Category: Uncategorized

  • Abakinnyi ba Rayon Sports basohowe mu nzu bajya kuba muri Kontineri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga b’ikipe ya Rayon Sports, basohowe mu nzu babagamo Kacyiru kubera kubura ubukode bajya kuba mu Nzove mu macumbi yubatsiwe na Skol ya Kontineri 'Container’.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo iyi nkuru y’uko abakinnyi ba Rayon Sports basohowe mu nzu kubera kubura ubukode yamenyekanye.

    Aba bakinnyi b’abanyamahanga babaga mu nzu iri Kacyiru yari yarishyuwe n’uwahoze ari perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah.

    Mu butumwa umwe mu bakinnyi yoherereje itangazamakuru, yavuze ko iyi nzi bayisohatsemo kuko amafaranga Murenzi yari yarishyuye yashizemo kandi ubuyobozi bukaba nta bushobozi bufite bwo kuyishyura, ubu bakaba barimo kuba mu Nzove muri Kontineri.

    Ati'Bavandimwe twavuye mu nzu ya Kacyiru bitewe n’uko ubuyobozi bwavuze ko nta mafaranga bufite bwo kuyishyura, ni perezida(Abdallah) wari wayishyuye, twe nk’abanyamahanga ubu tuba muri kontineri 'container’ aha mu Nzove.'

    Yakomeje kandi avuga ko bafite ikibazo cy’imishahara aho bakiriye igice cy’ukwezi kwa 12/2020 aho basigaje kubona ikindi gice ndetse n’ukwezi kwa Mutarama kimwe n’uko batarishyurwa amafaranga baguzwe mu gihe bafite ibibazo byinshi cyane ko n’imiryango yabo itaba mu Rwanda.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza icyo gihe yavuze ko nta mukinnyi wa Rayon Sports wasohowe mu nzu ko abakinnyi babo b’abanyamahanga baba mu Nzove.

    Aba bakinnyi babaga muri iyi nzu baza kuyivamo ubwo ikipe yari igiye mu mwiherero bitegura shampiyona, nyuma y’uko shampiyona ihagaritswe baje kuyigarukamo ndetse ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabasuraga bubaha iminsi mikuru niho babaga, bakaba barayivuyemo ejobundi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare.

    Iyi kipe ikaba kandi yaragabanyije imishahara y’abakinnyi kugeza kuri 30%, ariko aba bakinnyi b’abanyamahanga bakaba barabyanze kuko ngo 30% ntacyo yabafasha.

    Mu banyamahanga Rayon Sports ifite harimo Umar Sidibe ukomoka muri Mali, Drissa Dagnogo na Jean Vital Ourega bakomoka muri Cote d’Ivoire, Manace Mutatu ukomoka muri DR Congo na Sunday Jimoh ukomoka muri Nigeria.

    Abanyamahanga ba Rayon Sports basohowe mu nzu, ni mu gihe ikipe yose yagabanyirijwe imishahara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-basohowe-mu-nzu-bajya-kuba-muri-kontineri

  • Myugariro w’umunyarwanda yatandukanye n’ikipe ye, ashobora kwerekeza mu Budage #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya FC Pyunik mu gihugu cya Armenia, Nirisarike Salomon yamaze gutandukana nayo nyuma y’umwaka n’igice ayerekejemo.

    Tariki ya 1 Nzeri 2019 nibwo uyu mukinnyi wakiniraga AFC Tubuze mu Bubiligi yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe ya FC Pyunik yo mu cyiciro cya mbere muri Armenia.

    Nyuma y’amezi 3 akinira iyi kipe akaba yarahise yongera andi masezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe, hari mu Kuboza 2019.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yari amaze umwaka n’igice akinira iyi kipe akaba yari asigaje amasezerano y’amezi 6.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, FC Pyunik ikaba yasezeye kuri Nirisarike imwifuriza ishya n’ihirwe gusa ntibavuze aho yerekeje.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Nirisarike Salomon yirinze gutangaza igihugu yerekejemo n’ikipe aho avuga ko azabitangaza nyuma yo gukora ikizami cy’ubuzima.

