrique aho izajya ijya inshuro ebyiri mu cyumweru.

    Aba baminisitiri b'ububanyi n'amahanga bombi bagiye kugirana ikiganiro n'itangazamakuru byitezwe ko kiza kwibanda ku mubano n'ubufatanye burangwa hagati y'u Rwanda na Centrafrique.

    Hashize igihe u Rwanda na Centrafrique bifitanye umubano ukomeye aho ruri gufasha iki gihugu kimaze igihe mu ntambara kugarura amahoro.

    Kuva mu 2014, Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique ndetse tariki ya 20 Ukuboza 2020 rwoherejeyo abandi basirikare bo mu mutwe wihariye bishingiye ku masezerano yasinywe hagati y'impande zombi mu 2019.

    Mu 2019 nibwo u Rwanda na Centrafrique byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu ngeri eshatu zirimo umutekano, ubukungu ndetse n'ibijyanye n'amabuye y'agaciro. Niho imikoranire na RwandAir ishingiye.

    Ubusanzwe Centrafrique ni igihugu kinini giherereye hagati muri Afurika nk'uko izina ryacyo ribivuga. Gikubye u Rwanda inshuro zirenga 23 mu bunini, gifite abaturage bake bangana na miliyoni 4.7, munsi ya kimwe cya kabiri cy'abatuye u Rwanda. Ururimi kavukire rwabo rwitwa 'Sango'. Ni igihugu gikoresha Igifaransa kubera ko cyakolonijwe n'u Bufaransa.

    Nubwo Centrafrique idakora ku nyanja, ifite umutungo kamere urimo peteroli, amabuye y'agaciro nka uranium, zahabu ndetse na diamant, amazi magari akurwamo ingufu z'amashanyarazi, amabuye y'agaciro yitwa 'cobalt' yifashishwa mu gukora ibikoresho bitandukanye n'ibindi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-centrafrique-yasuye-u-rwanda

  • Umwana w'imyaka 13 yaciye ibintu kubera imyitozo ngororamubiri akora iyo ari mu mukoro wo mu rugo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mwana akora umukoro wo ku ishuri akoresheje amaguru yabirinduye mu buryo butangaje.

    Uyu mukobwa yitoza iyi mikino amasaha 15 mu cyumweru aho abifatanya no gukora imikoro yo ku ishuri muri iki gihe ibihugu byinshi biri muri guma mu rugo.

    Roxy utuye mu Burengerazuba bwa London yagize ati 'Nita ku ishuri no gukora iyi myitozo kandi nkabikorera rimwe.

    Rimwe na rimwe nkora umukoro wo ku ishuri ndi kunanura imitsi kandi bituma numva meze neza.

    Nkunda gukora vuba umukoro wanjye wo ku ishuri kugira ngo mbashe kubona umwanya uhagije wo kwitoza.Numva bigoye kwicara ahantu hamwe utuje.

    Uyu mwana yatangiye gukora iyo myitozo afite imyaka 5 ubwo yabonaga ko agororotse kurusha abandi ban abo mu kigero cye bahuriraga mu makipe y'imyitozo ngororamubiri.






    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umwana-w-imyaka-13-yaciye-ibintu-kubera-imyitozo-ngororamubiri-akora-iyo-ari-mu

  • Imana ishobora kubakiza ikimwaro #rwanda #RwOT

    'Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho'.Yesaya 61:7.

    Wigeze utekereza uko ubuzima bwari bumeze mbere y’uko Adamu na Eva bakora icyaha?

    Itangiriro 2:25 hatubwira ko Adamu na Eva batigeze bagira isoni mu ngobyi ya Edeni, igihe bari bambaye ubusa. 'Kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n’isoni'. Usibye kuba nta myenda bari bambaye, ndizera ko uyu murongo utubwira ko bari bisanzuranyeho buri umwe afungukiye undi bavugisha ukuri. Mubyukuri bari bisanzuriye kuba bo ubwabo kuko batari bazi ibyiyumvo byo gukorwa n’isoni. Nyuma yo gukora icyaha, bagiye kwihisha.

    'Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya. Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero. Imana ihana inzoka na Adamu na Eva Bumva imirindi y’Uwiteka Imana igendagenda muri ya ngobyi mu mafu ya nimunsi, wa mugabo n’umugore we bihisha hagati y’ibiti byo muri iyo ngobyi amaso y’Uwiteka Imana'. Itangiriro 3:6-8

    Kubera igitambo cya Yesu, abantu bafite amahirwe yo kubona umudendezo wuzuye

    Iyaba Yesu atarakoze umurimo ku musaraba, twese twakorwa n’isoni kubera icyaha. Ariko kubera igitambo cye, ikiremwamuntu gifite amahirwe yo kubona umudendezo wuzuye, hagati yabantu nImana.

    Ikibabaje, benshi muri twe turacyabaho munsi y’uburemere bw’ikimwaro (isoni) nk’uko Ijambo ry’Imana risezeranya kandi rikemeza ko dushobora kubohorwa 'Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho' Yesaya 61:67 Imana ishobora kugukiza. Senga kandi usabe Yesu agukure mu kimwaro kigerageza kugufata.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Mwami, nakiriye kubohorwa isoni n’umudendezo watangiye ku musaraba. Sinshaka kwihisha ukundi, cyangwa kumva ko nta gaciro mfite. Wahanaguyeho ibyaha byanjye none ndashaka kubaho mu bwisanzure no gufunguka imbere yawe.

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imana-ishobora-kubakiza-ikimwaro.html

  • Musanze: Babangamiwe n'uducurama tuva mu buvumo tukabasanga mu nzu zabo – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bari gutaka umutekano muke batezwa n'utu ducurama twirirwa mu buvumo hagoroba tukigabiza imihana tukababuza amahwemo,babwiye TV1 ko bahangayikishijwe n'ubuzima bwabo kuko bamaze kumenya ko ari tumwe mu dutera indwara z'ibyorezo.

    Umwe ati 'Ubu bucurama twabuze aho twabuhungira saa kumi n'imwe n'igice nibwo busohoka natwe tugakinga tukaryama kuko iyo ukinguye kagusanga mu nzu.'

    Undi ati ' Ujya kubona ukabona uducurama turinjiye ubwo nkakirana natwo nkazimya amatara kugira ngo ndebe ko busohoka bukanga noneho tumwe tukankwepa tukinjira hejuru mu gisenge, byagera nijoro ndyamye bugatangira gucuranga, bugakubita amabati nkagira ngo ni ibirogano .'

    Abahanga mu by'ubuvuzi bemeza ko agacurama ari bumwe mu dusimba tudatanga umutuzo mu guturana n'abantu kuko turi mu bisimba bikwirakwiza indwara z'ibyorozo

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Musanze, Dr Muhire Philbert yagize ati ' Hari indwara butera inyinshi zirimo iz'ubuhumekero, zirimo nk'izi za Covid, za Ebola n'ibindi. Hari igihe ubucurama buba buzifite.'

    Yongeyeho ko bigoye ko umuturage yabwirinda mu gihe aturiye hafi yabwo cyane.

    Aba baturage banavuga ko bahangayikishijwe n'uko uturindantoki n'udupfukamunwa bari bahawe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) bakoresha igihe bashaka kudufata badukura mu nzu zabo byabashiranye.

    Mu minsi ishize ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwari bwatangaje ko buri kwiga kuri iki kibazo ariko nta kirakorwa.

