Category: Uncategorized

  • Amakosa 10 akorwa n' abagore mu mibanire yo mu rugo n'abo bashakanye #rwanda #RwOT

    Nkuko tubikesha urubuga Elcrema, dore amakosa 10 akwiye kwirindwa, akorwa n'abagore mu mibanire n'abo bashakanye:

    1. Gufata imibonano mpuzabitsina nk'ingurane

    Abagore benshi bakoresha imibonano mpuzabitsina nk'igicuruzwa maze bagakangisha abagabo babo kudakorana na bo imibonano paka bagize icyo babaha. Ni ikosa rikomeye kwanga gutera akabariro n'uwo mwashakanye kuko ushaka amafaranga yo kugura ikanzu nshya, imodoka cyangwa ikindi ukeneye. Si byiza kumva ko umugabo yagushakiye imibonano mpuzabitsina gusa ngo ubyitwaze hari icyo ushaka kindi.

    2. Kutiyitaho

    Abagore benshi bagwa muri iri kosa nyuma yo gushaka. Mbere y'uko ubana n'umugabo wawe, uko ugaragara byari bifite agaciro cyane kuri wowe nyamara nyuma yo 'kumufatisha', waretse kwiyitaho nka mbere. Kuba waramubonye akaba ari uwawe byemewe n'amategeko si impamvu yo kureka kuba mwiza no kwita ku buranga bwawe. Umugabo wawe aba yitezeho gukomeza kubona umugore mwiza yashatse amuhisemo mu bandi. Jya ugerageza rero guhora ufite ubwiza nk'ubwo yagukundiye.

    3. Amahane

    Nta mugabo ukunda umugore w'umunyamahane, nubwo yakwihanganira, menya ko bitazaguma gutyo. Si byiza kumva ko ibibazo byakemuka iteka ari uko uteye induru. Ntiwakwitega amahoro mu rugo igihe winubira buri kintu avuze cyangwa akoze kandi ukabigaragaza usakuza. Hari ubundi buryo bwo gukemura ibibazo n'ubwumvikane buke byo mu rugo udateye amahane. Ntukwiye gutuka cyangwa usakurize umugabo wawe; uwo ni umugabo wawe, si umuhugu wabyaye.

    4. Kutizera umugabo wawe

    Iri ni irindi kosa rikomeye abagore bakora mu mibanire n'abo bashakanye. Birumvikana ntiwifuza gusangira umugabo wawe n'undi muntu uwo ari we wese, nkuko umugabo nawe atabyifuza kugusangira, ariko se niba utamwizera, kuki wemeye ko mubana? Si byiza ko ukimbirana n'abandi bagore ngo kuko ubakekana n'umugabo wawe. Undi mugore si we kibazo; ikibazo ni umugabo wawe. Aho kurwana n'abandi bagore, gerageza kumenya impamvu ukiri kumwe n'umugabo wawe nyamara akaba yiruka kuri uwo mugore wundi. Ni ukwitesha agaciro iyo urwaniye n'undi mugore mu ruhame murwanira umugabo.

    5. Gufata abavandimwe b'umugabo wawe nk'abanyamahanga

    Ntuzigere witega ko umugabo wawe azacika ku muryango we kuko yakurongoye. Ibi ni ikosa gutekereza utyo kandi ntekereza ko niba ukunda umugabo wawe by'ukuri, wagakunze ibye byose by'umwihariko abagize umuryango we. Iga gukunda abagize umuryango we kandi ntukabafate nk'abasabirizi. Bavuga ko bigorana kubana na nyokobukwe ngo kuko aba yumva usa n'aho uri gufata umwanya we mu buzima bw'umuhungu we nyamara kumusuzugura si wo muti w'ikibazo.

    6. Kuganira ni iby'ingenzi iyo hari ibyo mutumvikanaho

    Nta zibana zidakomanya amahembe. Umunsi umwe hari ubwo utazumvikana n'uwo mwashakanye ku ngingo runaka, nyamara guca igikuba uca ibiti n'amabuye cyangwa ukabwira umuhisi n'umugenzi ibyo utumvikanaho n'umugabo nta cyo bizakemura uretse gusubiza ibintu irudubi. Iga uko wabwira umugabo wawe icyo utekereza mu buryo bwiza, mu mahoro kandi umwubashye. Kubahana biba bikenewe cyane kugira ngo umubano w'abashakanye urambe.