    Ati“aho ngiye kwerekeza muri iyi minsi ndakora ikizamini cy’ubuzima, mpite nsinya, muri iyi minsi birarangira ndahita mbabwira ikipe n’igihugu.”

    Kugeza uyu munsi amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza mu gihugu cy’u Budage mu cyiciro cya kabiri.

    Salomon yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, muri 2012 yerekeza muri Royal Antwerp mu Bubiligi, yavuemo muri 2014 agiye muri Sint-Truidense nayo yo mu Bubiligi yatandukanye nayo muri 2016 agiye muri AFC Tubize yavuyemo muri 2019 agiye muri FC Pyunik.

    Yakiniraga FC Pyunik muri Armenia, nayo yamaze kumusezera

    Yari aherutse kongera amasezerano mu ikipe ya FC Pyunik

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-w-umunyarwanda-yatandukanye-n-ikipe-ye-ashobora-kwerekeza-mu-budage

  • Gisagara:Abaturage barataka kubura imiti ku mavuriro mato yabegerejwe – #rwanda #RwOT

    Aya mavuriro abarizwa hirya no hino mu Rwanda akaba yarashyizweho mu rwego rwo korohereza abaturage bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza ku bitaro bikuru cyangwa ku bigo nderabuzima.

    Nubwo aya mavuriro mato akomeje kugenda yorohereza abaturage kubona ubuvuzi hafi, siko bimeze kuri amwe yo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi kuko abaturage baho bavuga ko batabasha kubona imiti kuri aya mavuriro yabegerejwe bikabaviramo kurembera mu ngo.

    Bamwe mu baganiriye na TV 1, bayibwiye ko bajya kwivuriza kuri aya mavuriro mato abegereye ariko bakirirwayo ntibavurwe abahakorera bakababwira ko nta miti bafite.

    Umwe muri bo yagize ati 'Iyo urwaye uraza ukirirwa wicaye aha bukakwiriraho ugataha nta miti uhawe wabaza bakakubwira ko ntayo bafite, iyo ufite ubushobozi ujya ku kigo nderabuzima ugategesha 5000Frw ariko si twese tubona ubwo bushobozi.'

    Kuba iki kibazo gihangayikishije aba baturage kandi byashimangiwe n'undi muturage utuye muri uyu murenge, wavuze ko abaturage barembera mu ngo bitewe no kubura ubushobozi bwo kujya ku kigo nderabuzima.

    Ati 'Umuntu ntabwo abona imiti, hano uyibuze adafite n'ubushobozi bwo kujya ku kigo nderabuzima arembera mu rugo. Ni kure ntawagerayo n'amaguru arwaye.'

    Iri bura ry'imiti ba rwiyemezamirimo bafite mu nshingano aya mavuriro mato baratunga agatoki Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB bakavuga ko kitabishyura bigatuma babura ubushobozi bwo kurangura indi miti.

    Umwe muri aba barwiyemezamirimo yagize ati 'Dukora inyemezabwishyu twazijyana ntibazishyurire ku igihe, bigatinda bigatuma natwe tubura amafaranga yo kuranguza imiti, kubera kutatwishyura bituma tugira ubukene bamwe barafunze natwe niyo nzira.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuze ko nk'ubuyobozi bw'akarere bagiye gukurikirana iki kibazo kigakemuka cyaba gishingiye ku muntu ku giti cye cyangwa kuri RSSB .

    Ati 'Tugiye kugikurikirana tuvugane na RSSB kugira ngo gikemurwe, cyaba gishingiye ku muntu cyangwa ku kigo muri rusange byose bigomba gukemukira ku gihe.'