    Inzobere zagaragaje ko uducurama iyo tuba hafi y’abantu dushobora kubatera indwara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-babangamiwe-n-uducurama-tuva-mu-buvumo-tukabasanga-mu-nzu-zabo

  • Umunyamakuru Phocas Ndayizera wasabiwe burundu we yasabye kurekurwa #rwanda #RwOT

    Phocas Ndayizera wajyaga anaha inkuru ikinyamakuru BBC Gahuza, aburanishwa n’Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranye imipaka ruri i Nyanza.

    Amaze iminsi aburanishwa ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba, uyu munsi yavuze ijambo rya nyuma muri uru rubanza aregwamo na bagenzi be 13.

    Ubwo bahabwaga umwanya ngo bavuge ijambo rya nyuma, Phocas Ndayizera yongeye guhakana ibyaha ashinjwa ndetse ko Ubushinjacyaha bwagiye burangwa no kwivuguruza mu kumushinja.

    Yavuze ko nta perereza ryakozwe ku byaha ashinjwa yagize ati 'Sinigeze ncura uwo mugambi nta n’ubwo nigeze mba icyitso… Nkaba nsanga nta shingiro urukiko rugomba kubiha.”

    Me Ntare Paul wunganira Phocas Ndayizera na we yunganiye umukiliya we, avuga ko ibyaha ashinjwa ari ibikorwa byagakwiye kujya ku gahanga ka RNC aho kujya ku mutwe wa Phocas.

    Uyu munyamategeko yagize ati'Hahanwa umuntu wakoze icyaha, umukiliya wanjye Phocas nta cyaha yakoze.'

    Undi kandi wavuze ijambo uyu munsi, ni Karangwa Eliakimu ufite ubuhanga mu ikoranabuhanga uregwa kuba yari kurikoresha mu guturitsa biriya biturika bivugwa ko byagombaga guturitswa muri Kigali.

    Me Munyakazi Edmond wunganira iyi nzobere mu by’ikoranabuhanga, yavuze ko ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro bifite kuko bitatangiwe ibimenyetso bifatika.

    Uyu munyamategeko yagize ati 'Umukiliya wanjye ntaho ahuriye n’ukuriye ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi Cassien Ntamuhanga bityo akwiye kugirwa umwere kuko nta cyaha yakoze.'

    Yavuze ko umukiliya we ntaho ahuriye n’umutwe wa RNC uhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko na we nta n’umwe uba muri uriya mutwe baziranye.

    Abaregwa muri uru rubanza bose bagize icyo bavuga ku bihano basabiwe, urubanza ruhita rupfundikirwa, rukazasomwa tariki 06 Gicurasi 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-Phocas-Ndayizera-wasabiwe-burundu-we-yasabye-kurekurwa

  • Ubuhamya bwa Adda Darlene,uko Imana yamukijije covid-19 #rwanda #RwOT

    Kiyange Adda Darlene, Umuvugabutumwa mu itorero ADEPR arubatse afite umutware n’abana babiri. N’umunezero mwinshi arashima Yesu ko yabanye na we mu kato, akamuhumuriza ndetse yamukijije covid-19. Aboneraho kandi guhwitura abakerensa iki cyorezo ko bakwiye guhindura imyumvire.

    Mu magambo ye Adda arasobanura uburyo yarwaye ndetse n’uburyo imana yamukijije icyorezo cya covid-19.

    Ati 'Impamvu narwaye covid-19 nkayikira, byari ukugira ngo nzabashe kuvuga imbaraga z’Imana. Hari amagambo ngira ngo dusangireavuga imbaraga z’Imana mu gukiza indwara Kuva 23:25 'Kandi muzakorere Uwiteka Imana yanyu, na yo izaha umugisha umutsima wawe n’amazi yawe, kandi nzakura indwara hagati muri mwe'.

    'Nari umwe mu bantu bazi kwirinda ngakarababa intoki neza, nkirinda gusuhuzanya, nkambara agapfukamunwa neza ariko burya birashoboka ko umuntu yarangara akaba yakoze ahantu hari covi-19 hanyuma akikoraho.Mbese ni ibintu bibaho umuntu atabizi. Byabaye ngombwa ko twipimisha n’abandi twari kumwe maze bambwira ko nanduye, nahise menyesha abo mu rugo ko nanduye maze umutware ahita yihuta aza kwipimisha, ariko we basanze ari muzima.