    7. Kutihangana

    Hari irindi kosa abagore bakora mu mibanire yabo n'abo bashakanye. Kwihangana biba bikenewe cyane kugira ngo umubano wanyu urambe. Ugomba kwiga kwihanganira uwo mubana. Niba udashobora kumwihanganira, icyiza ni uko wareka gufata icyemezo cyo kubana na we.

    8. Kwirengagiza igifu (inda?) cye

    Birumvikana ushobora kuba ufite akazi, uhugiye mu zindi gahunda kandi rwose gufatanya imirimo mito n'akazi kawe ntacyo byakwica, gusa hano hasaba ubwenge n'ubushishozi cyane. Ushobora kuba ufite umukozi ubufasha gutegura amafunguro mu rugo rwanyu gusa ukwiye kumenya ko kugira ngo wigarurire umutima w'umugabo bihera mu gushimisha igifu cye [Kugira ngo ugere ku mutima w'umugabo, ugomba guca mu nda ye]. Ugomba kugenzura no kumenya niba umugabo wawe abona amafunguro akwiye kandi ahagije, ntubiharire umukozi gusa. Nubona akanya, ujye utekera umugabo wawe amafunguro uzi akunda.

    9. Kugira inshuti mbi

    Iri ni irindi kosa abagore bagwamo kandi risenya ingo nyinshi. Ni ngombwa ko uhitamo inshuti neza kuko si buri wese wagira icyo akumarira. Ntukwiye kubwira uwo ari we wese akakuri ku mutima cyangwa amabanga yawe. Ni bibi cyane kubwira inshuti zawe ibibi cyangwa intege nke z'umugabo wawe. Ni byo, rimwe na rimwe uba ukeneye umuntu muganira ariko ni ngombwa ko umenya niba ari we muntu ukwiye kandi ukagenzura ibyo umubwira. Ni byiza kwirinda kugira inshuti z'abasore, no kugirana ibiganiro byihariye kandi kenshi, kuko umugabo wawe atabifata neza.

    10. Amabanga

    Kugira ibyo uhisha cyangwa ukinga umugabo wawe ni bibi cyane kuko bituma agutakariza icyizere byihuse. Wiryamira telefone cyangwa ngo uyihozeho ijisho utinya ko umugabo wawe yarebamo, wimuhisha cyangwa ngo umubeshye gahunda ugiyemo. Wowe n'umugabo wawe mugomba kuba muri nk'ikipe itahiriza umugozi umwe, kandi ibi ntimwabigeraho hari amabanga muhishanya.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/article/amakosa-10-akorwa-n-abagore-mu-mibanire-yo-mu-rugo-n-abo-bashakanye

  • Tanzania : Indwara y’amayobera yatumye ushinzwe ubuzima yirukanwa kuko yayitanzeho amakuru #rwanda #RwOT

    Iyi ndwara yadutse muri kariya Karere ko mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Tanzania, ngo hari abo yahitanye mu masaha macye bagaragaje ibimenyetso.

    Ibinyamakuru bikorera muri Tanzania biravuga ko iyi ndwara itaramenyekana guso ngo abayirwaye barangwa no kuruka amaraso mu gihe Minisiteri y’Ubuzima yo ivuga ko biriya bimenyetso nubundi byagaragaye muri 2018.

    Iyi Minisiteri ihakana ko iriya ndwara yaba ari nshya yateye, yahise yohereza itsinda ryihariye gukora igenzura n’iperereza, yasabye abaturage kudacika igikuba mu gihe hagikorwa iperereza.

    Minisitiri w’Ubuzima Dorothy Gwajika yahise ahagarika umukozi ushinzwe ubuzima muri kariya Karere kuko yatanze amakuru ku binyamakuru bimwe na bimwe ku byerekeye iriya ndwara kandi atabifitiye ububasha.

    Iki gihugu ni kimwe muri bicye ku Isi byakunze kuvuga ko bidatewe impagarara n’icyorezo cya COVID-19 ndetse kikaba kitarashyizeho ingamba zikarishye zo kukirinda nk’uko byagiye bikorwa n’ibihugu byinshi.