    Aya mavuriro yashyizweho hirya no hino mu gihugu mu korohereza abaturage bakoraga ingendo bajya ku mavuriro ya kure.

    Ibiro by’akarere ka Gisagara gaherereye mu ntara y’Amajyepfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abaturage-barataka-kubura-imiti-ku-mavuriro-mato-yabegerejwe

  • Zari yagaragaye aryamye mugituza cy'umugabo yasimbuje Diamond #rwanda #RwOT

    Imyaka igiye kuba ibiri, Diamond na Zari batandukanye, mu minshi ishize aba bombi bagaragaye barikumwe muri Tanzania aho uyu mugore yari yajyanye abana yabyaranye n'uyu muhanzi bagiye muri gahunda zo kumusura.

    Abantu benshi ubwo babonaga iyi Couple arikumwe batangiye gukeka ko Diamond na Zari bagiye kongera gusubirana ndetse hari n'ababyifuzaga cyane kongera kubona iyi couple yunze ubumwe.

    Mu mpera z'iki cyumweru dusoje nibwo Zari yagaragaye mu birori byiswe 'All White Party' byabereye muri Afurika y'epfo arikumwe n'umusore bivugwako ariwe bari mu munyenga w'urukundo ndetse aba bombi bari tegura kuba babana kumugaragaro.

    Zari n'umukunzi we mushya

    Ni ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane muri Tanzania aho Zari agaragaza ko yari mu munezero n'uyu mugabo.

    Zari ni umwe mubagore bakurikiranwa cyane kumbuga nkoranyambaga, yamamaye cyane ubwo yakundanaga na Diamond, kuri ubu akurikirwa n'abarenga miliyoni 8 kurubuga rwa instagram.Zari ni umubyeyi w'abana 5 harimo 2 yabyaranye n'icyamamare, Diamond Platnumz.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yagaragaye-aryamye-mugituza-cy-umugabo-yasimbuje-diamond

  • Marius B. yaririmbye ku bibazo bihora mu bitecyerezo by’abana bakura batazi ababyeyi babo #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yo mu njyana ituje, yumvikanamo inkuru ibabaje y’umukobwa wapfushije nyina akiri uruhinja ndetse agasiga atamubwiye se na n’ubu akaba atamumenya.

    Uretse kuba ari indirimbo ishobora gushushanya ibibazo umwana wakuze atazi ababyeyi be cyangwa umwe mu babyeyi be ashobora kwibaza, Marius Bison avuga ko iyi ndirimbo ikubiyemo inkuru mpamo.

    Muri iyi ndirimbo, Marius Bison aririmbamo avuga ko uwo mukobwa yaje amusanga ariko asa nk’uwarenzwe n’ibibazo, yamubaza ikimubabaje undi akamusaba gukomeza gucuranga Guitar kuko ari yo yonyine yumvaga yamufasha gutuza.

    Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo, agira ati 'Komeza ucurange wenda ubu naruhuka, dore uko undeba isi yambanye akadomo, ngeze aho mbura aho nashyira ikirenge, ntawe mfite ushobora kuba yanyumva.'

    Marius Bison avuga ko inganzo y’iyi ndirimbo yakomotse ku bibazo bikomeje kugaragara by’abana bakura batazi ababyeyi babo.

    Muri iyi ndirimbo, Marius Bison agaragaza ibibazo byinshi umwana wakuze atazi ababyeyi be ashobora kwibaza, nko kwibaza uko umubyeyi we asa, icyo akunda ndetse ku buryo bagera n’aho bibaza ko ashobora kua yarapfuye bigatuma asuhererwa.

    Marius Bison avuga ko ari indirimbo izaba ari n’uruhererekane (Series) ku buryo abazayikurikirana bazagenda bahishurirwa byinshi kuri iyi nkuru.

    Yagize ati 'Kuko izakomeza kubageraho. Buri wese rero wumvise ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yakwibaza niba uyu mukobwa azabona se wamubyaye n’uko azifata namubona.”