    Kuva icyo gihe abashinzwe gukurikirana abarwayi ba covid19, bahise bampamagara bambaza ibimenyetso mfite, icyakora uwo mwanya nta bimenyetso bidasanzwe nari mfite, uretse kumva ka gripe, agakorora n’intege nke. Bambwiye ko ngomba kujya mu rugo hazagira igihinduka nkabahamagara, muganga yakomeje kunganiriza kuri whatsapp turebana areba uko meze akoresheje video call, ibi byaramfashije cyane uburyo bamabaye hafi.

    Bangiriye inama ko ngomba kujya mu cyumba cya njyenyine, nkakoresha ibikoresho bya njyenyine, ubwiherero bwa njyenyine. Ngeze mu rugo nabigenje ntyo ariko icyiyongereyeho nagombaga gukora siporo kuko ari ingenzi.

    Mubyukuri Imana yabanye nanjye mu kato (aho ntemerewe guhura n’abandi) aha hantu nahagiriye ibihe byiza, nararirimbaga, ngasenga mbese narasinziraga nkarota Imana ikampishurira byinshi. Mubyukuri Imana yagumanye nanjye n’ubwo itahise inkiza ako kanya, ariko yari irimo gukorana na njye natabwo umurimo w’Imana muri njye wigeze uhagarara.

    Imana yagiye iganira na njye mu bihe bikomeye kuko uko iminsi yagendaga yicuma niko nageraga mu bihe bikomeye nkumva mbabara mu gatuza ndetse hari igihe guhumeka byambereye ikibazo mpita mbwira Yesu nti 'Wamapaye Umwuka Wera, kandi Umwuka Wera ni umwuka, none wambabariye ukampa oxygene? Ubungubu mukanya baraza banjyane njye kwishyura kandi oxygene urayifite , wambabariye ukayimpa koko? Muri uwo mwanya numvise ijwi rimbwira ngo humura witinya.

    Numvise nkomeye ndavuga ngo reka ndyamye Umwami Yesu amaze impungenge. Naryamye mu buryo bugoye, narasohokaga ngo numve ko nahumeka ariko Imana abanye nanjye mbona buracyeye'.

    Iryojoro nabuzemo oxygene hari ku munsi wa gatatu bamaze kumbwira ko ndwaye, bwaracyeye bigeze nka 13:00 nongeye kumva ijwi ry’Imana rimbwira riti 'Ngukijije icyago cyawe.Nahise numva mu gatuza hafungutse mpumeka neza, mbese numva cya kintu cyari gifungiranye gikuweho. Mubyukuri sinari nkize burundu kuko gripe yari igihari ariko ikibazo cyo kubura umwuka cyari gishize. Nahise nsinzira ariko nkomeza kubahiriza amabwiriza yose bampaye'.

    Ku munsi wa 14 nagombaga kujya kwa muganga kwipimisha ngo barebe ko nakize,ariko nakomeje kubyangira mvuga ko nzajyayo ku munsi ukurikira. Mugitondo ndi muri siporo mu rugo, nongeye kumva ijwi rirambwira ngo jya kwa muganga kuko nagukijije noneho abantu banjye baruhuke mu mitima yabo. Bivuze ngo abansengera nibumva ko nakize baruhuke mu mitima yabo.

    Nagiye kwa muganga nzi neza ko nakize mvuga ko ngiye kuzana igisubizo nkakibwira bene Data ngo bumve ko nakize baruhuke mu mitima. Ngeze kwa muganga bampaye igisbizo cy’uko nakize, nuko mpita mbwira bene Data ngo bahagarike kunsengera nakize, nabo bashimye Imana bigenda neza'.