    Abayobozi bakomeye muri kiriya Gihugu barimo Perezida Dr Magufuli ubwe ndetse na Minisitiri w’Ubuzima baherutse gutangaza ko badakeneye urukingo rwa COVID-19 ruriho rutangwa mu bihugu binyuranye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Tanzania-Indwara-y-amayobera-yatumye-ushinzwe-ubuzima-yirukanwa-kuko-yayitanzeho-amakuru

  • Perezida Kagame yakomoje ku mutoza wamusezeye akazi kamunaniye kubera abakinnyi #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu kurangwa n’ikinyabupfura bakumvira umutoza wabo kuko ikinyabupfura ari ryo nzingiro rya byose, ibi yabihuje n’ibyabaye kuwahoze ari umutoza w’Amavubi, Ratomir Dujković.

    Ibi yabivugiye mu muhango wo kwakira ikipe y’igihugu Amavubi yari ivuye muri CHAN 2020 muri Cameroun aho yaviriyemo muri 1/4 batsinzwe na Guinea Conakry 1-0.

    Mu ijambo rye Perezida Kagame yibukije abakinnyi ko ibyo bakora byose nta kinyabupfura ntacyo byaba bimaze. Bagomba kubaha ababakuriye.

    Yavuze ko bitewe n’imyitwarire y’abakinnyi uwahoze ari umutoza w’Amavubi, umunya- Serbia Ratomir Dujković yamusezeye amubwira ko akazi kamunaniye kubera imyitwarire y’abakinnyi aho bose bashaka kuba umutoza.

    Ati“Aho mugereyeho mubajije, ambwira amagambo make ati ntabwo nshaka guhemberwa ubusa, ati aba bakinnyi ureba hano imbere yawe, buri wese ni umutoza, ndababwira ariko buri wese ni umutoza, hari abababwira ibyo bashaka gukora, buri wese akazamura ijwi. Ajya kugenda ni uko byagenze, bivuze ko nta kinyabupfura cyari gihari.'

    'Ushoboye kumenya uko wifata neza mu minota 90 cyangwa iyiyongeraho bigufitiye akamaro, bifitiye ikipe akamaro. Bigomba guhoraho, iyo myifatire igomba kujya mu bakinnyi ikaba umuco.'

    Ratomir Dujković yatoje ikipe y’igihugu Amavubi imyaka 3, kuva muri 2001 kugeza muri 2004 ubwo yahise ajya gutoza Ghana.

    Perezida Kagame yasuye Amavubi ayasaba kurangwa n’ikinyabupfura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/perezida-kagame-yakomoje-ku-mutoza-wamusezeye-akazi-kamunaniye-kubera-abakinnyi

  • Yahisemo kureka Uburaya nyuma yo kugurwa na se bakamenyanira mu Cyumba #rwanda #RwOT

    Judith yavuze ko umunsi umwe yagiye mu kabyiniro ahahurira n'umusaza wambaye ingofero ipfutse mu maso ariko ntiyita kumureba mu maso kuko yarimo kumurwanira n'abandi bakobwa bari baje gutegera muri ako kabyiniro.

    Uyu mukobwa n'uyu musaza atari azi ko ari se bacetse umuziki karahava gusa ntawe uramenyana n'undi kugeza ubwo bahise bemeranya kujya kurarana muri Lodge.

    Uyu musaza ngo bari wihishe kugira ngo hatagira umubona,yakuyemo iyi ngofero arangije ahita ategereza ko uyu mukobwa yari yaguze amwegera rukambikana.

    Uyu mukobwa yakuyemo imyenda atarebana n'uyu musaza ariko agiye guhindukira abona ni se niko gufata imyenda ye asohoka yirukanka ari nako agerageza kwambara imyenda.

    Uyu mukobwa yavuze ko amaze imyaka 5 avuye muri uyu mwuga mubi ariko ngo yabitewe n'aya mahano yari agiye gukorana na se umubyara.

    Uyu mukobwa yavuze ko ari umugore wamaze guhinduka ariko ngo yaba we cyangwa se nta muntu n'umwe urabasha guhishura ibi bintu byababayeho bombi iryo joro.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yahisemo-kureka-uburaya-nyuma-yo-kugurwa-na-se-bakamenyanira-mu-cyumba

  • Zodwa Wabantu uzwiho kutambara ikariso yinjiye muri politiki #rwanda #RwOT

    Kenny Kunene yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo asogongeze inkuru ku bakunzi be, avuga ko abafitiye amakuru akomeye yo kubagezaho. Umwami Sushi nkuko bamwita yahise ashyiraho amashusho yakira Zodwa Wabantu mu ishyaka rye.