    Uyu muhanzi uherutse no gushyira hanze indirimbo yise 'Ibanga’, avuga ko uretse uruhererekane rw’iyi ndirimbo, azanakomeza guha abakunzi be indirimbo zinyuranye ku buryo hari byinshi abahishiye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Marius-B-yaririmbye-ku-bibazo-bihora-mu-bitecyerezo-by-abana-bakura-batazi-ababyeyi-babo

  • Nyagatare : Abanyeshuri 14 ba UR bafashwe bakoreye ibirori aho bacumbitse, bo bati 'twigiraga ikizamini' #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri barimo abahungu 10 n’abakobwa bane, bafashwe mu masaha y’ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, bagahita bajyanwa kurara kuri polisi bakaganirizwa ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ubundi bacibwa amande ya 10 000 Frw kuri bu umwe.

    CIP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Yagize ati ' Nyuma y’uko tubaciye amande twavuganye n’ubuyobozi bwa kaminuza dutegura ko twajyayo kubigisha n’ubundi twajyaga tujyayo ariko tugiye kubyongera cyane,…
    Tuzajyayo tubereke abandi tubabwire ko bidakwiriye kubona abanyeshuri ba kaminuza ari bo bafatwa barenze ku mabwiriza ari bo bagafashije Leta mu kwigisha abaturage.'

    CIP Twizeyimana Hamdun avuga ko bariya banyeshuri banywaga inzoga bari ahantu hamwe kandi basakuza cyane.

    Yagize ati 'abaturage rero bahise bahamagara Polisi ijyayo igezeyo isanga bari mu nzu imwe bari kunywa inzoga basakuza cyane.'

    Ibi kandi byatumye ubuyobozi bw’Akarere bwongera imbaraga mu bikorwa by’ubukangurambaga nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Julliette.

    Yagize ati 'Na bariya batubwiraga ko impamvu bari bari kumwe ari uko bafite ibizamini uyu munsi, rero ntabwo bakwiriye kujya kwigira hamwe ngo ni uko bafite ikizami kandi n’aho bigira bicara basize intera, amabwiriza na bo arabareba uzajya afatwa azajya abihanirwa.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Nyagatare-Abanyeshuri-14-ba-UR-bafashwe-bakoreye-ibirori-aho-bacumbitse-bo-bati-twigiraga-ikizamini

  • Amafoto yaciye Ibintu:Card B yashyize hanze amafoto yambaye ibirahuri bimugaragaza ubwambure aryamye hejuru y'umurambo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT


    Munsi y'uyu mukobwa Card B haryamyemo umusore washyinguwe agereranwa n'umwaka wa 2020.

    Iyi ndirimbo ya Card B nshya yitwa 'UP' muminsi 3 gusa imaze kuri youtube yarebwe n'abarenga miliyoni 22, benshi mubayirebye batangarira udushya twiganjemo , nk'ahantu uyu mukobwa agaragara ari hejuru y'isanduku iryamyemo umugabo wambaye ubusa ashaka gusobanura ko ashyinguye burundu umwaka mubi mutindi kubatuye isi wa 2020, ndetse n'ahandi agaragara ari guhana indimi n'abakobwa bagenzi be basomana.

    Kumunsi w'ejo nibwo yashyize kur instagram ye amwe mu mafoto agaragaza ibyo muri ako gace k'iyo ndirimbo 'Up' bivugwako yanayishishuye maze yandikaho ati: 'Ese mwabonye ako agace kanjye ko mu birahure?'

    Iyi ndirimbo itangirira mw'irimbi Card B ari impande y'umurambo ari kuwubyinira no hejuru , nyuma nanone akaza kongera kugaragara ari ahantu imbere harimo isanduku yo kirahure iryamyemo umugabo , naho uyu muraperikazi we ayicaye hejuru yambaye utwenda two mu birahure ndetse anakikijwe n'amayoga.