    Asoza ubuhamya bwe, Adda Darlene Kiyange arashima Imana yamukijije covid-19, ariko agira n’ubutumwa atanga ku batuye isi cyane abakerensa iki cyorezo bavuga ko ari ibintu bya politike, ari imikino, n’andi mazina menshi babyita kandi bakarangara bakarwara, nyamara Yesu ashaka ko abantu birinda kuko icyorezo cyo kirahar,i kandi aboneraho guhumuriza abayirwaye koYesu ahari ko icyo asabwa ari ukwizera kuko Imana yatwemereye ko izadukiza indwara.

    Source:Sinai tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Adda-Darlene-uko-Imana-yamukijije-covid-19.html

  • Mwirinde abasatuzi! Aba bavugabutumwa ni bantu ki, barangwa n’iki? #rwanda #RwOT

    Ijambo 'Abasatuzi' ni ijambo rikunzwe kwitwa bamwe mubavugabutumwa barangwa n’imico itari myiza. Ibikorwa nabo bishobora koreka, kuyobya imbaga nyamwinshi y’abakristo, niba batabaye maso ngo bashungure, bagenzure ibyo babwirizwa n’aba basatuzi.

    Ni bamwe mu bavugabutumwa mu buryo bw’Ijambo ry’Imana bafite umwihariko wabo, mu kubwiriza kwabo nubwo bifashisha Bibiliya ariko usanga batari mu murongo w’ivugabutumwa.

    IZINA ABASATUZI RYAKOMOTSE HE?

    Ni umuco waje utamenyerewe, iyo babaga bamaze kubwiriza, babwiraga uyoboye idini/itorero ko bagomba gusatura amaturo yose yatuwe bakanganya. Bakoreshwa cyangwa bakitabazwa mu gihe cy’ubwitange n’aho bakeneye inyigisho z’igikabyo zijyana abantu mu marangamutima yabo, babinjiza mu kwishima kw’irari ry’iby’isi, aho gufashwa kuganisha k’ubugingo.

    NI IBIHE BINTU BIRANGA ABASATUZI?

    1.Baca amafaranga ntibashobora kugenda kubwiriza aho babatumiye batumvikanye ayo bari bubahe

    2.Bagira amajwi manini akanganye ntibajya bavugira hasi.

    3.Mumvugo zabo harangwamo itera bwoba n’amagambo arimo ibitutsi, urugero: dore uko bikanura, gufinina, n’ibindi.

    4.Ni abashyushya rugamba bakoresheje Bibiliya abantu bakajya mu birere, bamwe bakabyita gufashwa kandi ari ukwidagadura (kuzamura amarangamutima)

    5.Nibo bakundwa kugaragarwaho n’imico mibi y’imirimo ya kamere, nko gusambana, ubutekamutwe, ubusinzi, guta abo bashakanye n’ibindi bikorwa bigayitse.

    6.Ntibahugurika, ntibagirwa inama, kwikakaza no kwishyira hejuru, ntibemera abandi.

    7.Imibwiririze yabo irangwa no kwemeza no kwivuga no kwiyubakira, urukuta rw’amazina yabo kuruta uko bavuga Kristo ngo ubuzima bwa benshi buhembuke.

    8.Abenshi baba ari ababwirizabutumwa rimwe na rimwe baratenzwe mu madini/amatorero bakomokamo, ariko kubera ibyo abanyamadini baba babashakaho bakaguma kubakoresha.

    9.Abenshi baba ari ibyigenge batabanye neza, batanumvira abayobozi b’amadini/amatorero babarizwamo.

    10.Iherezo ryabo rirangira nabi, imico yabo ibashyize kukarubanda bagasigara ku mateka atagira ubuhamya.