    Kenny yagize ati: 'Bantu ba PA, turi hano i Dlamini muri Soweto kandi niho Zodwa Wabantu yavukiye. Nejejwe no gutangaza umukono mushya muri PA, Zodwa Wabantu.'

    Ubwa mbere, Zodwa ntabwo yumvaga neza ukuntu yakwinjira muri politiki ariko Kenny amwemeza ko ashobora kugira uruhare runini mubyo akora. Yahise yemera gutangira urugendo rushya muri politiki. Kenny yavuze ko hari ikintu yabonye muri Zodwa abandi batabona.

    Kenny atekereza ko Zodwa Wabantu yaba inyongera ikomeye mu ikipe, kandi ko akizera ko Zodwa afite ubushobozi bwo kuba umuyobozi ukomeye muri politiki.

    Kenny yagize ati: 'Zodwa ni umuyobozi mu buryo bwe bwite, no gufasha abakene byujuje ibisabwa kugira uruhare muri politiki ya PA'.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zodwa-wabantu-uzwiho-kutambara-ikariso-yinjiye-muri-politiki

  • Abaturage bahangayikishijwe n'uducurama dukomeje guteza umutekano mucye #rwanda #RwOT

    Nk' uko impanuro.rw ikesha iyi nkuru TV1 ivuga ko abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Mujyi wa Musanze ahitwa muri Susa, bahangayikishijwe n'uducurama duturuka mu buvumo buri hafi aho bukabatera mu ngo zabo.

    Aba baturage bari gutaka umutekano muke batezwa n'utu ducurama twirirwa mu buvumo hagoroba tukigabiza imihana tukababuza amahwemo,babwiye kiriya kinyamakuru ko bahangayikishijwe n'ubuzima bwabo kuko bamaze kumenya ko ari tumwe mu dutera indwara z'ibyorezo.

    Umwe muri abo baturage yagize ati 'Ubu bucurama twabuze aho twabuhungira saa kumi n'imwe n'igice nibwo busohoka natwe tugakinga tukaryama kuko iyo ukinguye kagusanga mu nzu.'

    Undi akomeza agira ati ' Ujya kubona ukabona uducurama turinjiye ubwo nkakirana natwo nkazimya amatara kugira ngo ndebe ko busohoka bukanga noneho tumwe tukankwepa tukinjira hejuru mu gisenge, byagera nijoro ndyamye bugatangira gucuranga, bugakubita amabati nkagira ngo ni ibirogano .'

    Abahanga mu by'ubuvuzi bemeza ko agacurama ari bumwe mu dusimba tudatanga umutuzo mu guturana n'abantu kuko turi mu bisimba bikwirakwiza indwara z'ibyorezo.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Musanze, Dr Muhire Philbert yagize ati ' Hari indwara butera inyinshi zirimo iz'ubuhumekero, zirimo nk'izi za Covid, za Ebola n'ibindi. Hari igihe ubucurama buba buzifite.'

    Yongeyeho ko bigoye ko umuturage yabwirinda mu gihe aturiye hafi yabwo cyane.

    Aba baturage banavuga ko bahangayikishijwe n'uko uturindantoki n'udupfukamunwa bari bahawe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) bakoresha igihe bashaka kudufata badukura mu nzu zabo byabashiranye.

    Mu minsi ishize ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze bwari bwatangaje ko buri kwiga kuri iki kibazo ariko nta kirakorwa

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/08/abaturage-bahangayikishijwe-nuducurama-dukomeje-guteza-umutekano-mucye/

  • Hamwe na Viateur sobanukirwa 'Operation Kitona’ yagaragaje ubuhangange bw’Ingabo z’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Viateur Rutagengwa avuga ko yinjiye mu gisirikare cya RPA mu mpera z’umwaka w’ 1993 akiri muto kuko yari afite imyaka 17 akajyamo ari umwe mu bo bitaga ba Kadogo.