    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-yaciye-ibintu-card-b-yashyize-hanze-amafoto-yambaye-ibirahuri

  • Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda (UR) Ishami rya Nyagatare bafatiwe aho barara banywa inzoga banabyina basinze #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abakobwa bane n'abahungu barindwi, bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Nyagatare ya kabiri, Akagari ka Nyagatare umurenge wa Nyagatare.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2021 bazindutse bigishwa ububi bw'ibyo bakoze ndetse banacibwa amande buri wese ya 10,000 Frw.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko basa n'aho bari barashinze akabari aho barara, kandi bikaba byari bibangamiye abaturage kuko babasakurizaga.

    Uwo muyobozi asaba abanyeshuri kurangwa n'ikinyabupfura no kwita ku cyabazanye, bakaba intangarugero aho kuba ari bo babuza abaturage amahoro.

    Agira ati 'Abanyeshuri barajijutse, nibo ba mbere bakwiye gufasha rubanda kubahiriza amabwiriza aho kubuza abaturage amahoro. Bazanywe no kwiga si ugusinda, igihugu kibatezeho byinshi.'

    Murekatete avuga ko bagiye kugirana ibiganiro n'abacumbikira abanyeshuri kugira ngo abakora amakosa yo kubuza abaturage umudendezo bakurwe muri ayo mazu.

    Ati 'Turaza kuganira n'ababacumbikira kugira ngo bajye babakurikirana bareke kubuza abaturage gusinzira. Abazajya babikora birukanwe mu mazu buhoro buhoro bazabicikaho'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko basa n'aho bari barashinze akabari aho barara

    Ikindi ni uko Kaminuza nayo yasabwe gukurikirana abanyeshuri kugira ngo imenye ibyo babamo, abagaragaraho imyitwarire ibangamira rubanda bafatirwe ibihano.

    Uretse kuba abo banyeshuri bafashwe banywa inzoga basinze, bari banarengeje amasaha yagenwe yo kuba buri wese ari mu rugo rwe, hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/abanyeshuri-ba-kaminuza-y-u-rwanda-ur-ishami-rya-nyagatare-bafatiwe-aho-barara

  • Tanzania: Umuganga watangaje ko hadutse indwara idasanzwe yasabiwe kwirukanwa – #rwanda #RwOT

    Ku wa 6 Gashyantare 2021 nibwo Dr Kisandu, na bamwe mu banyepolitiki bo muri aka Karere ka Chunya batangaje ko hagaragaye indwara idasanzwe imaze guhitana abantu 10, aho bari gufatwa mu buryo budasanzwe bakaruka amaraso bakagera ubwo bitaba Imana.

    Amakuru avuga ko Dr Kisandu yavuze ko ari icyorezo gishya cyavutse ndetse ko hari itsinda ry'inzobere mu buvuzi ryatangiye gukora iperereza kuri iyi ndwara.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gwajima ku Cyumweru tariki 7 Gashyantare, yavuze ko ibyakozwe na Dr Kisandu agatangaza ko hagaragaye icyorezo binyuranyije n'amategeko kuko ubusanzwe itegeko riha Minisitiri w'Ubuzima wenyine ububasha bwo kubitangaza.

    Itangazo yashyize hanze rigira riti 'Kubera guteza ubwoba butari ngombwa mu baturage, ntegetse ko umukoresha wa Dr Felista Kisandu, amuhagarika kugira ngo hakorwe iperereza.'

    Ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko abari gukora iperereza ari Inama y'Ubuvuzi muri icyo gihugu kandi bagomba gushyikiriza raporo Minisitiri w'Ubuzima bitarenze iminsi 10.

    Minisitiri Dr Gwajima yahakanye ko muri Chunya hari icyorezo kandi asaba inzego zibishinzwe n'ibigo by'itangazamakuru kuba abanyamwuga mu gukusanya amakuru no kuyatangaza.