    Source: Urugero.rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mwirinde-abasatuzi-Aba-bavugabutumwa-ni-bantu-ki-barangwa-n-iki.html

  • Cp John Bosco Kabera yongeye kuburira abakomeje guha icyuho ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Cp J. Bosco Kabera yongeye kuburira abakomeje guha icyuho ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, bitwaje impushya zibemerera kurenga ku mabwiriza yashyizweho n'inzego z'ubuzima bitewe n'impamvu zabo zumvikana;aha twavuga nk'ingendo ziva n'izijya mu turere dutandukanye bitewe n'inshingano, bagaha icyuho n'abandi batabifitiye uruhushya.

    Ibi yabitangaje nyuma y'uko kuri uyu wa mbere hatangajwe abantu 113 bafatiwe mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera bari mu tubari bikaba ari bimwe mu bikomeje guha icyuho ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.Muri abo harimo abantu 9 bo mu Mujyi wa Kigali baje mu karere ka Bugesera bafite impushya zigaraza ko bari bagiye mu nshingano zitandukanye,nyamara bakaba basanzwe bicaye mu kabari mu gihe utubari tukifunze nkuko Inama y'Abaminisitiri iherutse guterana ku wa kabiri w'icyumweru gishize ku wa 02/02/2021.

    Karemera Innocent nyiri Bar Gahembezo yasanzwemo abantu mu magambo ye yagize ati'Ntago mfite byinshi byo kuvuga uretse kwicuza gukora business nzi neza ko itemewe mu rwego rwo kwirinda gukumira iki cyorezo, gusa nize isomo.'
    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yaburiye abikorera bataremerwa gufungura ababwira ko ntawe uzabibona ngo abiceceke.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 8/02/2021 nibwo mabwiriza mashya aherutse gutangazwa n'Inama y'Amanisiti iyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME yateranye ku wa 02/02/2021 atangira gushyirwa mu bikorwa harimo gufungura bimwe mu ibikorwa mu mugjyi wa kigali n'isaha yo kugera mu rugo yavuye saa 18h iba saa 19h z'umugoroba.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/08/cp-john-bosco-kabera-yongeye-kuburira-abakomeje-guha-icyuho-ikwirakwira-ryicyorezo-cya-covid-19/

  • Upfapfana apfobya Jenoside aba adupfiriye ubusa- Bamporiki #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bukomeje gutangwa n’abiganjemo urubyiruko bwo kwitegura igihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Hon. Bamporiki Edouard yibukije ko iyi Jenoside yashegeshe u Rwanda kuko yatwaye inzirakarengane z’Abatutsi zirenga Miliyoni imwe.

    Hon Bamporiki kandi yagarutse ku bakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko ukora ibikorwa nk’ibi aba ameze nk’umupfafa uba 'yipfiriye ubusa, adupfiriye ubusa, aba aciye ipfundo ry’ubupfura, aba adupfunyikiye ubusa.'

    Muri ubu butumwa bwa Bamporiki akomeza avuga ko umuntu nk’uriya upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 'aba ahamije ko ari icyihebe, tukaba duhebye umusanzu we, ajye ahanwa bijyanye n’igoma rye.'

    Mu cyumweru gishize, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, yasohoye itangazo riburira abakomeje kwijandika mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside kimwe n’abakomeje kubiba amacakubiri.

    Iri tangazo ryavugaga ko abariho babikora muri ibi bihe, bifashisha imbuga nkoranyambaga zirimo nka Youtube. CNLG yabibukije ko amategeko yo mu Rwanda ahana buri wese wabiba urwango, arimo itegeko Nshinga ndetse n’Itegeko ryerekeye Ibyaha n’ibihano.

    Perezida wa CNLG, Dr Bizima Jean Damascene mu kiganiro yagiranye na RBA, yagarutse kuri zimwe muri Youtube zagaragaweho gutambutsa buriya butumwa, azisaba kubireka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Upfapfana-apfobya-Jenoside-aba-adupfiriye-ubusa-Bamporiki