    Uyu mugabo wari muri vatayo yitwaga Bravo, avuga ko ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rurangiye ari bwo yatangiye kumenyera igisirikare cyane ndetse biza gutuma arwana intambara yo guhashya abacengezi akaza gusoreza ku ntambara yabereye muri DRC izwi nka 'Operation Kitona'

    Iyi operation Kitona yabereyemo imirwano yahuje Ingabo z’ibihugu binyuranye birimo u Rwanda, Uganda, Angola ndetse na Zimbabwe ; ni imwe mu zagaragaje ubuhanga budasanzwe bw’ingabo z’u Rwanda.

    Viateur Rutagengwa avuga ko iriya opteration ari yo yazanye amahoro arambye y’u Rwanda rufite kugeza n’uyu munsi.

    Avuga ko ubwo ingabo za RPA zari zimaze kunesha iza Ex-FAR, bageze muri Congo bagatangira kwitoza bizeye kuzongera bagatera bagafata u Rwanda ndetse bagasoza umugambi wa Jenoside ndetse bakaza no kubigerageza kuko bagabye ibitero mu bice bya Gisenyi na Ruhengeri.

    Bravo ya Rutagengwa yari iri i Butare yahise yoherezwa muri Congo gutanga umusada ingabo z’u Rwanda zari zitangiye kugirana ibibazo n’iza Congo, maze Perezida Laurent-Désiré Kabila agategeka kwirukana izo ngabo z’u Rwanda.

    Ngo ni ko byanagenze kuko ingabo z’u Rwanda zahise zitaha, we aza azi ko basuye kurwana intambara y’abacengezi ariko ko hariho gahunda yo guhita basubira muri DRC.

    Ngo bageze i Goma ntibari bazi ibikurikiraho ariko baza kujyanwa n’indege mu byiciro bibiri berecyeza hariya Kitona ubundi bahagera bahita barwana kuko basanze hari ingabo zabiteguye ngo zibarase.

    Avuga ko bahise bafata kiriya kigo cya Kitona kinini ndetse n’ibindi bice bicyegereye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Hamwe-na-Viateur-sobanukirwa-Operation-Kitona-yagaragaje-ubuhangane-bw-Ingabo-z-u-Rwanda

  • Rwamagana : Umugabo ariyemerera gusambanya abana b’abahungu 20 mu mwaka 1 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 43 n’ubundi umaze umwaka afunguwe kuko yari afungiye n’ubundi iki cyaha, amakuru yo kuba asambanya abana b’abahungu yamenyekanye kuri iki Cyumweru ubwo byatangazwaga n’umwana w’imyaka 13 wari uvuye iwe akagenda abwira ababyeyi ko aribwa mu kibuno.

    Uyu mwana wo mu Kagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyakariro, yahise avuga ko ibyo yakorewe n’uriya mugabo, yanabikoreye abandi bana b’abahungu bagenzi be asanzwe ashukisha ibintu binyuranye.

    Muhigirwa David uyobora uyu murenge wa Nyakariro, avuga ko abana bose bavuzwe n’uyu mugenzi wabo, bahise bahamagazwa bemeza aya makuru ko yabasambanyije koko ariko akabasaba kumubikira ibanga.

    Yagize ati 'Yahise atubwira amazina y’abandi bana tujya kubazana nabo turababaza barabyemera duhita tujya gufata wa mugabo.'

    Uyu muyobozi akomeza agira ati 'Yatwemereye ko amaze gusambanya abana benshi kuva yafungurwa, aragereranya umubare akavuga ko nibura ari nka 20 mu gihe cy’umwaka ushize afunguwe. Gusa niba umuntu avuga ko ari nka 20 bashobora kuba barenga cyane kuko ntiwamwizera.'

    Uyu mugabo ukekwaho konona abana b’abahungu, yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Karenge kugira ngo uru rwego rukore iperereza ubundi rumushyikirize Ubushinjacyaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umugabo-ariyemerera-gusambanya-abana-b-abahungu-20-mu-mwaka-1

  • Mashami Vincent yabwiye Perezida Kagame imbogamizi bahuye nazo zagiye zibakoma mu nkokora #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’iguhugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yabwiye Perezida Paul Kagame ko ubwo bari mu myiteguro ya CHAN 2020 bagiye bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kubura imikino ya gicuti n’icyorezo cya Coronavirus.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Amavubi ayashimira uko yitwaye muri CHAN yarimo ibera muri Cameroun n’ubwo batageze ku mukino wa nyuma kandi ari yo yari intego aho baviriyemo muri 1/4 bakuwemo na Guinea Conakry.