    Minisitiriw'Ubuzima muri Tanzania, Dr Dorothy Gwajima yasabiye umuganga uherutse gutangaza indwara idasanzwe muri Chunya kwirukanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tanzania-umuganga-watangaje-ko-hadutse-indwara-idasanzwe-yica-abantu-baruka

  • Kamonyi-Mugina: Leta yaruhuye abaturage bajyaga gusiragira mu nkiko ku bw'irangamimerere #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 08 Gashyantare 2021, urwego rw'Ubugenzacyaha-RIB rufatanije n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Mugina batangije igikorwa cy'iperereza ku miryango irenga 165 ivuga ko yasezeranye kuva mu myaka y'1960 kugeza mu 1994, ikaba itabonwa mu bitabo by'irangamimerere. Ni igikorwa abaturage bashimira Leta y' u Rwanda kuko byasabaga kugana inkiko mu gihe bashaka bimwe mu byangombwa bibihamya.

    Tembasi Yohani, umuturage w'Umurenge wa Mugina akaba yarashatse mu 1983 avuga ko kubaho nk'ingaragu kandi yarashatse byemewe n'amategeko bidakwiye. Avuga ko Leta iruhuye benshi nkawe kuba ibakoreye igikorwa cyagiye gisaba benshi kugana inkiko.

    Ati ' Nubwo mu bigaragara nta kibazo gikomeye byari binteye, ariko ejo cyangwa ejobundi ntawamenya…., hari bagenzi banjye n'inshuti zagiye zikenera serivise zibasaba kugaragaza icyangombwa cy'irangamimerere bikaba ngombwa ko bagana inkiko, ariko njyewe Leta igiye kubinkorera nta kiguzi, ibijyane mu nkiko ntahageze!, ndayishima rero kuko wenda byari kuzangora nanjye ngize ibyo mbazwa cyangwa nkenera ku bijyanye n'irangamimerere'.

    Mu miryango 165 yabaruwe, bigaragara ko ishobora kuzarenga, mu gihe bahawe kugera kuwa 28 Gashyantare barangije iki gikorwa.

    Mukagatare Siperansiya, kuriwe iki gikorwa agifata nko gutabarwa kuvuye ku Imana. Ati ' Njyewe biranshimishije cyane, ubu ni Imana yo mu Ijuru, ni ubutabazi bwanjye kuko serivise zose mu rugo ni njyewe zireba nyamara mfite umugabo. Ubu ni ubutabazi bwanjye kuko si nari kuzabona amafaranga yo kujya mu nkiko mu gihe nari kuzakenera ibinsaba kugaragaza icyangombwa cy'uko nashakanye n'umugabo. Umugabo yigize ntibindeba nubu niwe babwiye ariko yaryumyeho ntiyanambwira mbwirwa na Mudugudu, ubwo ni njyewe byari kuzarushya, ugasanga abana banjye babuze Serivise kubera ababyeyi gito ariko ubu ndishimye kuko Imana niyo ibikoze'.

    Nshimwimana Jean Marie Vianney, umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Mugina, aganira n'ikinyamakuru intyoza.com yagaragaje ko kuba umuturage yarasezeranye ariko ntagaragare mu bitabo by'irangamimerere ahanini byagiye biterwa n'impamvu zirimo amateka abanyarwanda banyuzemo mu 1994, aho byinshi mu bitabo by'irangamimerere byari mu byitwaga amasegiteri n'Amakomini byatwitswe, ibindi bikibwa. Ahamya ko kutisanga muri ibi bitabo ari ikibazo gikomeye ku muturage.

    Benshi mu bagaragara muri iki gikorwa ni abantu bakuze.

    Nshimiyimana, ahamya ko kimwe mubyo iki gikorwa kije gukemura ari ugutuma umuturage ahabwa serivise nziza kandi ku gihe kuko mbere hari ubwo yazaga akeneye serivise isaba ko agaragaza ko yashyingiwe, kubona ibibihamya bikamugora kugera no kuba yakwiyambaza inkiko nazo zigasaba ubushobozi rimwe na rimwe bamwe baba badafite.

    Avuga kandi ko iki gikorwa no mubijyanye n'imibanire y'ingo kije kuba umuti w'umuryango, aho umugabo n'umugore ni bamara gusubizwa mu bitabo hazaba hari amategeko buri umwe yakwisunga kuko azaba ari umugabo cyangwa umugore w'undi mu buryo amategeko yemera.

    Uyu musaza yaje yitwaje icyo kwa Padiri yahawe ashyingirwa. Avuga ko nta kibabaza nko kwita ingaragu mu mategeko ushaje.

    Avuga ko ubu kubera kutaboneka mu bitabo by'irangamimerere, hari ubwo umwe yakoreraga undi ihohotera yakwiyambaza RIB cyangwa izindi nzego, bamutuma ikigaragaza ko uwo bafitanye ikibazo ari uwo bashakanye akakibura, bityo ugasanga amategeko ntacyo amufashije nk'umugabo cyangwa umugore wakagombye kuba arengerwa n'iryo tegeko ku bashyingiranwe n'ibindi.

    Ashimangira ko abafite imitekerereze yo guhohotera bagenzi babo bitwaje ko nta kigaragaza ko basezeranye bagiye kubicikaho, bityo hakazagabanuka ibijyanye naryo ku kigero runaka kuko inzitizi benshi bitwazaga zikuweho, aho bazajya batinya kugongana n'amategeko.

    Mukansonera Christine, umuturage waje gutangira ubuhamya umuryango afitiye amakuru(abaturanyi) ko wasezeranye, abona ko aya ari amahirwe bagize kuko Leta ibibakoreye nta kiguzi mu gihe we byamusabye kugana inkiko ubwo yakeneraga kujya gusaba ibyangombwa ashaka inguzanyo muri Banki. Avuga ko yasabwe ikigaragaza ko yasezeranye n'umugabo akiyambaza inkiko, aho asaga ibihumbi 40 byagiye ndetse n'umwanya yasiragiraga mu rukiko ava Mugina ajya Gihinga kubiburana.

    Avuga ko kuriwe umuntu udafite amikoro ndetse na bamwe mu bageze mu zabukuru byari kuzabagora cyangwa se bikagora abana babo mu gihe bari kuzagera aho basabwa ibigaragaza ibijyanye n'irangamimerere, by'umwihariko ko bashyingiranwe byemewe n'amategeko.

    Ifishi ya Batisimu ni kimwe mubihamya kuko idahabwa ubatizwa iwabo atari abakirisitu, kandi bivuze ko uba warasezeranye byemewe.

    Kugeza ubu, Mugina ifite imiryango imaze kubarurwa 165 itagaragara mu bitabo by'irangamimerere. Ni agace k'amayaga ahahoze ari Komine Mugina yibasiwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho benshi bishwe hakanyizwa byinshi ibindi bigasahurwa.

    Imiryango irimo kwitaba RIB irimo gusabwa kugaragaza bimwe mu bimenyetso birimo ibyangombwa bigaragaza ko umuntu yasezeranye( Attestation de Marriage ndetse ba Act de Naissance) n'ibindi birimo ibyangombwa byatangwaga cyera ku babaga bamaze gusezerana nk'icyemezo cy'inkwano, amafoto y'icyo gihe basezerana, indangamuntu za cyera zabaga zanditsemo izina ry'uwo mwashyingiranwe, ibyemezo byatangwana n'amadini n'amatorero, abahamya cg abagabo babizi n'ibindi.

    Umukozi uhagaze ni uw'Umurenge ushinzwe irangamimerere, mu gihe uwo wicaye ari umukozi wa RIB.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-mugina-leta-yaruhuye-abaturage-bajyaga-gusiragira-mu-nkiko-ku-bwirangamimerere/