    Mashami Vincent mu ijambo rye akaba yashimiye Perezida Kagame ku bwo kubereka ko bari kumwe n’umwanya we yigomwe ku bwabo.

    Ati“Tubashimiye uyu mwanya muduhaye ndetse n’impanuro mudahwema kutugezaho. Turabashimira uko mutahwemye kudushyigikira ubwo twari mu irushanwa.”

    Yakomeje avuga ko n’ubwo batageze ku mukino wa nyuma ariko batanze ibyo bari bafite byose.

    Ati“Buri mukino wose twakinnye abakinnyi natwe abatoza twaritanze dutanga ibyo dufite kugira ngo tugere ku instinzi n’ubwo umukino wa 1/4 utatworoheye ariko abakinnyi baritanze batanga ibyo bafite byose.”

    Yabwiye umukuru w’igihugu ko zimwe mu mbogamizi bahuye nazo harimo icyorezo no kubura imikino ya gicuti ihagije.

    Ati“Zimwe mu mbogamizi twahuye nazo, ni ukuba abakinnyi bari bamaze igihe badakina kubera icyorezo cya Coronavirus, indi mbogamizi twahuye nayo ni ukudakina imikino ya gicuti ihagije ngo abakinnyi bitegure kurushaho. Tukaba twifuza ko mukurushaho kwitegura amarushanwa ari imbere hashyirwa imbaraga mu kwitegura neza harimo no gushakirwa imikino ya gicuti cyane muri iyi minsi shampiyona y’u Rwanda yahagaze.”

    Yijeje Perezida Paul Kagame ko ikipe afite ari ikipe nziza ko mu marushanwa ari imbere bazitwara neza ariko amusaba ko kuko abakinnyi bamwe bakiri bato bahabwa amahirwe yo kwitabira amarushanwa y’abakiri bato.

    Mashami Vincent yabwiye umukuru w’igihugu imbogamizi bahuye nazo mu rugendo rwo kwitegura CHAN 2020

    Perezida Kagame yari yakiriye Amavubi ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-yabwiye-perezida-kagame-imbogamizi-bahuye-nazo-zagiye-zibakoma-mu-nkokora

  • Ibiro by'inzego za Leta bizakomeza gufunga – #rwanda #RwOT

    Mifotra yatangaje ko iki cyemezo kigamije gukomeza gushyigikira ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus cyari cyatumye Umujyi wa Kigali ushyirwa muri Guma mu Rugo yari imaze ibyumweru bitatu.

    Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze, bagize bati “Dushingiye ku myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri, yateranye kuri uyu wa 2 Gashyantare 2021, turifuza kwibutsa inzego za Leta n'iz'abikorera mu Mujyi wa Kigali ko kuva ku wa 8 Gashyantare kugera ku wa 22 Gashyantare 2021, abakozi bose bazakomeza gukorera mu rugo, uretse abakozi batanga serivise z'ingenzi zisaba ko baba bari aho bakorera. Inzego z'abikorera zizakomeza ibikorwa byazo zikoresha abakozi batarenze 30% mu gihe abandi bakozi bazakomeza gukorera mu rugo bakajya basimburana”.

    Ku uyu wa Mbere nibwo ibikorwa bimwe na bimwe mu Mujyi wa Kigali byemerewe gukomeza gukora nyuma y'ibyumweru bitatu byari bimaze bifunze imiryango.

    Ibikorwa by'ubucuruzi biratangira gukora uyu munsi ndetse n'ingendo zasubukuwe, gusa ibikorwa birimo amashuri n'ibiro bya Leta byo birakomeza gufungwa.

    Amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo nayo yashyizwe saa moya, ndetse ingamba zo kwirinda Coronavirus, zirimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera ziracyakomeje.

    Kugeza ubu, abantu 220 bamaze kwitaba Imana bazize Coronavirus, mu gihe abandi 3 889 bakirwaye naho 12 342 bakaba barakize. Abarwaye bose bamaze kugaragara mu Rwanda bangana na 16 451 mu bipimo 917 829 bimaze gufatwa.

    Abakozi ba Leta barakomeza gukorera mu ngo hifashishijwe ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiro-by-inzego-za-leta-bizakomeza-gufunga